Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, abanyarwanda bakomeje kunyerezwa ku bwinshi n’inzego zishinzwe umutekano za Paul Kagame, izo nzego zageze naho zishimuta abanyarwanda bafite ubuhungiro muri Uganda harimo Lt Joel Mutabazi, nyuma zikurikizaho abandi banyarwanda benshi barimo n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari muri Uganda n’imbere mu gihugu. Kubera igitutu cy’abanyamakuru mpuzamahanga bari baje mu kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda, byatumye polisi y’u Rwanda igaragaza Kizito Mihigo na Ntamuhanga bari bamaze kunyerezwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014, naho ubundi ibyabo byari kuba byararangiye, ubu baba barageze mu kiyaga cya Rweru nk’abandi bose tubona!
Abanyarwanda barababaye cyane kubera uko kunyerezwa no kwicwa bakajugunywa mu biyaga bakajya kuribwa n’ingona nta cyaha bazi bakoze, abandi banyarwanda byitwa ko bagihumeka bakaba bari kwicwa n’inzara ndetse n’indwara ya Bwaki bitewe na leta yategetse abaturage guhinga igihingwa kimwe, abacuruzi bari kwamburwa utwabo ngo ntibatanga imisoro ihagije, abakozi ba leta ntibagihembwa n’ababonye uwo mushahara leta iwugabanya uko ishatse umukozi agaceceka ngo batamukubita agafuni bakamushyira mu mufuka bakajugunya muri Rweru!

Nubwo bimeze gutyo ariko, biratangaje kubona Paul Kagame ajya kwidegembya muri Amerika (USA) ngo agiye muri rwanda day, icyo gihugu kikamwemerera kwidegembya kandi kizi neza ko yamariye abaturage mu kiyaga cya Rweru ! Kabarebe n’izindi nkomamashyi ubu zikingira ikibaba Paul Kagame zikaba zarahawe akazina k’akabyiniriro ko kwitwa KAPOTE ZA KAGAME bari kwirirwa bandika ku mbuga za interineti ijambo ryitwa ngo « #twahisemo» ! Nyuma y’ako kababaro kose abanyarwanda bafite, Kabarebe agatinyuka akavuga ngo «#Twahisemo umutekano w’abanyarwanda » ! None se iriya mirambo y’abanyarwanda iri mu kiyaga cya Rweru si abanyarwanda ? Ruriya rupfu yabahaye niwo mutekano yabahitiyemo ?
Muri perefegitura ya Ruhengeri honyine (dore ko bakuyeho amazina ya komine na perefegitura kugira ngo bajijishe ngo ubwicanyi bakora mu gihugu butazamenyekana), abantu barenga 2000 bamaze kunyerezwa n’inkotanyi ! Mu nkuru yasohowe na RFI kuwa kane, umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi na HRW birasaba ko haba iperereza ryimbitse ku mirambo iri gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru ariko abicanyi bayoboye u Rwanda muri iki gihe, bo bavuga ko ntamuturage wigeze abura mu Rwanda, ko mbese iby’iyo mirambo ntacyo bibabwiye ,kandi birumvikana kuko abo bategetsi nibo bishe abo bantu!
Umushakashatsi witwa Clément Boursin ukorera umuryango urwanya iyicarubozo muri Afurika witwa ACAT, yabwiye radiyo mpuzamahanga ya RFI ko amagambo avugwa na HRW kimwe n’ibihugu by’i Burayi adahagije, ahubwo umuryango mpuzamahanga ugomba gukora iperereza ritabogamye rigomba kwerekana imyirondoro y’abantu bishwe, ababishe, uko babishe n’igihugu abo bishwe bakomokamo. Ntabwo iryo perereza ryakorwa n’abayobozi b’u Rwanda kandi aribo babishe ! Uwo mushakashatsi yavuzeko amahanga yicecekeye ku berako amahano yakozwe n’u Rwanda kandi ruhagarikiwe n’ingwe (USA) kandi hari ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko abo bantu bishwe ari abanyarwanda kandi bakicwa ku buryo bwitondewe n’abantu babitojwe !

Dore urutonde rw’abantu bake banyerejwe mu Ruhengeri rumaze kugera mu binyamakuru :
Aya Namazina Yabantu Baherutse Gushimutwa Na Dmi Ya Fpr Mukarere Ka Musanze (Ruhengeri) Mukwezi Kwa Gatandatu Gusa (The Following Is A List Of People From Musanze District Who Were Picked Up By The Rwandan Dmi In June 2014 And Never Returned Home)
|
|
AMAZINA/NAMES
|
AHO BAKOMOKA/LOCALITY
|
1. Kamana Deogratias
|
Busogo
|
2. Niyitanga Chantal
|
Busogo
|
3. Ngezahayo J.M.V
|
Busogo
|
4. Niyitegeka Antoine
|
Busogo
|
5. Josephine M
|
Byangabo
|
6. Kanyamuhanda Faustin
|
Byangabo
|
7. Anastase Ahorwabaye
|
Byangabo
|
8. Habarurema J Luc
|
Kabyaza
|
9. NDAHAYO THEOPHILE
|
Kabyaza
|
10. Umutoni Jeannine
|
Kabyaza
|
11. Uzabuwe Kagoyire
|
Kabyaza
|
12. Uwiduhaye
|
Kabyaza
|
13. RUGWIZA Alice
|
Shingiro
|
14. Céline Nyirarudodo
|
Cyuve
|
15. RUTAGANDA PASCAL
|
Cyuve
|
16. Tungunika Aimee
|
Shingiro
|
17. Akingeneye Jeannette
|
Shingiro
|
18. Ndeka Boka
|
Kubuguzo
|
19. Espérance Mugirishyaka
|
Shingiro
|
20. Renovat Ngwabije
|
Shingiro
|
21. Mukagatare Joséphine
|
Kibuguzo
|
22. KAMPIRE M. Anne
|
Kabyaza
|
23. Vincent Ndikumana
|
Kabyaza
|
24. Habyarimana Jerome
|
Kabyaza
|
25. Barabwiriza Aimable
|
Kimonyi
|
26. Sindayigaya Marie
|
Kimonyi
|
27. UWAYEZU Cheryne
|
Kimonyi
|
28. Kambari Kamateke
|
Nyange
|
29. Gatima sonia
|
Nyange
|
30. Mutima Jeanne d’arc
|
Shingiro
|
31. Ndahayo Shumbusho
|
Shingiro
|
32. Mbanje Mutangana
|
Shingiro
|
33. Mbanzabugabo Elie
|
Shingiro
|
34. Dusabe Angelique
|
Shingiro
|
35. Mukesha Epimaque
|
Gacaca
|
36. Majyambere Eliab
|
Gacaca
|
37. Kamana Yoshua
|
Gacaca
|
38. Karimunda Isaac
|
Gacaca
|
39. Byuma Sebagabo
|
Gashaki
|
40. Mwambara Leonard
|
Gashaki
|
41. Nsabagasani Jules
|
Gashaki
|
42. Ntuyenabo Deogratias
|
Kinigi
|
43. Havugimana Jean Damas
|
Kinigi
|
44. Rubondo Jules
|
Busogo
|
45. Mbonabucya Froduard
|
Kinigi
|
46. Nkundakozera Elie
|
Busogo
|
47. Nkuriyingoma Ephraim
|
Busogo
|
48. Twagirayezu Yvone
|
Kabyaza
|
49. Nizeyimana Camarade
|
Kabyaza
|
50. Afrika Clémentine Uwase
|
Kabyaza
|
51. Karangwa Karimwabo
|
Gataraga
|
52. Nsengiyaremye Epa
|
Mutobo
|
53. MATABARO Aimable
|
Gataraga
|
54. GIRUKUBONYE JMV
|
Gataraga
|
55. Karimwabo Samwel
|
Gataraga
|
56. Twagirayesu Schadrack
|
Gataraga
|
57. Gerard Nduwayezu
|
Gataraga
|
58. Nshimiyimana Jean François
|
Gataraga
|
59. Bizumuremyi Yves
|
Gataraga
|
60. Mbakuriyemo Ayub
|
Gataraga
|
61. Bihoyiki Yohwana
|
Mutobo
|
62. Mujyarugamba Philip
|
Shingiro
|
63. Badeshi Papias
|
Shingiro
|
64. Munyantarama Elizaphan
|
Mutobo
|
65. Ndabalinze Anatole
|
Bukamba
|
66. Habumuremyi Anastase
|
Bukamba
|
67. Makabuza JeanPaul
|
Bukamba
|
68. Ndimuto Calixte
|
Bukamba
|
69. Namahoro Aline
|
Bukamba
|
70. Uwineza Henriette
|
Bukamba
|
71. Ntamakuliro Jack
|
Bukamba
|
72. Mukamusoni Ancille
|
Kinigi
|
73. Uzabakiliho
|
Kinigi
|
74. Hitimana J.
|
Kinigi
|
75. Mbonigaba P
|
Nyange
|
76. Uwimana Antoine
|
Nyange
|
77. MILIMO Burungi
|
Nyange
|
78. Serushago Benestoli
|
Kinigi
|
79. Nkurukiyingoma A.
|
Kinigi
|
80. Nzamutuma E
|
Bugarura
|
81. Uwimana Aloysia
|
Bugarura
|
82. Ndibwami Jean
|
Bugarura
|
83. Murorunkwere Beatrice
|
…
Ubwanditsi
Source: Veritasinfo.fr