DUSANGIRIJAMBO : Undebye nabi kuko ngize neza ?

I.Urufunguzo rwo kumva amasomo ya Liturjiya y’uyu munsi

Ubutumwa bukomeye bw’uyu munsi,  ni ugusaba abashaka Imana n’umutima utaryarya kwemera guhindura imyumire : Imana ntitekereza nk’abantu, ntikora nkatwe .  “Ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze “.

IKIBAZO :Aho idatekereza nkatwe ni he ?

IGISUBIZO : Mu by’ukuri icyo tudakunze kumvikanaho n’Uhoraho Imana ni ikintu gikomeye, ni imyumire (logique)y’UBUTABERA .

Twebwe ibintu byose tubyubakira ku “mibare y’indoke”(logique calculatrice), tukemera gusa ko Imana iduha ibyiza byayo kubera ko twabikoreye (logique du merite), mbese nka bariya bakozi bo ku isaha ya mbere bumva aribo bagomba guhembwa neza kurusha abaje nyuma. Byumvikane neza: Abakozi bo ku isaha ya mbere barahembwe, bahembwa neza, bahabwa umushahara ubashimishije, umushahara bari bumvikanyeho na shebuja. Akabazo bagize gusa ni uko n’ABANDI( abakoze amasaha make), nabo bahembwe neza. Ubuntu bwagiriwe abandi nibwo badashaka ! Aho bukera barajya mu myigaragambyo ! Barareba Nyirumurima nabi kuko agize neza!Niko abantu bakora.

Koko rero twibuke : Jonasi yarivumbuye kuko Uhoraho yababariye bwangu ibyigomeke byo mu mugi wa NINIVI. Abafarizayi bahoraga bivumbura kuri Yezu kuko yakiraga abanyabyaha bazwi na bose akanasangira nabo . Abakozi bo ku isaha ya mbere barinubira guhabwa igihembo kingana n’icy’abasongarere baje ku kazi bagakora isaha imwe gusa….

Ntidushobora kwiyumvisha ukuntu Uhoraho Imana we ahitamo kwibera Umugiraneza,Umunyempuhwe,Umunyabuntu kuri bose, ku babikwiye n’abatabikwiye ! Iyi mitekerereze ye ikomeje kutubera inshoberabantu !

RWANDA

Iyo twumvise ko Imana ishobora kugwira neza n’abicanyi batumaze, barimo ba NZIZA na ba KAGAME…. bidukura umutima,tukababazwa n’uko Imana itabahinduye ibivume ngo bazapfane agahiri n’agahinda kubera ibikorwa by’ubugome bakoreye rubanda ! “Uguhoora ni ukw’Imana “, ariko ntituyitegerezeho uguhoora gusesa amaraso !

Nibyumvikane rero ko uguhoora k’Uhoraho gushingiye ku  gutegereza ubutarambirwa ko buri wese muri twe yahinduaka akareka inzira y’ubugizibwanabi : ” Umugome nareke inzira ye,n’umugiranabi areke ibitekerezo bye.Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze,ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi “. Ubundi se Uhoraho Imana yitaye ku byaha byacu ni nde warokoka ?

Inyigisho :

1.Nitugire bwangu tuzibukire iyobokamana ridashyitse. Twitwerera Uhoraho Imana ibitekerezo n’imikorere bitari ibye. Twitegereza ko ariwe uzaduhorera akatwicira abaduhemukiye. Yenda bo bazishyira mu kagozi kubera ubukunguzi bwabo ariko si Uhoraho Imana uzaba abagiriye nabi . We yifuza ko BOSE bahinduka, bakarokoka.

2.Mu gihe igihugu kiri mu kaga kubera ko cyaguye mu maboko y’abagizi ba nabi babigize umwuga, witegereza ko Imana yonyine ariyo izabatwamururaho. Nitudashikama ngo twisuganye mu buryo bwa politiki,twitange tutitangiriye itama mu guharanira uburenganzira bwacu n’ubw’abacu,nibiba ngombwa turwane inkundura…. Umwana w’umuntu azahindukira Kagame n’abameze nka we bagitegeka u Rwanda !

3.Dufatanye gusabira cyane abanyarwanda batagira ingano baburiwe irengero muri iyi minsi,imirambo ya bamwe muri bo ikaba ikomeje kureremba mu nzunzi no mu kiyaba cya Rweru…dusabire n’imiryango yabo iri mu cyunamo kigoye, kuko batazi irengero ry’ababo , bakaba badashobora kubashyingura ngo bibagabanyirize ihagarikamutima.

4.Witerwa ubwoba n’ibyaha byawe bikaze ngo wumve ko Imana yagukuyeho amaboko. Iracyagukunda, iracyashaka kugukiza, byemera uyu munsi, maze ufate icyemezo cyo kuyisaba imbabazi, uzisabe na bagenzi bawe, ugaruke mu nzira ya kimuntu. Uhoraho Imana ni BUNTU butangaje, Shitani we yahisemo kwibera BINTU(Le Calculateur). Baratandukanye cyane.

Ngaho isomere aya masomo maze nawe wikuiriremo ifunguro rigutunga ukeneye.

II.Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 25 gisanzwe, Umwaka A.

Isomo rya 1: Izayi 55, 6-9

Nimushakashake Uhoraho igihe agishobora kubonwa,

nimumwiyambaze igihe akiri hafi.
Umugome nareke inzira ye,
n’umugiranabi areke ibitekerezo bye.
Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze,
ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.
Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye,
n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi,
ni na ko inzira zanjye zisumbye kure izanyu,
n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu.

Zaburi 145(144), 2-3, 8-9, 17-18

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho ni igihangange,
akaba rwose akwiriye gusingizwa;
ubwamamare bwe ntibugereranywa.
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,
atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
Uhoraho agirira bose ibambe,
maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

Isomo rya 2: Abanyafilipi 1,20c-24.27a

Bavandimwe, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko. Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo . . . Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza; ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu.
Ivanjili: Matayo 20,1-16

Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda, abigenza kwa kundi. Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ‘Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’ Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’
Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ‘Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. Bayakira binubira nyir’umurima, bati ‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ We rero asubiza umwe muri bo, ati ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye? Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’
Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.»

Advertisements

One comment

  1. Ariko nkamwe kweri,iyo uhangara ukandika ngo President watowe nabanyarwanda ngwazapfane agahiri nagahinda ntasoni Uba ufite rwose aha niho ubonera abanyabwenge buke muzavuga muzarambirwa agati kateretswe nimana ntikagushwa numuyaga

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s