Monthly Archives: September 2014

Dr Ntawukuriryayo yeguye ku mwanya wa sena: yavuganye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ntiyatanga raporo!

Dr Ntawukuriryayo wari Perezida wa Sena kuva tariki ya 10 Ukwakira 2011, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri nibwo yeguye ku mirimo ye, gusa asaba ko yakomeza kuba umusenateri.

Dr Ntawukuriryayo wari watumiye Inteko rusange ya Sena ngo bazige ku mikorere yayo, yabanje gutangaza ubwegure bwe, avuga ko azakomeza kuba umusenateri, hanyuma ahagurukira Visi Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza ngo akomeze ayobore inama, ahita (Dr Ntawukuriryayo) ajya kwicara mu bandi basenateri.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko abasenateri bagera kuri 15 bari bandikiye ubuyobozi bwa Sena basaba ko haba Inteko rusange idasanzwe ya Sena ngo bige ku mikorere yayo, gusa ngo ku buryo butunguranye, Dr Ntawukuriryayo yahise abatanga yegura ku mirimo ye.

Ni iyihe mpamvu yaba yihishe inyuma y’uku kwegura ?

Amakuru ava muri Sena aravuga ko hari impamvu zirenga zirindwi zatumye Dr Ntawukuriryayo aterwa icyizere, bikaba bigaragaza ko yatatiye indahiro buri muyobozi arahira iyo ahawe imirimo mu nzego za leta.

Abasenateri bavuga ko Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa leta yitwaje umwanya we. Basobanura ko Dr Ntawukuriryayo ari kumwe n’abatumirwa be batarenze batatu, bigeze kwiyakira, hanyuma azana (Dr Ntawukuriryayo) fagitire y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri ngo yishyurwe na Sena.

Dr Ntawukuriryayo wahoze ayobora Sena y’u Rwanda

Dr Ntawukuriryayo kandi aregwa na bamwe muri bagenzi be gushaka kwigwizaho ibikoresho byo mu nzu agenerwa n’amategeko, bifite agaciro k’indengakamere.

Uyu mugabo ukomoka mu ishyaka rya PSD kandi yavuzweho gukorera mu bwiru, aho ngo yagiye abonana n’abahagarariye ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibi akabikora abihishe bagenzi be bo muri biro ya sena, ndetse nyuma y’izo nama, ntagaragaze ibyazivuyemo.

Ngo ikindi kigaragaza ko Dr Ntawukuriryayo yakoreraga mu bwiru bikabangamira abakoranaga nawe, ni uko yigeze kugirira uruzinduko rw’akazi mu Bubiligi, hanyuma ajya mu Budage muri gahunda ze kandi abanza kubuza ushinzwe kumurindira umutekano kujyana nawe.

Bamwe mu basenateri banenga Dr Ntawukuriryayo guhonyora ingingo ya 10 y’Itegeko Ngenga no 08/2012/OL ryo kuwa 02/11/2012 rigena imikorere ya Sena, aho ngo yagiye agaragarwaho kudakorana neza na bagenzi be bagize biro ya Sena, ibi bikagira ingaruka ku zindi nzego zose za Sena. Ngo yagiye kandi abangamira imirimo imwe n’imwe ikorerwa muri sena nko gukoresha igitugu mu nama z’abaperezida ba komisiyo za Sena.

Abasenateri bavuga ko Dr Ntawukuriryayo yaterewe icyizere kandi kubera ko yagiye yivanga mu mirimo ishinzwe bagenzi be bo muri Sena, nk’aho yagiye yishyiriraho abakozi bashinzwe imirimo imwe n’imwe.

Hejuru y’izi mpamvu, abasenateri bavuga ko bababajwe cyane no kuba Dr Ntawukuriryayo wari Perezida wabo yaragiye agirwa inama kenshi n’abantu batandukanye harimo n’inzego nkuru z’igihugu ariko ntihagire igihinduka, kandi ngo ibi byari kumufasha kurangiza neza inshingano ze.

Nk’uko biteganywa n’itegeko, uzasimbura Dr Ntawukuriryayo azatorwa n’Inteko rusange ya Sena, hagati aho imirimo yayo ikazajya iyoborwa na Visi Perezida.

Iyi nkuru tuyikesha igihe.com

NI NDE UGUMYA GUSHUKA ABAHUTU KO BAKIRI BA NYAMWINSHI MU RWANDA ?

imirambo

Rubanda rurashukika koko

Murantunga niba iki kibazo cyanjye mubona ari nta shingiro gifite, ariko njye ndambiwe ibi binyoma bikomeza. Ngo Abahutu ni ba nyamwinshi mu Rwanda. Imvo n’imvano yo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Nzeri 2014 (kanda aha imvo n’imvano), nayo yunze mu mvugo za bamwe mu Banyarwanda n’Abazungu pe ! Izo mvugo zemeza ko ngo impamvu Abatutsi bihambira ku butegetsi, ari ukubera gutinya ko Abahutu baramutse babusubiranye, Abatutsi baba babuze umutekano. Impamvu ituma ibi bivugwa ngo ni ukubera ko Abahutu ari “Banyamwinshi”, Abatutsi bakaba “Banyamuke”. Bongera ho ko Abahutu ari “Abicanyi ku buryo bwa kamere” ngo ku buryo baramutse babonye ubutegetsi, barimbura Abatutsi. Jye rero bene izi mvugo ziranyobera. Uretse ko abo Bahutu bose badashobora kujya ku butegetsi, kimwe n’uko n’Abatutsi bose batabufite, hari n’uko bamwe mu Banyarwanda n’Abanyamahanga, basa nk’abahagamye mu mwaka w’i 1994, ku buryo ibyakurikiyeho badashaka kubirebesha amaso yabo. Izi mvugo zigumya gusinziriza abantu, njye ndazirambiwe : Abahutu babaye banyamuke kera cyane. Abagumya kubivuga bameze nka cya kirondwe gisigara ku mwite, inka yarariwe kera !

Ibyerekana ko Abahutu atari banyamwinshi mu Rwanda

Tudatinze ku bahutu bishwe ubwo FPR yari ikiri mu ntambara, n’abo yarimbuye imaze gufata ubutegetsi, Abahutu bapfuye nyuma baruta kure Abatutsi batahutse mu Rwanda nyuma ya 94. Mu mwaka w’i 1996, perezida Kagame yaragize ati : “Harya abo biyita ba nyamwinshi, uwabagira banyamuke yaba iki ?”. Iryo jambo akimara kurivuga, nibwo yatangije ya gahunda yise “2020”. Iyo gahunda igamije ngo gukiza “Abanyarwanda bose”, yagombye kumvikana nko gukiza “Abatutsi bose”, n’ubwo bigaragara ko bitari gushoboka. Guhera icyo gihe, gahunda ya Kagame yo “Kurangiza amazi mu ngunguru akoresheje akayiko” yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Kuva ubwo, Abahutu batangira kwicwa umusubizo: Barapfuye mu mashyamba ya Congo, baricwa bari mu nzira y’ihunguka. Bararigiswa abahoze mu gisirikare cya Habyalimana bari biyemeje gutaha, kugera no kuri coloneli Cyiza Augustin washyikirije Kagame ingabo z’abahutu 1.500.

Abantu bagumya kwibeshya ngo amatora naba akurikije amategeko Umuhutu azatora undi Muhutu bitume Abatutsi batazamuka mu bushorishori bw’ubuyobozi baribeshya na none, kuko bibagirwa ibi bikurikira.

  • Guhera muri Nyakanga umwaka w’i 1994, abantu bose bafitanye isano n’ubwoko bw’Abahima-Tutsi, bahawe ubwene gihugu bw’ ubunyarwanda. Ibyo mubisanga mu bitwa Abanyamulenge, mu Batutsi b’i Burundi n’ab’i Buganda, yemwe ndetse n’abo muri Congo, Tanzaniya n’ahandi.
  • Kuba ubutegetsi bwa Kagame bwemeza ko mu Rwanda hari miliyoni zisaga 12, ni aho bituruka. Abo Batutsi bose kandi, ntimugire ngo bicaye mu Rwanda. N’iyo mu mahanga niko bimeze. Abatutsi bitwa impunzi ziri mu mahanga, iyo ukurikiranye ibyabo, usanga bose bafite amarangamuntu yo mu Rwanda, kandi abenshi muri bo bitwa n’Abanyecongo cyangwa Abarundi, n’abandi gutyo. Aba bose iyo habaye amatora, batora Kagame n’ingoma ye.
  • Abanyarwanda bakomoka mu Bahutu bahoze mu butegetsi bwa Habyalimana, bakaba baragize amahirwe yo kugera hanze, usanga bose barahahamutse. Babona imisozi y’i Rwanda bakarwara, ngo wapfa Kagame aratumaze. Abenshi muri bo, bahisha ko ari n’Abanyarwanda. Bafashe ubwene gihugu bw’aho bari, mu gihe Abatutsi bo baba hanze, bose bitwa Abanyarwanda nk’uko maze kubivuga.
  • Iyo utembereye mu Rwanda, ukareba abari mu buyobozi hafi ya bose, ukitegereza igisirikari n’igipolisi, simvuze abakozi babarirwa ahari amafaranga, za kaminuza ntiwareba. Wibaza impamvu hari abantu bakigumya kwibeshya ngo Abahutu baracyari ba nyamwinshi mu Rwanda.
  • Nta kugumya kwibeshya : Abafite imyanya ikomeye mu Rwanda no mu Buganda, bose ni ibiryango bikomeye by’Abatutsi.Ubona iyo baba Abatutsi b’Abaganda cyangwa b’Abarundi gusa! Baba mu Buganda, Burundi, Congo n’ahandi, bafite n’ibyangombwa by’ubunyarwanda. Uvuga ko mbeshya, ajye kubaza icyo Jacques Nziza apfana na Kale Kayihura ushinzwe iperereza mu Buganda. Si no mu Buganda gusa. No muri Congo ni nk’uko. Harya Bisengimana uyobora polisi n’ipererza muri Congo si umunyarwanda ? Amateka ya perezida Kabila uyobora Congo nayo ahishe byinshi…
  • Njye maze no kumirwa iyo nitegereje abanyamikino (sport), abahanzi, n’abayobora amadini yo mu Rwanda. Abo Bahutu bitwa ba nyamwinshi bagaragarira he? Kereka niba bagaragara muri ziriya nkomamashyi babeshya ngo zifite ubutegetsi, zajya kwicisha bene wabo zigakura agahu ku nyo !

Dore aho Abahutu bakiri ba nyamwinshi mu Rwanda

  • Iyo ugeze muri gereza zose zo mu Rwanda, aha uhasanga Abahutu benshi koko.
  • Wanyarukira muri ya milimo y’uburetwa bushya bwitwa ngo T.I.G. (imilimo y’insimbura gifungo), aha naho uhasanga Abahutu gusa gusa.
  • Ahandi usanga abana b’Abahutu benshi, ni mu kirwa cya Iwawa. Hahandi bogereza ubwonko abana b’Abahutu, bakabaha utuzi tubica gahoro gahoro, iyo batabakonnye, kugira ngo batazongera kubyara.
  • Abahutu ba nyamwinshi uzabasanga kandi muri babandi basenyerwa, bakicwa n’inzara, bakaba barwaye amavunja, none bageze n’aho bumva ko ari uko Imana yabigennye ! Muri make, twasubiye muri cya gihe Umuhutu bamubwiraga ngo Umwami avukana imbuto, akabyemera. Bamubwira ko Umututsi yavuye mu ijuru (ibimanuka), akabyemera. Ndetse akagera n’aho yumva ko we adafite uburenganzira ku byiza by’igihugu.
  • Ahanyuma uzabasanga Abahutu benshi ariko hatavugwa, ni mu nzibutso zitirirwa Abatutsi bishwe muri jenoside yitwa iy’Abatutsi. Muzansobanurire uburyo umugi wa Kigali wari utuwe n’abantu ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000) mu w’i 1993 (benshi muri bo bakaba bari Abahutu), ubu ufite inzibutso nyinshi za jenoside yakorewe Abatutsi. Rumwe muri zo (urwa Gisozi), rukaba rwibukirwamo Abatutsi basaga ibihumbi magana ane. Kereka niba ariho bakuzanyirije Abatutsi bose bishwe mu Rwanda. Nyamara njye urutemberamo, mbona buri murenge ufite inzibutso zawo.
  • Umusozo

Abantu nibarekere aho kwitiranya ibintu. Mu Rwanda ba nyamwinshi ntibakiri Abahutu. Ahubwo nitugumya gutinda, tuzibuka umubare w’Abahutu bo mu Rwanda ukabakaba uw’Abatwa (1%), kandi ni mugihe, kuko inka z’Abatutsi zigomba kubona aho zahukira. Ngira ngo mwarabibonye ko n’umunsi w’umuganura wasimbujwe uw’inka z’inyambo, n’uwo “guha abana amata”. Kugumya kwibeshya ngo za “Nyamwinshi” zizafata ubutegetsi, nibyo bituma abantu batubura amaso ngo barebe kure, mu gihe Kagame na FPR bamariye rubanda ku icumu. Rubanda iri kuyoyoka, hari abakibeshya ngo ni ba “Nyamwinshi”.

Byiringiro Aminadabu,

Bukavu.

DUSANGIRIJAMBO: Ese u Rwanda rushobora kongera kurimbuka kubera kubura abantu 10 bashyira mu gaciro ?

sodome

Zirikana iri somo: Igitabo cy’Intagiriro 18,20-33

Hanyuma Uhoraho ati:  « Induru iterwa na Sodoma na Gomora imaze kuba ndende, n’icyaha cyabo kirakabije !Ngiye kumanuka ndebe niba iby’induru yangezeho ariko babigenjeje koko.Niba atari byo kandi nabyo mbimenye. »

Ba bagabo bagenda berekeje i Sodoma , Abrahamu we akomeza guhagarara imbere y’ Uhoraho.

Abrahamu aramwegera ati « Koko ugiye kwica intungane hamwe n’umunyabyaha? Hari n’aho yenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi!Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu? Uramenye ntukabigenze utyo ngo wice umunyabyaha hamwe n’intungane ; intungane zaba zipfuye urw’abagome. Ntibikabeho ! Ucira imanza isi yose ntakarenganye ! »

Uhoraho ati «  Ninsanga muri Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzahagirira imbabazi, nzahasonera kubera izo ntungane mirongo itanu.»

Abrahamu ati  « Njye mukungugu, njye w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja. Za ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, bizatuma usenya uriya mugi wose ? »

Uhoraho ati « Nimpasanga intungane mirongo ine n’eshanu sinzahasenya. »

Abrahamu ati « Ahari wenda haboneka mirongo ine.»

Uhoraho ati « Sinzawusenya ngiriye abo mirongo ine.»

Abrahamu ati « Databuja ntarakare nongeye kubaza: ahari wenda haboneka mirongo itatu.»

Uhoraho ati « Sinzawusenya ninywusangamo mirongo itatu ».

Abrahamu ati « Nongeye kwiyemeza kubaza Databuja : ahari wenda haboneka makumayabiri.»

Uhoraho ati « Sinzahasenya nihaboneka makumyabiri.»

Abrahamu ati «  Databuja ntarakare reka noneho mvuge ubwa nyuma: ahari wenda haboneka icumi gusa. »

Uhoraho ati « Sinzahasenya, ngiriye abo icumi ».

Uhoraho ngo arangize kuvugana na Abrahamu, aragenda maze Abrahamu asubira iwe.

Uko byagenze, ibara umupfu : Sodoma yafashwe n’inkongi, irarimbuka irashira , harokoka Loti n,abakobwa be babiri gusa !

Isomo ku Rwanda

Kuri iki cyumweru nifuje gusangiza abakunzi b’Umuhanuzi iri somo kubera ko hari impamvu. Muri iyi minsi nakomeje gutekereza cyane ku mahano akomeje gukorwa mu Rwanda. Nitegereje cyane amafoto y’iriya mirambo y’inzirakarengane zabohewe amaboko mu mugongo , zigakubitwa, zikicwa , zikoherwa mu ruzi , kugeza ubwo zireremba mu kiyaga cya Rweru. Nitegereje uko Leta ya Kagame yiraza i nyanza ngo ntizi abishwe, abantu bakabura gishyingura kandi bigaragara neza ko ari Abanyarwanda. Nakomeje no kuzirikana uko abantu ibihumbi byinshi bakomeje kuururwa irengero, bikarangirira aho. Nakomeje kwibaza kuri iri fungwa rya hato na hato ry’abayobozi bakuru ba gisivile na gisilikari, ahanini biturutse kuri MUNYANGIRE yagizwe nk’itegeko nshinga ry’ingoma ya FPR Inkotanyi.

Byanteye kwibaza ikibazo Abanyarwanda benshi bibaza muri iki gihe :Muri kiriya gihugu cyacu haracyari abantu bagishyira mu gaciro , bashobora kukirengera bakakibuza kongera guhomboka ?

Muri iri somo rya Bibiliya niho nabonye igisubizo, biturutse kuri iyi nkuru y’irimbuka rya Sodoma . Koko rero mu gihugu ntihajya habura abantu b’intungane, abantu bashyira mu gaciro ariko hashobora kubura umubare uhagije kugira ngo bakibuze kurimbuka . Abantu batatu ntibahagije ngo barokore umugi : Loti n’abakobwa be babiri gusa(dore ko na nyina ubabyara yarimbukanye n’inkozizibibi!) ntibashoboye kurokora Sodoma.

None mu Rwanda haba nta bantu icumi b’intungane bagihari ? Kandi ko bishoboka ! Abantu b’intungane ni abantu bashyira mu gaciro, banga akarengane(justes), batemera guhindurwa ibikoresho n’umugiziwanabi,bemera guhaguruka bakitangira kwamagana ikibi no kurengera abarengana. Umuntu w’intungane ntashobora kwsemera guhindurwa igikqnge, ngo agamburuzwe n’ubwoba bw’urupfu. Aho guhemuka yakwemera guhara ubuzima bwe akicwa.

Aho iterabwoba ryahawe intebe mu Rwanda rituma hari abantu b’intungane bakiharangwa ? Aho uwashaka abantu icumi yababona ? Aho gutegereza kuzabyemezwa n’uko Sodoma irimbutse tuyireba, buri wese yari akwiye kwisuzuma agakora uko ashoboye ngo abarirwe muri bariya “bake” b’intungane. Gusa abake bashyira mu gaciro nabo ntacyo bamarira igihugu batisuganyije ngo ijwi ryabo rishobore kumvikana.

Ababi bazakomeza guteka no kumvirwa kugeza ryari ? Abasenya bazakomeza kurusha ingufu abafte gahunda yo kubaka igihugu kiboneye bose kugeza ryari ?

Noneho muri iyi minsi biragaragarira buri wese ko Agatsiko Sajya ka Paul Kagame (ariko noneho ndabona n’Abassajya yiyemeje kubahingamo ubudehe ni ukuri !) katakiri muri gahunda yo gushyira igihugu kuri « mteremko » gusa , ahubwo ndabona noneho kakigejeje rwagati mu muhengeri ! Twemere koko u Rwanda rwongere ruhomboke turebera ?

Icyumeru cyiza ku bakunda u Rwanda mwese,

Imana ibahe ukurindwa n’Abamalayika bayo.

Padiri Thomas Nahimana.

ISHYAKA ISHEMA RITANGIYE GUSHINGA IMIZI MU BANYARWANDA BARI SWAZILAND NA MOZAMBIQUE.

Padiri Gaspard Ntakirutimana uhagarariye Ishema Party mu bihugu bya Afrca y’amajyepfo.

Nk’uko bimenyerewe cyane cyane mu bihugu by’i Bulayi, umwaka wa politiki (la rentree politique)utangirana n’ukwezi kwa Nzeli(9). N’ubwo abayobozi b’Ishyaka Ishema bahora bari maso ndetse bakaba badafata ibiruhuko birebire (Vacances), muri iyi minsi bakoze inama zikomeye zitegura uyu mwaka mushya wa politiki dutangiye. Izo nama zemeje imirongo migari Ishyaka Ishema rizashingiraho ibikorwa byaryo binyuranye :

(1) Kuvugurura no kunoza imikorere y’ inzego z’Ishyaka

(2) Kunoza ingamba n’intego

(3)Imyiteguro ihamye yo kuzagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

(4)Ingendo z’Umukandida w’Ishema Party zigamije kurushaho kumenyana n’Abanyarwanda

(5)Gushyigikira iterambere rya Mouvance ya “Nouvelle Generation”

(6)Gutanga umuganda ugaragara mu kuvutsa Opozisiyo nyarwanda yunze ubumwe kandi ifite ingufu.

(7)Kwakira Amakipe Ishema mashya akomeje kuvuka mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Kuri iyi ngingo ya nyuma, tuboneyeho akanya ko guha ikaze amakipe abiri aherutse kuvuka i Maputo mu gihugu cya Mozambique n’i MANZINI mu gihugu Swaziland.

Nk’uko ayo makipe yombi yabyifuje, muri uyu mwaka azaba ahagarariwe, ku mugaragaro, na Nyakubahwa Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA.

Ikipe Nyobozi y’Ishyaka Ishema, mu nama yayo yo ku cyumweru taliki ya 31/ 8/ 2014 , ikaba kandi yaremeje ko Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA ari we uhagarariye Ishyaka Ishema muri Afurika yose y’Amajyepfo, guhera ku italiki ya 1 /9/2014.

Tumwakiranye ibyishimo nk’UMUTARIPFANA ufite ubushake bushyitse n’ubutwari budashidikanywaho bwo gutanga umuganda we mu rugamba rwo kwamagana ingoma ya FPR-Inkotanyi yiyubakiye ku karengane, ikinyoma, irondakoko n’iterabwoba hagamijwe gufasha Abanyarwanda kwishyiriraho ubutegetsi bwubakiye ku ndangagaciro z’Ubwigenge bw’abana b’Imana, Ukuri n’Ugusaranganya neza ibyiza byigihugu.

Turasaba Abanyarwanda batuye igice cy’amajyepfo y’Afurika, bakaba bibona mu migambi myiza y’Ishyaka Ishema, ko bakwegera Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA,bakaganira.

Mushobora kumubona kuri telefoni ye igendanwa : 00268076801815. Cyangwa mugakoresha email : gaspardnt@yahoo.fr.

Ishema ni iryawe nanjye,

Ishema ni iryacu twese.

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishema Party.

AMAMATEKA y’amajyambere y’u Rwanda n’ababigizemo uruhare(Igice cya 2 na ): Abakoloni bakomye imbarutso.

Parution: Monday 8 September 2014, 22:28
Par:Jean de Dieu Musemakweli

Habaho ibemenyetso 3  byerekana aho amajyambere abereye ikiremwamuntu (Indices du développement humain) ageze mu gihugu cyangwa mu karere aka n’aka :

1. Imyaka abantu bamara muri rusange mbere yo gupfa (espérance de vie à la naissance),

2.Ubumenyi (niveau d’éducation)

3.N”imibereho (niveau de vie).

Urebye rero imigendekere y’ibyo bimenyetso mu Rwanda, uherako ubona ko Abakoloni bakomye imbarutso y’amajyambere mu Rwanda. Abazungu baduka mu Rwanda mu nyuma y’umwaka w’1850, ubuzima bw’umunyarwandakazi bwamaraga muri rusange imyaka 40, naho ubw’umunyarwanda bukamara 37. Nk’uko turi bubibone mu kanya, byaterwaga n’impamvu nyinshi, iy’ingenzi ikaba ari uko ubuvuzi bw’indwara z’abana ndetse n’iz’abantu bakuru bwari butaratera imbere. None se kubona na Yuhi Musinga (1896-1931) ubwe n’ubwo yari umwami yari afite igisebe kidakira ku kuguru !

Ku birebana n’ubumenyi, amashuri uko tuyazi ubu n’ubumenyi bwose atanga ntayabagaho .  Yego hari amatorero, hakaba n’abantu bafataga mu mutwe ingengabitekerezo n’ibisigo by’ibwami, ariko Abanyarwanda ntibari bazi gusoma no kwandika. Ku birebana no kubara, barageragezaga ariko nanone iyo mibare yabo ntibabe bayandika. Barihanganaga bakabara kugeza ku gihumbi ; ariko guhera ku bihumbi 10 bagatangira kugenekereza.

Dore uko imibare yabo itanditse yitwaga :

1 = limwe,

10 = icumi,

100 = ijana,

1 000 = igihumbi,

10 000 = agakwavu,

100 000 = urukwavu,

1 000 000 = agahumbagiza ,

10 000 000 = agapyisi,

100 000 000 = impyisi ,

1 000 000 000 = Igihumbagiza,

10 000 000 000 = akazovu,

100 000 000 000 = inzovu.

(Byanditswe na Bonaventure K Mureme, Dénombrement et adjectifs numéraux cardinaux rwandais, in www.sciencespolitiquesrwandaises.fr, le 27 février 2014, consulté le 04 septembre 2014).

Imibereho myiza irangwa n’ibintu 4 by’ingenzi n’ibindi byinshi by’ingirakamaro. Iby’ingenzi ni : kurya neza, gutura heza, kwambara neza, kwivuza.  Ibindi by’ingirakamaro ni : ukuzigama (épargne), ubushobozi bwo kurihira abana amashuri, itumanaho (kubasha kugera aho wifuza kujya bitakugoye cyangwa ukoherezayo ubutumwa ku buryo bwihuse).

A. Kurya neza. Mu Rwanda rwa mbere w’umwaduko w’Abazungu hahoraga inzara n’amapfa kubera impamvu 3 z’ingenzi :

a) kutagira ikoranabuhanga mu buhinzi, mu bworozi ndetse no mu guteka ;

b) Intambara z’urudaca z’abami b’Abanyiginya ;

c) Ingoma mbi ya gihake. (Ubutaha, mbere yo gukomeza aya “mateka y’amajyambere y’u Rwanda n’ababigizemo uruhare”, tuzabagezaho inyandiko yerekerana isano  yari  hagati y’ingoma mbi ya gihake n’inzara n’amapfa byahoraga mu Rwanda).

B. Gutura heza. Ntabwo cyari igitangaza kumva ngo impyisi ijyanye umuntu imuvanye iwe cyangwa iwabo mu nzu. Ni uko izo nzu zabaga ari “nyakatsi”, zubakishije ibyatsi kuva hasi kugera hejuru kabone n’iz’umwami cyangwa iz’abatware n’ibindi byegera bye. Inzu z’ibiti bashyiraho imbariro, bagahomesha urwondo, bagasakaza ibihunda cyangwa ubwatsi zaje nyuma.

C. Kwambara neza. Imyambaro yabaga ikoze mu mpu, mu bivuvu by’ibiti cyane cyane icy’umuvumu,  mu bihunda by’insina cyangwa ibibabi by’ibihingwa bimwe na bimwe bigira ibibabi binini. Byari bikomeye kubona umwambaro utwikiriye umubiri wose. N’iyo umunyarwanda yitwaga ko yambaye, yaba umwana, umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore,  igice kinini cy’umubiri we cyabaga kibereye aho, ari umutumbuze. Ushaka kubyibonera asome inyandiko ya Gaspard Musabyimana yitwa L’habillement au Rwanda ancien (Uko bambaraga mu Rwanda rwo hambere) yatangaje le 25 Werurwe 2008 ku rubuga www.musabyimana.be. Mu gutunganya iyo nyandiko, yifashishije igitabo cya Jan-B Cypers cyitwa L’habillement du Rwanda ancien, Musée Royal de l’Afrique Centrale, Tervuren, Belgique, 2004. Amafoto ari muri iyo nyandiko nayo yavuye muri icyo gitabo.

Dore imwe gusa muri iyo myambaro :

1. Uruyonga rwari umwambaro ugizwe n’indodo z’ibivuvu by’igiti cy’umuvumu.

2. Ibihunda by’insina

3.Umwitero wari umwenda ukoze mu ruhu rw’inyamaswa cyangwa mu bivuvu by’umuko. Wafatiraga ku rutugu, ugatwikira ahanini umugongo.

4. Umukenyero wari umwambaro w’abategarugori wakenyererwaga mu mankinya, ugatwikira amaguru.

5. Ishabure yari umwambaro w’abakobwa bakiri bato, ariko n’abagabo barawambaraga. Bawukenyereraga mu mankinya, ukagira incunda zimanuka kugera ku tugombambari.

6. Ikinyita cyari akagutiya kagufi gakozwe mu ruhu rw’inka cyangwa rw’ihene, kandi ukarebye akabona aho umutwe n’umurizo w’iryo tungo wari uherereye.  Mu by’ukuri kari ako gukingiriza gusa imbere (igitsina) z’ukambaye. Abakobwa, abasore n’abagabo barakambaraga, ariko umukobwa umaze gushinga urugo ntiyongeraga kukikoza.

D. Ibindi : Umwami, ibikomangoma, abatware n’abagore babo bahekwaga mu ngobyi. Ingendo zose zakorwaga ku maguru. Nta mihanda, nta farasi, nta ndogobe cyangwa ikindikindi. Kubera iyo mpamvu, ubuhahirane hagati y’uturere tutegeranye bwabaga buruhanije. Ubuvuzi bwa Gihanga bwabagaho, ariko bwari bufite aho bugarukira, kandi hatari kure cyane. Ni yo mpamvu muri rusange Abanyarwanda batarambaga.

Nk’uko twabibasezeranije rero, ubutaha tuzabagezaho inyandiko yerekana ko ubuhake ari bwo bwatumaga mu Rwanda hahora amapfa n’inzara, hanyuma tuzakomeze tureba ukuntu Abadage, ari bo babaye Abakoloni bambere b’u Rwanda, bakomye imbarutso y’amajyambere muri icyo gihugu.

Jean de Dieu Musemakweli

“Amahirwe ya Kagame ni uko ntari mu ngabo ze, nkaba ndateze no kuzibamo ! Niyiryamire asinzire” Padiri Thomas Nahimana.

Mu nyandiko yasohotse ku The Rwandan kuri uyu wa 8 Nzeri 2014 yitwa “Ninde uha Paul Kagame uruhushya rudasanzwe rwo gukora amahano ?”, umukandida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu matora yo mu w’2017 yagaragaje aho ahagaze ku bivugwa ku ifungwa ndetse n’agasuzuguro Paul Kagame akorera abasirikare ahereye ku bafite ama peti yo hejuru.  Hepfo murisomera uko abibona. Admin

Umunyamakuru wa Therwandan arambaza icyo ntekereza kuri gahunda ya Kagame yo gukomeza gufunga abasilikari bakuru ?

Icy’ingenzi mbona twese dukwiye gusobanukirwa ni « philosophie » iri inyuma y’ibi bikorwa bitindi bya Kagame. Ndareba ngasanga iyo « philosophie » ihagarariye ku maguru nk’atatu y’ingenzi :

1. Guhera kuri Coup d’Etat yo mu 1973 kugeza uyu munsi ,ubutegetsi bwo mu Rwanda ntibwiyubakiye ku ndangagaciro za « politiki » ahubwo bwubakiwe ahanini ku gitugu cya gisilikari. « Umusirilari ni we mutware ».  Muri rusange, Abanyapolitiki b’abasivili bahawe imyanya y’udukingirizo dushinzwe gukora ibyo abasilikari bashaka byonyine. Ibyo ahanini ni nabyo byabaye intandaro yo gutsindwa intambara y’Inkotanyi yatangiye mu 1990, gutsindwa  urugamba rwa politikibikaba byarabanjirije ugutsindwa urugamba rw’amasasu. N’ubu iyo myumvire y’ « umusilikari ni we  mutware » ni kimwe mu bivangira Opozisiyo muri iki gihe, bigatuma gutera umutaru bigorana cyane. Iyo myumvire ni nayo igiye kubirindura ubutegetsi bwa Kagame, kandi dore ntibigitinze.

2. FPR yo noneho imaze gutsinda intambara mu 1994, yashyize ubutegetsi BWOSE mu biganza by’agatsiko k’abasilikari batari na bo ! Umujenerari wabyigiye , akagira  n’ibindi azi, ashobora no gukora politiki neza. Abo sibo Kagame akeneye.  FPR yahisemo kubakira igihugu ku« bukorikori » bw’abasilikari bato (bazamurwa mu ntera bidashingiye ku bushobozi…),b’inzobere mu bwicanyi (terroristes), bataranganwa  umutima wita ku neza y’umuturage . Higijweyo  abasilikari bakuru bazi ubwenge (bashinjwa kuba intellectuals), abadakuyemo akabo karenge inzira zikigendwa, baradindizwa, barafungwa ab’amahirwe makeya  bahondwa akandoya mu mutwe. Ibyo nta gihe FPR itabikoze, guhera mu ishyamba kugeza n’uyu munsi !

3. Kuba muri iyi minsi Kagame atangiye kwibasira abagize Agatsiko kari kamukikije mu bihe byahise, birababaje ariko nta gitanza kirimo. Impamvu benshi mu Banyarwanda babikubita amaso bakinumira ni uko bazi neza ko Kagame asa n’ufite uburenganzira budasanzwe bwo gukora amahano ahora akora, nta nkurikizi : 

(1) Kwica no kurimbura umuhutu nta cyaha kirimo, byarakiriwe, bihabwa umugisha n’abakagomye kubyamagana. Ubuhanga bwa kinyarwanda bwo buti :  Inkoni ikubise mukeba, jya wihutira kuyirenza urugo !

(2)Kagame yumva ko Abatutsi bose bo mu Rwanda ari ingaruzwamuheto ze, ndetse nabo ubwabo bakumva ko ari AMATUNGO ye , yicamo ayo ashatse , igihe abishakiye. Abatutsi barabimwemereye, dore imyaka ishize ari hafi 25, uretse abavugira mu matamamatama, nta tsinda rigaragara Abatutsi bigeze bashinga ngo rigaragaze ko ryamaganye imyumvire n’imigirire ya Kagame. Iyo Kagame afashe icyemezo cyo kubamba umwana w’imfubyi warokotse jenoside nka Kizito Mihigo, bikavugwa ko uwo mwana yashakaga kwica Kagame akoresheje indirimbo ahimba, biratangaje kubona abakagombye kumuvuganira aribo batera hejuru ngo Kizito nabambwe ku musaraba ! Kagame azineza ko ashobora kubica uko yishakiye, nta rundi rubanza ! Kandi ntasiba kubikora.

(2). Kagame yumva ko Abasilikari ba FPR  bose uko bagana ari umutungo we bwite (propriété privée), agenga uko yishakiye. Ikibabaje kurushaho ni uko Kagame abakubita inshyi buri munsi ndetse yagera aho akanabasebya ku mugaragaro, mu mbwirwaruhame !  Paul Kagame yabivuze kenshi no mu buryo bwinshi ko « aba Généraux » be ari abantu badafite icyo bashoboye, ko ari ibigarasha, Isazi, IBIRURA….ko yewe  ari abantu badafite icyo bimariye ku buryo ndetse muri bo nta n’umwe washobora no KUROTA yakoze kudeta ! Ibyo Abasilikari be barabyumvise nyamara ntibigeze berekana ko batabyemera, barakomeje baramwumvira, bakora « akazi » kose abahaye, abana batikirira mu ntambara z’urudaca za Kongo….. Abageragaje gutera ijwi hejuru  ni ba Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa ariko na we ntiyabikoze  akiyobora izo ngabo, yategereje kubanza  kwamburwa ububasha bwose, noneho yihutira gukiza amagara ye yonyine yifatira iy’ubuhungiro ! No mu buhungiro kandi agomba guhora yihishe kuko nta cyemeza ko ubutaha noneho Kagame  azamuhusha !

Umwanzuro

Niba Kagame akora amarorerwa ni ukubera ko:

(1) Abatutsi bakomeje kwemera Kagame nk’Imana yabo, ibagenera ikibakwiye, ikabaha ubuzima cyangwa urupfu.  Umunsi habonetsemo ab’inkwakuzi bagahindura imyumvire, bagafata gahunda yo kwisuganya no kwivuganira, mu Rwanda hazaba impinduka yihuse

(2)Birasa n’aho Abasilikari be bamusinyiye « chèque en blanc” ngo ajye ababaga nk’ukerera amatungo yiyororeye, nta zindi nkurikizi! Umunsi bakangutse bakumva ko bashobora kumwambura urwo ruhushya rutindi, uwahekwaga azigenza, nko mu kanya ko guhumbya ijisho.

(3) Njyewe , Padiri Thomas Nahimana, ndamutse mfite imbunda irimo amasasu nibura abiri, ntabwo Kagame yankubita inshyi ampora ubusa nk’uko ahora anyuka aba “Generaux” be, ngo mureke agende…..! Na we ava amaraso atukura di ! Amahirwe nyine ni uko ntari mu ngabo ze, nkaba ndateze no kuzibamo ! Niyiryamire asinzire.

Muri make,  Abasilikari ba RDF n’Abatutsi barokotse jenoside, nibahitamo  gukomeza kwiberaho nk’ISENENI Kagame afata zibibona, agashyushya amazi zireba, akazitereramo zikanuye amaso, akazirya ziyaturumbuye…..inzira y’umusaraba iracyari ndende kandi nyamara yashoboraga kuba UBUSAMO.

Banyarwanda nimukanguke, dufatanye kubuza Kagame gufata abenegihugu nk’amatungo ye. Ibyo birahagije. Nabeho atureke natwe twibereho, nta kindi tumusaba.

Padiri Thomas Nahimana,

Umukandida w’Ishema Party

mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

Source : http://www.therwandan.com/ki/ninde-uha-paul-kagame-uruhushya-rudasanzwe-rwo-gukora-amahano/

Kagame might be Rwanda’s Stalin: David Himbara’s analysis

In his most recent post on social media, David Himbara, the former Kagame’s economic adviser portrays Rwanda as  the Soviet Union and Kagame as Rwanda’s Stalin. Using Wendy Goldman’s book “Inventing the Enemy“, Himbara finds an unfortunate similarity between Stalin’s governance model and Kagame’s system. Two main arguments  of Goldman’s book are well and alive in today’s Rwanda:1.Ordinary Soviet citizens participated widely and actively in the terror and 2. the line between victims and perpetrators was very blurred.

The same scene happens in Rwanda on a daily basis where  ordinary people also participate in the terror by speaking against coworkers at meetings, by naming names, and by preemptive attacks on others to demonstrate their own loyalty. Also we see people denouncing others, and then becoming victims themselves of the very political culture they initially helped to create and sustain. And, OMG!..it is unfortunate to realise that Everyone in Rwanda is victimized to one degree or another, and everyone participates in victimization.  No social or political group is left untouched. Very true. I love this piece of analysis. Although, as Himbara puts it, we don’t know how Kagame will end, we have to keep in our minds that we are the change we want to see. .  Admin

Jstalinimages

Paul Kagame(L), a reincarnation of Joseph Stalin(R)?

Following is Himbara’s words:

We are witnessing in Rwanda horrific denunciations and terror whereby relatives denounce relatives, coworkers turn against each other, and friends denounce friends in a frightening frenzy. Outside Rwanda opponents of the regime – real or imagined are hunted down and even assassinated. This is the time to quote the famous phrase – “the only lesson we learn from history is that we do not learn from history.”

This madness we are witnessing in Rwanda is in fact a replay of history many times over in different parts of the world with disastrous consequences for both the perpetrators and victims.

I invite compatriots to read Wendy Goldman’s book “Inventing the Enemy: Denunciation and Terror in Stalin’s Russia.” I promise you that after you read this book you will say “oh my God, this is precisely what is happening in Rwanda.”

In a nutshell, the book “Inventing the Enemy” is about the period known as the “Great Terror” in the Soviet Union. The book demonstrates that at the height of the terror in 1937–38, the Soviet secret police arrested approximately 1.6 million people for “political crimes.” More than 1.3 million were convicted, and about 683,000 executed.

Goldman’s book, however, does not focus only on numbers. The main task of this shocking account is to reconstruct how ordinary people reacted to the terror and how they were affected by it. The book deals exhaustively with the events that created the poisonous climate of fear and denunciation that soon engulfed the country. The heart of the book is really about the breaking of ties among people at work and at home – and the poisoned/collapse of relations among coworkers, family, friends, and lovers. The book also describes how the terror came to an end as the most ardent proponents of terror were arrested and sent to the camps as “bawlers,” or denouncers of the innocent. The book has a chapter titled “A History without Heroes,” which analyzes all kinds of human behavior during the terror, and shows how ordinary citizens collaborated, participated in, and resisted the denunciations.

What is scary about “Inventing the Enemy” is how terror in Soviet Union introduced extra judicial trials. As more suspects were thrown into prison and subjected to brutal interrogation and torture, Soviet leaders became convinced of a vast conspiracy of the so-called “terrorists,” both potential and real. Soviet rulers soon encouraged ordinary citizens to denounce those they suspected of disloyalty or treason. Many ordinary citizens denounced their neighbors, coworkers, and even family members.

Wendy Goldman’s main argument—and indeed the overriding lesson of her book —is therefore that ordinary “citizens helped to create a political culture that supported the abrogation of civil liberties.”

Yet as more and more people were arrested, many others realized that they, too, might become victims. What began as anti-terror measures…became a true terror.” In other words, the campaign launched by the state soon became “a full blown terror in which one’s fellow citizens become rabid agents of denunciation and no one is safe.”

Reading this book about events that happened that happened some 70 years ago, one would think that the author is describing what is happening in Rwanda today. We of course know how it all ended in Stalin’s Russia. What we don’t know is how the ongoing madness in Rwanda might end.

Kuba umwanzi w’umuntu ku giti cye gusa ntibimugira umwanzi w’igihugu.

                          cropped-cropped-gahunde.jpgKu bakiri mu gisirikare nibibuke ko akazi ka bo ari ukurinda ubusugire bw’igihugu barwanya umwanzi ariko banazirikane ko umuntu urwanira uburenganzira bwe aba atari umwanzi w’igihugu.Ahubwo uwo akwiye gushyigikirwa. Bibuke kandi ko umwanzi w’umuntu ku giti cye aba atari umwanzi w’igihugu”. Chaste Gahunde, September 2014

 

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda RDF. Ni igikorwa Kagame yatangiye hakaba hagiye gushira imyaka itanu. Iki gikorwa cyaje gikurikiye inyandiko  yo mu mwaka wa 2010 yiswe Rwanda Briefing yanditswe n’abagabo bane (Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya,  Gerard Gahima na Theogene Rudasingwa) bahoze mu buyobozi bwo hejuru bw’ingabo z’u Rwanda n’ubw’ishyaka FPR.

 

Muri iyi nyandiko, bimwe mu byo aba bagabo binubiraga, harimo ko FPR ikomeje gukandamiza Abanyarwanda ku nyungu za Kagame wenyine n’umuryango we, ariko cyane cyane Abahutu bakaba bakomeje kwigizwayo mu myanya ifatirwamo ibyemezo, bikaba biramutse bidakosowe nta shiti u Rwanda rwazongera rukagwa mu bibazo bya genocide. Aba bagabo ntibarekeye aho kuko bahise bashinga n’ishyaka RNC  rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Kagame no kubusimbuza ubunogeye Abanyarwanda bose.

N’ubwo bwose Abanyarwanda bamwe batekereje ko RNC itageza ku Banyarwanda ibyiza,  mu gihe abayishinze batabanje gusaba imbabazi ku byaha  by’indengakamere FPR yakoze dore ko na bo bahoze mu bari mu bayikuriye, Kagame we yabonye RNC nka rimwe mu mashyaka ashobora kumuhungabanya. Ibi byagaragajwe no gutangira gutukana abita isazi, amazirantoki, ibigarasha, n’ibindi bitutsi bigirwa n’abashumba gusa. Ikindi cyakurikiyeho ni icyoba Kagame yatewe no gukeka ko RNC yaba ikorana na bamwe mu basirikare ba RDF bari inkoramutima za Kayumba na Karegeya. Maze ahera ubwo yirara mu basirikare be ntiwareba: Colonel Rugigana murumuna wa Nyamwasa arafungwa,Karegeya anigishwa ikiziriko Rujugiro ibintu bye birafatirwa, Kayumba baramuhusha, none mu minsi ishize mwumvise ibyabaye.

Colonel Byabagamba yarafunzwe, General Rusagara ni uko, David Kabuye umugabo wa Rosa Kabuye arafungwa, ndetse Rosa (umufasha wa Kabuye) na Baine (umufasha wa Byabagamba) bashyirwa mu birura byataye umurongo!

Icyo ibi bisobanuye ni uko Kagame ageze kure aho atagishobora kumenya inkoramutima n’umwanzi we haba mu gisirikare ndetse no muri FPR. Muri politiki ikosa rikomeye kurusha ayandi ni ugufata umwanzi ukamwita umukunzi cyangwa se umukunzi ukamwita umwanzi kuko biganisha ku gutsindwa. Ibi ni byo Kagame yibereyemo kandi yaba abikora abizi, cyangwa se abikora ari amaburakindi ntibizabura kumugaruka. Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Paul Kagame n’uburyo afatamo ibyemezo, bakunda gukeka ko afite uburwayi bwitwa psychosis bukaba aribwo butuma nta muntu akizera kandi akiyemera ko ari we wenyine ushoboye gukora ikiri icyiza.

Icyo byakwigisha Abanyarwanda cyane cyane abakihambiriye kuri FPR ni uko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Gukomeza kurebera Kagame akumaraho abantu ukibwira ko wowe uzasigara amahoro waba utazi igisobanuro cy’amahoro. Ku bakiri mu gisirikare nibibuke ko akazi kabo ari ukurinda ubusugire bw’igihugu barwanya umwanzi ariko banazirikane ko umuntu urwanira uburenganzira bwe aba atari umwanzi w’igihugu.Ahubwo uwo akwiye gushyigikirwa. Bibuke kandi ko umwanzi w’umuntu ku giti cye aba atari umwanzi w’igihugu.

Sinasoza ntasabye abahagurukiye kwitangira umurimo wa politiki ko ibiba byababera impamvu yo kongera gutekereza no kwegerana ngo igikwiye gikorwe amazi atararenga inkombe.

Mugire ubutwari kandi ukuri kuzatsinda.

Chaste Gahunde,

ISHEMA Party

Wowe ukiziritse kuri Paul Kagame urusha ubuhe bumanzi abavandimwe be?

Nyuma yo kuzirikana ibyavugiwe mu nteko y’ubuyobozi bukuru bwa FPR yateranye ku cyumweru taliki ya 31/8/2014, nkitegereza n’uko Kagame akomeje umurego mu kugaraguza agati abavandimwe be , byanteye kwibuka. Nibutse inkuru ibabaje kandi yabaho n’ubwo yenda yaba izwi na bake.

Nyuma ya COUP D’ETAT yo mu 1973, Perezida Kayibanda yagejejwe imbere y’urukiko ngo acirwe urubanza. Nuko nk’uko bisanzwe bigenda umucamanza abwira Kayibanda ati:

-Vuga amazina yawe n’ay’ababyeyi bawe

Kayibanda ati :

-Ugize ngo mvuge amazina yanjye n’ayababyeyi banjye ? Harya sha, ntiwitwa NTIBITURA(majoro), mwene NTIBITURA hariya i Rwaza ?

Undi ati yego .

Kayibanda arakomeza:

-Harya sha, aho wicaye aho si ku bwanjye ? Ejobundi ntibari bafashe icyemezo cyo kukwirukana mu gisilikari kubera ko wari wakomeretse ngasaba ko batagusezerera ahubwo bakakugira Officier d’ordonnance wanjye kuko byo bidasaba imyitozo ya gisilikari ihanitse ?

Undi araceceka.

Kayibanda aranzura :

-Muri ba  NTI-BII-TUU-RA koko.

Uko byagenze ibara umupfu .Sinjye wahera !

Iyo ubonye uko muri iyi minsi Paul Kagame ashishikariye kugaraguza agati bagenzi be babanye, bagasangira uguhangayika,amarira n’ibyago iyo mu buhungiro, ku rugamba …Uribwira uti uyu na we ubanza ari mwene Ntibiituura!

[…

karegeya

 

 

ob_f4930c_capt-kabuye

GapfiziMARY BAINEjohn_sengati kagame_kabuye imagestéléchargement

 

Abo bose ni abavandimwe ba Kagame bamufashije urugamba akaba asigaye abita ibirura.

Uhereye ku ifoto ibanza:

  • Col Patrick Karegeya wari ushinzwe iperereza yanigishijwe ikiziriko
  • Capt David Kabuye na Gen Frank Rusagara bari mu buroko
  • Gen Dan Gapfizi bamutsinze mu Mutara
  • Mary Baine arazira umugabo we Colonel Byabagamba
  • Maj Sengati yarasiwe muri Muhanga
  • Lt Col Rose Kabuye yashyizwe ku gatebe
  • Gen Kayumba Nyamwasa yagizwe ikimuga n’amasasu yarashwe kabiri kose arusimbuka
  • Col Tom Byabagamba yahoze arinda Paul Kagame ubu ari mu buroko

N’abandi benshi tutarondoye.

Ese wowe ukiziritse kuri Kagame ubarusha ubuhe bumanzi? Ubwo revolisiyo igiye gutangira uzafate icyemezo cya kigabo: Kwifatanya na rubanda aho gukorera intashima. ] Byongeweho n’ubwanditsi bwa blog.

Iyo urebye uko Kagame yitura inabi abantu bamufashije , bakamurwanaho, bakamurindira ubuzima, guhera iyo mu mashyamba kugera n’ubu….ntiwabura kwiyamira uti ba Ntibiituura ni benshi.

Nk’ubu koko kunigisha  Patrick Karegeya ikiziriko byari ngombwa ? Nta kindi gisubizo yabonera amakimbirane afitanye n’icuti ze magara za kera kitari ukurasa Kayumba Nyamwasa, incuro zirenze ebyeri ? Tom Byabagamba wamurinze nta yindi ngororano yahabwa uretse kuba agiye guhambirirwa amaboko mu mugongo akoherwa mu Kiyaga cya Rweru ? Urupfu rwa Inyumba Aloyiziya nta wakwirirwa arugarukaho ariko narwo rwerekanye inyiturano abafasha ba Kagame bagomba kumutegerezaho. Ibyo Abaswahili bavuze biranze birujujwe ngo “Shukrani ya Punda ni teke”!(Inyiturano y’indogobe ni umugeri).

Twibuke abagore bitangiye FPR-Inkotanyi kuva kera nka Roza Kabuye,Mary Baine… none bakaba bagororewe gusoza amateka yabo bandaritswe, biswe ABAGAMBANYI kugeza ubwo bahabwa akazina k’IBIRURA !

Niba koko izi Nkotanyi z’ikubitiro zose ari IBIRURA nk’uko Kagame abyemeza, umukuru muri bo we ubumalayika n’ubunyangamugayo bye byaba bishingiye kuki ? Yabura ate kwitwa IKIRURA GIKURU ?

Ibyo Abanyarwanda bashinja Inkotanyi ni byinshi cyane,ariko si Kagame ukwiye guhinduka bagenzi be ngo ababere umucamanza, we yishyira aheza. Ndetse ahubwo benshi muri bariya Kagame yita IBIRURA usanga ibyaha by’ubuhotozi n’ubusahuzi babarwaho bishobora no kubazwa Kagame kuko ariwe wabategekaga,hakaba n’ubwo abibashoramo ku gahato yenda batanabyemera.

 

Umwanzuro.

Mu gihe Kagame yita bagenzi be IBIRURA , we nimumworohere ntimumwite IKIRURA GIKURU ahubwo mumwihere akazina kajyanye n’imikorere ye : nimumwite NTIBIITUURA, birahagije. Umuntu utibuka abamugiriye neza, bakamufasha, bakamugira icyo aricyo, akwiye kubatizwa akitwaNTIBIBUKA.

Kagame namenye neza ko atabaye icyo aricyo kubera ubwenge bwinshi yarushaga bagenzi be, ntiyabikesheje ubutwari budasanzwe , ubutungane cyangwa ubunyangamugayo buzira amakemwa.Uko ari kose ni impano yahawe kandi yabifashijwemo n’abo ariho agaraguza agati ubungubu.

Muri iki gihe Abanyarwanda bifitiye ibibazo bikomeye bakomeje guterwa na Kagame n’ubutegetsi bwe butita ku neza ya rubanda ahubwo bukaba bushyira imbere inyungu z’umuryango we gusa. Igihugu cyose agifata nk’urugo rwe, kandi ntibikwiye. Uteshutse ku nshingano yo gukorera inyungu z’urugo rwa Kagame niwe witwaga IKIGARASHA, ISAZI, IGIPINGA, guhera ubu ngo azajya yitwaIKIRURA (kigambiriye kwiba Kagame ubutegetsi)!

Iyi myumvire y’igihugu n’ubutegetsi  Kagame yifitemo isa neza neza n’iy’ingoma ya cyami yubakiye kuri gihake, aho ibyiza  byose by’igihugu byari iby’Umwami abenegihugu bose bakaba ABAGARAGU be. Iyi mitegekere niyo rubanda yanze mu 1959, ikora Revolusiyo, isezerera Karinga n’izayo zose, u Rwanda rugirwa Repubulika.

Nyamara dore nyuma y’imyaka isaga 50 Kagame atugaruye muri “systeme’ ya cyami na giheke, yitwikiriye ishusho ya Repubulika yubakiye ku iterabwoba.

Banyarwanda, Banyarwandakazi; Batwa , Batutsi namwe Bahutu, iyi “Gihake ya Kagame”muzakomeza muyireebeere kugeza mwese ibafashe, umwe umwe, ikababika mu mifuka ifunze, muboheye amaboko mu mugongo, ikabohereza koga mu kiyaga cya RWERU ?

Niba ntagikozwe ngo ibintu bihinduke bwangu, Kagame ntazaba yarabavuze ukuri, we ubita ISENENI bafata bakaziterera mu gitebo, zikajya zifatana amaguru ngo hatagira isohoka ikihungira, nyirukuzifata agashyushya amazi ZIREBA, akazitereramo zikanuye, kugeza zihiye, akazirya ziturumbuye amaso !

Bazumva ryari ni umwana w’umunyarwanda.

 

Padiri Thomas Nahimana

Ishema Party 

HABYARIMANA YAZANYE AMAJYAMBERE : AMATEKA Y’AMAJYAMBERE Y’U RWANDA N’ABABIGIZEMO URUHARE.

 Par:Jean de Dieu Musemakweli

Intego nyamukuru y’ingoma ya Habyarimana (1973-1994) yari amajyambere. Ishyaka rye rimwe rukumbi ryari Muvoma revolisiyonei iharanira amajyambere y’u Rwanda (MRND). Intego ishinga amategeko yitwaga Inama y’igihugu iharanira amajyambere (Conseil National de développement – CND -). Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yari kandi na ministeri y’amajyambere ya komini (intérieur et développement communal). Ikigega cyari gihuriweho n’amakomini, kikagoboka arushije andi kugira ibibazo cyitwaga “isandugu mpuzamakomini igamije amajyambere” (Caisse intercommunale de développement – CID -). Uko buri mwaka utangiye, umukuru w’igihugu yabwiraga Abanyarwanda intego izitabwaho kurusha izindi mu rwego rwo gutsura amajyambere (gutura heza, ubuhinzi n’ubworozi, amazi meza mu cyaro  -hydrolique rurale- …..). Habaga kandi mu cyi rya buri mwaka icyumweru cyo gutaha no gutangiza imishinga. Hari ubwo icyo cyumweru cyamaraga iminsi 15 cyangwa 21.

Ntibyari amagambo cyangwa indirimbo gusa, ku ngoma ya Habyarimana amajyambere mu Rwanda yariyongereye koko ku buryo bugaragara cyane cyane ayo mu cyaro. Impamvu zatumye ayo majyambere agerwaho ni nyinshi, ariko twavuga nk’eshatu : ubushake (volonté politique), umuganda (Travaux communautaires de développement), imfashanyo z’amahanga n’imishinga y’amajyambere y’icyaro (projets de développement rural). “Ntawe ushimwa na bose”, ibyo birasanzwe, hari n’abatanyurwa na rimwe. Umuntu ntiyabura icyo anegura ku umuganda. Na FPR yawuvugaga nabi yarawugaruye. Ntawabura icyo anenga ku micungire (gestion financière) y’imishinga y’amajyambere yaterwaga inkunga n’imfashanyo z’amahanga ; ariko muri rusange amajyambere yariyongereye cyane mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana, amajyambere y’icyaro utaretse n’ayo mu migi.

Hari uwaherako atera hejuru ngo “naho se ku ngoma ya Kagame na FPR amajyambere ntari kwiyongera ?” Ari kwiyongera, ariko ntabwo ari kimwe. Amajyambere yo ku ngoma ya Kagame ni ibintu by’inkaburamatsiko, biturutse hejuru, ndetse uwashaka yanavuga ko biturutse hanze (exogène). Bizafata igihe kirekire ngo bizagere ku muturage, bishobora no kutazamugeraho na rimwe. Amajyambere yo ku ngoma ya Habyarimana yari amajyambere ahereye hasi (endogène). Yego, no ku ngoma ya Habyarimana u Rwanda rwari igihugu gikennye, ariko mu cyaro hari amafaranga aruta ahari ubungubu. Ubu mu cyaro nta n’ifaranga rihari, abaturage “bararirira mu myotsi”. Impamvu nyamukuru ibitera ni ikinyuranyo kiri hagati ya Habyarimana na Kagame, n’uburyo bwabo bunyuranye bwo gutegeka no gukora umurimo wa politiki.

Abakurambere barabivuze koko ngo “Ntayima nyina akabara” bakongera bati “isuku igira isoko, …..”. Habyarimana yari mwene Rubanda. Ise yari umwarimu wa gatigisimu. Yari azi ubukene buba mu cyaro, akamenya ko umuhinzi mworozi abona icyo kurya yiyushye akuya. Kagame we akomoka mu muryango w’Abatutsi bahunze kubera ko batashakaga gutegekwa n’Abahutu. Kuri bo u Rwanda n’ibyiza byarwo byose byari umwihariko w’Abatutsi ; Abahutu n’Abatwa bakagomba kubabera abagaragu n’abacakara.Yakuriye mu nkambi z’impunzi, bamucengezamo umunsi n’ijoro (endoctrinement) ko Abahutu bigobotoye ingoma  ya cyami, gihake na gikolonize ari abantu babi, kandi ko mu cyaro cyo mu Rwanda abahatuye benshi, hafi 98%  ari Abahutu. Ngibyo nguko, “impamvu ingana ururo”.

Abo bagabo bombi (Habyarimana na Kagame) banyuranye nanone mu buryo bwo kumva imitegekere y’igihugu n’icyo umurimo wa politiki ugamije. Nta gushidikanya, bombi bakunda ubutegetsi. Iyo intambara idatera, ntawamenya igihe Habyarimana yari kuzasezerera. Ubu Kagame nawe arahomereye, ubanza ahari ntakizamuvana mu Urugwiro. Icyo bataniyeho ni iki : igihe cyose utabaga ubangamiye ubutegetsi bwe, Habyarimana yarakurekaga ukikorera ku giti cyawe. N’Abatutsi bavuga ngo barakandamizwaga ku ngoma ya Habyarimana, yabahaga rugari bakicururiza, bagashinga nabo inganda nini, iziciriritse n’intoya. Kagame we si uko abyumva. We agendera ku ihame rivuga ko “iyo umuntu afite ubutegetsi, ashaka n’amafaranga ; yaba afite amafaranga, agashaka n’ubutegetsi”. Kubera rero ko amafaranga atuma uyafite ashaka ubutegetsi, kandi koko akaba yamufasha kubugeraho, birakwiye gukora ibishoboka byose kugirango Abahutu batagira amafaranga.

Umuturage yakuraga ifaranga mu bihingwa ngandurarugo. Politiki yo guhuza ubutaka n’iy’igihingwa kimwe rukumbi yasubije Abanyarwanda inyuma cyane. Kugirango bazaveyo bizafata igihe. Hejuru y’ibyo kandi, abaturage benshi bambuwe amasambu yabo, aha ngo ni politiki yo gusaranganya. Ko tudasaranganya se imiturirwa, imishahara, amamodoka n’ibindi byose abantu bo mu gatsiko n’abambari babo bafite ? Umuturage yavanaga ifaranga mu buhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu (ikawa, icyayi, ikinini, pireteri n’ibindi). FPR yamaze imyaka myinshi ica intege abaturage ngo badakomeza kubihinga. Kugirango bizongere kugoboka umuhinzi nk’uko byamugobokaga ku ngoma ya Habyarimana bizafata imyaka myinshi. Umuturage yavanaga ifaranga mu bushoramari. Ubu abacuruzi boroherezwa mu kugurizwa n’amabanki, mu gutumiza ibintu no kubicuruza, ahanini ni abantu bo mu gatsiko cyangwa abemeye kujya mu kwaha kwako. Abandi bo bamburwa ubucuruzi bwabo, bagahombywa, ndetse bamwe bakahasiga n’ubuzima bwabo. Umuturage yakuraga ifaranga ku umwana we wize, akabona akazi, akagira icyo yimarira, akakimarira n’umuryango we. Ubu kugirango umwana w’umuhutu azabone amafaranga y’ishuri ni ingorabahizi. Niba abashije kwiga, kugirango azabone akazi biragoye, azira gusa “icyaha cy’inkomoko” (kuberako akomoka mu bwoko bw’Abahutu).

Umwanzuro

Hari umugani wa kinyarwanda uvuga ngo “gutwara (gutegeka) ntawe byananiye kireka uwo batabihaye”. Gutwara Abanyarwanda ntibyagombye kuba ikintu gikomeye, kuko nta kindi basaba kitari uko ubareka bakikorera imirimo ibateza imbere. Kandi amajyambere nyakuri ni ahereye hasi mu baturage, igihugu kikagenda kizamuka buhoro buhoro. Habyarimana muri rusange yarabarekaga bakikorera, hafi buri wese agatungwa mu mahoro n’utwo yiyuhiye akuya. Ingoma ya Kagame yo ihoza Abanyarwanda, cyane abo mu bwoko bw’Abahutu ku nkeke. Ikabita abicanyi, ibisambo, ibipinga n’ibindi bitutsi byinshi. Nta burenganzira bafite bwo gutera imbere kubera ko, uko Kagame abyumva, “iyo umuntu afite ubutegetsi, ashaka n’amafaranga ; yaba afite amafaranga, agashaka n’ubutegetsi”.

Twagereranije amajyambere yo ku gihe cya Habyarimana n’ayo kuri iyi ngoma ya Kagame na FPR. Kayibanda se we nta majyambere yazanye ? Ingoma ya cyami se yo nta mayambere yasize ? Abakoloni se bo nta majyambere bazanye ?

Niba Abakoloni se barazanye amajyambere, kuki ibihugu byahoze bikolonijwe byifuje kwigenga ? Niba ingoma ya cyami yarazanye amajyambere, kuki Abanyarwanda bahisemo repubulika ? Kuki se havugwa amajyambere Habyarimana yazanye, ayo ku ngoma ya Kayibanda ntavugwe cyane ?  Kuki Kagame na FPR ye birirwa bavuza iya bahanda ngo mu Rwanda hari amajyambere, ariko mu cyaro (ndetse no mu migi) inzara ikaba ivuza ubuhuha, abaturage ibihumbi mirongo na mirongo bakaburirwa irengero, mu kiyaga cya Rweru hakaboneka imirambo y’abantu 40 bishwe (na leta ?) baboheye amaboko inyuma kandi  bazingiye mu mifuka ? Mu rwego rwo gusubiza ibyo bibazo, tuzatangira kubagezaho ubutaha icyo twakwita “Amateka y’amajyambere mu Rwanda kuva ku mwaduko w’Abazungu kugeza ubu”.

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi, basomyi namwe bakunzi b’urubuga Umuhanuzi-leprophete, mugire amahoro kandi Imana y’i Rwanda ikomeze ibarinde.

BIRACYAZA….

 

Jean de Dieu Musemakweli