Ngiryo iterambere Kagame yazaniye rubanda. Arasaba indi manda kugira ngo rikomeze! Ngiyi BILAN ya Kagame.
Ubwo itangazamakuru rikorera agatsiko ryikomye Kaminuza ya Gisenyi na INES Ruhengeri, ubwo ishyari rya FPR ryatangiye kubira nk’ikirunga cyenda kuruka ! Mu kanya gato ayo mashuri makuru yigenga araba afunzwe, abana bayigagamo bajye mu gihirahiro, bahindurwe Mayibobo. Ariko hagati aho ntihabura ba Nyirurutwerunini bafatwa bagasiribangwa nk’uko uyu mu DASSO uri ku ifoto ariho agaraguza agati abaturage b’inzirakarengane. Iryo niryo terambere Paul Kagame yatugejejeho muri iyi myaka isaga 20 amaze ku butegetsi, none akaba asaba indi manda ngo akomeze acure rubanda bufuni na buhoro. Ubu koko igihe ntikigeze ngo ibintu bihinduke ? Abanyarwanda twese dukwiye guhaguruka tukamagana twivuye inyuma ingoma y’igitugu y’Agatsiko-Sajya kibwira ko u Rwanda ari akarima kako bwite. Rubyiruko mukwiye gufata iyambere mugashaka inzira zose zishoboka zo gutera hejuru muti “ U Rwanda si umunani Paul Kagame yasigiwe na se “!
Muri kaminuza za ULK Gisenyi na INES Ruhengeri hatoraguwe inyandiko zamagana manda ya 3 ya Kagame
Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2015, mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Institute of Applied Sciences) no muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK, hatoraguwe inyandiko zamagana manda ya gatatu ya Perezida Paul Kagame.
Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bumaze kwemeza amakuru y’inyandiko idasinyeho (Tract) ko yatoraguwe n’abanyeshuri ikaza gufatwa na Bienvenu umunyeshuri uhagarariye abandi, na we akayishyikiriza ubuyobozi bw’ishuri.
Prosper Ziganibuga, umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri INES-Ruhengeri yagize ati “Mu kanya saa moya na 45 abanyeshuri batoraguye inyandiko izwi nka tract, ihita ifatwa n’uhagarariye abanyeshuri itaragera mu kigo hose.”
Twamubajije amagambo yari yanditse muri iyo tract atubwira ko atabashije kuyamenya kuko inzego zishinzwe umutekano zahise ziyijyana ariko zikavuga ko iyo nyandiko ngo yanditswe n’abasanzwe basebya u Rwanda.
Si aha gusa hatoraguwe tract, kuko no muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK ishami rya Gisenyi hatoraguwe tract mu gihe cya saa kumi z’umugoroba.
Umuyobozi wa ULK ishami rya Gisenyi Dr Cyeye, yahamije ko inyandiko itariho umukono yatoraguwe n’abanyeshuri ariko ngo nta mwanya wo gutanga amakuru afite kuko twamuvugishije arimo kwigisha. Nyuma twagerageje kumuvugisha telefoni ye ntiyacamo.
Umwe mu banyeshuri twaganiriye yavuze ko iyo tract yatoraguwe muri ULK, yarimo ubutumwa bugenewe urubyiruko n’abanyeshuri.
Yagize ati “Iyo nyandiko yatangiraga yerekana ko perezida Kagame yayoboye imyaka 5 RPF-Inkotanyi igifata ubutegetsi, akaza kuyobora imyaka 4 nyuma ya Bizimungu, mu myaka 23 amaze ku butegetsi akaba ntacyo yagejeje ku rubyiruko.”
Undi munyeshuri wavuze ko yisomeye iyo nyandiko yavuze ko ngo abanyamuryango ba RFP-Inkotanyi ko nta mwisanzure bahabwa, ikindi kandi gahunda z’ubudehe n’ingando bikorwa ngo nta mumaro bifitiye abanyarwanda.
Iyo nyandiko kandi ngo yagaragazaga ko ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ntaho ritandukaniye n’ayandi nka MRND na CDR yayoboraga mbere ya jenoside yakorewe abatutsi nk’uko iyi nkuru dukesha mugenzi wacu ukorera ikinyamakuru Rushyashya ikomeza ivuga.
Umwe mu bayobozi ba kaminuza yigenga ya Kigali ULK, batubwiye ko ngo iyo nyandiko yasabaga amadini n’amashyaka guhagurukira hamwe bakamagana manda ya 3 kuko ngo nta cyiza RPF yakoze kuva yagera ku butegetsi.
Izi nyandiko zishishikariza urubyiruko, abanyeshuri, amadini n’amatorero kwamagana manda ya gatatu ya perezida Kagame, zigaragaye nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2015, perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa yakiriye amabaruwa y’abasaba ivugurwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, barenga miliyoni ebyiri.
Emmanuel Nsabimana – imirasire.com
RUTAYISIRE BONIFACDE ARASUBIZA IBIBAZO BYA IKONDERA INFO KUBIREBA GENOCIDE HUTU NA GENNOCIDE TUTSI
Iyi ni video yakozwe na Ikondera info mukiganiro yagiranye na Bwana Rutayisire Boniface wahoze ari Directeur General w’isosiyete yigenga mu Rwanda akaba yarabaye na Chef de services généraux et contentieux muri Sulfo Rwanda Industries, arasubiza ibibazo by’abanyamakuru kubirebana n’ikibazo cya genocide hutu na tutsi ndetse n’amateka y’u Rwanda kubireba imirongo ine ya politiki isigaye iriho muri politiki nyarwanda. Haravugwamo kandi ibya Kagame ushaka guhindura itegeko nshinga ndetse hakavugwamo ikirego cya genocide hutu cyatanzwe na Rutayisire Boniface muri TPIR. Iyi ni video yagombye kugera kuri buri munyarwanda wese aho ari kugirango asobanukirwe amateka ye n’uburyo hariho abanyapolitiki badasanzwe mukubona umuti w’ibibazo biriho.
Iyi video wayisanga kuri kuri iyi lien : https://www.youtube.com/watch?v=JiXyucoUg_k
Abashoboye muyihererekanye kuri za email na za telefone n’ibindi kuko harimo amateka akomeye cyane.
Info Rwanda
Source: https://www.youtube.com/watch?v=JiXyucoUg_k
..
LikeLike
Reblogged this on VENANT MAGAZINE {VM}.
LikeLike