Nk’uko tumaze iminsi tubyumva mu Rwanda, ubu agatsiko ka FPR kabujije amahwemo rubanda ku nzego zose kugira ngo gakunde kabone impamvu yatuma gahindura itegekonshinga. N’ubwo rubanda idakozwa ibyo byo guhindura itegeko nshinga kugira ngo umuntu umwe akunde agaragare neza mu mahanga dore ko mu Rwanda azwi neza bihagije uwo ariwe, ariko agatsiko kifashishije iterabwoba gategeka abanyarwanda batari bacye gusinyira ko itegeko nshinga rigomba guhinduka uboshye ko haraho itegekonshinga ribisaba. Ubu ni ubwoba bw’abagize agatsiko bibwira ko kubitegeka rubanda ahari byazayibuza kubavudukana igihe kigeze.
Ibi rero ni ukwibeshya nk’uko abanyarwanda bakomeje kubigaragaza bo mu nzego zose zinyuranye. cyane cyane abajijutse. Agatsiko nigakomeza kwitwara gutya ahubwo njye ndabona n’ayo MATORA kadashobora kuyagezaho. Kubera ko abanyarwanda ntabwo ari bwa bwoko bwa ‘tereriyo’, iherezo umujinya bafitiye ubu butegetsi bw’agatsiko bazawukitura igihe kigeze. Kandi ibyo bizaba bitari kera kandi bizaba nabi cyane.
Kurikira uko abarwanashyaka ba PSD bagaragaje uko barambiwe itekinika rya FPR.