Impamvu 8 zerekana ko kwita Fred Gisa Rwigema intwari y’u Rwanda nta shingiro bifite. (Archives)

INTWARI Z’U RWANDA : Impamvu 8 zerekana ko kwita Fred GISA RWIGEMA intwari y’u Rwanda nta shingiro bifite !
INTWARI Z’U RWANDA : Impamvu 8 zerekana ko kwita Fred GISA RWIGEMA intwari y’u Rwanda nta shingiro bifite !
I.Umuntu ahinduka ate INTWARI y’igihugu ?
[Ndlr: amashusho ari muri iyi nkuru yatoranyijwe n’ubwanditsi bwa “veritasinfo”] Umuntu yitwa intwari y’igihugu kubera ko ari umwenegihugu, watuye muri icyo gihugu, akahagira ibikorwa by’indashyikirwa kandi  abaturage bakemera ko ibikorwa bye byabagiriye akamaro koko. Niho bahera bamwibuka, bamusingiza, bamuha icyubahiro ndetse bagatoza urubyiruko kumenya ubuzima bwe hagamijwe kumwigana.
Urwego Umunyagitugu Paul Kagame yashinze  Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rutangaza ko » INTWARI y’IMANZI ari intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje». Muri iki cyiciro niho hashyizwe Fred Gisa Rwigema, ndetse akaba ari wenyine muri uru rwego rw’ikirenga kuko abangikanyijwe n’umusilikari utazwi !
II. Ese Fred Gisa Rwigema ni intwari y’u Rwanda koko ?

Fred Gisa Rwigema yavutse taliki ya 10/4/1957 yicwa taliki ya 2/10/1990. Yahunze u Rwanda mu 1960 afite imyaka itatu gusa, ntiyagize amahirwe yo kuruturamo ukundi. Ndi mu Banyarwanda batari bake bareba bagasanga Fred Gisa Rwigema adakwiye rwose kwitwa INTWARI y’u Rwanda.

Dore impamvu  8  zerekana ko Fred Gisa Rwigema atari intwari y’u Rwanda na busa:
1.Fred Gisa Rwigema ntiyigeze atura mu Rwanda.
2.Fred Rwigema nta gikorwa na kimwe cy’indashyikirwa gifitiye abaturage akamaro yakoreye mu Rwanda.
3.Ahubwo taliki ya 1/10/1990 Fred Gisa Rwigema yayoboye Umutwe w’abicanyi kabuhariwe witwa FPR-Inkotanyi maze atangiza intambara simusiga (n’ubu itararangira!) yarimbuye Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri , Abahutu, Abatututsi, Abatwa ndetse n’Abanyamahanga : benshi biciwe mu Rwanda, abandi bicirwa mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Kongo, n’ubu hari umubare w’abenegihugu barenga ibihumbi 500 bacyangara  mu mashyamba no mu mahanga ! Uwatangije igikorwa kibisha nk’icyo ni intwari ya nde ?
4.Jenerali Fred Gisa Rwigema yatangije intambara ayigwamo ku munsi wa kabiri! Ubutwari bw’umujenerali utangiza urugamba rw’amasasu akaba ariwe wicwa rugikubita bushingiye he ?
5.Uretse imva , nayo tutazi neza niba ari umurambo wa Fred Gisa Rwigema uyirimo koko,  nta kintu na kimwe kiri mu Rwanda yibukirwaho, yewe nta n’umuhanda waba waritiriwe izina rye !
6.Umuryango we nta gashimo wigeze uhabwa nk’uwahaye igihugu INTWARI y’IMANZI !!!!
7.Umudamu we, Janeti Rwigema, abayeho mu buryo buteye agahinda :  nta n’amahirwe afite yo kubaho yisanzuye nk’abandi bapfakazi basanzwe , ahubwo we ameze nk’ubaho muri Gereza. Nta mihango ya Leta agaragaramo, mbese kuva umutwe wa FPR-Inkotanyi wafata ubutegetsi mu Rwanda ameze nk’uri mu gihano azira kuba yarashakanye n’«INTWARI y’IMANZI » Fred Gisa RWIGEMA !!!!
8.Abana ba Rwigema babaho mu ipfunwe ryo kuba barabyawe na Fred Gisa  RWIGEMA
Umwanzuro

Abaririmba ubutwari bwa Fred Gisa  Rwigema, nk’Intwari y’u Rwanda,  bazatubwire neza aho bushingiye ! NTAHO. Ahubwo turasaba ko yakurwa bwangu ku rutonde rw’intwari z’ u Rwanda. Nanone ariko ngo ntakabura imvano ! Niba Umunyagitugu Paul Kagame yaremeye ko izina rya Fred Gisa Rwigama (ubundi bizwi ko yanga urunuka!) ryongerwa ku rutonde rw’Intwari z’u Rwanda ndetse akitwa INTWARI y’IMANZI, ni uko yabanje kubipanga agasanga abifitemo inyungu !

Kagame ni umugome ariko si umuswa! Kwandikisha izina rya Fred Gisa Rwigema nk’intwari, ndetse akamwita IMANZI, yabikoze yiyerurutsa agamije gusa gucubya umujinya w’umuranduranzuzi yabonaga ututumba mu bakunzi ba Fred Rwigema, ababanye na we bakaba batayobewe urwo yapfuye, n’uwamwishe ! Kubarindagiza muri ubwo buryo bwo kumwita Intwari byatumye bacisha make, byongerera Kagame igihe cyo kubikiza nabo, umwe umwe, kuzageza ku wanyuma!
Icyo twasaba Kagame ni uko yarekera aho gukinisha Abanyarwanda no kubatesha igihe bahatirwa kunamira intwari ZE za nyirarureshwa, na we ubwe atemera, barimo ndetse n’abo we ubwe yambuye ubuzima ! Iryo kinamico riragayitse kandi rirarambiranye. Nanone kandi Umunyagitugu Paul Kagame namenye ko yiruhiriza ubusa. Intwari nyakuri z’u Rwanda, ntawe uziyobowe: ni Babandi bakuye rubanda mu buja, kabone n’ubwo tubona neza ko muri iki gihe bwagaruwe n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize. «Les mêmes causes produisant les mêmes effets «amaherezo iyi RUBANDA akomeje gucura bufuni na buhoro izibyaramo imbaraga zikenewe, imuhagurukane,  yongere YIBOHOZE izuba riva.
Niba atisubiyeho bwangu, igihe kizagera, ndetse dore  ngiki kiregereje, abenegihugu bamusumire, bamusabe kugira byinshi asobanura.
Gashyantare, 2018
Padiri Thomas Nahimana

Advertisement

2 thoughts on “Impamvu 8 zerekana ko kwita Fred Gisa Rwigema intwari y’u Rwanda nta shingiro bifite. (Archives)

  1. Jules bercy

    My brother Merci beaucoup ibintu somye biraryoshe jewe sindi umunyagwanda mais ibibera mugwanda vyinshi ndabimenya Hama Niko bimeza iyo abantu batsinze bazana impinduka imagine par exemple nkiyo Hitler aza gutsinda 2e guerre mondiale Ubu isi IBA imusingiza nkumu héro ivyo biri kwisi yose gusa ntuzotangare wumvise nkabahoze bitwa intwari ariko haje ayandi ma régime politique bagahinduka abicanyu le fait ko Rwigema bamwita intwari kuber yatangije AFPR ivyo kur BO babona bibwiye so merci beaucoup

    Like

    Reply
    1. Kalimbwami

      Murwanda wa Interahamwe niba ari n’interahamwekazi ntumbaze simbizi n’inde watumye atarubamo?

      Mbega nipfumwe….🤔

      Yampayika nyumvira Iyimbonerakure nayo mwokagirimanamwe sinzi umwobo ivumbutsemo n’ubutuna ntiyakarabye no mumaso widuhindurira izina ry’igihugu wo gatsindwawe puuuu….! Nagutanze ntibavuga “”Mugwanda”” bavuga “”Murwanda kokagendubusa we…

      Like

      Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s