Zimwe mu mpuha zivugwa ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

IMG-20200223-WA0023Gusezera kuri Kizito neza ni ukwirinda gukwiza impuha -fake news ku rupfu rwe

Mu gihe tugikomeje kuzirikana nyakwigendera Kizito Mihigo, abamukunda n’abubaha muntu muri rusange bakwiye kugerageza kubahiriza ukuri ku byamubayeho aho batabishoboye bagaceceka.

Mboneyeho rero kugaragaza bimwe mu bikwirakwizwa ku mbuga bikwiye gukosorwa no kwirinda kubikwirakwiza kuko ari ibinyoma.

1. Inkuru y’urupfu rwa Kizito yatangajwe ku wa mbere, bamwe bati yishwe ku wa gatandatu bakabiha n’ibisobanuro byinshi.

Ibi si byo. Ku cyumweru Kizito yari akiriho kuko yabonanye n’umuvandimwe we ririya tangazo rya RIB icyo rivuga ni cyo. Aho ribeshya ni aho rivuga ko yabajijwe ari kumwe na avocat Si byo kuko Kizito yavuze ko adashaka uwo mudamu wari uje avuga ko ashaka kumwunganira. Kizito rwose yabonanye n’abamusuye baranaganira birambuye.

2. Inkuru zakwijwe ngo umurambo we wari wavanywemo amaso n’ibindi bice by’umubiri ni impimbano.

Umurambo abantu barawubonye amaso yari arimo. Gusa yari afite mu maso ibikomere bitatu.

3. Inkuru zakwijwe ngo umunyamakuru wavuze ibi bikomere bitatu yaburiwe irengero.

Ibi na byo si ukuri kuko kugeza mu ma saa ine za mu gitondo uyu munsi tariki 24/02 uwo munyamakuru nta kibazo yari yakagize mu gihe inkuru zimutabariza zatangiye ejo.

Umunyamakurukazi wazikwije ni na we wabwiye aba diplomates ngo umurambo wa kizito nta gikomere kiriho. Kandi nyamara uwo munyamakurukazi ntiyahagaragaye. Umuntu akibaza umukoresha uwo ari we.

IMG-20200222-WA01174. Inkuru zakwijwe ngo umurambo wa Kizito wazanywe n’aba GP, Special Force bafite imbunda n’ibindi.

Si byo. Bariya basore ni abo muri famille ya Kizito barimo na murumuna we basangiye se na nyina abandi ni abo muri fondation ye.

5. Inkuru zakwijwe ngo uwayoboye imihango yo gushyingura (MC) ni uwo mu iperereza ry’u Rwanda (NISS) woherejwe gutanga amabwiriza si ukuri.

Uriya ni muramu wa Kizito warongoye mushiki we bava inda imwe.

6. Inkuru zakwijwe ngo FDLR yunamiye Kizito.

Ibi si byo n’ababihimba sinzi ikibibatera kuko Kizito yitahiye nta mpamvu yo kumurega ibirego atari bwiregureho.

FDLR ntabwo yigeze isohora itangazo ryo kunamira Kizito, iryasohokeye mu babihimbahimba ryari rikoranye ubuswa bwinshi cyane FDLR yaryihakanye.

Kandi abari banarihimbye babikoranye ubuswa bavuga ko ari itangazo Numero 103 ryo ku itariki 21/02/2020. Uretse ko atari na byo ntibinashoka ko FDLR yaba ikoze amatangazo agana kuriya mu mezi atageze no kuri abiri ya 2020. Amatangazo ya FDLR abarwa buri mwaka. iryo kuvuguruza ririya rihimbano ryari 02/02/2020. Kubeshya ni bibi. Birababaje ko abantu n’ibinyamakuru byagombye kwiyubaha nakomeza kurikoresha kandi bamwe bazi ko ari irihimbano.

7. Inkuru yakwijwe ngo misa y’i Buruseli yo ku wa gatandatu yateguwe na opposition.

Sibyo na byo. Yateguwe n’inshuti za Kizito n’urungano bafatanije n’ababyeyi be ba hano mu Bubiligi (famille adoptive).

Ntaho Misa ihuriye n’ibindi bikorwa byarimo ibyari bimaze amezi atandatu biteguwe byayikurikiye bya Institut Sendashonga. Kandi kuva mu misa ukajya muri ibyo bikorwa cyangwa ukavuga kuri Kizito ntibivuze ko ibyo bikorwa byombi byari byateguriwe rimwe.
Misa iyo isomwa haza abantu bose, nta ruhushya (audience) baka, abantu bose baje mu misa ku rukundo bafitiye Kizito nta shyaka ribatumye. Nta mpamvu yo gushakamo impamvu kuko misa zo kumusabira ziracyanadomwa.

8. Kuvuga ko Kizito atigeze ashaka guhunga ahubwo yashimuswe akajyanwa muri Nyaruguru si byo.

Kuba Kizito yarifuzaga gusohoka mu gihugu ni ibintu bisanzwe bitewe n’uko yiyumvaga nyuma yo gufungurwa.
Kubyifuza nta cyaha kirimo ku buryo byatuma abantu bajya kubeshya ngo yajyanyweyo n’inzego z’umutekano.

Igihe yafataga inzira hari abo yavuganye na bo, ndetse akimara gutangirwa n’abaturage bamutungiye agatoki abapolisi n’abasirikare, yabashije kubimenyesha bamwe mu nshuti ze kandi barabyemeza nk’ibinyu bisanzwe.

9. Kizito Ntiyaragiye mu mitwe irwanya Leta

Kuba Kizito yarashatse kugenda aciye hariya yafatiwe ntibivuze ko hari aho ahuriye n’imitwe yigeze kuharwanira . Kwihutira kubimushinja uvuga ko yanze kugira icyo abwira RIB ni ukwivuguruza. Kubimushinja atakiriho na byo ni ugutesha agaciro icyo wakwita iperereza.
10. Amafoto yakwirakwijwe y’inkomere yishwe urubozo si Aya kizito ni amahimbano. Abayakoresha nkana ni abangizi bakwiiye kubireka

Itangazamakuru ryo kuri internet rikwiye kwiminjiramo agafu rikavuga ibyo rifitiye ibimenyetso bizarihesha agaciro. Ni on

Ibyo abantu batazi bajye bihangana babaze aho guhimba ibitarabayeho.

Nyakwigera Kizito Mihigo Imana imuhe iruhuko ridashira!

Jean Claude Nkubito

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s