Tag Archives: Abatwa

Amabaruwa abagaragu b’i bwami banditse basubiza abahutu ngo “ntacyo bapfana”.

Mutara

Umwami Mutara III Rudahigwa yananijwe n’abahezanguni bari abajyanama be. Ntibashoboye kumva ko umuyaga w’Ubwingenge utagira rutangira, nuko bumira ku ruhu nka cya kirondwe!

Benshi badusabye kubagezaho ya mabaruwa 2 y’urukozasoni y’abagaragu bakuru b’ibwami ya le 17 na le 18 /5/1958. Twasanze kumenya umugani wa SABIZEZE-KIGWA byafasha buri wese kurushaho kumva ayo mabaruwa n’inkomoko y’ikibazo cy’amoko mu Rwanda.Uwo mugani(mythe) uvuga iby’Ibimanuka, washyizwe kenshi mu majwi ko waba ari wo shingiro ry’ikibazo cy’amoko mu Rwanda. Muraza kwirebera koko ukuntu Abagaragu b’i bwami bawuhereyeho bagaha ireme ivangura hagati y’abana b’Urwanda. Ni yo mpamvu tubanje gutangaza uwo mugani wa KIGWA, amabaruwa agakurikiraho. Mushobora kwisomera uyu mugani kwa KAGAME Alexis, Inganji Karinga, Kabgayi, 21959, pp.61-65. Tubifurije kunyurwa n’ibyo musoma.

I.   Umugani wa Kigwa

 Kera mu gihugu cyo hejuru hahoze umuntu akitwa SHYEREZO. Ashaka abagore benshi, balimo uwitwa GASANI. Aliko GASANI aba ingumba. Bukeye haza umuhanuzikazi witwaga Impamvu, aramubwira ati : « Nkuragurire umuhungu ugiye kubyara ! Icyo uzampa ntikiruhije : upfa kunyihera icyo nambara n’ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe gusa, kugirango mbone n’ubulyo bwo kugumya kukubwiliza uko uzabigenza. Gasani yemera ibyo IMPAMVU amubwiye : amutungira aho mu baja be.

Bukeye IMPAMVU abwira nyirabuja ati : « Ubajishe igicuba cy’umurinzi ucyuzuzemo amata nzakubwira ». Muli iyo minsi, SHYEREZO aza kubagisha ikimasa yiraguliza : abapfumu bamaze kucyorosora, baratega basanga cyeze. Bajya rero mu nzu kuvuga amabara yacyo. Igihe bahugiye muri ibyo, IMPAMVU abwira nyirabuja ngo yibe umutima wacyo. Arawiba ! Bawujugunya muri cya gicuba cy’umurinzi bali bujujemo amata. Igicuba bakijisha hamwe n’ibisabo, bakajya bakibuganizamo amata uko inka zihumuje mu gitondo na nimugoroba, kugirango amata ahore yuzuyemo. Babara amezi cyenda, ukwa cumi barajishura ! Bapfunduye basanga akana k’uruhinja kareremba hejuru y’amata. Bavuza impundu bati : « Gasani arabyaye ! »

Inkuru ngo igere kuri SHYEREZO bamubwira ngo aze kwita umwana izina, SHYEREZO aranga ati : « Uwo mwana si uwanjye ! Nibamwice sinshaka ko ambera aho ! » GASANI n’umuja we babimenye baramuhisha, kuko abazaga kumwica babaga banga kwiteranya na nyirabuja : baza bakabanza kumubulira. Umwana amaze gukura, aba mwiza cyane. Inkuru igera kuri SHYEREZO bati : « Rwose ufite umwana mwiza cyane, utarigera aboneka mu bantu ! ». Ati : « Uwo mwana ko nategetse kumwica, byagenze bite ? Nibagende bamwice, simushaka nta bwo ari uwanjye ! » Abagaragu atumye baraza babwira GASANI bati : « Tuje kureba umwana wawe barahiriye : muduhamagarire tumubone ! » Nyina akaba yaramwise SABIZEZE. Aje ngo bamukubite amaso, baramutangarira gusa, ntihagira uwibuka ibyo kumwica. Baragenda babwira se bati : « Uwamwica ni nko kukwica ubwawe ! ». Babigize gatatu, se aza kumwiyicira : amukubise amaso acika intege zo kumwica, amugira uwe ; amwita IMMANA !

Limwe rero nyina wa GASANI aza kumusura. Umutwa wa SABIZEZE aza kubumviliza, ngo yumve ibyo GASANI avugana na nyina. Bombi baraganira bagusha kuli SABIZEZE ; nyina wa GASANI ati : « Mbese uriya mwana usa kuriya wamubyaye ute, ko numvise ngo Shyerezo yabanje kwanga ko ali uwe ? » GASANI rero aramutekerereza uko SABIZEZE yavuye mu mutima w’ikimasa abapfumu ba SHYEREZO bari baraguye kirera. Umutwa amaze kubyumva arasohoka, asanga SABIZEZE aho akinira n’abandi bana. Ati : « Mbega mwana wa databuja, ugira ngo ndacyatangajwe n’ukuntu uturusha byose ! Namenye ko wavuye mu mutima w’immana bari bejeje ! Ko utabyawe na SHYEREZO wabuzwa n’iki kuturusha muri byose ? »

SABIZEZE ngo abyumve, ati : « Aho murumva GASANI wagiye kumbyarura, akagira ngo si ndi uwa data ! Singishoboye kuba muri iki gihugu : isoni ntizatuma ngira aho nkwirwa !» Aragenda rero yenda umuheto we n’imbwa ze eshatu : Ruzunguzungu, na Rukende, na Ruguma. Yenda inyundo ze zilimo Nyarushara ; akora kuri murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU. Ayobora impfizi yabo Rugira, n’insumba yayo Ingizi ; ajyana intama yabo Nyabuhoro, na rugeyo yayo Mudende ; yenda isake yabo Rubika n’inkokokazi yayo Mugambira. Umutwa wabo ataho, maze bashyira nzira.Bamanuka kw’ijuru baza mu gihugu cyo hasi, maze bururukira ku Rutare rw’Ikinani, ho mu Mubali. Hakaba igihugu cy’Abazigaba, umwami wabo ali KABEJA. Bageze ku rutare rw’Ikinani baracanira. Abagaragu ba KABEJA babonye umwotsi baratangara bati : « Mbese hariya hantu kohatabaga abantu, uriya mwotsi uturutse ku ki ? ». Abandi bati : «Ahari aho ni abahigi bahacanye cyangwase ni abagiye guca amakara ! » Bukeye basanga umwotsi utimutse ; bimara iminsi babona umwotsi wahamenyereye ! Bajya kubibwira KABEJA ko wenda haba harubatse abantu batali basanzwe bazwi. KABEJA yohereza abajya kureba abo alibo.

Intumwa zije ziti : «Muli aba he ? Mwaje kwenda iki aha ngaha ?» SABIZEZE ati : «Turava mw’ijuru ; nta bwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara tuli abashyitsi b’amahoro !» Intumwa zisubira kwa KABEJA : arabareka batura muli iryo shyamba. Babita Ibimanuka, kuko bari baravuye kw’ijuru. Umutware wabo ali we SABIZEZE bamwita KIGWA, kuko yaguye aturuka mw’ijuru.

Bukeye rero KIGWA abwira murumuna we MUTUTSI ati : «Mbese ko uruzi inyamaswa twazanye zanga zikagwira, ali uko zifite ingore, twe tuzamera dute ? Tugiye gupfa ducitse ? Enda turongore mushiki wacu NYAMPUNDU !» Mututsi aranga. KIGWA aramurongora babyarana umukobwa SUKIRANYA. Amaze gukura, KIGWA agira MUTUTSI inama ati : «Enda mugushyingire !» MUTUTSI ati : « Sinashaka umwana wanjye ! » KIGWA ati : « Ndakwereka uko tubizirura ! Genda uture hakulya yacu haliya, nibucya uzaze kumusaba ! Ninkubaza ubwoko bwawe, uzagire uti « ndi Umwega wa kulya !» Kuko uzaba utuye kuri uriya mwega wo hakurya yacu ! » MUTUTSI arabigira, bukeye arongora SUKIRANYA, babyarana MUKONO na NTANDAYERA na SERWEGA.

II. Ibaruwa ya mbere y’abagaragu bakuru b’ibwami
Muri 1958,mu gihe Abahutu bari bahagurukiye gusaba ko uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda bwakubahirizwa, nabo  bakareka gukomeza guhezwa ahubwo bakagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu, bakareka gukomeza kugirwa abacakara mu gihugu cyabo, abagaragu bakuru b’i bwami bafashe uyu mugani w’Ibimanuka (Mythe des Ibimanuka) bawambika ibindi bitekerezo bishya, bawuhindura nk’ ukuri kw’amateka, bawuha agaciro ka politiki maze bawushingiraho ingengabitekerezo yo kwiharira ibyiza by’igihugu. Umwanzuro bageraho uratangaje, murawubona hepfo: Ngo Abahutu n’Abatutsi ntibava inda imwe, Abahutu ni abagaragu Abatutsi bakaba abatware, ngo ntabwo rero bagomba gusangira ibyiza by’igihugu! Uku kunangira umutima kw’abayobozi b’ingoma ya cyami nibyo byihutishije uguhirima kwayo kandi biha ireme Revolisiyo yo mu 1959.

Dore uko ibaruwa ya mbere yavugaga:

Alexis Kagame

Mgr Alexis Kagame wabaye umwiru mukuru i Bwami, ni we dukesha aya mateka. Ingengabitekezo ivangura Abahutu n’Abatutsi ntiyatangijwe n’Abahutu, yaturutse i Bwami !!!

Nyanza, le 17/5/1958

Ku bajyanama bagiye kwiga iby’imibanire y’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa.

Dore tubasobanurire uko byahoze kera. Dore uko ingoma nyiginya yatangiye mu Rwanda :

Abanyiginya aho bururukiye ni Rwanda rwa Mubari ku rutare rw’i Kinani. Ubwo habanje KIGWA, na murumuna we MUTUTSI, na mushiki wabo NYAMPUNDU, bazana inka zabo 2 : Rugira n’Ingizi, n’intama zabo 2 : Mudende na Nyabuhoro, n’inkoko zabo 2 : Rubika na Mugambira, n’imbwa zabo 2 : Ruzunguzungu na Ruguma, n’inyoni zabo 2 z’inyange, n’inyundo yabo n’umuvuba.

Bamaze kugeraho bakurikirwa n’umutwa wabo MUHWABARO, araza MUHWABARO arababaza ati : ko mwansize ? Bati : twaje twihuta, si twebwe. Ati mbese ye, aho murareba ibiti by’ino ngo birasa n’iby’iwacu ? Ati aho se ntibyagira umuriro nk’iby’iwacu ? Baramubwira bati : gerageza. Umutwa aherako arema urushingo n’inshigati yarwo. Ashinga umuriro ubwo aracana.

Intwaro zabo bazanye ni imiheto y’ibihekane. Inyamaswa zije kureba aho bakazirasa. Batungwa rero n’umuheto wabo. KIGWA yerekera hirya yabo mu gacyamu, azana amabuye y’ubutare, arayabazanira ati : nimurore, hano hari inganzo nk’iy’iwacu ; baherako batera uruganda ubwo baracura.

Kwa KABEJA, umwami w’Abazigaba, babona umwotsi, kurora uwacanye umuriro aho [!], baje basanga amakome ali atatu. Uwambere wari uwa KIGWA, uwa kabili wali igicaniro cy’inka n’intama, uwa 3 wali uw’umutwa MUHWABARO. Aliko yari yawucanye hirya hategeranye nabo. Bazigaba [!] baje kubarora, bababonye barababaza bati : Muli iki ? Barasubiza, bati turi abantu b’umwami. Aha se mukahakora iki ? barasubiza bati : turacura kandi tukanahiga. Babonye impu zibambye bati ese ntimwaduha akanyama ? abandi bati nimuze tubahe ; baraza babaha imitwaro ibahagije bose. Bageze hirya za nyama bazihisha shebuja KABEJA ; bamaze kuzihisha bajya kwa shebuja wabo KABEJA, ababaza icyo babonye kuko ali we wali wabohereje. Bati twahabonye abantu bateye nk’abantu koko. Bati aliko ni barebare cyane, cyeretse umwe w’umugore wabo, bati aliko nawe yenda kureshya nabo. Bati aliko hirya yabo niho twabonye umuntu ucanye hirya yabo ukwe, wenda kureshya natwe. Bati kandi twabonye n’inyamaswa ziryamye ku maguru yabo (alizo mbwa).

Kabeja abwira abo bavuyeyo ko bazasubira kubabaza ko bashaka guhakwa, cyanga se ko bashaka gutura. Bagiye kujyayo noneho bajyana n’abandi Bantu bene wabo, bajyanywe no gusaba inyama ; bagezeyo bavuga ubutumwa, babasubiza ko biturira aho, yashaka akazabahaka ; kandi basaba inyama nanone, maze banga kuzibaha, barababwira bati : kugirango tubahe inyama keretse mutwubakiye, bati ibyo turabikora. Ubwo biruka bafite amabuye yo kudonda ibiti no kubivuna barabagarura bati : nimuze tubahe igitema neza kandi vuba ibiti, maze bagarutse babaha imihoro, maze bajyana nabo baberekera uko batema n’uko baza gusongora ibiti. Bamaze kuberekera baraza babubakira ubwo, maze abandi babaha inyama.

Ubwo basubiye kwa KABEJA banyurana n’abandi baje guhakwa, bahakirwa inyama.

Nabo bati : lero nimuze namwe tubanze tubereke ibyo mudukorera. Barabajyana babereka ubutare, bati lero aya mabuye nimuyadutorere mugire menshi ; barangije babaha inyama. Bamwe barataha, abandi bati twe ntaho tujya. Bati twe nimutwihakire. Bahamaho barahakwa.

Babandi bose batashye bageze kwa KABEJA, amaze kumenya ko hali abandi basigayeyo, abandi rero bali bamaze kugera iwabo, KABEJA arabaca. Ati : uwagiye iyo ngiyo ntangarukire ahanjye, ati ntabwo tubana.

Babandi bose barahomboka bajya kwa KIGWA arababaza ati : Muhinga mute ? Bati duhingisha inkondo z’ibiti bazimweretse ati : ibi byahingishwa bite ? Arazihinyura maze abaha amasuka n’imihoro yo gutema. Bamaze kubitora bazana imbuto maze abereka aho bamuhingira ; maze bamuhingira kane (4), ati cyo namwe nimugende mwihingire. Abasigaye kwa KABEJA baza guhakirwa amasuka n’inyama zihigishwa imiheto ; ubundi bo bajyaga gutega inyamaswa bakazibagisha amabuye, kuko batari bazi gutega [!]. Bene icyo gihugu cyose baza guhakwa kwa KIGWA.

Ko mwumva abantu baburana umunani, ababurana umunani ko alii abavandimwe, n’imibanire yacu ko ahubwo baje tukabahaka kugeza ubu, ubundi buvandimwe bwacu ni ubuhe ? Gatutsi na Gatwa bahuriye he na Gahutu ko twumva ko Gatutsi na Gatwa na Gahutu ari bene Kanyarwanda, nyirukubabyarana na Kanyarwanda yitwa nde, ni umuki ? Ko twumva ko KANYARWANDA ali we wabyaye Gatutsi na Gatwa na Gahutu, kandi tukaba tuzi ko KIGWA ari we wabanje kure ya KANYARWANDA, kandi tukaba tuzi neza ko KANYARWANDA yavutse nyuma, ayo moko aliho, byashoboka bite kugira ngo abyare ataravuka ?

Dore KANYARWANDA bavuga ko ali we KIMEZAMIRYANGO da. Ngo ko ali we utubyara twese :

 1.  Kanyarwanda ni uwa Gihanga

2.  Gihanga ni uwa Kazi

3.  Kazi ni uwa Muntu

4.  Muntu ni uwa Merano

5.  Merano ni uwa Randa

6.  Randa ni uwa Kobo

7.  Kobo ni uwa Gisa

8.  Gisa ni uwa Kijuru

9.  Kijuru ni uwa Kimanuka

10. Kimanuka ni uwa Kigwa wasanze abantu mu Rwanda.

11. Ngaho namwe muratwumvire iyo mivire n’indimwe yacu n’Abahutu yo kwa Kanyarwanda.

Ni twe abagaragu b’ibwami bakuru :

 1)Kayijuka

2)Serukamba

3)Rukemampunzi

4)Mazina

5)Rwesa

6)Sebaganji

7)Ruzagiriza

8)Ndamage

9)Sezibera

10)Sekabwa

11)Nkeramiheto

12)-Shamukiga

Abami b’abahutu Ruganzu yishe :

1.  Rubuga mwene Kagogo

2.  Rubuga mwene Bugunama

3.  Nyaruzi mwene Haramanga

4.  Mpandahande mwene Haramanga

5.  Sambwe mwene Cyarugimba

6.  Katabirora mwe Kabibi

7.  Gisurere mwene Rubambura

8.  Nzira mwene Muramira

9.  Nyagakecur aliwe Nyangoma

10.           Mbeba aliwe Mabya

11.           Ruhande – ?

12.           Balishaka – ?

13.           Semukondo (w’umukende) – ?

14.           Sangara – ?

15.           Ruvuzo – ?

16.           Ngiga – ?

17.           Cogo – ?

18.           Ryangombe rya Babinga – aliko n’umutsindo

19.           Nsibura na Nyina Nyiransibura.

Aba bami b’abahutu bishwe n’uyu mwami, ahindura [yigarurira] ibihugu byabo. Ibindi bihugu byahinduwe n’abandi bami bica abahinza bari babirimo. Ntitugombye kubavuga, nimushaka muzabirebe mu Nganji Kalinga, biranditse.

 Ikibazo : Ubwo batsindaga ibihugu by’Abahutu b’Abahinza, bakabahaka ari abavandimwe babo?

 (Rétrospective, Le problème ruandais 1957-1962, Série 1, Dossier 2, pp. 7-9).

 Isomo twakura muri aya mateka :

Mu Rwanda rwa none, ikibazo cy’amoko gihagaze gite ? Ubutegetsi bwa FPR bukivuga bute ? Aho kwihandagaza bakemeza ko nta moko aba mu Rwanda , nyamara bagakomeza kwemeza jenoside yakorewe Abatutsi, ntibifitanye isano n’imyumvire yariho muri za 1958, yo gushaka guheza abandi no gukusanyiriza ibyiza byose by’igihugu mu maboko y’agatsiko kitwaza ubwoko bumwe bw’Abatutsi, abandi banyarwanda (Abahutu n’Abatwa)bagafatwa nk’abagaragu ? Aho Abajyanama b’umukuru w’igihugu muri iki gihe nta cyo bapfana na bariya bagaragu b’i bwami bari impumyi ku buryo bugaragara ?

Ibaruwa ya Kabiri y’Abagaragu b’i bwami tuzayibagezaho ubutaha, ntimurambirwe gutegereza.

Iyi nkuru yasohotse bwa mbere ku rubuga Leprophete.fr

Gutabariza Abanyarwanda: Ibaruwa umusore yandikiye Paul Kagame ku bijyanye na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Image

“N’ubwo tubyina iyo gahunda, njye numva umutima unkomanga…sinabyihererana”

Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cy’ U RWANDA,

Impamvu: Gutabariza abanyarwanda.

Nyakubahwa,

Mbanje kubasuhuza mugire amahoro atagabanyije amwe ava ku Mana isumba byose Umuremyi w’isi n’ijuru kandi we nyiri biremwa byose.

Nyakubahwa, mbandikiye iyi baruwa ifunguye nyuma yo gukurikira neza ibiganiro bitandukanye bivuga kuri gahunda nshya ya Leta yiswe NDUMUNYARWANDA ku maradiyo atandukanye hano mu gihugu sinemeranyijwe niyo gahunda nshya. Iyo gahunda ntago nanyuzwe nayo nagato kuko nabonyemo gahunda zisubiza abantu bamwe inyuma mu mitekerereze no mu myitwarire bikaba byazamura umwiryane, ipfunwe no kwishishanya mu muryango mugali Nyarwanda. Nyakubahwa Itegeko nshinga igihugu cyacu kigenderaho ribaha ububasha bwo kuba ari mwe mureberera abanyarwanda twese, mukaba kandi muhagarariye Leta y’Urwanda. Ni muri urwo rwego mbandikiye kugira ngo icyo gikorwa cyatangiwe kandi gihagarariwe na Leta muhagarariye mugihagarike kuko cyibasiye igice kimwe cy’abanyarwanda mushinzwe kuyobora no kureberera ubwisanzure ntayegayezwa bahabwa n’itegekonshinga kuko ari abanyarwanda.

Nyakubahwa bamwe mu bayobozi bari gusobanura iyi gahunda hirya no hino mu bitangazamakuru bashishikariza abahutu bose ko bakwiye gusaba imbabazi abatutsi kubera Genocide ngo yakozwe mu izina ryabo. Nkumusore ukunda  igihugu kandi ukurikirana ibijyanye na politike y’igihugu cyacu, mbona ibi bihabanye nibyo mwakomeje gushishikariza abanyarwanda mu magambo mbwirwaruhame (Discours) mutahwemye kutugezaho mu bihe byashize ubwo kenshi mwadukanguriraga kwibona nk’abanyarwanda kuruta uko twakwibona aho twavuye (Imiryango, amoko, uturere ….), urubyiruko mbona twarakuranye koko uwo muco mwiza wo kumva ko tureshya ariko ibi byo byantunguye, rero nimba koko imvugo yanyu ariyo ngiro iyi gahunda mukwiye kuyihagarika kuko izazamura umwuka mubi mubo muyobora bikaba bishobora kuzateza ibindi bibazo nk’ipfunwe, agahinda no kwicuza ibyiza bamwe batanzeho umusanzu, igikomeye kurushaho amoko yari asigaye mubantu bakuru none n’abana bagiye kubyinjizwamo kandi uko babyinjijwemo si byiza kuko byerekana ko ubwoko bumwe ari bubi ubundi ari bwiza. Muri make impamvu nenga iyi gahunda ni uko yirengagiza nkana izi ngingo 6 zikurikira:

  1. Hari abahutu beza kandi benshi cyane badakwiye kwikorezwa uwo musaraba wo gukora Genocide, nabaha ingero: Nyuma ya Genocide hari Abana bigaga I Nyange b’abahutu (bashyizwe no mu ntwali z’igihugu kuko banze kwitandukanya na bagenzi babo b’Abatutsi) imiryango yabo kuri ubu nkeka ko yari ifite ishema ko yabyariye Igihugu intwali, none ko bagiye gusigwa ubusembwa bw’icyaha batakoze, batanatumye umuntu kugikora mu izina ryabo? Hari abahutu bakijije abatutsi muri Genocide bahigwaga, hari n’abandi bahutu bapfanye n’abatutsi muri genocide kuko banze kubatanga ngo bicwe urugero ruzwi cyane n’urw’umupadiri w’I Mukarange (Kayonza), Hari abahutu b’abanyeporitike barwanyije gahunda  za Leta yacyuye igihe zacagamo abanyarwanda ibice babarwanyiriza mu gihugu bashinga amashyaka bacishamo ibitekerezo byabo birwanya iyo politike mbi ingero hano ni nyinshi sinazirondora. Mwibuke ko hari n’ababiguye mo bashyinguye ku I Rebero imiryango yabo n’amashyaka yabo nkeka  bari bafite ishema ry’ibyo barwaniye none imiryango yabo nayo isabe imbabazi?, urugero rwanyuma natanga ni urw’abahutu bafashe iyambere nabo bakajya ku rugamba bagafatanya n’abandi bagahagarika Genocide. Mu by’ukuli nabo ibyo byagakwiye kubatera ishema, Nyakubahwa mumbabarire hano ntarugero mbaha kuko nziko mubazi kundusha kuko mwari mu ishyaka rimwe icyo gihe. Abo ni bamwe mu bahutu bafatwa nk’ ibyitegererezo byiza k’Urubyiruko rw’U Rwanda kuko bafashe imyanzuro ikwiye mu gihe byari bikomeye. Abatabarutse Imana ibahe iruhuko ridashira kandi nemera ko barwaniye ukuli, arikose abakiriho bahumeka babarizwa mu byiciro navuze cyangwa imiryango yaba Nyakwigendera nabo bazagende basabe imbabazi kandi benshi baranabihombeyemo, bakicirwa imiryango…? Nyakubahwa icyaha ni gatozi nta bwoko bwabazwa ibyo abantu bandi bakoze ngo mu izina ryabo kuko ubwoko bwose ntibwaba bubi cyangwa bwiza.
  1. Abatutsi bose siko bahizwe muri genocide, amateka avuga neza ko abatutsi bose atariko bahizwe, abari barayobotse Muvoma ntakibazo bagize ingero zirahari kuko nk’Interahamwe uwari uzikuriye mu rwego rw’Igihugu yari umututsi. Kubw’ibyo mbona umuryango w’umututsi wakoze genocide nawo udakwiye gusabwa imbabazi kuko wagize uruhare mu mahano yagwiririye igihugu cyacu. Kandi mubyukuli  abo na bo bafite abavandimwe bandi bazize Genocide bagomba gusabwaho imbabazi, ku rundi ruhande bakagira abahitanywe na bamwe mu muryango wabo; ubwo bo bazabarwa he?
  1. Generalisation niyo yoretse imbaga mu Rwanda: Imbarutso ya Genocide yabaye  mu ijoro ryo kuya 06/04/1994 ubwo indege yaritwaye uwari Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Juvenal Habyarimana yahanurwaga n’igisasu, Abatutsi nabitwaga ibyitso by’inyenzi batangira kwicwa bazira ko ngo bahanuye indege y’umubyeyi, umututsi wo mucyaro hasi ku mudugudu utazi gusoma no kwandika yewe utazi no kurashisha itopito yashinjwe iryo hanurwa ry’indege kandi yahanuriwe I Kigali hakoreshejwe misire. None muri iyi gahunda Umuhutu warwanye muri FPR, Uwahishe abatutsi bakarokoka ndetse n’uwarwanije ubutegetsi bwahozeho nabo bashyizwe mu gatebo kamwe ngo bihanire ubwoko bwabo Hutu bwakoze genocide? Iki se kibaye icyaha cy’inkomoko umuhutu wese azihana? NDUMUNYARWANDA se ibaye Batisimu abahutu bose bakwiye gucamo? Mbona harimo akarengane kuko leta yacyuye igihe abataragiye muri POWER yabise abagambanyi babuzwa amahoro, bicirwa imiryango, birukanwa kukazi abandi barapfa none no kuri ubu bagiye kwambikwa ubusembwa bwa Genocide batahwemye kurwanya? Bahungire hehe handi ko bari bageze igihe cyo gusoroma ibyo babibye? Numva gushyira mu gatebo kamwe (Generalisation) ari politike ishaje kandi mbi yatumazeho abantu kuyikoresha ubu ni ikosa rikomeye kuko ubwo amateka ntacyo yaba yaratwigishije! Nta bwoko bwaba bubi bwose.
  1. Uburemere bw’icyaha cya Genocide: Genocide mu mategeko mpuzamahanga ni icyaha gikomeye cyane kandi kidasaza kubw’ibyo uruhare rwose wayigiramo ntuba ukiri inyangamugayo amategeko agukuraho ubudahangarwa bwose. Numva mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye abaguye muri Genocide ari ukubaha ubutabera nyabwo mugahana ababigizemo uruhare bose kandi mwibuka ko imbabazi zitavanaho ibihano, nkaba numva uruhare rwose umuntu yakwiyemerera yakoze harebwa mu mategeko agahanwa. Ibiri gukorwa byashyirwa mu rwego rwo gufatanya icyaha n’abakoze amarorerwa, mbibutse ko hari abafunzwe kuko batatabaye abari mu kaga ubwo abandi nabo mbona abari kuzisaba aribyo nabo bakoze.
  1. Ninde uhagarariye Ubwoko ubwo aribwo bwose?: Nyakubahwa ubwo mperuka mu ngando (2011) nigishijwe ko amoko mu Rwanda atakibaho, ariko ikigaragara nanjye nemera mu kanwa byavuyemo, Munyandiko birahishwa, mu ndangamuntu ni amateka ariko mu mitima ntibyigeze bivamo. None Nyakubahwa muzemera ko hagira uhagararira ubwoko hutu, twa cyangwa Tutsi Kugirango asabwe cyangwa asabe imbabazi? Numva bitaba ari byo kuko uwo muryango cyangwa iyo groupe yaba ishingiye ku bwoko kandi Itegeko Nshinga ribuza umutwe uwo ariwo wose wavuka ushingiye ku bwoko,…. Byatandukanya abanyarwanda. Ubwo rero mbona iyi gahunda itararebye abazasaba n’abazasabwa imbabazi. Nkuko nabivuze igiye kugarura amoko mu bana batari bayazi kandi aze mu buryo bubi bwerekana ko ubwoko bumwe ari bubi ubundi bukaba bwiza.
  1. Imbabazi zigira umumaro nI izivuye ku mutima sizivuye mu gihiriri: Nyakubahwa, ubundi muri rusange imbabazi zisabwa umuntu wakorewe icyaha zigasabwa n’uwagikoze kuko amaze kumenya kandi yemera neza ko ibyo yakoze ari amakosa cyangwa ari icyaha akaba kandi yiteguye kutazongera gusubira mu ikosa ibyo abikora nta gahato ahubwo ari umutima nama we ubimwemeza. Uzitanga ntategetswe kuzitanga kungufu ahubwo areba koko uzisabye niba azikwiye kandi atazongera kumuhemukira yarangiza akazimuha kandi nyuma ntabimucyururire nawe ntagahato ashyirwaho mukuzitanga. None umuntu uzasabira undi imbabazi dore ko atanamutumye ni iki cyemeza ko uwo wabikoze atazongera agakora nkabyo dore ko atariwe uzisabiye? Uzitanze se n’iyihe garanti yagira imwemeza ko bitazongera? Dore ko dukwiye kwibuka ko uwakoze icyaha siwe uri gusaba imbabazi…  Nyakubahwa ndabona atariko bizagenda ahubwo birasa n’agahato, kuko umwanya munini utwarwa nuwo kubyigishwa (Gusaba imbabazi) ubundi bamwe bakemera kubera umwiherero tutamenya ibyawubereyemo. Nkabona rero nta mumaro izo mbabazi zagira igihe zitari gutangwa kubushake, uwakoze ikosa yishakire uwo yahemukiye amusabe imbabazi atabibwirijwe. Anaduhe garantie ko atazongera kudusiga icyo cyasha nk’abanyarwanda.

 

Nyakubahwa nsoza iyi baruwa natanga umusanzu wanjye mbagira inama zikurikira:

  1. Nyakubahwa Itegekonshinga ribaha uburenganzira bwo guhagararira abanyarwanda twese, amarorerwa yagwiririye u Rwanda ni ibyago bikomeye kandi icyasha cyagiye k’umunyarwanda wese, rero mbona ko gahunda ya NDUMUNYARWANDA ikwiye kuza twese abanyarwanda hadaciwemo ibice tugakubitwa icyuhagiriro ndetse tukemera ko habaye Genocide yaduhesheje isura mbi mu ruhando mpuzamahanga iryo pfunnwe rikaba iryacu twese aho kuba irya bariya cyangwa bano dore ko buri gice nyarwanda ukijoye utakiburaho inenge, ubundi Nyakubahwa mububasha muhabwa n’itegeko bwo guhagararira u Rwanda n’abanyarwanda mukaduhagararira abakorewe n’abakoze Genocide izo mbabazi mukazisaba mu izina ry’abanyarwanda muhagarariye batavanguye kuko nyine TURABANYARWANDA ntituri ABAHUTU, ABATUTSI cg ABATWA ubundi mukizeza amahanga ko nta Genocide izongera kubaho dore ko itanashoboka hatabayeho inkunga ya Leta.

2. Nyakubahwa ikindi mbona ko cyafasha, numva iki aricyo gihe hajyaho campain ku Murenge cyangwa ku Kagali yo kurata ubutwari bw’ababashije guhisha abandi bahigwaga muri uwo murenge cyangwa Akagali abahizwe bagatanga ubuhamya uko bahishwe ababahishe nabo bakavuga uko biyemeje gukora ibitari byoroshye, bakambikwa imidari yakwitwa izina kurwego rubishinzwe maze abana mu midugudu bagakura babona umuntu wakoze ibyo abandi batinye gukora, akabagira inama zo kwanga ikibi cyose kabone niyo baba ari ababyeyi be bagikora. Mbona byaba urugero rwiza aho kubereka ko hari ubwoko bwavukanye icyaha bukamara abantu. Ubundi kurwego rw’igihugu hakambikwa Imidende abanyapolitike bikuye umugati mu kanwa cyera bagatinyuka bakavuga ibitaragendaga muri icyo gihe bigatuma bangwa na benewabo, bagakurwa ku kazi, bagafungwa, bakitwa ibyitso… ndetse n’amashyaka yose yarwanije ibitekerezo bya cyera byavanguraga abantu nayo ntabure kuri uwo Mudende tukayamenya, tukayaratira abandi. Bityo Abasore n’inkumi bashaka kuba abanyaporitiki bakabona abo bagisha inama zo kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n’abo basangiye ishyaka. Bityo abasore n’inkumi tugakurana imihigo nk’iyizo ntashyikirwa zakoze ibitoroshye. Abo bakazaba abantu ndeberwaho bityo iyi gahunda ya NDUMUNYARWANDA isige umurage ku bana bato wo guharanira kwanga ikibi niyo byaba bigukura amata kumunwa cyangwa niyo byaba bikorwa na mwene wanyu ukabyanga wivuye inyuma. Bitabaye ibyo nkukombona iyi gahunda izasiga NDUMUHUTU, NDUMUTUTSI, NDUMUTWA aho gusiga NDUMUNYARWANDA NYAWE.

Amashyaka yarwanije ingoma mbi, abanyapolitike barwanije ibitekerezo bibi bya cyera byavanguraga abanyarwanda, abantu batabaye abandi bakabahisha cg bakajya muri opposition kurwanya ikibi ….. cyo nimuze abo bantu mvuze tubarinde kwicuza ibyiza bakoze ahubwo baterwe ishema n’uko batabaye abari bababaye bakabaha ubuzima.

 

Muhorane amahoro n’U Rwanda ruzira amacakubiri.

Umusore utuye mu ntara y’amajyepfo

Rwanda.

Niba ushaka kugira icyo usubiza uyu musore , wanyura ku buyobozi bwa Blog cyangwa ukatwandikira kuri addresse ikurikira: busenock@yahoo.fr

Demokarasi y’Impanga ikomeje kugibwaho impaka.

Mu minsi ishize Ishyka Ishema ry’u Rwanda ryashyikirije Abanyarwanda b’ingeri zose umushinga wafasha gukemura ikibazo cy’irondakoko cyabaye agatereranzamba mu Rwanda imyaka ikaba ibaye myinshi. Ibitekerezo bikomeje gutangwa kuri uyu mushinga ari nako impaka zigibwa kugira ngo unozwe neza maze igihugu cyacu tugihe umurage uzira umwiryane. Bibaye ngombwa ko nongera kwibutsa amahame y’uyu mushinga wiswe demokarasi y’impanga kugira ngo abatarawutangaho ibitekerezo nabo babitange mu bwisanzure.

UKURI UBUTWARI UGUSARANGANYA

UKURI UBUTWARI UGUSARANGANYA

Demokarasi y’impanga tuyumve dute?

 1. Tuzi neza ko Demokarasi bivuga ubwisanzure bwa rubanda, mu kwigenera politiki iyobora igihugu no mu kwihitiramo abategetsi bayishyira mu bikorwa. Ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bugaragazwa n’uko bufasha abenegihugu kubana mu bworoherane, uburenganzira bwa buri wese bukamenyekana kandi bukubahirizwa, hagira abashyamirana bagakiranurwa mu butabera, bityo mu gihugu hakabaho ituze n’umudendezo.

 2. Iyo witegereje uko Abahutu n’Abatutsi bamaze imyaka itari mike baryana bapfa ubutegetsi, ntiwabura gutekereza kuri ya nkuru ya Bibiliya ivuga iby’abavandimwe « Gahini na Abeli ». Gahini abajijwe iby’umuvandimwe we yari amaze kwivugana yarihanukiriye asubiza Imana ati « ni nde wangize umurinzi wa murumuna wanjye ? ». Iyi myaka dusize inyuma Abanyarwanda natwe twaranzwe no kubana nk’abatagira icyo bapfana.  Iyo gatebegatoki ya Gahini na Abeli Abanyarwanda  bamaze kuyirambirwa. Barashaka kubaho nk’abavandimwe beza, kubana nk’impanga nyakuri (vrais jumeaux) nibyo byatanga amahoro.

 3. Iyo witegereje impanga mu nda ya nyina ndetse na nyuma y’ukuvuka kwazo hari byinshi wazigiraho. Iyo impanga zikiri mu nda, kugira ngo zibeho ZIGOMBA KWEMERA gusangira amaraso ya nyina nta gucurana. Kubera ko inzu (nyababyeyi) ziba zituyemo atari nini cyane, ziremera zikikunjakunja, byaba ngombwa zigasa n’izihoberanye amanywa n’ijoro, amezi icyenda agashira, zikavuka. Mu mikurire y’impanga bigaragara ko hari byinshi cyane bizihuje: gusa ku isura, gukunda bimwe, gusaranganya twinshi, gukundirana…!

 4. Abahutu n’Abatutsi b’i Rwanda babishaka batabishaka, ibibahuza ni byo byinshi cyane kurusha ibibatanya, ntabwo imibereho yabo itandukanye n’iy’impanga. Kugira ngo bakomeze kubaho batarimburana, hari ibintu by’ingenzi cyane bagomba kumvikanaho byanze bikunze :

(1)Gutegura IHURIRO karahabutaka rivugirwamo ukuri, nta buhendanyi, rikitabirwa n’Abanyarwanda b’amoko yose (Abatutsi, Abatwa, Abahutu, abahawe ubwenegihugu), abatuye mu gihugu n’ababa hanze y’ u Rwanda, baturutse mu nzego zose z’ubuzima bw’abenegihugu.

(2)Gusinya amasezerano yo guca burundu inzira y’imirwano isesa amaraso igamije gufata ubutegetsi.

 (3)Kunvikana ku mahame ya DEMOKARASI y’UMWIMERERE yabafasha gushyiraho ubutegetsi buri bwoko bwibonamo.

5. Demokarasi y’impanga yakubakirwa  ku yahe mahame?

 Demokarasi y’Impanga izaba yubakiye kuri aya mahame ane y’ingenzi:

 (1). Imyaka 25 yo kwimenyereza (une génération).

 Ubaze uhereye ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, wasanga u Rwanda rugiye kumara imyaka 25 mu ntambara z’urudaca, ari izabereye mu gihugu imbere ari n’izateye itabi  Akarere k’Ibiyaga bigari.

Ntawe utabona ko gukemura ibibazo byose twatewe  n’izo ntambara bizatwara igihe kinini kirenze kure icyo tumaze mu ntambara. Mu rwego rwo komora ibikomere no gukira iyo ndwara y’irondakoko, hakenerwa  imyaka nka 25 yo kunywa UMUTI. Muri make « Formule » yakoreshwa mu gihe cy’imyaka 25.

(2). Ihame ry’uko rubanda igomba “kwitorera abategetsi” mu bwisanzure  ryakwimakazwa.

Demokarasi y’Impanga ishobora kwinjizwa mu matora, bityo abaturage bakitorera abo bashatse ariko batirengagije no gutera intambwe mu gukemura ikibazo cy’irondakoko. Dore uko byakorwa:

 Ku myanya y’ingenzi itorerwa na rubanda, kuva mu rwego rw’igihugu kugera mu rwego rw’Akarere(District-Commune), ni ukuvuga:

*Perezidansi ya Repubulika

*Inteko Nshingamategeko

*Ubuyobozi bw’Uturere

Nta mukandida uziyamamaza ari umwe. Iteka hazajya hiyamamaza babiri babiri(DUO), umuhutu n’umututsi cyangwa umututsi n’umuhutu. Ni ukuvuga ko mu gihe Ishyaka rya politiki ryamamaza abakandida baryo rigomba kubanza kubaka iyo DUO. Mu gihe iyo DUO itowe, umwe yaba umuyobozi (tête de liste), undi akamwungiriza.

 Dore ingero:

-Umwe yaba Perezida wa Repubulika undi akamubera Visi-Perezida;

-Bombi bakwinjira  mu ntekonshingamategeko;

-Umwe yaba Mayor undi akaba Visi-Mayor wa mbere…

Ku bakandida batari mu mashyaka ya politiki, umukandida w’Umuhutu yajya yishakira umututsi bafatanya, nabo bakarema iyo DUO. Umukandida w’Umututsi akirambagiriza umuhutu bafatanya.

Biragaragara neza ko kugira ngo bashobore kugera ku ntsinzi, bisaba ko abakandida bafatanyije DUO, bakomeza kujya inama no gufatanya muri byinshi, haba mu gutegura umushinga w’ibyiza bashaka gukorera Abanyarwanda (“projet de société”), mu matora, ndetse n’igihe bageze mu buyobozi!

ICYITONDERWA no 1:

Kugira ngo iyi Demokarasi y’impanga ishobore kwera imbuto zunga Abanyarwanda, bizaba ngombwa ko Itegekonshinga n’andi mategeko ashimangira ubumwe n’ubufatanye muri iri tsinda(DUO), akigizayo ishyari n’ukwiganzurana hagati y’abagize itsinda(DUO). Bikagenwa ku buryo abagize DUO yiyamamarije hamwe “basangira gupfa no gukira”. Ni ukuvuga ngo niba bigaragaye ko Perezida ananiwe akazi ke, bikaba ngombwa ko asezererwa, na Visi-Perezida we bagomba kujyana; Mayor unaniwe akajyana na Visi-Mayor we;   no mu Nteko Nshingamategeko bikagenda bityo. Ibi byatuma buri wese mu bagize itsinda(DUO) yumva ko ari umurinzi n’umufasha wa mugenzi we, akumva ko umusonga wa mugenzi we ugomba kumubuza  gusinzira !

(3).Mu nzego z’ingenzi z’ubuyobozi bw’igihugu (Administration), “Formule Demokarasi y’impanga” yashyirwa mu bikorwa, Abahutu n’Abatutsi bakagira amahirwe angana: 100%. Ahafatirwa ibyemezo hose hakaba hari DUO y’umuhutu n’umututsi.Umwe yaba ayobora undi akamwungiriza:

 *Muri Guverinoma

*Mu rwego rukuriye ubucamanza

*Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu n’ubwa polisi

(4). « Formule Demokarasi y’impanga » yagirwa ishingiro ry’uburezi n’uburere.

U Rwanda rw’ejo rwigishijwe kubana aho kuryana, ejo hazaza h’u Rwanda haha buri wese icyizere cyo kubaho mu mahoro, bikamutera ubutwari bwo kwiyubaka no gutanga umuganda mu kubaka Urwamubyaye.  Iyi “Formule” yakwigishwa mu mashuri yisumbuye n’amakuru, urubyiruko rugatozwa kuyisesengura no kumva ibyiza ishyize imbere.

IKIBAZO CY’ABATWA CYAKWITABWAHO CYANE

Ikibazo gikomeye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatwa bafite ni uko batitaweho bihagije: barasuzugurwa, baravangurwa, baranenwa… ubu bikaba bigaragara ko basigajwe inyuma muri byishi, kugeza ubwo Agatsiko kabita “Abasigajwe inyuma n’amateka”.

Kugira ngo Abatwa nabo bashobore kugira uruhare rwuzuye mu buzima bw’igihugu hagomba gushyirwaho gahunda yihariye yo kubitaho:

1. Abatwa bagomba kugira “organisation” yihariye guhera hasi kugera mu rwego rw’igihugu.

2. Gufasha abana b’Abatwa bose bagashyirwa mu ishuri kandi bagahabwa ibyangombwa byose bikenewe.

3. Guhagararirwa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko.

Icyitonderwa no 2:

Umutwa nashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa repubulika, mu nteko ishingamategeko cyangwa ku buyobozi bw’Akarere, nawe azishakira umuhutu cyangwa umututsi bafatanya kurema DUO, kugira ngo “Formule ya demokarasi y’impanga” yubahirizwe.

UMWANZURO

Ikibazo cy’umwiryane “Hutu-Tutsi” kiriho kandi cyasenye byinshi mu Rwagasabo. Muri make umuntu yagerageza kugishushanya atya:

1.Ku ruhande rw’Abatutsi:

(1)Hari Abatutsi bifitemo “ukwikuza kurenze igipimo” (“complexe de supériorité”) bakumva basumba Abahutu, ndetse bakumva batakorana nabo, kereka Abahutu bemeye kubabera ABAGARAGU n’ABAGEREERWA. Basuzugura Abahutu.

(2)Gusa aba Batutsi bakomeza guterwa ubwoba n’uko ari ba Nyamuke mu mubare bityo bagahora bikanga ko Abahutu bashobora kubarimbura. Niyo mpamvu bahitamo guhora bakoresha igitugu n’inzira zisesa amaraso (“violence”) mu gufata ubutegetsi no kubugumaho.

2. Ku ruhande rw’Abahutu:

(1)Hari Abahutu batari bake biyumvamo “ukwisuzugura gukabije” (“complexe d’infériorité »)imbere y’Abatutsi, bikabatera ikintu kimeze nk’ipfunwe iyo bagomba gukorana n’Abatutsi. Ntibizera Abatutsi.

(2)Gusa benshi mu Bahutu bubakira ku cyizere baterwa n’uko ari ba Nyamwinshi bityo umubare wabo ukabereka ko aribo bagomba gutegeka igihugu, bakumva ko aribo bakwiye kugenera Abatutsi imyanya mike ihwanye n’umubare wabo! Ibi na none bisaba ko Abatutsi bakwemera kuba ABAGERERWA!

3. Ikibazo:

Nk’ubu se ko Abatutsi bifatiye ubutegetsi bwose, bakabwikubira kandi bakaba batiteguye kuburekura, igisubizo kizima cyaba ikihe?

4. Hari inzira 4 zo guhangana n’iki kibazo:

Inzira eshatu za mbere ni ruvumwa, iyo twe Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema dushyigikiye ni iya kane gusa.

A. Inzira ya mbere: Abahutu bakwemera kuzibukira uburenganzira bwabo,ubutegetsi bakabuharira Abatutsi, bakemera bakibera INKOMAMASHYI n’ABAGERERWA ku buryo budasubirwaho. Ibi byarashobotse mu gihe cy’ingoma ya cyami, biriho guhera mu 1994, hatagize igikorwa bishobora kumara indi myaka myinshi cyane! Hari Abatutsi bumva ko igisubizo cyabonetse, ko Abahutu badateze kugaruka ku butegetsi ukundi! Ko umuhutu uzajya abyutsa agatwe bazajya bahita bakagesa. Ni ko byifashe muri iki gihe.

B. Inzira ya kabiri:

Ni uko Abatutsi bamanika amaboko bagasubiza ubutegetsi Abahutu kuko aribo nyamwinshi, noneho Abatutsi akaba aribo bongera guhinduka ABAGERERWA. Byarabaye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Hari Abahutu batari bake bakirota ko iyi nzira igishoboka!

C. Inzira ya gatatu:

Niba Abatutsi bakomeje kugundira ubutegetsi no  kwikubira ibyiza byose by’igihugu, Abahutu benshi bumva ko bagomba guhaguruka gukoresha ingufu za gisilikari bagatsinsura ubutegetsi bw’Abatutsi, bakabusubirana bwose nk’uko byari bimeze kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Iyi nzira irashoboka cyane, ariko ijyana n’icyemezo cyo kurimbura Abatutsi. Iyi nzira yo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda yarageragejwe mu 1994, icyo yabyaye twarakibonye!

 D.Inzira ya kane:

Demokarasi y’impanga niyo yahagarika umwiryane mu Banyarwanda.

Iyi Demokarasi y’Impanga” iramutse ishyizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 25, ikibazo cy’irondakoko cyaba gikangawe bihagije mu Rwanda. Abahutu n’Abatutsi baba bamaze kumva ko ari abavandimwe, ko ibyiza ari uko bafatanya kubaka igihugu aho kurushanwa kugisenya. Buri wese yaba yaramaze kwiyumvamo Ishema ryo kuba umunyarwanda.

Iyi demokarasi iramutse yakiriwe neza n’Abanyarwanda, ikubahirizwa n’amashyaka ya politiki yose, igakoreshwa mu matora y’abayobozi bakuru b’igihugu,ikagenga imyumvire mishya y’abenegihugu, ibibazo by’ingutu by’irondakoko n’irondakarere byaba  bibonye igisubizo kidakuka kandi n’ikibazo cyo gusimburana ku butegetsi (alternance) amaraso atagombye kumeneka, cyaba gisubijwe bidasubirwaho .

Banyarwanda urubuga ni urwanyu. Ngaho nimwinigure mu buryo bwubaka. Kunenga ntibihagije, niba hari icyo udashima muri iki gitekerezo, kigorore cyangwa nawe utange igisubizo cyarushaho gukemura ikibazo cy’akarengane kagirirwa ba Nyamuke, n’ikibazo cy’umwiryane Hutu-Tutsi ugiye kutumaraho abantu.

Nimugire Demokarasi.