Category Archives: Ibitekerezo

mandela-300x148

Nelson Mandela ati :   “Kwibohoza bitangirira mu mutwe”.

Mu kiganiro mpaka radio Itahuka yagiranye na Padiri Thomas Nahimana (taliki ya 28/11/2015), umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, hagarutswe ku ihinduka ry’ubutegetsi muri 1959 nk’icyitegererezo cy’ibishobora kuba mu myaka iri imbere. Hari uwahamagaye ari muri Kanada agira ati “Kayibanda kuba yarageze kuri iriya revolisiyo ni ukuba ababiligi baramurwaniye”. Umutumirwa mukuru we, Padiri Thomas, yagiraga ati umurimo wakozwe na bariya bayobozi, Kayibanda na bagenzi be, ni uwo gushimwa no gufataho icyitegererezo. Nzinduwe no kugira ngo turebere hamwe uko ubutegetsi buhirima, muri rusange, ndetse tunarebe uko ubwa cyami bwahirimye muri 1959, byadufasha kumva ibiri imbere.

1. Urugendo rwa politiki.

Mu gusobanura isano hagati ya politiki n’ubutegetsi, reka nifashije ibyanditswe n’umuhanga Jean Hakorimana, umwarimu mu gihugu cya Espagne, muri Kinyamateka numero 1852 yo muri Nyakanga 2015. Yaragize ati, “mu bumenyi bwa politiki (science politique), politiki ni igikorwa cyose gikorewe mu ruhame, kigamije guha isura imigendekere y’umuryango n’igihugu muri rusange. Ibi bivuze ko ibyo abantu bakora mu mbere bamaze kwegekaho urugi bititwa ibikorwa bya politiki, kabone n’aho byagira ingaruka mu migendekere yayo…Politiki itangira ku myumvire y’umuntu umwe cyangwa bake, bikazabyara impaka, abantu bakagenda biyegeranya bakurikije aho buri wese ahagaze, bikazakura bikabyara amashyirahamwe, amashyaka, amatora n’amategeko. Akenshi ibi by’amashyirahamwe n’amashyaka ni byo abantu bita politiki. Nyamara uru rwego rwa politiki ntirwagerwaho hatabanje ziriya ntambwe zibanza. Dufate urugero mu mateka y’Amerika. Mu myaka ya za 1960, abirabura baho ibihumbi n’agahumbagiza bigabije imihanda bamagana amategeko yabavanguraga. Nyamara imbarutso yatanzwe n’igikorwa cy’umugore umwe witwa Rosa Parks. Umunsi umwe, mu ruhame, yanze kwimukira umuzungu ku ntebe yo muri bisi, nk’uko amategeko y’ivangura yabiteganyaga”.

2. Itandukanyirizo hagati ya politiki n’ubutegetsi.

Mu kugereranya politiki n’ubutegetsi, uyu musesenguzi abigereranya mu buryo bwumvikana neza. “Ugereranyije politiki n’ubutegetsi, wavuga ko urubuga rwa politiki rugarukira ku mpaka mu bitekerezo n’ibyifuzo. Ubutegetsi bwo ni intambwe ituma umwe muri benshi bajyaga impaka yegukana ubushobozi bwo gushyiraho amategeko agenga bose. Kugira ngo bigerweho, ababona ibintu kimwe bishyira hamwe bagafata ubutegetsi mu nzira zinyuranye, yaba amatora cyangwa ingufu. Ubutegetsi ni bwo butuma ibitekerezo bihinduka amategeko, kandi ayo mategeko akagenga bose, ababyibonamo n’ababirwanya. Nyuma y’iyi ntambwe, izo mpande zombi zikomeza kugaragarira mu bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe na bo (opozisiyo).

Aho demokarasi itaniye n’igitugu, ni uko demokarasi igena umwanya ibikererezo bitari ku butegetsi bikomeza kwigaragarizamo mu ruhame. Yemera ko ibitekerezo bitari ku butegetsi bikomeza kubyara ibikorwa bya politiki, ku buryo na byo umunsi umwe bishobora kuzagera ku butegetsi. Naho igitugu cyo, gicungira ku muryango ngo ibitekerezo bitari ku butegetsi bitabyara ibikorwa bya politiki (bitajya mu ruhame), ahubwo bigume gusa mu nzu no mu mutima wa buri wese. Nyamara igitugu ntigishobora gusiba burundu ibitekerezo badahuje. Icyo gikora gusa, ni ukubuza ko bijya ku karubanda mu nzira iyo ari yo yose, ngo bitabyara ibikorwa bya politiki. Mu yandi magambo, igitandukanya demokarasi n’igitugu, ni uko muri demokarasi, nyuma yo gutera intambwe yo gufata ubutegetsi (binyuze mu matora), politiki irakomeza. Urubuga rwo kujya impaka z’ibitekerezo ntiruhagarara. Naho mu miyoborere y’igitugu, ugeze ku butegetsi ahita afunga urubuga rwa politiki”.

3. Icya mbere kiranga ubutegetsi ni uko nta wifuza kuburekura. Ikibazo ni Inzira zo kubukomeza.

Muri kamere y’ubutegetsi, nta muntu ubufata agamije kuburekura. Ibi hari uwo byatungura, ariko reka nisobanure. Ubutegetsi bushobora kugirwa n’ishyaka cyangwa umuntu. Ishyaka riba rifite umurongo rigenderaho. Riba ryifuza ko ibyo bitekerezo byaryo byazayobora igihugu ubuziraherezo. N’iyo ubutegetsi bufitwe n’umunyagitugu, aba ashaka kuzaburaga umwana we cyangwa agatsiko ke (nk’igihe bufitwe n’itsinda rya gisirikari). Muri rusange, igitandukanya demokarasi n’igitugu ni inzira zinyurwamo mu kugumana ubutegetsi:

• Muri demokarasi, ufite ubutegetsi aharanira guhora imbere mu kugeza abaturage ku byo bashima kuko ari bo babutanga. Ikindi muri demokarasi, ushaka kuramba ku butegetsi areba inzira amategeko yateganyije. Niba wenda manda zemewe umuntu umwe ari ebyiri, agategura umukandida mushya azamamaza nyuma yazo.

• Mu butegetsi bw’igitugu ho, ubufite aburindisha intwaro kabone n’aho abaturage baba batamushaka. N’iyo hateganyijwe inzira zimuha nyirantarengwa, aca mu kigunda, mu kibunda no mu myobo ngo akunde abugumeho. Mbese nk’ibi byogeye muri Afurika byo guhindura Itegeko Nshinga.

Mu yandi magambo, muri demokarasi, uguma ku butegetsi si umuntu ni ibitekerezo. Ibitekerezo bya politiki biharanira kuguma ku butegetsi ariko abantu babisegasiye bo bakagenda bahinduka. Ikindi kiranga ubutegetsi bwa demokarasi, ni uko ubugumishwaho no kuba ari wowe ukorera abaturage kurusha abandi. Iyo habonetse ugutambutse, aragutsimbura, ugasubira kwisuganya mu myumvire n’imikorere, nyuma ukazagaruka kwiyereka abaturage. Igitugu aho gitandukaniye na demokarasi ni uko aha ho ibitekerezo atari cyo gikuru. Si ibitekerezo biharanira kuguma ku butegetsi, ahubwo ni abantu. Bashobora no kugenda bahindura ibitekerezo, igikuru ni uko bo badahinduka. Icya kabiri ni uko ikigumisha ku butegetsi atari ukurusha abandi gukorera abaturage, ni ingufu z’amoko anyuranye.

4. Icya kabiri kiranga ubutegetsi ni uko nta wishimira abatavuga rumwe na we.

Turetse no ku butegetsi bw’igitugu, no muri demokarasi nta wishimira opozisiyo. Ndetse iyo ayibonye urwaho arayisenya. Urugero rutari kure twarufatira mu Bufaransa. Ubwo Sarkozy n’ishyaka UMP bari ku butegetsi, bakoze ibishoboka byose ngo abo batavuga rumwe b’abasosiyalisti bacike intege. Barabanje ab’inkwakuzi muri bo ariko na none b’inkundarubyino nka Bernard Kushner barabiyegereza babaha imyanya, ariko banaboneraho barabacuyura muri politiki. DSK (Dominique Strauss Khan) byagaragaraga ko ashobora kuzabahagama mu matora bamushukishije kuyobora ikigega cy’imari (FMI) umutego umutsinda yo (ndavuga gupfa mu bya politiki). N’ahandi ni uko abantu batabyitaho, ubonye urwaho abo abatavuga rumwe na we ntabarebera akari urutega. Gusa muri demokarasi bikoranwa ubwenge n’uburere, nta rugomo n’amahane.

Muri make, ufite ubutegetsi burya aba afite ingufu nyinshi ku buryo ubundi abatavuga rumwe na we batahangana na we kabiri batarasenyuka. Impamvu opozisiyo ikomeza kubaho ikwiye kumvikana.

5. Kuki se opozisiyo zibaho mu gihe abafite ubutegetsi baba batazicira akari urutega.

Opozisiyo ibeshwaho n’impamvu imwe: kuko ari AMABURAKINDI. Ni ukuvuga ngo no muri demokarasi iyaba byashobokaga bayizimya burundu. Muri demokarasi, ikiyigira amaburakindi ni amategeko n’imyubakire y’inzego bihamye. Umwanya wayo uba warateganyijwe ku buryo n’uri ku butegetsi akinishije kurengera amategeko yamucura inkumbi. Yakoresha amayeri cyangwa akitwaza ukutareba kure kw’abagize opozisiyo, akaba yababibamo urumamfu, ariko nta na kimwe yakora hanze y’amategeko. Muri make, muri demokarasi opozisiyo ibaho kuko irengerwa n’amategeko, ndetse n’umuco wa politiki muri rusange ukaba waramaze kuyishingira igiti.

Mu butegetsi bw’igitugu ho biragoye. Nta muco wa politiki uhaboneka washingira igiti opozisiyo ngo ikore mu mudendezo. Akenshi nta n’amatageko aba ahari, n’iyo ahari ntiyubahirizwa. Ni yo mpamvu akenshi kuba muri opozisiyo (kutavuga rumwe n’abari ku butegetsi) byitwa amazina nko kugambana, kudakunda igihugu, kubiba amacakubiri n’ibindi.

Igitangaje ariko, ni uko no mu butegetsi bw’igitugu opozisiyo itajya ibura. Wenda bayica intege bakanayitega imitego yose ishoboka, nyamara ntibiyivanaho burundu. Aha rero ni ho hari ibanga rikomeye.

6. Kuki opozisiyo ishoboka mu butegetsi bw’igitugu.

Niba twavuze ko muri demokarasi ubutegetsi bwemera opozisiyo by’amaburakindi kuko amategeko yayishingiye igiti, mu butegetsi bw’igitugu ho ibintu biragoye. Ubutegetsi bw’igitugu bwemera opozisiyo ku mbaraga (ntihagire uwumva iza gisirikari). Imbaraga ziri amoko menshi: imyigaragambyo, kugumura abaturage, guha ubutegetsi akato (non collaboration) n’ibindi. Ku muhero w’uru rutonde, na za mbagara za gisirikari wazishyiraho. Akenshi iyo ubutegetsi bukoresha ingufu za gisirikari, amaherezo biratinda na opozisiyo ikazageraho ikabyiga. Ni bya bindi ngo ukoze hasi yibutsa umusazi ibuye.

Muri make rero, urugero rwo gushyigikirwa n’abaturage, ingufu zo kwishyira hamwe no kubuza ubutegetsi amahwemo, ni cyo cyonyine gishingira igiti opozisiyo. Iyo ibyo bibuze, bayiniga itaranavuka. Imbaraga z’abaturage abenshi ntibazi uburemere bwazo. Zirusha uburemere izindi zose, ndetse n’iza gisirikari. Iyo abaturage bageze aho bavuga bati turanze, ubutegetsi bw’igitugu n’aho bwaba bukomeye gute buba bwamaze guhirima. Byaragaragaye mu minsi ishize. Za Misiri, za Tuniziya n’ahandi si uko abategetsi baho batagiraga intwaro. Ariko umunsi abaturage bagize bati turanze, bararashe nyamara baratsindwa.

7. Umunzani hagati y’imbaraga za opozisiyo n’iz’ubutegetsi ugendera ku mahame ane.

1. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga kandi na opozisiyo ikaba ari uko ibibona: opozisiyo icisha make ikayoboka.
2. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga nyinshi ariko opozisiyo yo yibwira ko ari nke: opozisiyo iraburwanya byarimba ikanabuhirika.
3. Iyo ubutegetsi bufite intege nke nyamara opozisiyo yo yibwira ko bukomeye: opozisiyo icisha make ikayoboka.
4. Iyo ubutegetsi bufite imbaraga nke kandi na opozisiyo ikaba ibizi: opozisiyo iraburwanya byarimba ikanabuhirika.

Ziriya mpamvu enye uzitegereje urasanga zubakiye ku byo abantu bemera. Hari ibyo abantu bemera bitariho bikabatsikamira, hari n’ibiriho banga gushyiramo ukwemera bakabitsimbura. Ikigenga ibintu si ikbaraga z’ubutegetsi ahubwo mbere na mbere ni uko opozisiyo ibubona. N’iyo bujegajega ariko opozisiyo yo yibwira ko budahangwarwa iratinya igahora yimunyamunya. Ni yo mpamvu ingoyi ya mbere mbi iba mu mutwe, kwibihora kwa mbere na ko kugahera mu bitekerezo. Uwashingira ahangaha byamufasha kumva byinshi byahise, ibiriho n’ibizaza:

-Impamvu FPR ihoza ku munwa ko ngo ari akataraboneka n’indahangarwa kuva ngo isi yaremwa.
-Icyatinyuye ba Kayibanda bagahangara ubutegetsi bw’umwami muri 1959.

Edmond Munyangaju

(Biracyaza).

Uburiganya bw’ ingoma : Inkotanyi Cyane Kagame azakomeza guhotora abahutu n’abatutsi kugeza avanywe ku ngoma

Par:Alexander Kabashoga

Abanyarwanda basa n’aho bemeye kwimenyereza ubwicanyi bwa Kagame kubera igitinyiro ahabwa n’uburiganya bw’ ingoma

Kuva Kagame yatangira kuyobora Inkotanyi, akicisha bagenzi be bo mu ngabo za RPF bashoboraga kumutera icyugazi, yagaragaje ko icyitegererezo cye cya mbere muli politike ari Rwabugiri. Uretse na Kagame wenyine, haba FPR yose ndetse no kuva kera ku bitero by’ Inyenzi (ingangurarugo…), impunzi z’abatutsi zateye u Rwanda zigaragaza ko zishaka kugarura ingoma ya cyami (ubu zikaba zarabigezeho zikimika umwami w’intambara Kigeri wa 6), intego yazo ikaba yari ukwimika umwami uteye igitinyiro cyagereranywa n’icya Sezisoni, alias Rwabugiri wahoraga mu ntambara z’urudaca, akica icyo akeka ko cyamubogamira cyose.

Kuba Kagame yica cyangwa akicisha umututsi n’umuhutu ashatse wese nk’uko Rwabugiri yabigenzaga, si imbaraga n’igihagararo aba abarusha, ahubwo ni igitinyiro n’ ubudahangarwa avana ku buriganya bw’ ingoma.

Kuva acyicaye kuri iyo ngoma rero, nta kizamubuza  guhotora abatutsi bamubangamiye n’abahutu batamushimishije, kuko bigaragara ko amatwara ya Rwabugiri ari yo amumurikira.

Uburiganya bw’ingoma

Igitangaje ni uko muri iyi minsi ingabo za Kagame zifatanyije n’iza Kabila mu kurimbura abahutu baba muri Kivu n’ abatutsi i Kigali, abantu benshi, baracyahugiye mu mpaka z’ibyerekeye ihindurwa ry’ ingingo y’101 y’ itegeko umwami Kagame yishyiriyeho. Bamwe ngo ntashobora kurihindura, abandi ngo hari izindi ngingo zimwemerera kurihindura, nk’ aho Kagame ari umuntu ushishikajwe no kumenya ibyo amategeko amwemerera n’ ibyo atamwemerera.  Ibyo ni ukwiyibagiza nkana ko umwami Kagame akora icyo ashaka muri kariya gahugu ke yigarurije ku ruhembe rw’umuheto.

Biteye inkeke cyane rero kubona abanyarwanda benshi, harimo n’abanyabwenge  b’ukuri  ndetse n’ababyitirirwa, barangazwa n’impaka z’ingingo z’amategeko mu gihe abantu bapfa, nk’aho haba hakiri umuntu waba utarasobanukirwa uburyo Kagame akora. Kagame amaze imyaka hafi 25 yica akarimbura abatutsi n’abahutu, hatagira umuntu n’umwe ushobora kumukoma imbere. Kurangazwa n’impaka z’ihindurwa ry’amategeko Kagame ubwe yishyiriyeho rero ni nko gusiga abana n’impyisi ugasinzira.

Ikindi giteye inkeke ni uko abenshi mu batutsi, (ndetse barimo n’ abiciwe ababo n’inkoramaraso za Kagame) bacyibwira ko ubwicanyi bwa Kagame bo ntacyo bubatwaye, kuko bizwi hose ko yibasira cyane cyane abahutu. Nyamara, niba hari n’abatarashatse kubibona hakiri kare ko Kagame ari umwami w’intambara ufatira urugero kuri Kigeri IV Rwabugiri, ubwicanyi n’umujinya ahorana byagombye kuba bitangiye kugaragariza buri wese ko ingoma ye irimbura abamuteye icyugazi bose, ahereye cyane cyane ku bamuri iruhande ngo badatuma ingoma ye ihungabana.

Iyo Kagame arimbura abahutu nk’uko arimo abigenza muri Kivu ubu nandika, abatutsi n’abahutu benshi barinumira nk’ aho ari ibintu bikwiye kumenyererwa, bikihanganirwa.  No ku ngoma ya Rwabugiri ahubwo batangazwaga no kumva hashize ibyumeru bibiri nta muntu watanwze i bwami ngo yicwe urw’ agashinyaguro. Iyo yiraye muri bamwe mu batutsi yikanze ko bamuteye icyugazi, abanyarwanda ni bwo bashiduka igihe gito bati « batutsi nidukanguke Kagame ni umwicanyi ». Abenshi muribuka inyandiko  Dr. Theogene Rudasingwa yigeze gusohora muri 2013 igira iti« ABATUTSI DUHUMUKE NAHO UBUNDI KAGAME AGIYE KUTUMARISHA! ». Mu kiganiro yagiranye n’ikondera.info avuga ku rupfu rwa muramu we Rwigara, umuririmbyi Ben Rutabana na we yagize ati  « urupfu rwa Rwigara rwagombye guhumura abatutsi ».

Igitangaje rero ni uko abantu bumva izo mpuruza ukagira ngo bagiye gukanguka, ariko na bwo hashira iminsi mike, bose bakongera kwisubirira mu migono, ngo amatora adafifitse, ngo amategekonshinga, ngo iterambere, ngo ubworoherane, ngo imishyikirano, ngo urubuga rwa politiki.

Abatabona ko Kagame arimbura abatutsi n’ abahutu ku rugero rwa Kigeri IV Rwabugiri ni abadashaka kubibona

Yaba Rudasingwa, yaba Rutabana, bombi basobanuye ku buryo buhagije uko ingoma ya RPF itica abahutu gusa, ko n’ abatutsi benshi yabarimbuye. Abo Ben Rutabana abwira rero ni abakomeje  gusinzira kandi Rudasingwa nta ko atagize ngo abumvishe ko kuba ari abatutsi bitababera urukingo ku bwicanyi bw’ ingoma ya RPF n’umwami wayo w’ ubwicanyi n’ intambara, Kigeri VI Kagame.

Njye rero ndavuga nti abahumye n’ abasinziriye bibwira ko ingoma ya Kigeri yica abahutu gusa ni abadashaka kureba, kuko  kuva kera na kare ingoma ya cyami nta gihe itibasiye abatutsi ikabica ku bwinshi, n’abahutu bo yabicanaga ubugome n’agasuzuguro ndetse n’abo itishe ikanabanena. Kandi umugani w’Abadage, ngo udashaka kubona kumwambika amataratara ni uguta inyuma ya Huye (Wer nicht sehen will, dem hilft keine Brille).

Ushaka kumenya kamere y’ ubutegetsi bw’ Inkotanyi ni ngombwa ko abanza agasobanukirwa aho ziyemeje kuvana icyitegererezo kiranga imikorere n’amatwara yazo. Ku bantu bazi amateka y’u Rwanda kandi, ni bake bashidikanya ko ingoma ya Kagame n’Inkotanyi ze ifata icyitegererezo ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri wavutse ari Sezisoni mwene Nkoronko.  Uretse no mu mikorere n’amatwara, hari kandi byinshi mu mazina n’inyito bigaragarira umuntu wese ushaka kureba, ingoma ya Kagame yigana  iya Rwabugiri, haba mu gushoza intambara za buri kanya, haba mu kwica abatutsi no gukandamiza abahutu.

Kuba ingoma ya Kagame ari ingoma ya cyami byo ndakeka ari bake bakibishidikanyaho, cyane cyane nyuma y’ aho abwiriye abagaragu be mu mwiherero ko bose ari ba ‘Ntakavuro’.  Nta muntu wakangara abatware b’u Rwanda kariya kageni atiyumvamo ko we ari umwami nyir’u Rwanda. Birazwi ko Inyenzi-Nkotanyi zimitse ubu butegetsi zitahwemye kugaragaza ko zirwanira kugarura ingoma ya cyami, ariko ikaba ya yindi yicisha  ubukana, nk’ uko  ibimenyetso mu nyito zihaye bigusha kuri Rwabugiri uzwiho kuba yararanzwe no kurimbura uwamutera icyugazi wese:

Icya mbere mu nyito ni uko ingabo za LUNARI  zateye u Rwanda kuva muri 1962 kugeza muri 1967 ziyiseInyenzi. Mu by’ ukuri, iryo zina ryari ihinamagambo rivuga « Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi ». Nk’uko amateka abitwibutsa, Ingangurarugo, zari umutwe w’ingabo bwite zarindaga Rwabugiri (garde prétorienne).

Icya kabiri, cyo gisa n’ aho kidakenewe ibisobanuro ni uko zijya kongera gutera u Rwanda muri 1990, noneho zaje zitwa Inkotanyi, bikaba bizwi hose ko « Inkotanyi cyaneee » ari izina ry’imyato rya Rwabugiri. Ni ukuvuga ko « Inyenzi »,  ari zo zaje kuba « Inkotanyi », muri iyo myaka yose icyitegererezo gikomeye zikuraho amatwara nta kindi kitari Rwabugiri, umwami waranzwe n’ubugome n’ubwicanyi bukabije, bwarimbuye abatutsi bugahekura abahutu nk’ uko ingero zikurikira zo mu mateka y’uwo mwami zibyerekana :

Kubera intambara Rwabugiri yahoraga ashoza mu baturanyi bose (nk’uko Kagame na we adahwema kuzishoza) imiryango myinshi y’abatutsi  yari yarashize, nk’uko Padiri Pagès (umwe mu banditsi ba mbere b’amateka banditse ku by’ ingoma ya cyami yo mu Rwanda) abisobanura  agira ati: « Hari ingero zitangwa z’imiryango abantu bayo hafi ya bose bagiye bicwa mu ntambara z’urudaca, ku buryo ababyeyi bahoraga mu miborogo bikoma izo ntambara zabamariraga abagabo zikabahekura n’abana » ( Pagès, 1933 : Un royaume Hamite au centre de l’Afrique, p. 178).

Rwabugiri yari umuntu ugira umujinya cyane, urakara vuba kandi akabangukirwa no kwica. Ubuzima bw’ umuntu nta cyo bwari bumubwiye ariko ukuri kutavuguruzwa ni uko abenshi mu bagwaga muri ubwo  bwicanyi bwe cyane cyane  ari abatutsi babaga bamwegereye. Abahutu, uretse abaherekezaga ingabo mu bitero, abamugenderaga kure ntibagiraga aho hahurira n’ ubwo bwicanyi bwe (p.179). N’abahutu babaga barayobotse ingoma bakingira inkomamashyi bakamenya umwanya wabo udasagarira ingoma ye, nta cyo Rwabuguri yabatwaraga (mwirebere uko Kagame afata ba Rucagu, Habumuremyi, Bizimana, Murekezi na ba Mukantabana), ariko abatutsi babaga bari ibyegera bye bya hafi kubera imyanya y’ ubutware babaga bafite bamuhoraga iruhande bamukeza, bityo yagira uburakari akaba ari bo yiraramo (op. cit., p. 179). Ibyo byatumaga abatware bakuru bamutinya cyane, kuko yarakazwaga n’akantu gato ntazuyaze kumena amaraso. Ni uko abatware bakuru benshi bashize bishwe ku kagambane, bagatangwa akenshi barezwe ibinyoma bakicwa nta rubanza rubaye ngo biregure.

                        Sezisoni mwene Nkoronko wiyise Rwabugiri

Ni kuri ubwo buryo Rwampembwe yajugunywe mu rwobo rwa Bayanga (mu Bugesera), Byezimbere Rwabugiri amwahuranya inkota i Gashora, Kabaka, se wa Muyogoma yicirwa i Nyagasozi, naho Muhumuza wari umutware w’ Abagwabiro bo mu Bugoyi, yicwa aboshywe ajugunywa ku rutare rwa Nkuli ruri hafi yo mu Rwankeri. Ubwo bwicanyi bwa buri kanya bwari bwaramenyerewe ku buryo mbere y’umwaduko w’abazungu, ngo nta cyumeru cyashiraga i bwami hadatanzwe umuntu ngo yicwe mu gashinyaguro amenewe amaraso. Iyo hashiraga nk’ibyumweru birenze bitatu nta muntu wishwe, ibyo byafatwaga nk’ ikintu kidasanzwe, ku buryo abantu bagendaga bavuga mu gihugu hose ngo « ni ubuhoro  i bwami» (uko byanditswe na, Padiri Pagès, 1933 : p.377).

Ndetse n’abo mu muryango w’i bwami ntiyabareberaga izuba kuko yagiraga ishyari cyane, ntiyemere ko hagira undi muntu abantu bakwishimira cyangwa ngo bamutangarire (ibyo nta muntu bibibutsa?) : Uko ni ko Gacinya (umwuzukuru wa Gagindiro) yishwe, kubera ko bavugaga ko afite abana beza kandi nawe akagira uburanga butuma abantu bamukunda. Ibyo byateye Rwabugiri ishyari rikomeye, maze umunsi umwe Gacinya amugeze imbere amucumita inkoni mu gituza hanyuma aza kwicwa n’icyo gisebe cyarabaye umufunzo.

Abavandimwe ba Rwabugiri, Nyamwesa  na Nyamahe na bo ubwabo kuba bava inda imwe na we ntibyamubujije kubohereza kwa Nyamuzinda: Ngo yumvise abantu bavuga ko na bo bashobora kugirwa abami ahita abanogoramo amaso. Naho Nyambibi, umugore we,  ngo yamubonye akoresha inzaratsi agira ngo Rwabugiri amukunde, aho kumukunda amukubita inkota. Na Sangano wo mu Bwishaza wari warahaye uwo mugore izo nzaratsi yoherezwa inzira imwe n’uwo yazihaye. Giharamagara, Bihire ndetse na Nkoronko (se wamureze) barishwe bakekwaho ubugambanyi mu rupfu rwa Murorunkwere, wahoze ari umugore wa Nkoronko mbere y’uko aba umugabekazi). Rwatambuga, umutware w’Abashakamba, we bamubaze areba kugeza igihe ashiriyemo umwuka. Abandi bagore ba Rwabugiri na bo byababereye umwaku : Nyiraburunga ( nyina wa Rutarindwa, Baryinyonza na Karara) ndetse na murumuna we Nyiramaroba (nyina wa Kamarashavu) na bo Rwabugiri yarabicishije( abaziza ko ngo batamugaragarije ko nyina Murorunkwere adatwite inda y’ umuhutu Serutenganya).  Naho Katebera mwene Nkundiye, akaba umwuzukuru wa Kabego, Rwabugiri ubwe ngo ni we wamwinigiye kandi  (uwo Katebera) yari yaraje kumuhakwaho nyuma y’uko (Rwabugiri) yishe se na sekuru.

Muri izi ngero ntanze, nahisemo kwibanda ku batutsi barimbuwe ngira ngo nibutse ko ingoma Inkotanyi zigenderaho nta gihe itishe abatutsi ariko umubare w’abahutu  n’abanyamahanga Sezisoni yishe cyangwa akicisha na wo ni munini cyane (Uwashaka kumenye urutonde rw’abazwi yasoma mu  gitabo cya Pagès ndetse n’icya Mgr Alexis Kagame).

Uku kwiyibutsa amateka byari bigamije kwibutsa abibwiraga ko ingoma y’abatutsi itica abatutsi, ko gusinzira kutatewe no kubura ibimenyetso ahubwo ko ari ukubyirengagiza.  Abakeka ko ibyo Kagame yakoreye ba Kabera na ba Karegeya ari ibyadukiriye, bibuke ko haba Inyenzi (Ingangurarugo), haba Inkotanyi, zabaciriye amarenga zigaragaza ko ziyemeje kugendera ku matwara y’umwicanyi Rwabugiri utarigeze na rimwe azuyaza kurimbura abatutsi.

Umwanzuro

Ingoma ya Kagame, kimwe n’iya Rwabugiri ifatiraho urugero nta gihe itarimbuye abatutsi bashoboraga kumutera icyugazi. Ibyo kandi Shebuja wa karinga abishobora kubera igitinyiro ahabwa n’ubutiriganya bw’ ingoma. Niba hari abatarashatse kubibona, nk’uko Rudasingwa yabyanditse na Rutabana akabivuga, nibakomeza kwirengagiza ibimenyetso bigaragara, bazaba bakina n’urupfu rubagera amajanja. Kwanga gukina n’urupfu ni ukwiyemeza kwigobotora ubutiriganya bw’ ingoma, kuko kagame wenyine nta butwari cyangwa ubumanzi arusha abandi batutsi n’abahutu.

N’ubwo rero mu mujinya we n’urwango rwinshi Kagame ubu agamije kurimbura abahutu mu Rwanda no muri Kivu, imiryango y’abatutsi ishobora na yo kuzarimbuka nko ku gihe cya Rwabugiri nibahugira mu gukeza ingoma bita ko ngo ari iyabo. Naho kurangazwa n’impaka zerekeranye no guhindura itegeko Kagame ubwe yishyiriyeho na byo ni ukwiyibagiza ko ingoma y’umwami w’intambara idashishikajwe n’ibyanditswe  mu bitabo kandi yariyemeje gukora uko ibyumva nka Kalinga ya Rwabugiri. Birazwi ko umututsi cyangwa umuhutu uzayibangamira wese itazazuyaza kumuboha akandoyi ikohereza muri Rweru.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo akaboko kafashe ingoma ntikarekura kadaciwe. Aho kuguma muri izo mpaka z’itegekonshinga rero, abahutu n’abatutsi aho bava bakagera (baba abari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo), bari bakwiye kwiyibutsa ko igitinyiro cya Kagame kitava ku butwari cyangwa ubwenge budasanzwe afite ahubwo gishingiye ku buriganya bw’ingoma. Bityo bakiyemeza kujya ingamba zo kuvana uwo Sezisoni mushya kuri iyo ntebe ya Shebuja wa Kalinga nshya (constitution) atari yabarimbura, kuko we agambiriye kubacamo igikuba gikomeye kugira ngo bahore mu bwoba, bamuramye, yice uwo ashatse, nduzi ko nta we azakiza. Abami baranzwe n’ubwicanyi kurusha abandi, ari bo Ruganzu II (wadukanye Kalinga avuye i Karagwe) na Kigeri IV Rwabugiri, uko ingoma zabo zarangiye birazwi. Uyu wundi Kigeri VI waje yiyemeje kurusha ubwicanyi abo bakurambere be, mumenye ko atari inyuguti zo mu bitabo yiyandikishirije zizamuvana ku ngoma.

Père Pagès (1933). Un royaume Hamite au centre de l’Afrique. Institut Royal Colonial Belge.

Urubyiruko rw’u Rwanda ni iki rusaba Paul Kagame?

paul_kagame

Kuwa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2015 binyujijwe ku rubuga rwa Facebook https://www.facebook.com/WWW.YEG0B.C0M?fref=ts, urushinzwe yifuje kumva icyo urubyiruko rwumva rwasaba Paul Kagame mu gihe rwabona umwanya wo kumwegera.

Iki kibazo cyasubijwe n’abantu benshi batanga ibisubizo bitandukanye bigabanyije mu ngeri z’ingenzi ndwi (7) arizo ubukungu, uburezi, politiki, ubuzima, ubutabera, imikino, n’inama rusange.

Ibyifuzo byinshi byagaragaye muri politiki hatanzwe ibitekerezo 16 kuri 46, hagakurikiraho urwego rw’ubukungu rwagize ibitekerezo 14 kuri 46, ubutabera ibitekerezo 6 kuri 46 , uburezi bugira 5 kuri 46. Mu rwego rw’inama rusange hatanzwe ibitekerezo 3 naho mu mikino no mu buzima hagiye hatangwa igitekerezo kimwe kimwe.

Muri Politiki icyagarutsweho cyane ni manda za perezida wa Repubulika. Ntitwashatse kubikorera ubusesenguzi ahubwo tubibagejejeho ngo namwe mwisomere.

Dore uko biteye:

Ikibazo: 

Nanjye ndabyifuza,ariko se na we uramutse ugize amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ufite ububasha bwo kumusaba ikintu kimwe rukumbi,
ni ikihe kintu kimwe wamusaba? YEGOB Admin

Ibisubizo:

Politiki:

  1. Namusaba kongera kwiyamamaza kuko nzi neza aho yavanye u Rwanda n’aho arugejeje mu iterambere
  2. Namusaba kurekura ingoma y’ubutegetsi kuko amateka atwereka ko abaje ku ngoma bakunzwe bakanga kuyihara birangira bambuwe ubutwari bakambikwa ubugwari. Ingero ni nyinshi muri Zimbabwe, France mu gihe cya Bonaparte, Libye, Egypte,…
  3. Namusaba kutikubira ubutegetsi kugirango atazapfa nka ba Kadafi,Mombutu n’abandi
  4. Na musaba kureka kuba umwidishyi.
  5. Mbere na mbere namusaba agakiza, gutanga uruvugiro mu Rwanda no gukurikiza competency.
  6. Namusaba kurekure General Nkunda
  7. Namusaba kungira general
  8. If we realy met, i would ask him to devise means of removing these so called stupid term limits and rule this country 4ever and ever amen. Becoz rwandans are hard hearted 4that matter there4 they require a stone hearted man to handle them wz an iron hand. Don’t they?
  9. Nomubwira ko yoreka kwigira agakomeye, na Kadaffi yarafpuye
  10. Ehhhh namusaba kongera kuzatorerwa indi manda akazongera akatuyobora kuko aho tugeze ni heza cyane kandi turishimye dufite umutekano n’amahoro
  11. Ko yo kubahiriza ibwirizwa nshinga rya republika y’urwanda kubiraba na mandat ebyiri
  12. Kutazongera kwiyamamaza kuko iriya ntebe ni imwe kandi ikenewe na benshi we yagize amahirwe yo kuyicaraho namusaba ko yaharira n’abandi.
  13. Nareke Congo
  14. Niyubahe demokarasi mu itekeko nshinga, abe nka Mandera, ntakabe nka Robert [Mugabe] cyangwa Museveni
  15. Umurengwe uryana nk’inzara. Njye namusaba kuzatwiyoborera mpaka ageze mu zabukuru!!
  16. Namusaba kubaha itegeko nshinga nk’uko yabirahiriye ntarishwanyaguze ku nyungu ze bwite.

Ubukungu:

  1. Namwisabira kugabanya imisoro mu gihugu, akaguma no ku butegetsi, mpaka mayisha
  2. Guhemba abashomeri bakabona uko bashaka akazi(tickets,photocopies,lunching,renting…
  3. Namwisabira inzu n’imodoka
  4. Namusaba kunkunda by’umwihariko mbega kuba inshuti ye
  5. Namusaba Cash Zifatika,nkigurira Mercedes Cross Country.
  6. Namubwira ko nibi bizashira nkamusaba kwicish bugufi
  7. Njyewe namwisabira amafaranga pe!
  8. Namusaba kunguriza amafaranga menshi nkikorera business .
  9. Mpuye na nyakubahwa president namusaba kunoza imikorere y,ikigega gifasha abacitse ku icumu rya genocide ku nkunga bagenera abanyeshuri batakibona. nkubu hashize 7 mois nta nikuta babona abatangiye level 1 ku bigo byose.
  10. Njye sinamusaba namugabira inka wogacwa we
  11. Namusaba kunkemurira ikibazo cy’abantu banyangirije isambu,dore ko mu cyaro ruswa ziraca ibintu,n’ubuzima ushobora kubuhaburira. Sha ni danger ubundi nkamugabira inyambo
  12. Njewe namubwira akagabanya ingendo akora ajya mu nama ya buri gihe.
  13. Namubwira ati ntawupfa abimaze, twara ariko umunsi wawe n’isaha ntawuzi, irya unywe mugabo wicare ubizi.
  14. HaAaaaaaaaaaaaaaa haaaaaaaaaaaaaaaa ibintu byose nsomye aha namwe uwabagira we ntimwabikemura! Nimuve hasi mukore muteze igihugu imbere!

Ubutabera:

  1. Nkurikije akarengane mbona mu batazwi mu buyobozi namusaba guca akarengane mu nzego zose agashyiraho itegeko rihana babandi bananiza umuturage abakeneyeho service aho bamufashije.
  2. Jyewe nkurikije akarengane mbona mu baturage bitwa abadafite imiryango izwi mu buyobozi namusaba ko yaca akarengane kaba mu nzego zose. Namusaba akumva ko umuntu ari kimwe n’undi kuko aha turi hari abandi.
  3. Namusaba gukunda abahutu,si bose bishe, nabo barishwe
  4. Kagame Yanga Abahutu? Namubwira agakomereza aho
  5. Ariko umuntu utinyuka kuzana ingenga bitekerezo mwagiye mumufatira imyanzuro? njye si ndi umututsi si ndi n’umuhutu, ndi umunyarwanda ariko birambabaje sinzi uko mwe mubyumva. Murakoze.
  6. Mwigora Mzee kuko abantu ntawabanezeza. Nitumara kumva ko tuva amaraso kandi twikunda, ntituzabura guhazwa n’ibyo tubona cyangwa dufite kuko iyi si si paradizo. Ni ukuba mu mubabaro bwacya umunezero, cyangwa se umunezero bigaheruka umubabaro, byose bigaherukwa no kuva mu isi nta cyo dutwaye.

Uburezi:

  1. Buri wese afite uko abyumva ariko njye namusaba akampa umwanya nkamusaba kumuganiriza kubibazo naburiye ibisubizo kuri education yo mu Rwanda. Niba hari icyo abiziho.
  2. Ikindi namusaba ni ukurekera gutanga budget nyinshi muri MINADEF ahubwo akayitanga muri MINEDUC kuko niho mbona hagirira abanyarwanda akamaro. Mbese agashyira ingufu mu burezi cyane kandi bwa nyabwo.
  3. Man njye Namwisabira Bourse Yo muri Amerika Wangu
  4. Namusaba kwita kuri education
  5. Namusaba gufasha urubyiruko cyane cyane abarangije amashuri kubona ibigo bitorezamo ku buryo bahavana experience.

Inama ( advice) rusange:

  1. Njye namusaba kutita kubyabantu batandukanye bavuga bamushima cyangwa abamunenga ahubwo akita kucyo Imana ivuga ikindi akamenya ko Imana ikora uko ishaka kandi mu gihe ishaka, murakoze,
  2. Icyo mbashije kubona muri coments zanyu burya ni uko abenshi mutamukunda pe! sha burya abanyarwanda babavuze ukuri, mugera mu bantu benshi mukamuvuga neza mwagera iwanyu mukamuvumira ku gahera! hahah! ntimworoshye! Njewe nta kibazo namubaza kuko byaracyemutse. Mpureke umusaza, kabisa!
  3. Mwigora Mzee kuko abantu ntawabanezeza. Nitumara kumva ko tuva amaraso kandi twikunda,ntituzabura guhazwa n’ibyo tubona cyangwa dufite kuko iyi si si paradizo.Ni ukuba mu mubabaro bwacya umunezero,cyangwa se umunezero bigaheruka umubabaro, byose bigaherukwa no kuva mu isi ntacyo dutwaye.

Sport:

  1. Guca Akavuyo Kari Muri Sport Nyarwanda(FERWAFA)

 Ubuzima:

  1. Namusaba kwica Sida

Ngayo ng’uko.

Abanyarwanda benshi ntibashyigikiye ko Kagame yizirika ku butegetsi.

kagame-bougie

Kw’itariki  20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k’ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw’ijana (%)”?

Umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu”.

Kuri  23/3/2015 umuyobozi w’ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe.

Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw’abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari “Ndahindurwa”, bakihisha inyuma y’abaturage !

Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y’i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry’iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.

Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry’itegeko nshinga (10%). Ati iby’abanyarwanda biterwa n’uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k’ubutegetsi bari 11 kuri 6!

None se abayobozi n’itangazamakuru rya Leta cyanga iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k’ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute ?

Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n’ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k’umutima.

Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:

  1. Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;
  2. Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.

Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y’i 101 iba “Ndahindurwa”.

Jean-acques Matabaro; amakuruki.com
25/03/2015