Category Archives: News

1/7/2015: Duhimbaze Isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda dusezerera umuco mubi wo kuba INDOREREZI !

kayibandusi-248x300Nguyu Nyiricyubahiro Gregoire Kayibanda,

wagejeje u Rwanda ku bwigenge ( RIP).

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

Banyarwandakazi , Banyarwanda, baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

1.Ku italiki ya mbere Nyakanga,  Abanyarwanda bagifite umutima wo gukunda igihugu bibukana ubwuzu italiki nziza u Rwanda rwabonyeho UBWIGENGE, dore imyaka ishize ari 53.

2.Koko rero ubutegetsi bw’Abakoloni baturutse mu mahanga ya kure ntibwarangwaga  no guharanira inyungu z’ibihugu bikolonijwe. Ahubwo umukoloni yagenzwaga mbere na mbere no gusahura ibihugu yigaruriye agamije gukungahaza icyo akomokamo,  ibyo bikamutera gufata uwakolonijwe nk’umuntu wo hasi cyane, utazi ubwenge, utazi ikimufitiye akamaro,  bityo akamucisha bugufi bitavugwa.  Muri rusange, akarengane kakorwaga n’Abakoloni niko katumye abakolonijwe bahumuka, barisuganya, bageza n’ubwo biyemeza kwivumbura.

3.Nibyumvikane neza ko UBWIGENGE(Indepandansi)  bw’igihugu ari indangagaciro ikomeye cyane ibihugu byinshi byaharaniye, birayirwanirira ndetse abaturage babyo batari bake bemera no kumena amaraso yabo kugira ngo bayigereho.

4.Ndibutsa ko hari umwihariko w’amateka y’u Rwanda tudakwiye kwibagirwa. Ni uko Abarwanashyaka baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda bagombye kubifatanya n’urugamba rwo kwigobotora ingoma ya cyami na gihake , babonaga neza ko irusha iy’Umubiligi amakare n’ubugome mu kurenganya rubanda rugufi.

5.Niyo mpamvu bashyize ingufu mu kubanza kubona inzego zishingiye kuri demokarasi mbere yo  gusezerera Umukoloni w’Umubiligi . Niko byagenze.

6.Koko rero ntacyo byajyaga kuba bimariye rubanda rugufi gusezerera Umubiligi ukareka gihake igakomeza guheza abasokuruza bacu “ MU BUJA”.

7.Reka rero tubisubiremo twishimye, kubona UBWIGENGE  taliki ya 1Nyakanga 1962, byari amahirwe akomeye cyane ku Rwanda no ku Banyarwanda.

8.Kubona ubwigenge ni uguhabwa ububasha bwo kwitorera abategetsi b’abenegihugu.

9.Kubona ubwigenge ni ukugira ububasha bwo kwigenera imishinga y’iterambere rifitiye rubanda rugufi akamaro.

10.Kubona ubwigenge ni ugusezerera ikiboko na shiku, ni ukugira ububasha bwo kwiyubakira igihugu mu nyungu z’abenegihugu ubwabo.

11.Kubona ubwigenge ni ukwishyira ukizana, ugahinga umurima wawe kandi ukazasarura ibyo wejeje, ni uguhahira urugo rwawe kandi ukarya ibyo wakoreye ntawe uguhagaze hejuru.

GUSA MURI IKI GIHE  AYO MAHIRWE  ARAGENDA AYOYOKA !

Dasso

Ngiyi imikorere ya FPR-Inkotanyi

12.Mu guhimbaza isabukuru y’ubwigenge ku ncuro ya 53 , ntitwakwibagirwa akaga gakomeye igihugu cyacu kiri kongera gusubiramo uko imyaka igenda isimburana.

13.Ako kaga twese turakabona kuko kakuruwe n’ishyano ry’intambara yatangiye taliki ya 1 Ukwakira 1990, itangijwe n’umutwe wa FPR-Inkotanyi,  wimika ingoma y’igitugu gikaze  kuva muri Nyakanga 1994.

14.Akaga turimo ni uko Repubulika ya gatatu iyobowe na FPR-Inkotanyi  yataye umurongo, ihindura kamere y’ubutegetsi, ubutegetsi bukomoka kuri rubanda ibusimbuza ubutegetsi butangwa n’imbunda n’iterabwoba,  imikorere yabwo  ikaba ifite byinshi ihuriyeho n’iy’ingoma ya cyami na gihake twari twarasezereye mu 1959.

15.Aka kaga turimo karaturuka ku bategetsi bokamwe n’ingengabitekerezo yahoze ari ya LUNARI y’uko bo bavukiye gutegeka, rubanda y’Abanyarwanda ikaba igomba kubabera abaja n’abagaragu.

16.Akaga turimo karaturuka kuri Perezida Paul Kagame urangije imyaka 21 ku butegetsi, akaba kandi ashoje manda ze ebyiri z’imyaka 14 yemerewa n’Itegekonshinga ariko bikaba bigaragara ko inyota ikabije y’ubutegetsi ikomeje kumutera  kwitabaza uburiganya n’iterabwoba kugira ngo ahindure ingingo y’101 y’iryo tegekonshinga bityo rimwemerere kwibera umwami w’u Rwanda, uzakurwaho n’urupfu.

17.Aka kaga karaterwa n’uko mu Rwanda nta mukuru wahanura abandi ukiharangwa, abakabikoze bose barangije guhindurwa Abagererwa n’Inkomamashyi nsa, abandi baracecekeshwa.

NONE SE DUKORE IKI ?

kayibanda_kennedy

18.Mu guhimbaza umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 53, turamagana twivuye inyuma iyi Repubulika ya gatatu yiyuburuyemo ubutegetsi bwa cyami na gihake bwubakiye ku iterabwoba, ikinyoma, ivanguramoko  n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

19.Turahamagarira abenegihugu kudakomeza kuba indorerezi ahubwo bagahagurukira kwitanga ngo gutabara igihugu cyabo amazi atararenga inkombe burundu.

20.Turahamagarira abenegihugu b’u Rwanda kwisubiza ububasha bwo kwishyiriraho amategeko no KWITORERA ABATEGETSI batari Abahinza n’Abatware bakorera inda zabo n’iy’Umwami wabo gusa.

22.Turabashishikariza mwebwe rubyiruko gutangira kwisuganyano kwitegura amatora yo mu 2017 kugirango  tuyahindure “IGIFARU” kizasezerera bidasubirwaho ingoma y’igitugu n’itarabwoba, kikatugarurira ISHEMA ryo kubaho nk’abenegihugu bishyira bakizana mu Rwababyaye.

23.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizakomeza kwibutsa Abanyarwanda ko rubanda itakaza ubwigenge , igahinduka  ikivunge cy’Abagererwa n’Inkomamashyi ari uko twabyemeye.

24.Tuzakomeza gutoza abenegihugu ko tudakeneye intwaro zisesa amaraso kugira ngo tuvudukane abadusubije mu buja maze tubereke ko turi igihugu kigenga.

25.Niduhaguruka tukisuganya, tukanga agasuzuguro, muzirebera ukuntu uwahekwaga mu ngobyi azagomba gushyira ibirenge hasi akigenza.

26.Umunsi mwiza ku benegihugu bafungiye mu Rwanda no mu mahanga, baba abari muri Gereza zinyuranye cyangwa abari mu ngo iwabo ariko bakomeje kubuzwa ubwigenge bubakwiye, bagahatirwa kubaho bubitse umutwe ,kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi.

27.Mugire umunsi mwiza wo guhimbaza ubwigenge mwebwe mpunzi z’Abanyarwanda mukumbuye gusubira mu byanyu mu Rwababyaye,

28.Umunsi mwiza w’Ubwigenge n’amizero ku benegihugu bari mu kaga mu mashyamba ya Kongo,

29.Umunsi mwiza wo kwicengezamo icyifuzo cyo guharanira ubwigenge ku Banyarwanda mwese mwahisemo kwitangira abandi mukora politiki irwanya igitugu.

30.Nitwirinda gukomeza kuba INDOREREZI, buri wese agafata icyemezo cyo gutanga umuganda we, tuzatsinda bwangu iyi gihake ya Kagame, dore ko atari ubwa mbere rubanda nyarwanda yaba itsinze abami.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Umukandida w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

 mu matora ya Perezida yo mu 2017

Amateka: umunsi mwiza w’ubwigenge bw’u Rwanda

Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga, u Rwanda rwibuka isabukuru y’ubwigenge bw’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro ya 53 y’iyo sabukuru nifuje kubagezaho amagambo yari agize indirimbo yubahiriza igihugu u Rwanda rukibona ubwigenge.

Rwanda Rwacu 

  1. Rwanda rwacu Rwanda Gihugu cyambyaye
    Ndakuratana ishyaka n’ubutwari
    Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu
    Nshimira Abarwanashyaka
    Bazanye Repubulika idahinyuka
    Bavandimwe, b’uru Rwanda rwacu twese
    Nimuhaguruke
    Turubumbatire mu mahoro, mu kuli
    Mu bwigenge no mu bwumvikane
  1. Impundu nizivuge mu Rwanda hose
    Repuburika yakuye ubuhake
    Ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze
    Shinga umuzi Demokarasi
    Waduhaye kwitorera Abategetsi
    Banyarwanda: abakuru namwe abato
    Mwizihiye u Rwanda
    Turubumbatire mu mahoro, mu kuli
    Mu bwigenge no mu bwumvikane
  1. Bavuka Rwanda mwese muvuze impundu
    Demokarasi yarwo iraganje
    Twayiharaniye rwose twese uko tungana
    Gatutsi, Gatwa na Gahutu
    Namwe Banyarwana bandi mwabyiyemeje
    Indepandansi twatsindiye twese hamwe
    Tuyishyigikire
    Tuyibumbatire mu mahoro, mu kuli
    Mu bwigenge no mu bwumnvikane
  1. Ni mucyo dusingize Ibendera ryacu
    Arakabaho na Perezida wacu
    Barakabaho abaturage b’iki Gihugu
    Intego yacu Banyarwanda
    Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu
    Twese hamwe, twunge ubumwe nta mususu
    Dutere imbere ko
    Turubumbatire mu mahoro, mu kuli
    Mu bwigenge no mu bwumvikane

Paul Kagame byamutwaye imyaka 12 kugira ngo yemere ko twavumbuye ko leta ye ari iy’abatekamutwe.

paul_kagame

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira I Gabiro mu kiswe umwiherero w’abayobozi kuwa 28 Gashyantare uyu mwaka, Paul Kagame yarashyize yemererera ku mugaragaro ko leta ye ntacyo imaze. Ko ibyo abamunenga bavuga ari ukuri. N’umujinya mwinshi Kagame yihariye ijambo atuka abayobozi bari hafi kuri 300 n’agasuzuguro kenshi asa n’ubwira ababoyi be yiyibagije ko harimo intumwa za rubanda, ndetse ababazwa n’uko ashaje akaba atagishoboye kubarwanya nk’uko yabikoraga kera (I wish I could go back in old days to fight you seriously). Muri iyi nyandiko ndasesengura ikihishe inyuma y’ijambo rye n’impamvu mbivuga, n’icyo yari akwiye gukora ngo abanenga leta babikore neza kurushaho.

  1. Ni iki kihishe inyuma y’ijambo rya Kagame ?

Mu by’ukuri uwakumva iri jambo adasanzwe akurikiranira hafi ibya Kagame, yagira ati Roho Mutagatifu yamumanukiyeho amuhumura amaso ngo abone ibyo atajyaga abona: ko leta ye ari ntacyo ishoboye. Nyamara ibi jye siko mbibona. Kagame arashaka kwigaragaza nk’umuntu w’akataraboneka uhana kandi agahwitura abo ayoboye. Nyamara igishishikaje Kagame si uguhwitura aba bayobozi mu by’ukuri cyangwa se kumva impamvu ibatera kudakora neza.

Iyo Kagame aba azinduwe no kubaka aba yarihereranye “abahungu n’abakobwa be” akabacyaha, mbese bakaganira mashirakinyoma tukazabumva basohotse bafashe ingamba. Koko rero umwambaro wanduye cyane bawusukurira mu mbere. Nyamara icyari umwiherero cyabaye gushyira ku karubanda. Ijambo rya Paul Kagame ryatugezeho abitwa ko biherereye bakiriyo, ndetse ritangajwe n’abakozi ba Kagame . Ni ukuvuga ko bari bategetswe kuritangaza. Na none mwibuke ko muri uyu mwiherero w’abayobozi habonetsemo umunyamakuru w’umunya Uganda witwa Andrew Mwenda  ari na we wenyine wabashije kuvugisha Kagame ubona atuje. Ibi biragaragaza ko bafite icyo baziranyeho.

Birazwi neza ko  Andrew Mwenda afite akazi ko kwamamaza ibikorwa ngo byiza Paul Kagame yakoze. Bityo rero uyu ntiwari umwiherero, nticyari n’igihe cyo gukemura ibibazo, ahubwo bwari uburyo bwa Kagame bwo kwikorera publicité ngo agaragare nk’umuyobozi koko ukangara abo ayoboye ngo ibintu bigende neza.

Mwibuke ko Kagame atigeze aha ijambo n’umwe mu bayobozi ngo bamubwire impamvu batagera kubyo biyemeje. Nta muyobozi watinyutse kubwira Kagame uko abona ibibazo biteye n’uburyo byakemuka.  Yewe n’umwe wabigerageje akavuga ko aho bipfira ari uko hari abantu biyumvamo ko baruta system, Kagame yamuhase umuriro ahita yisubiraho, avuga ko ibyo bigaragara mu nzego zo hasi kugera kuri minisiteri. Ibi byanyibukije umwiherero w’ubushije aho uwari Minisitiri w’intebe Habumuremyi Pierre Damien yavuze ngo “Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika twese twarakosheje uretse wowe wenyine w’intungane”.

Nta yindi mpamvu yatumye Kagame adaha ijambo abayobozi ngo bavuge aho bipfira ni uko ahazi. Iyo abayobozi basabwa gutanga mafaranga y’umurengera ngo Kagame aherekezwe n’abantu amagana muri za Rwanda day cyangwa mu myigaragambyo yo guhangana n’abamurwanya, iyo basabwa kurushanwa mu gutanga imisanzu ya buri munsi muri FPR no mu kigega agaciro, Kagame azi neza ko nta handi amafranga bayakura uretse kwiba, kurya ruswa no gukora imishinga itazigera irangizwa.

Kagame rero ntayobewe ko itekinika ribaho ahubwo ababajwe n’uko byamenyekanye, cyane cyane kuva aho umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga FMI, Umufaransakazi Christine Lagarde amubwiriye ko bavumbuye ko ibaruramibare ( statistics) zitangwa n’u Rwanda zitari ukuri. Aha rero Kagame arashaka kwigira nyoninyinshi ko atari abizi ndetse akazana na Andrew Mwenda ngo azabibere umuhamya.

  1. Ese Kagame arashima abamunenga cyangwa arigiza nkana?

Ikizabereka ko Kagame yashakaga kwigaragaza kurusha uko ashaka guhindura ibintu mu buryo bwiza, ni uko ntacyo azakora nyuma yo kuvubura umujinya i Gabiro. Mbahe urugero, mu bintu Kagame yavuze, hari aho yasabye abayobozi kujya bumva kandi bakita ku bavuga ibibi bakora (critics) kurusha gutega amatwi ababashimagiza. Aha rwose mwagira ngo Kagame yabonekewe, byahe byo kajya! Iyo aba abikuye ku mutima aba yarahavuye akoze itegeko-teka rifungura abantu bose baciriwe imanza bagafungwa bazira ko bavuze ko leta ikora nabi.

Ingero si izabuze:

  • Madame Ingabire Victoire yazize ko yanenze uburyo abahutu batabonye ubutabera.
  • Deo Mushayidi yazize ko anenga uko FPR yitwara muri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.
  • Umusore Jean Baptiste Icyitonderwa yazize ko yandikiye Minisitiri w’intebe avuga ibitagenda.
  • Mihigo Kizito yakatiwe azira ko yavuze ko urupfu rukomoka kuri jenoside rusa n’urukomoka ku rugomo rutiswe jenoside.
  • Ntaganda Bernard yamaze imyaka ine yose azira ko yanenze itekinika n’ikinyoma cya FPR
  • hari n’abandi benshi cyane. Ariko birazwi ko abatarafungwa ari uko baba hanze y’igihugu.

Mu myanzuro yose yafashwe nyuma y’umwiherero nta n’umwe uvuga ko abanenze Leta bakabizira bagiye gufungurwa cyangwa abafunguwe ngo basabwe imbabazi, bahabwe impozamarira banashimirwe igikorwa cyiza bakoze.

Ikindi iyo Kagame aba yemera ibyo yavugiye hariya atari amanyanga yo kwishyira hejuru ngo aririmbwe hose nk’umuyobozi w’indashyikirwa, yagatanze itegeko ko amashyaka amunenga ahabwa urubuga, akagezwaho ibya ngombwa bihabwa amashyaka ya opposition kugira ngo abashe kurushaho gukora akazi ko kunenga.

Koko rero mu bihugu bigendera ku mashyaka menshi ishyaka ritavuga rumwe na Leta rihabwa ubufasha na Leta kuko riba ari guverinoma itegereje. Rigira ibiro byishyurwa na Leta, umukuru wa opposition ahembwa na leta kugira ngo akore neza akazi ko kunenga. Ibi Kagame arabizi ariko ntashaka kubyubahiriza yarangiza akaza kubeshya rubanda ngo bajye bumva critics! Ntukigize nkana Mr President.

Umwanzuro:

Byafashe imyaka itari mikeya ngo Perezida Kagame abone ko itekinika rye turibona. Na we ubwe aremera ko abayobozi be ari “good for nothing” nyamara nibo bakomeje kumubwira ngo yakoze neza cyane ngo azongere afate indi manda yiyamamaze akomeze abayobore. Perezida Paul Kagame akwiye kwemera nta mananiza ko ubwo ikipe ye inaniwe gukora ibyo abaturage bayitegerejeho igomba kujyana na Kapiteni wayo. N’ubwo kandi yaba yarakoze neza by’akataraboneka, amategeko agira uko abiteganya ngo Kapiteni aruhuke ashimirwe ibyo yakoze neza abandi bakomeze urugendo.

Icyo ririya jambo ridusigiye ni uko Kagame yatwemereye ko ibyo tumunenga abikurikira uretse ko akomeza kuvunira ibiti mu matwi. Nyamara kunenga bituma igihugu cyiyubaka kurushaho, ubwo Kagame abizi rero, natange urubuga bikorwe neza kurushaho.

Chaste Gahunde

2015: Umwaka wo guharanira UKURESHYA kw’abenegihugu bose .

thomassss

Padiri Thomas Nahimana

Banyarwandakazi ,

Banyarwanda,

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

Nguyu umwaka w’2014 uragiye, Umwaka mushya w’2015 uraje. Dukwiye gushimira Imana twiyongeramo ingufu.

1. Umwaka w’2014 uragiye ariko sitwe turose udusiga amahoro kuko wari watangiranye amatwara yo kurimburana n’imizi Abanyapolitiki ba Opozisiyo. Nyakwigendera Patrick Karegeya niwe wabaye igitambo ku ntangiriro yawo kandi abamwivuganye baramenyekanye, ubutabera bwagaragaje  amazina yabo. Icyo gikorwa cy’ubuhotozi cyabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku italiki 31 Ukuboza 2013 rishyira iya mbere Mutarama 2014 cyongeye kwerekana ikibazo  gikomeye u Rwanda rufite muri iki gihe, ikibazo cyo kuyoborwa n’umutwe w’iterabwoba wihishe mu cyiswe Umuryango FPR-Inkotanyi. Gahunda z’abayobozi bawo ntizirahinduka, ni ukubakira ubutegetsi ku iterabwoba, ikinyoma, irondakoko n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Uyu mwaka ushoje ari ko rubanda ikibabona kuko ari ko bakomeje kwiyerekana mu bikorwa binyuranye nko kurigisa abaturage barenga ibihumbi 46, kwica Padiri Evariste Nambaje umurambo we ugatabwa mu modoka mu ishyamba rya Nyungwe, guhotora inzirakarengane imirambo yabo  ikajugunywa mu nzuzi n’ibiyaga, gufunga no kugereka ibyaha bikomeye ku nzirakarengane nka Kizito Mihigo na bagenzi be,kwambura abaturage amasambu n’ imitungo yabo ku ngufu….n’ibindi bikorwa bigayitse nk’ibyo bidakwiye Leta yari ikwiye gushyira imbere inyungu za rubanda.

2. Umwaka w’2014 uragiye ariko werekanye ko Opozisiyo nyarwanda ikomeje kuvangirwa no kujegezwa n’abantu b’ubwoko bubiri. Hari abikorera ku giti cyabo wagira ngo bahemberwa guteza akavuyo mu rubuga rwa politiki bakwirakwiza mu bitangazamakuru  impuha na za “opinions” zidafashije zigamije gusa kurangaza abenegihugu. Hakaba na bamwe mu biyita abanyapolitiki bameze nk’abatarize inganyagaciro n’insumbanyagaciro  ngo bamenye gutandukanya ibikorwa n’ibidakorwa, ibizamuka n’ibimanuka, ibyubaka n’ibisenya.  Ingaruka z’imigenzereze n’ibikorwa byabo ziracyadindiza Abanyarwanda banyotewe no kwibohoza ku buryo bwihuse. Ikibabaje kurushaho ni uko bene abo batisubiraho ngo bashyire ubwenge ku gihe, bemere ko hari ibyo badashoboye, bazibukire amakosa nk’ayo akomeje kwicisha abaturage b’inzirakarengane.

3. Uyu mwaka w’2014 uragiye ariko washoboye kwereka abazi gushishoza ko amakiriro ya Opozisiyo na rubanda ivuganira atari mu mishinga ibiri yakunze kwishyira imbere: umushinga w’abifuza gukubura ubutegetsi buriho hagamijwe kugarura ubutegetsi bwahozeho kera (Restauration), n’umushinga w’abashishikajwe no gukomeza ubutegetsi buriho ariko bakuyemo Kagame Paul wenyine.  Hari umushinga wa gatatu ukwiye kurushaho kumenyekana no kwemerwa nk’inzira rukumbi yafasha Abanyarwanda . Hakenewe “une Nouvelle Generation” y’Abanyapolitiki bafite uburyo bushya bwo gukora politiki isubiza rubanda ijambo n’ishema, igaha amahirwe angana bene Kanyarwanda bose, nta vangura rishingiye ku bwoko cyangwa akarere. Hakwiye gushyirwa imbere igisubizo cya “Integration pacifique “y’Abanyapolitiki bahejwe n’Abarwanyi ba FDLR bakinjizwa mu ngabo z’igihugu hatagombye izindi ntambara zimena amaraso y’Abanyarwanda. Ibitambo twatanze ni byinshi birenze urugero, aho ibihe bigeze twese dukwiye kumva ko umunyarwanda wese wishwe azira ubusa aba yongera igihombo cy’igihugu.

4. Umwaka w’2014 uragiye nyamara usize uhaye Ishyaka Ishema n’aba Nouvelle Generation bareba mu cyerekezo kimwe , kumva neza ko guhunga ikibuga cya politiki nta mbuto bitanga, ko ahubwo biha rugari umunyagitugu n’Agatsiko ke, bigasa no gutererana rubanda ibura Abalideri bayifasha kwihagararaho. Muri uyu mwaka w’2014 twumvise neza ko ahubwo igikwiye ari uguhambira tukajya gukorera politiki mu Rwanda, tukagera ikirenge mu cya Victoire Ingabire na Deogratias Mushayidi, tukaba hafi y’abenegihugu barengana,  tukarwanira ko urubuga rwa politiki rwafungurwa, tugaharanira kugira uruhare mu matora yose ateganyijwe mu gihugu, byaba ngombwa tukitabaza ingufu za rubanda yo ishobora guhagurukana umuriri mwinshi ikavudukana ingoma y’igitugu  ku buryo budasubirwaho .

Banyarwandakazi ,

Banyarwanda,

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

Nguyu umwaka w’2014 uragiye, none dore Umwaka mushya w’2015 uraje. .

Iyaba nari mfite ububasha bwo kwita izina uyu mwaka mushya wa 2015 nawita “Umwaka wo guharanira UKURESHYA kw’abenegihugu bose”

5. Dore umwaka mushya w’2015 uraje, kandi uzanye andi matwara . Mu ikubitiro ariko turawunenga ko utangiranye intumbero yo kurimbura Abanyarwanda b’impunzi babarizwa  mu mashyamba ya Kongo ! Turasaba  Loni n’abarebwa n’iki kibazo bose ko bashyira mu gaciro , bagafata icyemezo cyo kubahiriza inshingano yo gutabara inzirakarengane aho kuzirasa urufaya.

6. Koko umwaka mushya w’2015 uraje kandi tuwufitemo amizero ko uzaba umwaka w’ibisubizo, bishyira imbere amahoro aturutse mu biganiro hagati y’abanyarwanda bose bifuza ineza rusange.

7. Umwaka w’2015 uraje kandi tuwutezeho  kuzaba  umwaka w’ABATARIPFANA n’abo bareba mu cyerekezo kimwe kuko uzababera umwaka wa nyuma wo kwitegura bihamye ugutaha mu Rwatubyaye.

8. Umwaka w’2015 uraje , turifuza ko wazaba umwihariko ku Banyarwanda bose barambiwe kuba mu mahanga batarabihisemo, aya mahanga batoterezwamo, bakayacishirizwamo bugufi, bakayarasirwamo; turifuza ko uyu mwaka wazabafasha   kwibuka ko bafite igihugu cyabo cyitwa u Rwanda, ko nta muntu n’umwe kuri iyi si ufite uburenganzira bwo kubaheeza mu Rwababyaye; bityo bakazirikana  ko bafite inshingano yo kurushaho kwisuganya maze ukazashira twarangije gufunga amavalisi ngo dusubire ku ivuko , tutagiye twubuuba cyangwa dushorewe n’imbunda, tukagenda twemye kuko twabyihitiyemo, tujyanywe no  gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda rushyashya rutavangura abana barwo. Hagowe gusa uzagerageza kudufungira amayira, kuko  tuzafatanya na rubanda tukamushyira mu mwanya we.

9. Umwaka mushya w’2015 uraje kandi uzatubera umwaka wo gutsinda burundu Iterabwoba twakomeje gushyirwaho no kwegura umutwe tukanga gukomeza kugirwa Inkomamashyi n’Abagererwa mu gihugu cyacu.

Banyarwandakazi ,

Banyarwanda,

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

10. Umwaka mushya w’2015 nguyu uratangiye, niyo mpamvu dukwiye gushimira Imana, twiyongeramo ingufu.

*Igihe cyo guterana amagambo y’impfabusa gikwiye gusozwa, hagatangira politiki isobanutse  itsinda ibitego.

*Muri uyu mwaka w’2015 Opozisiyo  nyarwanda ikwiye kureka kurangazwa n’abaryoherwa no gutanga amasomo ya demokarasi  ariko bakayatangira mu myobo yabo badatinyuka no kugaragaza isura yabo cyangwa  amazina yabo.

* Muri uyu mwaka w’2015, buri munyarwanda akwiye gukanguka, agahagurukira gushyigikira abanyapolitiki bakora kandi bafite gahunda igaragara, akareka gukomeza kwigira  ntibindeba cyangwa kwirigira umucunguzi uzamanuka mu ijuru mu buryo bw’igitangaza, akaza kumukuriraho ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke bukomeje kumukandamiza no kugaragaza agati abo mu muryango we.

*Muri uyu mwaka w’2015, Ishyaka Ishema rizakomeza  kwitegura no kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda ku buryo taliki ya 28 Mutarama 2016, nta kizabuza umukandida waryo n’Ikipe bazajyana gusesekara i Kigali, izuba riva.

11. Twifurije Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire w’2015, uzababere umwaka udasanzwe wo guharanira UKURESHYA kw’Abahutu , Abatutsi n’Abatwa, nk’uko nyine  Perezida Paul Kagame aherutse kutwibutsa ihame-shingiro twirengagiza turizi ko “Imana yaturemye twese tureshya”.

*Twifurije umwaka wo gushyira mu gaciro Perezida w’U Rwanda n’Agatsiko ke, bazumve ko gukomeza kurenganya Abenegihugu no kubahiga iyo babahungiye nta politiki irimo, ko ahubwo ubwo bugizibwanabi bakwiye kubuzibukira bwangu kugira ngo amaherezo butazabagaruka bukababyarira amazi nk’ibisusa. Mu by’ukuri igihe kirageze ngo Paul Kagame yunamure icumu,yugurure amarembo y’urubuga rwa politiki,akingure amarembo ya gereza ziri hirya no hino  mu gihugu , atange ituze kuri buri mwenegihugu wese.

*Twifurije umwaka wo kudahunga ikibuga, abanyapolitiki bose ba Opozisiyo nyarwanda kugira ngo muri uyu mwaka tuzarusheho kwegerana, guterana inkunga no gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo gusezerera ingoma y’igitugu gikaze cya FPR-Inkotanyi no guharanira kwimakaza ubutegetsi bushingiye ku mahame ya  “Demokarasi idaheza, igaha gaciro gakwiye  ijwi rya Gatwa , irya Gatutsi n’ijwi rya Gahutu”.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka mushya w’2015, mbifurije mwese kuzarangwa n’ishema.

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda

Umukandida mu matora  ya 2017

Iby’ingenzi byaranze ukwezi kw’Ugushyingo 2014 muri politiki y’u Rwanda.

Ukwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) 2014 kwaranzwe n’ibintu bitari bikeya muri politiki y’u Rwanda. Reka tuvuge kuri bimwe muri byo :

  1. Itangazo ryo kurasa kuri FDLR
  2. Uruzinduko rwa Kagame i Jabana
  3. ISHEMA ry’u Rwanda mu nzira ya revolisiyo
  4. ISHEMA ryasubije Byiringiro wa FDLR
  5. Louise Mushikiwabo yashize isoni nyuma  y’inama ya Francophonie
  1. Itangazo ryo kurasa kuri FDLR

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014 inama y’ umutekano y’umuryango w’abibumye yasohoye itangazo  http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/  ryibutsa ibikubiye mu rindi tangazo ryabanje kuwa 3 Ukwakira 2014, rivuga ko:

* Inama y’umutekano ya ONU ihangayikishijwe n’uko FDLR itashyize intwaro hasi ku bushake ibi bikaba bigaragara muri raporo yo kuwa 20 Ukwakira 2014 yakozwe n’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ufatanyije na SADC. Bityo inama iributsa ko nta kindi gihe cy’inyongera kizabaho nibiramuka bigejeje tariki ya 2 Mutarama 2015 FDLR itarambitse intwaro.

* Inama y’umutekano ya ONU irasaba igihugu cya RDC na MONUSCO kurushaho kwitegura vuba ibitero bya gisirikare bizagabwa kuri FDLR bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2015. Iributsa kandi RDC na MONUSCO gufatira ibyemezo bya gisirikare (political actions)abayobozi n’abanyamuryango ba FDLR batitabira igikorwa cyo gushyira hasi intwaro ku bushake cyangwa se abakomeza gukora ibyaha byibasira inyokomuntu.

* Inama y’umutekano  yongeye kwemeza ko yiteguye gufatira ibihano umuntu wese ku giti cye cyangwa se amashyirahamwe(individual or entity) uzagaragarwaho no gufasha FDLRcyangwa se undi mutwe witwaje intwaro muri Congo.

Twibutse ko zimwe mu ngabo za FDLR zashyize hasi intwaro zikaba zari zigitegereje kujyanwa mu nkambi i Kisangani kugira ngo zisubizwe mu buzima bwa gisiviili. Mu rwego rwo kubahiriza icyo cyemezo kuwa 26 Ugushyingo 2014 itsinda rya mbere ry’aba FDLR ryuriye indege ryerekeza Kisangani aho abo basirikare bagiye gushyirwa mu nkambi mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Umuryango w’abibumbye ukunze kuvuga ko udashimishijwe n’uko icyo gikorwa kigenda ngo kuko kitihutishwa.

  1. Uruzinduko rwa Kagame i Jabana

Ku itariki ya 10 Ugushyingo Perezida Kagame yasuye abaturage ba Jabana mu karere ka Gasabo mu ntara y’umujyi wa Kigali. Muri uyu murenge umaze iminsi uvugwamo ibibazo byo gukoresha nabi amafranga ya SACCO, aho usanga ubuyobozi bw’umurenge harimo na secretaire executif  bigabanya amafaranga ngo y’inguzanyo bitanyuze mu mucyo.

Perezida Kagame nawe wari umaze iminsi avugwaho gusesagra amafaranga y’igihugu ayakoresha mu ngendo nyinshi ku buryo bukabije, yabonye umwanya wo kwisobanura dore ko bimaze iminsi bivugwa ko ari inzererezi.(Perezida w’inzererezi) Yavuze ko atari ukuzerera kundi ngo ahubwo aba yagiye gushakakisha imbaraga, ngo kuko hari byinshi U Rwanda rukeneye ku bashoramari bo hanze y’igihugu. Ibi ntawe ubigaye. Ikibazo kinini kiragaragara kuko Kagame atajya yoherezayo aba minisitiri babishinzwe ngo bagende nabo bakore izo mission kandi nyamara bo ingendo zabo ziba zidahenze nk’ize. Ashobora kandi no gutegura ibikorwa bya “showcase” ngo maze agatumira abo bashoramari bityo bakanazanira amadovize u Rwanda.

Reka twongere tubibutse ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwa cumi 2014, Kagame yamaze imnsi 90 yose hamwe yibereye mu ngendo. Ingendo z’uyu mugabo kandi ziba zihenze cyane. Urugero mu mwaka wa 2012 yaraye muri Hoteli aho yishyuraga amadolari ibihumbi 20 y’amanyamerika ku ijoro ni ukuvuga hafi miliyoni 14 z’amanyarwanda. Aya mafaranga umwarimu yayakorera mu myaka 19. Ndetse yavamo bourse z’abanyeshuri bo muri akaminuza bagera ku 1200. Ibi Kagame ntajya abikozwa. Hari abashinze ibigo bitsura imari, hari abashinzwe ibigo by’ubukerarugendo aba kuki atari bo bajya gukora izo missions? Baramutse bemerewe kugenda bo bakoresha indege zisanzwe naho Kagame we akoresha indege ze ku giti cye ariko zikishyurwa na Leta mu mafaranga ava mu misoro y’abenegihugu. Ibi birahenda cyane ni no gupfusha ubusa mu gihe 60% by’abaturage bakiri mu bukene.

  1. Ishema ry’u Rwanda mu nzira ya revolisiyo

Nk’uko ryabisezeranyije abanyarwanda kuva ryashingwa, ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje gahunda yo gusobanurira abanyarwanda impamvu n’uburyo revolisiyo izakuraho agatsiko ka FPR kigize akari aha kajyahe mu Rwanda. Impamvu nyamukuru ituma revolisiyo iba inzira ya bugufi, ni uko iri mu bushobozi bwa rubanda kandi ntisaba ko hari abandi  babanza kugira icyo badukorera dore ko n’ak’imuhana kaza imvura ihise. Ikindi ni uko revolisiyo idasenya nk’uko intambara bamwe bakunda kogeza cyane ibikora.

Ni muri urwo rwego umunyamabanga mukuru w’ Ishyaka Ishema Padiri Nahimana Thomas yagize uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Australia ku butumire bw’abanyarwanda bahatuye agasura imijyi ya Melbourne, Brisbane, Wagga Wagga na Perth. Muri uru ruzinduko kandi yaganiriye na bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu gifite ijambo rikomeye mu muryango wa Commonwealth. Mushobora kumva ikiganiro yagiranye na Radio SBS yo muri Australia 

Muri urwo ruzinduko kandi, Padiri Nahimana Thomas ari kumwe na Bwana Ernest Senga , umunyamabanga ushinzwe logistics akaba ari nawe uhagarariye ISHEMA muri Australia batangije amakipe ISHEMA atanu (5) abanyarwanda bazajya bahurizamo ibitekerezo n’inkunga yabo mu gushyigikira revolisiyo y’abanyarwanda.

  1. Ishema ryasubije Byiringiro wa FDLR

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2014, umuyobozi w’agateganyo w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor uzwi no ku mazina ya Rumuri cyangwa se Iyamuremye Gastoni, yasohoye itangazo yise iryo gukangurira impunzi n’abanyarwanda bose kwiyama bamwe mu banyapolitiki. Muri iryo tangazo, Byiringiro yavuze ko ishyaka Ishema ngo ryaba risaba imisanzu mu izina rya FDLR.

Ishyaka ishema ry’u Rwanda mu nama yabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2014, ryasubije Byiringiro rimugaya ko yaba atekereza :

  • ko impunzi ari akarima ke
  • ko nta wundi munyapolitiki ugomba kuzivugisha
  • ko nta wundi munyapolitiki ugomba no kuzivugira mu gihe zaba ziri mu kaga
  • ko impunzi ziramutse zirashwe ntacyo byaba bitwaye

Ishema kandi ryamaganye ikinyoma cya Byiringiro kivuga ko amakuru yo kurasa impunzi ngo abanyapolitiki bayavana i Kigali no mu binyamakuru byaho. Ishema rikaba ryarashimangiye ko ubwo Byiringiro avuga ko FDLR itaragira umurongo utomoye, adakwiye kubuza Ishema rifite umurongo kuwugeza ku baturage.

Mu magambo akurikira kandi,  Ishema ryamaganye   politiki ishingiye kugucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku buryo ubwo aribwo bwose haba kiga-nduga cyangwa se hutu-tutsi byakunze kuranga bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda ari nabyo byakomeje gutiza umurindi politiki-mpotozi ya FPR Inkotanyi”.

Ngo bityo rero “Abanyapolitiki bacyubakira kuri bene ayo macakubiri  ntibakijyanye n’igihe tugezemo. Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ryemera byimazeyo ko hakenewe “Une nouvelle génération” y’abanyapolitiki bataboshywe n’amateka y‘u Rwanda kubera uruhare baba baragize mu gusenya igihugu”.

Mu gusoza ISHEMA risanga atari umwanya wo guterana amagambo nk’uko Byiringiro yabishatse, ko ahubwo ari igihe cyo gufatanya kugira ngo ubuzima bw’impunzi bwugarijwe burokorwe.

  1. Louise Mushikiwabo yashize isoni mu nama ya Francophonie

Mu nama ya 25 yahuje abategetsi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie), taliki ya 29/11/2014 ,iyo nama ikaba yarabereye mu mujyi wa Dakari, mu gihugu cya Senegali,  Nyakubahwa François Hollande Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa yabwiye abategetsi bari bahateraniye ko ubutumwa nyamukuru yageneye abategetsi ba Afurika ari uko bakwirinda kwihambira ku butegetsi, bakitondera umuco mubi wo guhindagura Itegekonshinga ry’igihugu cyabo hagamijwe gusa  guhama ku butegetsi, kubera imidugararo bishobora guteza. Ubwo kandi yahereye aho ashima abaturage bo mu bihugu bya Tuniziya na Burkina Faso kubera ubutwari bagize bwo guhaguruka bakavudukana abaperezida babo bari baragize Repubulika nk’ingoma ya cyami na gihake.

N’ubundi bimaze kumenyerwa ko buri gihe havuzwe ko itegekonshinga ritagomba gukorwaho, abambari ba FPR bahita bazura umugara dore ko kuri bo ngo nta wundi wayobora u Rwanda uretse uwavukanye imbuto Bwana Pahulo Kagame! Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama ngo ntiyishimiye ko Francois Hollande asubira mu iyo gasopo abanyamerika bamaze iminsi batanga. Kuri Louise, ngo Perezida w’u Bufaransa ntazi ko tugeze mu mwaka wa 2014. Aha yashakaga kuvuga ko ubukoloni bwarangiye.

Padiri Nahimana Thomas yibukije Louise ko ahubwo FPR n’abambari bayo ari bo bakiyumva mu kinyejana cya 16 mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami aho abantu batekerezaga ko ubutegetsi buvukanwa. Mu gusoza inyigisho padiri Thomas aha Mushikiwabo,  aragira ati : ‘Nyakubahwa François Hollande ayoboye Ubufaransa ari nacyo gihugu nyir’ururimi rw’Igifaransa . Afite uburenganzira bwo guha ubutumwa abibumbiye muri Francophonie bitabiriye kumwumva’ .

Padiri Thomas ariko anibaza akabazo : « Ese ubundi ko mperuka u Rwanda rwaraciye Igifaransa (ikimenyetso cyo kureba bugufi no guhubuka bimwe bidatinda gukora kuri nyirabyo !) ubundi Mushikiwabo yajyaga muri iyo nama agiye gukora iki ? »

Ku mugani wa Padiri Nahimana Thomas, Mushikiwabo ashobora kuzasiga umugani agatuma  bavugira ku bategetsi b’u Rwanda ngo “Icy’imbwa yanze umanika aho ireba” ?

Impamvu yateye Mushikiwabo kurakara ni uko we na shebuja Pahulo Kagame batewe ubwoba na revolisiyo igeze kure itegurwa kandi imbarutso yayo ikaba ishobora kuzaba ubukorikori bwa FPR bwo guhindura itegekonshinga. Iri ni ryo banga ry’imperuka ya FPR. Kuba rero Mushikiwabo yarumvise ko Hollande azashyigikira iyo revolisiyo ntibyagombaga kumugwa neza. Nyamara ubushizi bw’isoni bwe si bwo buzahagarika revolisiyo ya rubanda niba FPR idafunguye amarembo ngo iganire n’abatavuga rumwe nayo.

Muhorane Ishema.

Chaste Gahunde

As Tony Blair defends any dictator who will pay him, Save the Children US gives him award!!!!

  • Internal letter signed by almost 200 staff members says award is ‘morally reprehensible’ and endangers STC’s credibility globally
  • “Following the grotesque award to child-killer @TheBlairDoc Tony Blair by Save the Children all right thinking people should withdraw support.”
  • “As this man defends any dictator who’ll pay him, @SaveTheChildrenUS inexplicably gives him award.”
Tony Blair at the Save the Children Illumination Gala in New York City
Tony Blair at the Save the Children Illumination Gala in New York City. Photograph: Getty Images

`

The charity Save the Children faces a backlash from staff after it presented Tony Blair with a “global legacy award” in New York last week – despite privately acknowledging that he is a controversial and divisive figure.

Amid widespread criticism on social media, many of the charity’s staff have complained that the presentation of the award has discredited Save the Children (STC). An internal letter, which gathered almost 200 signatures – including senior regional staff – in the first six hours of dissemination, said the award was not only “morally reprehensible, but also endangers our credibility globally”, and called for it to be withdrawn.

It said that staff wished to distance themselves from the award and demanded a review of the charity’s decision-making process.

“We consider this award inappropriate and a betrayal to Save the Children’s founding principles and values. Management staff in the region were not communicated with nor consulted about the award and were caught by surprise with this decision,” it said.

The move has also raised questions about Save the Children’s (STC) integrity and independence because of close links between the former British prime minister and key figures at the charity’s helm.

Its UK chief executive, Justin Forsyth, was a special adviser to Blair for three years, and Jonathan Powell, Blair’s former chief of staff, is currently on the board of STC.

Blair was presented with the award by the US arm of the charity at a glittering “Illumination Gala” at the Plaza Hotel in New York on 19 November, in recognition of his “leadership on international development”.

The charity cited two G8 summits hosted by Blair during his premiership which focused on debt relief for poor countries. At the Gleneagles summit in 2005, world leaders pledged to “Make Poverty History”.

Forsyth, who was appointed chief executive of STC in 2010, previously worked for Blair, focusing on global poverty. In an introduction to his blog on STC’s website, Forsyth writes: “In 2004, I was recruited to No 10 by Tony Blair, where I led efforts on poverty and climate change and was one of the driving forces behind the Make Poverty History campaign.”

Accepting the award at the New York gala, Blair said: “From the beginning of humankind there has been brutality, conflict, intrigue, the destructive obsession with a narrow self-interest. But throughout all human history, never has been extinguished that relentless, unquenchable desire to do good. To act not only in self-interest and sometimes to even to act in defiance of it.” Protesters swiftly took to social media, led by MP and anti-war campaigner George Galloway, who tweeted: “Following the grotesque award to child-killer @TheBlairDoc Tony Blair by Save the Children all right thinking people should withdraw support.” He also demanded STC rescind the award.

Kenneth Roth, executive director of Human Rights Watch, tweeted a picture of Blair with the words: “As this man defends any dictator who’ll pay him, @SaveTheChildrenUK inexplicably gives him award.” Roth later corrected this to STC US.

An online petition calling for STC to revoke the award said many saw Blair “as the cause of the deaths of countless children in the Middle East”. It had gathered more than 81,000 signatures by 1pm on Tuesday.

According to an email sent last week by Krista Armstrong, the charity’s global media manager, to senior colleagues, STC has received a “high volume of complaints and negative reactions regarding the award”.

The email acknowledged that Blair “is a hugely controversial and divisive figure in many parts of the world” and listed a number of questions that had been raised by STC staff, soliciting possible responses from her colleagues.

The first question was: “Why would Save the Children chose (sic) to provide one of its most prestigious award – ‘a global legacy award’ to a man accused of being a war criminal?”

In response, Eileen Burke, STC’s director of media and communications in the US, circulated “a line” explaining Blair was selected for the award for debt relief work and the Make Poverty History campaign.

“Otherwise we are not in a position to respond to some of the geopolitical questions below,” she wrote in a separate email.

In a statement, STC stressed that the award was given by the US arm of the charity, not by STC UK or Forsyth. It said the award was presented because of Blair’s work as prime minister on Africa and poverty.

In response to a question about the scale of internal anger and opposition, STC added: “In a global organisation like ours of thousands of people, our staff have strong views on a whole range of issues and people and we respect that diversity of views.”

A spokeswoman for Blair said the former prime minister was “deeply honoured and moved to receive the award in recognition of his work”. Asked about the wisdom of accepting an award from an organisation with two former Downing St employees within its leadership, Blair’s office pointed out that the award was made by STC US.

Since propelling Britain into the US-led war in Iraq in 2003, in the face of fierce opposition in parliament and among the public, Blair has regularly been accused of war crimes. He is expected to be strongly criticised in the report of the government-appointed Chilcot inquiry into the Iraq war, which is due to be published next year.

On the day he stepped down as prime minister in 2007, Blair took up the post of special envoy to the Middle East Quartet, which mediates between Israel and the Palestinians. Palestinians and their supporters have frequently charged that, rather than a neutral interlocutor, Blair is strongly pro-Israel.

Three years ago Tony Blair Associates, the former prime minister’s consultancy firm, signed a multimillion-pound deal to advise the autocratic president of Kazakhstan, Nursultan Nazarbeyev. Blair and his companies also have lucrative consultancy contracts with Kuwait, the UAE and Colombia.

Other areas of Blair’s post-Downing St work include African governance, faith, sport and climate change.

Powell did not respond to Guardian requests for comment on Blair’s award and his role as a board member of STC.

Forsyth’s salary at the Save the Children came under scrutiny last yearwhen it was disclosed that he was paid £163,000 a year, including more than £22,000 in performance-related pay. He has since taken a pay cut to £140,000.

Source: The Guardian

Kikwete undergoes surgery in US

tezi

President Jakaya Kikwete chats with Dr Edward Shaeffer on arrival at the Johns Hopkins Hospital in the US for surgery.

Dar es Salaam. President Jakaya Kikwete has been successfully operated on in the United States, Ikulu announced yesterday.

An official a statement issued by the Directorate of Presidential Communication said the Head of State had underwent a prostate surgery at the John Hopkins Hospital in Baltimore, Maryland.

Mr Kikwete left the country on Thursday evening for the US for what his handlers said was a medical check-up. The operation under specialist doctors was carried out on Saturday and lasted one and a half hours.

The State House said medical experts who checked the President recommended a surgery.

“The operation took about one hour and a half…..it has been a successful surgery. The President is doing well though he is still in the ward under close supervision of doctors for further observation,” the statement noted.

The communiqué pledged that Tanzanians will be given proper updates with regard to the health of their leader.

The prostate is an organ forming part of the male reproductive system. It is located immediately below the bladder and just in front of the bowel. Its main function is to produce fluid which protects and enriches sperm.

In younger men, the prostate is about the size of a walnut. It is doughnut shaped as it surrounds the beginning of the urethra, the tube that conveys urine from the bladder to the male organ. The nerves that control erections surround the prostate.

Source: http://www.thecitizen.co.tz

Rwanda vs BBC: Kagame yiyambaje umudepite w’ igisahiranda kugira ngo BBC ibe yanengwa.

paul_kagame170px-EricJoyce_cropped

Paul Kagame yaba yaremereye Eric Joyce agatubutse.

Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2014, umudepite w’indakoreka (indiscipliné) yasabye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza gusuzumana ubushishozi impamvu yatumye BBC ihitisha film documentaire yise “Rwanda: Untold story”. Ako kanya ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise bisamira hejuru icyo cyifuzo, maze byemeza ko inteko yamaze kwamagana BBC ndetse igashyigikira itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Linda Melvern ryavuze ko iyo film ipfobya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyamara uko ibyifuzo(motions) bigezwa mu nteko n’uko bitorerwa ni ibintu bitandukanye. Buri mudepite ashobora gusaba ko inteko iganira ku kintu iki n’iki ndetse ikagifataho ibyemezo. Ibi bishobora no gukorwa n’itsinda ry’abaturage bishyize hamwe bagashyira umukono ku nyandiko ibisaba. Ariko ntibivuga ko ibyifuzo byose bisabwe byemerwa n’inteko, ahubwo binyuzwa mu matora. Guhita rero umuntu avuga ngo BBC yanenzwe ni ukwihuta cyane. Muri iyi nyandiko ndagerageza gusesengura impamvu zaba zarateye Depite Eric Joyce gusaba ko BBC yakwamaganwa kandi nyamara igihugu cye cyemera uburenganzira n’ubwigenge bw’itangazamakuru.

Birazwi ko kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda yakoresheje imbaraga zose cyane cyane iz’ifaranga n’ikinyoma kugira ngo yigarurire imitima y’abantu banyuranye bababajwe n’amateka y’ U Rwanda. Ni muri urwo rwego FPR yakorewe ubuvugizi n’abantu batandukanye b’abanyamerika nka Pasitoro Rick Warren, umunyemari Bill Gates, n’abongereza nka Tony Blair wigeze kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’abandi batandukanye. Uyu mudepite Eric Stuart Joyce na we yaje yiyongera kuri abo.

Eric Stuart Joyce ni muntu ki?

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye mu gisirikare cy’Ubwongereza mu mwaka wa 1999 afite ipeti rya Major. Mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2005 uyu mugabo yabaye depite w’ishyaka Labour party. Kuva mu mwaka wa 2005 ni umudepite w’agace Falkirk. Nyuma yaje kwirukanwa muri iri shyaka kubera imyitwarire mibi cyane yakunze kumuranga kugeza n’ubu ikaba yaramukurikiranye. Turabibona mu kanya.

Depite Joyce kandi yakunze kuregwa icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa leta. Urugero mu mwaka wa 2005-2006, uyu mugabo yasabaga ko inteko imwishyurira  ama pound 174.811 ni ukuvuga miliyoni 190 y’amanyarwanda kandi agera kuri 62% ( hafi miliyoni 120) akaba ngo yari ayo guhemba abakozi b’ibiro bye. Icyo gihe yarahiye ko azagabanya uburyo akoresha amafaranga ya rubanda. Mu mwaka w’inteko wa 2006-2007 yari ku mwanya wa 11 mu gukoresha amafranga menshi cyane. Ariko mu mwaka w’inteko wa 2007-2008 noneho yongeye kuzamura cyane asaba amapound 187,334 ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda. Muri uwo mwaka yatangaje inteko ubwo yaguraga ibishushanyo (oil paintings) bitatu ku ma pound 180 ni ukuvuga hafi ibihumbi 200 by’amanyarwanda. Bamubajije ibisobanuro, yavuze ko ayo mashusho ari meza.  Mu mwaka wa 2009 yarezwe kutishyura imisoro amaze kugurisha inzu ye I Londres. Mu gihe ibinyamakuru byamubazaga uko azabyitwaramo, yaravuze ngo azicara akore imipango!

Mu mwaka wa 2012 Depite Joyce yarezwe kandi yemera icyaha cyo kugirana ubucuti n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wigeze kumukorera mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2010. Ibi byarakaje abandi badepite bo muri Labour party cyane cyane uwitwa Johann Lamont watangaje ko atewe ishozi n’uyu mugabo Joyce wakoresheje umwanya afite agakora amahano ndengakamere. Ibi byatumye Joyce avuga ko mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2015 azatanga imihoho.

Uretse ibi kandi uyu mugabo avugwaho n’ubusinzi. Urugero ni aho ku itariki ya 18 Ugushyingo umwaka wa 2010 Depite Eric Joyce yafashwe agafungwa  ndetse akemera icyaha mu rukiko nyuma yo kwanga ko abapolisi bamupima kuko yari atwaye imodoka yasinze. Icyo gihe baramurekuye ariko atanga amande y’ama pound 400 ndetse afatirwa igihano cyo kudatwara imodoka mu gihe cy’umwaka wose. Icyo gihe yahise yegura ku mwanya wo guhagararira Ireland ya ruguru nka “shadow minister”( minisitiri wa opposition) ndetse asaba imbabazi kubera iyi myitwarire.

Nyuma yaho nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare 2012 ku isaha ya yine na 50 z’ijoro yongeye gufungwa aregwa cyo gukubita abadepite Stuart Andrew na  Phil Wilson washakaga kumubuza kurwana. Ubwo yahise yadukira Luke Mackenzie na Ben Maney bari bashatse gukomakoma. Abandi bahuye n’umwaku muri ako kavuyo ni Alec Shelbrooke na Kackie Doyle-Price mu gihe bashakaga gukiza. Bukeye bwaho ni bwo yirukanywe mu ishyaka Labour Party aregwa ibyaha bitatu byo guhohotera abandi maze afungurwa atanze ingwate . Ku itariki ya 9 Werurwe uwo  mwaka hongeweho ikindi cyaha maze asabirwa gufungwa cyangwa agatanga amande y’ibihumbi bitatu by’ama paound(miliyoni eshatu n’ibihumbi 300 y’amanyarwanda) n’impozamarira zingana n’amapound 1400( miliyoni n’ibihumbi 540 y’amanyarwanda) kubo yakubise. Yemeye gutanga aya mafaranga kugira ngo adafungwa. Ku itariki ya 12 Werurwe 2012 yasabwe gutanga ibisobanuro mu nteko maze asaba imbabazi avuga ko yamaze kwegura mu ishyaka Labour Party ariko ko yifuza ko bamureka akarangiza manda ye ntazongere kwiyamamaza mu matora yo muri 2015.

Ntibyaciriye aho kuko uyu mugabo urusha ibyaha ingurube yongeye kugaruka mu rukiko kuwa 4 Nyakanga 2012 aregwa guca akagozi  (electronic tag) bari baramuziritse ku kaguru mu rwego rw’igihano. Icyo gihe yahanishijwe ama pound 600 (ibihumbi 656 by’amanyarwanda) y’amande.

Hatarashira umwaka ku itariki ya 14 Werurwe 2013, Joyce yongeye gufatwa aregwa kongera kurwana mu kabari k’inteko ishinga amategeko. Kubera ko bwari bubaye ubwa kabiri, Joyce yahawe igihano cyo kutongera kugura ibinyobwa bisindisha mu tubari umunani tw’inteko ishinga amategeko. Icyo gihe yaregwaga n’ikindi cyaha cyo gukomeretsa ariko atanga amande baramurekura.

Ku itariki ya 19 Werurwe 2013 Joyce yatutse ashaka no kurwana n’abapolisi bo ku kibuga cy’indege cya Edinburgh biturutse kuri telephone mobile ye yari yabuze.  Ku itariki ya 21 Werurwe 2014 nanone  Sebyago Joyce yarezwe kandi yemera icyaha cyo guhungabanya umutekano maze bamuca ama pound 1500( Miliyoni n’ibihumbi 642 y’amanyarwanda) ndetse n’andi 150 (ibihumbi 164 y’amanyarwanda).

Uyu mugabo Eric Joyce yatangiye kwinjira mu bibazo byo karere k’ibiyaga bigari ubwo yinjiraga mu ishyirahamwe ry’abadepite b’abongereza, abantu benshi babona nk’ibisahiranda byari bigamije kurya mu mafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro aturuka muri Congo. Iryo shyirahamwe ryatangijwe na Oona King maze aryita  The All Party Parliamentary Group on the Great Region of Africa. Ubu rigizwe n’abadepite barenga 200 baturuka mu nteko ishinga amategeko y ‘Ubwongereza imitwe yombi bakaba bita ku bibazo bireba akarere. Iri shyirahamwe rikura amafaranga mu mpano z’ama ONG ndetse n’abantu ku giti cyabo. Eric Joyce yigeze kuyobora iri shyirahamwe ndetse mu mwaka wa 2008 yayoboye uruzinduko rw’abadepite rwabereye mu Burasirazuba bwa Congo. Bikekwa ko ari muri iki gihe yatangiye gusogongera ku buryohe bwa diyama ndetse na ruswa y’abanyagitugu bo ku karere.

Umwanzuro:

Birashoboka ko uyu mugabo nyuma yo kugira ibibazo by’uruhuri ndetse agatakarizwa icyizere mu nteko no muri sosiyete y’igihugu cye, yaba yemeye gufata ikiraka abandi bose bari baranze. Ibi biragaragazwa n’uko yasinye iyi motion wenyine. Ibiri amambu kandi FPR ntijya itinya gutanga ibiraka nk’iki. Eric Joyce rero uri mu bibazo bikomeye by’ubukene yiyemeje gutanga motion mu nteko  ngo BBC nifatirwe ibyemezo! Aragira ngo arangize manda ye akuyemo agatubutse azajya ashukisha abana b’abakobwa ndetse akabasha kwigurira agatama maze agahondagura abenegihugu. Harahagazwe. Burya koko nta murozi wabuze umukarabya, ariko uyu mukarabya we ndabona asa n’umurozi nyirizina. Cyakora uyu murimo ubanza utazamuhira! Qui vivra verra.

Chaste Gahunde

Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka: ikimenyetso cy’irangira ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri …

Standard

imagesihene7Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka!

Ubu twandika Bernard Makuza amaze kurahirira kuyobora Sena y’U Rwanda. Akaba aje asimbura mugenzi we
Jean Damascène Ntawukuriryayo uherutse gutegekwa kwegura kuri uyu mwanya. N’ubwo rero Ntawukuriryayo yaregwaga uruhurirane rw’ibyaha bihimbano birimo :

  • Kwigwiza ho imitungo yifashishije umwanya we, nk’aho yakiriye abashyitsi batarenze batatu agatanga fagitire ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda,
  • Gushyira mu nzu ye ibikoresho bifite agaciro gahambaye kandi byose bikishyurwa na leta,
  • Gukorera mu bwiru imwe mu mirimo ashinzwe kandi ntatange na raporo z’amanama amwe n’amwe ajyamo rwihishwa…

ibi byose byavuzwe sibyo Ntawukuriryayo yazize. Azize icyaha kitavuzwe.

Ntawukuriryayo yazize ko yari yaramaze gutangariza zimwe mu nshuti ze ko adashyigikiye gahunda y’umwami wa Repubulika Paul Kagame yo guhindura itegekonshinga. Ibyo nyamara bikaba byari ikibazo gikomeye kuri Kagame kuko yari kuzahura n’ingorane mu guhindura itegekonshinga kandi Sena ni yo ifite izo nshingano nk’uko biteganwa n’ingingo ya 88 y’Itegekonshinga. Iyo ngingo itegenya ko Sena ifite ububasha bwo « gutora amategeko yerekeye ivugururwa ry’Itegekonshinga ». Ibyo kandi byongera gushimangirwa by’umwihariko n’ingingo ya 193. Iki rero cyabaye ikibazo gikomeye kuri Kagame ugeze mu mayira abiri maze ahitamo kumukura mu nzira inzira zikigendwa.

Kagame yarebye mu muryango we maze abona urangwa n’ibirura, ni ko kwigira inama yo kwigondera na ko kwitabaza mubyara we Bernard Makuza muri iri hurizo rikomeye agezemo ryo kuvuguruza itegekonshinga n’abanyarwanda twese.

Biragoye cyane ku buryo inzira Umwami azitabaza zose zidashobora kumuhira. Dore iyo ingingo Kagame ubwe yiyandikishirije mu itegekonshinga uko ivuga:

« Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika » (Ingingo ya 101).

Ariko se Kagame n’iyo yavuguruza iyi ngingo byamuhira akongera koko kuyobora Repubulika y’u Rwanda ?
ob_a9eafa_makuza

Nguwo umugabo Bernard Makuza wiyemeje kubimufashamo

IHENE IZABYARA ISEKURUME NDWI (7) ZOSE ZANGE KONGA

Umuhanuzi Magayane ni we wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Ngicyo ikimenyetso kibanziriza icya nyuma mbere y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. Nibyo koko burya ngo ntakiba Imana itabicishije mu bahanuzi bayo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi mu minsi ya vuba, maze « Isake igahita ibika ikigera ku mutambiko w’urusenge » ari cyo kimenyetso cya nyuma.

Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko ntayindi atari buriya butegetsi bwiyicaje ku ntebe nk’uko tubizi twese. Naho kubyara isekurume ndwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindwi (7) ari yo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mu buhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero ni ho bihurira n’ibyo Kagame agiye kwigora akora. Agiye guhindura itegeko nshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegekaho. Kwanga konka bigereranywa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka.

Uretse n’ubuhanuzi ariko Kagame na FPR ayoboye bafite urundi rukuta bazahura narwo

Nk’uko byatangajwe n’Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema muri kongere yabo yateraniye i Paris guhera tariki ya 07/02 kugeza ku ya 09/02/2014, Abataripfana aho bari hose biyemeje kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu kandi bagatangamo n’umukandida ari we Padiri Thomas Nahimana. Ibi rero nabyo ni indi nzitizi ikomereye Kagame na FPR ayoboye guhindura itegekonshinga ntibihagije ahubwo agomba no kwitegura guhangana n’abasore n’inkumi b’abanyarwanda bahagurukiye kandi bashishikajwe no guhindura ibintu mu kuri no mumutuzo.

Nkuko rero bigaragara mu Rwanda rw’uyumunsi, Kagame ari gukora ubusa kuko abanyarwanda barambiwe ingoma mpotozi. Abanyarwanda barambiwe igitugu n’iterabwoba rikabije. By’umwihariko ntibakwihanganira ubwicanyi FPR yazanye guhera tariki ya 01/10/1990 kandi ikaba idashaka kubureka. Kagame nahame yumve urwishigishiye ararusoma, nawe narusome ruramukwiye.

by VENANT MAGAZINE VM

AMATORA 2017 : Ntawukuriryayo azize kwanga guhindura itegekonshinga!? Rutaremara na Makuza bazabikora.

ntawukuriryayo

Ejo taliki 17 Nzeri 2014, Dr Ntawukuriryayo yegujwe ku mwanya w’umuyobozi wa Sena . Gutinda ku mpamvu zaba zarateye uko “kwegura-yeguzwa” byasa no kwirengagiza amateka y’imikorere ya FPR-Inkotanyi ! Muri make igihe cya Ntawukuriryayo cyari kirangiye. Uko azamera sibyo FPR yitayeho. Gusa biragaragara ko urumutegereje ari rubi kuko bisa n’aho barangije kumupangira ibyaha kugira ngo ibyo yakoreye igihugu kugeza ubu byose bimupfire ubusa. (soma Igihe.com ) Mu kanya gato araba afunzwe, ashinjwe jenoside, kugambana, gusahura igihugu cyangwa byose hamwe. Mu kanya ko guhumbya ijisho ibyo yariye byose araba amaze kubirutswa, baramuteza Banki ziteze ibye cyamunara…. asigare yambaye ibyo yavukanye ! Gukorera FPR ni uguheka impyisi ! Ntawukuriryayo niyihangane awunywe ! Sinjye wahera.

 1.Igikenewe ni intebe Ntawukuriryayo yari yicayeho.

Mu by’ukuri icyo FPR-Kagame ikeneye muri iki gihe ni iriya ntebe Ntawukururyayo yari yaricajweho nka Perezida wa Sena. Kuba uriya mwanya FPR ihisemo kuwusubirana,biraduhishurira ku buryo budasubirwaho “stratégie” ya Kagame ku byerekeye AMATORA y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

Kugira ngo dushobore kumva neza icyo FPR ishaka kugeraho, reka tubanze twibukiranye ikibazo nyakuri kiriho. Icyo kibazo ni iki ngiki:

Ingingo y’101 y’Itegekonshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe iteganya ko : “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”. Ko  Perezida Kagame  azarangiza manda ye ya kabiri mu 2017, yaba yiteguye kwubahiriza iryo tegeko akareka abandi bakiyamamariza kuyobora u Rwanda “ ?

Ikibazo nyakuri(le problème) ni aha kiri , ibindi byose ni ukwiganirira . Kugeza ubu havuzwe byinshi. Bamwe mu bantu b’akarimi karekare nibo bakomeje gukoreshwa mu ruhame ngo barasaba Kagame kuzongera kwiyamamaza ngo kuko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda! Abaministri bazobereye mu mwuga wo kuba Inkomamashyi nka Musa Fazili Harerimana nabo ntibahwemye kumena rubanda amatwi ngo barasaba ko itegekonshinga ryasuzugurwa Kagame akongera kwiyamamaza ! Tuzi neza ko Abayobozi b’imirenge barangije guhabwa imyitozo y’uko bazafatira abaturage icyuma ku ijosi kugira ngo muri Referendum bazatore uguhindurwa kw’itegekonshinga batumva batabona !

Hejuru y’ibyo byose , nyirubwite(Kagame) ntacyo yigeze atangaza gifatika, yakomeje guheza abantu mu cyeragati. Gusa ikimenyetso simusiga kitabura gutamaza imigambi yifitemo ni uko kugeza uyu munsi ntacyo yakoze ngo afashe ishyaka rye(FPR) gutegura undi muntu wazamusimbura ! Ahubwo abagize ingorane zo kugaragara nk’abasimbura bafite ireme, baburiwe irengero !

Ukweguzwa kwa Perezida wa sena n’ugusimbuzwa kwe kije cyiyongera ku bindi nk’ikimenyetso gikomeye kigiye kuduhishurira ibyo Kagame apanga bijyanye n’ugusimburwa kwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Nanone ariko kugira ngo tubyumve neza ni ngombwa kubanza kwiyibutsa muri make agaciro ka Sena na Perezida wayo.

2.Ububasha bwa Sena na Perezida wayo

Ingingo y’107 y’Itegekonshinga ryo mu 2003 igena bumwe mu bubasha bwa Perezida wa Sena muri aya magambo : “ iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe

Naho ingingo ya 88 igateganya ko mu bubasha bwa Sena harimo :

“ Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora : 1° amategeko yerekeye ivugurura ry’Itegeko Nshinga ; 2°amategeko ngenga ; 7° amategeko areba amatora na referendumu”

Nta gushidikanya , Ntawukuriryayo, nka Perezida wa Sena , azize AMATORA y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Uyu mwanya ufite ububasha bukomeye mu kugena amaherezo ya Paul Kagame: kuba yakomeza kuyobora cyangwa agahatirwa kwegama.

Niyo mpamvu ukweguzwa n’ugusimbuzwa kwa Ntawukuryayo bigiye kutwereka neza icyo Paul Kagame ashaka n’icyo ateganya.

Mu by’ukuri mu gushaka igisubizo dukoresheje isesengura risanzwe turasanga hariho Senario eshatu zishoboka :

(1)Kagame arashaka guhindura Itegekonshinga ngo akunde atorerwe indi manda;

(2)Kagame arashaka kwegura agasimburwa n’uwo yishakiye;

(3)Kagame agiye gukorerwa Kudeta .

Senario ya mbere : Guhindura Itegekonshinga.

Paul Kagame arashaka ko Ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihindurwa hanyuma akiyamamariza manda ya gatatu , ndetse akaziyongeza n’iya kane n’iya gatanu…..nta nkomyi.

Gusa mu gihugu, hari benshi mu bafasha be bahafi, ari abasivili ari n’abasilikari , batemera ko Kagame yasuzugura itegekonshinga, kuko babona neza ingaruka mbi bishobora kugira ku mutekano w’igihugu. Aba bifuza impinduka nibo Perezida Kagame yiyemeje kurimburana n’imizi n’imiganda muri iyi minsi. Uwa mbere wavuze ku mugaragaro ko Kagame agomba kubahiriza Itegekonshinga akareka abandi nabo bakiyamamaza ni uwahoze ari Ministri w’Ubutabera Bwana Karugarama Tharcisse. Abandi bashinjwa icyo gitekerezo ni Abasilikari bakuru bamaze iminsi bafungirwa icyaha cyo “ kugambanira Perezida Kagame n’umuryango we” . Abandi bazira icyo cyaha ni liyetona koloneli Rosa Kabuye n’abadamu b’inshuti ze ubu bari mu mazi abira(reba Rushyashya.net). Ministri w’Intebe Pierre Damien ntituramenya niba atari icyo yazize.

Ntawukuriryayo rero aje yiyongera ku bandi kandi si we ubaye uwa nyuma mu kwigizwayo kuko abashobora kubangamira iki cyemezo bose bagomba kwirukanwa mu myanya barimo, gufungwa cyangwa kwicwa.

Muri iyi senario, mu gusimbuza Ntawukuriryayo, Kagame azatoranya abantu nka mubyara we Bernard Makuza, kugira ngo afashe mu guhindura itegeko nshinga nta ngorane. Tito Rutaremera winjijwe muri Sena vuba aha ,akaba ariwe mucurabwengenge wa FPR ugeretseho no kuba umusaza usaziye mu kinyoma, akongeraho no kuba  intagereranywa mu kuba Inkomamashyi !  Undi ushoboka ni nka Honorable Bamporiki Edouard cyangwa undi umuhutu wese wa birihanze, uzemera gukora ibyo bamutegetse, atagisha imitima inama.

Senario ya kabiri : Ukwegura kwa Paul Kagame

Paul Kagame azwi nk’umuntu wihesha agaciro cyane. Aramutse yarakiriye ko agomba kurekura ubutegetsi, ntiyagomba gutegereza ko asezererwa n’Itegeko nshinga, ahubwo yahitamo kwerekana ko ari umudemocrate utihambira ku butegetsi bityo akegura ku bwende bwe mbere y’uko manda ye irangira. Abikoze atya yaba agamije gushyira ku ruhande rwe amahirwe y’ubwoko bubiri

*Gusimburwa n’uwo yihitiyemo(umugore ukiri muto ?!)

*Kurindagiza abamurwanya (cyane cyane abakorera hanze y’u Rwanda) kuko batabona umwanya uhagije wo kwitegura amatora yo kumusimbura.

Nk’uko biteganywa n’ingigo y’107 y’Itegekonshinga , iyo Perezida wa Repubulika yeguye amatora yo kumusimbuza agomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 90!!!! Abatarandikisha amashyaka yabo mu Rwanda baba bariraye !

 Muri iyi senario hari abantu babiri batorwamo usimbura Ntawukuriryayo:

(1)Uw’ibanze ni Madamu Janeti Kagame wagirwa umusenateri byihuse agahita atorerwa kuyobora Sena. Bityo umudamu ukiri muto akazahita asimbura Paul Kagame ! Abibwira ko bitashoboka bibuke ko Perezida Museveni aherutse gushyira umugore we bwite muri guverinoma akamugira Ministre !!!

(2)Mubyara wa Kagame ariwe Bernard Makuza, kugira ngo abe Perezida mu gihe Kagame yitegura kuzasubirana ibye muri manda ikurikiraho, mbese nk’ibyo twabonye mu Burusiya hagati ya Putine na Medvedev.

Senariyo ya gatatu : Paul Kagame agiye gukorerwa Coup d’Etat.

Haramutse hari Abasilikari bateganya gukora kudeta nabo bashobora kugira inyungu mu kwigezayo Ntawukuriryayo kugira ngo asimburwe hakari kare n’umuntu bihitiyemo uzasimbura Perezida Kagame mu nzibacyuho,agakora ibyo bashaka. Icyo gihe Ntawukuriryayo yasimburwa n’ umuntu ufitanye isano ya hafi n’abasilikari bakuru .Reka tubihange amaso .

Umwanzuro

Ibiri kuba muri politiki y’u Rwanda si akajagari nk’uko bamwe babyibeshyaho ! Ni umukino wizwe neza kandi ufite icyo ugamije. Simvuze ko ari umukino mwiza kuko bigaragara ko ari umukino usesa amaraso, utaretse n’amaraso y’abavandimwe ! Ikiri ukuri ni uko kwitegura AMATORA yo mu 2017 bitoroheye Kagame n’Agatsiko ke. Bazi neza ko rubanda iramutse ibyiyemeje yabatera hejuru igashyiraho abategetsi bashya yishakiye .Ibi rero biri kubatesha umutwe, baritonde badata imyenda hakiri kare.

Mu gushaka kugundira ubutegetsi hakoreshejwe amanyanga n’ubugome, FPR ishobora kwisanga yasandaye bidasubirwaho, dore na Yezu ubwe yarabihanuye ngo “Iyo ingoma yasubiranyemo iba yarimbutse…”!

Hagati aho natwe abiyemeje gufatanya na rubanda ngo tugire uruhare muri ariya matora, uko byagenda kose, TURI MASO !

 Padiri Thomas Nahimana