Category Archives: News

COUP D’ETAT 1973 . Abishyize hamwe ntakibananira : Amakimbirane hagati y’Abakiga n’Abanyenduga.

Bamwe muri ba Camarades du 5 juillet 1973

 

Burya ibihugu byateye imbere mu majyambere biba byarakataje koko, kandi ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. No mu Budage, abaturage bo mu ntara ya Baviyeri (Bavière) bumva hari icyo barusha abo muri Hamburu (Hambourg) kandi bakabasuzugura koko. Mu Butaliyani, abo mu majyaruguru  (Milan, Padania) bumva baruta abo mu majyepfo (Reggio Calabria, Sicile). Mu Bubiligi ho, ntawavuga iby’Abafalama (Flammands) n’Abawalo (Wallons). No mu bindi bihugu byinshi byateye imbere mu majyambere, usanga amakimbirane n’ukwishongora kwa bamwe guhari. Nyamara buri wese agerageza kwubahiriza uburenganzira bw’undi, hakaba amashyirahamwe n’amashyaka ya politiki bahuriramo, buri wese agatanga umuganda we kugirango batsinde, ibyo gucagagurana bakabyibagirwa burundu.

Ibyo mu Rwanda byo birenze urugero, nta n’ahandi wabisanga. Ntahandi wasanga baramaranye nk’uko Abatutsi (Abanyiginya n’Abega) bamaranye ku Rucunshu mu w’1896, cyangwa nk’uko Abakiga bo majyaruguru y’u Rwanda bakindaguye Abanyenduga nyuma ya kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973, kandi bose ari Abahutu. Ni aho hakomotse ikintu kimeze nk’inzigo gituma kugeza n’uyu munsi Abakiga n’Abanyanduga batabasha guhuriza ingufu zabo hamwe, kandi bose batsikamiwe n’ingoma mbi ya Kagame na FPR, kandi bose bifuza kuyigobotora. Nyamara, bashyize ingufu zabo hamwe, babigeraho vuba. Mbere yo kugira icyo tuvuga kuri ayo makimbirane, reka tubanze tubahe urutonde rw’abazize ayo mahano, buri wese afate umunota nibura 1 wo guhagarika ibyo yariho akora byose, ahaguruke, abazirikane, abasabire kandi asabire n’u Rwanda.

1.   Kayibanda Grégoire (Nyamabuye, Gitarama)

2.   Minani Frodouald (Nyabikenke, Gitarama)

3.   Nzanana Fidèle (Kivumu, Kibuye)

4.   Harelimana Gaspard (Runda,Gitarama)

5.   Munyaneza Augustin (Musambira, Gitarama)

6.   Gasamunyiga Melchior (Nyakizu, Butare)

7.   Hodari Alype (Masango, Gitarama)

8.   Kapiteni Bizimana André (Masango, Gitarama)

9.   Kapiteni Habimana Siridion (Mata, Gikongoro)

10.  Kapiteni Nyamwasa Gallican (Nyaruhengeri, Butare)

11.  Komanda Zihinjishi Oscar (Bwakira, Kibuye)

12.  Niyonzima Maximillien (Nyamabuye, Gitarama)

13.  Kanakuze Omar (Nyamabuye, Gitarama)

14.  Kanani Aminadab (Tambwe, Gitarama)

15.  Ntirushwa Siridion (Kigembe, Butare)

16.  Ntarikure Elie (Tambwe, Gitarama)

17.  Ndahayo Claver (Nyamabuye, Gitarama)

18.  Munyandamtsa Philippe (Masango, Gitarama)

19.  Turatsinze Désiré (Masango, Gitarama)

20.  Madamazela Kabarenzi Agnès (Masango, Gitarama)

21.  Gakire Jean (Masango) Gitarama

22.  Kalisa Narcisse (Masango, Gitarama)

23.  Kaberuka Emmanuel (Nyamabuye, Gitarama)

24.  Mbarubukeye Athanase (Kigoma,Gitarama)

25.  Muvunankiko Gérard (Nyabikenke, Gitarama)

26.  Misago Mathias (Mbazi, Butare)

27.  Shumbusho François (Nyamabuye, Gitarama)

28.  Ugirashebuja Jean-Eric (Masango, Gitarama)

29.  Bizindoli Louis (Nyabikenke, Gitarama)

30.  Mivumbi Damien (Mukingi, Gitarama)

31.  Nahimana Stanislas (Kayenzi, Gitarama)

32.  Liyetona Mbaraga Augstin (Nyakabanda, Gitarama)

33.  Nyilibakwe Godefroid (Mushubati, Gitarama)

34.  Ntaganzwa Alexandre (Kayenzi, Gitarama)

35.  Sebagabo Athanase (Masango, Gitarama)

36.  Liyetona Muganimfura Aphias (Gitarama)

37.  Ajida Bizimana Isaie (Gitarama)

38.  Ajida Habimana Mathias (Gitarama)

39.  Ajida Nkurunziza Cyprien (Gikongoro)

40.  Gakwaya Jean Claude (Butare)

41.  Ndandali Gaspard (Gitarama)

42.  Twagirayezu Aloys (Gitarama)

43.  Niyibizi Canisius (Gitarama)

44.  Musabe Jules-Simon (Kibungo)

45.  Komanda Niyoyita (Gitarama)

46.  Komanda Bisabo Aloys (Gitarama)

47.  Twagirayezu Epimaque

48.  Nyabuhene Fidèle

49.  Ndutiye Faustin

50.  Mporanyi Prosper

51.  Semanyenzi Alfred

52.  Twagirimana Boniface

53.  Bitsinduka Alphonse

54.  Ndakebuka Godefroid

55.  Nsanzinshuti David

56.  Kabandana Pierre-Célestin

 

Uru ni urutonde rw’agateganyo. Nta gushidikanya ko hari n’abandi. Uwifuza kumenya akaga aba bantu b’inzirakarengane bahuye nako, agashaka no kumenya urupfu bapfuye yashakira he ? Yakwegera abantu bamwe na bamwe babizi neza, atari ukuvuga ko babigizemo uruhare. Hari Abasangiragendo bo ku 5 Nyakanga 1973 (Camarades du 5 juillet 1973) bakiriho (Ntibitura, Serubuga, Gahimano…). Hari kandi Koloneli Gasake wategekaga igombaniro y’ibimodoka by’intambara (division blindés) akaba n’inshuti magara-ntusige ya Habyarimana, jenerali Rusatira wayoboye itsinda ryangiye gufungira Kayibanda i Rwerere, umurindagereza Burasa n’abandi benshi.

Ubishoboye kandi yasoma ibitabo bikurikira by’ingenzi :

 

1.Barahinyura Shyirambere Jean, 1973-1988 Le général-major Habyalimana, quinze de tyrannie et de tartufferie au Rwanda, Ed. Izuba, Frankfurt/Main, 1988.

2.Eugène Shimamungu, Juvénal Habyarimana, l’homme assasiné le 6 avril 1994, Ed. Sources du Nil, Lille 2004.

3.Pierre-Célestin Kabanda, Rwanda. L’idéal des pionniers. Les hommes qui ont fait la différence, Ed. Sources du Nil, Lille, 2012.

4.Bonaventure Mureme K., Manuel de sociologie politique rwandaise approfondie. La spirale de la violence rwandaise, Tome 2, Ed. L’Harmattan, Paris, 2014.

 

BIRACYAZA …

 

Musemakweli Jean de Dieu

COUP D’ETAT 1973: Abishyize hamwe ntakibananira.

rwanda-gallery031-2011-12-05

Ingoma ya Kagame na FPR yamaze kurenga igaruriro n’ihaniro. Kubera ko  itagishoboye kwikosora, Abanyarwanda batabarika bakomeje gutanga ibitekerezo byinshi kandi byiza kugironga ibe yasimburwa n’indi ibereye abenegihugu. Ubishidikanya azatege amatwi ibiganiro (conférences) bitangirwa hirya no hino ku isi, atege amatwi ibivugirwa ku maradiyo yashinzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, asome ibyandikwa ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi (nkoranyambaga, réseaux sociaux), atere akajisho ku mbuga (sites) z’amazu atangaza ibitabo (maisons d’éditions) nka L’Harmattan, Le Scribe, Sources du Nil n’ayandi. Kuko ntawashobora gusoma ibitabo byose basohora, ariko nibura uwaba ashidikanya azasome bike muri byo cyangwa incamake (résumé, recension) y’ibikubiye muri buri gitabo.

Muri uko gushakisha uburyo ingoma ya Kagame na FPR yasimburwa n’indi ibereye u Rwanda, Abanyarwanda, benshi baritanze kandi bakomeje kwitanga batitangiriye itama. Bamwe babikora ku giti cyabo, abandi bibumbiye mu mashyirahamwe n’amashyaka aharanira ko Abanyarwanda bakira ingoma ya Kagame, bakabasha guhumeka ituze, kwishyira no kwizana mu Rwanda rwababyaye. Burya kandi mu kinyarwanda ngo “n’uhigimye aba avuze”. Ndetse n’ucecetse aba avuze kuko, nk’uko umusizi  yabivuze, “Guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”. Ni mu gihe kandi koko “kubabara si uguhora uganya”. Abo Banyarwanda bashirira mu nda, abo bose basa n’abacecetse kandi bashira, uwabaha urwaho ngo urebe icyo bakorera ingoma ya Kagame na FPR!

Ko izo ngufu zose zihari, harabura iki kugirango zigere ku ntego ziyemeje yo gusimbuza ingoma ya Kagame indi ikwiye u Rwanda n’Abanyarwanda ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tuzirikane ko ubwabyo kuba izo ngufu ziriho ari intambwe ikomeye. Hari igihe zitariho. Intambwe yihutirwa Yagombye guterWa ubungubu ni ukwishyira hamwe. “Abishyize hamwe ntakibananira, Umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.  Ingorane zibangamiye ubwo bumwe ni izihe ? Ni nyinshi, ariko reka muri iyi nyandiko no mu zindi zizakurikiraho tuvuge iz’ingenzi kandi tuziganireho : 1. Kurwanira imyanya 2. Gupingana no kutoroherana 3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

1. Kurwanira imyanya

Buri wese yumva ari WE ukwiye kuba umukuru w’igihugu, abandi bakamuyoboka. Ibi rero ni ukwikunda birenze urugero, ntabwo ari ugukunda u Rwanda. Iyo abarwanya ingoma ya Kagame bapfa imyanya batanafite, ababyungukiramo ni Kagame ubwe na FPR ye kuko bituma baramba ku ngoma, naho Abanyarwanda bakaramba ku ngoyi bashyizweho n’ibinywamaraso bya FPR nyine. Kugirango umuntu agirire akamaro igihugu cyamubyaye, si ngombwa rwose ko aba umukuru wacyo. N’umukuru w’igihugu kandi agira abajyanama, akagira n’abafasha bamuhagarariye mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu mahanga. Usibye no kuba mu nzego z’ubutegetsi, n’umuturage wikorera ku giti cye, yaba umuhinzi-mworozi, umunyamwuga cyangwa umucuruzi ashobora kugirira igihugu akamaro, bitagombeye ko aba umukuru wacyo. Igihe kirageze ngo abarwanya ingoma mbi ya Kagame na FPR bumve ko ikigamijwe atari inyungu zaburi wese ku giti cye rukumbi, ko ahubwo icy’ibanze ari icyavana Abanyarwanda ku ngoyi bariho.

2. Gupingana no kutoroherana

Politiki ntikorwa n’Abamalayika, ikorwa n’abantu. Kugirango uzabone umuntu w’intungane utagira akantu na gato ajorwaho ni ibintu bidashoboka. Kwanga gukorana n’umuntu ngo kuberako mbere ya 94 yakoraga akazi katari mu rwego rwo hejuru cyane ni ukwibeshya. Niba se ubu afite ifaranga, kandi amafaranga akaba ari ngombwa mu rugamba turiho, ntimwakorana koko ? Niba se undi yarigeze kwibeshya, ariko akaba  nta mutima mubi yari afite (il était de bonne foi), kuki mutakomeza gutahiriza umugozi umwe ? Wakwanga gukorana n’umuntu muhuje umugambi, aho ngo ni uko akiri muto ? Muri politiki hagomba buri gihe amatwara mashya kandi ngo “ntiribara umukuru nk’umuto waribonye” (Aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années) : Lumumba, Rwagasore, Kayibanda, Kennedy n’abandi benshi bari bakiri bato igihe bitangiraga ibihugu byabo kandi bakagira icyo babigezaho. Ubona abarwanashyaka bacu bapfe impano buri wese afite ? Ahubwo nibashyire hamwe izo mpano, maze barebe ngo gushyira hamwe kwabo biratuma barushaho kugira ingufu.

3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

Nta murozi ubura umukarabya”, hari Abanyarwanda batsimbaraye ku ngoma ya Kagame na FPR  ku mpamvu zabo bwite zinyuranye. Baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, bagombye kuba menge bagakora uko bashoboye kugirango ibintu bihinduke ku neza, aho kugirango bizahinduke ku nabi. Mu myaka 32 ingoma ya Mobutu yamaze muri Congo (Zaȉre) ntiyakamiye bake. Ariko ubu bigomba kuba bibatera ipfunwe, ndetse bakanicuza. Mu myaka 42 ingoma ya Kadafi yamaze muri Libiya, ntiyakamiye bake. Ubu bose baragira bati : “Intamenya irakanyagwa, iyo turya duke ngo twoze akarenge”. Niba rero abatsimbaraye ku ngoma ya Kagame badashaka kwifatanya ku mugaragaro n’abayirwanya, nibura nibayigire inama mu ibanga, yisame itarasandara, naho ubundi bazabura byose kandi bashoboraga kugira icyo baramura. Mu by’ukuri ingoma ya Kagame na FPR imereye nabi Abanyarwanda bose. Niyo mpamvu mu batavuga rumwe nayo harimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Hari impamvu zishingiye ku muco no ku mateka zituma kugeza n’ubu Abahutu n’Abatutsi bishishanya, ntibabashe gukorana neza. Mu mateka y’isi, igihe cyose hari ubwoko bwibwiye ko buruta ubundi, ubwo bwoko bwakoze amahano n’amarorerwa. Ibyo bikerekana ko muri buri bwoko haba ababi n’abeza. Abeza bashyira mu gaciro kandi bakareba kure nibagire ubutwari bwo kurenga ibyo bapfa n’abandi, bite kubyo bapfana. Nibareke ibibatanya, bite ku bibahuza, bityo babere n’abandi urugero.

Mu Rwanda ariko hari undi mwihariko w’uko n’Abahutu ubwabo bibyaramo amacakubiri bakurikije uturere bavukamo. Amakimbirane azwi kurusha ayandi akaba ari ay’Abakiga n’Abanyanduga. Tuzabikomerezaho mu nyandiko itaha.

BIRACYAZA……

Jean de Dieu Musemakweli

Source: Leprophete.fr

Remarks With Democratic Republic of the Congo President Joseph Kabila Before Their Meeting

Remarks

John Kerry
Secretary of State
Treaty Room
Washington, DC
August 4, 2014

 

SECRETARY KERRY: I don’t think we need these big, formal podiums, but let me – it’s my great pleasure to welcome President Kabila of the Democratic Republic of Congo to Washington. I’m very, very happy he’s here. He received me in May on my trip to the D.R.C. We then talked about the efforts that he is making with respect to strengthening democracy in the Democratic Republic of Congo.

And we’re very grateful to him for the efforts that he has made, the leadership that they’ve offered to help deal with the problems of the FDLR and the problems with the M23 group, which with his military effort and MONUSCO, they were able to help disarm. That process is continuing and it is a process that will help bring peace and stability ultimately to the region.

We also talked about economic development and the future. We have a lot to work on and we look forward to a good conversation today. Thank you, Mr. President, for being with us. Thank you.

PRESIDENT KABILA: Thanks a lot, Secretary of State. Of course, first of all, I am, myself, and my delegation glad and happy that we finally meet again in Washington, as I promised I would come for this particular summit. And I’m glad that on the sidelines of this particular summit that we’re going to raise, once again, the three or four issues in as far as the situation is concerned, not only in the Congo but the region.

But it’s worth noting that since we met, I believe one, two months ago, the situation has continued to evolve and move forward in the right direction, and that now the Congo is living the era of peace and that we are moving towards stability and long-term stability in all sectors – not only security but also economic development and the development of the region as a whole.

So once again, I’m glad that we’re here as per the invitation, and I hope that in our discussions we definitely are going to raise those issues and chart the way forward in our relations. Thanks a lot.

SECRETARY KERRY: Thank you, my friend. Thank you, sir.

Madamu (cyangwa se da) Bwana Havuganirimfura Ndiyunze arashaka kutubwira iki?

 

Nyuma y’aho nandikiye inyandiko nise “Ese FDLR yashyize intwaro hasi cyangwa ni tactique militaire?”  uwitwa Haganirimfura Ndiyunze yansubije asa n’ugaragaza ko hari ingingo zo muri iyo nyandiko atishimiye. Kutagira ibyo twumvikanaho nta gitangaza kirimo, ikibazo cyaba ari ukundi bimeze. Ariko ubisuzumiye hafi usanga icyo yari agamije mu nyandiko ye mu by’ukuri  aho kuvuguruza izo ngingo yarazishimangiye. Cyakora ibi yabikoze mu buryo na we adasobanukiwe.

  1. Ingingo ya mbere yamubabaje ngo ni uko Gahunde yavuze ko FDLR nta base arriere ifite.

Na we ni ko abyemeza ariko agasubiza amaso inyuma mu myaka 20 ishize akavuga ko FDLR yateye ibitero bigera kuri 200 ku Rwanda ngo ndetse ibigera ku 10 byagarukiye ku Ruyenzi na Kamonyi! Niba ibi byaranabayeho, byitwa kurata inkovu z’imiringa. Muvandimwe Haganirimfura rero ndabizi umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo. Ariko rero jya ugerageza kuvangura impitagihe, indagihe n’inzagihe. Iyo base arriere kuba yarabayeho sibyo biteye ikibazo ahubwo wagombye kwerekana ko uyu munsi ihari. Sinkeneye ko umbwira aho iherereye, ibyo si business yanjye, icyo nkeneye cyanshimisha kigashimisha n’abandi Banyarwanda ni ukuvuga uti twebwe twihaye gahunda yo kubohoza u Rwanda none twagabye ibitero 200 dufata Gisenyi  cyangwa se dufata u Rwanda maze tugushimire ko mwageze ku ntego mwiyemeje. Naho kuvuga ngo tumaze imyaka 20 tugaba ibitero ntacyo bigabanya ku bubabare FPR ihoza ku munyarwanda wo muri Nshiri na Giciye, muri Gishoma na Gashora cyangwa se mu Mutara na Mataba.

Hari n’aho uvuga ko FDLR yarinze impunzi. Ni byiza ni ibyo gushimirwa. Ariko rero reka nkwibutse ko intego yayo itari iyo kurinda impunzi mu mashyamba ya Congo (n’ubwo na byo nta wundi wabishoboye). Ahubwo ‘L’ iri muri FDLR isobanura Liberation. Niba Liberation yaragezweho rero bitwereke. Cyakora njye mbona ntayo akaba ariyo mpamvu Ishema ry’u Rwanda ryavutse kugira ngo naryo ritange umusanzu waryo. Ni muri urwo rwego “ Hari ubundi buryo FDLR yafashwa”.

  1. Ngo Gahunde yavuze ko nta politiki FDLR igira!

Muvandimwe Haganirimfura jyewe si ndi umuvugizi wa FDLR. Na we nturi we. Cyakora ubwo wigize we, twereke iyo politiki maze Abanyarwanda bayishungure barebe ko hari aho yabaganisha heza. Mu byo uvuga rero biragaragara ko iyo politiki nta na yo. None se ko uzinduwe no kumvuguruza ukisubiriza ijambo rimwe gusa ngo “irahari” urumva hari iki wunguye abasomyi?  Ngo politiki ya FDLR yatumye babasha kurongorana n’Abanyecongo? Mujye mureka gutera urwenya. Iyo ntego se nayo yari irimo? Cyakora ntibintangaje kuko abasirikare bafite ipeti rya soldat akenshi ntimushobora no gusobanukirwa programme politique igenderwaho. Kubisobanura rero biharire Gen Byiringiro.

  1. Ubutumwa bwa Haganirimfura ni ubuhe mu by’ukuri?

Gutukana: Uyu mugore cyangwa se umugabo yabonye urubuga rwo gutuka abo yise ibihutu by’inda nini. Yahereye kuri Mzee Faustin Twagiramungu ngo wibagiwe icyo ubuhutu ari cyo! Nuko akomereza ku bandi Anastase Gasana, Theobald Rwaka, Habyarimana Mukaru, Pasiteri Bizimungu, Rwigema, Nsengiyaremye Dismas na Kanyarengwe. Reka nibutse ko FDLR yasinye amasezerano yo gukorana na Faustin Twagiramungu mu cyo bise CPC kandi  ngo “ari igihutu cy’inda nini”. Incredible, isn’t it?

Gucecekesha abandi: Mu nyandiko y’uyu mu soldat ngo “Hari abantu batagomba kugira icyo bavuga kuri FDLR”! Ibi niba ari byo utegereje nta byo uzabona. Igihe cyose umuntu ku giti cye cyangwa se ishyirahamwe ryaba irya politiki cyangwa se iricuruza amateke ryigaragaje, ntiriba rigishoboye kwihisha. Iyo ridashaka kuvugwa rifunga ibikorwa byaryo amagambo agashira ivuga. Ngo ni bahindure bajye bandika ku bitareba ubuzima bw’abantu ? Uteye ubute cyane.

Uzongere kwandika urangije amahugurwa, wige kubanza gusoma  hagati y’imirongo ibiri kwandika ikinyarwanda no gusobanukirwa igishushanyo kiri inyuma y’ikigaragara. Ibyo niba bikunaniye rero ikomereze ujye ukomera amashyi mugenzi wawe Sergent Romeo Rugero Jean Paul, wagira ngo ni mwe mwenyine  mugize FDLR. Cyakora n’ubwo hari uwavuze ngo abafana iyo bagiye mu kibuga haba akavuyo, njye ndakeka ko iyo bigenze bityo uwashaka abafana yabakuzamo imigeri, abakinnyi bagakina bisanzuye.

Chaste Gahunde

REKA NISUBIRIZE BWANA GAHUNDE KUBIBAZO BYE NA FDLR

Nkimara gusoma inyandiko ya Bwana Gahunde abantu besnhi babanyarwanda bamaze kumenya kubera kwandika kurubuga rwa Internet ibintu binyuranye. Bimwe bijyanye na politki nyarwanda ibindi bikaba bijyanye nibyo nakwita imyidagaduro ya politiki nkimwe yakunze kuranga abenshi mubanditsi babanyarwanda. Nahisemo kuganira nawe munzira akunda cyane kuri politiki nyarwanda cyane cyane kumuronko mushyashya yafashe wo gusesengura ubushobozi bwa FDLR.

Munyandiko ye bwana gahunde agitangira yagize ati

  1. FDLR nta Base ARRIERE igira:base arriere cg se ibyo twakwita Military Strategic Backup (MSB). Tubitekerejeho kuburyo bworoheje twabona ko koko bwana Gahunde ibyo avuga ari ukuri. Ariko kubantu bazi neza ibya gisirikari kandi bakaba baragize amahirwe cyangwa se umwaku wo kuba abasirikari tuzi neza ko FDLR imaranye imyaka igera kuri 20 Base Arriere. Ndashaka kwibutsa bwana Gahunda ko kuva muli 1995 abarwanyi bagambiriye guhindura amatwara yi ngoma yagatsiko k’Abatutsi bayobowe na Paul Kagame nabandi nkawe zakomeje gutera ziturutse muli Congo. Imyaka ibaye makumyabiri tumaze kugaba ibitero birenga 200 ku Rwanda. Ibigera kwicumi mulibyo bitero byagabwe kurwanda nabana babahutu baharanira kubohoza abanyarwanda nyamwinshi 10 mulibyo byagaragarije Kagame ko abana bu Rwanda batari mumishinyiko. Nakubwira bimwe mwibyo bitwaro byaragiye bigera ku Kamonyi no Kuruyenzi. Niba warukiryamye muburayi uzarebe bamwe mubana bayirwanye ubabaze uko amateka yabo yarameze. Yenda kubera ibitekerezo byawe mbona bisa naho biciriritse cyane mubyerekeranye na Manoeuvre Militaire cg se Military Strategy. Ndagirango nkubwireko iyontambara ntiyagombaga kuva i Masisi ngo igende igere za Kamonyi nta Base arriere ihari. Ahubwo icyo nemeranya nawe nuko Abahutu nta Politiki bagira ariko ibyo ntiwakwihandagaza ngo ubyitirire FDLR nkuko ngiye kubivuganaho nawe hepfo aha.
  2. GAHUNDE ati FDLR nta Politiki igira:Bwana Gahunde niba nta murongo wa politiki ugira ugenderaho kimwe nabandi banyarwanda nkawe cyane cyane abahutu binda nini nkuko byagaragajwe nabahutu benshi babanyapolitiki baba ababasaza nka Bwana Twagiramungu Rukokoma wibagiwe icyo ubuhutu bivuga maze akigira umu FPR sugukotana akarusha abzima nabapfuye, ba Bwana Anastase Gasana, Theobald Rwaka, Habyarimana Mukaru, Bizimungu Pasteri, Rwigema, na Nsengiyaremye Dismas, Kanyarengwe nabandi, ubugoryi bwaba ba Hutu binda nini ntitwari tugomba kubwitirira MRND na EX-FAR. Kuko uko nkumva utekereza ntabwo FDLR itagira politiki cg se yayinaniye. Ahubwo IBIHUTU byinda nini byirirwa bikanuye amaso muburayi Guhera za 1994 kugeza kwiyisaha bikaba bitarashoboye kumvikanisha ikibazo cyabanyarwanda mumahanga byagombye kujya bivuga ko politiki yabinaniye ariko ntibafate abana bamaze imyaka 20 batanga amarso yabo barya nabi bicwa burimunsi ngo umuntu wiyita umunyabwenge nka bwana Gahunde ajyeho yandike ngo FDLR nta politiki ifite. Politiki ya FDLR yatumye bashobora kubana nabanyekongo imyaka igera kuri 20 ndetse bakaza nokumvikanisha ikibazo cyabo mubanyekongo bakemera kurongorana nabo bakaba abavandimwe wagombye gufata igihe cyawe ushimira abo banyarwanda akazi bamze gukora muli circumstances zigoranye cyane. Nubikora utyo uzasanga koko haribintu byinshi wirengagiza munyandiko yawe kandi bifitiye akamaro FDLR nabandi banyarwanda baharanira kubohoza u Rwanda. Muli make Abanyarwanda baba hanze yigihugu nibo batagira umuronko wa politiki kandi bakaba banarananiwe na politiki. Urugero rufatika ninkishyaka ryawe ryatangiye ryandika online abantu baralikunda bibwirako Padri yaragamije kuba ijwi ryarwanda ariko bagiye kubyuka basanga ngo yashinze ishyaka ritagira umuronko ugaragara rigenderaho. Muli make ntakintu kigaragara mutubwir andi amashyaka yababanjirije atatubwiye uretse gusa self-seeking end nkamashyaka yandi dusanganywe yabanyarwanda.

3.GAHUNDE ati biri munyungu za FDLR: Ibi bishimangira ibyo natangiye mvuga ko Bwana Gahunde atazi neza aho ava na ho ajya. Kuko umuntu wumunyarwanda uhangara akavuga ko FDLR ariyo ifite inyungu muli processes zokubohoza u Rwanda cg se muguhitamo gushira intwaro hasi cg kutazishira hasi bikomeza kutwereka yuko Bwana Gahunde ntamutima numwe afite wokubona FDLR nkikibazo nawe kimureba nkumunyarwanda. Naho iyaba atekereza nkumunyarwanda wumva ko ikibazo cyu Rwanda nakarengane abanyarwanda balimo gucamo bimureba ntiyagombye kwnadika nkumuntu wibera muburayi. Umuntu umara guhaga Hamberger na Mayonaise yarangiza akajya kuri internet ati ndashaka kwandika kubyerekeranye na politiki nyarwanda kandi mubyukuri ari ikantarange. Nose wamenya ibya FDLR ute mumyaka irenga 20 utaragera ukandagiza ikirenge mukarere kibiyaga bigari ngo wicarane numwana urwana muri FDLR ngo wumve ideology ye na determination ye.

Harabantu badakwiye kugira icyo bajya bavuga kuri FDLR. Abantu bamara guhaka Coca-Cola na Chicken Fries barangiza bakajya kwidagadura kuri ordinataire bati FDLR nta politiki igira kandi bagombye kuba barya amafranga wa welfare (sociale) barimo no kuvuga kuri ideologie na philosophie ya FDLR kuko ariyo yabanyarwanda besnhi. Maze Gahunde sukwinanura ati ” Abenshi bibwirako FDLR ariwe Mukiza wabo.” Nonese ishyaka ryawe rituye i Roma kwa Papa rizaza mumwuka wera maze risubize izi ncuke murwababyaye munzira ya Roho Mutakatifu? Buriwese afite uburenganzira bwo kwandika ariko abatagira icyo bavuga gisumba icyo FDLR yakoreye abanyarwanda mumyaka irenze 20 ibana nimpunzi zabanyarwanda muli Congo izilinda ubwicanyi bwagatsiko kabatutsi nabanyekongo, yagombye kwicecekera cg se byabangombwa ko yandika akiyandikira kubyerekeranye numupira wamaguru kuko niwo uba utavuga kubuzima bwabantu kugiti cyabo. Sinarangiza iyi nyandika ndashimiye abanyarwanda bitanze bakaza gusura FDLR mwishyamba rya Masisi. Bakigomwa ubuzima barimo haba muli AMERIKA ni Burayi bakaza kwereka FDLR ko ukwitanga kwabo arukwitangira ikiremwa nyarwanda. Abo ninka Bwana Jean Paul Romeo Rugero nabandi.

Ese FDLR yashyize intwaro hasi koko cyangwa ni tactique militaire?

Logo_of_the_FDLR
700px-Flagge_FDLR.svg
Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, umutwe witwaje intwaro urwanya leta ya Kagame FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda) watangiye gahunda yo guhagarika intambara y’amaasu ugatangira urugamba rwa politiki. Iyo gahunda yashyigikiwe n’abantu batandukanye ndetse n’umuryango w’abibumbye. Gusa Leta ya Kagame ntiyigeze ishira amakenga iyo strategie kuko yakekaga ko ari ukuyobya uburari cyangwa se tactique militaire.
Biri mu nyungu za FDLR  kwemeza amahanga ko koko ari gahunda yemejwe yo guhagarika intambara. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na FPR cyane cyane ayashyize imbere urugamba rudasesa amaraso yishimiye icyo cyemezo cya FDLR nyamara hari n’andi  yakomeje kugaragaza ko intambra ari yo ashyigikiye ariko akaba atagaragaza uburyo iyo ntambara yarwanywa: nta base arriere, nta mafaranga yo kugura ibikoresho, nta politique na ideologie militaire,politiki mpuzamahanga n’iy’akarere ntibishyigikiye, abenegihugu benshi bararangaye ntibashigikiye iyo gahunda,…
Hari n’abantu ku giti cyabo bigaragaza nk’abafana barebera kure umukino bakeka ko FDLR itakora icyo bo bita ikosa ryo gushyira hasi intwaro. Kuri bo intwaro ni zo zizakiza u Rwanda. Mu bwenge bwabo buciriritse ntibanatekereza ko tacticques zishobora kuvangwa!! Maze bakumva umuntu uvuze ibyo badasobanukiwe bakamwita umwanzi. FDLR yo izi icyo ikora kandi nk’abakinnyi bari mu kibuga bazi neza aho bagana. Ikibazo ni abafana bashaka kwigira abakinnyi.
Mu itangazo rimaze gusohoka ridasinye ( tract)cyakora rikaba ryatewe ho ikirangantego cya FDLR rivuga ko umuyobozi mukuru wa FDLR -FOCA (utivuga amazina) asaba Abanyarwanda gukomera ku rugamba. Aha aramara impungenge abashidikanyaga ko FDLR itashyize intwaro hasi koko aho agira ati: “Twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , atari byo, ko atari twe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera ku mahoro arambye no kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse n’andi mashyaka atavuga rumwe n’iyo Leta , atari mu ntambara y’amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bapyinagajwe n’ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n’uruhare ku butegetsi”.
Twese turashimira FDLR na gahunda yayo yo gushyira intwaro hasi tukarwana urugamba rwa politiki, ariko ibi ntibivuga ko politiki itakenera ibiyunganira!
Nimwisomere iryo tangazo riteyeho ikirangantego cya FDLR ariko ritagira umukono! Turarikesha ikinyamakuru veritasinfo.fr
images (2)
FDLR Biyemeje gushyira hasi ntwaro atari uko bazibuze, ahubwo bashaka guharanira amahoro! Bravo
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FOCA BUGENEWE ABACUNGUZI BOSE N’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA.
1.Bacunguzi,bacunguzikazi,muri iyi minsi, mu bitangazamakuru binyuranye, umwanzi ari gukwirakwiza ibihuha, ajijisha abadashikamye kuntego twiyemeje, avuga ko” les FDLR” urugamba rwabananiye bakaba barashyize intwaro hasi ngo bajye mumakambi, babacyure bamanitse amaboko ,kandi ko nabategetsi batumvikana.
Mumenye ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye, bigamije amacakubili no kudutera igihe,twe twiyemeje urugamba rwa Politiki kandi ruri kugenda neza, twarwiyemeje kugira ngo twerekane ko ibyo batwagiriza gukora muri RDC , ataribyo, ko ataritwe tubangamiye amahoro, ahubwo ko natwe twiyemeje kubafasha kugera kumahoro arabye no kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, biciye mu mishyikirano ya Leta ya Kagame na FDLR ndetse nandi mashyaka atavuga rumwe niyo Leta , atari mu ntambara y’amasasu, ko icyo dushaka ari uguharanira uburenganzira bw’abanyarwanda bapyinagajwe n’ubutegetsi bwa Kigali, batagira ijambo n’uruhare ku butegetsi.
Dushaka rero gukuraho urwitwazo rwabo bose baturwanya kugirango dushobore gushaka abadufasha kumvisha leta ya Kigali kwemera imishyikirano ntayandi mananiza. Urugamba rwacu, nubwo rwahinduye isura, ahubwo ubu niho rurimbanije; abantu bime amatwi abashaka kubayobya nibyo bitangaza-makuru byo gushyushya imitwe biyobya abantu kandi bikorana n’umwanzi. Mugirire ikizere ubuyobozi bwanyu kuko buri maso, intego twiyemeje iracyari yayindi yo kubohoza abanyarwanda bari kungoyi y’agahotoro ,dukoresheje imbaraga zacu zose n’ubwenge bwacu bwose.
Ntitugamije kubaroha cyangwa kubatatanya. Ubu twashyize imbere intambara ya Politiki, ariko siyo kwiyahura mu menyo ya rubamba cyangwa kwisubiza mu mahanga ya kure. Ntabwo rero turwanira guhera ishyanga, ahubwo dushaka gutaha mu rwatubyaye tutari inkomamashyi za Ndiyo bwana.
2.Bacunguzi, bacubguzikazi, musabwe gushishoza no kwirinda gufata amakuru yose ho ukuli, ahubwo mwegere abayobozi banyu ,mu nzego zose, mubabaze ibyo mudasobanukiwe neza; abayobozi nabo, kunzego zose, basabwe kwegera abo bayobora no kubaba hafi buri gihe, babasobanurira ibyiyi ntambara ya politiki turimo, imvano yayo naho twerekeza.
Bacunguzi, bacunguzikazi, mugire umurava mpaka dusoje ikivi cy’urugamba turiho!

UMUYOBOZI MUKURU WA   FOCA.

GASANA ANASTASE ARASUBIZA LYARAHOZE SAMUEL

GASANA

Gasana Anastase ushinjwa na Lyarahoze gutanga Kigali

 

Muvandimwe Lyarahoze,

1. Ndagushimira inyandiko yawe umaze gutangaza wifuza ko yasomwa na benshi kandi bakayijyaho impaka.

2.Umaze kubona itangazo rya Union Europeenne kuri FDLR wahise wandika ngo amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR Inkotanyi ntacyo amaze ko ntacyo akora. Ese mbere yo kwemeza ibi, wabanje gusoma nibura memorandum y’amashyaka ya opposition yahawe Union Eropeenne  igihe habaga imyigaragambyo contre Kagame yaje i Bruxelles ejobundi debut Avril 2014! Yishake uyisome.  Ese waba warasomye ibaruwa ya Paul Rusesabagina perezida w’ishyaka PDR yandikiye abayobozi ba ONU ababuza kugaba ibitero kuri FDLR nkuko bateye M23.Ese wasomye amatangazo amashyaka hafi ya yose yanditse ashyigikira Perezida Kikwete wa TZ aho yavuze ko leta ya Kagame ikwiye kugirana imishyikirano na FDLR? Iyo uza gusoma ziriya ducuments kandi zashyikirijwe Union Europeenne ntuba waranditse biriya wanditse, ahubwo uba waribajije niba UE igira amatwi yo kumva n’amaso yo gusoma cyagwa se niba leta ya Kagame itarasohoye amadolari ngo igure bamwe mu bakozi ba UE bandika biriya. Ni aho wari ukwiye gukurikirana aho kuvuma amashyaka. Hera kuri rapport UE yasohoye mu mezi ashize ivuga ko economie yayo ifite igihombo cya 167 milliards d’euro kubera corruption. Iriya corruption niyo Kagame acamo na milliards ze zirenga 40 z’amadolari abantu be bakegera seniors aides bandika ariya matangazo urimo winubira.Ni aha wakagombye gushakishiriza.Biriya byose uvuga ariya mabi yose leta ya Kagame na FPR ye bakorera abanyarwanda, byose baba babizi, ari ababahagarariye i Kigali ari n’abo kuri UE i Buruseli.

3.Natangajwe n’uko ufata interuro ya Kagame(injiji ziba mu bize) ukaba ari yo ushingiraho inyandiko yawe kandi wakagombwye kumenya ko akunze kwikoma abize iyo avuga biriya kubera complexe d’inferiorite yifitiye muri we kubera ko atize precisement. Kubera ko atize nyine akeka ko abize bagomba kuba bazi byose; kandi wowe urabizi ko ataribyo. Abize kandi ntibivuga ko ari infaillibles; bashobora kwibeshya kandi ntibaba bazi byose kuko ntawiga byose.

4. Uti Dr. Nsengiyaremye yatanze igihugu, Dr. Gasana atanga umugi wa Kigali, ubwo wibagiwe na Twagiramungu watanze Byumba! Hari utanga icyo adafite! Habyarimana wari umaranye u Rwanda rwose imyaka 21 kuki utavuga ko ari we warutanze igihe yangaga kumva inama za mugenzi we OBOTE perezida wa Uganda akanga kumufasha kurwanya Museveni ahubwo akajya gufasha Museveni n’Inkotanyi kurwanya perezida Obote kugeza bafata Kampala mu 1986; nyuma muri 1990 bagatera u Rwanda nkuko Obote yari yarabimubwiye! Birazwi ko iyo Museveni ataza gufata ubutegetsi i Kampala afashijwe n’u Rwanda rwa Habyarimana, inkotanyi ntiziba zarabashije gutera u Rwanda. Kuki byo ubusimbuka ntugire icyo ubivugaho.

4.Urinuba ngo amashyaka ni menshi cyane. Kuki utabona ko u Rwanda ari igihugu kitigeze kigira une culture democratique au sens vrai du terme kuva cyabaho, ubu akaba ari bwo bitangiye abantu bakaba bishakisha muri ayo mashyaka. Dore nk’ubu u Rwanda n’abanyarwanda bamaze imyaka 41 non-stop bayoborwa na dictatures militaires zitemera demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Solution y’ibibazo by’u Rwanda rero, ntabwo ari ugusubira muri za medeles politiques zateye ibyo bibazo yaba l’unanimisme y’imyaka 21 ya MRND yaba na l’unanimisme y’imyaka 20 ya FPR.

5. Ese ujya usoma ibyo abanyecongo bandika ku bwicanyi FDLR yabakoreye! Baba societe civile yaho abanyamadini abanyapolitiki abanyamakuru bose ils sont unanimes mu kwamagana FDLR. Ese wasomye rapports za Human Rights Watch na Amnesty International n’izindi ngo ubone uko bavuga nabi FDLR. Iriya opinion y’abacongomani na leta ya Congo na rapports z’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, byose UE nabyo irabireba ikabiha agaciro. Ntabwo irebe ibyo mu Rwanda gusa. Ngirango uzi ukuntu Human Rights Watch ihanganye na leta ya Kigali. Bikakwereka ko ibyo yandika kuri FDLR nta kubogama kurimo.

 

6.Uti: gutsindwa muri 1994 kwatewe no kwemera amashyaka menshi mu ntambara. Ntabwo ari byo. Abanyarwanda bari bamaze kurambirwa ubutegetsi bw’igitugu cya gisilikare bwa Habyarimana basabye ko amashyaka menshi ajyaho mu 1989 Habyarimana arabyanga, mu 1990 arabyaga, inkotanyi zarinze zitera taliki ya 1/10/1990 yarabyanze. Kuki abanyarwanda bari hamwe nawe mu gihugu basabye politiki ishingiye ku mashyaka menshi akabibangira nta n’intambara ihari,  akaza kubyemera ku kaburembe nabwo abyemejwe n’intambara ya FPR yari imaze kumara hafi umwaka(amashyaka menshi yemewe taliki ya 1/7/1991). Gutsindwa byatewe n’uko ubutegetsi bwari bumazeho imyaka 21 butujuje inshingano yabwo yo kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubw’abenegihugu bose. Reba nawe kugirango ingabo z’igihugu zigire Chef d’Etat Major umwe rukumbi Col Serubuga Laurent imyaka 20 yose kandi ahandi bamara imyaka 2, maximum 4 bagasimburwa.

7.Uti: “ubwibone n’irondakoko biranga abatutsi”. Kuki ntacyo uvuga k’ubwibone n’irondakarere biranga abiyise abakiga atari nabo dore ko nta n’igikiga bavuga kwari ukugirango biharire ibyiza by’igihugu cyose ari amaperefegitura abiri gusa, ngo ni bo bahutu nyakuri ngo b’imyimerere ngo ni ba hutu butwi n’izindi mvugo z’ubwibone n’ubwironde bukabije.Ingeso mbi y’ubwironde wiyiharira abatutsi gusa kuko n’abakiga bayifite ubu bakaba bamaze no kuyanduza abanyacyangugu bamwe. Mu kinyarwanda cyacu baravuga ngo “ukoma uruskyo akoma n’ingasire”. Nawe rero Lyarahoze nk’umuntu wize ujye uzirikana iriya sagesse rwandaise yo kutumva urw’umwe, yo kureba impande zose mu gihe wiyemeje gusesengura ibintu.

(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi).

Politiki y’u Rwanda: Ubwo abasirikare batangiye kubaha abasivili, ibintu bigiye kujya mu buryo!

dsc00224-1024x681Abayobozi ba nouvelle generation

Maze iminsi nkurikirana politiki kandi nganira n’abantu batandukanye ari na ko nkora ubushakashatsi ku bibazo bituma impinduka Abanyarwanda benshi bakeneye zikomeza gutinda kugerwaho. Kubera ko twasohotse mu gihugu twibwira ko ari repli tactique y’akanya gatoya none imyaka ikaba ibaye myinshi, hari abakunze kwijujuta no kwinubira ibibi byatubayeho ndetse rimwe na rimwe  ugasanga bamwe babishyize ku mutwe w’abandi, agahinda kakaduherana kugeza aho twigumira mu marangamutima  kandi adashobora kutugeza aho twifuza kugera, ndavuga kugira igihugu gifite demokarasi n’imiyoborere inogeye rubanda.

Mu nyandiko yiswe Ibigarasha n’ ibihutu by’ inda nini zataye ku gasi nibareke Kagame yitegekere   uwitwa cyangwa wiyita Lyarahoze Samuel ukunze guhitisha inyandiko ku rubuga Ikazeiwacu.unblog.fr yigabije abanyapolitiki ba opposition maze si ukubatoba abigirizaho nkana. Mu kumusubiza, umuyobozi w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, Padiri Thomas Nahimana yibukije Lyarahoze ko yagombye kugira uruhare rugaragara mu guhindura ibintu ariko “kora ndebe ikaruta vuga numve”.  Nyuma yaho gatoya Romeo yahitishije inyandiko yise Rwanda:iterabwoba rya politiki imungu yamunze abanyarwanda no mu buhungiro. Muri iyi nyandiko biragaragara ko ibiyikubiyemo nta ho bihuriye n’umutwe wa yo. Ahubwo Romeo yiboneye akanya ko kuvuga ku nyandiko yigeze gusohoka kera, ndetse ashimangira ko nta kindi cyatumye Padiri Thomas yandika kitari uko FDLR yavuzwe. Ukuri ni uku.

  1. Gushyigikira FDLR ni ukurenga ku mabwiriza y’umuryango w’abibumbye.

Iyi nteruro iturutse mu itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu by’I Burayi ku byerekeye kurangiza ikibazo cya FDLR. Ni byo koko birababaje kubona FDLR ikomeje kugira isura  y’abicanyi yahawe na leta y’u Rwanda bigahabwa umugisha n’ibihugu by’isi yose. Ibi kubisubiramo si uko umuntu yanze FDLR, ahubwo ni uguhumura amaso abantu kugira ngo dushakire hamwe undi muti watuma ikibazo cya FDLR gikemuka. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti ‘hari ubundi buryo FDLR yafashwa’. None se tuvugishije ukuri murabona dukurikije uburyo politiki mpuzamahanga yatubereye imyaka ikaba ibaye hafi 30, FDLR yakomeza les mêmes stratégies maze ikagera aho igera? Aha mugiye kumbwira ko FDLR yari itaravuka muri iyo myaka 30! N’ubwo yari itaravuka ntibiyibuza gufatwa nk’iyakomotse ku butegetsi bwa Habyarimana, akaba ari na yo mpamvu ishinjwa jenoside.

Nk’uko babivuga rero les mêmes causes produisent les mêmes effets ( impamvu zisa zitera ingaruka zisa). Ni ukuvuga ko strategies zidahindutse ibyo FDLR yagezeho kuva yashingwa nta na gato kaziyongeraho. Izakomeza kuba ruvumwa, abayirimo bazakomeza guhigwa bukware, abo irengera bazakomeza bashirire ku icumu, abayivugira bazakomeza batere induru kugeza bavuyemo umwuka. Ibi kubivuga si ukubyishimira nk’uko Romeo abitekereza ahubwo ni uburyo kwemera akaje (to embrace reality).

Nyamara ahubwo abari muri FDLR by’ukuri bo bamaze gusobanukirwa n’umukino kuko nibo bakinnyi naho ureke abafana baba babikurikiranira ku ruhande. Ni muri urwo rwego FDLR yashyize intwaro hasi igafata umuvuno wo gukina urugamba rwa politiki. Kuva FDLR yafata iki cyemezo buriya hahindutse byinshi muri politiki ya opposition. Ni ukuvuga ko hasigaye umurongo umwe gusa wo gukora urugamba ari na wo Abataripfana bo mu Ishema bakomeje gutoza Abanyarwanda. Uyu murongo ni ukwirinda gushoza intambara ahubwo hakabanza kugeragezwa ibiganiro byananirana abaturage bagakora revolisiyo. Ibi birashoboka cyane na FDLR yarabisobanukiwe ndetse ibishyira mu bikorwa.

Ari Lyarahoze ari na Romeo bose bavuganye amarangamutima nk’aho bwari ubwa mbere bumva FDLR yamaganwa. Si we wenyine hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se  Messiah utegerejwe. Kuri bo FDLR yabaho itabaho, yagira ingufu itazigira, ntibajya bagerageza gusesengura ngo barebe uburyo FDLR yabishobora (Feasibility). Bitavuze ko  wenda itabishobora, ariko rero byazagorana kurusha ubundi buryo bushoboka. Impamvu mvuga ibi, ni uko FPR yakoze uko ishoboye ngo igaragaze -kandi byaremewe- ko ibibazo by’u Rwanda ari FDLR versus FPR. FPR yashyizemo n’amarangamutima menshi no kwiriza yerekana ko ariyo victime mu bibazo byose byabayeho mu Rwanda. Ibi byatumye amahanga yose ashyigikira FPR maze ahangana na FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’abatutsi mu Rwanda. Ibi ari wowe cyangwa jyewe dushobora kubyemera cyangwa tukabyanga ariko kubihindura biragoye kuko hivanzemo inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe. Kutumva aka kantu ni ugutera inkunga FPR. Uretse kwibera umufana rero utazi iby’umukino sinumva impamvu abantu bakomeza gukora schémas tactique kandi bayitsindiwemo, keretse niba gutsindwa ari yo ntego yabo.

  1. Iterabwoba muri politiki riri he ?

Romeo aravuga ko yatewe ubwoba n’inyandiko padiri  Nahimana  Thomasi yasohoye acyamura Lyarahoze ngo areke gushakira ibibazo aho bitari. Kuri Romeo ngo ibi ni karinga nshya cyangwa se uburyo bushya bwo kuvukana imbuto. Siko mbibona. Buriya hari ikintu abantu bakomeje kuzira kuva aho FPR ituvudukanye ikatwambura igihugu. Icyo nta kindi ni uko ijambo ryahawe abantu bamwe gusa abandi bakicecekera kandi nyamara batemera ibivugwa. FPR yavuze ibyo ishaka, abahutu benshi bitwa aba jenosideri, ba Gahima Gérard bakora ama liste ya ba ruharwa, ikinyoma gihabwa intebe kuko nta wagiraga ijambo ryo kuvuguruza n’uwari urifite yigira mu mwobo ngo bitamukoraho. Ibi ni byo Romeo yita ikinyabupfura no kudasubiza ibikuvuzweho.

Gusa na we arabona ko ingero atanga zoroshye. Kuba Obama bamwise inguge nta ngaruka bimugiraho. Ni yo mpamvu nta n’icyo yirirwa abikoraho. Ariko urugero kwita FDLR abicanyi biyigiraho ingaruka nyinshi cyane kuko ihita ikomanyirizwa mu rwego mpuzamahanga. Iyo FDLR idahagurutse ngo irwanye icyo kintu kiba ihame bikazagorana kubikosora. Ikindi mu rubuga rwa politiki ya opposition, abantu baharanira kuyobora abandi baba bagomba guharanira kugaragaza koko ko babikwiye. Niyo mpamvu haramutse hagize umuntu wibutse ibyamubayeho akagira agahinda na dépression akagira atya akabeshyera abanyapolitiki akabatuka akabahindanya akwiye gukosorwa ndetse agasubizwa ku murongo. Iyaba twabishoboraga ahubwo.

  1. Umwanzuro

Si bibi ko abantu batanga ibitekerezo ku buryo babona ibintu. Ariko na none si byiza ko utanze igitekerezo azumva ko batazamusubiza. Ni yo Demokarasi duharanira. Nkurikije uko nsanzwe nzi Lyarahoze na Romeo nk’abantu b’abasirikare, ngasoma n’inyandiko ya Romeo aho avuga ko  Nahimana Thomas yamushyizeho ubwoba bukamufata ni ho nakuye umutwe w’iyi nyandiko. Niba koko abasirikare basigaye bumva neza ko mu miyoborere ijambo rya politiki rirusha imbaraga  igisirikare, ni ukuvuga ko ibintu byaba bigiye kujya mu buryo, igisirikare kikubaha abanyapolitiki kuko byagaragaye henshi ko Abasirikare bahindukamo aba dictateurs bumva ko icyo bavuze kiba ordre militaire.  Ubwo bitangiriye iwacu tuzabona n’uko tubyigisha Kagame n’Inkotanyi ze. Félicitations.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party

CNR-Intwari iteye ikirenge mu cya PPR-IMENA

habyarimana1-bem-300x285

Gen BEM Habyarimana Emmanuel umuyobozi wa CNR-Intwari

Hashize igihe kitari kirekire ishyaka PPR Imena rikoze agashya. Perezida waryo Bwana Kazungu Nyirinkwaya yanditse ibaruwa asezerera bamwe mu bo bakoranaga harimo Habimana Bonaventure na bagenzi be. Budakeye kabiri Habimana na bagenzi be na bo basezerera perezida ku mwanya w’ubuyobozi ndetse bamwirukana no mu ishyaka! Ibi bikaba bisa na bya bindi byabaye kuri PS Imberakuri rya Maitre Bernard Ntaganda na we wirukanwe na congres idasanzwe agasimburwa na Christine Mukabunani! Ese aka kavuyo kaba mu mashyaka kazatuma Abanyarwanda biyubakamo demokarasi koko cyangwa bazarushaho gutinya politiki bayibone nk’umukino uri extremely dangerous?

Ejo hashize twabageje ho inkuru ivuga uburyo Gen Habyarimana yirukanywe ku mwanya w’ubuyobozi bwa CNR-Intwari akaba asimbuwe na Theobald Rwaka. Kimwe mu byo uyu mugabo yaregwaga ni ugufatanya na Gen Mupenzi Jean de la Paix ngo hatabaye inama y’ishyaka yo kubyemeza. Nyuma yaho gatoya Mupenzi yatangarije itangazamakuru ko yagiranaga ibiganiro na CNR-Intwari kandi ko Rwaka na we abizi ndetse ko hari na emails zo kubihamya. Muri iki gitondo, Gen Habyarimana nawe yasohoye itangazo ryirukana Rwaka.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, ndetse dushingiye no ku makuru yari asanzwe ahwihwiswa, ni uko Rwaka yari yafatiwe ibyemezo mu nama yabaye kuwa 26 Nyakanga 2014. Rwaka , mu rwego rwo kwikura mu isoni yaratanguranwe  maze afatanyije na secretaire general bwana Emmanuel Hakizimana bahita basezerera Habyarimana. Ikintu gitangaje muri byose ni uko aba bagabo bose bafite uburyo buziguye cyangwa butaziguye bakoranyemo na FPR Inkotanyi. Ibi se byaba hari aho bihuriye no kubiba urujijo no kurangaza rubanda mu rugamba rwo kwibohoza?

Ikigaragara ni uko nyuma y’aho inama kaminuza yatumiwe na Faustin Twagiramungu ibereye amashyaka menshi yangiritse cyane n’ubwo bwose ihuriro CPC ryavutse. Umuntu akaba abona CPC imeze nk’aho yazanywe no gusenya ubumwe bwari busanzwe buranga Abanyapolitiki. RNC yacitsemo ibyara UDR ya Murayi Paulin, Ntaganda na Bakunzibake bararebana ay’ingwe ku buryo nabo bashobora kuvangura ingabo mu gihe cya vuba, none Rwaka na Habyarimana nabo baratandukanye nyuma y’aho Rwaka agaragarije inyota yo gusenya CNCD akinjiza CNR Intwari muri CPC. Dukomeze tubihange amaso.

Mwisomere namwe itangazo rya CNR-Intwari

Ubwanditsi

 

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ITANGAZAMAKURU: AMAHAME, AMATEGEKO-SHINGIRO BYA CNR-INTWARI NA DISCIPLINE NI INTAVOGERWA KURI BURI WESE MURI CNR-INTWARI

1. Hakurikijwe Amahame n’Amategeko-Shingiro bya CNR-INTWARI, Inama idasanzwe ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yabereye i Buruseri kuwa 26/07/2014. Inama ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yasuzumye imikorere, imigirire n’imyitwarire bidasanzwe bisigaye biranga Bwana Gakwaya Rwaka Théobald, Visi- Perezida akaba n’Umuvugizi wa CNR-INTWARI.

Inama ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yahamije bidasubirwaho ko:

 Amatangazo ya Gakwaya Rwaka Théobald n’ibyemezo biyakubiyemo byose ari ibye ku giti cye, ko ntaho bihuriye na busa na CNR-INTWARI yashatse kubyitirira yitwaje umwanya afite mu buyobozi bw’ishyaka. Aha turavuga nk’Amatangazo ya Bwana Gakwaya Rwaka Théobald yo kuwa 02/07/2014 no kuwa 06/07/2014 avuga ko CNR-INTWARI ivuye muri CNCD ngo ikaba isaba Bwana Twagiramungu Faustin ko ya kwinjizwa muri CPC, turanavuga n’itangazo rye ryo kuwa 10/07/2014 yise « Kuvanaho urujijo muri CNR- Intwari », rihamya ihirikwa ry’Umuyobozi mukuru w’ishyaka.

 Itangazo ryo kuwa 22/07/2014 ryashyizweho umukono rikanashyirwa kuri site ya CNR-INTWARI n’Umunyamabanga w’ishyaka Bwana Hakizimana Emmanuel ; ibikubiyemo byose birareba nyirabyo kuko byakozwe ubuyobozi bw’ishyaka butabizi.

2. Inama ya Biro Politiki ya CNR-INTWARI yasanze ariya matangazo yose n’ibyemezo biyakubiyemo byarakozwe kandi bitangazwa mu buryo bunyuranye n’Amahame ndetse n’Amategeko-Shingiro bya CNR-INTWARI; bityo bikaba nta gaciro na busa bigomba guhabwa.

3. Kubera imikorere, imigirire n’imyitwarire bibi kandi binyuranye cyane n’Amahame, n’Amategeko-Shingiro bya CNR-INTWARI, Biro Politiki ya CNR-INTWARI yemeje ko Gakwaya Rwaka Théobald ahagaritswe ku mwanya wa Visi-Perezida n’umwanya w’Ubuvugizi muri CNR-INTWARI. Iki cyemezo cyafashwe ku bwiganze bw’amajwi 5 ku 8 bitabiriye inama. Mu nyandiko ye, Habimana Théoneste,- ijwi rya 6-avugamo gusa ko niba Rwaka yarakoze amakosa, ubundi yakagombye guhanwa.

4. Abitabiriye Inama :

 Général Habyarimana Emmanuel, Perezida wa CNR-INTWARI, Perezida
w’Inama

 Gakwaya Rwaka Théobald, Visi-Perezida akaba n’Umuvugizi, wavuye ku
murongo wa skype ahamaze akanya gato

 Hakizimana Emmanuel, Umunyamabanga mukuru

 Abayizigira Marie Goretti, Commissaire,

 Baziruwiha Marianne, Commissaire.

 Murere Guillaume, Commissaire

 Ndanyuzwe Noël, Commissaire

 Habimana Théoneste, uhagarariye CNR-INTWARI mu Burayi bwo hagati
n’amajyepfo, wohereje ubutumwa bwanditse

5. Inama ya Biro Politiki yemeje kandi ko ibindi bibazo bihari birebana n’imikorere, imigirire na discipline mu buyobozi bukuru bwa CNR-INTWARI bizasuzumwa mu nama yayo isanzwe izaterana mu ntagiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2014.

Bikorewe i Buruseri, kuwa 26 Nyakanga 2014

 

Général Habyarimana Emmanuel

Perezida wa CNR-INTWARI Tél. 0041796715570/0041273065161
E.mail : em.hame@laposte.net

fichier pdf Itangazo rya CNR-INTWARI RYO KUWA 26.03.2014

Ka kavuyo muri CNR- Intwari dore icyo katuzaniye: Gen Habyarimana yahagaritswe ku buyobozi .

ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA CNR INTWARI, ABANYAMAKURU N’ABANYARWANDA BOSE.

Nyuma y’ icyemezo cya komite nyobozi cyo guhagarika Bwana  Habyarimana Emmanuel ku buyobozi bukuru bw’ishyaka , turamenyesha abayoboke bacu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibi bikurikira:
1)Nk’uko amategeko abiteganya,umuyobozi mukuru wungirije  Bwana Theobald Gakwaya Rwaka niwe uhita ahagarira ishyaka imbere y’amategeko  akaba n’umuyobozi mukuru waryo.
2)Abandi bagize komite nyobozi bazagumana inshingano  zabo bashinzwe ,ni ukuvuga ko  baguma muri komite nyobozi ku myanya bari basanganywe .
Mugire  amahoro, ubutwari no gukunda igihugu.
Bikorewe i Paris ku wa 27 Nyakanga 2014
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari
Hakizimana Emmanuel.
Bimenyeshejwe: 
Abagize Biro Politiki ya CNR Intwari  (bose)
Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC
Abahagarariye CNR Intwari mu Rwanda no mu ma fasi yose
IBISOBANURO KU MPAMVU ZITUMYE GEN.HABYARIMANA EMMANUEL YIRUKANWA MURI CNR-INTWARI
Bwana HABYARIMANA Emmanuel,
Nyuma yo kwitegereza imikorere yawe mibi yazanye umwuka mubi mu ishyaka ryacu, no gusuzuma neza amategeko atugenga uhagaritswe k’ubuyobozi bw’ ishyaka, kubera impamvu zikurikira:
1)Kuba ushaka gucamo ishyaka ibice wabigambiriye uheza bamwe ku mpanvu zidasobanutse.
Ibi bigaragarira mu nama watumije kuwa 26 Nyakanga2014 aho byagaragaragaye neza ko utifuzaga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’ishyaka Bwana Rwaka Gakwaya, vice-président, n’aba komiseri bamwe na bamwe bagaragaza ibitekerezo byabo. Ibi bikaba bitandukanye cyane n’amahame ya demokarasi CNR intwari iharanira. Ntitwaba turwanya igitugu ngo twimike ikindi mu ishyaka ryacu.
2) Kuba ushaka gutatira inshingano, ubwigenge n’amahame by’ishyaka ushaka kubyimurira mu mpuzamashyaka uyobora bityo CNR intwari ikaba yarahatereye agaciro.
CNR intwari yabaye nk’ ingwate y’iyo mpuzamashyaka aho itakigira uburenganzira bwo kuba yagira icyo ikora itabanje kubaza .
Ibi byerekana ko ushishikajwe gusa no kuyobora CNCD, ugatera CNR intwari umugongo.
3)Gushaka kuba nyamwigendaho kandi hari urwego rukuru ngishwanama rugomba kumenyeshwa ibyemezo mbere y’uko bifatwa.
Urugero rufatika ni ukuntu wimuriye inama za komité nyobozi i Bruxelles nyamara incuro nyinshi twagusabye kuba twahurira i Lyon ari naho hafi kuri benshi no kuri wowe, ariko ku cyemezo cyawe bwite warabyanze. Ibi bigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyo zikikubwiye.
4)Kubeshya inzego z’ubuyobozi za CNR intwari
Aha twakwibutsa ukuntu wabeshye iby ‘umutwe wa gisirikare utabaho kandi byari gushyira mu kaga abayoboke ba CNR intwari, n’abandi Banyarwanda, ukagirana amasezerano ya rwihishwa n’uwo mwagombaga gufatanya witwa MUPENZI kandi uzi neza ko akorana n’ubutegetsi turwanya. Ibyemezo nk’ibi bihubukiwe ntibikwiye mu ishyaka ryacu, kandi byanduza isura y’ ishyaka ryacu ikindi byadutwaye ingufu nyinshi mu gusobanura ibyo tutazi.
5)Kutita k’ubukangurambaga:
Ibi bigaragarira cyane ukuntu kenshi twagusabye mu ishyaka gukoresha meeting kugirango dusobanurire abanyarwanda umushinga wa politike dufite, nyamara warabyanze kandi byaratwaye ingufu nyinshi  abanyamuryango bitanze batizigamye kugirango ishyaka ryacu ribe koko Intwari.
Nk’umuntu nkawe uzi neza ingufu n’ubushishozi ndetse n’ubwenge gutegura umushinga nk’uyu bisaba nyamara byose wabihinduye ubusa. Ibi byose bigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyo zikubwiye ahubwo wagira ngo hari undi ukorera.
Tugushimiye uko ubyakirana ubutwari.
Harakabaho Intwari z’u Rwanda.
 Bikorewe i Paris ku wa 27Nyakanga 2014
Mu izina rya Komite Nyobozi,
Emmanuel HAKIZIMANA,
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari.
Bimenyeshejwe:
Abagize Biro politiki ya CNR Intwari(bose)
Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC
Abahagarariye CNR Intwari mu Rwanda no mu ma fasi yose
Inkuru dukesha veritas.info kuwa  28 Nyakanga 2014