Category Archives: News

IKIPE ISHEMA IVUTSE I LILONGWE/MALAWI: “ Nta wundi ubitubereyemo !“

00000000000000000000Jimy

NDAYISENGA Theoneste bakunze guhamagara ku kazina ka JIMMY uhagarariye Ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu gihugu cya Malawi

 

Nyuma y’Uruzinduko Abataripfana Padiri Thomas nanjye Nkurunziza Venant twagiriye mu gihugu cya Malawi,muri Gicurasi 2014, hari Abanyarwanda batari bake bakiriye neza ijambo twaganiriye ndetse rwose biyemeza no guhaguruka bashinga Ikipe Ishema . Biyemeje gutsinda ubwoba bakajya mu ruhando rwa politiki ku mugaragaro , bakereka abandi ko gushyigikira imigambi myiza y’Ishema Party ntawe bikwiye gutera ipfunwe ko ahubwo byerekana ubutwari bw’abanyapolitiki bashya batangiye kwigaragaza.  Ntabwo Abataripfana baje gukora politiki ishaje ya yindi yubakira byose ku mpuha no kunyurwa manuma ngo hari abandi babitubereyemo ! Ntabwo abataripfana babarizwa muri babanyapolitiki bakomeza kwishuka ngo hari abazungu bazadukuriraho Kagame twe twituramiye, ngo hari ingabo tutazi zizamanuka mu ijuru zikaturwanirira…!

Imyaka ibaye myinshi Abanyarwanda birukanswa , barasirwa mu mashyamba, banigirwa mu buhungiro, baterwa ubwoba, batwikirwa amazu, barandurirwa imyaka, abanyeshuri bavangurwa bamwe ntibafashwe na Leta kandi batabuze ubwenge bazira gusa ubwoko bwabo…”Koko iyo Umugabo akwirukankanye cyane agera aho akakumara ubwoba”. Ni ngombwa ko natwe duhagarara tugasuhuza umutima, tukiyemeza gufata inzira isubira mu Rwanda bidatinze. Kandi tukagenda tutububa, tugatahuka tudacuritse imitwe nk’ibihwagari, ahubwo tukagenda twemye, twiyemeje guhangara ubutegetsi bwa FPR bwubakiye ku iterabwoba, ikinyoma, irondakoko rikabije n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, kugeza tubutsinsuye izuba riva. Ibyo kandi tuzabigeraho mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 twizeye gutsinda. Inzira y’amatora adafifise  nikomeza gufungwa, tuzitabaza Revolisiyo ya rubanda idasesa amaraso, maze duhagurutse rubanda isezerere shishi itabona ubutegetsi bwahinduye abaturage inkomamashyi mu gihugu cyabo. Nk’uko umukandida wagenwe n’Ishyaka Ishema, ariwe Padiri Thomas Nahimana, adahwema kubitwibutsa “Ibyo biri mu bushobozi bwacu”. Si inzozi, ni IBISHOBOKA. Nta zindi ngufu zidasanzwe dukeneye ngo tubigereho uretse UBUSHAKE n’UKWIYEMEZA byacu gusa.

Tuboneyeho akanya ko gusaba Abanyarwanda bose batuye mu gihugu cya Malawi gushyigikira urubyiruko rugize iyi Kipe Ishema nshya. Turabararikira kandi gukurikiranira hafi gahunda z’Ishyaka Ishema  rigizwe ahanini n’Abanyapolitiki batigeze bijandika mu mahano yashenye u Rwanda kandi bakaba bafite imigambi mishya yo guhindura u Rwanda igihugu cy’amahoro cyubakiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya neza ibyiza byose by’igihugu.

Jimy

Jimmy na Melanie bahagarariye ikipe ISHEMA

Kimwe mu by’ingenzi Politiki yacu izashyira imbere, harimo  uguteza urubyiruko imbere, rugafashwa na Leta kwiga neza amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, nta kuvangura abana hashingiwe ku bwoko nk’uko FPR ibikora muri iki gihe. Abana batazashobora kwiga amashuri maremare, bazahabwa amahirwe yo kwiga mu mashuri agezweho y’ imyuga ku buryo buri mwana w’u Rwanda azigishwa umwuga wamutunga, yawukorera mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Reka twibutse ko mu by’ukuri iyi Ikipe Ishema yavukiye mu nkambi ya Dzaleka. Abanyarwanda b’impunzi mubarizwa muri iyo nkambi nimumenye rero ko Ishyaka Ishema ryabegereye, maze murishyire ku mutima, murigire iryanyu burundu, muri iki gihe no mu kizaza .

Tuboneyeho guha ikaze umuyobozi w’iyi Kipe Ishema ariwe Nyakubahwa NDAYISENGA Theoneste bakunze guhamagara ku kazina ka JIMY , kandi dutangarije rubanda ko ari we Uhagarariye Ishyaka Ishema ry’u Rwanda mu gihugu cya Malawi.

Ndayisenga Theoneste yavukiye mu Rwanda mu 1975. Akomoka i MUGINA mu Karere ka Ruyumba, ahahoze ari Perefegitura ya GITARAMA. Amashuri ya Kaminuza yayatangiriye muri ULK ayakomereza muri Chancellor College yo muri Malawi, ubu akaba afite impamyabushobozi ya Licence en Economie.

Tumwifurije kwisanzura mu Ishema Party maze agakoresha ingabire yahawe mu guharanira atizigamye ko  Abanyarwanda bose basubizwa ukwishyira ukizana bambuwe na FPR Inkotanyi yabashubije mu buja.

 

Harakabaho u Rwanda rwa twese,

Harakaganza Ishema ry’U Rwanda.

 

Mu izina ry’Ishema Party,

Venant NKURUNZIZA,

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’iyamamaza

Urupfu rwa Habyarimana: Aho bukera imizinga iravamo imyibano

indege1-300x176

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, ngo iperereza ku mpamvu n’uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye aba perezida babiri b’abahutu ari bo Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien ryaba rigeze ku musozo. Iri perereza ryavuzweho amagambo menshi ndetse ubutegetsi bwa Kigali bunashinjwa mu guhanura iyo ndege  bwo bwakoresheje itangazamakuru mu gukwirakwiza inkuru ko indege yari itwaye abo bayobozi bombi hamwe n’abari babaherekeje yarashwe n’igisasu cyaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe. Ababikurikiranira hafi ntibigeze barangazwa n’izo nkuru, kuko kuba FPR iregwa muri urwo rubanza byumvikana ko ibyo itangaza bitakwizerwa.

Ku rundi ruhande ho Abanyarwanda muri rusange bahejejwe mu gihirahiro imyaka ikaba ibaye 20 batazi uko byagenze. Baba Abahutu bageretswe ho kwiyicira Generali Habyarimana ngo kugira ngo babone uko bica Abatutsi( bivuga ko Habyarimana ari we wababuzaga kwica), ari n’Abatutsi biciwe ababo bivuye ku ndege yahanuwe bakaba bakeneye kumenya uwatumye bahekurwa, habaye guceceka no gutegereza icyo iri perereza rizageraho.

Iri perereza ryafashe indi ntera mu gihe Nicolas Sarkozy yari Perezida w’Ubufaransa akaba yaranashatse ko u Rwanda rwegerana n’u Bufaransa mu rwego rwo kwiyunga. Ku bwa Sarkozy Madame Habyarimana yateshejwe umutwe cyane. Cyakora aho Sarkozy aviriye ku mwanya w’umukuru w’igihugu Abafaransa bamutereye icyizere kubera ibintu bibiri by’ingenzi yakoze akiri ku ntebe. Icya mbere ni uko Sarkozy yahanganye n’igisirikare cy’u Bufaransa akananirwa kubeshyuza ibikorwa bya Leta ya FPR yavugaga ko operation Turquoise yakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu. Abasirikare bakomeye baramurakariye cyane ku buryo byamuviriyemo kudatorwa manda ya kabiri. Icya kabiri, Sarkozy mu gihe yakoraga campaign yakoze amanyanga akoresha amafaranga yahawe na Perezida Kadhaffi wa Libya, ndetse akabeshya umukecuru w’umuherwe witwa  Liliane Henriette Bettencourt na we akamuha amafranga yo kwiyamamaza. Ikibazo cy’uyu mukecuru cyaje kubyutsa byinshi bitari bizwi.

Uyu munsi rero ngo iperereza ryaba rigeze ku musozo ariko ababuranira Kigali bo baravuga ko ngo abo baburanira ari abere bityo ngo bakaba bagiye gutanga ikirego kuko babeshyewe.

Reka twibutse ko ikibazo cy’iyi ndege n’ubwo kitigeze gihabwa agaciro ariko gifite icyo gisobanuye ku mahano yagwiriye u Rwanda. Nta kuntu byakwemezwa ko indege yahanuwe ariyo mbarutso yateye genocide ugahana abakoze genocide nyamara ukirengagiza uwatumye itangira.

Fiat Justitia ruat caelum ( nihabeho ubutabera ijuru nirishaka rigwe).

Reka tubitegerezanye ubwitonzi, uko byagenda kose ikinyoma kiza muri ascenseur kikahagera vuba nyamara ukuri ko kuza na escaliers ariko kukahagera kukiri ukuri.

 

Abacamanza b’abafaransa barangije amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Thousands of Kenyans gather for rally, day after attacks

Odinga

Thousands of Kenyans rallied yesterday for an anti-government demonstration in the capital’s central park amid heavy police presence, with political and ethnic tensions high following weekend attacks in which over 21 were killed. PHOTO | NMG 

Nairobi, Monday. Thousands of Kenyans rallied today for an anti-government demonstration in the capital’s central park amid heavy police presence, with political and ethnic tensions high following weekend attacks in which over 21 were killed.

Opposition leader and former prime minister Raila Odinga has organised the rally to address what he says are major government failures, including worsening crime and insecurity, rising living costs, impunity, corruption and allegations of ethnic favouritism in government appointments.

Police were searching and screening supporters as they entered Nairobi’s Uhuru park, or “Freedom” in Swahili, an AFP reporter said.

The rally, the culmination of a series of countrywide demonstrations, is held on the July 7 anniversary of protests for multi-party democracy in the 1990s, a date heavy with symbolism and known commonly as “Saba-Saba” , or “Seven-Seven” in Swahili.

Police say they have deployed 15,000 officers to ensure the rally passes off peacefully, with the country already on high alert fearing attacks by Somalia’s Al-Qaeda-linked Al-Shabaab gunmen, who have vowed revenge for Kenya’s military presence in Somalia.

The Al-Shabaab claimed twin attacks in Kenya’s coastal region on Saturday night in which at least 21 were killed, the latest in a series of killings, although police blamed the Mombasa Republican Council (MRC), a group that campaigns for independence of the coastal region.

The Al-Shabaab also claimed responsibility for attacks last month at Mpeketoni. Survivors reported how gunmen speaking Somali and carrying Al-Shabaab flags killed non-Muslims.

Kenyan President Uhuru Kenyatta, however, denied that the Al-Shabaab were involved and instead blamed “local political networks” and criminal gangs, saying victims had been singled out because of their ethnicity. (AFP)

Source: http://www.thecitizen.co.tz/News/Thousands-of-Kenyans-gather-for-rally–day-after-attacks/-/1840340/2376062/-/u8v8c0z/-/index.html

Imicungire mibi n’ubujura mu bigo bya Leta bitumye Leta igabanya abakozi.

Nyuma y’uko mu minsi ishize abakozi 126 ba Banki nkuru y’igiuhugu basezerewe ku kazi mu buryo budasobanutse, noneho Leta ya FPR iremera ko igiye gukomeza guhagarika abakozi. Dore inkuru dukesha Igihe.com

 

Mu rwego rwo gutunganya imikorere ya guverinoma no kugabanya umutwaro w’ingengo y’imari ishyirwa mu mishahara y’abakozi ba Leta bitari ngombwa, hitezwe impinduka zigabanya bamwe mu bakozi baba basa nk’aho bakora akazi kamwe cyangwa inshingano bafite zitari ngombwa.

Nk’uko tubikesha The New Times, inyandiko ya Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo igaragaza ko izi mpinduka zitezwe muri uyu mwaka imari wa 2014-2015 zikurikiye ubushakashati bwakozwe ku bigo bya Leta hagati ya Kamena 2013 na Gashyantare 2014.

The New Times ivuga ko nta gushidikanya ko impinduka zizakora ku bakozi bamwe na bamwe, cyane cyane aho usanga hari abakora inshingano zijya gusa mu bakozi ba Leta, aho kuri ubu babarirwa ku bihumbi 94 mu gihugu hose.

Guverinoma y’u Rwanda yateganyaga gutanga miliyari 207 z’amafaranga y’u Rwanda ku mishahara y’uyu mwaka w’imari wa 2014-2015 mu gihe umwaka ushize bagenzeho zisaga miliyari 195.

Ubugenzuzi bwakorewe ibigo byose bya Leta bwagaragaje icyuho gihambaye mu miterere y’inzego za Leta, hakaba harafashwe umwanzuro wo kuzisubiramo.
Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rigaragaza ko hari ugukorana guke mu biro bitangukanye n’imyanya y’abakozi igenda yisubiramo cyangwa itari ngombwa.

Amakuru aturuka mu bakozi ubwabo, yagaragaje ko hari abakozi badakoreshwa cyane, ugasanga bahabwa inshingano nke cyane n’abakoresha babo, bituma akenshi bahemberwa ibyo baba batakoze mu mutungo wa Leta.

Gusa na none kandi birumvikana ko ibi ari byo byatumye Guverinoma ishaka impuguke ziturutse hanze zo gusuzuma imikorere y’abakozi ba Leta. Ikigo cyatoranyijwe gukora uyu murimo ni icyo muri Singapore (Singapore Cooperation Enterprise/SCE).

Itangazo riragira riti “ Impinduka ziri mu buryo bwo guhangana n’icyuho cyagaragajwe mu miterere y’umurimo mu bigo bya Leta no kubifasha kugera ku nshingano zabyo”.

Itangazo na none kandi rigaragaza ko abayobozi bakuru bungirije bashobora gukurwaho mu bigo bimwe na bimwe.

Rikomeza rigira riti “ Nk’igisubizo, guverinoma izagabanya ingengo yatakazwaga ku mishahara n’izindi nyungu bizazamura umusaruro. Impinduka zizafasha kongera ubushobozi n’intsinzi ku bigo bya Leta”.

Abazagerwaho n’ingaruka z’impinduka bazahabwa igihe cyo kwitegura gusezera bahabwe ibyo bagombwa n’amategeko byose.

Na none kandi impinduka zitezweho guhuza abakozi ku buryo bufatika binoroshye igenzura iryo ari ryo ryose ryakorwa ku bakozi no ku bushobozi bwabo.

Umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Edmond Tubanambazi, yemeje ko impinduka zitegerejwe mu gihe gito cyane.

Yasobanuye ko impinduka zizafasha guverinoma kwegereza zimwe mu nshingano abaturage bijyanye na gahunda ya Leta isanzweho yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Gaspard Mupiganyi, unuyobozi wa gahunda mu impuzamahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) yavuze ko kuba hagiye kuba impinduka zemewe n’itegeko nta kibazo gishobora kuvukamo.

Yagize ati “Umukoresha afite uburenganzira bwo kwirukana abakozi ariko bigomba gukorwa hagendewe ku itegeko. Hari amategeko yashyiriweho kurinda abakozi ba Leta n’inyungu bakwiriye kubona ku murimo bakoraga iyo birukanwe ; iyo ibi byose byubahirijwe, twe nta mpungenge tuba dufite”.

UMUNSI WO KWIBUKA INZIRAKARENGANE ZOSE WARI WATEGUWE NA NEW GENERATION LEADERS WAGENZE NK’UKO TWARI TWABYIFUJE.

Nouvelle-generation-300x199

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’amashyaka ya opozisiyo nyarwanda kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 gicurasi umwaka w’2014 amashyaka ane ya Nouvelle Géneration yafatanije gutegura no gushyira mu bikorwa umuhango wo kwibukira hamwe inzira karengane zose nta vangura nk’uko bimenyerewe ahandi.

Nk’uko byari biteganijwe kuri gahunda igikorwa cyo kwibuka cyari cyahariwe uwo munsi cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri 

Kiriziya Saint Charles , 15 Avenue Karreveld ,1080 Molenbeek mu mugi wa Buruseri mu gihugu cy’Ububiligi.

Uwo muhango ukaba warakurikiraniwe hafi n’anyarwandabenshi, en directe/live,kuri Radio Ijwi rya Rubanda kuva mu ntangiriro kugera ku iherezo.

Nk’uko twabimenyeshejwe n’ubuyobozi bw’iyo radio uwo muhango wakurikiranyewe n’amatsinda y’abanyarwanda atari munsi ya 200 ukurikije umubare wa za mudasobwa zakoreshejwe zikurikirana uwo muhango ni ukuvuga ko ari ikigereranyo cy’abantu byibura 600 bakurikiranye uwo muhango kuri radio.

Naho aho umuhango wari wabereye witabiriwe n’abantu bagera kuri 80.

Nk’uko byari biteganyijwe rero kuri gahunda, amashyaka ane yiganjemo abanyapolitiki bahuriye mu murongo wa Nouvelle Génération/New Generation yahuriye mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zo ku mpande zombi zazize amahano yagwiriye igihugu cyacu guhera ku itariki ya mbere Ukwakira umwaka w’i 1990 kugeza kuwa 31 Ukuboza 1994 nyuma ayo mahano agakomereza mu gihugu cya Zaire ariyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu hagati y’umwaka w’1996 kugeza mu mwaka w’ 2002 ndetse kugeza na n’ubu FPR ikaba igukomeje umugambi wayo mubisha wo guhiga abanyarwanda aho bayihungiye.

Ayo mahano akaba yariswe Jenoside mu ndimi z’amahanga ariko hakemezwa gusa iyakorewe abatutsi mu gihe iyakorewe abahutu igitegereje kwemezwa na Loni cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha

Tukaba twakwizeza abanyarwanda bose ko amashyaka ya Nouvelle Gération azafatanya n’abandi bafite ubushake mu guharanira ko n’iyo Jenocide yakorewe abahutu nayo yakwemezwa ndetse n’abayigizemo uruhare bagashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha.

Amashyaka yari yateraniye muri icyo gikorwa ni FPP-Urukatsa, ISHEMA Party, ISANGANO ARRDC- Abenegihugu ndetse na UDFR –Ihamye.

Hagaragaye kandi n’abandi bayobozi ndetse n’abayoboke bakomoka mu yandi mashyaka yari yaje kwifatanya natwe kwibuka abavandimwe bacu b’inzirakarengane twari twahariye uwo mu nsi. Intumwa z’imiryango ya sosiyete sivile nazo ntizatanzwe muri uwo muhango ndetse zihatanga n’ibitekerezo byubaka opozisiyo nyarwanda.

Nyuma y’igitambo cya Misa hakurikiyeho amasengesho mpuza matorero yahaye buri torero ryari ryaserukiwe umwanya wo gusengera inzirakarengane zose. Ayo masengesho akaba yarayobowe n’umupasteri wo kuruhande rw’itorero ry’abaprotestani ndetse n’intumwa yari yoherejwe na Sheikh ku ruhande rw’ idini y’abaislam nyuma hasoza amasengesho y’umusasaridoti wa kiliziya gatolika.

Gahunda y’amasengesho irangiye hakurikiyeho ubuhamya bw’abantu banyuranye baba abahutu cyangwa abatutsi bose bavuga ibyababayeho mu bwisanzure buhagije.

Nyuma y’ubuhamya bunyuranye bwakunzwe na benshi abari bitabiriye icyo gikorarwa bafashe akaruhuko baboneraho no gufata amafoto y’urwibutso.

Umuhango wo gufata amafoto y’urwibutso urangiye abari aho basubiye mu nzu bari bateraniyemo bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye ni uko abayobozi b’amashyaka yari yateguye icyo gikorwa bagerageza kubibonera ibisubizo bikwiriye.

Guhera mu ntangiriro kugeza ku musozo igikorwa cyaranzwe n’ituze ryinshi ndetse n’ubusabane busesuye bwaranzwe n’urukundo rutagira imbereka.

Abari bitabiriye icyo gikorwa bose bagaragaje ko kubera agaciro k’icyo gikorwa basanga umunsi umwe udahagije dore ko abifuzaga gutanga ubuhamya bari benshi ariko umwanya ukaba mugufi ndetse n’ababutanze bakaba barasanze umwanya bahawe utari uhagije bityo basaba abayobozi b’amashyaka yari yateguye icyo gikorwa ko ubutaha bazashaka uko batanga igihe kirenze umunsi umwe kugirango buri wese agabanye intimba imuri kumutima.

Iyi nkuru mwayiteguriwe kandi muyigejejweho na

AKISHULI ABDALLAH

Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya ” non-violence active” ihendutse kurusha intambara!

ERNOULT571179

Mu nyandiko  yiswe “Resistance: igisubizo k’ubutegetsi bubi nk’ubw’ingoma ya FPR” yasohotse ku rubuga ikazeiwacu.unblog.fr kuwa 19 Mata 2014, Jean Paul Romeo Rugero arahamagarira Abanyarwanda gufata intwaro bakarwanya ubutegetsi bwa FPR kuko ngo ariyo nzira yonyine ishobora kugamburuza Kagame Paul n’agatsiko k’abicanyi bigaruriye Abanyarwanda.

Reka ariko mbanze nibutse Romeo ko resistance bitavuga gufata intwaro gusa nk’uko asa n’ushaka kubitwumvisha kandi nyamara amaze kuduha ibisobanuro by’iryo jambo. Resistance ni ukwanga kwemera(Refusal to comply). Mu isomo ry’ubugenge (physics) resistance bivuga imbaraga zose zituma igikorwa gihagarara, izigitinza, cyangwa se zituma icyo gikorwa kitagerwaho nta nkomyi. Muri context turimo igikorwa kivugwa ni ubutegetsi bw’igitugu. Ni ukuvuga rero ko ari ukoresha revolisiyo ya rubanda igendeye ku matwara ya non-violence active, ari n’ufata intwaro agakuraho ubutegetsi bose baba bakoze resistance, kuko baba banze kwemera ubwo butegetsi.

Bityo rero byumvikane neza ko umuntu wese uhitamo kujya muri opposition nyayo aba ari muri resistance keretse uwaba ayirimo ku izina. Mpereye kuri ibi ndasanga ari jye ari na Romeo twemera ko ubutegetsi bwa FPR bukeneye kurwanywa, gusa ntiduhuza uburyo byakorwamo kabone n’ubwo twese turi muri resistance.

I.Inyandiko ya Romeo

Ku muntu wese ukurikirira hafi politiki ya opposition y’u Rwanda arabona ko inyandiko ya Romeo igamije gushungura igitekerezo cya revolisiyo ishingiye ku mahame ya non violence active. Hashize iminsi Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ritangaza ko umurongo nyawo ryahisemo wo kugeza Abanyarwanda ku butegetsi buzaca gatebe gatoki (cecle vicieux) y’ubwicanyi yaranze u Rwanda ari revolisiyo igendeye ku mahame ya non-violence active. Mu nyandiko itangiza Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yo kuwa 28 Mutarama 2013, twemeje ko “dushyize imbere inzira y’amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y’inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu’.

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda kandi ryakomeje gusobanurira abaturage impamvu twahisemo iyo nzira aho kwegura intwaro ngo turwane inkundura. Zimwe muri izo mpamvu zishingiye mu ngingo ebyiri nise feasibility (uburyo ibintu bishoboka) na sustainability (uburambe bw’umusaruro) ngiye gusobanura aha hasi. Nyuma y’aho buri wese araba asobanukiwe neza n’impamvu twahisemo iyi nzira ndetse abashe kwikorera igereranya hagati y’inzira zishobora kwiyambazwa mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu.

A.Uburyo ibintu bishobora gukorwa (feasibility).

Ubusanzwe abamenyereye iby’imishinga bita cyane ku mwitozo witwa feasibility study. Ni inyigo y’uburyo ibintu bizashoboka. Uribaza uti ese ko nshaka gutera kawa 1000 nzakenera amafaranga angahe? Aya amafaranga niyo akenewe ngo haboneke umurima, ingemwe, ifumbire, ayo guhemba abakozi, imiti yica udusimba, n’ibindi. Ikindi kandi ugomba kwibuka ko icyo ugamije atari ugutera kawa gusa, ahubwo ukeneye ko zizera ugatangira kugurisha ukabona inyungu. Ni ukuvuga ko muri iyo nyigo ugomba no kwiga amasoko ukareba uko ibiciro bihindagurika ukareba abandi bahinga kawa niba batazakubuza gucuruza n’ibindi.

Iyo iyi nyigo ikozwe neza igufasha gufata icyemezo cyo guhinga kawa cyangwa se kuyireka. Uyireka iyo ubonye ibyo uzakoresha (igishoro) biri hejuru y’ibyo uzasarura (igicuruzo).

B. Uburambe bw’umusaruro (sustainability).

Aha wibaza uburyo uzakomeza ugasigasira umusaruro wawe, uburyohe bwa kawa, isoko, … kugira ngo ukomeze wunguke ndetse bigufashe gutera imbere kurushaho. Ntacyo byaba bimaze uramutse wejeje toni 20 umwaka wa mbere hanyuma umwaka ukurikiyeho ukeza toni imwe. Ntacyo byaba bimaze kawa yawe itaye uburyohe kurusha iyo wari ufite mbere kuko nta wakongera kuyigura. Ni ukuvuga ko inyigo yawe igomba kugaragaza uko kawa izakomeza kubaho kugeza aho ugarurije amafaranga washoye ndetse ukunguka birushijeho. Ubwo twakoresheje urugero rw’ubuhinzi reka twibutse ko ugomba no kureba niba kawa yawe aricyo gihingwa gitanga umusaruro uruta ibindi bikorwa bishobora gukorerwa kuri ubwo butaka. Ibi nibyo bita kwirinda amakimbirane mu mikoreshereze y’ubutaka (land use conflicts). Ushobora gusanga byaguha inyungu nyinshi kurushaho kawa uyitemye ugahinga ibishyimbo cyangwa se ukahubaka inzu ikodeshwa!

II. Revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya non-violence active

Ni inzira ikoreshwa mu kuvanaho ubutegetsi bwigize kagarara mu gutoteza rubanda. Icyo isaba cya mbere ni uko abaturage basobanukirwa n’amahame yayo. Abaturage bagomba kubanza kumva ko aribo batanga ubutegetsi n’ubushobozi bukoreshwa n’ agatsiko kabategeka maze kakabakubitisha inkoni biciriye. Ubutegetsi bukenera imisoro n’amahoro ngo bubeho, bukenera umuganda w’abaturage, imirimo yose ikorwa n’abaturage rimwe na rimwe bakabeshywa ko bahembwa nyamara wareba ugasanga bahabwa intica ntikize mu gihe ababategeka bahembwa akayabo. Usanga abaturage aribo bakiriya (clients) b’amaduka n’ibindi bikorwa biha amafaranga agatsiko. Ibi byose ntibyajya mbere  abaturage banze kubitera inkunga. Igikuru muri byose ariko, abaturage nibo batora ababayobora. Niyo mpamvu twibutsa ko mu gihe cy’amatora ububasha bwose buba bwasubijwe rubanda.

Benshi muri twe twibuka umugabo Martin Luther King muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wahamagariye Abirabura kwanga kugenda mu modoka z’abazungu mu rwego rwo kwanga ivangura. Ibi mu Rwanda birashoboka cyane kandi  nta n’igiceri cy’ifaranga bigusaba ngo bikorwe. Na Romeo ubwe arabizi. Mu Rwanda hari inganda n’amahoteri, amaduka n’ama bus biha amafaranga abagize agatsiko. Uruganda rw’amata yitwa Inyange ni urwa madamu Jeannette Kagame. Ndamutse nanze kunywa amata ngahitamo kwinywera rutuku nta wankubita cyangwa ngo ayampe ku ngufu. Hari Bralirwa nayo iri mu nganda zizanira Agatsiko amafranga menshi. Nyamara nshobora kwanga kunywa biere nkanywa urwagwa, ninde uzaza kumpatira kuyinywa ? Birumvikana hari abazumva agatima karehareha bakumva batayireka. Ariko nyine niyo mpamvu ari urugamba nk’urundi, ntacyo wageraho utigomwe.

Hari ibindi bikorwa byinshi abantu bakora kandi bemererwa n’amategeko. Urugero umunsi umwe abadamu bose bo mu gihugu bavuze ko bagiye mu kwezi imihango) ntibajye ku kazi icyumweru byagenda gute? Tekereza abarimu bose mu gihugu barwaye mu nda umunsi w’ibizamini! Tekereza twese twanze kugenda mu ma bus ya FPR! Ese byagenda bite twanze kujya kureba umupira ko na FERWAFA yamaze gufatwa na FPR? Ibi ni ibintu bishoboka cyane kandi nta mafaranga dukeneye ngo tubikore igikenewe ni uko buri wese asobanukirwa n’impamvu yabyo. Na Romeo arabivuga ariko agasa n’aho atabisobanukiwe.

Ni ukuvuga ko urebye feasibility y’iyi nzira usanga ishoboka cyane kuko nta gishoro kinini bidusaba. Icyo dukeneye ni ukumara ubwoba abaturage. Wari uziko igihugu cy’u Rwanda ubu kibarirwa abasirikare bagera ku bihumbi ijana. Ni ukuvuga ko umusirikare umwe arinda abaturage 110. Twongeyeho polisi local defense n’inkeragutabara byagera hafi ku bihumbi 300. Ni ukuvuga ko ku baturage 37 haba hari umuntu umwe ushinzwe umutekano. Koko se urumva bidateye agahinda ko umuntu umwe apfukamisha abantu hafi 40 akabategeka kurya amazirantoki bakayamira bunguri? Habura iki? Akanyabugabo ko kuvuga ngo turanze. Ya resistance twavugaga.

Icyiza cy’iyi nzira ni uko nyuma yayo abagiye ku butegetsi nta myenda myinshi baba barimo, ntibaba kandi baritabaje ibihugu by’amahanga ngo bizabishyuze nyuma. Ikindi ni uko nta byaha baba bikoreye bityo baba bazi ko bashobora kuzava ku butegetsi ntihagire ubajyana mu nkiko. Baba barakoranye na rubanda ku buryo rubanda ibibonamo. Ntibagira iterabwoba akenshi rikunze kuranga abafashe ubutegetsi binyuze mu gisirikare.

III.Inzira y’intambara  mu kurwanya igitugu

Ni inzira ikunze kwitabazwa n’abantu benshi. Mu karere k’ibiyaga bigari yarakoreshejwe cyane muri Uganda, Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, u Burundi. Icyo dukwiye kwibaza ni ukureba niba ishoboka ubu mu gihugu cy’u Rwanda.

Iyo ugereranyije Intambara na ya nzira y’amahoro turangije kubona haruguru usanga isaba byinshi cyane. Isaba base arrière, ni ukuvuga aho abasirikare bisuganyiriza, bahagurukira ndetse bakahavurira inkomere, bakahogereza imbunda bakahakirira amasasu yatumijwe, n’ibindi. Kugira ngo iyi base iboneke hagomba kuba igihugu cyemera kuyitanga. Hagomba abasirikare bahagije kandi bahora biyongera kuko ari nako baba bapfa buri munsi. Hagomba amafaranga yo kugura ibibatunga, imyambaro, amasasu, imbunda nshya zigezweho, technology y’itumanaho, amaradio ya gisirikare, ibikoresho by’ubutasi. Intambara kandi ikenera na diplomacy iyisobanura. Mu by’ukuri ku bakunda intambara, kwica si icyaha, icyaha ni ukutamenya gutanga ibisobanuro. Abakora diplomacy rero bagomba kuba bemewe mu ruhando mpuzamahanga badahigwa, bagomba kuba bafite ibya ngombwa ngo babashe kuzenguruka amahanga basobanura gahunda zabo, bashakisha ubufasha n’ibindi. Kuzenguruka amahanga ntibikorwa ku maguru cyangwa ku gitogotogo nabyo bisaba amafaranga. Ubwo abashaka intambara nabo batubwira ibyo bafite uko bingana.

IV.Kuki nahitamo inzira ya revolisiyo ishingiye kuri non violence kurusha intambara?

Icya mbere base arrière yarabuze. Uganda niyo yaremye Kagame iramushyigikira. Kugeza ubu nta kigaragaza ko Roho mutagatifu azamanukira kuri Museveni akamutegeka ko agomba gufasha abarwanya Kagame. Tanzania ni igihugu cyikundira amahoro. Ikindi ubu perezida Kikewete asigaje imyaka ibiri gusa akigira muri pension. Ntashaka kwiteranya na Kagame werekanye ko ari umurwayi bagira inama akabyita igitutsi. Congo ni akaduruvayo gasa. U Burundi bwananiwe kwiyubaka ku buryo usanga atari ahantu hakwizerwa.

Uretse base arrière kandi ikibazo cy’amikoro kirakomeye. Imbunda zirahenda,amasasu arahenda imiti n’abaganga, diplomacy mpuzamahanga biragoye cyane kuyumvikasha ibibazo bya opposition idafite rubanda rwose ruyiri inyuma.

Tubaye nk’abasubiza amaso inyuma, FPR Inkotanyi yateje intambara mu Rwanda zivuga ko ziharanira uburenganzira bw’Abatutsi. Kugira ngo zifate ubutegetsi hari hasigaye mbarwa kuko abenshi bahaguye, hagwa abahutu batagira ingano ndetse n’abanyamahanga barishwe. Kubera ko FPR izi ko yafashe ubutegetsi ikoresheje imbunda igomba no kuburindisha imbunda. Ihora ikeka amababa uwo ari we wese kuko izi ko benshi batayikunda. Iyo iza kuba yarakoze igikorwa cya rubanda ntacyo yari kwikanga kuko rubanda yari kwibona mu musaruro wagezweho. FPR yagwatirije igihugu yemerera abayifashaga urugamba ibintu byinshi kugira ngo ibashe kubona ibikenerwa n’urugamba. Uyu munsi wa none gushaka kurwanya FPR bisaba kuyirusha diplomacy, abasirikare, imbunda n’amasasu. Ubwo uzashaka kuyirwanya azumve ko bishoboka, yego, ariko yereke Abanyarwanda uko uwo mushinga uri feasible, igihe uzamara n’uburyo umusaruro uzasigasirwa.

Gusa nanone iyo ngereranyije izi nzira zombi, nsanga iya mbere ariyo yarushaho kutworohera naho iya kabiri yo simvuga ko idashoboka ariko irasaba byinshi tudafite. Ikindi izakurura impunzi imene amaraso menshi twongere dusubire kuri case départ.

Umwanzuro

Mu gusoza rero nta shiti ko igisubizo cyihuse kiri muri revolisiyo ya rubanda ishingiye ku mahame ya non-violence active. Aya mahame atuma umuntu yambura umunyagitugu imbaraga nyamara atamukozeho. Nta tegeko rihana umuntu wanze kurya icyo adashaka. Revolisiyo igira imbarutso kandi muri iyi minsi hari ebyiri zishoboka:

Iya mbere ni uko Kagame ashaka guhindura itegekonshinga. Abanyamahanga bamaze kumwihanangiriza ko atagomba kugundira ubutegetsi nawe abizeza ko ariwe mutegetsi ntangarugero, ko azubahiriza itegekonshinga. Kuryubahiriza ni ukutongera kwiyamamaza. Ashobora rero gushyugumbwa agashaka kurihindura maze agasaba abaturage ngo bakore referendum. Ngiyo imbarutso ya revolisiyo kuko tuzahagurukira rimwe tukamuvugiriza induru maze abaturage 40 bakaba biteguye guhangana n’ushinzwe umutekano umwe uziha kubarwanya.

Indi mbarutso ishoboka ni amatora ya 2017. Kagame aramutse adahinduye itegekonshinga ashobora gushyiraho umuntu yizeye cyane azakoresha maze FPR ikamutangaho umukandida. FPR ntikunzwe na busa,nk’uko yabimenyereye nitsindwa amatora iziha ibyo kwiba amajwi bityo abaturage bamaze kurambirwa bayivunderezeho ubumara bw’umujinya yabateye imyaka ikaba ibaye 20. Ng’uko uko umukandida uzaba yatanzwe na opposition kandi Ishyaka Ishema ryarangije kumugena, azagera ku butegetsi maze akimakaza ingoma y’amahoro. Ibi nta base arriere bisaba, diplomacy ubwayo irikora kuko ntawavuguruza abaturage bavuze ijambo ryabo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.  Ninde utabona ko uyu ari umushinga ujya mbere?

ICYITONDERWA : Ushaka kumenya neza ibyerekeye Revolisiyo ishingiye ku mahame ya non-violence,agasobanukirwa uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa,  yakurikira ibiganiro 10 byitwa Inzira y’amahoro Radiyo Ijwi rya rubanda yagiranye na Padiri Thomas Nahimana , Umuyobozi w’Ishyaka Ishema, akaba n’Umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

Muragahorana Ishema

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa.

Umuvugizi wa Kongere y’ISHEMA 2014.

ISHEMA ry’u Rwanda.

 

 

Shame on you Tufts, Harvard, MIT, Brandeis, and Stanford! You have sold your credibility to crown Kagame with a tenured professorship of dictatorship of the 21 century.

Image

Kagame at Stanford Univeversity on last Friday. By this malign smile he will make you fall for him. Do you really want to know what he has in his mind? All you need is to remind him that he has killed Rwandans since October 1, 1990, sacrificed Tutsi to take the power and captured and sold Eastern Congo to the West to maintain himself finacially sound and wants to change the constitution so that he takes another 7-year term in office. He will show you his real nature which is nothing less than criminality. Admin

By Theogene Rudasingwa

President Kagame addresses Stanford University students last Friday

Paul Kagame has been touring top American universities giving speeches deceiving unsuspecting students and uncaring top brass at these academic institutions about what he calls accomplishments of his reign: peace, human rights, democracy, development, etc. This is vintage Kagame: he has the whole Rwandan population under lock and key, assassinates and imprisons dissenting voices, and then goes to the land of his benefactors to taunt the West as if to say, “I do what I want, you can go to hell!”

Other than his love of a million dollar luxury travel (money that ends in his private pockets because he rents the private jets bought on public money to the Rwandan state) and expensive $20k a night hotel, and an opportunity to visit his children studying here in the USA, Kagame seems to be thrilled to receive honorary doctorates and rub shoulders with academics. For a man who never stepped in a university out of indiscipline, and not lack of intelligence, has he discovered that universities are useful centres of learning, contributing to human progress?

Universities have historically been places where intellectual freedom, openness, and innovation have been nurtured. It is then ironical that Kagame, the enemy of freedom and openness in Rwanda, would be welcomed to Harvard, Tufts, MIT, Brandeis, and Stanford to extol the same values that he lacks and fights. He should be grateful to Tony Blair, Bill Clinton, Michael Porter, Rick Warren, Michael Fairbanks and other hired mercenaries whose greased hands can return favours that enable him to hobnob with academics who do not care about the plight of Africans.

Of late Kagame has not been received with fervour at U.S. State Department and the White House. He must be secretly lamenting that. Universities provide an alternative opportunity to be around here, and to continue his campaign of deceptions and denials. On this particular trip he seems to be indirectly telling his strongest supporter, the United States, that he will change the constitution, and run for as long as he wants, and nobody will stop him.

Nobody should ever not take Kagame’s threats seriously. He has killed and waged wars with impunity. He is fond of saying privately that the West and the so-called international community lack the interest and will to stop him from doing what he wants.  He is right in this regard but wrong in another sense. Rwandans have the interest and will to stop and reverse the effects of his murderous madness.

And when that happens, and Kagame survives the coming change in Rwanda, Tufts, Harvard, Brandeis, MIT and Stanford should perhaps crown him with a tenured professorship of dictatorship. After all, he has stolen enough money to offer generous endowments to these otherwise prestigious but heavily commercialized institutions. Shame on you Tufts, Harvard, MIT, Brandeis, and Stanford!

Dr Theogene Rudasingwa is a former Rwandan ambassador to the United States who now lives in New York after falling out with President Kagame. He is a member of Rwanda National Congress (RNC)one of the opposition political organizations.

 

John Paul II, John XXIII declared saints.

Image

VATICAN CITY – Pope Francis on Sunday proclaimed John Paul II and John XXIII as the Catholic Church’s newest saints at a ceremony joined by hundreds of thousands of pilgrims for the two pontiffs who helped shape 20th century history.

“We declare and define as saints the blessed John XXIII and John Paul II,” the Catholic leader said in a Latin prayer, as pilgrims and foreign dignitaries massed in St Peter’s Square applauded and chanted: “Amen!”

In his homily, Francis praised them as “men of courage” who worked “in renewing and updating the Church”.

“They were priests, bishops and popes of the 20th century. They lived through the tragic events of that century but they were not overwhelmed by them.

“For them, God was more powerful,” he said.

Pope emeritus Benedict XVI, 87, who last year became the first pontiff to step down since the Middle Ages, made a rare public appearance in his white papal cassock and Francis embraced him before the ceremony.

Francis was co-celebrating the mass with Benedict XVI and hundreds of bishops and cardinals — the first time that two living popes said mass together.

It was also the first time that two Catholic Church leaders were being declared saints on the same day.

Commentators defined the event as a “four-pope day” and the Vatican said 800,000 people followed the event in Rome, including 500,000 in and around St Peter’s Square.

Many faithful waved the red-and-white flags from John Paul II’s native Poland and some wore Polish folk costumes while one pilgrim held a banner reading: “Two pope saints in heaven, two in St Peter’s Square”.

“We are followers of all four popes who have all been close to the people. This is an historic day but one that you really feel inside,” said Luisa Tomolo, an Italian revelling in the festival atmosphere.

Thousands watched the ceremony on giant screens set up in picturesque spots of Rome, witnessing an unprecedented event seen as a way of uniting conservative and reformist wings of Catholicism.

John Paul II was hugely popular but was also a divisive figure who alienated many leftist Catholics during his 27-year reign and has been criticised for turning a blind eye to revelations of child sex crimes by priests.

His support for Marcial Maciel, the Mexican founder of the Legion of Christ movement who was revealed to be a serial sexual predator, was particularly controversial.

‘Fighter for freedom’

Source: http://www.monitor.co.ug/News/World/-Popes-John-Paul-II-and-John-XXIII–declared–saints/-/688340/2295048/-/dptlms/-/index.html

Ese Kizito Mihigo ashobora kwemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze ?

Image

Turibuka twese uko Kizito Mihigo yatewe hejuru mu minsi ishize birurutse ku ndirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » yahimbye agamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose nta vangura. Benshi barumiwe bumvise ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero, bakamubura mu mihango yo kwibuka Jenoside ku ncuro ya 20,yabaye ku italiki ya 7 Mata 2014. Abanyarwanda batagira ingano baratunguwe ubwo Polisi yemeraga ko ariyo imufunze,ngo kuko akekwaho ibyaha bikomeye cyane bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu. Kugira ngo polisi yikure mu isoni yagombye gukora ibidakorwa ijyana Kizito Mihigo imbere y’itangazamakuru ngo yishinje ibyaha byose(nk’aho ari mu rukiko) byari bimaze kuvugwa n’umukuru w’abapolisi Kizito adahari !

Naho taliki ya 21 /4/2014 Kizito yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere asomerwa ibyaha byose akurikiranyweho aribyo :

*Kugirira nabi ubutegetsi buriho

*Kugirira nabi umukuru w’igihugu

*Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba

*Ubugambanyi

*Gucura umugambi wo kwica

Nanone Kizito yabajijwe niba « yemera icyaha » avuga ko ahisemo kuzaburana nk’ubyemera byose, imbaga yari ihateraniye irumirwa ! Nibwo rero benshi batangiye kwibaza ibibazo byinshi nk’ibi bikurikira:

1.Ese uwiyemereye icyaha imbere y’urukiko aba agikeneye umwunganizi mu mategeko (Avoka) ?

Iyo ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ukagezwa imbere y’urukiko, usomerwa imyirondoro yawe kandi ukamenyeshwa ibyaha ukurikiranyweho. Icyo gihe umucamanza akubaza niba wifuza kuburana nk’uwemera icyaha(plaider coupable) cyangwa se nk’utemera icyaha(plaider non-coupabale). Nizo nzira ibyiri ziteganywa n’amategeko.

Iyo uhisemo inzira yo kuburana nk’utemera icyaha ubwo nyine mu gihe cy’urubanza Ubushinjacyaha buba bugomba gutanga ibimenyetso byerekana ko ari wowe wakoze icyo cyaha, nawe ufatanyije n’umwunganizi wawe (Avocat)mukagomba gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyo byaha bitabayeho cyangwa se ko atari wowe wabikoze, nyuma umucamanza agafata umwanzuro (guca urubanza), akemeza ko akurikije ibirego n’ukwiregura asanze icyaha kiguhama cyangwa se kitaguhama. Uhamwe n’icyaha ahabwa igihano giteganywa n’itegeko, udahamwe n’icyaha akagirwa umwere ndetse hakaba n’ubwo yagenerwa impozamarira !

N’iyo wiyemeje kuburana nk’uwemera icyaha ukenera umwunganizi mu mategeko kuko ugomba kuburana werekana ibimenyetso bihamya koko ko icyo cyaha wagikoze, ukerekana igihe n’aho wagikoreye , uko wagikoze, byaba ngombwa ukerekana n’abo mwagifatanyije.

Iyo wakoze icyaha koko, ugafatwa ugashyikirizwa urukiko, kuburana nk’uwemera icyaha bishobora kuguha amahirwe yo kwihutisha urubanza (nko mu Bufaransa ho rushobora no kutabaho), no kugabanyirizwa ibihano cyane.

Gusa muri « Affaire Kizito » abantu bakomeje kwibaza niba koko ibyaha Kizito Mihigo yemera yarabikoze cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.

2.Ese Kizito Mihigo ashobora kwemera ibyaha atakoze ?

Hari impamvu zizwi zishobora gutuma umuntu yemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze. Reka tugaragaze izi enye z’ingenzi zikurikira :

(1) Gushaka kumenyekana

Hari abantu basonzeye cyane kumenyekana bakumva kwandikwa mu binyamakuru, kuvugwa ku maradiro no kugaragara ku matelevisiyo byatuma baba aba STAR . Byagaragaye nko mu gihugu cya Amerika aho Insoresore zisonzeye kuba Ibyamamare zishyira mu maboko Polisi iri gushakisha abakoze ibyaha bikomeye runaka, nyuma bikaza kugaragara ko ataribo bakoze icyo cyaha, ariko bo baba bageze ku mugambi wabo wo kumenyekana !

Kizito Mihigo ntabwo yabarirwa muri bene abo kuko we yari asanzwe ari Icyamamare , bikagerekaho ko yari azwi nk’umwana warezwe neza, ukunda Imana kandi ukunda n’abantu, akaba nta kindi yifuzaga uretse ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kumenyekana nabi nta cyiza byamuzanira.

(2)Gushaka guhishira undi muntu ukomeye

Haba ubwo umuntu yiyemerera ko yakoze icyaha runaka mu by’ukuri ari uburyo bwo gukingira ikibaba undi muntu w’umukire cyangwa w’umutegetsi wagikoze ariko kugezwa imbere y’urukiko kwe bikaba byakwangiza byinshi. Icyo gihe uwemeye icyaha aba ari mu kiraka, arabihemberwa, mu ibanga. Ibyo kandi biba bibangamiye umurimo w’ubutabera kuko ubucamanza buba buhannye utarakoze icyaha mu gihe uwagikoze akomeje kwidegembya, akaba ashobora no gukora ibindi byaha hagati aho.

Mu kwemera icyaha kwe, Kizito Mihigo ntawe tubona yaba ari kugerageza gukingira ikibaba.

(3)Kwemera ibyaha ku gahato

Mu bihugu bikoresha iyicarubozo mu bugenzacyaha nko mu Rwanda, umuntu ashobora kwemera ibyaha atakoze kubera ko amagara amuriye, agahitamo kubyemera kugira ngo inkoni zigabanuke, ahumeke.

Abagize akaga ko gufungwa na FPR muri buriya buryo bemeza ko ibyo Kizito Mihigo avuga muri iki gihe ari amatakirangoyi masa, nta kindi.

(4)Gushinja abadafite aho bahuriye n’icyo cyaha

Umuntu ashobora kwemera icyaha atakoze kugira ngo abonereho uburyo bwo gushinja ubufatanyacyaha abandi bantu ashaka kugirira nabi. Aha niho « Affaire Kizito » ikwiye gushakirwa.

Si ukuvuga ko Kizito Mihigo ari we ubwe ushaka kugira abo ahemukira ahubwo biragaragara ko Paul Kagame n’Agatsiko ke bafite urutonde rw’abantu bagomba gukurwa mu nzira hifashishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Kandi rero byaragaragaye ko Kizito Mihigo yarangije gucirwa urubanza ataranaburana, kuko ashinjwa gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR kimwe n’abayobozi b’Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard! Si abo kandi gusa bari muri “viseur” ya FPR-Kagame.

3.Uru rubanza rwa KIZITO rugamije iki mu by’ukuri?

Nibyumvikane neza : Urubanza rwa Kizito na bagenzi be ni urubanza rwa politiki rufite intego za politiki rugamije kugeraho .

(1)Biragaragara ko hari abanyapolitiki ba Opozisiyo bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakorana na FDLR kugira ngo bacirwe imanza bitwa « aba terroriste » bityo amahanga ntakomeze kubafasha cyangwa kubagirira icyizere cyangwa impuhwe.

(2)Uru rubanza rugamije guha ireme urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya , kugira ngo amahanga areke gukomeza kurushinja Paul Kagame n’abicanyi be ahubwo bigaragarire bose ko uwo muntu koko ari umugizi wa nabi wari ukwiye kunigishwa ikiziriko.

(3)Urubanza rwa Kizito Mihigo rugamije gutegura impfu z’abandi banyapolitiki ba opozisiyo bagiye kwicwa mu minsi iri imbere ariko urupfu rwabo rukabanzirizwa no kwambikwa ibara n’urukiko rugomba kubahamya icyaha cyo kuba abanzi b’u Rwanda ! Amazina y’abo banyapolitiki azahishurwa mu gihe cy’urubanza rwa Kizito Mihigo.

(4)Uru rubanza rugamije « gukiringa » (travestir)  amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Kugira ngo Perezida Kagame cyangwa Umugore we Jeannette Nyiramongi bazashobore kongera kwiyamamaza mu 2017, birabasaba gutangira kwikiza abo batekereza bose ko bafite ubushobozi bwo kubabangamira. Muri abo, Kizito Mihigo nk’umusore w’umututsi wacitse ku icumu ukunzwe cyane n’abanyarwanda b’amoko yombi yafashwe nka « menace très sérieuse». Mu kumukura mu nzira hakiri kare, Agatsiko kazabishingiraho kikize n’abandi batari bake : abari mu gihugu n’abari hanze, abasivili n’abasilikari bakuru, abari mu buyobozi n’abataburimo…. bakekwaho kuba batakwitabira umugambi wo kuyoboka no gushyigikira « Dynastie Kagame » Mu by’ukuri Paul Kagame akeneye kandi yiteguye gusimburwa n’umugore we, nyuma uyu na we akazasimburwa n’umuhungu we CYOMORO, bikagenda bityo ingoma igihumbi ! Abakekwaho kuba batazashyigikira uyu mugambi, nibo« Banzi b’u Rwanda bashya» Agatsiko kagiye guhiga bukware.By’umwihariko Abatutsi bahoze mu Rwanda  ni bo bagiye kongera kubona ishyano. Abashishoza barangije kubona ko iyi « Affaire Kizito » ari intangiriro  y’inzira ndende !

4. Uruhare rwa Kizito Mihigo muri iyi kinamico ni uruhe ?

Kizito Mihigo ni umwana w’imfubyi. N’ubwo inganzo ye yari imaze kumugira icyamamare, akaba akundwa na benshi, simpamya ko hari umuntu afite wamwitangira bikomeye akiruka ku idosiye ye ,kabone n’ubwo yabizira. Uyu mwana niwe Paul Kagame ahisemo kugira igitambo, kumugaraguza agati no kumuhindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, nyuma byose bikazasozwa no kumucuza ubuzima.

Kizito rero, Kagame yamuhaye guhitamo hagati y’ibintu bibiri gusa: kwicwa nk’igikeri gihonyowe n’ikamyo cyangwa gukora ibyo bamutegetse BYOSE.

Mu minsi Polisi yamumaranye yitwa ko yaburiwe irengero, Kizito yeretswe ko ashobora kwicwa ntihagire umubaza kandi isi igakomeza ikazenguruka!Ibyo Kizito yarabyiboneye, abyumvira mu mubiri we utarabuze gusogongezwa ku cyo iyicarubozo bisobanura.

Kizito yeretswe kandi ko aramutse yemeye kwigerekaho ibyaha byose bamubwiye no gushinja ubufatanyacyaha abo bamutegetse BOSE yabaho ndetse akaba yanagororerwa ibirenze ibyo atunze ubu.

N’iyo umutimanama wa Kizito waba umwumvisha ko imikino y’ubugambanyi nk’iyo idakwiye, iyo amagara atewe hejuru ntawe utagerageza gusama aye !

Hari ibimenyetsto byinshi byerekana ko ukwemera icyaha kwa Kizito kurimo ikibazo gikomeye. Iby’ingenzi muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira :

(1)Kujyanwa imbere y’itangazamakuru ngo abe ariho yemerera ibyaha kandi bibujijwe n’amategeko

(2)Kwemera ibyaha bwangu atiriwe arondora ibyo aribyo akavuga gusa ngo « ibyo bavuze byose ndabyemera »

(3)Gushinjwa n’abaministri nka Protazi Mitali mbere y’uko urubanza rutangira

(4)”Propagande” idasanzwe yo guharabika Kizito Mihigo yakozwe na FPR mu binyamakuru byo mu gihugu n’ibitangazamakuru mpuzamahanga

(5)Kuba Avocat wa Kizito, Maître Shema Gakuba Charles,  yarageze aho akanga kumuburanira kandi byakagombye kutamugora cyane kuburanira uwemera icyaha.

*Bishatse kuvuga ko ibyo Kizito Mihigo yemera mu ruhame binyuranye n’ibyo avugana na Avocat .

*Bisobanuye ko Kizito yifuzaga ko Avocat we yamurwanaho akamuburanira mu buryo bwo guhangana n’ubutegetsi , Avocat yarabitinye .

*Avocat yarangije kubona ko iyi dosiye “itekenitse” gusa, ntacyo afite cyo kuburana.

*Bishobora no gusobanura ko uyu Avocat yashyizweho « pression », agahatirwa kwinjira muri uwo mukino wa FPR yabona bimugoye akabyanga ku munota wa nyuma.

Uko byamera kose uriya Avocat azi byinshi . Niba atari uwo mu nda y’ingoma, dore ko yahoze ari umusilikari wa APR, nareba nabi na we mu minsi mike iri imbere araba yaburiwe irengero.

Umwanzuro

Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, ibyo kwemera icyaha birasa no kugerageza gucuma iminsi, mbese aribwira mu mutima we, ati: ningira amahirwe nkabona bukeye, yenda ejo sakindi izaba ibyara ikindi. Muri make Kizito Mihigo ni umusore uri mu mazi abira, ari mu kaga gakomeye , abamukunda ntibakagombye gukomeza KWITURAMIRA gusa ! Abanyapolitiki ba Opozisiyo nabo ntibakwiye kurangara ngo bibwire ko “Affaire Kizito” ari ikibazo gisa n’ibyo dusanzwe tuzi ! Dukwiye kukiganiraho no kugikurikiranira hafi.

 

Padiri Thomas Nahimana,

Ishema Party.

 

Erega njye “si ndi Umunyarwanda, ndi Umuhutu”J de Dieu MUSEMAKWELI

Kimwe mu byarangaga Umunyarwanda harimo kwanga umugayo. Kandi si Umunyarwanda gusa, ahubwo yari umuntu wese w’imfura, dore ko “ubupfura butagira ubwoko” nk’uko muri buri bwoko haba inyanda, imfunya n’imfura mbi. Kimwe mu byerekana ko Abanyarwanda bamwe batacyanga umugayo ni ziriya mbabazi abategetsi b’Abahutu bategetswe na Kagame gusaba ngo mu izina ry’Abahutu bose, kuberako ngo ari abicanyi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi.

Ubona koko habure n’umwe, babiri se cyangwa batatu batinyuka kubwira Kagame bati “Oya ntitubikora, kubera ko ari amafuti, nushaka utuvane ku kazi, udufunge cyangwa se utwice” ? Rwose, habure n’umwe ? Ni akaga, ni ishyano u Rwanda rugushije. Nyamara mu mateka y’u Rwanda n’ayo mu bindi bihugu byo ku isi, ntihabuze ingero bari kwibuka, bikabatera ubutwari bwo kuzikurikiza, rwose bakavanira Kagame inzira ku murima izuba riva.

Ese ntibabona ko mu maso ya Kagame icyaha cy’Umuhutu ari uko ari Umuhutu nyine ? Bisubiye nk’uko byari bimeze ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, nk’uko Gashakabuhake wo muri Afurika y’Epfo yazizaga Abirabura ko ari Abirabura, nk’uko Hitler yazizaga Abayahudi ko ari Abayahudi. Iryo ni ryo rondakoko ry’ukuri, ngicyo ahubwo icyaha cy’inkomoko, ureke ibindi.

Gusaba imbabazi umuntu ukuziza icyo uri cyo ni uguta igihe no kumwoshya kuko ahubwo bituma akeka ko ari mu kuri. Iyo umaze gutuma akeka ko ari mu kuri, noneho “asya atanzitse”. Kera abagabo bagikubita abagore, hari abagore bamwe wumvaga bavuga bati “nankubite nyine, none se ko yankoye, byagenda bite ?”. Haba n’imvugo yabaga mu muco w’Abashinwa yagiraga iti Kubita umugore, niba utazi icyo umuhora, we aba akizi”. Imitekerereze nk’iyo ikomoka ku myumvire mibi y’icyo bivuga kuba umwari, umutegarugori, umusore, umugabo no ku myumvire mibi y’uko abashakanye bagomba kubana. Icyo gihe rero ntacyabuza umugabo gukomeza guhonda umugore, ndetse yashaka akamwica.

Iby’Abahutu mu Rwanda ni aho bigana. Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, kwica Umuhutu cyangwa kumwambura ibye nticyari icyaha. Igihe Abarabu n’Abazungu batundaga Abirabura bakajya kubagira abacakara (traite négrière, commerce des esclaves), abo Birabura bashoboraga gupfa uko bashatse, bagatumba bubeba (nk’imbeba), ibyo ntacyo byabaga bivuze. Ngaho rero aho Abahutu bo mu Rwanda bagiye gusubira.

Tugarutse ku bagore bakubitwaga n’abagabo, hari n’uwamaraga gukubitwa, umugabo akamubaza ati “wandakariye ?”. Umugore agasubiza ati “Nabarakarira nte se kandi mwankonsoraga ?” Iby’Abahutu bo mu Rwanda ni aho bigana. Kuva ubu ingoma ya Kagame izajya ifata Abahutu, ibakorere ibibi byose bishoboka, ivuge ngo iri kubakosora ubusembwa karande bavukana cyane cyane ubwo kuba abajenosideri. Abahutu bagiye gusubizwa kuri ya mvugo ya kinyarwanda ngo “Umwami yica so, ukamutura” kugirango nawe atakwica. Kandi koko ni ko byagendaga. Mu Rwanda no mu Burundi, iyo wajyaga gufata umurambo w’uwawe wiciwe ibwami, wagombaga kugenda useka kandi witwaje inka yo gushima, hato batavuga ngo warakariye umwami. Ngaho rero aho u Rwanda rusubiye.

Icyakora hari abandi bagore bihagararagaho, bakanga gukubitwa bakabwira abagabo bati Urashaka kunkubita, aha ngo urankosora ? Uragakosorwa n’inkuba ! Ngicyo igisubizo kigomba guhabwa ingoma ya Kagame.

Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, Abahutu barakubitwaga kakahava. Ikiboko cyararishaga. Ubwo kandi bakubitwaga ku kibuno, baryamye bubitse inda, bamanuye ikabutura, ipantalo cyangwa akenda babaga bambaye. Hari n’abakubitirwaga imbere y’abagore n’abana babo. Bamwe bahitagamo guhunga bakajya muri Uganda no muri Tanzaniya kuko ari ibihugu byakolonizwaga n’Abongeleza. Ntibajyaga i Burundi cyangwa muri Congo kuko naho hategekwaga n’Ababiligi’ kandi Ababiligi n’Abatutsi, “umwe yabaga ari icyitso, undi ari gatozi”. Igihe cyarageze ariko, Gahutu yanga gukomeza gukubitwa. Urebye uko ibintu biri kugenda bihindagurika mu Rwanda, noneho si ugukubitwa gusa, ahubwo agiye gusubira ku ngoyi, ayirambeho.

Muri uko gukubitwa kwabo, hari abandi bagore wumvaga bagira bati “ankubite se, ankubite igitenge, ankubite se akanyama ?” Kuba umugabo ahahira urugo bimuha uburenganzira bwo gukubita umugore no kubuza abana amahoro ? Oya rwose, habe na busa. Niba umugabo ari umutwe w’urugo, umugore ni umutima warwo. Kimwe kiryamiye ikindi, umubiri wose wahababarira, ndetse bikaba byawuviramo n’urupfu. U Rwanda rero ni ho rugana.

Iriya gahunda “Ndi Umunyarwanda” igejeje u Rwanda aho benshi mu Batutsi bumva ko aribo Banyarwanda bonyine. Umuhutu azajya aba umunyarwanda ari uko Abatutsi babimwemereye. Icyo gihe kandi nabwo, azaba ameze nk’inyana y’insindirano. Ngo “Ironka, ntitsimba”. Abatutsi bazajya bamugerera, bamuhe utuvungukira ku byiza by’u Rwanda, batumukubitireho, bagerekeho n’inshyuro aka wa mugani wa kinyarwanda ngo Umwana w’umuja akubitirwa ku mazi nyina yavomye.

Ni byo Kagame yatangiye avuga ko “u Rwanda rubana n’abarwishe”, ko muri leta ye harimo abajenosideri, ko nta kundi gufungura urubuga rwa politiki kuruta ibyongibyo. Ubu rero kugirango Umuhutu azabone ishuri cyangwa akazi mu Rwanda, kabone n’ubwo kwaba ari ukwikorera ku giti cye, kugirango azabone uburenganzira nk’ubw’Abanyarwanda b’ukuri, ni ukuvuga Abatutsi, ni ineza azaba agiriwe. Ibyo nabyo si iby’ubu kuko ariyo mitekerereze dusanga mu mabaruwa 2 y’abagaragu b’ibwami yo mu w’1958, mu migambi n’imigabo (statuts) y’ishyaka rya UNAR, akaba ari nayo mitekerereze mu by’ukuri ya FPR-Inkotanyi.

Ngaho rero aho u Rwanda rugana. Kera Abatutsi n’Abahutu banenaga Abatwa. Bivugwa ko Umutwa yigeze kunyura munsi y’urugo rw’abandi bugorobye mu kabwibwi, nyiri urugo amwumvise arabaza nk’uko byagendaga mu muco wa kinyarwanda ati “Yewe muntu utambuka uri nde ?”. Undi arasubiza ati “Erega sindi umuntu, ndi Umutwa”. Igihe kiregereje rero ngo Umuhutu w’i Rwanda ajye avuga atiErega sindi umunyarwanda, ndi Umuhutu”. Kuri radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, bazajya bavuga amakuru y’ahabaye impanuka y’imodoka bagira batiHakomeretse Abanyarwanda batatu n’Abahutu umunani

Umwanzuro

Niba hatabonetse bwangu abanyapolitiki bitanga ngo babogore uru Rwanda, nta handi Kagame arwerekeza hatari kuri mteremko ! Mu minsi mike iri imbere aha ibintu ntibizaba bigifite igaruriro.

Niba idaharitswe , iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” irasiga yoretse u Rwanda izuba riva.

Jean de Dieu MUSEMAKWELI

Kigali