Category Archives: Politiki

Bruxelles 31/7/2016 : Ndabatumiye mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda.

ikipe

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bayobozi b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo namwe muyoboye Amashyirahamwe ya Sosiyete sivile nyarwanda,

Nshuti zacu namwe mwese mwikundira igihugu cy’u Rwanda ,

1.Nzinduwe no kubatumira mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda kugira ngo tuzahurire i Buruseli kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016, guhera saa munani z’amanywa (14:00) , mu cyumba cy’inama kiri  Rue Eloy 80, Anderlecht 1070,    kugira ngo njyewe n’ikipe dufatanyije tuganire namwe birambuye ku rugendo twiteguye gukora rwo kujya gukorera politiki mu gihugu.

2.Muri iyi imyaka 6 ishize twagerageje kubagezaho ibitekerezo n’ibyiyumviro byacu, twerekana ku mugaragaro uko tubona imiyoborere y’igihugu cyacu muri iki gihe, tugaragaza uko twumva n’ibibazo bikomeye cyane bibangamiye rubanda rugufi,  bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu  bw’Agatsiko kayoboye Umuryango wa FPR- Inkotanyi kahisemo kwiyubakira ku kinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

3.Twagize igihe cyo gusesengura,kungurana ibitekerezo no gutangaza agaciro gakomeye duha Inzira y’Amahoro nk’iyafasha Abanyarwanda guharanira  uburenganzira bwabo batagombye kongera kwisenyera igihugu bikabije.

4.Twerekanye ko kuzahura gihugu cy’u Rwanda bisaba ko haboneka Abanyapolitiki  BEMERA kwitanga, bagatsinda iterabwoba kugira ngo begere rubanda bafatanye gukora REVOLISIYO idasesa amaraso ariko yifitemo ububasha bwo gutigisa  ibirindiro by’ingoma y’igitugu bityo igashyira u Rwanda mu nzira ikwiye ya demokarasi ari nayo butegetsi bwa rubanda kandi buharanira by’ukuri inyungu rusange.

5. None rero dore igihe kirageze ngo twereke Abanyarwanda ko imvugo yacu ariyo ngiro.  Koko igihe kirageze  ngo tugere ikirenge mu cy’intwari zatubanjirije , bityo nka Madame Victoire INGABIRE duhaguruke tuve mu buhungiro, dusange rubanda mu gihugu, tutirengagije inzitizi n’ingorane zidutegereje.

6. Tugiye twitwaje  Umushinga twateguriye Abanyarwanda dushaka kwerekeza mu rugendo ruhire  rwo » Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne »(Together to modernize Rwanda; Rassembler pour moderniser le Rwanda).

7.Bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016, tuzasesekara  mu Rwanda, dufatanye na rubanda rugufi gushinga  ISHEMA rizahatanira gutsinda amatora yo mu 2017 na 2018 kugira ngo tuzahabwe ububasha bwo kuyobora  u Rwanda  mu nyungu  za bose.

8. Nk’ababanye namwe mu buhungiro  imyaka itari mike, ntidushobora kwirengagiza ko umuganda wanyu ukenewe cyane mu gufasha Abanyarwanda bari ku ngoyi mu gihugu kwiyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu hagamijwe kwishyiriraho ubuyobozi butanga amahoro n’ituze mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga bigari.  Kandi mumenye neza ko urwo ruhare rwanyu nyine arirwo ruzabaha kwigenga mu gihugu cyanyu,  abanyu ntibakomeze kugirwa Inkomamashyi n’Abagereerwa mu Urwababyaye,  mugatura mugatunganirwe, mutegatemberana ishema mutekanye mu Urwagasabo.

9.Niyo mpamvu mbararitse ngo muzitabire muri benshi iki Kiganiro mbwirwaruhame cya nyuma tuzakorera i Buruseli kuri iki cyumweru kije. Nimwirengagize ibyakunze gutanya Abanyarwanda,  muze tujye inama, dushyigikire abiyemeje kwitanga,  twirinde kubaca intege.

10.Wowe ugishidikanya ku bushobozi bwacu bwo kuba hari icyo twahindura mu Rwanda, ibuka ubuhanga bwa kinyarwanda bugira buti,  « ntawe uvuma iritararenga « ,   » Na nyina wundi abyara umuhungu  » kandi bukongera ngo n’  » Imana ifasha uwifashije  » , maze utsinde igishuko cyo gukomeza kwigira »Ntibindeba « .

Umwanzuro

téléchargement

Mbega ukuntu nifuza ko Abanyarwanda twese twakumva ko ibibazo bikomeye dufite ntawe uzamanuka mu ijuru ngo abidukemurire, bityo tukagasobanukirwa neza ko  » Nta wundi ubitubereyemo « !

Mbaye nshimiye mbikuye ku mutima abazaza kudushyigikira, Imana izabaha Umugisha kandi nzi neza ko n’igihugu kitibagirwa abakigobotse , mu gihe gikwiye.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Ishema ku benegihugu bose nta vangura.

Bikorewe i Paris, 28 Nyakanga 2016.

 

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w igihugu  yo mu 2017.

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA: Ejo tuzahurire muri NORVEGE!

CONGRES2016

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération, bikaba byaranyujijwe mu bitangazamakuru no ku mbuga zinyuranye, umukandida w’Ishyaka ISHEMA ku mwanya wa Prezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe m’uw’2017 mu Rwanda, Padiri Thomas NAHIMANA, yatangiye ingendo hirya no hino mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gusezera ku banyarwanda babituye, kumva ibibazo byabo, kubasobanurira no kubakangurira gushyigikira politiki yo kujya gukorera mu Rwanda, aho we n’ikipi azaba ayoboye bazagera m’Ugushyingo 2016 hagamijwe kwandikisha Ishyaka ISHEMA, bikazakurikirwa nyine no kwiyamamaza.

Rero igihugu cya Norvège(Norge, Norway) gitahiwe kuwa gatandatu, 23.07.2016 aho abayobozi bakuru b’Ishyaka ISHEMA bazaza bakaganiriza abanyarwanda, abarundi, abanyekongo ndetse n’abandi babishaka batuye muri iki gihugu ndetse n’ibindi bicyegereye nka Suède na Danemark, ku bibazo bya politiki n’imibereho bigoye abanyarwanda by’umwihariko, ndetse n’abatuye mu karere k’ibiyabaga bigari muri rusange.

Inama n’ibitekerezo bya mwese birakenewe, ibisobanuro bizatangwa k’ubyo mwibaza byose.

Ikiganiro kizaba kuwa gatandatu, 23.07.2016 kuva 13.00 kugeza 17.00 mu cyumba cy’inama cya Komini ya Fredrikstad kuri iyi adresse:

Borgeveien 48
1654 Sellebakk
FREDRIKSTAD

Bikorewe muri Norvège none kuwa 14.07.2016

Abahagarariye ikipe y’Ishyaka ISHEMA muri Norvège:

Jeanne MUKAMURENZI(sé)
Jean Bosco HABIYAREMYE(sé)
Sixbert BITANGISHA(sé)

Ishema Party and the New Generation Coalition: Invitation to the farewell conferences

Indogobe

1. In order to materialize the plans of ISHEMA Party and the New Generation Coalition of leaders,

2. In order to honor the promise we made unto Rwandans to return to Rwanda to exercise our political rights and work hand in hand with the people as we struggle to build a nation where democracy prevails and based on values of the Truth , Intrepidness and Social justice,

3. Implementing the resolutions of the Congress of Ishema Party held in Brussels, Belgium from the 15th to the 17th of January 2016;

4. Subsequent to the farewell to the Rwandans living in Australia and America,

We are happy to invite all the Rwandans living in European and African countries to the farewell conferences scheduled as follows:

(1) In Oslo, Norway: on Saturday July 23rd 2016 from 2 pm (14h00).  All the Rwandans living in Scandinavian countries are welcome. The meeting room will be communicated shortly.

(2) In Brussels, Belgium: on Sunday July 31st 2016 from 2 pm (14h00). We will convene at   Rue Eloy 80, 1070 Anderlecht.

(3) In Munich, Germany: on Saturday September 3rd, 2016 from 2 pm (14h00). The meeting room will be communicated very soon.

(4) In Lille, France: on Saturday September 10th 2016 from 2 pm (14h00). The meeting room will be communicated without delay.

(5) In Lusaka, Zambia: on Saturday September 17th, 2016 from 2 pm (14h00). The meeting room will be communicated in few days.

(6) In Capetown, South Africa: on Saturday September 24th, 2016 from 2 pm (14h00). . The meeting room will be communicated shortly.

(7) In Amsterdam, Netherlands: on Saturday October 1st 2016 from 2pm (14h00). The meeting room will be communicated shortly.

During these conferences, Rev Father Thomas NAHIMANA, the candidate of the opposition to the 2017 presidential elections will be joined by a Team of leaders from Ishema Party and the New Generation coalition to launch the campaign manifesto “Together to Modernize Rwanda”.

* The participants will:

  • Hear testimonies, exchange views and ideas and donate their contribution towards the party registration and electoral campaign.
  • Ask questions and get proper answers on the manifesto “Together to Modernize Rwanda”.
  • Discuss the possibility to join us in our journey to Rwanda

All are invited to support the change which is needed by the majority of the Rwandans.

“NO ONE ELSE SHALL DO IT ON OUR BEHALF”.

Done in Paris, on July 12th, 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE,
Executive Secretary, ISHEMA Party
Email:chaste.gahunde@gmail.com
Tél :00 33 64 36 01 311

Jean Damascene NTAGANZWA,
Vice President, UDFR-IHAMYE
Email: ntaganzwa2001@yahoo.fr
Tél : 00 31 6 20 92 52 49

Abdallah AKISHURI,
President, FPP-URUKATSA
Email:amacumu.acanye@gmail.com
Tél: 00 33 7 58 17 30 72

Igihe kirageze : ISHEMA RY’U RWANDA NA NOUVELLE GENERATION BARABARARITSE MU BIGANIRO MBWIRWARUHAME BYO GUSEZERA KU BANYARWANDA BABA MU BULAYI NO MURI AFURIKA

Decollage-d-un-avion-de-la-Compagnie-Lufthansa-300x168

1. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération bihaye no kuzuza amasezerano bagiriye Abanyarwanda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo twegere rubanda maze dufatanye guharanira ko igihugu cyacu kigira ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi inyuze mu kuri no mu gusaranganya ibyiza by’igihugu,

2. Dushingiye kandi ku myanzuro ya Kongere isanzwe y’ishyaka ISHEMA yateraniye i Buruseli mu Bubiligi guhera tariki ya 15 kugeza kuya 17 Mutarama(1) 2016,

3. Nyuma y’ingendo zo gusezera ku batuye muri Amerika na Australia,

4. Twishimiye gutumira Abanyarwanda bose batuye mu bihugu by’Uburayi n’Afurika mu biganiro mbwirwaruhame byo gusezera biteganyijwe ku buryo bukurikira:

(1)Mu mujyi wa OSLO mu gihugu cya Noruveji (Norvege/Norway):Kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga (7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Hatumiwe abatuye mu bihugu bya Scandinavia bose. Icyumba bazahuriramo bazakimenyeshwa bidatinze.

(2)Mu mujyi wa BURUSELI mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique/Belgium): Ni ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga(7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Tuzahurira kuri iyi aderesi : Rue Eloy 80, 1070 Anderlecht.

3.Mu mujyi wa MUNICH mu gihugu cy’Ubudage: Kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa byihuse.

4. Mu mujyi wa LILLE mu gihugu cy’Ubufaransa: Kuwa gatandatu tariki ya 10 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa mu minsi ya vuba.

(5) Mu mujyi wa LUSAKA mu gihugu cya Zambia: Kuwa gatandatu tariki ya 17 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

(6) Mu mujyi wa CAPETOWN mu gihugu cy’Afurika y’Epfo: Kuwa gatandatu tariki ya 24 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa.

(7) Mu mujyi wa AMSTERDAM mu gihugu cy’Ubuholandi : Kuwa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira (10) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa vuba.

Muri ibi biganiro mbwirwaruhame, Padiri Thomas NAHIMANA umukandida wa Opozisiyo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017 hamwe n’Ikipe y’Abataripfana na Nouvelle Generation bazaganirira Abanyarwanda ku mushinga “Kunga abenegihugu kugira ngo babashe kwiyubakira Rwanda-Moderne”(Together to Modernize Rwanda).

*Hazabaho umwanya wo gutanga ubuhamya, kungurana ibitekerezo no kwakira inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo gutangiza Ishyaka mu Rwanda na gahunda zijyanye n’amatora.

*Abafite ibibazo kuri uyu mushinga wo kujya gukorera politiki mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kubaza kandi bahabwe ibisubizo bikwiye.

*Abifuza gufatanya natwe urugendo rugana i Rwanda nabo bazaze twumvikane kuri iyo gahunda y’ingirakamaro.

Mwese murararitswe ngo buri wese atange umusanzu we wo gushyigikira impinduka nziza isonzewe n’Abanyarwanda benshi cyane.

Nta wundi ubitubereyemo.

Bikorewe i Paris kuwa 12 Nyakanga (7) 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE,
Umunyamabanga nshingwabikorwa, ISHEMA ry’u Rwanda
Email:chaste.gahunde@gmail.com
Tél :00 33 64 36 01 311

Jean Damascene NTAGANZWA,
Visi-Perezida wa UDFR-IHAMYE
Email: ntaganzwa2001@yahoo.fr
Tél : 00 31 6 20 92 52 49

Abdallah AKISHURI,
Perezida wa FPP-URUKATSA
Email:amacumu.acanye@gmail.com
Tél: 00 33 7 58 17 30 72

ISHEMA PARTY : Gutanga inshingano.

yvonne_ishema

Yvonne UWASE wahawe inshingano.

1.Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  yateraniye i Buruseli kuva taliki ya 15 kugeza ku ya 17 Mutarama  (1) 2016;

2.Dushingiye kandi ku mwanzuro w’inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Ishema yateraniye  i Paris taliki ya 19 Kamena(6)2016;

3.Turamenyesha Abarwanashyaka bose b’Ishyaka Ishema, abakunzi baryo na rubanda  ko Madame Yvonne UWASE yahawe inshingano  zikurikira:

(a) Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga  (Commissaire à la mobilisation)

(b)Umukozi n’umuyobozi w’ibiro by’ubunyamabanga buhoraho ( Secretariat permanent ) bw’ishyaka Ishema guhera taliki ya 1 Nyakanga ( 7 ) 2016

(c)Ushinzwe  Caisse y’Ishyaka ( Caissière ) nk’umufasha w’Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutungo
4.Yvonne UWASE ni muntu ki ?

YVONNE

Yvonne UWASE yavukiye ahahoze ari Byumba taliki ya 28 Ukwakira (10)1990. Amashuri abanza yayigiye mu Rwanda, ayisumbuye ayigira mu gihugu cy’Ubutaliyani. Afite Impamyabushobozi ya Licence muri Pharmacie.  Arubatse. Yvonne UWASE yinjiye mu barwanashyaka  b’Ishyaka Ishema rikimara gushingwa ndetse aza gutorerwa kuba Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Roma muri Kamena(6) 2015.

Madame Yvonne UWASE ni Umutaripfana w’intwari , w’umunyamurava n’umunyamahoro kandi azi kubana neza n’abandi. Akunda bidasanzwe igihugu cye cy’u Rwanda, akababazwa n’amateka y’intambara n’umwiryane yaranze Abanyarwanda, kugeza n’aho ahatakarije ababyeyi be. Yvonne UWASE yiteguye kwitanga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo mu Rwanda hagere impinduka nziza, ingoma y’igitugu isimbuzwe ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi itagira uwo iheeza.
CONGRES2016
By’umwihariko Yvonne UWASE ni umukobwa ukunda urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane urw’abashomeri,abakene n’indushyi , ahora aruvuganira kandi ntahweme guharanira icyaruteza imbere.

Tumushimiye umuganda ukomeye yiyemeje gutanga  muri uru rugamba rwo  » Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira Rwanda-moderne » kandi  twizeye ko muzamufasha gusohoza neza izi inshingano ahawe.

Bikorewe i Paris, kuwa 11 Nyakanga ( 7) 2016

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

 

The Commonwealth Secretariat welcomes Rev Father Thomas NAHIMANA and his delegation.

Commonwealth delegation

The Commonwealth Secretariat welcomes Rev Father Thomas NAHIMANA and his delegation.

1.After his visits in Australia, Canada, the United States of America and at the European Union office, Reverend Father Thomas NAHIMANA, the presidential candidate of the Rwandan opposition for 2017 elections and his delegation met the Commonwealth Secretariat on July 4th, 2016.

2.It was on the agenda of the trip held in London, UK, from July 3rd to 5th, 2016 on which Rev Fr Thomas NAHIMANA was accompanied by a delegation of six politicians from ISHEMA Party and the New Generation Coalition.

3.The main objective of the visit was to discuss with the officials of the Commonwealth Secretariat the main challenges facing the people of Rwanda, especially the youth, challenges that hinder the promotion of Democracy in Rwanda. These are evidenced by the bad governance style of the leaders and the acolytes of the ruling party, the Rwandese Patriotic Front (RPF) who want to overstay in power and to continue the appropriation of all the national wealth at the expense of the social welfare.

4.A further topic raised was the 2017 presidential elections and the 2018 parliamentarians in which ISHEMA Party and the New Generation Coalition decided to participate. The delegation exposed all the modus operandi used by the RPF in order to block the candidatures of the true opposition.

5.The delegation took the opportunity to present to the officials of the Commonwealth Secretariat the campaign manifesto titled “TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA” which will be launched and shared with the Rwandans by Rev Fr Thomas NAHIMANA in upcoming days.

6.It should be recalled that Rwanda joined the Commonwealth in 2009 on the condition that the government of Rwanda should make efforts to abide with the principles and values of the Commonwealth which are Democracy, Good Governance, Rule of Law, Human Rights as well as Social and Economic Development.

7.Rev. Fr. Thomas NAHIMANA and his delegation appreciate the officials of the Commonwealth Secretariat for their hospitality, their attention and their inputs during the discussions held in mutual respect.

Long live ISHEMA Party and the New Generation of Leaders

Long Live the Republic of Rwanda

Long live the Commonwealth

logo-300x135commomwealth logo

 

Done at Paris, on July 05th, 2016
Chaste GAHUNDE,
Executive Secretary
ISHEMA Party.

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA: Umukandida wa Opozisiyo Padiri Thomas Nahimana n’ intumwa ayoboye bakiriwe n’Ubuyobozi bwa COMMONWEALTH.

 

Commonwealth delegation

1. Nyuma y’ingendo z’ingirakamaro zakorewe mu bihugu bya Australia, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada ndetse no mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu 2017, hamwe n’intumwa ayobowe bakiriwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth, kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2016.

2. Muri uru ruzinduko bakoreye i Londres mu Bwongereza, guhera taliki ya 3 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2016, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana yari aherekejwe na Délégation y’abarwanashyaka batandatu bahagarariye Ishyaka ISHEMA na Coalition ya Nouvelle Génération.

3.Impamvu nyamukuru yagenzaga aba Bataripfana ni ugusobanurira byimbitse ubuyobozi bwa Commonwealth ibibazo bikomeye bihangayikishije abaturage muri iki gihe cyana cyane urubyiruko bikanabuza Demokarasi gutera imbere mu Rwanda, bikaba bishingiye ahanini ku miyoborere mibi y’Abategetsi b’igihugu bakomoka mu Ishyaka rukumbi rya FPR n’abambari baryo batagihisha ko bashaka kwihambira ku butegetsi ubuziraherezo hagamijwe gukomeza kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

4.Indi ngingo ibiganiro byibanzeho ni iyerekeye amatora y’ Umukuru w’igihugu n’ay’ Intumwazarubanda ateganyijwe mu mwaka w’2017 n’uw’2018, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikaba ryarafashe umwanzuro udakuka wo kuzayagiramo uruhare. Hasobanuwe inzitizi zose Ishyaka rya FPR Inkotanyi rigenda rishyiraho hagamijwe cyane cyane kubangamira no kwigizayo abakandida nyakuri ba Opozisiyo.

5.Bashyikirije ubuyobozi bwa Commonwealth ingingo z’ingenzi zubakiyeho Umushinga wa politiki witwa  » Together to modernize Rwanda » (Kunga Abanyarwanda kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda-moderne »; Rassembler pour moderniser le Rwanda ) umukandida Padiri Thomas Nahimana ateganya gushyikiriza Abanyarwanda mu minsi ya vuba aha.

6.Reka twibutse ko U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth mu mwaka w’2009, Leta ya Paul Kagame ikaba yari yijeje uwo muryango ko izakora ibishoboka byose, igashingira imiyoborere y’igihugu ku mahame n’indangagaciro z’uwo muryango arizo Demokarasi (Democracy) imiyoborere myiza ( Good governance), igihugu kigendera ku mategeko abereye abenegihugu ( Rule of law), kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human rights), n’iterambere rirambye kandi risaranganyijwe ( Social and economic development).

7.Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana na Delegation bajyanye mu butumwa barashimira babikuye ku mutima Abayobozi bakuru ba Commonwealth ku kuba babakiriye neza, bakabatega amatwi, bakaganira mu mutuzo no mu bwubahane.

Harakabaho ISHEMA ry’u Rwanda na Nouvelle Génération,

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho umuryango wa COMMONWEALTH

logo-300x135commomwealth logo

Twizihize Isabukuru y’ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017

logo-300x135

TWIZIHIZE ISABUKURU Y’UBWIGENGE BW’ U RWANDA DUHARANIRA KWITORERA ABAYOBOZI BATUNYUZE MU 2017.

1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y’Ubwigenge bw’U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y’igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y’Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw’amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw’u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na bagenzi be.

2.Ukwigenga k’u Rwanda si amateka akwiye gucamo Abanyarwanda ibice. Utazi aho yavuye ntamenya aho ageze n’aho yerekera. Uwiha guhinyura ubwigenge bw’u Rwanda cyangwa kubunenga ari mu ruhande rw’ikinyoma. Ukutigenga k’u Rwanda nta wundi kwari gufitiye inyungu uretse Umukoloni na gashakabuhake.

Ku isabukuru nziza nk’iyi birakwiye kwibukiranya ibihe by’ingenzi cyane by’amateka yacu tutagomba kwibagirwa.

3.Nyuma y’Italiki ya mbere Nyakanga 1962, abategetsi ba Repubulika ya mbere n’iyakabiri bakoze uko bashoboye bubaka ibikorwa byinshi by’iterambere ryafashije abaturage mu buryo bwinshi: amashuri,amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi, amasoko, ibibuga by’indege, amazu y’ubuyobozi, n’ibindi. Kubihakana ni ukwirengagiza nkana amateka y’u Rwanda.

4.Kuva ku munsi w’ubwigenge kugera mu 1990, abayobozi b’igihugu cyacu bakoze n’amakosa atari make kandi akomeye yaje kugira ingaruka zikomeye mu gusenya ibyiza bari bararushye bubaka. By’umwihariko ntibashoboye gukumira no guhashya burundu amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere yabangamiye cyane ukwishyira n’ukwizana kwa bamwe mu benegihugu. Kubyirengagiza byasa no guhingira ku rwiri.

5.Naho guhera taliki ya 1/10/1990 igihugu cyinjiye mu ntambara y’amasasu isenya kandi ikica yatangijwe ku mugaragaro n’Ishyaka FPR-INKOTANYI. Guhera uwo munsi ntitwahwemye kwicirwa abacu no gusenyerwa ibyiza by’iterambere. Jenoside, itsembatsemba. ….byatutumazeho abantu hasigara « imfungwa, imfubyi n’amatongo « !

1962_IndependanceRwanda-300x209

6.Nyuma ya Nyakanga 1994 , FPR yifatiye ubutegetsi bwose, iyoboresha igitugu n’iterabwoba rikaze, yibagiza Abanyarwanda igisobanuro cy’ubwigenge baronse taliki ya 1 Nyakanga 1962 n’ukwisanzura kwa buri munyarwanda kwari ngombwa.

7.Hari ibikorwa by’iterambere bitari bike FPR yubatse muri iyi myaka 21 imaze ku butegetsi. Kutabyemera ni ukwigiza nkana cyangwa kwitiranya ibibazo.Ikibazo nyamukuru si ibikorwa byiza biriho kandi bigaragara, ikibazo ni ukumenya neza uwo bifitiye akamaro, no kumenya niba bizaramba!

8.Kuri iyi Sabukuru ngarukamwaka y’ubwigenge bw’u Rwanda, biragaragara kandi ko ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku irondakoko n’irondakarere ntaho cyagiye. Leta ya FPR-INKOTANYI ntiyashoboye kuyakumira no kuyarandura burundu. AHUBWO ndetse bigaragarira bose ko Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwakomeje kuyacirira, kuyahembera no kuyongerera ubukana. Ibyemezo byinshi bifatwa n’ubutegetsi bikitwa « Gahunda za Leta » nibyo bishyidika icyo kibazo.

9.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirahamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutibagirwa ko ubwigenge bw’igihugu(Independence) n’ « Ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu (Freedom) arizo ndangagaciro zisumba izindi zituma abaturage bashobora kubana mu gihugu kimwe, bareshya kandi batekanye. Bityo rero ubutegetsi bwose bwimika ubusumbane, ivangura n’iterabwoba bukaba budashobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi risangiwe.

10.Aho niho Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rihera ryemeza ko igihugu cyacu gikeneye Abalideri bashya( Nouvelle Génération) , batagize uruhare mu byaha bikomeye byasenye u Rwanda, cyane cyane ibyaha byo kumena amaraso no gusahura umutungo w’igihugu.

11.Turasaba Abanyarwanda bose kwizihiza Isabukuru y’ubwigenge baharanira mu buryo bwose bushoboka KUZITABIRA amatora ateganyijwe mu 2017 na 2018, bityo bakazitorera Umukuru w’igihugu ndetse n’Intumwa za rubanda zitaboshywe n’imyumvire ishaje yo gutegekesha iterabwoba, ikinyoma no gukubira ibyiza byose by’igihugu mu maboko y’Udutsiko duheeza abandi benegihugu, bagahindurwa Abagereerwa n’Inkomamashyi mu gihugu cyabo. Rubanda igomba kandi kwitegura bihagije kuzarengera amajwi yatanze mu gihe hagira ubagaruraho ka kageso ka « TORA AHA » cyangwa ako kwiba amajwi.

12. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gufata inzira tugatahuka mu Rwatubyaye bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016 kugira ngo dufatanye n’Abanyarwanda bari mu gihugu muri iyo gahunda nziza yo  » Kwunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira U Rwanda-Moderne « (TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA).

kayibanda

13. Turarikiye Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi kuzitabira Igiterane kidasanzwe cyo kubasezeraho tuzakora ku cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016. Icyo giterane kizabera mu mujyi wa Buruseli, icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

14. Twifurije umunsi mwiza umunyarwanda wese, ari uri mu gihugu cyangwa hanze hacyo, ari ufashwe neza n’ubutegetsi buriho cyangwa uwo bwagize nyagupfa, …iyi sabukuru y’ubwigenge ibabere UMUNSI W’AMIZERO : Dore impinduka ngiyi yaje kandi nta kigishoboye kuyisubiza inyuma.

Uwemera nahaguruke aze dufatanye urugendo.

Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harahakabaho Abanyarwanda batewe ishema no guharanira ukwishyira ukizaza kwa buri mwenegihugu.

Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w’Ishema Party
Umukandida wa Opozisiyo mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017

ITANGAZO: ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIRAMAGANA POLITIKI Y’ ICURAMATIKU Y’ISHYAKA PSD.

Dr-Vincent-Biruta-300x243

Dr Visenti Biruta, umukuru wa PSD arasabwa kwihanangiriza Visi Perezida w’ishyaka ryabo.

Nyuma yo kwitegereza neza imikorere ishaje ishingiye kuri politiki yo gucura amatiku, kugambana, gusebanya no kwiyoberanya y’ishyaka PSD nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa bya Visi Perezida waryo, Bwana Olivier NDUHUNGIREHE, Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yifuje gutangariza rubanda ibi bikurikira:

1.Abanyarwanda benshi bashobora kwibuka uko Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryatangiye taliki ya 28 Mutarama 2013, n’Indangacaciro zihanitse ryahisemo kubakiraho.

2.Ntawe uribagirwa ko kuva mu ntangiriro, Ishyaka ISHEMA ry’ u Rwanda ryerekanye ubushake bwo guca ukubiri na «politiki ishaje» ubwo ryemezaga ku mugaragaro ko ridakeneye kubakira inzego z’ubuyobozi bwaryo ku bantu bafite «ibiganza bijejeta amaraso».

3.Muri urwo rwego, abayobozi bose b’Ishyaka ISHEMA, guhera ku Makipe kugera kuri Komite Nyobozi, batoranyijwe hashingiwe ku kuba bafite «ibiganza byera» ku bibazo by’ingenzi byasenye igihugu cyacu cyane cyane jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi bwarimbuye abenegihugu batagira ingano.

4.Ibwiriza risobanutse kandi rizwi neza n’abayobozi bose b’ISHEMA ry’u Rwanda ni uko uwagaragarwaho n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mu bwicanyi ubwo aribwo bwose agomba «kwamburwa inshingano». Nguwo umwihariko w’ Ishyaka ry’Abataripfana.

5.Bityo rero, turamagana imikorere mibisha n’imyitwarire ya gicancuro y’umugabo witwa NDUHUNGIREHE Olivier, Visi Perezida wa PSD, udatinya gukoresha umuyoboke w’ Ishyaka rya PSD, Bwana HABIMANA Come wahinduye izina akiyita Benoit UWIMANA wigeze gutoranyirizwa kuyobora ikipe imwe y’Ishyaka ISHEMA i Buruseli. Bwana NDUHUNGIREHE ari muri gahunda yo gushuka rubanda mu kwerekana ko bwana HABIMANA Come ari umuntu w’intangarugero n’umuvugizi w’ishyaka ISHEMA atabanje kwiga ngo asobanukirwe imvo n’imvano yo kuba uwo muntu yarakuwe mu nzego z’ubuyobozi bw’ Ishyaka.

komite_yatowe_ikikije_amb._olivier_nduhungirehe-300x200

6.Koko rero Ishyaka PSD rishobora kwinjiza mu nzego zaryo abo rishatse bose rititaye ku bweramutima bwabo ariko nirimenye ko nta shyaka rikorera mu rindi. Nta jambo na rito abayobozi ba PSD bafite ku Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, kereka niba umurongo mushya wa politiki bihaye ari « uguharabika» Ishyaka ry’Abataripfana.

7.Muri urwo rwego, turasanga ibikorwa Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Visi Perezida wa PSD, ahugiyemo byo « kwitwikira Ambasade y’u Rwanda iri i Buruseli », agacura kandi agakwirakwiza, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga amavidewo «atekinitse» yuzuye ibinyoma bigamije kudusebya no kutugambanira, bikwiye gufatwa nk’ibikorwa by’ubushotoranyi n’igitero tugabweho n’Ishyaka PSD.

8.Turasaba Perezida wa PSD, Bwana Vincent BIRUTA, gutanga ibisobanuro bikwiye, Abanyarwanda bakamenya neza niba koko amatiku NDUHUNGIREHE ahugiyemo ari ubutumwa yahawe n’Ishyaka rya PSD.

9.Twongeye kandi kwizeza Abanyarwanda ko Ubushotoranyi bwa Nduhungirehe n’Ishyaka PSD bitazaturangaza cyangwa ngo bitubuze gusohoza inshingano twihaye yo gusanga Abanyarwanda bari mu gihugu ngo dufatanye kwimakaza politiki nshya yubakiye ku ndagagaciro z’UKURI, UBUTWARI N’UGUSARANGANYA ibyiza by’igihugu.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,
Harakabaho Demokarasi
Harakabaho ISHEMA ry’u Rwanda.

Chaste GAHUNDE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa,
ISHEMA .

« TUGIYE GUFUNGURA GEREZA ZOSE » : Iyumvire icyo Umunyamakuru Madame SAIDATI MUKAKIBIBI yaganiriye na Padiri Thomas Nahimana.

SAIDATI

Umunyamakuru SAIDATI MUKABIBI

« Nahimana Thomas ati Perezida Kagame naduha igisubizo tuzahambira utwangushye » …. »kandi nubona  twatangiye gusezera abo twabanye uzamenye ko Kagoma yiyemeje gufata ikirere »!

Perezida wa Repubulika aduhaye igisubizo cyiza kitwemerera kuganira twahita duterura utwangushye tugataha. Guhera taliki 28 Mutarama 2016 Delegation iri STANDBY.Niko Kongere ya bigennye. Bitagenze bityo, nubona twatangiye gukora Meetings zo gusezera abo twabanye mu mahanga (i Buruseli, Paris, i Londres, Oslo, Washington DC, Ottawa na Canberra ) uzamenye ko yiyemeje gufata ikirere.Rendez-vous i Kanombe.

 

IKIGANIRO UMUNYAMAKURU MADAMU MUKAKIBIBI SAIDATI WA MONTJALINEWS YAGIRANYE NA PADIRI THOMAS NAHIMANA, UMUYOBOZI W’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA AKABA N ‘ UMUKANDIDA WARYO MU MATORA YA PEREZIDA WA REPUBULIKA YO MU MWAKA WA 2017.

2016-01-31-14-43-31-141678529

Padiri NAHIMANA Thomas

SAIDATI: Kuwa 28 Mutarama 2016 mwasohoye Itangazo mwifuriza Abanyarwanda umunsi Mukuru wa Demukarasi. Ni kuri uwo munsi kandi mwari mwarabijeje ko muzaba mwatashye mu Rwanda gukorera politiki muri mu gihugu . Uwo munsi ni nawo mwibuka isabukuru y’ishingwa ry’ishyaka Ishema Party . Kuba mutarubahirije gahunda musanga mutaratengushye Abanyarwanda bamwe bari babatezeho demokarasi muvuga ko mu Rwanda itaharangwa?

PADIRI THOMAS :

Mbanje kugusuhuza kandi ngushimira n’iki gitekerezo cyiza cyo kuntumira ngo tuganire. Ku kibazo umbaza rero ndangira ngo ntangarize Abanyarwanda ko tutabatengushye kandi ko tudateze no kubatenguha. Gusa ndabibutsa ko gukorera politiki mu Rwanda muri iki gihe, uri muri Opozisiyo, ari ibintu bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bwinshi. Kuri njyewe , gufata indege iva i Paris yerekeza i Kigali ku italiki nziza ya 28 Mutarama 2016 ntibyari ikibazo gikomeye. Gusa hagati aho urwego rusumba izindi rw’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rwitwa KONGERE, rwateraniye I Buruseli mu Bubirigi kuva taliki ya 15 kugeza ku ya 17 Mutarama 2016, rwarashishoje rusanga hari intambwe y’ingenzi igomba kubanza kugeragezwa: ni UKUGANIRA n’ubutegetsi bw’u Rwanda buriho muri iki gihe. Icyo kiganiro dusaba ntikigamije gusaba uruhushya rwo kujya guharanira uburenganzira bwacu mu gihugu cyatwibarutse; ntikigamije kandi gusaba imyanya mu butegetsi. Icyo kigamije rero ni iki? Sinshobora guhagurukana ikipe y’Abanyapolitiki ivuye hanze y’igihugu ngo yinjire mu Rwanda nk’aho icyo gihugu kitagira Abayobozi! N’ubwo hari byinshi tunenga imikorere ya Leta iriho, nibura twemera kandi tukihatira kubaha abafite inshingano yo kuyobora igihugu muri iki gihe. Tugize amahirwe bakwerekana ubushake bwo kwemera tukaganira. Tuzi neza ko Abanyarwanda benshi babyakira neza kandi bikaba bishobora kugirira igihugu cyacu akamaro gakomeye. Ndabizi neza ko byagira akamaro. Ubwo rero ngarutse ku kibazo, gutaha kuri iriya tariki byanze bikunze si byo by’ingenzi dore ko n’ ubundi tumaze imyaka myinshi hanze. Nkanjye maze imyaka 10 mu buhungiro. Bibaye ngombwa ko ntegereza ukundi kwezi kumwe cyangwa abiri ariko ibintu bikarushaho gutanga amahoro, ninde waba ahahombeye uretse umwanzi w’Abanyarwanda!

SAIDATI:

Taliki ya 29 Mutarama 2016 Ishyaka Ishema Party ryasohoye irindi tangazo rigaragaza ibyo yise amasezerano yo gukwirakwiza ikinyoma kuri vision 2020, kuki mwategereje kurisohora nyuma yuko mutabashije kuza mu Rwanda ntabwo bwaba ari uburyo bwo kurangaza abanyarwanda n’amahanga ngo bareke kubabaza ahubwo ikinyoma cyanyu cy’uko mutatashye ku minsi mwitangarije ubwanyu?

PADIRI THOMAS:

NK’uko tumaze kubisobanura haruguru uwavuga ko turi mu kinyoma ni uko yaba atazi cyangwa se yirengagiza nkana imikorere y’amashyaka n’amahuriro ya politiki. Urwego rwa Kongere y’ishyaka ni rwo rwonyine rwari rwaragennye italiki ya 28 Mutarama 2016 nk’ umunsi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Mu gihe urwo rwego nanone rusanze hari ibikenewe bigomba kubanza gushyirwa mu buryo kugira ngo ISHYAKA ISHEMA ry’u Rwanda ribashe kuzuza neza inshingano ryihaye yo gufasha Abanyarwanda kugera kuri demokarasi isesuye binyuze MU NZIRA Y’AMAHORO ISHINGIYE KU BIGANIRO, kandi rukabitangariza rubanda, ikinyoma cyaba ari ikihe?
Naho ku byerekeye gutangaza inkuru igaragaza uko Viziyo 2020 Ishyaka rya FPR ryubakiyeho igihugu ari BARINGA ishingiye ku KINYOMA kandi hakerekanwa n’ibimenyetso bifatika, ni igikorwa kiri mu nshingano zisanzwe z’Ishyaka ryose rya Opozisiyo. Bishatse kuvuga ngo Ishyaka ISHEMA ntabwo ryahagaritse ibikorwa byaryo bisanzwe ngo ni uko ryitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda. Nirigera no mu Rwanda rizakomeza guhugura abenegihugu ryerekana aho ibya rubanda bipfira n’ uko ibitagenda neza byakosorwa. Ntaho rero iriya nkuru yaba igamije kurangaza no kujijisha rubanda. N’izindi nkayo ziracyaza .

SAIDATI:

Bimaze kugaragara ko amashyaka akorera hanze y’u Rwanda aho kugira ngo yuzuzanye yitana bamwana ibyo tukabishingira ku bimaze iminsi bitambuka muterana amagambo na Plate Forme y’ amashyaka 5 . Mwadusobanurira Impamvu zabyo n’ikibitera ku ruhande rwanyu?

Ese mubona ibyo byaha Abanyarwanda ikihe cyizere cy’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe mutabashije kwiyunga kandi mwese mu ntego murangaje imbere ari uguhuza Abanyarwanda?

PADIRI THOMAS :

Kugira amashyaka menshi atavuga rumwe si umuvumo ahubwo ni umugisha. Guha urubuga abatavuga rumwe niho haturutse ingufu zikomeye zatumye ibihugu by i Bulayi n ‘Amerika bigera ku mahoro n’iterambere rirambye baryoshyemo muri iki gihe. Guterana amagambo ubwabyo si ikibazo ahubwo ni inshingano ku mashyaka ya politiki! Abatemerewe gutekereza nibo bonyine badashobora guterana amagambo, mbese nk’uko bigendekera abaturage bayobowe n’ingoma y’igitugu n’iterabwoba. Ahubwo icyo dukwiye kwinengaho nk’abanyapolitiki b’abanyarwanda ni ukudaterana amagambo bihagije. Impamvu zibitera ni nyinshi ariko reka tuvugemo ebyiri z’ingenzi. Iya mbere ni ukubura URUBUGA rukwiye,iya kabiri ibitera ni uko benshi muri twe batagize amahirwe yo guhabwa uburere bubemerera KUGANIRA mu mutuzo no KUJYA IMPAKA (DEBAT) n’abo batabona ibintu kimwe! Abafaransa babivuze neza ngo kujya impaka bitanga urumuri :  » Du débat jaillit la lumière ». Niba ukuvuguruje wese ugomba kumufata nk’umwanzi ndetse byarimba ukabatura intwaro ivusha amaraso ukamutsinda aho, urabyumva ko politiki y’abanyarwanda ari aho ikunze gupfira. Abakora politiki bakaba mbarwa kuko ikibuga ikinirwamo cyahinduwe isura kikaba ari  » très dangereux « . Ushaka kumva impamvu twiyemeza gukora politiki duharanira kurengera inyungu rusange ariko twahindukira tugasanga abo mu miryango yacu n’abayoboke b’amashyaka yacu bakegeswe amajosi, yahera aho ! !! Ibi rero nibyo twebwe abo muri « Nouvelle Génération  » twifuza guhindura, politiki ikaba inzira itagendwa n’abajura n’abicanyi gusa, ahubwo abarusha abandi umutima muzima kandi bashoboye kurengera inyungu za rubunda akaba aribo bagirirwa icyizere bagashingwa kuyobora igihugu, binyuze mu matora adafifitse. Rubanda iramutse ibyiyemeje byagerwaho.
Naho kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw ‘abanyarwanda si ukubarundira bose mu kizu kimwe baboshye amaguru n’amaboko ngo ni ukugira ngo hatagira ugirira undi nabi. Toza Abanyarwanda kubana no kubahana mu budasa bwabo. Bareke bishyire hamwe bagendeye ku bibahuza byubaka. Icy’ ingenzi ni uko Leta yubahiriza inshingano yayo yo gukiranura mu butabera abatandukiriye bakajya kubangamira uburenganzira bw ‘abandi. Naho ubundi Idéologie y’ubumwe n’ubwiyunge itambutswa n’INKOTANYI muri iki gihe ntawe utabona ko irimo akabazo, ikwiye kuvugururwa mu maguru mashya.

SAIDATI:

Akenshi Abataripfana iyo bafashe ijambo bavuga ko politiki y’imiyoborere y’igihugu , amajyambere n’ imibereho myiza yubakiye ku makabyankuru. Igishya muri plan d’action yanyu muzanye ku byo munenga ni ikihe kizatuma abaturage babagirira icyizere?

PADIRI THOMAS :

Nibyo koko dukunze kwemeza ko Iterambere riririmbwa muri iki gihe ririmo amakabyankuru menshi ndetse n’ibinyoma bitari bike. Niba ushaka kumenya koko niba rubanda yaravanywe mu bukene nk’uko biririmbwa, jya iwanyu mu giturage, uzenguruke igihugu cyose, mu Ntara zose, mu Turere twose, mu Mirenge yose, mu Tugari twose no mu Midugudu yose, urebe uko abaturage babayeho : ntutangazwe n’ubwinshi bw’ahahoze ari abakire ubu bashubijwe ku isuka; witegereze uko Mwalimu afashwe nabi; ntiwibagirwe kubarura abamaze imyaka irenga 20 akadobo karabumiye ku mutwe; witegereze ubwinshi bw’urubyiruko rwandagaye rutagira icyo rukora; usozereze mu ma gereza uratangazwa n ‘ umubare w’amaboko yakagombye kubaka igihugu ahashyinguye. Uteranye imibare, ukomereze ku ijanisha, wirebere ukuntu abaturage bagera kuri 85% batazi icyo ijambo ITERAMBERE risobanura kuko bo babayeho mu bukene n’ubutindi!

Uko twe tubibona, Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ryahisemo kwemeza isi ko u Rwanda ari abaherwe b’i Kigali gusa! !! Igishya gikomeye Abataripfana tuzanye , tugerageje kubivuga muri make : ni uko dushaka kubaka iterambere ritibagirwa n’umuturage wo hasi mu Kagari!Umushinga wacu ukubiye mu nyandiko twise  “MES 30 PROPOSITIONS”  njye nk’umukandida w’ishyaka ISHEMA nzageza kuri rubanda igihe cyo kwiyamamaza nikigera. Mbere na mbere turashaka kuzashingira byose mu kuvugurura ISHURI, uburezi bugahabwa IREME. Bityo ruriya rubyiruko (Nouvelle Génération )rwandagaye kandi ruremerewe n’ubushomeri rukigishwa imyuga igezweho ndetse rugahabwa ubushobozi buhanitse bwabakingurira n’imiryango ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo. Abana bacu bakaba bakoroherezwa kujya gukora akazi mu bihugu bindi by ‘Afurika ndetse n ‘ Ibulayi, Amerika na Aziya bityo bagatunga imiryango yabo yasigaye mu gihugu ndetse bakagira uruhare mu mushinga iteza imbere Urwababaye. Aho gushyira ingufu mu guteza intambara z’urudaca mu bihugu duturanye tuzagirana imishyikirano n’ ibihugu byose byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo Abana bacu baharonke imirimo ibafitiye akamaro. Tuzafungura imiryango ya za Gereza, kugira ngo bose bahabwe andi mahirwe yo kugira uruhare mu kubaka U Rwanda rwa twese. Abacuruzi bazahabwa ubwisanzure, « Monopoles zififitse  » zikurweho. Tuzubaka demokarasi y’umwimerere yitwa « Demokarasi y’Impanga  » izatanga umuti ukenewe w’ikibazo cy’ubusumbane n’umwiryane hagati y’amoko cyane cyane hagati y’Abatutsi n’Abahutu. Tuzaca Iterabwoba, Abanyarwanda bose bishyire kandi bizane mu Rwababyaye, batozwe umuco wo kuganira no kuvuga ikibari ku mutima badakebaguzwa.

SAIDATI :

Mu Itangazo mwashyize ahagaragara ku wa 28 Mutarama 2016 mugira muti “ntidushaka kuza mu Rwanda nk’abagabye igitero” ! Ko muri abanyarwanda kuki mwumva ko ikipe y’abantu batarenze 10 yaza ari igitero kandi mutashye iwanyu ari uburenganzira bwanyu?

PADIRI THOMAS :

Ni koko iyo umuntu umwe atashye mu gihugu cye ntabwo akenera kubitangaza mu binyamakuru . Gusa nk’uko ubivuga, twe tuzaza turi IKIPE itaje kwitemberera mu Rwanda. Tuzaza turi Abanyapolitiki baje bafite intego yo kwimenyekanisha ku Banyarwanda, tuganira nabo, twumva ibyifuzo byabo, tubabwira kandi natwe umushinga mwiza tubafitiye. Gusa rero tuzi ko iyo gahunda yacu n’iyo yaba nziza ite atari yo yonyine iri mu gihugu. By’umwihariko hari abari ku butegetsi batubona nk’abakeba, kandi ibyo ubwabyo si icyaha niyo kamere ya politiki. Abo nibo tugomba kugerageza kuganira , abo nibo tugomba kubanza kwimenyekanishaho bwa mbere. Nibo dushaka kwitwararikaho kuko twabonye nyine uko bakiriye abatubanjirije! Aho Victoire Ingabire ari turahazi. Uko byagendekeye Faustin Twagiramungu ntitubiyobewe. Mu rugero byaduturukaho turashaka kwirinda guta igihe mu mahane atari ngombwa. Ngiyo impamvu dushaka kubanza kuganira nabo.

SAIDATI :

Ikibazo cyanjye cya nyuma, mwagaragaje ko muri gukora imishyikirano na Leta y’u Rwanda kugirango mutahe ntawe mubangamiye. Niba atari ibanga ni iki mwasabaga? Niba se mwaravuganye, ni iki mutumvikanyeho cyababereye inzitizi kikababuza gutaha kuwa 28 Mutarama 2016?

PADIRI THOMAS :

Muri Kongere yacu twafashe icyemezo cyo kwandikira no koherereza Perezida wa Repubulika ibaruwa. Icyakora twayitanze dutinze kuko uwitwa Olivier NDUHUNGIREHE, Ambasaderi mushya w’u Rwanda i Buruseli mu BUBILIGI yadutengushye cyane. Yabanje kudushuka ko ashobora kuzayitugereza kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma amaze kudutesha icyumweru cyose biza kugaragara ko aryama ahindukira, bityo tumaze kubona ko atari umugabo ukwiye kwizerwa duhitamo gutuma Yakobo KABARE, Ambasaderi w ‘ u Rwanda i Paris mu Bufaransa, ubu tukaba twizera ko ubutumwa bwacu yabusohoje. Mu gihe rero tugitegereje igisubizo cya Perezida wa Repubulika, ntabwo dushobora kumenyesha itangazamakuru ibyo twamwandikiye. Si umuco mwiza.

SAIDATI :

-Nk’umunyapolitiki uteganya kuza mu Karere uratekereza iki ku bibera i Burundi ?

PADIRI THOMAS:

Ibibera i Burundi birababaje cyane. Iyo ubonye inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkogi ibyiza wamutabara aho kumutererana cyangwa kumusonga kuko bitabaye ibyo bwacya hagafatwa iyawe. Niba koko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu kurema , gutoza, no gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano mu Burundi nk’uko bivugwa mu ma raporo atandukanye biragayitse ndetse bikwiye guhagarara mu maguru mashya.

SAIDATI : Mu gusoza ni ubuhe butumwa mwaha abazasoma Mont Jali News? Ese murateganya kuza mu Rwanda ryari ko umwana ujya iwabo ntawumutangira mwese ko muri abanyarwanda?

PADIRI THOMAS:

Uzambwirire Abanyarwanda uti ABATARIPFANA ni abana beza cyane, bafite ibitekerezo byiza, bafite ubwenge n’ubushake bwo gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu cy’amahoro giha amahirwe angana abana bacyo bose. Gusa uzanabambwirire ubateguze hakiri kare ko Abataripfana bafite akageso :  » Aho kuryamira ukuri bahitamo kuryamira ubugi bw’intorezo « ! Uzabatubwirire ko tuje tutari abantu bafunze imitwe, icyo tugamije si ukubaka Itsinda ry’abashotoranyi, ikituzinduye ni ugukora Opozisiyo yubaka kandi ishishikajwe no kurengera inyungu rusange z’Abanyarwanda bose nta vangura (Opposition ouverte et constructive ).

SAIDATI:

Ni iyihe plan d’ action nshya mufite nyuma y’uko iyo mwari mufite le 28 Mutarama 2016 ihindutse?

PADIRI THOMAS :

Perezida wa Repubulika aduhaye igisubizo cyiza kitwemerera kuganira twahita duterura utwangushye tugataha. Guhera taliki ya 28 Mutarama 2016 Délégation yacu iri STANDBY. Niko Kongere ya bigennye. Bitagenze bityo, nubona twatangiye gukora Meetings zo gusezera abo twabanye mu mahanga (i Buruseli, i Paris, i Londres, Oslo, Washington DC, Ottawa na Canberra ) uzamenye ko Kagoma yiyemeje gufata ikirere. Rendez-vous i Kanombe. Imana iguhe UMUGISHA.

SAIDATI : MURAKOZE.