ISHEMA PARTY : Gutanga inshingano.

yvonne_ishema

Yvonne UWASE wahawe inshingano.

1.Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  yateraniye i Buruseli kuva taliki ya 15 kugeza ku ya 17 Mutarama  (1) 2016;

2.Dushingiye kandi ku mwanzuro w’inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Ishema yateraniye  i Paris taliki ya 19 Kamena(6)2016;

3.Turamenyesha Abarwanashyaka bose b’Ishyaka Ishema, abakunzi baryo na rubanda  ko Madame Yvonne UWASE yahawe inshingano  zikurikira:

(a) Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga  (Commissaire à la mobilisation)

(b)Umukozi n’umuyobozi w’ibiro by’ubunyamabanga buhoraho ( Secretariat permanent ) bw’ishyaka Ishema guhera taliki ya 1 Nyakanga ( 7 ) 2016

(c)Ushinzwe  Caisse y’Ishyaka ( Caissière ) nk’umufasha w’Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutungo
4.Yvonne UWASE ni muntu ki ?

YVONNE

Yvonne UWASE yavukiye ahahoze ari Byumba taliki ya 28 Ukwakira (10)1990. Amashuri abanza yayigiye mu Rwanda, ayisumbuye ayigira mu gihugu cy’Ubutaliyani. Afite Impamyabushobozi ya Licence muri Pharmacie.  Arubatse. Yvonne UWASE yinjiye mu barwanashyaka  b’Ishyaka Ishema rikimara gushingwa ndetse aza gutorerwa kuba Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Roma muri Kamena(6) 2015.

Madame Yvonne UWASE ni Umutaripfana w’intwari , w’umunyamurava n’umunyamahoro kandi azi kubana neza n’abandi. Akunda bidasanzwe igihugu cye cy’u Rwanda, akababazwa n’amateka y’intambara n’umwiryane yaranze Abanyarwanda, kugeza n’aho ahatakarije ababyeyi be. Yvonne UWASE yiteguye kwitanga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo mu Rwanda hagere impinduka nziza, ingoma y’igitugu isimbuzwe ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi itagira uwo iheeza.
CONGRES2016
By’umwihariko Yvonne UWASE ni umukobwa ukunda urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane urw’abashomeri,abakene n’indushyi , ahora aruvuganira kandi ntahweme guharanira icyaruteza imbere.

Tumushimiye umuganda ukomeye yiyemeje gutanga  muri uru rugamba rwo  » Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira Rwanda-moderne » kandi  twizeye ko muzamufasha gusohoza neza izi inshingano ahawe.

Bikorewe i Paris, kuwa 11 Nyakanga ( 7) 2016

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

 

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s