Category Archives: Politique

1/7/1962 : TWIZIHIZE ISABUKURU Y’UBWIGENGE TUZIBUKIRA POLITIKI YA « SHINJAGIRA USHIRA » YAZANYWE NA POLO KAGAME.

Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

Imyaka 55 irashize u Rwanda rwinjiye mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu cyigenga.

  1. Hari taliki ya mbere Nyakanga 1962 ubwo ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ryatumbagizwaga mu bicu bwa mbere ari nako ibendera ry’ubwami bw’Ababiligi ryururutswa bwa nyuma ku butaka bw’u Rwanda. Uwo munsi kandi haririmbwe indirimbo nshya, indirimbo yubahiriza igihugu igira iti :

    « Impundu nizivuge mu Rwanda hose
    Repubulika yakuye ubuhake
    ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze
    Shinga umuzi demokarasi waduhaye kwitorera abategetsi
    Banyarwanda : abakuru namwe bato mwizihiye u Rwanda
    Turubumbatire mu mahoro mu kuri, mu bwigenge no mu bwumvikane »

  2. Ibyabaye byose kuri uwo munsi bifite igisobanuro gihanitse kandi gifite ingaruka zikomeye zari zigiye kugaragara mu mikorere y’igihugu no mu buzima bw’abenegihugu.
  3. Kuva uwo munsi igihugu cyari cyihaye inshingano yo gukora ibishoboka byose kugirango buri mwenegihugu yishyire yizane, abeho mu mahoro kandi afashwe kugera ku munezero yifuza, we n’abe.
  4. Taliki ya mbere Nyakanga yasinye iherezo rya politiki ya gihake, isezerera na mpatsibihugu yahatiraga umunyarwanda kwiyibagirwa ari nako aruhira guteza imbere inyungu z’abanyamahanga.
  5. Taliki ya mbere Nyakanga yari ije guca burundi ipfunwe ryo kwitwa umuja mu gihugu cyawe.
  6. Taliki ya mbere Nyakanga ni ishingiro ry’Ishema buri munyarwanda wese agomba kwiyumvamo, ryahungabana agafata umuheto akarirwanirira byaba ngombwa akaripfira . Nka Habarurema JD abaturage baricwa urubozo buri munsiBanyarwandakazi, Banyarwanda,
    Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
  7. Mu gihe twizihiza ku ncuro ya 55 isabukuru y’ubwigenge bw’u Rwanda, biteye umujinya n’agahinda kubona abitwa abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe nta gaciro bagiha iyo taliki nziza. Icyo ni ikimenyetso cya mbere simusiga kigaragaza ko u Rwanda rwasubijwe mu icuraburindi ritambukije ubukana iryo mu gihe cy’ingoma ya gihake na gikolonize.
  8. Ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, ikiboko cyaragarutse, abenegihugu barakubitwa buri munsi ndetse bakandagiwe ku gakanu
  9. Ku ngoma ya Paul Kagame, abenegihugu nta gaciro bakigira, bararaswa ku manywa y’ihangu nk’ibisimba bitagira kirengera ; uwiciwe ntiyemerewe kunama no kuyagirwa.
  10. Ku ngoma ya Paul Kagame nta munyarwanda ukigira umutungo we bwite ntavogerwa, « umuco wo kunyaga » waragarutse, abambuzi ba FPR bagutwara ibyawe izuba riva, kandi uwarenganyijwe ntagire aho aregera.
  11. Kugoma ya Paul Kagame amazu y’abaturage arasenywa ; bakamburwa amasambu yabo ; bagacibwa imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca ; bakarandurirwa imyaka ; bagatindahazwa nkana, bakicishwa inzara…
  12. Muri iki gihe urubyiruko nta mirimo rubona, rurakennye, rurashonje, kandi ntirugira kirengera.Banyarwakazi, Banyarwanda
    Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda
  13. Hejuru y’ayo mahano akorerwa Abanyarwanda, Paul Kagame n’Agatsiko ke ntibaterwa isoni no kongera umurego mu gucengeza poliki yabo ruvumwa ya « Shinjagira ushira ».
  14. Paul Kagame arasaba abanyarwanda bahinduwe abatindi nyakujya ngo nibarenzeho birarire, bereke amahanga ko ariwe wabakuye mu bukene bidasubirwaho.
  15. Paul Kagame arahatira urubyiruko rwihebye kubera ubushomeri, ivangura n’ubukene, « kwishongora » ngo u Rwanda ruyobowe na « Visionary Leader » kandi ahubwo rwaragushije ishyano ryo kwigarurirwa n’umurwayi urembye kurusha « Yuhi Mazimapaka » !
  16. Paul Kagame arirukana abandi bakandida rubanda ishaka kwitoreramo abategetsi hanyuma agahatira abaturage kwikiriza intero y’abanyamurengwe ngo u « Rwanda rwahindutse icyitegererezo mu miyoborere myiza », ngo Kagame ni « Umudemokarate » wavukanye imbuto, akaba ariwe wenyine ushoboye kuyobora, abandi banyarwanda bose bakaba ari ibibwa gusa .
  17. Paul Kagame aracira abenegihugu ishyanga akababuza gusubira mu gihugu cyabo, ariko agategereza ko birirwa bamusingiza bamuvuga ibigwi ngo ataraba umutegetsi u Rwanda ntirwari ruriho !
  18. Paul Kagame aratwicira abantu buri munsi agashaka ko tumushimira ndetse tukamutura n’amayoga !


Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

  1. Ninde utabona neza ko uyu Paul Kagame n’Agatsiko ke na politiki yabo ya « Shinjagira ushira » bitakijyanye n’ibihe tugezemo ? Ninde wahakana ko imikorere mibisha y’uyu munyagitugu imaze kurambira Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho ? Ninde wahamya ko Abanyarwanda bazongera kumwihanganira indi myaka irindwi…. Ninde wakwifuza kuguma muri ubu bucakara kuzageza mu mwaka 2034 ?
  2. Niyo mpamvu nsanga abenegihugu tubyumva kimwe twari dukwiye kwihutira guhindura imyumvire n’imikorere bityo tugafata umwanzuro wa kigabo.
  3. Muri iki gihe, U Rwanda rukeneye Abarwanashyaka banganya ubutwari n’abarukuye mu minwe ya gihake na gikolonize.
  4. Muri iki gihe, U Rwanda rukeneye ko haboneka abarwitangira bakarema urugamba rwo kurugarurira ubwigenge.
  5. Muri iki gihe, u Rwanda rukeneye impinduramitegekere yihuse kugira ngo igihugu gisubizwe mu nzira nzima amazi atararenga inkombe.
  6. Hakenewe abenegihugu bahaguruka bakanga agasuzuguro, bagakora Revolisiyo
  7. Hakenewe abenegihugu babangukira guhagarika abakoresha intwaro zica abenegihu kandi zari zaraguriwe kubarinda
  8. Kuko u Rwanda ruri mu kaga, abenegihugu bakaba batsikamiwe n’ubutegetsi budashoboye kandi budashobotse, hakenewe ko wowe nanjye duhaguruka tukitangira u Rwanda, buri wese mu nzira imubangukiye.
  9. Biturutse ku bwitange bwawe nanjye,Impundu zizongera zivuge mu Rwanda hoseAbanyarwanda bazasubiza umutima mugitereko,Basubirane icyizere cyo kubaho,mu bwingenge no mu bwumvikane.
  10. Mbifurije mwese isabukuru nziza y’ubwigenge
  11. Twifurije kandi isabukuru nziza abavukanyi bo mu Burundi nabo bariho bahimbaza iyi taliki . Imana ihe umugisha igihugu cyabo , ibagwirize ubutunzi, amahoro n’umutekano.

Harakavumwa politiki ya « shinjagira ushira »
Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harakabaho Abenegihugu bishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana,


Perezida wa Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro

ITANGAZO NO 001/5/2017 : GUVERINOMA YA RUBANDA MU RUZINDUKO MU GIHUGU CYA AUSTRALIA

ITANGAZO NO 001/5/2017 RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

GREX Australie

  1. Hakurikijwe ingengabihe y’ibikorwa byihutirwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagennye
  2. Nyuma yo guhura n’abayobozi b’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa gatatu (Werurwe) 2017,

III. Guhera kuwa Gatanu tariki ya 19/05/2017, intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Padiri Thomas NAHIMANA ziri mu ruzinduko mu gihugu cya Australia.

grex australie 1

  1. Uru ruzinduko rugamije gukomeza kwereka amahanga n’incuti z’u Rwanda ko :
    1.Umunyagitugu Paul Kagame akomeje gahunda z’ubwikanyize akaba kandi yariyemeje kwizirika ku butegetsi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi buhabanye n’ubupfura bukwiye kuranga abayobozi baharanira demokarasi no guteza imbere inyungu rusange z’Abenegihugu.
    2.Kubera ubugwari bumuranga n’ubwoba ahorana bwo gutsindwa amatora, Umunyagitugu Paul Kagame akomeje kwiharira wenyine urubuga rwa politiki bityo taliki ya 23/11/2016 n’iya 23/1/2017 akaba yarafashe icyemezo kigayitse cyo guheza hanze y’igihugu Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA n’intumwa yari ayoboye werekezaga mu Rwanda hagamijwe gufatanya n’Abanyarwanda gutangiza impinduka nziza bifuza mu miyoborere y’igihugu cyabo no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe taliki ya 3 n’iya 4/8/2017 . Icyo gikorwa cy’urugomo Paul Kagame yakoze kikaba cyaracuuje n’abandi benegihugu batari bake uburenganzira bwabo bwo gutaha mu Urwababyaye nta mususu, atari inkomamashyi n’abagereerwa.
  2. « Guverinoma y’Agatsiko » iyobowe n’Umunyagitugu Paul Kagame ikomeje gutanga ruswa mu bihugu binyuranye bya Afurika isaba ko impunzi zahunze ubutegetsi bwe bwubakiye ku ivangura n’akarengane zakwimwa ibyangombwa biziranga ahubwo zikajyanwa mu Rwanda ziboheye amaboko mu mugongo mu gihe Abalideri babo ba Politiki bo babuzwa gutaha.
    4.Umuryango mpuzamahanga muri rusange n’ibihugu bisanzwe bifasha u Rwanda ku buryo bw’umwihariko bikwiye gushyira igitutu ku munyagitugu Paul Kagame, agasabwa kureka amananiza akemera :
    (a)kwihutira kuganira na Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro.
    (b) gufungura Abanyapolitiki bafungiye akamama barimo Madame Victoire Ingabire na Bwana Deogratias Mushayidi,
    (c)kwimura italiki y’amatora,
    (d) gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho irimo n’amashyaka ya Opozisiyo kugira ngo itegure amatora akozwe mu nzira y’umucyo n’ubwisanzure .
    (e) mu gihe yakomeza kwinangira umutima, agasuzugura ibyifuzo by’abanyarwanda akazafatwa nka nyirabayazana uhembera umwiryane n’intamabara z’urudaca mu bana bu Rwanda kandi akazabiryozwa.

UMWANZURO
V.Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zirashima zibikuye ku mutima abategetsi banyuranye b’igihugu cya Australiya ( Abadepite ; Abasenateri ; Abaministri ; bamwe mu bagize Komisiyo nkusanyabikorwa ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, umutekano, ubucuruzi,n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu), bazakiranye icyubahiro n’urugwiro bakemera no kuzatanga inkunga igaragara kugira ngo Guverinoma y’Urwanda ikorera mu buhungiro ishobore gusohoza inshingano nziza yihaye yo « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».
VI.Intumwa za Guverinoma zirateganya kuganira n’abandi banya Australia banyuranye barimo Abanyamadini, Abashoramari, abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abasilikari bari mu butumwa i Kibeho mu 1995, ubwo ingabo za Paul Kagame zaharimburiraga abenegihugu basaaga ibihumbi munani.
VII. Intumwa za « Guverinoma ya rubanda » zirateganya kandi kuzagenderera Abanyarwanda , Abarundi n’Abanyekongo batuye muri Australia kuva kuwa gatandatu tariki ya 27 kugera ku cyumweru tariki ya 28/05/2017 . Ibiganiro bizabera mu mujyi wa Adelaide. Muzaze muri benshi dukomeze kungurana ibitekerezo no kubagezaho gahunda zagirira akamaro Akarere kacu k’Ibiyaga Bigari.
Bikorewe i Canberra, Australia,
Taliki ya 24/5/2017
Madame Marine UWIMANA
Minisitiri w’imari n’ubucuruzi.

Guverinoma ikorera mu buhungiro igiye gushyiraho Urukiko rwa Rubanda …

Inama ya Guverinoma yashimye umushinga wa Ministeri y’ubutabera wo gushyiraho URUKIKO RWA RUBANDA rufite ububasha bwo gucira imanza Abategetsi bakoze kandi bakomeje gukora ibyaha byo guhemukira abaturage, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara ariko bakaba batarabasha gushyikirizwa ubutabera bitewe n’uko bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Itangazo No 006/04/2017

IBYEMEZO BY’INAMA YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YO KUWA 23 MATA 2017

Ku cyumweru tariki ya 23 /04/2017 hateranye Inama isanzwe ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA, Perezida.
Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo zikurikira :

  1. Gusuzuma, kugorora no kuzuza no kwemeza burundu raporo y’inama ya Guverinoma yateranye ku itariki ya 02/04/2017.
  2. Kurebera hamwe uko gahunda z’icyunamo zagenze
  3. Kungurana ibitekerezo ku mishinga yateguwe na za Ministeri iy’ubutabera, n’iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge.

Izi ngingo zasuzumwe imwe ku yindi :

  1. Inama ya Guverinoma yemeje ibikubiye mu nyandikomvugo y’inama yo kuwa 02/04/2017 imaze kuyikorera ubugororangingo.
  2. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikorera mu buhungiro yashimiye intumwa za Guverinoma ku butumwa zasohoje zifatanya n’Abanyarwanda muri gahunda zo kwibuka Abanyarwanda bazize jenoside nyarwanda. Inama ya Guverinoma yongeye gutsindagira ko hakwiye kubaho uburyo bushya bwo kwibuka hashyirwa imbere ukubaka ubumwe bw’umuryango nyarwanda kugira ngo babashe kwiteza imbere no kubaka u Rwanda rujya mbere. Gukomeza guhindura abenegihugu imbohe z’amateka ababaje ntibyubaka ahubwo birasenya.
  3. Inama ya Guverinoma yashimye umushinga wa Ministeri y’ubutabera wo gushyiraho URUKIKO RWA RUBANDA rufite ububasha bwo  gucira imanza Abategetsi bakoze kandi bakomeje gukora ibyaha byo guhemukira abaturage, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara ariko bakaba batarabasha gushyikirizwa ubutabera bitewe n’uko bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
    Inama yasabye Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze kunonosora uwo mushinga afatanyije na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi bigakorwa mu gihe kitarambiranye. Abanyarwanda b’ingeri zose bafite uburenganzira bwo kuzaregera uru rukiko. Ibyerekeye imiterere, ububasha n’imikorere y’URUKIKO RWA RUBANDAbizagenwa n’iteka rya Perezida rizatangazwa mu minsi mike itaha.
  4. Inama ya Guverinoma yashimangiye kandi umushinga wateguwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge isaba ko wakwihutishwa kugira ngo ugezwe ku Banyarwanda.
  5. Mu gusoza, Inama ya Guverinoma yashimiye Abanyarwanda bakomeje kuyitera inkunga kandi yibutsa n’abasigaye ko u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo. Bityo no kugira ngo Guverinoma ibashe kugera ku ntego zayo zo gufasha abenegihugu kugera ku mpinduka nziza bifuza mu gihugu hagomba inkunga ya buri wese.

 

Bikorewe i Paris, tariki ya 27/04/2017
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru

 

 

INAMA YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YEMEJE GAHUNDA N’IBIKORWA BYIHUTIRWA

rwanda_people_government_in_exileKu cyumweru tariki ya 2 Mata (4) 2017  hateranye inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro  iyobowe na Perezida Padiri Thomas NAHIMANA yiga kandi ifata ingamba ku ngingo zikurikira :

  1. Kumva raporo y’ibyavuye mu ruzinduko intumwa za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zagiriye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 30 ukwezi kwa gatatu (3) 2017.
  2. Kwemeza no kunoza ingengabihe y’ibikorwa bikurikira itariki ya 23 Werurwe (3) 2017
  3. Kuganira kuri gahunda ngarukamwaka y’icyunamo
  1. Abagize inama bagejejweho uko uruzinduko rwo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika rwagenze:
    1. uko bakiriwe neza,
    2. uko basobanuye ibibazo bikomeye bibangamiye Abanyarwanda muri iki gihe , baba abari mu gihugu muri rusange ndetse n’impunzi ku buryo bw’umwihariko, ibyo bibazo bikaba bishingiye ahanini  ku butegetsi bubi bw’umunyagitugu Paul Kagamé wiyemeje kuzapfira ku ntebe y’umukuru w’igihugu ,
    3. inama zubaka bagiriwe
    4. Abagize inama bashimiye itsinda rya Guverinoma rigizwe na Perezida Padiri Thomas NAHIMANA, Minisitiri w’Uburezi Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA na Minisitiri w’ubukungu n’ubucuruzi Madame Marine UWIMANA ryakoze ubutumwa bwiza. Inama ya Guverinoma kandi yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zagize uruhare mu gutunganya urwo rugendo.
  2. Inama ya Guverinoma, nyuma yo kubona ko Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kadakozwa ibyerekeye “gukingura urubuga rwa politiki nta mananiza bitarenze taliki ya 23/03/2017” nk’uko bikubiye mu ngingo ya XII, igika cya mbere n’icya kabiri by’itangazo rishyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, yemeje  “ingamba zikakaye” zigamije kugamburuza Agatsiko gakomeje gucura bufuni na buhoro  Abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no mu mahanga.
  3. Inama ya Guverinoma yize kandi kuri gahunda ngarukamwaka y’icyunamo :
    1. Inama ya Guverinoma isanga nta Munyarwanda ushyira mu gaciro wakwirengagiza amateka mabi igihugu cyacu cyagize, nanone ariko bikaba bikwiye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko badakomeza kugirwa imbohe z’ayo amateka mabi, ko ahubwo bakwiye gushishikarizwa gushyira ingufu mu kubaka ejo hazaza heza.  Bityo bikaba bikwiye ko hashakwa umuti nyawo wakiza umuryango nyarwanda imizi yose iganisha ku mwiryane ariyo ivangura, ihezwa rya bamwe, kwizirika ku butegetsi, kwikubira ibyiza by’igihugu, n’ibindi.
    2. Inama ya Guverinoma yagaye cyane Agatsiko kayobowe na Jenerali Paul KAGAME gakoresha « icyunamo no kwibuka » kagamije guhoza Abanyarwanda mu maganya no mu buja bwo guhora bakomera Umunyagitugu amashyi ngo iyo batamugira ntibaba bakiriho. Koko rero aho gushaka icyatuma ubumwe bw’abanyarwanda busagamba, FPR Inkotanyi na Paul KAGAME bakomeje gukoresha gahunda z’icyunamo no kwibuka mu guhembera umujinya n’uburakari biganisha mu kwihorera no kwimakaza inzangano mu benegihugu.
    3. Inama ya Guverinoma yemeje ko hakwiye uburyo bushya bwo « kwibuka abanyarwanda bose bishwe » hagamijwe guha icyubahiro ubuzima bwa buri munyarwanda no kunga abenegihugu ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere aho guhora mu ndwano zidashira.
    4. Inama ya Guverinoma yiyemeje kugeza ku Banyarwanda « umurongo mushya » wo « kwibuka » mu buryo bunoze kandi bufitiye igihugu cyacu akamaro.

Bikorewe i Paris, kuwa 04/04/17
Chaste GAHUNDE
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru

Rwanda: Impamvu 20 zatumye hashyirwaho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

rwanda_people_government_in_exileTariki ya 20 Gashyantare 2017 i Paris mu Bufaransa harangiye umwiherero wahuje abanyapolitiki baturutse mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi, abakangurambaga ba sosiyete sivile ndetse n’abandi banyarwanda bifuza impinduka mu Rwanda. Mu myanzuro bafashe harimo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, bayiha intego yo gusimbura  Leta ya Kagame igaragaza ko icyuye igihe.

Impamvu zatumye bashyiraho iyo Guverinoma zikubiye mu ngingo 20. Izi ngingo zose iyo uzisesenguye usanga zemezwa n’amaraporo atandukanye atangazwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’ibihugu by’Uburayi. Dore izo ngingo:

Leta iyobowe na Paul KAGAME

  1. Yafunze burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
  2. Yafashe icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame yanditse urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye  bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu Bubiligi;
  3. Yibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010 kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu by’ukuri atatowe na rubanda;
  4. Ibinyujije muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
  5. Ifata igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
  6. Yafunze ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
  7. Yafunze ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010imuziza gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye ;
  8. Yafunze ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
  9. Yabujije inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije ibihano ntibafungurwe ;
  10. Ikoresha inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo, igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
  11. Yakunze kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya Kongo ;
  12. Ikomeje ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
  13. Yakwirakwije abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
  14. Ishyira imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo, kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza imitsi ;
  15. Yagize uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba », aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
  16. Yimika ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
  17. Yikubira amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa y’ihangu abaturage baciye bugufi yita ABAZUNGUZAYI bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira urubyaro rwabo ;
  18. Isahura ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we n’Agatsiko ke ;
  19. Iteza intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
  20. N’andi mahano menshi tutakwirirwa turondora

Biragaraga koko ko Paul KAGAME amaze kunanirwa akaba akwiye gusimburwa na Guverinoma ifite icyerekezo kinogeye Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’urubuga.

GUVERINOMA Y’ABANYARWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAMAGANA AMARORERWA YABEREYE MU MURENGE WA BUGARAMA TARIKI YA 12 WERURWE 2017

rwanda_people_government_in_exileITANGAZO No 2017/03/002 RYA GUVERINOMA Y’ABANYARWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO KU MARORERWA  YABAEREYE MU MURENGE WA BUGARAMA TARIKI YA 12 WERURWE 2017

Banyarwanda, Banyarwandakazi Baturanyi b’u Rwanda namwe nshuti z’u Rwanda.

  1. Nk’uko mubizi tariki ya 20 Gashyantare 2017 i Paris mu Bufaransa hasojwe inama yashyizeho Guverinoma y’abanyarwanda ikorera mu buhungiro. Impamvu zatumye iyo Guverinoma ijyaho nuko byamaze kugaragara ko Guverinoma ya FRP-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame yamaze gutakaza icyizere abaturage bari bayifiye. Muri iyo nama hemejwe ko iyo Guverinoma itagifite uburenganzira bwo kuvugira abaturage.
  2. Uyu munsi rero nka Ministre ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge, tuzinduwe no gukomeza kubagaragariza buryo ki iyo Guverinoma iyobowe na Paul Kagame ikomeje gutakaza icyizere ku buryo itagishobora guha abanyarwanda umutekano kandi biri mu nshingano zayo z’ibanze.
  3. Duhereye ku nkuru y’inshamugongo n’agahinda k’ibyabereye mu murenge wa Bugarama akagari ka Ryankana, akarere ka Rusizi intara y’uburengerazuba ,mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, ubwo abaturage b’inzirakarengane bari ku irondo bahohoterwaga n’abagizi ba nabi kugeza ubu tukaba tumaze kumenya ko hapfuye babiri  aribo Manirafasha Benjamin w’imyaka  31, Ntabanganyimana Jerome w’imyaka 11 ndetse na Saidi  w’imyaka 27 wakomeretse ku kaboko. N’ibyakurikiyeho byo kujujubya abaturage babatwikira amazu, bakabavana mu ngo zabo shishi itabona bakabakusanyiriza ahantu hamwe ari nako babambura amaterefone yabo agendanwa, birerekana  nta shiti ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Banyarwanda,Banyarwandakazi,baturanyi b’u Rwanda namwe nshuti z’u Rwanda,

  1. Ibi byabereye mu murenge wa Bugarama byo kwica abaturage b’inzirakarengane si ubwambere ingabo za FPR-Inkotanyi zibikora kuko murabizi ko mu minsi ishize ingabo za FPR-Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zarashe  abaturage b’abarundi zikabatsinda mu kiyaga cya Rweru, iby’abayisilamu bakomeje kwicirwa muri Kigali no mu Bugarama, imfungwa ziciwe muri cachot i Mudende, iyicwa rya madame Iragena Illumine wishwe amaze gukorerwa iyica rubozo, iraswa rya Docteur Gasakure, urupfu rwa nyakwigendera Assinapaul Rwigara, imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru mu mwaka 2014 ,  urutonde ni rurerure. Abanyarwanda baburiwe irengero nabo urutonde ni rurerure ntawarurangiza hano. Ikibazo cy’imfungwa zitabalika zifungiwe akamama zimwe zizira ibitekerezo byazo, izindi zifunzwe nta madossier zifite, ndetse n’izarangije ibihano ariko zikaba zidafungurwa. Ibi byose biteza umutekano muke, wabiteranya ukibaza niba u Rwanda ruri mu bihe by’intambara cyangwa niba ruri mu bihe by’amahoro.
  2. Muri iriya nkuru y’ibyabereye mu Bugarama twamenye ko abasirikare b’Inkotanyi bamaze guhuruzwa ,aho kugira ngo baze guhumuliza abaturage ahubwo baje akaba aribo bica inzira karengane nyinshi; aha umuntu akaba yakwibaza niba izo ngabo zibereyeho kurinda abaturage cyangwa zibereyeho kwica abaturage nk’uko zabigenje hariya. Gusa kuba ziriya ngabo aho gutabara ziza zikica abaturage, aho kubalindira umutekano zikababuza epfo na ruguru ntibitangaje kuko ziba zishyira mu bikorwa amasomo ya Perezida wazo Paul Kagame wihandageje akavuga ko yababajwe no kuba atarashoboye kumarira impunzi ku icumu zikamucika zigahungira muri Congo yitwaga Zaire, akongera akavugira i Nyabihu ko ingabo ze zizajya zirasa abaturage ku manywa y’ihangu izuba riva.

Banyarwanda,banyarwandakazi,baturanyi b’u Rwanda  namwe nshuti z’u Rwanda

  1. Kuba inzego zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage arizo ziwubabuza mu gihugu kiyobowe na FPR-Inkotanyi na Kagame ntibitangaje kuko ari  ubutegetsi bwagiyeho bukoresheje iterabwoba nyuma yo guhanura indege yari itwaye abakuru b’ibihugu  babibi, aribo Juvenal Habyalimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi.
  2. Ubu butegetsi bwakwirakwije abasirikare kuri buri gasozi ko mu gihugu kugirango butere abaturage ubwoba, ku buryo ibyo ubu butegetsi bubeshya ko mu gihugu hari umutekano atari byo, ahubwo mu gihugu hose hari ubwoba. Ndetse na Kagame yarabyivugiye ubwo yasozaga umushyikirano ku nshuro ya cumi na kane ubwo yavugaga ko umunyarwanda asigaye abona bukeye akiruhutsa; bisobanura ko buri joro hari  abanyarwanda baba batazi ko buribucye. Ibi birerekana ko Kagame  yamaze kunanirwa n’inshingano yihaye, kuko naba mbeshye mvuze ko yazihawe n’abanyarwanda kuko twese tubizi ko atigeze atsinda amatora ahubwo yayibye.
  3. Ku byabereye mu murenge wa Bugarama biratangaje kumva ko abasirikare bavuze ko abagabye icyo gitero ku bari bari ku irondo bahungiye i Burundi. Ese ko batari bahari ahubwo baje batabajwe babwiwe n’iki ko abo bahungiye i Burundi? Abanyarwanda turambiwe ingeso mbi y’urugomo n’ubushotoranyi Leta ya Kagame na FPR bakomeje kuzana ku bihugu bituranye n’u Rwanda. Iyo bitabaye Congo uyu munsi, ejo biba byabaye u Burundi. Tumaze iminsi twumva ko bikomye n’igihugu cya Uganda ngo kubera abafaransa bariyo. Turashima ubushishozi n’ubunararibonye abategetsi b’u Burundi bakomeje kugaragaza birinda kugwa mu mutego w’ubushotoranyi bategwa n’ubutegetsi  bw’inkoramaraso bwa FPR –Inkotanyi na Kagame.

Banyarwanda,banyarwandakazi baturanyi b’u Rwanda,nshuti z’u Rwanda,

  1. Ntitwarangiza tutihanganishije abaturage bo mu Bugarama babuze ababo kandi bakaba babokomeje kubuzwa epfo na ruguru n’ubutegetsi bw’inkotanyi.
  2. Turihanganisha kandi abanyarwanda bose bo mu turere twose no mu moko yose bahekuwe n’ubutegetsi bubi buyobowe na Kagame.
  3. Turihanganisha abanyarwanda bose kuko twagushije ishyano ryo gutegekwa na Leta mbisha ya FPR-Inkotanyi, yewe tutibagiwe n’ibihugu bituranye n’u Rwanda kuko ubutegetsi buriho mu Rwanda butababaniye neza; cyane cyane u Burundi.
  4. Turasaba abaterankunga ba Guverinoma iyobowe na Kagame kuyihagarikira inkunga kuko igihe gishobora kuzagera abitwaga ko bari abaterankunga bakazitwa abafatanyabyaha.

Bikorewe mu Buholandi

Taliki ya 13 Werurwe 2017

Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Umurenge

Daniel NDUWIMANA

Itangazo rigenewe itangazamakuru : IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE .

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu. Ibyo ntitwabiterwaga n’inyota y’ibyubahiro cyangwa irari ry’imyanya y’ubutegetsi. Kwitanga tukajya gukorera politiki mu Rwanda twabitewe n’uko tuzi neza kandi tukaba tubabazwa n’akaga abaturage b’u Rwanda barimo biturutse ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye ishyaka  FPR-Inkotanyi,

ubu butegetsi bukaba  bwarahisemo kwimika ikinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Nibyo byaduteye kubaka umushinga unoze dushaka gushyikiriza Abanyarwanda, umushinga witwa « Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».

2.Nk’uko byagaragariye bose rero, Umunyagitugu Paul Kagame  n’abambari be bahiye ubwoba kuko bazi neza ko rubanda yiteguye kudushyigikira bityo tugatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017. Niyo mpamvu bahisemo  kurenga umurongo utukura , bakora amarorerwa,  biha ububasha burenze ubwo bahabwa n’Itegekonshinga rigenga u Rwanda muri iki gihe, bafata icyemezo kigayitse cyo » kuducira ishyanga  » mu gutegeka Kompanyi zose z’indege ko nta n’imwe yemerewe kudutwara ngo itugeze iwacu mu Rwanda .

3.Nyuma yo kwibonera n’amaso yacu urwo rwandiko Leta ya Paul Kagame yanditse itwambura uburenganzira bwacu nk’abenegihugu twafashe imyanzuro ibiri y’ingenzi. Uwambere ni uko twitabaje ubutabera. Uwakabiri ni uko twiyemeje kuganira bwangu n’abenegihugu bifuza impinduka nziza mu Rwanda tukareba uko hashyirwaho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » ifite inshingano yo guharanira ko ingoma y’igitugu iyogoje u Rwanda yasezererwa mu maguru mashya hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda , bushyizweho na rubanda kandi bukorera inyungu za rubanda.  Reka twibutse ko twari twihaye igihe cy’iminsi 15 yo kuganira n’ababyifuza.

4.Uyu munsi nzinduwe no kubamenyesha ko ibiganiro byagenze neza : hari abashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ndetse batera intambwe yo kwiyemeza kuyigiramo uruhare. Hari abagaragaje ko igitekerezo bacyemera ariko batiteguye kugira uruhare rugaragara muri iyo Guverinoma. Hari n’abatugaragarije ko basanga ibya Guverinoma atari igitekerezo bashima ko kubera iyo mpamvu batagishyigikiye na gato. Hari n’abifuje ko imishyikarano yakomeza , bakazafata icyemezo bamaze kubona ko iyi Guverinoma ikora neza. Uko byamera kose, muri demokarasi, igetekerezo cya buri wese gikwiye kubahirizwa.

5.Icyo twese duhurizaho ni uko imbaga y’abanyarwanda ibangamiwe cyane n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame uherutse guhindura itegekonshinga kugira ngo azapfire ku butegetsi . Niyo mpamvu gukomeza kwituramira byasa no gutererana igihugu mu gihe ahubwo gikeneye kurushaho kugobokwa n’ubwenge bwacu n’amaboko y’abana bacyo.

  1. Mboneyeho rero akanya ko kumenyesha Abenegihugu bose b’u Rwanda kimwe n’abaturanyi bacu n’umuryango mpuzamahanga ko guhera ku mugoroba w’italiki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2017, i Paris ho mu Bufaransa hazateranira inama idasanzwe izahuza abashyigikiye « umushinga » wo gushyiraho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ». Amazina y’abagize iyo Guverinoma na gahunda yayo y’ibikorwa bizatangazwa ku wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2017.

7.Ndasaba Abanyarwanda b’umutima mwiza kuduha icyizere, kudushyigikira no gutera inkunga yose ishoboka iki gikorwa cy’ingirakamaro. Baca umugani mu kinyarwanda ngo « Ak’imuhana kaza imvura ihise ».

 

Nta wundi rero ubitubereyemo .

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho igihugu giha abana bacyo bose amahirwe angana

 

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA,

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.logo-300x135

IBIGANIRO BIRAKOMEJE MBERE YO GUSHYIRAHO « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ».

ISHEMA PARTY : ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 logo-300x135

IBIGANIRO BIRAKOMEJE MBERE YO GUSHYIRAHO « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO ».

  1. Ku itariki ya 23/11/2016, Guverinoma y ‘u Rwanda iyobowe na Paul Kagame yashyize igitsure ku makompanyi atwara abantu, iyategeka kudatwara Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe ye bari bajyanye kwandikisha ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi kwa munani 2017. Tuributsa ko Padiri NAHIMANA Thomas ari we mukandida ishyaka Ishema ryahisemo kuzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse agashyigikirwa n’abagize impuzamashyaka ya Nouvelle Génération.
  1. Ku itariki ya 11/12/2016, itangazamakuru ryo mu Rwanda ryatangaje ko Perezida Paul KAGAME yamaganye igitekerezo cyo guheza abanyarwanda ishyanga, natwe dutekereza ko ahari yaba yamaze gusubiza ubwenge ku gihe, agasobanukirwa ko uburenganzira bw’abenegihugu budakinishwa. Ni muri urwo rwego twongeye kujya kuri Ambasade zibishinzwe ngo ziduhe ibyangombwa by’inzira bihabwa Abanyarwanda twari twarasabye. Twasanze ibyo Kagame yavuze byari ibinyoma ahubwo akaba yarakekaga ko iterabwoba rye rizatugamburuza ku mugambi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda.
  1. Ku itariki ya 23/01/2017, Leta y’u Rwanda ibinyujije ku muyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka, yongeye gutegeka indege zose zigwa mu Rwanda kudatwara Padiri Thomas NAHIMANA n’abo bari kumwe. Tumaze kwerekwa no gutangaza ibikubiye mu ibaruwa iteye isoni uwo muyobozi yandikiye Amakompanyi y’izo ndege, nibwo u Rwanda rwasohoye itangazo ryuzuyemo gucurikiranya utugambo, ariko mu by’ukuri ryekana neza ko Paul KAGAME arenze umurongo utukura mu kugarura wa muco wo ku ngoma ya cyami wo « gucira » abenegihugu bamwe ishyanga. Reka twibutse ko icyemezo nk’iki na Perezida wa Repubulika adafite ububasha bwo kugifata kuko kivuguruza Itegekonshinga n’andi mategeko agenga igihugu cy’u Rwanda.
  1. Mu rwego rwo guhangana n’aka gasuzuguro k’umunyagitugu Paul KAGAME ndetse no gufasha Abanyarwanda , ari abahejejwe ishyanga ari n’abakomeje gusuzugurirwa mu gihugu, guharanira uburenganzira bwabo ku buryo bufite ingufu kurushaho, twatanze igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kandi ihuje abanyarwanda b’ingeri zose.
  1. Komisiyo ishinzwe gutegura no kunoza ishyirwaho ry’iyo guverinoma ikomeje kugirana ibiganiro n’abanyarwanda batandukanye baba abasanzwe mu mashyaka ya opozisiyo, sosiyete sivile n’abantu ku giti cyabo. Turashima abakomeje kutugezaho ibitekerezo n’ibyifuzo by’uko babona iyo guverinoma ikwiye kuzaba imeze n’icyo yakorera abanyarwanda bari mu buhungiro n’abari mu gihugu.
  1. Kugeza ubu ibisubizo bitangwa birimo ibice bine : Icyambere kigizwe n’abavuga ko bifitiye UBWOBA bwinshi, ngo baratinya ko baramutse bagize uruhare muri iyo Guverinoma, Paul KAGAME yabamarira ku icumu ! Icyakabiri kigizwe n’abashyigikiye kandi biteguye kujya muri iyo Guverinoma. Icyagatatu kigizwe n’abantu basanzwe bavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ariko bakemeza ko ibya Guverinoma ikorera mu buhungiro batabyitayeho ko ahubwo bafite indi imishinga yihutirwa ibashishikaje ! Icyakane kigizwe n’abavuga ko iyo Guverinoma bazayijyamo ari uko imaze kujyaho bakareba uko izakora…. Muri demokarasi duharanira, twubaha ibitekerezo bya buri wese.
  1. Inama ya Komite Nyobozi y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuwa 29/01/2017 yashimye uko ibiganiro birimo kugenda, ishima abiteguye kugira uruhare muri iyi Guverinoma kuko izaba ari intambwe ikomeye itewe nyuma y’imyaka irenga 23 hakorwa politiki isa n’aho yibanda ku kuvuga ibibazo bitsikamiye Abanyarwanda ariko hakabura ibisubizo na gahunda zifatika ziganisha kuri ibyo bisubizo. Inama kandi iragaya abavuga ko bifitiye izindi nyungu bashyize imbere zitari izo gufasha abanyarwanda guhanga ibitekerezo bishya byabafasha kubona umuti w‘ikibazo cy’ingoma y’igitugu imaze gutagangaza Abenegihugu.
  1. Turasaba Abanyarwanda bose batishimiye ubutegetsi bubi bw’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame gukanguka, bakabyutsa umutwe, bagahaguruka bagashyigikira ku buryo bugaragara iyi « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » igiye kujyaho.

Harakabaho Abanyarwanda bunze ubumwe

Harakabaho u Rwanda ruha abana barwo bose amahirwe angana

Chaste Gahunde,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Ashinzwe Itangazamakuru.

Tél : 0033 643 60 13 11

Email : chaste.gahunde@gmail.com

TWIZIHIZE ISABUKURU YA REPUBULIKA TURWANYA UBWIKANYIZE BWA PEREZIDA W’UMUNYAGITUGU!

img_20161216_200807

IJAMBO ry’umuyobozi w’Ishyaka Ishema ku isabukuru ya Repubulika:

Twizihize Isabukuru ya Repubulika turwanya ubwikanyize bwa Perezida w’umunyagitugu!

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

1.Uyu munsi Abanyarwanda baribukana icyubahiro umunsi muhire w’iya 28 Mutarama,  umunsi Abenegihugu bahagurutseho baturutse mu mpande zose z’u Rwanda bagahurira i Gitarama, bagafata icyemezo kidasubirwaho cyo gusezerera ingoma ya cyami na gihake, igasimbuzwa Repubulika ishingiye ku mahame ya Demokarasi . Kugeza n’uyu munsi u Rwanda ni Repubulika. Ushaka guhinyuza yasoma itegekonshinga u Rwanda rugenderaho , mu ngingo yaryo ya mbere :

« Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose niyo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi kandi igamije guteza imbere abaturage kandi ntishingiye ku idini.

Ishingiro rya Repubulika ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda« .

2.Reka twibutse ko ingengabitekerezo ya cyami yari yaracengeje mu mitwe y’abenegihugu ko ubutegetsi atari ubwabose, ko ahubwo ari ubwabamwe, ko gutegeka bivukanwa, ko bitangwa mu maraso, ko hari bake bavukiye gutegeka, abandi benshi bakavukira kubabera abagaragu. Ko ubutegetsi bubereyeho gukorera inyungu z’abategetsi mbere na mbere.

3.Niyo mpamvu abaturage babagaho babereyeho guhakirizwa, gutanga imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca. Abaturage baberagaho gukorera umwami n’ibyegera bye , ubuzima bwite bw’ingo n’imiryango yabo nta kandi gaciro bwagiraga ! Umuturage warambirwaga ako gahato akihagararaho akanga kuyoboka yakubitwaga ikiboko akamugazwa, yaricwaga cyangwa agacirwa ishyanga !

4.Italiki ya 28 Mutarama 1960 niyo yahinduye iyo miterere y’ubutegetsi : niyo mpamvu ibyabaye icyo gihe byiswe« Revolisiyo ya Rubanda ». Mu kwemeza ko u Rwanda rubaye Repubulika, ko Kalinga iciwe n’izayo zose, ko ubwiru burangiye…. imiterere y’ubutegetsi yari ihindutse bidasubirwaho, kuko bwari busubijwe mu maboko ya bene bwo : kuva uwo munsi byumvikanye ko « ubutegetsi ari ubwa rubanda, rubanda ikaburagiza abo yishakiye binyuze mu matora adafifitse ». Icyo nicyo duhimbaza uyu munsi ku ncuro ya 57 !

Gusa rero iyi sabukuru tuyihimbaje mu gihe gisa n’ikidasanzwe.

5.Tubabajwe no kuyihimbaza mu gihe umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa aherutse kwitaba Imana ariko n’ubu tukaba tutazi neza aho ashyinguye kugira ngo ababyifuza babe bajya kumwunamira . Nk’uwabaye umukuru w’igihugu , Kigali V Ndahindurwa , yakagombye kuba yarashyinguwe agahabwa icyubahiro kimukwiye, nyamara siko byagenze. Ubu rubanda iribaza niba mu by’ukuri umugogo w’umwami wacu ushyinguye muri Porotugali cyangwa i Mwima ya Nyanza . Ninde uvugisha ukuri, ninde ubeshya Abanyarwanda hagati ya Paul Kagame n’abakunzi ba Kigeli? Politiki yo kurindagiza Abanyarwanda izarangira ryari ! Dukeneye ko iki kibazo gisobanuka .

6.Tuboneyeho akanya ko gusuhuza « Yuhi  VI » wimiye ishyanga bitari bikwiye . N’ubwo ari umwami udategeka ahubwo akaba ari umwami w’umuco nk’uko byasobanuwe, tumwifurije ishya n’ihirwe , Imana imukomeze kandi izamuhe ubushishozi n’imbaraga zo gutanga umuganda we mu gukemura ibibazo bikomereye Abanyarwanda muri iki gihe, bityo na we azagire amahirwe kandi aterwe ishema no gutaha mu Rwamubyaye yemye.

7.Nanone ariko mu gihe duhimbaza iyi sabukuru ya Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi, turamagana twivuye inyuma imikorere y’umunyagitugu Paul Kagame wagaruye muri Repubulika y’u Rwanda bwa butegetsi bwubakiye ku muntu wishuka ko « yavukanye imbuto, ngo akaba ari we wenyine ushoboye gutegeka u Rwanda « .Dore bigeze n’aho arenga umurongo utukura akadukana ibyo « gucira ishyanga » abandi benegihugu bifuza kugira uruhare mu micungire myiza y’igihugu cyabo , binyuze mu kwitabira amatora . Ubu bubasha  Paul Kagame yihaye bugaragaza neza uko yumva ibintu mu mutwe we :  yiyumva nk’umwami, u Rwanda rukaba rutakiri Repubulika , ahubwo rwarasubiye kuba akarima k’abibwira ko bavukanye imbuto !

8.N’ubwo Abanyarwanda benshi (Abatutsi, Abahutu n’Abatwa) bashyira mu gaciro babibona , bakababara mu mutima wabo ariko bagahitamo kwicecekera, twebweho rwose ntabwo dushobora kwemera kuripfana : ibi bintu ni amahano. Paul Kagame arananiwe.  Akwiye kurangiza manda ye ya kabiri ubundi akegama, akareka abaturage bakihitiramo abayobozi bashaka muri aya matora yegereje. Ntabwo dukwiye kwemera ko asubiza ighugu cyacu mu kaduruvayo no mu ntambara z’urudaca ku nyungu ze bwite n’umuryango  we!

8.Niyo mpamvu twifuza dukomeje  ko hashyirwaho « Leta y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » mu gihe kitarambiranye, bityo ikibazo cy’Umunyagitugu ushaka gukomeza kugira Abanyarwanda bose ingaruzwamuheto kigashakirwa umuti mu maguru mashya.

9. Ntitwasoza iri jambo tutunamiye abenegihugu b’intwari bahanze Repubulika, tugashima by’umwihariko Mbonyumutwa, Gitera , Kayibanda n’abo bafatanyije. Ndasaba imiryango yabo ko idakwiye kwemera gukomeza guhatirwa kubaho mu ipfunwe, ahubwo ko igomba kubyutsa umutwe, ikagira uruhare rugaragara mu kugoboka Repubulika ; igihe kizagera isubizwe ishema kandi ihabwe ingororano ikwiye abitangiye igihugu.

10.Twifurije Abataripfana bose umunsi mwiza kuri iyi taliki bizihizaho ishingwa ry’Ishyaka ryabo « ISHEMA ry’u Rwanda » riharanira « Kunga abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere kandi ruha abana barwo bose amahirwe angana ».

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho abenegihugu batewe ishema no guharanira ko demokarasi ishinga imizi mu Rwanda.

Padiri Thomas NAHIMANA, Umuyobozi w’Ishyaka Ishema,

Umukandinda mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2017

logo-300x135

ISHEMA : Hagiye gushyirwaho « Guverinoma y’ u Rwanda ikorera mu buhungiro ».

logo

UKURI – UBUTWARI – UGUSARANGANYA

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

« NTIDUCOGORA  NGO DUTERERE IYO… »

Banyarwandakazi, banyarwanda, nshuti z’u Rwanda,

  1. Ibintu birashyize birasobanutse. Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017, guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Pawulo Kagame yafashe icyemezo kigayitse kandi kinyuranyije n’amategeko, cyo kubuza umukandida w’ishyaka ISHEMA mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017 n’ikipe ye kurira indege yagombaga kubavana ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Zaventem i Buruseli mu Bubirigi mu rugendo rwabo bagana i Kigali.
  2. Tuributsa ko iyo guverinoma ya Pawulo Kagame, yongeye kugaragaza ko idaha abenegihugu agaciro bakwiye, ntiyubahe itegeko nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko y’igihugu, habe no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga n’ayo mu Karere k’ibiyaga bigari u Rwanda rwashyizeho umukono, ari ubugira kabiri ibuza Padiri Thomas Nahimana n’ikipe ye gutaha mu rwababyaye kuko mu mpera z’umwaka ushize yategetse ko babuzwa kwinjira mu ndege yari kubageza mu Rwanda ibakuye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, hari ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016. Icyo gihe, Perezida Pawulo Kagame yari yagerageje kwisobanura nuko anenga mu ruhame abategetsi bari bafashe icyo cyemezo kigayitse cyo kubuza abenegihugu gutaha mu rwababyaye. Twari twibwiye ko ibyo perezida yabikoranye umutima utaryarya. Burya koko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, ukuri kwe kwagiye ahabona kandi kugaragaje mu buryo budasubirwaho ko twari twamugiriye icyizere adakwiye.

Kubera impamvu zavuzwe haruguru, turatangariza abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

4.Kubera ko bigaragaye neza ko Umunyagitugu Pawulo Kagame afite ubwoba bukabije bwo gupiganwa muri demokarasi kandi ko, kubera ubwo bwoba, byagaragaye ko yiyemeje kuniga, gufunga, cyangwa gukumira umukandida utavuga rumwe nawe wese abona ko afite amahirwe menshi yo kumwanikira mu matora, ntiduteze kugamburura ngo tuyoboke inzira yo kwituramira, ahubwo tuzakaza umurego ngo turwanye igitugu cye twivuye inyuma.

5.Kubera ko, mu kuboza kwa 2015, Umunyagitugu Pawulo Kagame, yateguye « kamarampaka ififitse » yari igamije kumukuriraho inzitizi zo mu rwego rw’amategeko zateganywaga n’ingingo y’101 y’itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 2003 yishakira kugundira ubutegetsi ku nyungu ze bwite, ntidushobora gucika intege ngo dutererane imbaga y’abanyarwanda ngo tubarekere mu maboko y’umunyagitugu wigize indakoreka, utegekesha urugomo n’ubugome butagira rutangira kandi udaterwa ikimwaro no gutindahaza nkana abanegihugu. Kuva ubu, ntituzongera kumuha icyubahiro gikwiye umukuru w’igihugu mwiza kandi ntutuzatinya kwamagana ubushobozi bwe buke bwo kuyobora igihugu nk’uko bimaze kugaragarira bose.

6.Kubera ko Perezida Pawulo Kagame yatatiye ubumwe bw’abanyarwanda yari ashinzwe kubungabunga no guteza imbere, akavangura bamwe abandi akabacira ishyanga, bityo akaba yongeye gushyira u Rwanda mu kaga ko kuba rwagwirirwa n’intamabara zishyamiranya abenegihugu, ntiducitse intege ahubwo turahamagarira abanyarwanda aho bari hose guhagurukira rimwe maze bagategura neza « ingamba ziboneye zo kwibohora no gusubiza Repubulika mu maboko y’abenegihugu ».

 NI YO MPAMVU :

7. Twiyemeje, mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, kujya inama n’amashyaka atavuga rumwe na leta, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse n’abantu ku giti cyabo ngo turebere hamwe uko tuzashyiraho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » izaba ifite inshingano zo gutegura izo ngamba no kuvuganira abanyarwanda no gusobanura neza ikibazo cyabo imbere y’Umuryango mpuzamahanga n’imbere y’ibihugu bisanzwe bifite inyungu mu Rwanda.

8. Tuzagirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 mutarama 2017 i Buruseli tuzasobanuramo mu buryo burambuye imigambi dufite kandi dushyire ku karubanda « amayeri » ya guverinoma ya Pawulo Kagame agamije kwimakaza ingoma y’igitugu no kuburizamo ibikorwa by’abanyarwanda benshi bifuza ko mu Rwanda abategetsi bajya basimburana mu buryo bwa demokarasi no mu mahoro .

9. Turahamagarira abanyarwanda, cyane cyane abarwanashyaka n’inshuti z’ishyaka ISHEMA batuye mu Rwanda bari badutegereje ngo batwakirane ubwuzu kudashya ubwoba no kudaha urwaho uwabashotora, cyane cyane turabasaba kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cy’urugomo bakorera abandi bantu cyangwa ibyabo.

10. Turashishikariza umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko ibihugu bisanzwe bitera inkunga umunyagitugu Pawulo Kagame, ko, ku nyungu z’abanyarwanda n’iz’akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika u Rwanda ruherereyemo, bavugurura amasezerano bafitanye na we bakazakomeza kumutera inkunga gusa ari uko afunguye urubuga rwa politiki mu Rwanda kandi akubahiriza amahame ya demokarasi.

 

Harakabaho Repubulika;

Harakaza amahinduka ya kidemokarasi mu Rwanda.

Bikorewe i Buruseli, kuri iyi tariki ya 23 mutarama 2017

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

logo-300x135