Category Archives: Revolution

Umwihariko wa Revolisiyo: Kuki ubutegetsi bw’Agatsiko Sajya bugomba gusezererwa ?

image_abbé-300x300

Ni koko Abaturage nibo bafite urufunguzo rw’impinduka mu Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bameze nk’uwo munyagitugu uhagaze ku rubaho narwo ruhagaritswe na rubanda. Uko byamera kose umuturage navuga “NO” nta kizatubuza gukoresha ya mvugo y’abakuru ngo “agahuru k’imbwa karahiye”!

IBANGA RYA 34 : Kuki ubutegetsi bw’Agatsiko bugomba gusezererwa ?

Uretse no kuba ubutegetsi bw’Agatsiko bwarashoye igihugu mu mwiryane no mu ntambara z’urudaca, bukagerekaho no gusahura no kwiharira ibyiza byose by’igihugu, hari indi mpamvu simusiga ijyanye n’imiterere ya politiki : Agatsiko kariho karakukuza, karangije kuba KARAHANYUZE !

Burya rero uwakubwira uyu munsi ati « hari impano y’agaciro gakomeye nzaguha niwuzuza imyaka 150 y’amavuko », wahita umuseka n’iyo waba ubona rwose ko afite ubushake bwo kuguha iyo mpano ! Impamvu utazuyaza kumukwena ni uko uba ubona neza ko hari ikintu gikomeye yirengangije : nta muntu ubaho imyaka 150 kuri iyi si ! Ibimera n’ibisimba nabyo bigira imyaka ntarengwa byagenewe yo kugira ubuzima, ahasigaye bigapfa. N’imitwe ya politiki ni uko. Iravuka, igakura, igasaza, igapfa, ndetse imyinshi muri yo igapfa ihagaze !

Niyo mpamvu, mu bihugu byateye imbere hari itegeko rivuga ko nta Mukuru w’igihugu wemererwa kurenza manda ebyiri zikurikiranye (imyaka 8-10 !). Iyo arangije manda ze ebyiri, itegeko rimusaba kudahita yongera kwiyamamaza, akareka abandi nabo bagatorwa, noneho byazamushobokera akazongera kwiyamamaza nyuma. Birazwi neza ko imyaka 10 ihagije ngo n’umutegetsi w’akataraboneka abe ananiwe ! Nyuma y’imyaka 10-15 ikipe iri ku butegetsi iba inaniwe. Igituma politiki nziza yubaka igihugu iramba si ukwihambira ku butegetsi bw’agatsiko kamwe : kenshi na kenshi iyo agatsiko kavuye ku butegetsi gasiga gashenye n’ibyo kari karubatse ! Ibanga rya politiki iganisha igihugu mu iterambere ry’ukuri ryihishe mu muco wo “Gusimburana ku butegetsi” : le principe de l’alternance. Ibihugu by’Abazungu byemera iyo « principe » nibyo biyobowe neza ( Ubufaransa, Amerika, Ubudage…)

Agatsiko k’Indobanure kamaze imyaka irenga 21 ku butegetsi mu Rwanda ! Uretse Paul Kagame wenyine wibwira ko ari umuyobozi w’igitangaza, Abanyarwanda twese tuzi ko nta kindi azamarira Urwanda uretse gukomeza kurukururira ibyago ! Buriya Agatsiko kamugaragiye nako karashaje, imungu yakinjiye mu ngingo : nta gitekerezo gishya kagifite, nta wundi mushinga mushya gahishiye Urwanda. Nta kindi gasigaje uretse gukomeza kwiba, gusubiranyamo no guteranya Abanyarwanda. Mwiyumviye n’ukuriye Agatsiko, Nyakubahwa Paul Kagame, yivugira ubwe ko ubu igihugu akigejeje kuri “mteremko”! Hari le 4/7/2011 mu munsi mukuru wo kwibuka kuri stade Amahoro i Remera imyaka 17 FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu. Ntabwo abeshya, Urwanda ruri ku manga, mbese rugeze aharindimuka, niba Agatsiko katarekuye ubutegetsi mu maguru mashya ! Muri make kacyuye igihe cyako kera ! Habuze gusa uwasunika ngo maze twirebere ukuntu ubutindi buhenanguka ! HAKENEWE IMPINDURAMIYOBORERE, bidatinze.

Dore ibintu 12 Repubulika ya 4 izihutira gushyira mu ngiro kugira ngo ishobore kuzahura Urwanda ; Abanyarwanda bongere bahumeke umwuka w’abazima :

IBANGA RYA 35.: Gufungura abafunze

  • Gukingura imiryango ya Gereza na Kasho zose ziri mu gihugu, abo Agatsiko kahejeje mu gihome bagataha.

Abajijutse, abafite imbaraga zo kubaka igihugu, Agatsiko kahisemo kubabika mu buroko kugira ngo kikorere ibyo gashaka ntawe ukanenga ! Abo bose bakwiye gutaha mu ngo zabo, bagasubizwa uburenganzira bwabo, bakagira uruhare mu kubaka Urwanda rwigenga.

*Abambere bazabohorwa ni Abanyapolitiki n’Abanyamakuru Agatsiko kafunze barengana : Madame Victoire Ingabire, Déogratias Mushayidi,Ntamuhanga Cassien,…..

*Abandi bakwiye kurekurwa ni abafunze bamaze imyaka n’imyaniko batagira amadosiye.

*Leta izakora uko ishoboye Abanyarwanda bafungiwe mu mahanga kubera ibyaha bakoreye mu Rwanda, baze gufungirwa mu Rwanda.

*Hazatangwa imbabazi za Perezida wa Repubulika ku bakatiwe bose, kuko harimo benshi bahamijwe ibyaha batigeze bakora kubera ikinyoma cy’Agatsiko.

IBANGA RYA 36 : Gushyingura mu cyubahiro no kwibuka Abanyarwanda bose bishwe nta vangura.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kuvugisha ukuri no kwemera (assumer) amateka y’igihugu cyacu Agatsiko katanashaka ko yigishwa urubyiruko :

(2) Ababaye abakuru b’igihugu na ba Leaders bagiriye Urwanda akamaro bazashyingurwa mu cyubahiro kandi bibukwe:

*Ibisigazwa by’umwami Yuhi IV Musinga, bizashakwa bishyingurwe mu Rwanda.

*Umubiri wa Perezida Yuvenali Habyarimana uzacyurwa ushyingurwe mu Rwanda, umuryango we usubizwe imitungo yawo.

*Perezida Grégoire Kayibanda azashyingurwa mu cyubahiro, umuryango we usubizwe uburenganzira wavukijwe.

*Ababaye aba Leaders bazumvikanwaho nabo bashyingurwe mu cyubahiro kandi bajye bibukwa.

(3) Abandi Banyarwanda bishwe nabo bazashyingurwa mu cyubahiro kandi bajye bibukwa :

*Abepiskopi n’Abihayimana bishwe n’Agatsiko,

*Abanyarwanda biciwe i Kibeho,

*Abiciwe mu mashyamba ya Kongo,

*Abagitabitse mu byobo hirya no hino mu gihugu,

*Amagufa y’abacu Agatsiko kanitse ku Gisozi no mu zindi nzibutso zinyanyagiye hirya no hino mu gihugu kubera impamvu y’ubucuruzi, …. Bose bazashyingurwa mu cyubahiro.

IBANGA RYA 37 : Urusengero mpuzamatorero

(4) Hazubakwa Urusengero Mpuzamatorero rwitwa “BAZILIKA Y’UBWIYUNGE” (Basilique de la Réconciliation), izashyingurwamo Abanyarwanda bose bishwe bavuzwe haruguru kandi ijye iberamo amasengesho yo kubasabira no gusabira igihugu cyacu amahoro.

IBANGA RYA 38 : Ibibazo bikomeye biri mu burezi bizakemurwa

(5) Abana bose biga Kaminuza n’amashuri makuru bagomba kugenerwa amafaranga ya Buruse. Na none kandi Leta igomba gutangira amafaranga y’ishuri abana bose b’Abanyarwanda biga amashuri yisumbuye, iyo bigaragaye ko ari abakene cyangwa imfubyi zitishoboye.

Ibi bizaba bigamije guha abana bose b’Abanyarwanda amahirwe angana no guca ivangura Agatsiko kubakiyeho umwiryane mu rubyiruko, biturutse kuri politiki mbi yo gufasha abana b’Abatutsi bonyine, Abahutu Leta ikanga kubitaho.

(6) Guha agaciro ABARIMU b’amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru, bagahabwa umushahara ukwiye.

Koko byose bituruka mu ishuri : « Tout passe par l’école ». Hambere, mwarimu ni we muntu wari wubashywe mu giturage. Niwe washobora kubaka inzu y’amabati, ni we wanywaga byeri…ako gashema kakamutera gukora umurimo we yishimye, abana b’igihugu bakajijuka ndetse ugasanga benshi mu rubyiruko barota « kuba mwarimu ».

Kubera ko Agatsiko kagizwe ahanini n’abatazi icyo ishuri bivuga, mwarimu w’umunyarwanda yateshejwe agaciro, aratindahazwa, ubu « kuba mwarimu » bisigaye ari IGITUTSI. Birumvikana ko iyi ariyo mpamvu y’ibanze yatumye uburere n’uburezi bisubira inyuma cyane muri iyi myaka 21 Agatsiko kamaze ku butegetsi.

Repubulika ya 4 izasubiza “MuaLimu” icyubahiro, ahabwe ibikoresho bikwiye n’imfashanyigisho zijyanye n’umurimo we. Azahabwa umushara watuma ashobora kubaho ndetse umwarimu ukora neza ajye agerekerwaho n’agahimbazamuskyi kuko Urwanda rw’ejo ruturuka mu biganza bya mwarimu.

Mwarimu w’amashuri abanza akwiye gukubirwa incuro 10 umushara w’intica ntikize agenerwa muri iki gihe (24 000 x10 =240 000fr).

IBANGA RYA 39 : Gushyiraho ingabo z’igihugu

(7). Kurema ingabo z’igihugu zidakorera agatsiko (Armée républicaine).

Guhera mu 1973, Ingabo z’igihugu zafashe ubutegetsi, zihigika abasivili, zihitamo gukora politiki. Guhera ubwo igisirikari cyahindutse nk’imitwe y’iterabwoba ikorera inyungu z’Abanyagitugu, kugeza ubwo batagitinya no kurasa Abenegihugu bashinzwe kurinda ! Icyo ubuyobozi bw’abasirikari bwabyaye ni izi ntambara z’urudaca, ni jenoside, ni iterabwoba rihoraho n’akaduruvayo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Guhera mu 1994 ho byabaye agahomamunwa kuko Ingabo z’Agatsiko k’indobanure zo ziyemeje kuragiza abaturage imbunda nk’ibisimba, ari nako zinyuzamo zikabica amanzaganya, zibarasiye mu ngo iwabo, mu buvumo aho bahungiye, mu mashyamba, n’ahandi ! Nta muturarwanda ucyizera ingabo, turazibona ibikoba bigakuka kuko tuzizi nk’umutwe w’abicanyi n’amabandi ! Nta cyiza zifuriza umuturage, aho kumurindira umutekano nizo ziwuhungabanya, aho kumuhumuriza nizo zimukura umutima, intwaro zigurwa ngo zirengere igihugu nizo zikoreshwa mu kurimbura Abanyagihugu : IKI NI IKIBAZO GIKOMEYE. Kizahabwa igisubizo ryari ?

Muri iyi minsi, iyo wumvise impaka ziriho, ukumva ngo abasirikari barimbaguye Abanyarwanda mu myaka ishize barikunkumuye bahindukamo abanyapolitiki bashishikajwe no kuvugira rubanda, usanga bibabaje. Akabanga numva nakwibira abo basirikari nkakamenyesha n’Abanyarwanda bose ni aka : Politiki n’amatakirangoyi ni ibintu bibiri bidafite aho bihuriye ! Nitureke kuvanga ibintu.

Repubulika ya 4 izasubiza ibintu mu buryo. Politiki izaharirwa Abasivili, Ingabo z’igihugu si urwego rushinzwe gukora politiki. Igisirikari ni IGIKORESHO cya politiki y’igihugu. Inshingano y’ibanze y’ingabo z’igihugu ni ukurinda ubusugire bw’igihugu, gusenya ingufu z’umwanzi, no gutabara Abaturage. Umukuru w’igihugu na Leta y’Abasivili, nibo bafite inshingano yo kugena Umwanzi w’igihugu, no kohereza Ingabo kumurwanya. Ingabo zigomba kumvira Abayobozi b’Abasivili bakorera inyungu za rubanda. Zigomba kwirinda gutiza umurindi umuyobozi wese udakurikiza mategeko agashaka gufata Abenegihugu ho ingwate. Iyo bibaye ngombwa, Ingabo z’igihugu zishobora kunganira abaturage mu gufata umutegetsi uri kwihindura umunyagitugu kugira ngo yigizwe kure y’ubuyobozi bw’igihugu kandi ashyikirizwe ubutabera, naho abaturage bahe ubutegetsi undi bitoreye.

Abasirikari b’Abanyarwanda nibahindure imyumvire, bazinukwe politiki kuko yabananiye. Nibivugurure bareke kugirwa ibikoresho by’udutsiko. Nibiheshe agaciro, bagire ishema ryo kwitwa Ingabo z’igihugu, zikunzwe kandi zizewe n’abaturage .

IBANGA RYA 40 : Amashyaka menshi

(8) Gufungura amashyaka ya politiki agakorera mu bwisanzure busesuye.

Politiki ya humirizankuyobore y’ishyaka rimwe rukumbi (kabona n’aho ryaba rigaragiwe n’udushyaka turiho ku mazina gusa !) nta cyiza ishobora kugeza ku benegihugu. Inshingano y’ibanze y’amashyaka ya politiki si ugushyushya imitwe no gucunga imyanya abayobozi bayo bashobora guhabwa muri guverinoma ! Amashyaka ya politiki afite inshingano yo guhugura abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kubaka no gucunga neza inyungu rusange. Amashyaka menshi niyo ateza igihugu imbere kuko atuma habaho “kuganira no kujya impaka” (DEBAT). Igihugu nticyubakwa na “Ninjye mugabo…”, igihugu cyubakwa n’IBIGANIRO. Igihugu si isambu y’umuntu umwe gusa kabone n’aho yaba perezida wacyo. Urwanda ni urwa twese, ni ngombwa ko abaturage bose, bibumbiye mu mashyaka ya politiki, bahabwa ijambo, bakavuga uko bifuza kubaka igihugu cyabo.

IBANGA RYA 41 : Itangazamakuru

(9). Kubohora Itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure busesuye

Iyo abantu bahawe ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza, umwiryane uragabanuka, intambara zisesa amaraso zigahagarara. Itangazamakuru naryo rikura abaturage mu bujiji iyo ribagezaho amakuru y’ukuri ku bibera mu gihugu Iyo rinenga amakosa y’abategetsi, rituma hari byinshi bikosorwa amazi atararenga inkombe.

IBANGA RYA 42 : Guhugura abaturage

(10). Gushyiraho gahunda idasanzwe yo guhugura abaturage bose mu byerekeye amategeko n’imikorere y’inkiko.

Imyumvire ya gakondo yo kubakira igihugu ku muco gusa, ntikijyanye n’igihe. Imiyoborere y’igihugu n’IMIBANIRE y’Abenegihugu igomba gushingira ku bumenyi bw’AMATEGEKO.

Ntabwo Repubulika ya 4 ishobora kuvugurura igihugu (moderniser le pays), idashyizeho gahunda idasanzwe yo kwigisha abaturage bose amategeko y’ingenzi areba uburenganzira bwabo. Bityo, bazumva n’impamvu ari ngombwa gushishoza mu gihe cyo guhitamo Intumwa za rubanda zishyiraho ayo mategeko.

IBANGA RYA 43 : Amajyambere mu mijyi no mu cyaro

Urwanda na rwo rushobora kurwanya ubukene rugafata gahunda ihamye y’iterambere. Gusa icyo Abanyarwanda badashaka muri iki gihe ni iterambere rirunze mu maboko y’Agatsiko k’abaherwe gusa bituriye mu mujyi wa KIGALI. Icyo bakeneye ni UGUSARANGANYA, ibyiza by’igihugu bikagera kuri bose.

(11) Niyo mpamvu hazashyirwaho porogaramu (Plan) yitwa “Mille collines, Mille Projets” : izarema imishinga 1000 ya rutura, igamije kurwanya ubukene no guteza igihugu imbere mu majyambere. Buri murenge (secteur) uzahabwa nibura umushinga umwe wahemba nk’abakozi bagera ku 1000. Urubyiruko ruzahabwa akazi muri iyo mishinga ku buryo bw’umwihariko.

IBANGA RYA 44 : Imibereho myiza y’abaturage

(12) Mbere na mbere Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo :

*Abaturage bose babone amazi meza,

*Buri murenge ugerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Ahari amazi n’amashanyarazi, imishinga irashoboka, ubuzima bwiza bukayoboka abenegihugu.

Icyitonderwa :

Ntihabuze abibaza ngo “aya mafaranga yose azava he ?“. Igisubizo : Nta gihugu gihomba ! Leta ihora ifite ubushobozi bwo gusaba inkunga amahanga, gusaba inguzanyo mu mabanki no mu bigenga mpuzamahanga. Icy’ingenzi ni uko igihugu cyaba gifite ubushake bwo guca umuco mubi wo KWIKUBIRA no kwinjira mu nzira y’iterambere buri mwenegihugu wese yibonamo. Amafaranga azashakwa kandi azaboneka :

*Amafaranga Paul Kagame yasahuye akigurira indege ze bwite, akubakisha amazu n’amahoteli hirya no hino mu mahanga, ayo yarunze ku makonti ye bwite… ubwayo ntaruta 1/2 cy’amafaranga akenewe kugira ngo izi ngingo 12 zishyirwe mu bikorwa ?

*Amafaranga apfushwa ubusa mu kugura ibikoresho bya gisirikari byo kubuza abaturage n’abaturanyi umutekeno,

*Amafaranga atagira ingano akoreshwa muri za maneko no kwica impunzi,

* Amafaranga menshi birenze urugero ameze nka ruswa ahembwa Abamotsi (kugira ngo bicecekere !) bo mu Nteko Ishingamategeko na Guverinoma itagize icyo imariye Abanyarwanda…

Ayo yonyine ntiyadufasha gushyira mu bikorwa biriya byemezo ?

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira: ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

28 MUTARAMA :« Demokarasi ni ukudatinya amatora »!

Abbé_Thomas_Nahimana,

Padiri Nahimana Thomas, umuyobozi w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

« Demokarasi ni ukudatinya amatora »

Banyarwandakazi, Banyarwanda, baturanyi b’u Rwanda,

  1. Taliki ya 28 Mutarama 1961, ntiteze kwibagirana mu mateka y’u Rwanda. Uwo munsi, Nyiricyubahiro Gregoire Kayibanda, Dominiko Mbunyumutwa n’abandi barwanashyaka b’imena bakoze igikorwa cyahinduye bidasubirwaho amateka y’u Rwanda.
  1. Bahamagaje abayobozi bose b’amakomini bari baherutse gutorwa na rubanda muri Kamena 1960,  bahurira i Gitarama (Place du marché public). Bari bafite igitekerezo cyo gukoraIGIKORWAkitazibagirana . Kandi babigezeho. Taliki ya 28 Mutarama 1961, hafashwe ibyemezo bitandatu byahise bishyirwa mu bikorwa bihindura burundu icyerekezo cy’amateka y’igihugu. Ibyo byemezo ni ibi bikurikira :

(1)Gusezerera ingoma ya cyami

(2)Gutangaza Repubulika

(3)Guca Karinga n’izayo zose

(4) Gushyiraho  ibendera rya Repubulika y’u Rwanda

(5)Kugena Itegekonshinga rya Repubulika

(6)Gushyiraho inzego z’ubuyobozi bwa Repubulika: Perezidansi,Guverinoma, Intekonshingamategeko, n’ubutegetsi bw’ubucamanza

  1. Ibi byose bimaze gukorwa LONI ntiyashoboye kubisambura nk’uko yabisabwaga n’Umwami n’abiru be, bityo bigaragara ko nta bushobozi ifite bwo gusubiza inyuma amateka y’u Rwanda. Nibwo abayobozi b’ishyaka LUNARI bumvise ikosa riremereye rya politiki bakoze,mu gutinya no kwihunzaamatora yo mu 1960,iryo shyaka ryabaye nk’iryiteye inkota mu mutima. N’ubu abarikundaga baracyabyicuza.
  1. Umunsi w’iya 28 Mutarama niwo watangiye rubanda rya banga rya politiki rihatse ayandi rikaba n’umutima wa demokarasi , ko“Ubutegetsi bwose buri mu maboko ya rubanda”.
  1. Repubulika ya kabiri yakoze ikosa rikomeye ryo guhigika uguhimbazwa kw’italiki ya 28 Mutarama, nk’isabukuru ngarukamwaka ya Demokarasi na Repubulika. Kugeza n’ubu uwo munsi mukuru waribagiranye kandi nyamara aribwo wari ukenewe cyane kugira ngo ukomeze wigishe Abanyarwanda icyo Demokarasi aricyo kandi utoze urubyiruko akamaro ko guharanira iyo ndangagaciro isumba izindi.
  1. Koko rero hari benshi bakora politiki batazi ibyo barimo, abenshi bakayikora baringiye kubona uburyo bwo gukurikirana inyungu zabo bwite, hakaba n’abayikora babitewe koko no guharanira inyungu za rubanda. Hatabayeho demokarasi ntawashobora kubatandukanya.
  1. Demokarasi niyo iha umwenegihugu uwo ari wese amahirwe yo kuba yaganira na rubanda, akayereka imigambi myiza yifitemo, rubanda ikamwemera cyangwa ikamwamagana. Ibyo ntibyakunda hatabayeho demokarasi.
  1. Nta yindi nzira ibaho tuzi yo guhosha umwiryane n’imidugararo, kuzana amahoro n’umutekano mu benegihugu  hatabayeho uburyo bwo gucyamura abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ishaka kwihambira ku butegetsi no guhindura abandi benegihugu abagererwa n’inkomamashyi mbese nko mu gihe cy’ingoma ya cyami na gihake, ya yindi yari yarasezerewe taliki ya 28 Mutarama 1961. Demokarasi ni yo ifasha rubanda gucyaha cyangwa gushima Abanyapolitiki b’ukuri.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, baturanyi b’u Rwanda,

Nta matora, nta demokarasi.

  1. Isomo dukura muri ibyo byose ni uko demokarasi ubwayo itabaho hatabayeho amatora. Amatora ni wo mutima wa Demokarasi. Uburenganzira bwo gutora ntawe ukwiye kubukerensa mu gihe tuzi ko hari ababuharaniye kugeza bambuwe ubuzima.
  1. Amatora y’abayobozi b’amakomini yabaye mu 1960, niyo yabaye intangiriro nyakuri ya demokarasi mu Rwanda. Abaturage bari baratsikamiwe na gihake bisubije uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi bibonamo.  Abatowe icyo gihe ni nabo nyine bahuriye i Gitarama, hari  taliki ya 28 Mutarama 1961, maze bafata icyemezo cyo gusezerera cyami na karinga birajyana, bitoramo Perezida wa mbere wa Repubulika, ariwe Nyakwibukanwishema Dominiko Mbonyumutwa, na we ashyiraho Guverinoma, abasigaye biremamo intekonshingamategeko,  abandi bahabwa kuba abakuru b’ubutegetsi bw’Ubucamanza.  Repubulika iba ivutse ityo. Ibendera n’indirimbo yubahiriza igihugu bisimbura Karinga n’imirishyo yayo.

11.Kuva uwo munsi kugera n’ubungubu u Rwanda ni Repubulika, byabaye nk’ihame ridakuka. Kugeza n’ubu abayobozi b’ishyaka LUNARI ntibaribagirwa icyaha cyabo gikabije cyo guhunga amatora no gukinira hanze y’ikibuga, kandi byarashoboraga kugenda ukundi.

  1. Isomo rya kabiri twakwigira aho ni uko guhunga amatora byari icyaha gikabije ejo hashize , bikiri icyaha gikomeye n’uyu munsi, kandi bikaba bizakomeza kuba icyaha kijyana mu rupfu n’ ejo hazaza. Uhunze amatora aba yikuye mu kibuga cya politiki  , agasa n’uwahawe ikarita y’umutuku kubera amakosa ye.
  1. Nta matora yoroshye yigeze kubaho mu Rwanda, nta n’ahandi aba, nta n’igihe azabaho. Amatora ya demukarasi ni urugamba nk’izindi zose. Abiyemeza kururwana bagomba gukenyera bagakomeza.   Abishuka ko bazajya mu matora ngo mu gihe nta “nta risque “ n’imwe izaba ikiriho nta buryo batakora rya kosa twakomeje kuvuga ryo kuyahunga no kwikura mu kibuga. Bene abo bakwiye kwigira mu kiruhuko cy’izabukuru, ibihe byarahindutse !
  1. Mu mwaka w’2003, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu yagerageje kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu, twabonye uko byagenze, icyakora ntibyabaye guta igihe. Ku bazi gushishoza nk’abanyapolitiki, icyo gikorwa cyari umunzani utanga igipimo cy’aho imyumvire ya rubanda igeze : Abaturage baratinyutse batora uko babyumva batitaye ku ngaruka byabagiraho, ubutegetsi bwa FPR buhinduka rubebe n’ igisambo cy’amajwi izuba riva!
  1. Mu mwaka w’2010, Madame Victoire Ingabire Umuhoza yasize byose ajya mu Rwanda agamije guhangana na Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu, aho ari ubu turahazi. Nyamara igikorwa cy’uwo mubyeyi nticyari ikosa nta n’ubwo cyari ukwihuta . Cyari ikizami gihawe Abanyapolitiki ba opozisiyo kandi uwatsinzwe si Victoire Ingabire!  Umugabo umwe agerwa kuri nyina ,dusanzwe tubizi. Komora inzovu ntibishobora guharirwa abategarugori abagabo bigaramiye!
  1. Iyo uteranyije 2003 ku 2010 bitanga icyerekezo CY’2017:  Rubanda irahari habuze Abalideri batinyuka, bazi kwifatanya no gukorana na rubanda, ubundi uwahekwaga akigenza ku manywa y’ihangu.

16.Mu gihe uwagennye ko ingero zombi zo mu 2003 n’2010 zizahora zimufasha guca intege abadasanganywe nyinshi, bikagamburuza ubutwari bw’abashaka impinduka, biragaragara ko  hari ibanga rimwe rishobora kuba ryaramwihishe, ni uko ibihe bihora bisimburana iteka kandi akaba nta bapfira gushira.

Hari urubyiruko rwa Nouvelle Generation rwamaze kumenya neza  ko ntawe uhabwa uburenganzira bwe ku isahani, bityo ko demokarasi itazazuka mu Rwanda hadatanzwe ibitambo bitari bike. Koko demokarasi ni ubukungu bukomeye umwana w’umuntu yakwemera no kumenera amaraso ye.

  1. Uwakwicara hasi agasuzuma neza umubare munini cyane w’abagore n’abagabo b’Abanyarwanda b’intwari, baba abari mu gihugu cyangwa abagihunze, ukabarura abicwa n’inzoga ndetse n’itabi buri munsi, ukitegereza umubare w’abazira impanuka zo mu muhanda buri cyumweru, ukongeraho uw’abanigirwa mu maguru y’indaya buri kwezi, ugateranyaho abasaga ibihumbi ijana Kagame yicira ubusa buri mwaka…….yagakwiye kwibaza ati “guharanira demokarasi mu Rwanda  byo bimaze kudutwara bangahe “?
  1. Ndahera aha nshishikariza urubyiruko gushyira mu gaciro, tukifashisha ya mibare twize mu mashuri abanza, tugateranya, tugakuramo ndetse tugakuba, tukibaza kandi tukisubiza! Demokarasi ni indangagaciro ihatse izindi mu gihugu nk’u Rwanda cyamunzwe n’ingoma y’igitugu nyuma y’akangarateke rubanda yarimo ku ngoma ya gihake. Guharanira demokarasi nta gihombo kirimo, gukomeza kuyirengagiza ni ukubura byose nk’ingata imennye, kuyitangira tukaba twayimenera n’amaraso yacu,BIRAKWIYE KANDI BIRATUNGANYE.

19.Ngiyi impamvu, mu izina ry’Abataripfana bose kimwe n’abo tureba mu cyerekezo kimwe, nongeye gutangaza kuri uyu munsi w’iya 28 Mutarama ko ku italiki nk’iyi umwaka utaha w’2016, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rizasesekara mu Rwanda,  kuko ryo ridateganya guhunga amatora yo mu 2017, mbese nk’uko Ishyaka LUNARI ryabikoze rikiyahura bidasuburwaho, dore turiho turibuka ko imyaka ishize isaga 54.

20.Nifurije umunsi mwiza abakunda Repubulika y’u Rwanda bose,

Umunsi w’ibyishimo ku bigeze gusogongera ku byiza bya demokarasi

Umunsi w’amizero ku rubyiruko rusonzeye kwandika izina mu gitabo cy’abitangiye kubaka u Rwanda ruha amahirwe angana abana barwo bose rutabavanguye.

Bikorewe i Paris, taliki ya 28 Mutarama 2015,

Padiri Thomas Nahimana

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2017.

NTA GISIBYA IMYIGARAGAMBYO Y’IMPURUZA YO KUWA 29 MUTARAMA 2015 IZABA.

place-de-la-bastille-450107-sw[1]

  1. Dushingiye ko ku itariki ya 10 Mutarama 2015 amashyaka ya opozisiyo yateraniye i Bastille h’i Paris mu Bufaransa agamije gusuzuma uko bahuriza amajwi hamwe ngo bavuganire impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zishobora kuraswa nyuma y’uko FDLR itarangije gushyira intwaro hasi ku itariki ya 2 Mutarama 2015,
  2. Tumaze kubona ko kimwe mu byemezo byafashwe n’iyo nama ari ugutegura no gukora imyigaragambyo y’impuruza igamije kwamagana icyemezo cyo kurasa impunzi zisaga ibihumbi 250 hagendewe ku rwitwazo rw’uko izo mpunzi zibana n’abarwanyi ba FDLR babarirwa hagati y’igihumbi na magana atanu (1500) n’ibihumbi bibiri (2000),
  3. Twongeye kwibutsa ko iyo myigaragambyo yemewe kandi igatangirwa uruhusa na Leta y’Ubufaransa izaba tariki ya 29 Mutarama 2015 ikabera ahitwa Place de La Bastille mu mujyi wa Paris,
  4. Tugendeye ku nyandiko zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zanditswe n’abantu batewe ipfunwe n’ubwoba bwabahejeje mu myobo bakaba badashobora kwigaragaza ngo bavuganire impunzi z’abanyarwanda nyamara abo ari na bo ba babandi bahoraga basakuza ngo ni inshuti magara za FDLR banigira abavugizi b’impunzi z’abahutu muri rusange, igitangaje kikaba ari uko izo nyandiko zigamije mu by’ukuri guca abantu intege no kubabuza kwitabira imyigaragambyo y’impuruza igamije kurengera izo mpunzi,

Turatangariza Abanyarwanda bose ibi bikurikira :

  1. Imyigaragambyo y’impuruza nta kizayibuza kuba nk’uko byateganyijwe. Izabera aha hakurikira no ku masaha akurikira :
  • Place de La Bastille Paris, France saa munani zuzuye (14h00)
  • Mu Bwongereza saa munani zuzuye (14h00)
  • Lilongwe, Malawi, saa munani zuzuye (14 h00 )
  • Maputo, Mozambique, saa munani zuzuye (14h00)
  • Oslo, Norway, saa sita n’igice (12h30)
  • Kampala, Uganda saa munani zuzuye (14h00)
  • Canberra, Australia saa munani zuzuye (14h00)
  1. Abategura ikinamico bakanirishyira mu bikorwa ni abigaragaraza nk’abakunzi b’impunzi nyamara igihe cy’ ukuraswa kwazo cyagera bagahenengera mu myobo ari nako bashaka gusenya ibyo abandi batangiye kandi bishimwa n’Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro.
  2. Twongeye kwibutsa ko umuco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by’amage n’imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande  ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n’icyorezo kibangamiye rubanda.
  3. Twamaganye abashaka gushoza impaka zidafite ishingiro bakina ku mubyimba impunzi zibabariye zibunza imitima zibaza niba buri bucye cyangwa buri bwire. Bene abo turabasaba kuba baretse iby’imiteto no guterana amagambo, nibatuze bazabigarure nyuma niba ari ngombwa twiteguye kubijyaho impaka zubaka.

Banyarwandakazi Banyarwanda mubabajwe n’akaga impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo zirimo ntimucibwe intege n’inyangabirama zivuga ngo ‘Nirugurumane haguma amagara’ muzitabire imyigaragambyo y’impuruza muri benshi. Nimwime amatwi abo babaca intege, bo bibereye mu bususuruke bw’Amerika n’u Burayi kandi ikibashishikaje ni inyungu zabo bwite niyo mpamvu umusonga w’impunzi utababuza gukomeza kwikinira n’ubugambo.

Bikorewe i Paris kuwa 27 Mutarama 2015

  1. Akishuli Abdallah
  2. Immaculée Kansiime Uwizeye
  3. Augustin Karengera
  4. Boniface Hitimana
  5. Yohani Damaseni Ntaganzwa
  6. Dr Murayi Paulin
  7. Claudette Mukamutesi
  8. Padiri Thomas Nahimana
  9. Chaste Gahunde

Imyigaragambyo y’impuruza yo kuwa 29 Mutarama 2015: Twese biratureba

place

Place de la Bastille

Uyu mwaka wa 2015 twawutangiranye impungenge nyinshi ziturutse ku banyarwanda b’impunzi baba mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuraswa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye. Icyo izo mpunzi zizira  ngo ni ukuba FDLR itarashoboye kurangiriza igihe igikorwa yiyemeje cyo gushyira intwaro hasi, igikorwa kitagombaga kurenza tariki ya 2 Mutarama 2015. Ntawe utabona ko iri raswa ry’impunzi ryagira ingaruka mbi ku baturage b’akarere k’uburasirazuba bwa Kongo ariko cyane cyane impunzi z’Abanyarwanda ubu zibarirwa mu bihumbi 245. By’umwihariko ariko, abenshi nanjye ndimo basanga gukemura ikibazo cy’umutekano muke kirangwa mu karere bidakwiye gukorwa hashozwa izindi intambara zimena amaraso kuko ayamenetse kugeza ubu ahagije.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 10 Mutarama 2015, bamwe mu banyamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bagaragagaje ko bahangayikishijwe n’iki kibazo bahuriye i Bastille h’ i Paris mu Bufaransa maze barebera hamwe icyakorwa ngo izi mpunzi zivuganirwe. Kimwe mu byo biyemeje harimo gutegura no gukora imyigaragambyo y’impuruza (SOS Manif/ SOS Protest)  yo gutabariza abari mu kaga. Muri iyi nyandiko ndagira ngo twongere turebere hamwe impamvu nta muntu n’umwe yaba umunyapolitiki cyangwa se impunzi isanzwe udakwiye kwitabira imyigaragambyo y’impuruza izaba kuwa kane tariki ya 29 Mutarama 2015.

  1. Igitekerezo cy’inama

Hakimara gutangazwa ko ibitero kuri FDLR aricyo kigezweho ariko hagatumizwa inama ya SADC na ICGLR ngo irebere hamwe uko ibyo bitero byatangira, byagaragaye ko hashobora kuboneka idirishya ry’icyizere. Ni muri urwo rwego bamwe mu banyapolitiki bafashe icyemezo cyo guhura ngo babyigire hamwe.  Mu butumire bw’inama bwagejejwe ku mashyaka 26 yose harimo 23 akorera mu mahanga hamwe n’andi atatu akorera mu Rwanda, hari igitekerezo nifuza ko buri wese yakwibuka. Kigira kiti:

‘umuco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by’amage n’imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande  ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n’icyorezo kibangamiye rubanda’. Nyuma bitunguranye iyo nama ya SADC na ICGLR yaje kuvanwaho.

  1. Imyanzuro ya Bastille

Inama imaze gutegurwa neza yabereye i Batille –Paris mu Bufaransa. Itangazo https://gahunde.org/2015/01/11/bastille-paris-itangazo-risoza-inama-yamashyaka-ya-opozisiyo-nyarwanda/ riyisoza naryo ryagejejwe kuri rubanda rikaba rivuga ko abanyapolitiki bahamagariwe kugaragaza ko mu gihe cy’amage bashyize imbere inyungu za rubanda aho kuba utunyungu twabo ku giti cyabo. Itangazo rivuga ko kandi Abanyapolitiki barisinye basanga ikibazo cy’impunzi zo muri Kongo kigomba gukemurirwa hamwe n’icy’abarwanyi ba FDLR kandi byombi bigahabwa ibisubizo biboneye cyane cyane hakitabwa ku guca impamvu zituma habaho imitwe yitwaza intwaro ndetse n’impamvu zitera ubuhunzi. Iri tangazo rinatumira abanyarwanda bose b’impunzi mu myigaragambyo idasanzwe yo kumvikanisha ijwi ry’impunzi no gukangurira LONI, SADC na ICGLR ko inzira zitamena amaraso arizo zahabwa agaciro mu gukemura ibibazo. Iyo myigaragambyo yiswe iy’impuruza cyangwa SOS Manif mu rurimi rw’igifaransa izaba tariki ya 29 Mutarama 2015 ikazabera mu mujyi wa Paris no mu yindi mijyi ndetse no mu makambi y’impunzi hagatangwa ubutumwa bumwe bwumvikanyweho. Ubwo butumwa buzaba busaba ibintu bibiri y’ingenzi:

  • Ko icyemezo cyo kurasa impunzi cyakurwaho bwangu ahubwo impunzi zo muri Kongo zari zaratereranywe zigahabwa ubufasha bwose zikeneye.
  • Gufasha Abanyarwanda gushyira igitutu ku butegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame kugira ngo akingure urubuga rwa politiki, amashyaka ya politiki akorere mu bwisanzure, Itangazamakuru ryigenga rikore, imfungwa za politiki zifungurwe nta yandi mananiza, impunzi zibone inzira yo gutaha zitikanga kugirirwa nabi.

Abantu benshi bakomeje kwitegura kuzajya muri iyi myigaragambyo cyane ko ubuhungiro bumaze kurambirana kandi koko burya  ngo nta shyo ry’ishyanga.

  1. Twese biratureba

Hari umuntu twaganiriye ambaza impamvu imyigaragambyo y’impuruza izaba ari ku munsi w’akazi kandi hari abazaba bagiye gukora. Igisubizo namuhaye ndetse nkaba ngiha n’abandi bibaza nka we gikubiyemo ibice bibiri.

Icya mbere ni uko abo twigaragambiriza, abo dushaka ko bumva ibibazo byacu nta handi twababonera uretse ku kazi. Byaba bimaze iki guhata inzira ibirenge ngo urigaragambya mu gihe abagakwiye kubona akababaro ufite bibereye muri week end cyangwa mu biruhuko?

Icya kabiri ni uko ntawe ukwiye gusiba imyigaragambyo yitwaje ko yagiye gukora. Kubera iki? Kubera ko impunzi ya politiki itandukanye n’impunzi y’ubukungu. Twe abanyarwanda b’impunzi turi impunzi za politiki ni ukuvuga ko tutavuye mu gihugu cyacu tuje gushaka akazi, twaje duhunze itotezwa rya politiki. Ni ukuvuga ko rero niba dufite akazi dukora, tugakora ngo turebe ko twaramuka ariko ntikaturutita kugira igihugu cyacu twigengamo kandi dukunda. Niba dukunda igihugu cyacu rero kwigomwa amasaha makeya y’ikigoroba tukagaragaza ko natwe dufite uburenganzira ku gihugu cyacu, ko tudakunda izina ry’impunzi, nta mpamvu tutabikora.

Iyi myigaragambyo ikwiye gufatwa nka priority. Ni ukuvuga ikintu kikurutira ibindi. Tekereza muri wowe bakubwiye ko umwana wawe agize impanuka, umubyeyi wawe apfuye, cyangwa se ku bakunda amatungo bakubwiye ko inka yawe itembye ku manga, icyo ukora ni iki ? Uhita uva mubyo wakoraga ugatabara ibisobanuro iyo bibaye ngombwa ubitanga nyuma. Abasaba impushya tuzisabe cyane cyane dusobanure ikibazo uko kimeze. Umukoresha wawe azi ko utavukiye mu gihugu wahungiyemo. Yewe n’ubwo waba ufite ubwenegihugu bakubaza aho wavukiye. Fata akanya usobanure impamvu uri impunzi unasobanure uko igihugu cyawe ugikeneye, umusobanurire ko abantu ibihumbi 245 bigiye kuraswa kubera akagambane gakorwa n’ingoma mpotozi ya FPR kandi ko nawe washoboraga kuba uri muri izo ngorwa. Nta shiti umukoresha wese ushyira mu gaciro azakumva. Nataguha uruhushya nibura bizatuma atekereza ku Rwanda burya ijambo ni nk’imvura ngo ni yo idasubira hejuru itabobeje ubutaka.

Uyu muntu wambazaga nanjye namubajije igihe aherukira gusaba konji. Ansubizanya umutima mwiza ngo yasabye agahushya kugira ngo yishimishe n’umuryango we. Kandi barakamuhaye. Nanjye namubwiye ko nta kabuza umuntu uguha agahushya ko kwishimisha si we wabura kuguha agahushya ko gutabara.

Umwanzuro :

Imyigaragambyo y’impuruza twese iratureba. Ni koko mu gihe cy’amage abantu bareka byose bakibagirwa ibyabatanyaga maze bagahanga n’icyago cyugarije rubanda. Dukwiye kuva mu miteto cyangwa se kumva ko ubwo atari twe tugiye kuraswa nta kibazo. Ruriye abandi rutakwibagiwe kandi inkoni ikubise mukeba abayirenza urugo. Ngaho rero egerana n’abo muturanye mwumvikane uko muzagera aho imyigaragambyo izabera dutabarize abari mu kaga. Abashaka n’abakunda guterana amagambo mureke wenda muzabikomeze nyuma y’iki gikorwa.

Ikitonderwa:

*Adresse y’ahazabera imyigaragambyo ni iyi :

2 bis, Place de la Bastille,

75011 Paris

*Station ya Metro ni iyitwa :BASTILLE

  • Ku bazaturuka Gare du Nord na Gare de l’Est muzafata Metro Ligne 5 (M 5), direction Place d’Italie.
  • Ku bazaturuka Gare d’Austerlitz, muzafata Metro Ligne 5, direction Bobigny/Pablo Picasso

Liste y’abatumiwe mu gikorwa cyo gutegura iyi myigaragambyo:

  1. ARRDC-Isangano, Minani Jean Marie Vianney
  2. Amahoro People Congress, Gallican Gasana
  3. Banyarwanda,Rutayisire Boniface
  4. CNR-Intwari, Habyarimana Emmanuel
  5. CNR-Intwari, Rwaka Theobald
  6. DGPR, Frank Habineza
  7. FDLR, Byiringiro Victor
  8. FDU-Inkingi,Victoire Ingabire
  9. FDU-MN-Inkubiri, Eugene Ndahayo
  10. FPP-Urukatsa, Abdallah Akishuri
  11. ISHEMA Party, Nahimana Thomas
  12. MLR, President
  13. MRP, Bonaventure Uwanyirigira
  14. ODR-Dufatanye, Ildephonse Munyeshyaka
  15. PDR-Ihumure, Paul Rusesabagina
  16. PDP-Imanzi, Deogratias Mushayidi
  17. PRM/MRP –Abasangizi, Anastase Gasana
  18. PPR-Imena, Habimana Bonaventure
  19. PS-Imberakuri, Bernard Ntaganda
  20. RDI -Rwanda Rwiza, Faustin Twagiramungu
  21. RDU- Murayi Paulin
  22. RUD-Urunana, Higiro Jean Marie Vianney
  23. Rwanda National Congress, Theogene Rudasingwa
  24. RPRK Ihuriro ry’Inyabutatu, Joseph Mutarambirwa
  25. RPP-Imvura, John Karuranga
  26. UDFR-Ihamye, Hitimana Boniface
  27. AIPAD
  28. CLIIR
  29. CPCH
  30. COVIGLA
  31. IBUKABOSE
  32. OPJDR
  33. JAMBONEWS
  34. PCN
  35. Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation
  36. Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix 
  37. CORWABEL asbl
  38. IKONDERA INFO
  39. RIPRODHOR
  40. FEIDAR
  41. TUBEHO TWESE

United we stand, Divided we fall.

Chaste Gahunde

Ishema Party

The United States stands ready to support the DRC in democratic process

usdos-logo-seal

Press Statement

Jen Psaki
Department Spokesperson
Washington, DC
January 25, 2015

The United States welcomes the Parliament of the Democratic Republic of the Congo’s approval of electoral legislation that sets the country on course towards timely elections in line with its Constitution. We applaud the efforts of the National Assembly and the Senate to reach consensus and ensure that presidential elections happen no later than December 2016. Parliament’s action today reflects the will of the Congolese people and upholds the DRC constitution. We urge President Kabila to expeditiously sign the electoral legislation as passed by the Parliament and reaffirm that Congo’s first peaceful transition of power will take place through presidential elections in 2016‎. We also call upon the National Independent Electoral Commission (CENI) to release a global electoral calendar promptly that is in line with Parliament’s action and the Constitution.

The actions the DRC Parliament has taken today, along with President Kabila’s expected signature, represent critical, albeit initial, steps towards national elections in 2016 and what could be the DRC’s first peaceful transfer in power in its almost 55 years since independence. We encourage all Congolese stakeholders, including the government, opposition, and civil society, to use this opportunity to undertake a peaceful, transparent, and inclusive dialogue about the electoral process moving forward. The United States stands ready to support the DRC in this process.

Source:US Department of State

UMWIHARIKO WA REVOLISIYO : FONDASIYO Y’UBUTEGETSI BWA RUBANDA, BUSHYIZWEHO N’ABENEGIHUGU, BUKORERA ABANYARWANDA

image_abbé-300x300

Agatsiko k’Indobanure z’Abasirikari, baturutse Uganda, bagategekesha Urwanda igitugu, iterabwoba n’ikinyoma guhera mu 1994 ni REPUBULIKA Y’IMBOHE !

None rero, nk’uko hambere aha rubanda yahagurutse igakuraho ingoma ya cyami n’akarengane kayirangaga, igihe kirageze cyo gushushanya Ubutegetsi Abanyarwanda bakeneye (I) no kugena ingamba zo gusezerera ku neza cyangwa ku nabi Ubuhake bubi bw’Agatsiko k’indobanure (II).

  1. UBUTEGETSI BUKORERA ABANYARWANDA BUZABA BWUBAKIYE KU ZIHE NKINGI ?

IBANGA RYA 27 : Guca ingeso yo kwikubira birihutirwa

Ikibazo ubutegetsi bushya bugomba guhangana na cyo kugeza bukiranduye burundu : UKWIKUBIRA.

Guhera mu ntangiriro twabonye ko agakoko gatera umwiryane w’urudaca muri bene Kanyarwanda ari umuco mubi wo kwikubira, ibyiza by’igihugu bigakungahaza udutsiko, abenegihugu bakagenda barushaho gutindahara.

Muri iki gihe, urugero rutari kure rugaragaza ko iyo ndwara yamunze Abayobozi b’Urwanda ni imitungo irenze ukwemera ya Paul Kagame, ukuriye Agatsiko k’indobanure kigaruriye Urwanda guhera mu 1994. Inyandiko y’uwitwa Aimable Rukundo yasohotse ku rubuga Leprophete.fr tariki ya 8 Nyakanga 2011, inyandiko yitwa ngo “Niba Perezida Paul Kagame ahisemo kwibera umucuruzi, niyegure ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu maguru mashya”, iragaragaza uko Paul Kagame wafashe ubutegetsi ntacyo atunze kigaragara, yasahuye igihugu, ubu akaba yarabaye umuherwe ; nyamara ntazuyaze kwirukana mu ishuri abana ba rubanda rugufi ngo igihugu kirakennye, ntigishobora kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kwiga kaminuza:

(1) Kagame afite amazu 2 n’isambu 1 irimo inzu muri USA.

(2) Afite inzu 2 mu Bwongereza

(3) afite inzu 1 mu Budage

(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea

(5) Afite Hoteli n’indi nzu muri Ethiopia

(6) Afite Hoteli muri Kenya

(7) Afite Hoteli mu Bugereki

(8) Afite amazu 2 n’umurima w’isambu muri Afrika yepfo

(9)Afite inzu ibikwamo ibintu (warehouse) i Dubai

(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa

(11) Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)

(12) Afite imigabane muri sosiyete y’ubwikorezi mu Bwongereza

(13) Afite company icuruza amabuye y’agaciro afatanije n’umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n’inzu mu Buhindi

(14) Afite inzu ibikwamo ibintu (warehouse) mu Buyapani.

(15) Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n’abavandimwe be ndetse n’aba hafi mu miryango ye, hamwe n’abandi bamwe abyandikishaho. Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by’ukuri ashinzwe imitungo y’umuryango.

(16) Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambasade z’ u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye. Ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n’abandi boherezwa nk’abajyanama muri Ambassade zo hanze.

(17) Usibye iyo mitungo yo hanze, twashoboye kumenya ko hari n’indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by’ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta, 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n’Abashinwa. Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y’amafaranga yo kugura ibikoresho by’Ingabo z’igihugu, maze akabihererwa ubuntu n’Amerika n’Abongereza, maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n’ibisahiranda by’Abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.

(18) Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y’abategetsi bose bahunze harimo n’imitungo ya Rujugiro. Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Alfred Kalisa, yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

(19) Twabwiwe uko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu 50% y’imigabane muri MTN Rwanda ari iye.

(20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n’aho batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

(21) Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y’abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

(22) Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n’igihe ashakiye.

(23) Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24) Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25) Twabwiwe uko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

(26) Twabwiwe imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.

(27) Tuzi neza ko umutungo wose w’ Umuryango FPR yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.

Ahari umwotsi haba hari umuriro….! Biramutse bibaye impamo ko Paul Kagame atunze ibi byose, mu myaka 20 gusa amaze ku butegetsi, ubwo se kuba umukuru w’igihugu cy’Urwanda ntiyaba abihesheje isura mbi cyane kuko ntaho byaba bitaniye no kuba igisambo cy’ingufu, umwambuzi witwaza ubutegetsi afite, igihugu akacyeza ? Ubwo se Abaturarwanda ntibaba barasubijwe mu buhake bubi bwo kugokera inyungu z’umuntu umwe gusa, akiberaho mu murengwe bo bicwa n’inzara kuko asahura byose ntagire icyo asiga inyuma ? Ubwo se umuntu nk’uyu abaturage bazakomeza kumurebera gusa kugera ryari ?

IBANGA RYA 28 : Kubungabunga inyungu rusange

INTEGO ihatse izindi ubutegetsi bushya bukwiye kuzaharanira : kubungabunga INYUNGU RUSANGE (Intérêt général).

Gukora politiki bifitanye isano no gucunga neza inyungu rusange kugira ngo Abenegihugu nibasaranganya bataryamirana, buri wese akagira icyo ahabwa kimukwiye, bibafashe kugera ku munezero buri wese yifuza. Ikibazo abategetsi b’Abanyarwanda bakunze kugira ni uko bashyira imbere inyungu zabo bwite bakazisumbisha inyungu rusange, uhawe umwanya mu buyobozi bw’igihugu cyangwa se agashingwa gucunga ibya rubanda akihutira kubanza “GUKURAMO AYE”! 

Guhera ku gihe cya gikoloni, kwiba umuzungu ntibyafatwaga nk’icyaha, ndetse ahubwo benshi bakabibonamo igikorwa cy’ubutwari ! Nyuma y’ubwigenge bw’Urwanda, uwo muco mubi wakomeje guhabwa intebe mu mutimanama w’Abanyarwanda batari bake. Kwiba Leta aho kugawa byakomeje gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubwenge. Twibuke na wa mugani ugira ngo “Umugabo ni urya utwe akarenzaho n’utw’abandi”, burya nawo ugana akariho!

Nyamara iyo witegereje ibihugu byateye imbere mu majyambere, umwihariko wabyo ni uko byakoze ibishoboka bikumvisha Abenegihugu babyo ko umwiryane udashobora gushira niba umuco wo gushyira imbere gusa inyungu z’umuntu ku giti cye udacitse, hagafatwa gahunda yo kubahiriza ku buryo budasubirwaho inyungu rusange (Intérêt général). Koko rero ishema ryo kwitwa Abasangiragihugu (peuple), ryaturuka he niba abantu badashoboye kumvikana ku ngamba zo gusangira inyungu, ahubwo bagahora bakebagurana nk’abakeba, kuko bamwe barya bagacura abandi ?

Niba Urwanda rushaka kugira amahoro arambye, abaturage bagahinduka by’ukuri abasangiragihugu bashaka kugera ku iterambere ridasiga bamwe ku ruhande, nitwemere duhindure imyumvire n’imyifatire, dushyire imbere INYUNGU RUSANGE, tuzubahirize, tuzibungabunge, ubiciyeho akigira indakoreka abihanirwe. 

IBANGA RYA 29.: Kurwanya icyaha cyo kwiba

ICYAHA kizashyirwa hejuru y’ibindi (crime par excellence) : kwiba no kunyereza umutungo wa Leta, uw’amashyirahamwe…, kugerageza kwikubira umutungo uhuriweho na benshi.

Repubulika y’ABIGENGA izashingira ku itegeko nshinga rigaragaza neza inyungu rusange Abenegihugu bumvikanaho, uburenganzira n’inshingano za buri wese. Andi mategeko azarushaho kuyobora imibanire hagati y’abenegihugu kugira ngo akarengane no kuryamirana bijye biherako bikosorwa bitarahungabanya umutekano n’amahoro buri wese akeneye. Aya mategeko ni nayo azateganya uko amakimbirane akemurwa, yerekane ibyaha Abenegihugu bagomba kwirinda n’uko abakosheje bahabwa igihano gikwiye.

Niba dushaka guhindura igihugu cyacu kigashobora gufata ingufu zo kugana inzira y’iterambere ubutarorinyuma, icyaha cyo gusahura no kunyereza ibya rubanda gikwiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko, dore ko twabonye ukuntu gifite imizi miremire mu muco wacu. Nicyamaganwe mu mashuri, gihabwe induru mu nsengero n’amakiliziya, kiganirweho mu nama z’utugari n’imirenge…ariko kinateganywe n’amategeko asobanutse y’igihugu.

IBANGA RYA 30 : Igihano gihabwa uwanyereje ibya rubanda

UMWANZI W’IGIHUGU : Azitwa umwanzi w’igihugu umuntu wese uzishora mu cyaha cyo kunyereza umutungo rusange, by’umwihariko abategetsi n’abashinzwe gucunga uwo mutungo bazahanwa by’intangarugero.

Politiki aho iva ikagera ishingira ku bushobozi bwo kwegeranya Abanyagihugu, bagafata icyemezo cyo kugena UMWANZI n’INSHUTI. Inshuti ni iyo dusangiye inyungu, tugafatanya kuzibungabunga. Umwanzi ni ubangamiye inyungu zacu, akaba ashobora no kuzangiza. Iyo umwanzi amaze kuboneka, igihugu kirundanya ingufu kikamurwanya kitababarira. Iyo umwanzi ari igihugu cy’amahanga, kumurwanya byitwa intambara (la guerre). Iyo umwanzi agenwe mu gihugu imbere, haba hatangiye intambara y’isubiranamo (la guerre civile).

Aho kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guteshwa igihe no gushorwa mu ntambara zo kwikora mu nda, duhamagarirwa kurwanya abanzi batari bo: Kayumba Nyamwasa, Ibipinga, FDLR…. dukwiye kubona neza ko Umwanzi KABOMBO w’Urwanda ari uriya usahura umutungo uhuriweho n’Abanyagihugu benshi, akawugira uwe bwite! Uwo ni we dukwiye guhagurukira tukamurwanya twivuye inyuma. Arabikwiye, arabikwiye rwose!

IBANGA RYA 31 : Igihano ntangarugero

IGIHANO NTANGARUGERO kizahabwa uwo inkiko zihamije icyo cyaha : gucibwa ikiganza cy’iburyo  mu ruhame.

Icyaha kidasanzwe kigenerwa igihano kidasanzwe. Hejuru y’ibindi bihano biteganyirizwa icyaha cyo gusahura ibya rubanda (harimo no gusubiza ibyibwe) REPUBULIKA y’ABIGENGA ikwiye kuzashyiraho igihano cy’intangarugero, kigatangirwa mu ruhame kugirango uwakoze icyo cyaha abere isomo rifasha abandi kutazongera gutekereza kukigwamo. Gucibwa ikiganza cy’iburyo bigaherekezwa n’ikimwaro gikomeye bishobora gutegenywa n’itegeko.

Na none iki gihano hari abakumva ko kirenze urugero cyangwa se ari icya kinyamaswa. Nyamara ntitwibagirwe ko mu mategeko y’ibihugu bitari bike, igihano cyo kwicwa giteganijwe, kandi kugeza magingo aya abantu bakaba bagihabwa. Uwareba umwiryane watumazeho abantu basaga miliyoni, bazize ko akageso ko gushaka kwikubira kabaye nk ‘umuco karande mu bayobozi b’igihugu cyacu, ni iki tutatanga ngo uwo muco mubi ucike, Abenegihugu ntibazongere kudupfana bazize inda mbi y’ababayobora ?

IBANGA RYA 32 : Ubwami cyangwa Repubulika?

Kuba Ubutegetsi bwafata ishusho y’Ubwami bushingiye ku Itegeko nshinga (Monarchie constitutionnelle), nk’uko hari bamwe mu benegihugu babyifuza, nta kibazo mbibonamo. Hari ibihugu byinshi byateye imbere bifite Abami. Gusa ukurikije amateka y’Ubwami mu Rwanda, ukareba n’aho imyumvire y’Abanyarwanda igeze muri iki gihe, kwemera ingoma ya cyami byagora benshi. Ingoma ya cyami yavuzweho byinshi bibi birimo gushingira ku bwoko no kwikubira kurenze urugero. Mu gihe tugihanganye n’ingaruka mbi z’imitegekere yo mu gihe cya cyami (umuco mubi w’ubuhake), simbona ko aribwo twasubira inyuma ngo tujye gushakira igisubizo ku bwami tugaya ! Abakunzi b’Umwami bihangane, bakomeze urugamba, ariko ndahamya ko inzira ikiri ndende.

Njye mbona Ubutegetsi bwa Repubulika ari bwo bujyanye n’ibyifuzo bya rubanda rugufi nk’uko byagaragaye mu itora rya Kamarampaka  ryo ku wa 25 Nzeri 1961.

IBANGA RYA 33 : Repubulika ya 4 izaba Repubulika y’Abigenga

Repubulika ya 4 twakwita REPUBULIKA Y’ABIGENGA BYUZUYE niyo igomba gushyirwaho ikazagira indangagaciro zivuguruza iza Repubulika ya 3, yabaye REPUBULIKA yahinduye Abenegihugu IMBOHE z’Agatsiko k’Indobanure karangwa n’ Igitugu-Iterabwoba-Ikinyoma.

Agatsiko k’Indobanure kashyizeho itegeko nshinga rihindura bikomeye imiterere y’ubutegetsi bwateganywaga na Repubulika ya Kabiri. Birumvikana ko ubwo REPUBULIKA y’Agatsiko yari ibaye iya 3 n’ubwo bitajya bivugwa muri ayo magambo. Icyo tubona ni uko imvugo n’ingiro by’iyo Repubulika y’Agatsiko binyuranye cyane n’igisobanuro cy’ijambo “repubulika”.

“Repubulika” biva ku kilatini res-publica =la chose publique= Ibya rubanda.

Repubulika ya 3 yita ku nyungu z’Agatsiko gusa, yambura rubanda ibyabo ikabigira iby’Agatsiko k’Indobanure z’Abasirikari baturutse Uganda. Wagira ngo nibo Benegihugu bonyine, abasigaye twese tukaba udusimba, bagenza uko bishakiye !

Niyo mpamvu tubona ko repubulika ya gatatu igomba gusezererwa bidatinze, itegeko nshinga ririho rikavaho, hagashyirwaho ilyita ku nyungu za rubanda.

REPUBULIKA Y’ABIGENGA yo izaha ireme :

  1. Ukwishyira ukizana kwa buri wese , iterabwoba n’igitugu bigende nk’ifuni iheze.
  2. Kuyoborwa n’amategeko mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Ayo mategeko azashyirwaho n’Intumwa zatowe na rubanda nta gahato. Ayo mategeko si nk’ashyirwaho muri iki gihe agamije kurengera inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi no gukumira ibyifuzo bya rubanda. Azaba ari ayo kubungabunga inyungu rusange ataretse no kurengera inyungu za buri wese ku giti cye. Ntawe uzaba ari hejuru y’amategeko k’uko tubibona muri Repubulika y’Agatsiko. Amategeko azaba areba Abenegihugu bose kimwe.
  3. Kuvugisha ukuri kuko ikinyoma cy’Agatsiko kirambiranye kandi kikaba cyarasenye byinshi. Iyo uwitwaga umukuru w’igihugu ageze aho abeshyera Abenegihugu, akabagerekaho ibyaha we ubwe yakoze, aba akimaze iki kindi ? Iyo uwari umushumba ahindutse ikirura, intama zibishobye ntizikwiye kwihutira gukiza amagara yazo ?…..

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira: ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Umwihariko wa Revolisiyo: Agatsiko kagaragiye Paul Kagame ntigakwiye kwitiranwa n’ubwoko bw’abatutsi.

image_abbé-300x300

Ni koko Abaturage bifitemo imbaraga batazi, akaba arizo umunyagitugu akoresha ngo abeho abakandamiza. Kumeya iri banga ni intambwe ya mbere mu guharanira uburenganzira bwa buri wese!

Umutwe wa 5: AGATSIKO K’INDOBANURE ZIGARAGIYE UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME NTIGAKWIYE KWITIRANYWA N’UBWOKO BW’ABATUTSI.

Imitungo umunyagitugu Paul Kagame yasahuye iteye isoni : indege 2, amato, amazu n’amasambu hirya no hino ku isi, amasosiyeti y’ubucuruzi, amabanki y’igihugu yayasize iheruheru…! Inda ye yonyine ni yo Abenegihugu twese tugokera, si ibyo kwihanganirwa !

Ni ihame : Ubutegetsi bwa Paul Kagame ni ubutegetsi bushingiye ku gatsiko gato, k’Abatutsi b’indobanure, baturutse Uganda, b’Abasirikari. Amazina y’abagize ako gatsiko arazwi neza. Agatsiko kagizwe ahanini n’abantu batize amashuri, yewe harimo n’abatazi gusoma no kwandika ! Ibyerekeye ubumenyi mu kuyobora igihugu ntacyo bibabwiye, bo bashyira imbere ubunararibonye mu kurasa Abenegihugu. Barimo n’Abagande butwi bakora nk’abacancuro, bakagaragaza ko badakunze abaturage na busa. Abo nibo bonyine bakomeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu, inyungu rusange (Intérêt général) ntibayikozwa, ikibashishikaje ni inyungu z’Agatsiko gusa. Hagati aho Abenegihugu bo bameze nk’intama zitagira abashumba, zigasigara zicunzwe n’IKIRURA.

  1. Ukwikubira kugaragarira no rwego rw’imibereho myiza y’abaturage

Kugira ngo Agatsiko gashobore kuramba mu bwikanyize, dore uko kabigenza :

IBANGA RYA 20 : Kwiyitirira Abatutsi

(1) Kiyitirira ubwoko bw’Abatutsi, kakagerageza kumvisha Abanyarwanda n’amahanga ko kaburengera kanyuze mu nzira yo gukandamiza abo mu bwoko bw’Abahutu (Diviser pour régner).

(2) Bamwe mu Batutsi badashishoza bakomeje kwibeshya ko Agatsiko gaharanira inyungu z’ubwoko bwabo, bakirinda gufungura amaso ngo batabona ko kugeza na n’ubu Agatsiko katazuyaza kwivugana Abatutsi b’inzirakarengane (kubica, kubafunga, kubatorongeza) kagahitamo kwikoranira n’Interahamwe zamaze abantu ku buryo buzwi na bose !

(3) Abo Batutsi b’intagondwa kandi badashishoza ni bo bahuka muri bagenzi babo b’Abahutu, bakabafungisha, bakabacisha amafaranga ya hato na hato kugira ngo batabashinja ibinyoma, bakabiyemeraho birenze urugero, babakangisha ko Ubutegetsi ari ubw’Abatutsi.

(4) Hari n’Abatutsi bashyira mu gaciro, bazi neza ko Agatsiko kabahekuye, ko kandi kabahinduye ibikoresho by’inyungu zako gusa, nyamara bakarenga bagakomeza kukiyomekaho. Ahanini babiterwa no gutinya Agatsiko gashobora gukomeza kubakora mu nda. Babiterwa kandi no kutizera Abahutu kubera Intagondwa zabo zabatsembye.

Aha niho hari IHURIZO RIKOMEYE : Abanyapolitiki bafite ubushake bwo kubaka igihugu babanje gusenya kariya gatsiko k’Indobanure bazashobora bate kugatandukanya n’ubwoko bw’Abatutsi ?

(5) Bamwe mu Bahutu badashishoza bitirira Abatutsi bose akarengane baterwa na kariya Gatsiko, ntibabone ko hari n’Abatutsi benshi barenganywa nako. Ni cyo kibatera guhinduka abahezanguni banga Abatutsi, umwiryane ukaba insobe.

IBANGA RYA 21 : Gucengera amadini, imiryango idaharanira inyungu no gusenya itangazamakuru ryigenga

(1) Agatsiko gacengera imiryango idaharanira inyungu n’amashyirahamwe yita ku mibereho myiza y’abaturage kakayahindura umuvugizi w’inyungu zako bwite, iyanze kubikora igasenywa cyangwa ikirukanwa mu Rwanda.

(2) Gacengera amadini, agasigara asenga abayobozi b’Agatsiko aho gusenga Imana no kurengera abakene. Abayobozi b’amadini batemeye kugirwa ibikoresho bahindurwa ruvumwa, bakicwa cyangwa bagafungwa, abandi bakameneshwa.

(3) Kasenye itangazamakuru ryigenga, gakoresha itangazamakuru rya Leta mu nyungu zako gusa, gashinga ibinyamakuru bishinzwe kubeshya rubanda n’amahanga no kurengera inyungu zako gusa.

III. Mu rwego rw’ubukungu

IBANGA RYA 22 : Umutungo w’igihugu wose ni uw’Agatsiko

Agatsiko kumva umutungo wose w’igihugu ugomba kuba uwako bwite:

(1) Gasahura umutungo w’igihugu kigarurira ibigo bya Leta kakabeshya ngo byeguriwe abikorera ku giti cyabo.

(2) Kigaruriye ubucuruzi bwose bw’igihugu, ushatste gukora uwo mwuga atagakorera arafungwa, akabeshyerwa cyangwa bakamuhombya babinyujije muri Rwanda Revenue Authority.

(3) Kambuye abaturage amasambu yabo ahindurwa ibikingi .

(4) Agatsiko kateje ubushomeri bukomeye mu gihugu kuko kigaruriye inzego zose zitanga akazi : Leta, ibigo bya leta, ubucuruzi, inganda n’amabanki…Akazi gahabwa Abamotsi n’ ABAVUKANYE IMBUTO gusa.

(5) Agatsiko kiyemeje gukenesha abaturage, gasenya Centres de négoces zose zabaga mu cyaro no mu ntara, umutungo wose w’igihugu ushyirwa i Kigali kuko ariho Agatsiko gatuye kandi gakorera.

(6) Ubundi buryo bwo gukenesha abaturage burundu : Agatsiko kashyizeho imisanzu, imisoro n’impano (bidatangirwa reçu!) za buri gihe katitaye ku bushobozi buke bw’umuturage.

(7) Amafaranga kanyunyuje mu mitsi y’abaturage kayabitsa hanze y’  u Rwanda kuko ari ho gashora imari.

(8) Imishahara y’abagize Agatsiko n’Abamotsi babo irenze urugero ugereranije n’umutungo w’igihugu cy’Urwanda, nyamara abandi benshi bakorera abaturage bahembwa intica ntikize.

(9) Agatsiko kitwa ko kayoboye u Rwanda muri iki gihe nta gahunda ihamye gafite yo guteza imbere ubukungu bw’igihugu nk’uko raporo za PNUD, HRW…nazo zibyerekana.

(10) Agatsiko kiberaho mu murengwe uteye isoni mu gihe abaturage barushaho gutindahara.

Dore igiteye impungenge kurushaho : kuba uko kwikubira kwaranahawe intebe mu rwego rw’uburezi n’umuco bivuga ko Agatsiko kari gusenya n’Urwanda rw’ejo….

Umutwe wa 6: Agatsiko k’Indobanure kigaruriye Urwanda ntabwo kikubira ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu gusa, ahubwo iyo ndwara kayigejeje no mu burezi.

IBANGA RYA 23 : Utize aratakaye

Kugira ngo politiki yo kwikubira byose izarambe imyaka myinshi, Agatsiko kahisemo kwiharira n’ubumenyi. Muri iki kinyejana tugezemo, ishuri ni ikintu cy’ingenzi cyane (Tout passe par l’école) kuko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari byo bisigaye biyobora isi. Ifoto y’uko igihugu cyacu kizaba gihagaze ejo hazaza ishushanyirizwa ku ntebe y’ishuri.

N’ubwo Agatsiko kagizwe ahanini n’abantu b’Ibikurankota batize amashuri ndetse badahwema kugaragaza ko basuzugura bitavugwa abenegihugu b’incabwenge (Ngo “injiji ziba mu bize”! Twibuke uko Agatsiko karimbaguye Abatutsi kitaga “Intellectuals”!), ntikayobewe ko revolisiyo zose zabayeho mu bihugu binyuranye, no mu bihugu by’Abarabu muri iki gihe ziyoborwa n’abashoboye kwiga bakajijuka.

Agatsiko ntikaribagirwa ko mu 1959 revolisiyo yasezereye Ingoma ya cyami mu Rwanda yatekerejwe ikanayoborwa n’Incabwenge Kayibanda na bagenzi be, abana ba rubanda rugufi bari baragize amahirwe yo kwiga Seminari nto n’inkuru ya Nyakibanda, akaba ariyo mashuri akomeye yari mu gihugu icyo gihe.

Agatsiko karatinya ko imitungo irenze urugero kamaze kurunda yazaribwa n’abandi ejo hazaza, n’ikuzo ry’ubutegetsi rigasubira mu maboko ya rubanda rugufi. Nicyo cyagateye gushyiraho gahunda ebyiri zigaragaza indwara yo kwikubira ku buryo budasubirwaho :

IBANGA RYA 24 : Amashuri y’abana b’Indobanure

Gushyira abana b’Agatsiko n’abavukanye imbuto mu mashuri y’akataraboneka yo mu bihugu by’Abazungu n’ay’indobanure kashinze mu mu Rwanda nka LA COLOMBIERE na GREEN HILLS aho abo bana bigishwa n’Abazungu ! Igihugu cyacu gitanga amafaranga atagira ingano kugira ngo abo bana b’Indobanure bige neza, bazabone ubushobozi bwo gukomeza kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine. Ariko kwiga kw’abo bana ntacyo byajyaga kuba bitwaye, kuko nabo ari abenegihugu, iyo Agatsiko kadashyiraho gahunda yo kurindagiza abana ba rubanda rugufi.

IBANGA RYA 25 : Kudindiza uburezi bw’abana ba rubanda

Agatsiko gahora kari maso, gakora ibishoboka byose ngo abana ba rubanda rugufi batiga nabo bakajijuka. Iyo gahunda ya ruvumwa igaragazwa n’ibyemezo byinshi (bitareba amashuri y’indobanure) Agatsiko kagiye gafata bigamije kubangamira uburezi muri rusange :

(1) Gukuraho isomo ry’amateka y’Urwanda kugira ngo abana ba rubanda rugufi batamenya iyo bava n’iyo bajya.

(2) Guca ururimi rw’igifaransa ku kingufu kandi arirwo benshi mu barimu bakoresha n’imfashanyigisho nyinshi zikaba zanditswe muri urwo rurimi.

(3) Guhindagura umwaka w’amashuri ku buryo gahunda z’amashuri zisigara ari akavuyo gatesha abana n’ababyeyi umutwe.

(4) Kubeshya ngo abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigira ubuntu ; nyamara wareba imisanzu basabwa, uduhimbazamuskyi tunyuranye, imisoro idasobanutse … ugasanga ababyeyi baracibwa amafaranga arenze ubushobozi bwabo, akubye incuro 10 ayari asanzwe yitwa ay’ishuri (minerval) bivugwa ko yavanyweho hagamijwe ineza ya rubanda ! Iki kinyoma cyarakaje ababyeyi benshi cyane.

(5) Guhemba abarimu umushahara w’intica ntikize kugirango bacike intege, bareke kwigisha, bigire muri shuguri zo gushaka amaramuko, maze abana ba rubanda badindire. Wakwigisha ute abana ba rubanda, abawe bwite baraye inzara ?

(6) Guhindagura kenshi abaminisitiri bashinzwe uburezi kandi buri gihe hagashyirwaho abatagize icyo bashoboye, buri wese akajya azana akajagari ke uko ashatse .

(7) Porogaramu z’inyigisho zihora zihindagurika, kandi ugasanga amashami ashyizweho asigaye yigisha UBUSA( programmes sans substance, vides).

(8) Dipolome zidafite icyo zimaze kuko wagirango zigamije kwerekana ko ba nyirazo ntacyo bazi Urugero : nka dipolome yerekana ko nyirayo yabonye amanota 2/11 (=18% !) ubwo ni dipolome nyabaki ?

Inteko ishinga amategeko y’Urwanda ubwayo yakoze raporo ebyiri zemeje ko uburezi bwazambye cyane mu Rwanda. Nyamara Agatsiko nta ngamba kigeze gafata ngo bikosorwe, ahubwo kakomeje gufata ibyemezo byo kubuhorahoza!

(9) Gukuraho “Internat” ku kingufu mu mashuri ya Leta, kandi ari yo yafashaga abana benshi cyane b’abakene bakomoka mu giturage kubona amazi hafi abafasha kugira isuku, amashanyarazi abafasha kwiga na nijoro, kugaburirwa bihagije, guhabwa disipulini n’uburere bwa kijyambere, kwitoza kubana n’abandi,…

Mu by’ukuri icyemezo cyo gukuraho Internat nicyo cyerekanye kurusha ibindi ko Agatsiko gafite gahunda ndende yo kuvutsa abana ba rubanda rugufi uburere bwiza igihugu kibagomba.

(10) Kubiba umwiryane mu rubyiruko rw’abanyeshuri biga amashuri yisumbuye bishingiye ku mfashanyo ihabwa abakene n’imfubyi zo mu bwoko bw’Abatutsi zonyine (FARG), imfubyi n’abakene bo mu bwoko bw’Abahutu igihugu kikabatererana! Urugero : Abana 2 ( tutsi na hutu) bavutse nyuma ya jenoside yo mu 1994 wabasobanurira ute ko uko gusumbanya abenegihugu bifite ishingiro ? Ako karengane kabura gate gushyamiranya abo bana ?

Byumvikane neza : ikibazo kiri aha, si uko abana bakomoka ku bazize jenoside yo mu 1994 bakomeza gufashwa n’imisoro iturutse mu baturage twese, ikibazo ni uko bafashwa bonyine gusa mu gihe abandi bana batari Abatutsi, nabo bakeneye inkunga, bakomeje gutereranwa nk’aho bo atari abanyagihugu! Ninde utabona ko Agatsiko kashyizeho iryo vangura ku bwende kagamije gukomeza guhembera amacakubiri kugira ngo Abahutu n’Abatutsi bazahore basubiranamo, ubu no mu gihe kizaza, maze kabone uko gakomeza kubakandamiza ?

(11) Gukuraho amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuri b’abakene kugira ngo bashobore kwiga Kaminuza, maze umunyagitugu Paul Kagame akihandagaza akemeza ko ayo mafaranga atari uburenganzira bw’abo bana! Yabivugiye mu Bwongereza, abitangariza Radiyo BBC. Ibi kandi akabivuga mu gihe abana b’Agatsiko biga mu Rwanda no mu bihugu by’Abazungu bahabwa n’igihugu ibyangombwa birenze ibyo bakeneye nk’aho bo ari uburenganzira bwabo ; bakabaho mu murengwe mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abana ba rubanda rugufi bari kwitura hasi mu ishuri kubera inzara cyangwa bagahitamo kwishyira mu kagozi kubera kwiheba.

IBANGA RYA 26 : Umukuru w’igihugu afite imyumvire mibi

Ijambo nk’iri ry’umukuru w’igihugu ryerekana ibintu 2 :

(1) Ko umukuru w’igihugu Paul Kagame atajijukiwe n’ibyerekeye uburenganzira bw’abenegihugu (Les droits et les libertés) kandi ari we wambere ushinzwe kubwubahiriza no kuburengera !

(2) Ko mu mutwe w’umunyagitugu Paul Kagame, Abanyarwanda basubijwe ku ngoma ya GIHAKE, aho abenegihugu batagira Uburenganzira (leurs droits) ahubwo bagabirwa bishingiye ku neza ya Nyir’Urwanda (les faveurs) gusa ! Kandi koko rero Agatsiko niko gakora, imyaka ishize ari 17, ibyiza by’igihugu byose kabigize nk’ibyako bwite, abandi Banyarwanda bagenda bahinduka buke buke nk’abagaragu n’abasabirizi mu gihugu cyabo. Abazi gucinya inkoro no guhakirizwa (Abamotsi) nibo bagira icyo bahabwa, ariko na bo ntibasiba gucunaguzwa no kumvishwa ko barya iby’umugayo! Imyumvire n’imikorere nk’iyi ikaba atari iyo kwihanganirwa. Abanyarwanda ntibakeneye “les faveurs” bagenerwa n’Agatsiko, buri wese nahabwe icyo akwiye (le principe du mérite). Nta kindi.

Niyo mpamvu, abenegihugu twese dukwiye guhaguruka, tugatekereza igihugu cyiza dushaka kubaka, n’ubutegetsi bukorera abenegihugu uko bwaba buteye. Ese rwose birashoboka ko ingoma y’Agatsiko k’Abatutsi b’indobanure, b’abasirikari, baturutse Uganda, bategekesha igitugu, iterabwoba n’ikinyoma yasezererwa ? Ese Agatsiko kavuyeho, Abanyarwanda ubwacu twashobora kwishyiriraho  UBUTEGETSI BUTIKUBIRA? Bwaba bwubakiye ku zihe nkingi ?.

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Ndasubiza Ministri Mushikiwabo : Icyo Opozisiyo irwanira ni UKURESHYA kw’abenegihugu bose!

Nyuma yo kumva ikiganiro Ministri Mushikiwabo aherutse kugirana n’Abanyamakuru ndasanga bikwiye kugaruka ku ngingo enye yashingiyeho ikiganiro cye, tukagira icyo tuzivugaho. Ndasangakandi hari ibintu 3 tugomba gutandukanya: hari ibyo Ministri Mushikiwabo avuga ko azi, ariko hari n’ibyo atazi,hakaba n’ibyo yirengagiza nkana.

1. Ministri Mushikiwabo aremeza ko hari abanyapolitiki bakoranye n’abo babanye. Aremeza ko amashyaka yabo nta ngufu yigeze. Gukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka.

Aha ndumva ntawe ukwiye kugisha Ministri Mushikiwabo impaka. Arivugira ibyo azi. Aravuga abo azi neza ndetse bakoranye. Ni bene bariya yikundiraga kubana nabo. Uwakwibaza aho yari atandukaniye nabo ntibyaba bifite ishingiro kuko yaba yirengagije ukuri kwa Kinyarwanda kuzwi na bose: burya ngo ibisa birasabirana ! Niba Ministri Mushikiwabo agaya abo babanye n’abo bakoranye, ntawabyivangamo. Gusa nta n’ikindi agaragaza yaba yari abarushije cyangwa icyo yaba yarabamariye uretse kubata akisangira FPR abereye umuvugizi muri iki gihe, no mu kizaza akazagomba kugira ibyo abazwa agasobanura amahano FPR yakoze mu gihe cyashize n’ayo ikora muri iki gihe : kurigisa abenegihugu, ubwicanyi bunyuranye, gusahura umutungo w’igihugu,gufungira ubusa abanyapolitiki ba opozisiyo, kurenganya rubanda….

Icyo Ministri Mushiwabo atazi ni uko n’abo akeka ko azi neza babanye bashobora kuba barahinduye imyumvire n’imikorere hagati aho ngaho ubu noneho bakaba batakiri “imitwe ya politiki ibaho kuri internet gusa “.

Icyo Mushikiwabo yirengagiza nkana ni uko Opozisiyo nyarwanda itagizwe n’abakoranye nawe gusa, hari abandi atazi, azabona igihe azaba afite amaso yo kubona. Kuba atabazi cyangwa ngo abemereho imbaraga ntacyo bigabanya k’ukubaho kwabo n’akamaro bashobora kugirira rubanda mu mezi make ari imbere aha. Kuba abahinyura bishobora ahubwo kuba biterwa n’uko Ministri Mushikiwabo ubwe atariho cyangwa akaba ariho ku bugenge, na we ubwe akaba atayobewe ko abeshejweho no kuvuga ibyo bamutekereye gusa kabone n’aho byaba ntaho bihuriye n’ukuri azi neza.Iyo yiherereye umutima we umucira urubanza, ukamubaza azakomeza kuba “avocat du diable” kugeza ryari, ukamubaza amaherezo ye, na we ubwe akabura ibisubizo! Guhitamo kwibera Mpemukendamuke ntibihira bose, bigera aho bigahagarika imitima ya bamwe ! Siyo maherezo nifuriza Mushikiwabo.

2. Ministri Mushikiwabo arongera ati « Abantu barwanya politiki yu Rwanda umuntu amenya icyo barwanya ariko akayoberwa icyo bifuza  ».

Abakoranye na Mushikiwabo bashobora kuba ariko bakora koko. Ndemeranywa na we 100% ko kumenyekanisha ibitagenda neza mu gihugu no gutanga ibitekerezo ku byakorwa ari imwe mu nshingano z’ingenzi z’imitwe ya politiki nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga No 10 /2013/OL rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, mu ngingo yaryo ya 38, agaka  ka 4.

Nibyo koko kunenga ibitagenda gusa si bibi ariko si ugukora politiki. Imitwe ya politiki yiyubashye ikwiye kwirinda kugwa muri uwo mutego wo gusenya gusa itagira icyo yubaka.

Ndetse uwashaka kunganira Mushikiwabo yavuga ko kunenga ibitagenda mu gihugu no gutanga ibitekerezo ku cyakorwa bidabihagije ngo umuntu yitwe umunyapolitiki.Guha abandi amasomo y’ibyo bagomba gukora ariko wibereye mu mwobo wawe,udashobora kubikozaho n’imitwe y’intoki, si ugukora politiki. Ikikubwira uwatangiye kuba umunyapolitiki ni uko atera indi ntambwe yo kugira ati, njye n’ikipe yanjye twiteguye kwinjira mu nzego z’ubutegetsi kugira ngo dushobore kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura ibitagenda neza mu gihugu, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange.

Icyo Ministri Mushikiwabo yirengagiza nkana ni uko abanyapolitiki batagaragaza icyo baharanira ari abakorera mu kwaha kwa FPR bonyine, mbese nka ba Fazili Harerimana wa PDI, amashyaka nka PSD, PL….Abo twese ntitubemera nka opozisiyo, ni ba « Mouvanciers »ba FPR, nta nyungu za rubanda baharanira, baharanira imyanya yabo gusa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko. Abo rwose Mushikiwabo ajye abacyamura anabahungete buri munsi, kuko n’ubundi ntacyo bamariye rubanda nyarwanda iri ku ngoyi !

Icyo Ministri Mushikiwabo atazi ni uko ubu hariho Opizisiyo izi neza aho iva n’aho yerekera.Iyo Opozisiyo igiye kugaragarira by’umwihariko muri « Nouvelle Generation ». Umwihariko wa Nouvelle generation ni uko itarwanirira gusubira mu myanya y’ubutegetsi yaba yaratakaje, ntimaranira kujya ku butegetsi kugira ngo ibone aho yihisha Inkiko zayibaza ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda… Icyo Nouvelle Generation iharanira kandi itazahwema kuvugira ahararagara, ni UKURESHYA (Egalite) kw’abenegihugu bose, nta kindi.

Niba koko Mushikiwabo atari azi icyo twifuza, arakibwiwe, namenye kandi ko iyo « cause » tuzayiharanira kugera ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso y’imitsi yacu.

3. Ministri Mushikiwabo arongera ati : « Wakwirirwa uririmba Perezida w’u Rwanda, iyo ni politiki »?

Icyo Mushikiwabo azi ni uko koko abenegihugu benshi bahora « baririmba » Perezida w’u Rwanda. Mu by’ukuri ijambo kuririmba siryo yari akwiye gukoresha ahangaha. Ahubwo yakagombye kuvuga ko twirirwa « dukoroonga » Perezida Kagame. « Gukoronga » bivuga, gucika ururondogoro kubera kuvuga ibibi byinshi umuntu akora. Ukoroongwa byanze bikunze aba afatwa nk’umugome.

Icyo Ministri Mushikiwabo yirengagiza nkana ni IMPAMVU ituma rubanda yirirwa ikoroonga Perezida w’u Rwanda. Mushikiwabo we se yaba ari umunyapolitiki nyabaki aramutse atazi ko muri système y’ubutegetsi bw’igitugu gikabije(tyrannie) nk’ubwa FPR, umuntu umwe(le tyran) ari we ugenga byose bityo akaba ari na we ugomba kubazwa byose. Ninde wundi uretse Mushikiwabo uyobewe ko mu Rwanda rw’iki gihe ugushaka kwa Perezida Paul Kagame ariko konyine gukorwa hirengagijwe itegekonshinga n’andi mategeko ?

Iyo bimeze bityo, wakora politiki ute wirengagije aho ubutegetsi buherereye? Mu gihe ubutegetsi bwose bupfunyitse mu kiganza cy’umuntu umwe n’agatsiko ke, uragira ngo abaharanira kubufata mu nyungu za rubanda babushakire he handi ? Abanyapolitiki se bakwirirwa bakoroongo Rucagu cyangwa Mushikiwabo ngo bamukureho iki !

Reka tubisubiremo, Perezida Kagame ntazareka gukoroongwa igihe cyose azaba akigundiriye ubutegetsi mu buryo bw’igitugu. Kumukoroonga rero, ni ugukora politiki itomoye, Mushikiwabo nashaka rwose yiyahure.

4. Mushikiwabo asoza agira ati « Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege, n’ubundi ntazo bagiraga ».

Amashyaka atariho ntawe akwiye gutera ikibazo kereka umurwayi wo mu mutwe. Kandi nta kimenyetso na kimwe mfite cyanyemeza ko Ministri Mushikiwabo ari umusazi.

Byantagaza rero Ministri Mushikiwabo aramutse ahemberwa guta igihe no kwirirwa ahangana n’amashyaka atariho, atagize icyo atwaye ubutegetsi wa Kagame! Ubwo se Ministri Mushikiwabo we ntiyafatwa nk’umunyarugomo ujya gushotora « abana bicururiza bombo », badafite ingufu na nke zahungabanya ubutegetsi bukomeye cyane bidasanzwe bwa FPR-Inkotanyi ?

Iyi « sortie » ya Mushikiwabo irerekana ahubwo ukuri guhambaye k’uko Opozisiyo nyarwanda imaze kugira ingufu zimaze kujegeza ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi ! Reka tuvuge ibintu uko biri : aho ibihe bigeze, ntabwo rwose FPR igishoboye kwiharira ubutegetsi bwose nk’uko byagenze muri iyi myaka 20 ishize.  Perezida Kagame n’Agatsiko ke nibadashyira mu gaciro ngo bareke twicarane, tuganire nta buhendanyi, habeho « Intégration pacifique » y’abanyapolitiki bahejwe ndetse n’abarwanyi ba FDLR, ngo nyuma hazabeho amatora adafifitse,…amaherezo FPR izabura byose nk’ingata imennye. Iyi Opozisiyo Mushikiwabo yiha gukerensa izahagurutsa abaturage bavudukane Agatsiko, bagashwanyaguze nk’igitambaro gishaje ! Kandi rero karabikwiye, niba gakomeje kunangira umutima. Bwarakeye biraba.

Umwanzuro

Amashyaka ya Opozisiyo Mushikiwabo anenga natwe turayazi, agizwe ahanini na yayandi akorera mu kwaha kwa FPR muri FORUM. Yabivuze muri aya magambo :

“Mujye munareba n’[imitwe ya politiki] iri no mu gihugu, aho kugira ngo habe hariho umutwe wa politiki, hakaba hariho umuntu ukuriye umutwe wa politiki, ntabwo ishyaka ari umuntu umwe, ntabwo ishyaka ari izina, ntabwo ishyaka ari umuryango utegamiye kuri leta (ONG).”

Abayobozi b’ayo mashyaka koko nibo basa n’abatazi icyo barwanira. Nta zindi ngufu amashyaka yabo yigirira, nta bayoboke afite kuko ahatirwa gukorera ku rwego rw’igihugu gusa, FPR iyagaraguza agati uko yishakiye. Abayobozi bayo bashimishwa gusa n’imyanya y’icyitiriro bahabwa n’amafaranga bahemberwa buri kwezi kuri konti zabo : « cause » yabo ni aho irangirira ! Niyo mpamvu Mushikiwabo adatinya kubanyara hejuru uko yishakiye nabo bagakoma amashyi y’urufaya .

Nk’uyu Fazil, ni perezida wa PDI cyangwa uwa FPR?

Nyamara hari andi mashyaka Mushikiwabo atigeze amenya, ayo ni nk’aya « Nouvelle génération ». Mushikiwabo niyihangane gato ntazongera gukenera kuyabarirwa.  Abayobozi bayo n’abarwanashyaka bayo bazi icyo baharanira : ni UKURESHYA kw’abenegihugu bose. Ntitwemera ko hari abavukiye gutegeka n’abandi bavukiye kubabera abagaragu. Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa ni abenegihugu kimwe, “Imana yaturemye tureshya” ! Turashaka ko Repubulika iduha amahirwe angana. Niba Repubulika ya gatatu inaniwe gukemura icyo kibazo, tuzaharanira ko hajyaho Repubulika ya kane, izakemura burundu ikibazo cy’ukwikubira ubutegetsi n’ibindi byiza by’igihugu hashingiwe ku iterabwoba,irondakoko cyangwa irondakarere.

Mushikiwabo rero ntakatubeshyere, ibyo atari azi cyangwa yirengagizaga nkana arabimenye : icyo duharanira muri Opozisiyo turakizi, n’Abanyarwanda bose barakibona, uretse impumyi zabuvukanye cyangwa izabyigize ku bwende.

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.