
Uyu mugabo Mzee Byiringiro Victor uzwi no ku mazina ya Iyamuremye Rumuri Gaston akaba avuga ko afite ipeti rya General Major si kenshi akunze gutanga amatangazo asa n’irihttp://ishemaparty.mobi/news.php?id=247#.VH3d6jGG9LA . Iri tangazo biragaragara ko ryakozwe n’umuntu ku giti cye aho kuba ryarakozwe mu rwego rwa organisation. Iyo riza gukorwa na organisation, ntihari kubura nibura umuntu umwe ukosora amakosa y’imitekerereze akomeye arimo. Abenshi tuzi uburyo igisirikare gikora: habaho “ordre militaire” ikurikizwa n’abayoborwa batiriwe babaza impamvu n’uburyo icyemezo iki n’iki cyafashwe kabone n’iyo byaba bigaragarira buri wese ko icyo cyemezo kizagira ingaruka nyinshi kuri organization no ku gihugu. Ku rundi ruhande nabwo riramutse ryarakozwe na organisation byaba ari ikimenyetso ndakuka ko idakwiye kwizerwa n’abanyarwanda mu gihe abayigize bose batabona amakosa arimo. Dore amwe muri ayo makosa.
- Ngo amakuru yo kurasa impunzi yatanzwe n’ibinyamakuru bya Kigali
- Kwivuga amacumu nyuma yo guhohotera Faustin Twagiramungu
- Ngo abanyarwanda benshi bakunze kugaya ibitekerezo bya Padiri Nahimana Thomas…
- Ngo …gukwirakwiza amagambo acamo impunzi ibice…babeshya ko batumwe….
- “Duhagaze neza mu nzego zose”
Reka tubirebere hamwe ingingo ku yindi
1.Ngo amakuru yo kurasa impunzi yatanzwe n’ibinyamakuru bya Kigali
Mzee Iyamuremye yemeza ko ari ibinyamakuru bikorana na Kigali byatanze amakuru ko abanyarwanda bari muri Congo bazaraswa. Bijya gusa n’aho avuga ko umwanzuro wo kubarasa wafashwe na Kigali. Ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko aho ibyemezo byafatiwe harazwi. Ibyemezo by’umuryango w’abibumbye ku kibazo cyo kubahirirza no kurinda amahoro mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bivuga ko nyuma yo kwirukana umutwe wa M23 ku butaka bwa Congo, FDLR ariyo itahiwe guhanagurwa( Neutralization). Itangazo http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/ ry’inama y’ umutekano y’umuryango w’abibumye ryo kuwa 5 Ugushyingo 2014, ryibutsa ibikubiye mu rindi tangazo ryabanje kuwa 3 Ukwakira 2014, rivuga ko:
* Inama y’umutekano ya ONU ihangayikishijwe n’uko FDLR itashyize intwaro hasi ku bushake ibi bikaba bigaragara muri raporo yo kuwa 20 Ukwakira 2014 yakozwe n’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ufatanyije na SADC. Bityo inama iributsa ko nta kindi gihe cy’inyongera kizabaho nibiramuka bigejeje tariki ya 2 Mutarama 2015 FDLR itarambitse intwaro.
* Inama y’umutekano ya ONU irasaba igihugu cya RDC na MONUSCO kurushaho kwitegura vuba ibitero bya gisirikare bizagabwa kuri FDLR bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2015. Iributsa kandi RDC na MONUSCO gufatira ibyemezo bya gisirikare (political actions)abayobozi n’abanyamuryango ba FDLR batitabira igikorwa cyo gushyira hasi intwaro ku bushake cyangwa se abakomeza gukora ibyaha byibasira inyokomuntu.
* Inama y’umutekano yongeye kwemeza ko yiteguye gufatira ibihano umuntu wese ku giti cye cyangwa se amashyirahamwe(individual or entity) uzagaragarwaho no gufasha FDLRcyangwa se undi mutwe witwaje intwaro muri Congo.
General Major Gaston yirengagije ibikubiye muri iri tangazo ndetse n’ibindi byemezo azi neza ahubwo akubita ikinyoma agamije gutera ubwoba no gucecekesha uwo ari we wese wabwira rubanda rutabashije kwisomera urubategereje ngo bifatire icyemezo kibavuye ku mutima. Ubu buryo bw’imiyoborere ntibugifite intebe, ahubwo bwajyanye n’ubwiru bwakoreshwaga mu guhisha rubanda amabanga arebana na politiki kandi nyamara ubuzima bwabo bushobora kuba ibitambo.
2.Kwivuga amacumu nyuma yo guhohotera Faustin Twagiramungu
Mu itangazo rye, Rumuri arishimira ko yajijije Twagiramungu ibitekerezo yari yatanze akurikije uko yumva ikibazo cyabonerwa umuti. Mu magambo ye aragira ati: “Aha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa”.
Nk’uko na Byiringiro abyiyemerera, Twagiramungu yatanze igitekerezo afitiye impuhwe impunzi zishobora kuraswa. Byiringiro we yanze iki gitekerezo ariko ntiyerekana umuti afite (niba uhari) kugira ngo izo mpunzi zitaraswa. Kuba ntawo yatanze ni uko atarawubona nyamara hasigaye iminsi mikeya cyane ngo ba nyakugorwa bongere basukweho amabombe. Ahubwo yihutiye kwivuga amacumu ngo: “Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki (NDLR:Twagiramungu) byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose”. Ngaho se Mzee Iyamuremye natwereke ko kwitandukanya na Twagiramungu bizatuma izo mpunzi zitaraswa maze iri tangazo rye rigire icyerekezo. Imikorere nk’iyi yo kwamagana igitekerezo uterekanye aho gikocamye ngo ukigorore, ucyuzuze cyangwa se utange ikikiruse yacyuye igihe.
3.Ngo abanyarwanda benshi bakunze kugaya ibitekerezo bya Padiri Nahimana Thomas byo kuzana amahoro mu Rwanda no mu karere.
Abanyarwanda benshi banga ibitekerezo byo kuzana amahoro mu karere biragaraga ko ari abadakunda umutekano. Benshi bo ni bangahe? Ubundi iyo abantu barenze umwe baba ari benshi. Ariko babaye babiri bari iruhande rwa General Major (wenda ni aba garde de corps be) muri miliyoni 11 z’Abanyarwanda ubwo bwinshi buba butagifite agaciro. Ubusanzwe ukuvuga ntera “benshi” ikoreshwa mu buryo buziguye bwerekana ko hari ikigereranyo. Ni ukuvuga ko tugize tuti hari abantu “benshi”, twaba twemeza ko ari umubare munini tugereranyije n’abo twatekerezaga, cyangwa se tugereranyije n’ubushize, tugereranyije se n’abasigaye…..
Reka wenda tuvuge ko koko haba hari abanyarwanda batibona muri gahunda Padiri Nahimana Thomas ateganyiriza igihugu ndetse n’akarere mu rwego rwo kugarura amahoro. Wasanga koko hari abadakunda amahoro! Ibi nta gikuba bikwiye guca kuko muri Demokarasi duharanira kirazira ko abantu bose bahatirwa kwemera ibitekerezo by’umuntu uyu n’uyu. Ikindi muri Demokarasi abantu bangana na 51 % baba bahagije kugira ngo ibitekerezo bishyirwe muri gahunda za leta. N’iyo Mzee Victor yaba abona 49% ntiyibeshye ko ubwo bwinshi hari icyo bwaba bumaze.
Byiringiro arongera akagaca aho yemeza ko Padiri asahura asaba. Aragira ati: “…Perezida w’ISHEMA …akaba akomeje kubasahura abasaba imisanzu…” . Buri wese akwiye kumenya neza ko ku isi yose amashyaka ya politiki abeshwaho n’impano n’imisanzu biturutse mu bayoboke n’ abakunzi baba abantu ku giti cyabo cyangwa se amashyirahamwe na za Leta. None rero ahubwo Mzee Byiringiro atewe ishyari n’uko we iyo asabye imisanzu batayimuha bakayihera Ishema akaba afashe icyemezo cyo kubashyiraho iterabwoba ko utanze umusanzu mu ISHEMA aba azana amacakubiri mu mpunzi!
Imitekerereze y’uyu mukambwe irerekana ko akiri muri ya systeme ya parti unique yavukiyemo, akayirererwamo akanayikorera aho imisanzu yose yabaga ari iy’ishyaka rimwe rukumbi. Uyu kumwumvisha iby’amashyaka menshi bizadutwara igihe kitari gitoya. Nk’uko Ishema ribyemeza mu itangazo http://ishemaparty.mobi/news.php?id=251#.VH3P1DGG9LA ryo kuwa 28 Ugushyingo 2014 ishyaka Ishema rifite uburenganzira bwo kuganira n’Abanyarwanda rikabagezaho gahunda yo kugarura amahoro. Byiringiro nareke kutujijisha avuga ngo impamvu Ishema ritera imbere we agatera inyuma ni uko imisanzu ya FDLR ihabwa ISHEMA. Ayo mazina yombi Ishema na FDLR ntasa rwose ku buryo abantu bayitiranya.
4.Ngo “…gukwirakwiza amagambo acamo impunzi ibice…babeshya ko batumwe….”
Mzee Byiringiro aduhishuriye akantu. Aravuga ati “Kuva ziriya nkuru ko FDLR izaraswa zakwiragira, bamwe mu banyamashyaka yo hanze barimo barazenguruka cyangwa bagakwirakwiza mu mpunzi amagambo yo kuzicamo ibice bazibeshya ko batumwe na FDLR kuganira nabo ku bibazo ifite muri iki gihe”. Uyu mugabo ahari aribeshya ko abantu badakurikirana amakuru dore ko yatangiye anababeshya ko inkuru zo kurasa impunzi zaturutse Kigali. Bityo ngo kubabwira aho ibyemezo byafatiwe nta wundi ukwiye kubivuga utari Byiringiro. Ngo uwarenga kuri iri teka rya His Excellency Major General aba azana amacakubiri! Bimeze nk’aho impunzi zose aho ziva zikagera ari abana ba Mzee Rumuri kandi bakaba batarageza ku myaka 18 ku buryo agomba kugena ibiganiro bumva n’ibyo batumva! Ahandi abantu babuzwa kumva ibiganiro ni mu butegetsi bw’igitugu nk’ubwa FPR. Ubwo twese tuzi ko impunzi atari abana ba Mzee Rumuri, biragaragarira buri wese ko ashaka kudushyira mu butegetsi bw’igitugu. Niba abanyarwanda barasezereye igitugu cy’abami nta cyababuza gusezerera igitugu cy’abantu batekereza nk’uyu mukambwe.
Reka nibutse ko impunzi z’abanyarwanda ku isi hose atari ko ari abanyamuryango ba FDLR kandi ko n’uwaba yarayihozemo akaza gusanga ibitekerezo byayo bitakijyanye n’igihe tugezemo afite uburenganzira busesuye bwo kuba mu ishyaka ashatse kuko iby’ishyaka rimwe rukumbi twabisezereye Byiringiro atarasobanukirwa
5.”Duhagaze neza mu nzego zose”
Umuryango w’abibumbye wakomeje kuvuga ko uzarasa kuri FDLR niba itarambitse intwaro hasi bitarenze tariki ya 2 Mutarama. Uyu musaza we arashaka gupfunyikira abantu amazi yemeza ko ibintu bimeze neza ngo we n’abo avugira bahagaze neza. Ikibabaje abanyarwanda si ukuba muhagaze neza ugashyiraho akadomo na Amen. Ikibabaje ni ukumenya niba abantu batazaraswa. Iyaba watangaga ubutumwa uvuga uti duhagaze neza tuzasubiza inyuma ibitero byose tuzagabwaho wenda aho hagira uruhengekero n’ubwo nabyo bidahagije. Niba guhagarara neza ari ukuba mwamaze gushyira intwaro hasi bitarenze itariki ya 2 Mutarama 2015 nabyo tobora ubivuge. Niba ari ukuba mwagabye igitero mu Rwanda maze iyo tariki ikazasanga mutakiri mu gihugu cy’abandi bityo ntimuraswe, nabyo uratinyira ubusa kubitubwira ngo abafite umutima uhagaze biruhutse. Niba kandi guhagarara neza ari ukuba mwamaze kudukiza agatsiko ka FPR katumazeho abantu inzuzi n’imigezi zikaba zuzuye imirambo nabyo simbona impamvu utabivuga. Bitabaye ibyo byaba ari bya bindi byo kwiganirira mu bikomeye sin a ngombwa ko wabishyira mu itangazo.
Umwanzuro
Byiringiro ntakwiye gukomeza kwibeshya ko opozisiyo y’u Rwanda ari FDLR yonyine ko abandi batabaho. Andi mashyaka ya politiki nayo afite uburenganzira bwo kwereka rubanda gahunda abafitiye. Niba we Gaston we nta gahunda afite akwiye kubanza kuyikora ariko hagati aho namenye ko nta bushobozi afite bwo kubuza abayifite kuyishyira mu bikorwa. Akwiye kandi kuzibukira umuco ushaje wo gushaka gufata impunzi nk’akarima ke. Ahubwo niba hakiri impunzi koko ziyumva ko ari abayoboke ba FDLR, Byiringiro nk’umuyobozi agomba kumva ko igihe tugezemo bitagishoboka ko uyobora abwira abantu ngo “ntimugatekereze ndahababereye” cyangwa se ngo “humiriza nkuyobore”. Uyu mukambwe kandi akwiye kwibuka ko ubu amajyambere ageze kure, ko amakuru abantu bayabona byihuse, kubeshya rero ni ukwikoza isoni no kwiha amenyi y’abasetsi. Ibi byose uyu mukambwe biramutse bitamukundiye kubera imyaka agezemo y’iza bukuru, twamugira inama yo guha urubuga nouvelle génération y’abasirikare we agafata ikiraka cyo kujya abigisha amateka.
Chaste Gahunde