Category Archives: Views

Dusangirijambo: Ese Liyetona Cyomoro Kagame yaba yasesekaye ku rugamba muri Kongo?

DUSANGIRIJAMBO : Ese Liyetona CYOMORO KAGAME yaba yasesekaye ku rugamba muri Kongo ?

Parution: Sunday 27 October 2013, 15:24
Par:Padiri Thomas Nahimana.

I.UHORAHO NTAZI KWIHANGANIRA URENGANYA UMUKENE .

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe – C

ISOMO RYA MBERE: Mwene Siraki 35,12-14.16-18. 

Koko rero, Uhoraho ni umucamanza,
nta bwo areba umuntu,
nta we yihanganira arenganya umukene,
kandi yumva isengesho ry’urengana.
Ntiyirengagiza amaganya y’imfubyi,
cyangwa ay’umupfakazi umutakambiye.
Ukorera Uhoraho uko abishaka, arashimwa,
kandi isengesho rye rigera mu bushorishori bw’ijuru.
Isengesho ry’uwicisha bugufi ricengera mu bicu,
ntarihwemera kugeza ubwo rigera mu ijuru;
ntashirwa atari uko Uhoraho amusuye,
ngo arenganure intungane, anasakaze ubutabera.

ZABURI 34(33),2-3.16.18.19.23. 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,
amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
maze akazikiza amagorwa yazo yose.

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.
Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,
kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.

ISOMO RYA KABIRI : 2 Timote 4,6-8.16-18. 

Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.

None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.

Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe! Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare.
Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.

IVANJILI : Luka 18,9-14. 

Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ’Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose. Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»

 II. WOWE AYA MASOMO AGUSIGIYE IKI ?

Ubutumwa bw’ingezi ni uko Uhoraho Imana abarizwa ku ruhande rw’umukene, agahungira kure inzu n’imigambi y’abanyamurengwe. Nanone Inkuru nziza y’uyu munsi ntabwo itwigisha ko gukena umuntu agatindahara ari indangagaciro ; ko abantu bagomba kwemera gukeneshwa bakabaho batagira n’urwara rwo kwishima !

Igitabo cy’intangiriro gihora cyibutsa mwenemuntu ko ubutumwa afite kuva atangiye kubaho ari « ugukora agamije guhindura isi nziza ». Bisobanuye ko ntawakagombye kubuzwa gutunga iby’ingenzi akeneye kugira ngo agire ubuzima buzira umuze.

 Umukene Uhoraho Imana yikundira kandi yishimira gufasha ni umeze ute ?

Isomo rya mbere riratwereka amafoto atatu y’umukene ufatwa nk’inshuti y’Uhoraho Imana :

(1)Urengana

(2)imfubyi

(3)umupfakazi

 Isomo rya Zaburi ryo rivuga muri rusange ibiranga umukene-nshuti y’Imana :

*ni intamenyekana

*ni intungane

*ni abafite amaganya

*abafite utima washengutse

*abafite umutima wihebye

*ni abahungira kuri Nyagasani

Isomo rya kabiri ritanga Pahulo Mutagatifu, ufunze, arengana, watereranywe na bose, nk’urugero rw’umukene Imana yishimira gutabara . We ubwe arivugira ko ugutabarwa nyakuri kuzasozwa n’uko yakiriwe mu bwami bw’ijuru.

Ivanjiri nayo iratanga urugero rw’uriya Musoresha wemera ibyaha bye,akabyicuza akazibukira ibyo kwishyira imbere.

Inyigisho ku Banyarwanda.

Abakene Imana irwanira ishyaka bamaze kuba benshi cyane mu gihugu cyacu: Imfubyi, Abapfakazi, imfungwa, abarengana…. biyongera uko bwije ni uko bukeye. Turabasaba ko batacika intege burundu ngo baheranwe n’amaganya ahubwo bakaba bakwiye kubura umutwe, bagashira amanga bagatera ijwi hejuru batabaza Uhoraho Imana ngo abagobotore mu nzara z’Abanyamurengwe.

Nanone bizwi neza ko igihugu cyacu cyigaruriwe n’Agatsiko k’Abantu bifata uko batari , ahari biyumva nk’Ibimanuka, bibwira ko ibyiza byose by’igihugu ari ibyabo bonyine na benewabo gusa : Ubutegetsi, imitungo…byose ngo ni ibyabo .

Aba Banyamurengwe barangwa n’iki ?

Abanyamurengwe ni ikinyuranyo cy’Umukene-nshuti y’Uhoraho Imana : Bahagarariwe n’uriya Mufarizayi unengwa n’Imana, kuko yishuka cyane akibona uko atari. Abanyamurengwe b’iwacu barngwa n’ibi bikurkira :

*Uzababwirwa n’uko buvangura imfubyi hakabaho imfubyi nziza n’imfubyi mbi,  izifashwa n’izitereranywa.

*Barangwa no gusumbanya Abapfakazi, bakagena abapfakazi bemewe n’abapfakazi batemewe,  bamwe bakitabwaho abandi bakagirwa ba nyagupfa. 

*Barangwa ahanini no KURENGANYA bya buri gihe abenegihugu batabarirwa mu Gatsiko,babambura imitungo yabo, babafungira akamama, babacuza, babacunaguza… babahatira kuba ABAGERERWA N’INKOMAMASHYI mu gihugu cyabo.

Byumvikane neza ko iyo Abanyamurengwe ari nabo bategetsi b’igihugu, nta rindi sengesho rikwiye guturwa Uhoraho Imana ritari ukumusaba gufasha abenegihugu gukura ishyano ku musozi.

Nanone ariko tugomba guhora twibuka ko Imana ifasha abantu kwifasha, ko idashobora kudusimbura mu byo dushoboye kwikorera. Kimwe mu byo twashobora kwikorera ni ukwikiza abategetsi batunyunyuza imitsi, abategetsi bigize ba gashozantambara bahora banezezwa no gusesa amaraso y’abana b’abakene ,mu gihe bo n’imiryango yabo bigaramiye !

Umwanzuro :

Liyetona CYOMORO KAGAME yaba yageze ku rugamba muri Kongo ?

Twizere ko Nyakubahwa Pawulo Kagame(ikinyuranyo cya Pawulo Mutagatifu twahaweho urugero), ataza gutinya kohereza imfura ye ku rugamba muri Kongo, ubwo bibaye ngombwa ko yongera gushoza intambara igamije gukungahaza umuryango we ari nako arimbura abana bacu n’abaturanyi bacu . Twizere ko Nyakubwahwa CYOMORO atazakomeza kujya yambikwa impeta za gisilikari yiyicariye iwabo mu mbere mu gihe abana b’intamenyekana bari gutikirira ku rugamba batazi icyo rugamije, rutagize n’icyo rubamariye. Sibwo uru rugamba rurangiye CYOMORO akaba ari we ugororerwa kuba Jenerali , abarurokotse baririra  mu myotsi ?Iby’iwacu ni umuti w’amenyo gusa ! Ubutabera buri ihe ?

Mu masengesho yacu y’iki cyumweru , tuzirikane ABAKENE bari kuzira ubusa muri Kongo, baba abacu, Abakongomani n’abiyemeje gutabara.

Icyumweru cyiza ku banga AKARENGANE urunuka, mutagerwa ishema no guharanira ubutabera Nimutere hejuru muririmbane n’umuhanzi wa zaburi muti :

 ” Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!”

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Sangira natwe aka karirimbo :http://www.youtube.com/watch?v=DocozrBnYbg

 

No more proof needed: Kagame killed Habyarimana

There are criminals who never face justice, not because there is not enough evidence to get them sentenced, but only because the judiciary system supposed to investigate them is managed by criminal interests.

Piccadilly-circus-rally-highlights-alleged-genocide-in-dr-congo_19

It was on April 6th, 1994 at 8.25 in the evening. His family would never see him again alive. Even dead, his body could not be brought together in all its parts.

It will be soon 20 years that will have passed since that incident. Those who were there at that night in Kigali can recall it as if it was yesterday.

That night, war resumed between the Rwandan Patriotic Front and the government forces, like it did last night between M23/RDF and FARDC in the Kibumba area of the Eastern Congo.

This time the fighting appears to be a consequence of the collapse of the negotiations of Kampala on Monday 21st October between Kinshasa and M23/RDF.

People should remember that the new dialogue had been prompted after the FARDC had defeated the occupying M23/RDF forces and evicted them from some of the different areas of North Kivu they controlled at the time.

Last night too, Thursday 24th October, Boniface Twagirimana wrote from Rwanda that the country’s alleged security forces, though not well identified by the locals, had abducted tens of young men and adults in the area of Ruzizi in the South West and close to the border with the DRC.

The population of that part of Rwanda is claiming that these young men and adults being kidnapped, – some think that it must be the Department of Military Intelligence which is involved-, are being sent to fight for M23.

A week or so ago, Kigali restricted further the few areas of news coverage that the rare remaining journalists still operating in Rwanda could publish about.

For at least 25 years, Rwandan journalists are now prohibited from publishing anything related to military operations in the country or the DRC, because reporting on these issues has been very damaging for the Rwandan image abroad.

On October 1st, 2010 the UN Mapping report was published. The document extensively describes the crimes committed in the DRC against Congolese populations and Hutu refugees by Kagame’s forces among others, crimes which could amount to crimes against humanity, war crimes and those of genocide nature if they could be brought in front of court.

So far 6 million constitute the lowest estimate of the Congolese victims from the wars that Kagame and Co continue to impose to the DRC for more than seventeen years. More than 500,000 Congolese women, girls and even men have been raped. And it is not evidence which is lacking about his responsibility in all those crimes.

“On 6 February 2008, the Spanish Investigative Judge Andreu Merelles issued an indictment charging 40 current or former high-ranking Rwandan military officials with serious crimes including genocide, crimes against humanity, war crimes and terrorism, perpetrated over a period of 12 years, from 1990 to 2002, against the civilian population, and primarily against members of the Hutu ethnic group.”

Almost two years earlier, on November 17th, 2006 the French judge

Habyarimana

Jean-Louis Bruguiere had on his part indicted 9 top collaborators of Kagame more or less for the same crimes including the shooting down of Habyarimana’s airplane.

At the hype of the second Congolese war, in 1998/99, Kagame had ordered the cleansing of the region of Gisenyi/Ruhengeri where civilians were systematically targeted and killed in big number by his Chief of Staff at the time General Faustin Nyamwasa. Nobody will ever know exactly how many were massacred in those operations as they were aimed at clearing that part of the country which was the stronghold of the Habyarimana regime.

In April 1995, Colonel Ibingira, certainly with the orders from his boss Kagame, killed with machine guns and tanks, and all this under the watch of UN peacekeepers, 8,000 internally displaced in the Kibeho camp of Gikongoro.

After Kagame gained the war from the Hutu government in July 1994, he went on rampage across the country killing indistinctly hutu civilians at the trend of 30,000 a month at least for the entire period covered by the report of the UN expert Robert Gersony.

The list of Kagame’s crimes could go and on forever. Books and more books could be written to account for his criminal achievements.

Having highlighted this brief list far from being exhaustive of his crimes, who is frankly still making people believe that there is a need of some more evidence to prove that he killed Habyarimana?

There are people arguing that the assassination of the former president was part of Kagame’s strategy of war. I am of the same opinion. The effect on the course of the war which resumed immediately was of total mayhem and unpreparedness in the hutu government camp.

As a war strategy, it was a coup of a master. Considered from that perspective, even the concerned himself does not dismiss his eventual responsibility in the assassination. Kagame explains in the interview he gave to Stephen Sucker during the BBC Hard Talk programme of December 7th, 2006.

When the journalist asks Kagame:

“… do you believe you had a right to assassinate him?”

His reply was:

“…of course Habyarimana, having been on the other side that I was fighting, it was possible that he could easily die. Imagine if I had died myself in the same process? Would the same judge be asking about my death or who killed me? … I am saying [that] this was a situation where there was a war which was being fought.

Without a clear denial of his personal involvement in the assassination of Habyarimana from the concerned Kagame, why would somebody else appear to have some interests in continuing to cultivate the doubt among the people about who killed the former Rwandan president?

There are two plausible motivations.

One is that the doubt enforcers, looking for unnecessary additional evidence, are interested in covering up some responsibility [theirs or some of other people] seeing that Kagame might soon be taken to court.

Two is that they are deliberately distracting the particularly concerned general public from what is happening presently of more importance in the Great Lacks region, such as the resumption of war in Eastern Congo, and even the necessary political change in Rwanda and countries like the DRC and Uganda.

There are criminals who never face justice, not because there is not enough evidence to get them sentenced, but only because the judiciary system supposed to investigate them is managed by criminal interests.

 Source: http://therisingcontinent.wordpress.com/2013/10/25/no-more-proof-needed-kagame-killed-habyarimana/

Ubufatanye bwa RNC na FDU bwagiriye akamaro kanini RNC nyamara buhungabanya FDU.

download (1)download (3)

 

 

I. Inzira eshatu zo gukorera hamwe n’umusaruro zitanga.

Nk’uko twabigarutseho kenshi, abantu bishyira hamwe baba bafite ikibahuza. Bashobora guhuzwa n’umurongo wa politiki basangiye, cyangwa bagahuzwa no gushaka imyanya mu butegetsi. Muri rusange bitanga iyi foto:

  1. Iyo amashyaka abiri cyangwa menshi ahuje umurongo wa politiki yishyize hamwe, abyara umutwe ukomeye kurushaho.
  2. Iyo ishyaka rishyize imbere umurongo wa politiki ryiyunze n’irindi riharanira imyanya, irirwanira umurongo wa politiki rirushaho gukomera, naho irirwanira imyanya rigasubira inyuma (akenshi ricikamo ibice ndetse rigatakaza abayoboke).
  3. Iyo amashyaka abiri aharanira imyaya yishyize hamwe, iyo myanya ashobora kuyibona, ariko ntacyo biyongerera mu gukomera. Cyakoze akenshi arangiza abishwaniyemo, kuko buri wese hari aho agera agakurura yishyira.

Ushishoza arabona ko muri ibi byiciro hari ikiburamo. Ntituvuze icyo byatanga amashyaka abiri afite ibyerekezo bya politiki binyuranye aramutse yishyize hamwe. Impamvu iki cyiciro tutagishyizemo, ni uko ubusanzwe bidashoboka. Kuko nyine aba aharanira ibyerekezo binyuranye, ntiyashobora kwishyira hamwe. Iyo bibaye, hari rimwe riba ryahisemo kuzibukira ibitekerezo ryarwaniraga rikurikiranye imyanya mu butegetsi. Ibi rero bihita bigwa mu cyiciro cya kabiri. Rihatakariza abayoboke ndetse akenshi rigacikamo ibice. Inzira ya gatatu yo ntituri buyitindeho. Ibyo kurwanira imyanya biba iyo abantu bari mu ruhando rw’amatora. Si ko rero bimeze ku mashyaka ya opposition. Umunsi yinjiye mu matora, tuzareba icyo bitanga. Reka ahubwo dutange ingero za ziriya nzira ebyiri zibanza.

1. Inzira ya mbere: Iyo amashyaka ahuje umurongo wa politiki yishyize hamwe cyangwa agakorana, abyara umutwe ukomeye kurushaho.

Urugero rw’iki cyiciro cya mbere umuntu yarurebera mu ivuka ry’ishyaka FDU-Inkingi. Nk’uko n’izina ryaryo ribigenura, ni urwunge rw’amashyaka menshi aharanira demokarasi. Ryashinzwe tariki 29 mata 2006 ubwo amashyaka atatu yiyemezaga gushyira hamwe. Ayo ni Alliance Démocratique Rwandais (ADR-Isangano), Forces pour la Résistance Démocratique (FRD) na Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR). Mu mateka ya politiki y’u Rwanda, ni cyo cyitegererezo cya mbere twagize cy’amashyaka anyuranye yishyira hamwe. Uku kwishyira hamwe ni ko kwabyaye umutwe ufite ingufu nka FDU-Inkingi. Izi ngufu zigaragarira mu kuba ari ryo shyaka rya mbere ryateye intambwe ifatika mu guhindura politiki y’ u Rwanda: Kohereza Umukuru waryo Victoire Ingabire kujya gukorera mu Rwanda. Mbere y’aha, utavuga rumwe na leta wese yabanzaga gusohoka mu gihugu ngo abone kubumbura umunwa. N’ubwo abantu bashobora kurangara ibintu ntibabihe agaciro kabyo, buriya Victoire Ingabire na Ntaganda bakoze amateka. Umwe yabaye uwa mbere wahisemo gutaha mu Rwanda agiye kubwira ubutegetsi ko hari ibyo bunengwa. Undi yabaye uwa mbere wabikoze adasohotse mu Rwanda. Ni intambwe ikomeye. Tugarutse kuri FDU-Inkingi, yatubera icyitegererezo cy’uburyo amashyaka yishyize hamwe ahuje icyarekezo yunguka Ingufu. Gusa nk’uko tuza kubireba, iyi ntambwe hari aho yageze iratsikira.

2. Inzira ya kabiri: Iyo ishyaka rishyize imbere umurongo wa politiki ryiyunze n’irindi riharanira imyanya, irirwanira umurongo wa politiki rirushaho gukomera, naho irirwanira imyanya rigasubira inyuma.

Urugero rumwe rw’iki cyiciro cya kabiri twararubonye mu masesengura ashize. Twabonye uburyo MDR 91 yakurikiranye imyanya Ikazibukira umurongo wa politiki wa MDR 59. Nk’uko ririya hame ribivuga, MDR 91 yabanje gucikamo ibice, birangira isenyutse burundu. Naho FPR yo byayongereye imbaraga. Reka tunyarukire n’ahandi hatagira ukeka ko ari umwihariko wacu.

Mu Budage, ishyaka CDU rikuriwe na Angela Merkel muri uku kwa cyenda ryatsindiye manda ya gatatu. Ni ishyaka ryo muri wa murongo bita Droite. Kuko ariko ritigeze rigira ubwiganze busesuye bw’amajwi, manda ebyiri zishize ryagiye ryiyunga n’abandi mu gushyiraho guverinoma. Muri 2005, CDU ryari ryagize amajwi 35,2% ryiyunze na SPD yari yagize amajwi 34,2%. Murabona ko banganyaga ingufu. Nyamara iyi SPD ni iyo mu murongo wundi bita Gauche. Bishatse kuvuga ko iyi SPD yahigitse umurongo wayo wa politiki ikurikiranye imyanya. Mu matora akurikiyeho, yahise ihanantuka ibona 23%. Uku kwishyira hamwe n’abo badahuje na CDU byayigizeho ingaruka ariko kuri yo ntizakabije, kuko nk’ishyaka riri imbere mu matora, politiki zaryo ni zo zashyizwe mu bikorwa. Muri 2009 CDU yagize 33,8%. Mu gushyiraho guverinoma, yiyunze n’irindi shyaka na ryo ryo mu murongo wa Gauche ryitwa FDP, ryari ryagize 14,6%. Iri na ryo bivuze ko ryahisemo kuzibukira umurongo waryo wa politiki mu kwifatanya n’abo badahuje. Ryishakiraga imyanya. Ingaruka ni uko ejobundi, mu matora ya 2013, ryahanantutse rikagira 4,8%. Ryatakaje hafi ¾ by’abayoboke baryo. Uku ni ko bigendekera ishyaka ryose riteshwa kubaka umurongo wa politiki rigahitamo kwikurikiranira imyanya. Ikindi cyagiye kiranga aya mashyaka ni ugucikamo. Koko rero hari bamwe mu bayobozi n’abayoboke bayo babaga bakomeye ku murongo wa politiki w’ishyaka, bakumva bidakwiye kuwugurana imyanya y’akanya gato.

Ibi rero tumaze kubona ahandi, no mu Rwanda ni uko. Dufashe urugero rw’aya mashyaka tubona mu Rwanda yiyunze na FPR n’ayikorera mu kwaha, ntibigoye kubona ko yamaze kuzima. Kandi ni byo dore amaze imyaka 19 atagira umurongo wa politiki, ahubwo abeshejweho no kugabana utwanya akuburirwa na FPR. Ndahamya ntashidikanya ko uwavanaho uyu mutaka bakoraniramo na FPR, ugafungura urubuga rw’amashyaka, aya yose nta n’iryageza ku ijwi 0,1%. No muri opposition wabiharebera. Gusa muri opposition biragoye kuko amashyaka dufite nta matora arajyamo ngo tubone ingaruka nziza cyangwa mbi zo kwishyira hamwe. Nyamara hari ingero zitanga icyitegererezo. Dufate urugero ruto ku byabaye muri FDU mu minsi ishize.

Abibuka neza, mwibaze igihe gucikamo ibice n’ubwumvikane buke byagiriye ahagaragara. Murasanga bihura na cya gihe hari impaka (wenda zitasohokaga hanze) zo guhitamo gukorana cyangwa kudakorana na RNC. N’izindi mpamvu ntizabura, ariko iki na cyo cyagizemo uruhare kandi birumvikana. Nitwegeranya amatariki y’ibintu binyuranye, biradufasha kubona isano bifitanye:

  • Victoire Ingabire yatashye mu Rwanda tariki 17 mutarama 2010.
  • RNC yavutse ku mugaragaro tariki 12 ukuboza 2010.
  • Nyuma y’umubonano wabereye i Bruxelles (mu Bubiligi) ku wa 19 Ukuboza 2010, intumwa za Komite Nshyigikirabikorwa ya FDU-INKINGI zagiranye umwiherero n’intumwa z’IHURIRO NYARWANDA RNC (Rwanda National Congress) mu gihugu cy’u Busuwisi kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Mutarama 2011, bagirana amasezerano y’ubufatanye.
  • Muri uyu mwaka wa 2011 niho ubwumvikane buke mu bayobozi ba FDU-Inkingi bwagiye ahagaragara, buri gice gishinja ikindi gutandukira ku murongo n’amatwara y’ishyaka. Ntibyagarukiye aha kuko byanabyaye ubwumvikane buke hagati y’aya mashyaka yombi na CNR-Intwari yari isanzwe ifitanye ubufatanye na buri ryose ku ruhande rwaryo. Byarangiye CNR-Intwari ikuyemo akayo karenge.

Uwareba aya matariki hari ibintu bibiri agaragaza. Icya mbere kiratangaje. Ni ukuba RNC yaragiranye amasezerano y’ubufatanye na FDU nyuma y’ukwezi kumwe ivutse. Ni nk’umwana wavutse nyuma y’ukwezi agashyingirwa. Wagira ngo ni cyo RNC yari yavukiye, kuko ari nka cyo gikorwa cya politiki cya mbere yakoze. Ikindi aya matariki agaragaza ni uko imishyikirano hagati y’abashinze RNC na FDU-Inkingi yari imaze igihe iba mu ibanga. Bitabaye byo, ntiwakumva ukuntu bateguye imishyikirano mu kwezi kumwe RNC yari imaze ivutse. Ibi rero byadufasha kumva ahaturutse ubwumvikane buke bwatumye Victoire agenda wenyine, abari bariyemeje kumuherekeza bakisubiraho. Ikibihamya ni uko ibice bibiri bitavuze rumwe ku itaha rya Victoire ari na byo nyuma byakomeje guterana amagambo ku bufatanye na RNC (ikiyobowe na Eugène Ndahayo n’ikiyobowe na Nkiko Nsengimana).

Aha rero rya hame rya kabiri ryarujujwe. Iyo amashyaka adahuje icyerekezo cya politiki yishyize hamwe, rimwe rirahahombera irindi rikahungukira. Tumaze kureba uko FDU yahahombeye igatakaza bwa bumwe bwari bwarayiranze kuva 2006, igacikamo ibice, umuyobozi wayo akagenda nk’inkeho kandi atabuze ababo. Reka noneho twibaze icyo RNC yahungukiye. Igikuru ni uko ubufatanye na FDU bwatumye ibona aho yinjirira mu banyarwanda batuye mu mahanga. Yari imaze gushingwa n’abantu bari basanzwe ari ibigugu bya FPR. Ntibyoroshye rero kubona aho uhera urwanya cyangwa wamagana “système” wabereye umwubatsi mukuru. Ryari ihurizo kubona aho bahera binjira mu ruhando rwa “opposition”. FDU yababereye nk’umubyeyi wa batisimu wo kuberekana mu banyarwanda no kuvuga ngo “ntimwikange nta kibazo”, “ni abacu”, “na bo turatahiriza umugozi umwe” n’ibindi nk’ibyo. Aha hadufasha kumva impamvu ari cyo gikorwa abo muri RNC bihutiye nyuma y’ukwezi kumwe gusa umutwe wabo ugiye ahagaragara.

Tubaye rero nk’abanzura, biragaragara ko ubufatanye bwa RNC na FDU bwagiriye akamaro kanini RNC nyamara bugahungabanya FDU. Ni ko bigenda iteka. Amateka ahora yisubiramo. Ni na ko byagendekeye MDR 91. Nta gishya mu nsi y’ijuru! Iyo abantu bafatanyije urugendo bagana hamwe, biba ari mahire. Iyo babikoze batagana hamwe, umwe aba yayobye. Umurongo wa politiki rero ni wo ufasha abantu kubona ko berekeza hamwe, cyangwa ko inzira zabo amaherezo zizabyara amahari. Gusa aha nta wabura kwibaza impamvu abahuje umurongo wa politiki na bo bagira batya bakibyaramo amahari. Ni ikibazo umuntu atahigika.

 

Byavanywe mu nyandiko ya Edmond Munyangaju ” Kwiyubaka kwa opposition ishingiye ku mirongo ya Politiki” yasohotse ku rubuga Leprophete.fr kuwa 17 Ukwakira 2013.

Uko bamwe babona igitekerezo cya Marc Matabaro

vote-300x274

Nyuma y’inkuru yasohotse kuri uru rubuga igira iti: “Ese wowe ubona ute igitekerezo cya Marc Matabaro?”, nayo ikaba yarakurikiraga iyasohotse ku rubuga The Rwandan yabazaga uwatsinda haramutse habaye amatora anyuze mu mucyo, nshimishijwe no kubagezaho icyo bamwe mu Banyarwanda babivuzeho.

Kuba atari benshi batanze ibitekerezo byabo ariko, ni ibisanzwe. Abanyarwanada banduye indwara yo gukora bihishe no kuvugira mu matamatama, ubundi ibi bikaba bigaragaza umuco utandukanye na demokarasi. Usanga akenshi abantu bahitamo kuvugira mu bikari no mu byumba  cyangwa se kwiyita amazina y’amahimbano kugira ngo batangaze ibitekerezo byabo kabone n’aho byaba ari byiza. Ni umuco mubi tugomba gushishikariza abantu kureka.

Mbere y’uko mbagezaho ibi bitekerezo reka twibukiranye ibyari bikubiye mu nyandiko ya Marc Matabaro. Muri make Matabaro yavugaga ko atangije impaka z’ukuntu abona byagenda mu Rwanda haramutse habaye amatora adafifitse. Dore uko yatondetse uburyo we abona amashyaka yakurikirana mu gutsinda amatora:

  1. RNC-FDU-Inkingi –AMAHORO
  2. ISHEMA Party
  3. FPR
  4. FDLR
  5. PSI –Imberakuri
  6. RDI
  7. Abanyapolitiki ku giti cyabo (Mushayidi, Joseph Sebarenzi,…)
  8. Amashyaka ya Baringa ( irya Gasana Anastase n’irya BEM Emmanuel Habyarimana)

Matabaro rero yari ategereje kumva uko Abanyarwanda bandi bo babibona.

Dore ikiganiro abantu bagiranye kuri iyi nkuru, babinyujije kuri Facebook:

RNC France: Matabaro yatanze igitekerezo nk’umunyamakuru kandi ni byiza cyane!

Epimaque Nshizirungu: RNC mureke ibyo byanyu byo kubeshya, ibyo bitekerezo byanyu ntabyo dukeneye mujye kubivugana na bene wanyu mu Rwanda. Niba muvuga ko mukiri FPR mutayivamo ni ukuvuga ko ejo Kagame avuyeho systeme yanyu yakomeza, ikibazo ni Kagame kuri mwebwe, naho Abahutu barokotse ubwicanyi bwa FPR bashaka systeme ya FPR yose ko ivaho n’imizi yose. Ntanisoni murakomeje no gushyinyagura ngo bazabaze abayobozi ba MRND ibyabaye hanyumase ko mwabamaze mubica abandi mukaba mwarabapangiye baheze muri gereza ya TPIR mwazagiye kubabaza? hanyumase abomwishe muzajya kubabaza na bo ? Nizere ko natwe tuzagira igihe tukabaza abayobozi ba FPR sinifuza kubica kuko nta cyo byamarira gusa kumenya ukuri.

Charles Kambanda: Icyo nshaka kwibutsa Matabaro nukwo ntambabazi rusange zemerewe kubyaha mpuzamahanga, bamwe mubanyepolitic nabahoze mumitwe yagisirikare bashobora kuzabazwa n’ubutabera mpuzamahanga. Njewe nkaba nemeza ko inkiko zisanzwe zidashobora gutanga ubutabera kuri ba victim Bose. Ninayo mpanvu nvuga ko iriya model ya South Africa yazafasha!!! Ikibazo nukwo mbona abanyapolitique ba opposition badashaka kugaragaza ukwo bazagenza kiriya kibazo… Ikindi, hari category ikomeye cyane tudakunze kuvuga; bariya bantu bakubiranye muri za Gacaca. Hagombye gushirwaho itegeko risesa ziriya manza maze hagashirwaho uburyo ziriya manza zazasubirwamo!!!! Nanone, abanyapolitique ba opposition ntabwo bashaka kugaragaza aho bahagaze kuri iki kibazo!!!

Ikindi navuga, nta real political alliances mu mashaka yapolitique (opposition groups) mbona. Hari icyo nakwita “kwisungana” kugirango habeho political survival. Impanvu mbivuga nukwo nta shyaka rya opposition nzi rirashyira ahagaragara imirongo migari ya politique yabo kubibazo bikomereye Abanyarwanda. Noneho, amashyaka atazi aho ayandi ahagaze kubibazo bikomereye igihugu agira gute political alliance iri sustainable? Except niba mushaka gusubiza abanyarwanda muri politique yuguhuzagurika.

Inama nkunze guha amashaka ya politique nukwo each opposition party yagira imirongo ya politique rusange yaryo!!! Rigire abayoboke bazi icyo bahuriyeho!!!!! Kugirango bagire alliances za politique zishingiye kuri principles; bunvikane kuri za politique zabo!!! Si no, mufate imbunda murwanye Kagame… Inyeshyamba ntabwo zisabwa imirongo migari ya politique bakurikiza… Ariko, iyo bikomeye bakaja mumishikirano badafite imirongo ya politique, babigwamu

Again my poor kinyarwanda!!!!!

Epimaque Nshizirungu: Charles kambanda vuga uti nta les politiciens tugira; abandi bose baba bashakisha bakagabana imyanya ntana 1km barafata;barwanira kuba ba president ntanicyo bakora umenya kuza imbere yabanyarwanda ukavugako ushaka umutwe wakagame ariyo politique;hahahahahh naragenze ndabona genocide yateguwe inashyirwa mubikorwa na FPR bafatanyije na ba gashyakabuhake ibyo baba bahisha badashaka kuvuga turabizi, Kagame wenyine ntiyarikubishobora nuko yafashijwe nibihugu byibihangange. MRND n’abayobozi babayo bazize ibyo banze gukorera ibyo bihugu by’ibihangange. Donc nukuvuga RDC.iyorero fpr idatera u rwanda ibibera mukarere ntibiba bihari.

Nkasinge Ishemaparty:  ikintu cya mbere nakoze maze gusoma iki gutekerezo ni ukwibaza impamvu yateye Sir Matabaro kukigira no kugitangaza. Akenshi isesengura nk’iri n`iry`ibihe bibanziriza amatora or nta matora azwi ateganywa a l`horizon. amasesengura nk`aya mu bihe bibanziriza amatora, afite uruhare runini mu gu `pre-conditionna`( mu mbabarire sinzi uko babiviga mi Kinyarwanda) imitekerereze y’abatora. Kera mwarimu yatwigishaga ko uburyo bworoshye bwo kuba wa kw`approxima les entre les lignes ari ukubara inshuro amazina akoreshwa mu nyandiko. Ijambo abahutu ryagarutsemo inshuro zirenga 17, incuro zirenga 8 ijambo abatusti, naho izina rya vuzwe cyane ni Kagame ( 6+) hagakurikiraho Nahimama 4+ ubundi hakaza Twagiramungu Na Ingabire bavuzwe hafi 2. Andi mazina yagiye avugwa inshuro 1 gusa. Nta zina bwite ry`ùmunyapolitique wa RNC ryagaragaye muri nyandiko ureste ny’iri ukuyandika.

Nawe tubwire uko ubibona.

Chaste Gahunde

BIRASHOBOKA: KUBAKA OPPOSITION NYARWANDA IHUJE UMURONGO WA POLITIKI KANDI IFITE INGUFU MU BITEKEREZO

BIRASHOBOKA: KUBAKA OPPOSITION NYARWANDA IHUJE UMURONGO WA POLITIKI KANDI IFITE INGUFU MU BITEKEREZO

ntibazi-ukuri020411

Umuhanga Descartes mu byinshi tumwibukiraho hari iri jambo ryuje ubushishozi yavuze: “Ugenda buhoro, iyo ahase inzira mu cyerekezo cy’aho agana, yihuta kurusha uwiruka unyuzamo akanayobagurika”. Muri iyi minsi ubukungu bwahungabanye ku isi, hari ababiheraho bakubaka ubuse busetsa ariko bunigisha. Ngo umunsi umwe rero rwiyemezamirimo w’umugereki yaganiriye n’undi w’umudage, amubaza impamvu ibicuruzwa bikorerwa mu Budage bikomera kandi bigakundwa hose ku isi kurusha ibikorerwa mu Bugereki. Umudage yamusubizanyije ubwitonzi, ati:“ntibiterwa n’uko twebwe abadage twaba turusha abagereki gukora. Aho dutandukaniye, ni uko twebwe inyigo y’igicuruzwa cyacu idutwara amasaha ane tugitekerezaho, kugikora bikadutwara isaha imwe. Naho mwebwe abagereki, inyigo y’igicuruzwa muyikora mu isaha imwe, kugikora bikabatwara amasaha ane”. Icyo umudage yabaye nk’umucyurira ni uko abagereki bakora ibintu batabitekerejeho bihagije, bikabatwara ingufu nyinshi, n’umusaruro ntube mwiza. Ngiri ihurizo rya opposition nyarwanda. Ikibazo si ubushake, si ubushobozi, si n’ubuswa cyangwa indi nenge. Ikibazo ni imishinga ihubukiweho. Gutekereza ibintu isaha imwe, ukabikora amasaha ane, kandi umusaruro ukaba ingume.

Nzinduwe no kwerekana uburyo opposition yiyunze ishoboka, niba abanyapolitiki bacu bahisemo ko umurongo wa politiki nyarwanda uba nk’igicuruzwa cyakorewe mu Budage: Gutekereza no kujya inama, byaba ngombwa bigatwara igihe kirekire, byoroshya umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemejwe. Bitabaye ibyo, politiki nyarwanda izakomeza kuba nk’abana biruka ku ruziga, batagira aho bava n’aho berekeza. Ikibazo cyaranze opposition yacu kugeza ubu ni imikorere nk’iriya y’abagereki: ibikorwa byinshi bihutiweho kandi bitatekerejwe bihagije. Umusaruro mwese murawubona: FPR iratengamaye imyaka 19, kandi hatagize igihinduka mu mikorere y’abayirwanya, ntibyaba gukabya umuntu ayihaye icyizere cy’indi myaka nka 50 idendeje. Guhindura imikorere ya opposition no gushyira mu bikorwa cya cyifuzo cya benshi cyo gukorera hamwe birasaba kuganira ku ngingo nkuru zipfunditse imibanire y’abanyarwanda. Gusa kuri iki cyo kuganira, hari imbogamizi ituruka ku ndwara yadutse mu banyapolitiki bacu yitwa icyuzuzo.

1. Indwara yitwa icyuzuzo.

Abasomye inyandiko z’umuhanga Alexis Kagame muzi icyo yitaga “Expectance”. Yemezaga ko ikinyarwanda kirusha izindi ndimi gufasha umuntu kuvuga ubusa, waba urangaye ukagira ngo hari icyo yavuze. Yasobanuye ko mu Kinyarwanda hari inshinga nyinshi zitagize icyo zivuze, zigira agaciro gusa iyo uzihaye icyuzuzo. Ni yo mpamvu yazitaga “expectant”. Iyo nta cyuzuzo ngo zifasha umuntu kuvuga ubusa. Yabyitaga “parler sans dire”. Yatangaga urugero rw’inshinga “gutera”. Yonyine nta cyo ivuze, kuko bishobora kuba: gutera amabuye, gutera inda, gutera intabire, gutera umupira, gutera inyoni…Ngaha ahaturuka virusi y’indwara yamunze opposition yacu. Abantu baraterana bagasohora itangazo ngo ko bemeranyijwe “gukorana”, “gufatanya” n’ibindi. Warisoma ugakurikirana ukabura icyuzuzo: basezeranye gukorana iki? Gufatanya iki? Nguko uko abanyapolitiki bacu batubwira ubusa tugatuza ngo babitubereyemo. Ibiki?

Nigeze kubaza umunyapolitiki nti ese mwe mu ishyaka ryanyu ibya FDLR mubibona mute.Yarambwiye ati “tubafata nk’abandi banyarwanda”. Wihuse wagira ngo hari icyo yansubije. Ashwi. Ubu se koko murabona umuntu w’umugabo ujijutse nari nzinduwe no kumenya ubwenegihugu bwa ba FDLR? Nari niteze igisubizo kirimo icyerekezo cya politiki. Byanteye amakenga. Wabona no muri ibi byo gukorana, amashyaka yicarana bakabazanya bati: mwe se ikibazo cya FDLR mugifata mute?”. Abandi bati “ni abanyarwanda nk’abandi”. Bati natwe ni uko, ubwo tubyumva kimwe reka dukorane. Ariko se baba bumvise iki? Kuba ari abanyarwanda nk’abandi si cyo kibazo. Ikibazo ni ukuvuga ngo ese ikibazo cyabo tuzagikemura dute: tuzakorana, tuzashyikirana, tuzabacyura, tuzabarwanya, tuzabagira ingabo, tuzabavanga mu ngabo…tuzabafata nk’aba jenosideri nk’uko bimeze ubu kuri FPR, tuzabaha impeta nk’intwari…ese bo baramutse babufashe twakorana, n’ibindi. Naho ubundi tugarukiye gusa kuri ibi byo kuvuga ntushyireho icyuzuzo (Kagame abyita kuvuga ubusa) byaba byoroshye kubaka opposition imwe. Abantu bahura bakabigenza gutya: “Murashaka iki? Ko Kagame avaho. Natwe ni cyo dushaka, muze dukorane. Navaho se tuzabigenza dute? Tuzashyiraho demokarasi. Natwe ni uko, muze dukorane”. Opposition baba bamaze kuyubaka mu kanya gato, ariko nyine yaba ari ya yindi yo kuvuga ubusa. Ntacyo baba bumvikanye gifatika: none se uwo Kagame tuzamuvanaho dute? Intambara? Revolisiyo itamena amaraso?… Demokarasi se yo tuzayubaka dute ko hari inzira amagana? Opposition rero niba ikeneye kumvikana ndetse n’ubutumwa bwayo bukagera ku baturage, nisubize agaciro icyuzuzo. Nitubwire byumvikana icyo ishaka gukora n’uburyo izabigeraho. Bimwe abarundi bita kudomako urutoke.

2.Kuyungurura ibyahise.

Hari indirimbo igezweho mu Rwanda yahimbwe n’umupadiri Jean HAKORIMANA igira iti: “Dore intambwe iboneje ineza ni iyi tugamije, abawe twese Mana y’Amahoro, duhase inzira ibirenge. Turayoboza ahatuye amahoro, ukuri n’ubutabera. Ngiyi imitima yacu, amaboko n’ ibiganza. Ngo aho twizera habe hano iwacu. Aho umunyacyaha adatsindwa, hagatsindwa ahubwo icyaha, aho inabi itubaka urukuta rutarengwa. Aho intwari itica ku rugamba, ineza ikaba ubutwari, aho umunyambabazi ari we uhabwa umudende. Aho ibisekuruza bizaza biragwa ineza n’ubuntu, aho ibyahise biyungururwa ngo biticaAho intumwa y’ukuri idakubitwa igafatwa nk’umubuzi, aho ikinyoma gihabwa induru ngo gihunge. Ni aho duharanira dufatanye urunana”. Nk’uko uyu muhanzi abivuga, kuyungurura ibyahise ni ipfundo ryo kubaka iby’uyu munsi n’ejo hazaza. Ikiruta ariko ni ukubiyungururira hamwe.

Mu mugambi wo kubaka « projet de société », hari ibigomba kugirwaho impaka, ababyumva kimwe bakishyira hamwe, ni ho haturuka gukorera hamwe. Muri uru rwego hari ingingo 5 tudakwiye gutambukaho twihitira. Amashyaka akwiye kugaragaza aho ahagaze, ni na ho haturuka kwiyegeranya ku babyuma kimwe :

1. Jenoside yakorewe Abatutsi: Ese abayikoze tuzabagenza dute. Hari abakatiwe n’inkiko. Tuzabirekera uko biri cyangwa tuzabisubiramo? Gacaca se ibyemezo yafashe tuzabikomeza cyangwa bizasubirwamo? Ese tuzakomeza ubutabera ngo n’abandi baba barakoze ibi byaha bakaba batarabihanirwa bagezwe imbere y’ubutabera?

2. Abakatiwe bari Arusha: Ko Arusha yabogamye igacira urubanza abo mu ruhande rumwe kandi yari yashyiriweho gucira imanza abicanyi bo mu mpande zombi zari zihanganye mu ntambara yo mu Rwanda, tubiha iyihe sura. Tuzabireka uko biri? Turasaba inzira yo gucira imanza abicanyi bo muri FPR?

3. Ubwicanyi bwakozwe na FPR mu Rwanda. Tubwita iki: Ibyaha by’intambara? Jenoside? Ubwicanyi busanzwe? Ese tubugenera ikihe gisubizo cya politiki?

4. Jenoside yakorewe Abahutu muri Kongo. Tuyita ngo iki: Jenoside yakorewe abahutu? Ubwicanyi? Tuyiha ikihe gisubizo cya politiki?

5. Abakoze ubwicanyi banyuranye bataragezwa imbere y’ubutabera. Ese hazabaho imbabazi rusange? Zibayeho se zasubira inyuma zikagera no ku bakatiwe? Aha ho hari ishyaka riherutse kugaragaza aho rihagaze. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru El País cyo muri Espanye, tariki 14 ukwakira 2013, Rudasingwa Théogène umwe mu bayobozi ba RNC yatanze ubuhamya mu Bushinjacyaha i Madrid. Inkuru irambuye uwayishaka yayisanga aha :http://internacional.elpais.com/internacional/2013/10/14/actualidad/1381775923_892328.html. Mu gusoza inkuru icyo kinyamakuru kiragira kiti (byanditse mu gisipanyolu ni njye ubihinduye mu kinyarwanda): “Uvuga ibi (Rudasingwa), igihe yari ambasaderi i Washington, yashyize imbaraga mu kugaragaza Kagame nk’aho ari Mandela mushya wo mu karere k’Ibiyaga Bigari. None ubu amwita umwicanyi w’umurwayi kandi ngo wabigize umwuga…Ariko n’ubwo ashinja Kagame ibi byose, Rudasingwa we ashyigikiye ko ukuri kose kwamenyekana ubundi hagatangwa imbabazi rusange (amnistie)”. Nk’iki ni igitekerezo gifatika abantu bajyaho impaka bigafasha ababyumva kimwe kwiyegeranya: ese ubwicanyi bwabaye bwabazwa Kagame gusa cyangwa n’abandi bari bakuriye FPR? Ese ukuri kumaze kujya ahagaragara hatangwa imbabazi rusange? Ese zatangwa ku bo muri FPR gusa? Ese zagera no ku bakoze ubundi bwicanyi nka jenoside yakorewe abatutsi? Aha ni hamwe mu hakwiye kugibwa impaka.

Njye nk’umunyarwanda usesengura politiki, byanshimisha abafite amaradiyo n’ibindi binyamakuru bazengurutse mu banyapolitiki bacu babaza aho amashyaka yabo ahagaze kuri izi ngingo. Nyuma yo kubiganiraho, ababifiteho icyerekezo kimwe nibishyira hamwe nzaba uwa mbere mu kubaha amashyi. N’aho baba babitekerezaho ibinyuranye n’ibyo njye ntekereza, nzayabaha. Icy’ingenzi si ugutekereza kimwe, igikenewe ni uko buri wese atangaza aho ahagaze, noneho tukajya impaka z’ibitekerezo. Iyo bitabaye ibyo, haza bya bindi byo gutera impaka nyamara nta bitekerezo. Ikibazo opposition yacu ifite si uko abanyapolitiki bacu badatekereza, ikibazo ni uko rubanda tutazi icyo batekereza ku bibazo by’ingenzi nk’ibi. Ibi ndabivuga nizeye ko babitekerezaho, wenda ahari tukaba twabasaba kutugaragariza aho bahagaze. Baramutse batabitekerezaho bwo, nabagira inama yo guhindura inzira, bagashinga nk’amashyirahamwe yorora inkoko, ibya politiki bakabizibukira. Niba batinya kuganira ku mugaragaro ku bibazo nk’ibi ngo ni mu rwego rwo kurenzaho, nagira nti urwishe ya nka ruracyayirimo. Umunyarwanda watinya kuvuga aho ahagaze kuri ibi yaba ashobora kuba ibindi byose ukuyemo kuba umunyapolitiki.

3. Kumva ibiriho: Ikibazo cy’amoko.

Iyo witegereje amateka yo mu bihugu byacu byabayemo gushyamirana kwitwaje amoko, hari ikintu kigutungura. Ni uko igihe habayeho umugambi wo kwerekana ko ngo nta moko abaho, ari bwo ibintu byasubiye i Rudubi. Mwibuke imyaka yashize abarundi barayakuye mu ndangamuntu. Nyamara ntibyabujije ko nyuma y’imyaka myinshi, bicara hamwe bakaganira ndetse bakubaka inzego z’ubutegetsi bahereye kuri ya moko. Byabahaye inzira yo guca amakimbirane ayakomokaho. Mubona ko ubu bemera ku mugaragaro ikibazo cy’amoko ari na bwo cyaretse kuba isoko y’amahane n’ubwicanyi. Ubu bemera ko amoko ahari, ni bwo umurundi wese ashobora kugenda muri taxi abonye. Mu gihe bayahakanaga, habagaho taxi ya buri bwoko. Ubu umurundi ajya mu kabari ashatse. Si ko byari bimeze mbere. Ubu umurundi atembera muri Quartier ashatse. Mu gihe ngo nta moko yabagaho, buri bwoko bwagiraga agace kabwo.

kagame290511

Kuva Inkotanyi zifashe ubutegetsi, haje ngo politiki y’ubumwe n’ubwiyunge yemeza ko amoko atabaho. Icyari kuba kizima, kwari ugushyira imbere ko amoko adakwiye kuba isoko y’amahane n’umwiryane. Ko ntawe ukwiye kurutishwa uwundi hashingiwe ku bwoko, ko ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira kubera ubwoko. Naho ubundi kubwira abantu ko nta bwoko ni ukuvuga ubusa. Ikimenyimenyi, iyi FPR yemeje ko ngo nta bwoko, ni na yo yahinduye itegeko nshinga yandika mu ngingo yayo ya 14“jenoside yakorewe Abatutsi”. None se yakorewe abatutsi batabaho? Iyo ishaka gukora agatendo no kugira uwo yirenza twumva ngo mu ishuri aha n’aha hari ingengabitekerezo, ngo abana b’abahutu bashatse kuroga ab’abatutsi. Ukibaza aho aba bose bakomotse.

Umuhanga John Petit Senn ni we wavuze ati : “voiler une faute sous un mensonge c’est remplacer une tache par un trou”. Ni ukuvuga kubona ikizinga mu mwenda, aho kuwumesa, ugahitamo gukata ahari cya kizinga ukahasiga umwenge, ukibwira ngo ukemuye ikibazo. Ngiyo ishusho ya politiki ya FPR mu kubanisha amoko. Banyapolitiki bacu nimureke kwihisha inyuma y’ikinyoma kibeshya ko ngo hagati y’amoko ubuvandimwe bunuka. Nimutubwire mweruye inzira muzagikemuramo. Na FPR ngo irimo iragikemura ! Byahe byo kajya ko ahubwo ubu ari bwo cyajya cyakomera. Wavuga ute ko nta kibazo cy’amoko mu gihe umwana wacitse ku icumu ugize amanota 1,5 yinjira muri kaminuza akarihirwa na FARG nyamara uw’umuhutu wagize 6 yicaye iwabo ngo nta buruse ! Munyumve neza sinanze ko uwarokotse arihirwa (sinanabirota), ariko kutabona ko ibi amaherezo bizabyara ipfunwe n’umwiryane hagati y’aba bana ni ukuba impumyi. Kutabiganiraho nk’abanyapolitiki byo ni ukuba ikiragi. Mboneyeho kwibutsa ko kuva isi yaremwa ntaho tuzi ikiragi cyakoze politiki, kuko nyine ishingiye ku mpaka, kandi cyo bikaba byakigora kumvikanisha ibitekerezo (cyakoze iterambere ririmo kubihindura). Kugeza ubu niba ntibeshya, ishyaka Ishema ry’u Rwanda ni ryo ryonyine ryagaragaje icyo riteganya mu guhangana n’iki kibazo cy’amoko, mu mugambi ryise politiki ya « Demokarasi y’impanga ». Dukeneye ko n’abandi bagaragaza aho bahagaze, impaka zikagibwa, ababyumva kimwe bakiyegeranya. Iyi n’indi nzira yo gukorera hamwe.

Wavuga ute ko nta kibazo cy’amoko mu gihugu gifite ingabo Commandement igizwe n’ubwoko bumwe ? Wavuga ute ko nta kibazo cy’amoko mu gihugu hari itegeko rihana indwara yitwa ingengabitekerezo ya jenoside kandi ifata gusa abahutu ? Wavuga ute ko nta kibazo cy’amoko mu gihugu habaye jenoside yakorewe abatutsi ? Wavuga ute ko nta kibazo cy’amoko mu gihugu Perezida wacyo arinzwe n’umutwe uva mu bwoko bumwe ? Wavuga ute ko nta kibazo mu gihugu abana b’aba rescapés bafashwa na FARG bagenerwa imyitozo ya gisirikari ihoraho mu ngando ziteguranwa ibanga rikomeye ? Wavuga ute ko nta kibazo cy’amoko mu gihugu hari imfungwa ibihumbi amagana zo mu bwoko bumwe ? Naho se inkiko zashyiriweho ubwoko bumwe ? None hadutse ko ngo abahutu bose bagomba gusaba imbabazi abatutsi, uwabyadukanye yahembwe ubudepite kandi ubundi, nk’uko abyivugira, yari asanzwe yifitiye umwuga wo gucukura imisarane ! None koko ngo nta kibazo cy’amoko ?

Kwemera ko ikibazo cy’amoko gihari si ugushyigikira umwiryane, ahubwo ni ukwicara tukagishakira umuti tutajenjetse. Aha rero ni ho opposition yacu ibera urujijo. Ni bangahe tuzi icyo bateganya mu ngabo baramutse bageze ku butegetsi. Aha hari umwe wabitangaje. Ubwo Victoire yatahaga mu Rwanda kimwe mu byo yavuze ni uko atowe yasesa ingabo yita iz’ishyaka rimwe agashyiraho ingabo z’igihugu. Ikibuze ni ukumenya inzira byakorwamo (gusesa, kuvanga, iringaniza…). Ikibazo cy’amoko n’uburyo ibibazo bicyubakiyeho byakemurwa ni indi ngingo yafasha kumenya ababyumva kimwe bakaba bakwiyegeranya.

 4. Gutegura ibizaza.

Hari ubwo abantu bicara bakavugana ko ngo barwanira guhindura ubutegetsi mu Rwanda, nyamara wasesengura ugasanga basa n’abatazi icyo bavuga. Guhindura ubutegetsi bisaba ikintu cy’ingenzi : kugira icyo ubusimbuza. Iyo bitabaye, twabonye ingero nyinshi z’aho babuhinduye none ubu bakaba babwifuza kandi batari babukunze, kuko bwasimbuwe n’akavuyo. Ngizo za RDC, za Centrafrique, za Libiya, Iraki n’ahandi. N’iwacu mu Rwanda, ubutumwa bw’uko ngo amashyaka ya opposition arwanira guhindura ubutegetsi mu Rwanda bwamaze kumvikana. Igisigaye ni ukumenya icyo buri wese ateganya kubusimbuza. Iki ni cyo ubu dukeneye gutangira kumva, kuko ni na ryo pfundo. Nitwinjira neza muri izi mpaka, bizagaragara ko hari abafite imishinga ifatika, abafite imishinga idashoboka, abadafite umushinga na mba, abafite imishinga itagira aho yerekeza, n’abafite imishinga icuramye (nka wa mudepite wo muri FPR wagiye kwiyamamaza ku Kibuye ati « nimuntora nzakora ku buryo tuvana gaz méthane mu Kivu tugateramo amafi, dore ituma nta mafi abamo ». Mu bwenge bwe bugereranyije ntiyari azi ko gaz uko uyicukura ari ko yirema, ku buryo bidashoboka kuyivanamo ngo ishire. Ikindi atari azi ni uko gaz ari yo ifite agaciro kurusha amafi, ku buryo binabaye ngombwa amafi wayazibukira, kuko imari gaz itanga yaguha kuyahaha ahandi !!!). Banyapolitiki bacu rero dukeneye kumenya « en détails » icyo muteganyiriza u Rwanda muramutse muhinduye ubutegetsi buriho. Naho igitekerezo rusange cyo kurwanya Kagame ni cyiza, ariko si cyo kizayobora u Rwanda nyuma ye.

Iyo rero utekereza ejo hazaza nk’umunyapolitiki, hari ibibazo byinshi uba ugomba kwibaza ndetse n’abanyarwanda bakamenya icyo ubitekerezaho :

  • Ese ubundi uwo Kagame numukuraho uzamumaza iki : Uzamucira urubanza ? Uzamwica nta rubanza ? Uzamuha imbabazi nk’uko Rudasingwa abivuga ?
  • Ingabo za FPR uzazishyira he ? Uzazivanga ? Uzazisesa?
  • Abanyarwanda binjijwe muri Kongo uzabagarura? Uzabarekerayo?
  • Abaganda batahanye na FPR uzabagira ute? Uzabagumana? Uzabirukana?
  • Ababa abanyarwanda uyu munsi ejo bagahinduka abanyekongo se bo uzabigenza ute?
  • Ibikorwa n’indi mishinga y’abantu ku giti cyabo byaturutse mu inyerezwa ry’imitungo y’igihugu uzabikoraho iki?
  • Nusanga se mu gihugu ufite miliyoni ya ba Licenciés batazi gusoma no kwandika uzabikoraho iki? Dipolome zabo uzazica? Uzabaha « formation accélérée » ? Uzabyihorera ?

Ibibazo ni byinshi nta wabirangiriza kuri iyi pagi. Gusa igikuru nari ngendereye ni ukwerekana ko ushaka guhindura ubutegetsi aba afite umurimo muremure wo gusesengura no kugaragaza aho ahagaze ku ngingo nyinshi. Kugarukira ku gitekerezo rusange ngo cyo kurwanya ubutegetsi no kubuhindura ni ukuvugira mu kirere.

 hamwe

Umwanzuro: Ingaruka y’ibi.

Mu cyumweru gishize nandikiye Departement Ishinzwe Afurika mu Bubanyi n’amahanga bwa Amerika. Nabasabaga kumfasha bakampa za memoranda z’amashyaka ya opposition kuko nakekaga ko abenshi bazihageza mu rwego rwo kwimenyekanisha. Nabandikiye nk’umunyeshuri ushaka amakuru yo kumufasha kwandika igitabo cya doctorat muri Political Sciences. Mu by’ukuri rwari urwitwazo. Hari n’ikindi nari ngendereye. Iyo bitaba ibyo, mba narahamagaye abayobozi b’amashyaka kuko hafi ya bose turaziranye kandi tubanye neza. Nashakaga kumva iri hurizo: kuki amahanga adahwema kugaragaza ko arambiwe Kagame na FPR, nyamara akagenda biguru ntege mu gushyigikira opposition? Ibyo umutegarugori (niba n’abanyamerikakazi barutega) wansubije yambwiye byunze mu byo nakekaga. Yaransubije ati (biri mu cyongereza ni njye ubishyize mu kinyarwanda): “abanyapolitiki b’iwanyu baraza tukabakira, bakatubwira ibigwi bagize muri politiki y’u Rwanda, bakatubwira uburyo Kagame ari umwicanyi ubangamiye amahoro mu Rwanda no mu karere (aha yashyizeho utudomo dutatu ntazi icyo dusimbura, ubanza ari ‘natwe turabibona’), ko bafite ishyaka riharanira kumuvanaho. Nta n’utuzanira ka “draft” (ya projet de société navugaga), akenshi ndetse umuntu akagenda atadusigiye na carte de visite ngo nitumukenera tuzamenye aho tumubariza”. Niba hari uwibazaga ikibazo nk’icyanjye, tubonye igisubizo. Iyo amahanga ashaka gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi, areba ireme ry’umushinga w’abashaka kubusimbura, ndetse akenshi akareba niba uwo mushinga mushya utazahungabanya inyungu zabo (iby’isi ni mpa nguhe), ubundi akabona kubiha umuriro. Iyo bitabaye ibyo, aramagana ariko ntagire icyo akora, kuko aba abona ubusabusa buruta ubusa.

Kujya impaka kuri ibi byose n’ibindi by’ingenzi ni cyo cyereka buri wese abo bahuje icyerekezo bakishyira hamwe. Ni yo nzira yo kunga opposition. Iyo bitabaye, abantu bashobora kwishyira hamwe inshuro ijana, ntibibabuza kubaka opposition imeze nka bya bicuruzwa byo mu bugereki: bitekerezwaho hutuhuti cyangwa se ntibinatekerezweho, kubishyira mu bikorwa bigatwara igihe kinini cyane, nyamara umusaruro ukaba iyanga. Ng’iki ikibazo gikomereye opposition, kandi na FPR irabizi. Ni yo mpamvu Kagame acishamo akabacyurira ati“urusaku rw’ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi”. N’ubwo abantu bakunze kuririmba ukwishyira hamwe kwa opposition, ubwabyo byonyine nta cyo byunguye. Igikuru ni ukugira icyo abantu bashyira hamwe: ibitekerezo biganiwe, imishinga ihuriweho, ibyerekezo bihura. Iyo kwishyira hamwe bigarukiye gusa ku kwifotoza no guhinda mu matangazo ngo haremwe urunana, birangira nka ya nshyuro ngo “waraje sinagira icyo nunguka, ugiye sinagira icyo mpomba”. Kugeza ubu muri opposition bisa n’ibyo: Aho kwishyira hamwe bitagira icyo byungura, no kwitandukanya ntibigire icyo bitwara.

 Edmond Munyangaju

 

Wowe ubona ute igitekerezo cya Marc Matabaro?

vote-300x274

Muri iyi minsi biragaragara ko Abanyarwanda benshi bahagurukiye gutekereza ku mitegekere y’igihugu cyabo, ibi bikaba bitandukanye no mu bihe byashize aho abenshi bumvaga bitabareba kuko ngo ari politiki. Itumanaho rigezweho ryaba iry’ibinyamakuru byandikwa cyangwa se ibikorera kuri internet, radio cyane cyane izivugira kuri Internet,… nabyo byatumye amakuru abasha kwihuta ku buryo usanga n’umuntu wo mu giturage abasha gukurikirana amakuru yose akoresheje telefone igendanwa, bikamufasha gukora isesengura ryatuma agira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye.

Inyandiko ikurikira ni impaka zifunguwe na Matabaro Marc wo kuri the Rwandan. Ese wowe ni ko ubibona? Ngaho soma  utubwire. Ese wowe ubona mu Rwanda haramutse habaye amatora adafifitse ari nde watsinda?

http://www.therwandan.com/ki/ese-mu-rwanda-habaye-amatora-aciye-mu-mucyo-no-mu-bwisanzure-yatsindwa-na-nde/

Bataripfana Bavandimwe, Intore zahagurukiye gusebanya…mureke twikomereze- Jeanne Mukamurenzi

292048_2117624013238_7450344_n

Bataripfana Bavandimwe.
Nongeye kubasuhuza mwese!

Intore zarahagurutse ziyemeje gusebanya no gusenya. Muri uku gusebanya Intore zikaba zibasiye umukuru w’Abataripfana. Gusa ubu bushotoranyi babukora kuko babona impact nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana amaze kugira mu rubuga rwa opposition kuva Ishyaka Ishema ryavuka. Mu ntangiriro, benshi bamubonye nk’umuntu udafite experience mu rubuga rwa politiki. Nyamara ibitekerezo bye na gahunda nziza afite byatumye benshi barwara umutima, babona bibarangiranye bakora muri irya nganzo yabo bafatanya na FPR mu kuzana ubushotoranyi.

Ntore mwe, Ubushotoranyi bwanyu ntibuzavana Padiri ku ntego yiyemeje.Ubwo bushotoranyi bwanyu buri kongerera Padiri imbaraga. Ntabwo rero Padiri azabura gukomeza intego yiyemeje atinya ko Noble Marara afatanyije n’ibindi binyamakuru byiyise “Ikaze kwa Kagame” byamwandarika bimugereranya na Kagame.

Murimo gucurangira abahetsi rero mushatse mwakwirira ifaranga rya FPR mutiriwe mwiteranya n’Abanyrwanda, nimurirye mutuze mureke Padiri akore inshingano ze kuko ibyo mwirirwa mwandika mumugerenya na Kagame nta gaciro Abanyarwanda bazabiha. Abanyarwanda bazi ubwenge, bazi gutandukanya icyatsi n’ururo. Bazi padiri uwo ariwe, bazi ubutwari bwe, bazi icyo agamije kubagezaho. Bazi uwo kagame ari we, ibyo arimo akorera Abanyarwanda,ubugome bwe n’ibindi.

Nkaba ngirango nisabire Abataripfana mwese aho muva mukagera, nimubona inyandiko nshotoranyi nka ziriya ntimucike intege,Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana ajya gutangira urugamba rwa politiki yo kuzanira Abanyarwanda Ishema, yari aziko Abashotoranyi nka bariya babaho, ibyo rero ntibizamubuza gukomeza intego yiyemeje.

Ntawabuza abavuga kuvuga ariko buriya bazageraho baceceke. Ni umuhimbo w’ifaranga rya FPR uri kubavugisha,ahubwo mbabajwe nuko bari kuririra ubusa ntibagere ku ntego FPR yabatumye yo gucecekesha Padiri. Namwe murumva ikizakurikiraho, ntabya FPR bipfa ubusa rero. Muzumva umwe muri mwe bamwivuganye si ubwa mbere FPR yaba ibikoze.

Bataripfana Bavandimwe,

nimureke twikomereze.
Muhorane Ishema mwese!!

 

Jeanne Mukamurenzi

Umutaripfana wo muri Scandinavia

Paul Kagame: the Pol Pot of Africa?

Kagame

Kagame’s rule is characterized by human rights abuse, political repression, ethnic persecution, extrajudicial killings, nepotism, and Corruption. Kagame’s forces are believed to have committed horrible war crimes that can amount to a genocide.

It’s like all dictators learn from the same school, the same teacher. Dictators’ actions are always history repeating itself. In this article, I am going to analyze striking resemblances between Paul Kagame and Pol Pot.

A little background about Pol Pot:

 pol-pot1

Pol Pot ( guerilla name) was born Saloth Sar. He is seen here in this undated photo giving a speech.

Until his death, Pol Pot was the leader of a movement known as the Khmer Rouge. Pol Pot became the leader of Cambodia after a guerilla war, his rule was a dictatorship, by the time he was deposed, he had already killed around 2,000,000 people through extrajudicial killings and through horrible, ill conceived policies.

Pol Pot versus Paul Kagame

1) They both took power by force.

These two men, Pol Pot and Paul Kagame, become leaders of their respective countries after a guerrilla war. Pol Pot led a movement called the Khmer Rouge, this movement consisted of teenage peasant guerillas. Paul Kagame led a movement called the RPF-Inkotanyi, a movement that took power in a bloodbath.

khmer_rouge_02

Khmer Rouge fighters celebrate as they enter Phnom Penh, capital of Cambodia, on April 17, 1975.

Khmer_rouge_03

Khmer Rouge. Notice how young they look!

Inkotanyi-2

Kagame’s troops in the jungle. After four years of a brutal war in which his troops killed everything that breaths on their way, humans, cattle  and sheep alike, Kagame took over the leadership of Rwanda in 1994. He reigned in a rule of terror ever since. Kagame rules Rwanda with the same brutality he used while in the jungle.

2) They reigned in a rule of terror.

Pol Pot adopted a form of communism based on Maoism and Stalinism, then carried it to extreme. He wanted Cambodia to be an agrarian society that is pure, free of foreign influences. At gun point, Pol Pot emptied the cities and forced people young and old alike, to work in the fields under harsh conditions. He outlawed religion, schools, money etc, he closed his country to the outside world. Doctors were killed, as were most people with skills and education that threatened the regime.

KhmerRougeCanal600

 khmer6

Trucks came and took away crops. Under Pol Pot, people died from exhaustion, starvation, and diseases. But many people died from extrajudicial killings for Pol Pot did not tolerate any opposition. Pol Pot is notorious for his “Killing Fields”, places where those suspected of disloyalty were executed.

Pol Pot especially persecuted members of minority ethnic groups (the Chinese, Muslim Chams, Vietnamese and Thais who had lived for generations in the country, and any other foreigners) in an attempt to create a ”pure” Cambodia.

Before he invaded Rwanda, Paul Kagame must read the biography of Pol Pot and drew a lot of lessons from it. Paul Kagame does not tolerate dissent and has his own “Kiling feilds” . His notorious secret services best know as DMI hunts Kagame’s critics day and night, inside and outside Rwanda. They use any means necessary including torture, poison etc.

Paul Kagame has outlawed political parties (only those that do not pause a treat are allowed). People in Rwanda are not allowed to criticize or voice their opinions or their concerns. The media is censored; no journalist can work freely in Rwanda.

rwandan_opposition_leader_victoire_ingabire

 Jailed opposition leader Umuhoza Ingabire

Paul Kagame introduced his own extreme agrarian reform. Peasants are forced to grow one crop dictated by officials. This policy is creating headaches for peasants, for there in no enough customers to buy what they grow, if they get lucky and find customers, the money they make is not worth the trouble. They do not make enough money to buy other foods they need. Any resistance to that policy is dealt with ruthlessly. Though Kagame is not trying to take the country back in medieval days and actually welcomes western investors with open arms, his development plans benefit him and his immediate entourage. Kagame and his close friends have become extremely wealthy while the rest of Rwandans got poorer and poorer.

Paul Kagame is persecuting ethnic Hutus. No Hutu can hold a high post in the administration or in the army. Hutus are brutalized, humiliated, jailed, tortured day in and day out. They are sent to prison on trumped up charges, they are denied jobs simply because they are Hutus.

Rwanda. Jail

Forced labor. Hutus are jailed on trumped up charges. Conditions in Rwanda prisons are inhuman. Genocide against the Hutu population is underway in Rwanda today

Kagame purged Rwanda of all educated Hutus who could have threatened his dictatorship. Doctors, teachers, ex soldiers, politicians, business persons were shot, bombarded en masse, tortured,  killed by worn out hoes, akandoyi, cut out with bayonnettes or simply left to rot in prison on trumped up charges. Hutus are not allowed to mourn their loved ones who perished under kagame’s dictatorship and extrajudicial killings. Just like the Khmer Rouge, kagame’s Inkotanyi killed even hutu kids. One of the methods used was Just like Khmer Rouge, to hold a child by the legs, and smash the head against a wall or against a tree. Hutus have been marginalized and many have been forced to free the country. Kagame sends killing squads on foreign soil to hunt Hutus and all opponents.

The notorious kami prison is one of Kagame’ s many killing fields. Defectors claim that the nyungwe forest is also another killing fields. Many people suspected of being a treat to the Kagame regime are believed to have been killed there, then burned.

Akandoyi is a method of torturing someone. The victim’s arms are tightly tied behind his back, so tight that the victim’s bones crack.

Agafuni ( a worn out hoe ) a preferred killing tool of Paul Kagame and his Inkotanyi. The victims head is smashed with a hoe. This was a preferred method because it saves bullets and it hurts the victim and makes him die a really horrible death.

3) Getting away with their horrible crimes and US support despite obvious poor human rights record

pol-pot

Pol Pot in his last days. Pol Pot got away, he died without being held accountable for his gross human rights violations.

Interestingly, despite obvious human rights violations, Pol Pot enjoyed considerable support fro the United States. Pol Pot was enemy with Vietnam so were Americans. Americans looked the other way and ignored his crimes.paul-kagame

Kagame is getting away with murder thanks to his western supporters the US and the UK being at the forefront

Paul Kagame enjoys considerable support from the Americans as well. The motives behind the Americans supporting such a monster ( they must know about his killing fields and his war crimes ) is unknown. We can only speculate that they are after Congo’s natural resources. But why allow such human rights violations? There has to be another way to get to Congo, other than a bloodbath and genocides.

Kalimikashyari

Source: http://mpemukendamuke.webs.com/apps/blog/show/25820569-paul-kagame-the-pol-pot-of-africa-

 

 

Paul Kagame akomeje kwikanga ubutabera mpuzamahanga

kagame-2-ed

Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze kuwa 15 Ukwakira uyu mwaka, Kagame yongeye kwikoma ibihugu by’ibihangange bikoresha imbaraga bifite, kugira ngo bibashe kugenzura ibihugu bikennye cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika hakoreshejwe ubutabera mpuzamahanga. Hari benshi babibona batyo nanjye ndimo. Gusa rero na none biratangaje kumva bivugwa na Paul Kagame. Muti kuki?  Reka nze ndabasubiza mu mwanya nze gusoza ngira inama Paul Kagame.

Paul Kagame yagaragaje rwose ko afata Thomas Lubanga wakatiwe n’urukiko mpuzamahanga nk’intwari. Ngo yashyiraga abana mu gisirikare mu gihe hari ababicaga, cyakora Kagame ntiyavuze abo babicaga abo ari bo. Kagame yagaye uwahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo ngo niwe wizize kuko yemeye gusinyira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera I La Haye mu Buholandi rwarangiza rukamufata. Bityo Kagame akaba ashima kuba u Rwanda rutarasinyiye ruriya rukiko, ni nk’aho yavuze ngo “njye nanze gusinya kugira ngo ntazaba nka Gbagbo”! Reka tugaruke ku mpamvu Kagame Atari we wari ukwiye kwikoma ibihugu by’ibihangange.

  1. 1.       Uburyo yageze ku butegetsi.

Nta banga rikibirimo ko Kagame yageze ku butegetsi ashyigikiwe n’ibyo bihugu by’ibihangange ubu arimo kwikoma, kandi uburyo bwakoreshejwe ari ukwigizayo abayoboraga igihugu cy’u Rwanda. Ababikurikiranira hafi bazi ko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyashyigikiye FPR na Kagame kugira ngo abashe gufata ubutegetsi. Impano ya mbere yahawe FPR ni ugufatira embargo leta y’u Rwanda yari imaze kwitwa iy’abicanyi (aba genocidaires). Iyi embargo imaze gufatwa Guverinoma ntiyari igishoboye kugura intwaro ukundi. Munyumve neza. Ikoreshwa ry’amagambo nk’aya ya genocide ribaho iyo rihawe umugisha n’igihugu cy’igihangange kandi ryakoreshwa k’uwo ari we wese igihe ibi bihugu bishatse kumwigizayo.  Ikindi si ngombwa ko umuntu ashinjwa genocide kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera mpuzamahanga. Urugero ni Charles Taylor uheruka gukatirwa imyaka 50 y’uburoko nyamara mu byaha aregwa nta genocide irimo.

Ni ukuvuga ko n’uwakoze ibindi byaha byibasiye inyoko muntu ashobora kubiryozwa. Iyo ibi bitabayeho, uwabikoze akibwira ko ibihugu by’ibihangange bimwihoreye nta nyungu bibifitemo, ubwenge bwe bwaba bufite ikibazo cyo kutagira amakenga. Byaba bitangaje rero niba Kagame atarabonye ko Abanyamerika bari bafite inyungu bakurikiranye igihe bamwemerera guhanura indege ya Habyarimana na Ntaryamira bigakurura genocide bakamwihorera kugeza n’ubu. Ibyo kandi byakozwe hashize imyaka igera kuri ine itegeko ryo gukubura “(Fagiya washenzi)” ritangiwe mu Mutara.

  1. 2.       Uburyo ubutegetsi bwe bwahawe imbaraga

Impano ya kabiri yahawe ubutegetsi bwa Kagame ni ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha ngo ruburanishe abakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda kuva tariki ya mbere Mutarama kugeza kuya 31 Ukuboza umwaka wa 1994. Umwanzuro w’inama y’umuryango w’abibumbye No 955 ushyiraho uru rukiko urasobanutse: uru rukiko rwari rugamije gukurikirana abakekwaho genocide n’ibyaha mpuzamahanga bindi byakorewe mu Rwanda no mu bihugu bituranye. Kugira ngo impano ibe ya nyayo, uru rukiko rwakurikiranye abantu bose bari bahanganye na Kagame akiri mu ntambara. Igihe cyose amadosiye y’abafatanyacyaha ba Kagame yabaye nk’akorwaho, ibihugu by’ibihangange byahitaga bigira icyo bikora kugira ngo Kagame atahasebera.

Ikintu gitangaje ni ukuntu bose bemeza ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe ariyo yabaye imbarutso ya genocide. Umuntu akibaza impamvu hakurikiranwa abaregwa genocide gusa ntihakurikiranwe abaregwa guhanura indege. None His Excellency arimo gusetsa imikara atwigisha universal jurisdiction! Hahahahaha

  1. 3.       Uruhare rwe mu bwicanyi

Ukurikije ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’abantu batandukanye, usanga His Excellency aregwa ibyaha by’indengakamere. Bityo rero ibyo yavuga byose arengera abicanyi bizajya bifatwa nk’aho arimo kwiteganyiriza. Mbese ni nko gushyira mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi, ya yindi umuntu agenda ashyiramo igice cy’umushahara ngo namara kugera mu zabukuru izamugoboke. Ubu buvugizi bwo kwamagana ubutabera mpuzamahanga ndetse Kagame abusangiye na Museveni, aba bagabo bombi bakaba barashyigikiye ibikonyozi mu bwicanyi bwabaye muri Congo. Museveni yashyigikiye Thomas Lubanga ubu wamaze gukatirwa, Kagame ashyigikira Kirimbuzi general Ntaganda Bosco, ubu nawe wamaze kugezwa muri urwo rukiko. Abo bombi bihwihwiswa ko baba baratanze amakuru nyayo agaragaza uko Kagame na Kaguta babaye ingirakamaro mu kurimbura imbaga y’Abanyekongo.

Iyaba ubu buvugize bwakorwaga na Mandela, cyangwa se Kikwete, cyangwa se undi mu perezida udafite icyo akekwaho byari kurushaho kugira ireme. Ibi ntibivuze ko wenda koko aba ba perezida b’abicanyi badafite ukuri mu byo bavuga. Ariko rero hari ikibazo batarashobora gusubiza: Reka twemere ko uru rukiko rwibasira Abanyafurika, ese rufata Abaziranenge?

Inama kuri HE Paul Kagame.

Iyi nama yahabwa n’undi wese uteganya guhatanira ubutegetsi.

Your Excellency, burya igihe wari ushishikajwe no kurasa Abenegihugu ngo uzafate ubutegetsi, ibyo bihugu by’ibihangange nta musonga byariho. Byari bizi icyo bishaka. Wowe wagize intege nkeya ureba hafi cyane wibwira ko abo murwana ari abanzi bawe ugomba kurimbura, nyamara bari abavandimwe mwashoboraga kwicara mukaganira mugakemura ibibazo by’u Rwanda. Iryo terambere bagushima uzarebe uko barishimye uwakubanjirije HE Habyarimana. Muri icyo gihe na bwo u Rwanda rwafatwaga nk’icyitegererezo mu gucunga neza ubukungu.

Igihe urukiko rwa Arusha rucira imanza abo mwari muhanganye ntiwigeze ugira imbaraga zo gutekereza  ko universal jurisdiction yagombye gukora kuri bose. Na none wagize intege nkeya cyane zo kwibwira ko ibyo bihugu by’ibihangange bigukunze. Yego nturi mubi ku isura ariko rero waba waribeshye ko bakubengutswemo umugeni.

Gahunda nyinshi zabayeho mu Rwanda ziswe iz’ubutabera zatewe inkunga n’ibyo bihugu by’ibihangange wagombye kuba wari uzi ko nta cy’ubu cy’ubusa. Nubikurikirana neza urasanga imanza nyinshi zaciwe zari zigamije kumvisha abo mwahanganye kugira ngo batazigera barota kugaruka ku butegetsi. Aha naho warebye hafi kuko uwagira ubutegetsi wese aramutse yubaha Abenegihugu ndetse akagiteza imbere ntacyo twaba duhombye ari jye ari nawe. Nyamara ibihugu by’ibihangange ntibishaka ko iki kibaho. Byashakaga kukugira igikoresho bigukoresha amakosa ngo nibirangize bizaguteze Abanyarwanda, ndetse bijye biguhoza ku nkeke ngo utibeshya bikagushyikiriza ubutabera mpuzamahanga.

N’ubwo u Rwanda rutasinye amasezerano ashyiraho urukiko rwa La Haye, ibyaha uregwa ntibisaza. Byafata umunota umwe gusa kugira ngo bagushyireho igitutu wegure umere nka mugenzi wawe Charles Taylor. Ubufaransa bwagufata, Espagne yagufata, yewe n’u Rwanda ubwarwo rwakwifatira. Sadam Hussein se yigeze ajyanwa I La Haye? Uko byagenze ibara umupfu.

Ikintu cyonyine cyakugirira akamaro ni ukubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda. Jya imbere ubasabe imbabazi ugamije gukiranuka n’umutimanama wawe. Funguza imfungwa z’Abanyarwanda zinyanagiye ku isi yose zaciriwe imanza n’ubwo butabera utemera. Emera ibiganiro bihuza Abanyarwanda bose tuvuge amateka, dukore gacaca nyagacaca, dufate ingamba zo kwerekeza imbere. Fungura Abanyapolitiki wafunze ubarenganya ngo aha banga igihugu kandi wikanga baringa. Subiza inkota mu rwubati, tanga ihumure Abanyarwanda bahumeke. Hagarika ingabo zawe zinyanyagiye mu mashyamba ya Congo zisahura umutungo zikica uwo zihuye na we wese.

Ibi nuramuka umaze kubikora, n’ubwo wacyura igihe ibyo bihugu by’ibihangange bikagukuraho icyizere bishaka kugukurikirana, twe Abanyarwanda tuzakurwanira ishyaka. Nitutabasha kukurasanira, ntacyo uzajya mu ijuru roho yawe iruhukire mu mahoro, kandi ndabikwijeje izabana neza na roho z’abo wishe cyangwa wicishije.

Chaste Gahunde

Vestine Umugwaneza ati: “Niga politiki via amazina y’amashyaka… nabuze aho nigira kureka kuba inzirakarengane y’umunyarwanda”

1235057_10202075236021594_1001884535_n

“Nabuze aho nigira kureka kuba Inzirakarengane y’umunyarwanda”

Amaze gukurikirana inyigisho zihambaye za Edmond zimaze iminsi zinyura mu nyandiko zihita mu kinyamakuru  http://www.leprophete.fr/  ndetse zikanahitishwa ku rubuga http://ishemaparty.org/, Vestine Umugwaneza yagize icyo abivugaho. Abinyujije ku rubuga rwa facebook yagize ati:

Tomasi rwose ukunda umucyo weeeee ! ESE n’iyo amakuru cyangwa amazimwe akwerekeyeho uyashyira ahagaragara? Ndagutinya!

Uyu munyapolitiki arakoze kunyigisha! Dore ko ndi umuswa udatinya kwiga… Nshima Imana yatanze ubwenge bwo kuvumbura internet! Ndashima Imana yampaye amaso yo gusoma ndetse n’amatwi yo gutaka(décorer) umutwe kuko ntumva! Kuri murandasi niga Biologie na anatomie , féminité, droit, …. mbikesha FEMEN…Niga politiki via amazina y’amashyaka ya politiki y’u Rwanda’.

Dore amwe muri yo: ABASANGIZI, INKOTANYI, AMAHORO,ABAROTA, IMBERAKURI, IMENA,INKINGI , INGOBOKAGIHUNGU, IMANZI, ISHEMA ryo umuhanga yarihaye izina rya batisimu ngo ni SHEDERI … Ariko hari MRP itagira iripagane!

Mwihangane nimvanga imitwe y’ingabo n’amashyaka, byose ni ibyacu ! So, INDASHYIKIRWA, URUKATSA, INKOTSA, IMPEHE, IMPABE, INKONE, IBISUMA, INKERAGUTABARA n’abandi nibagiwe. Rwose ndashima ko muri aya mazina nigiyemo politiki y’ururimi gakondo, harimo philosophie rwandaise, ibi byose ngo bigombe bitugeze ku buyobozi bw’Agahugu 26338km2 !! Abaturage bo umubare ntuzwi.. Ndavuga uw’abarutuye n’uw’abaruhunga! Uw’amagufa wo mu nzibutso wo interneti yawumbwira… so Ubwoko butuye u Rwanda na bwo burahinduka bitewe n’ibihe…

Muri iyi minsi nize n’ibya gisirikare, M23,FDLR, FARCD, nize ibijyane na recrutement, gusuna ku rugamba, guhunga, gusubiranamo, kwivuguruza, kwirasa , ….Hari byinshi ize nabuze aho nshyira ! Uriya muhanga watubwiye ko Ishema bivuga CDR yambwira icyo demukarasi bivuga?

Narize hari na groupe nigiyemo gufata neza abo tubana, guteka, kurera, kwihangana, kwiha amahoro, kwongera ubwiza kavukire, kwidagadura, ….Nabuze aho nigira kureka kuba inzirakarengane y’umunyarwanda! M23 ifashe intwaro kuko muri Congo batwanga twe abavuga ikinyarwanda, “Igihe twabaga i Burundi, baratwangaga” Igihe twabaga i Bugande, baratwangaga kabone n’ubwo twari ba general majoro” Igihe Abatutsi bategekaga baratwangaga, “Igihe abakiga bategekaga twari twaragowe!!”” Igihe abahutu bategekaga nta mututsi wigaga” Igihe Abanyenduga bategekaga byose byari iwabo”,Abavuye ibugande nibo bene cyo gusa”,”abandi bahawe uburenganzira bwo kwitwa abacitse ku icumu, “Tanzaniya iraduhambirije”, ubu se ni ryali nzarekera kuba victime eternel? Ndabyigira he? N’ubwo ibyo nize ari byinshi,ibyo muzanyigisha nabyo ni uko!

Vestine Umugwaneza

//