Vestine Umugwaneza ati: “Niga politiki via amazina y’amashyaka… nabuze aho nigira kureka kuba inzirakarengane y’umunyarwanda”

1235057_10202075236021594_1001884535_n

“Nabuze aho nigira kureka kuba Inzirakarengane y’umunyarwanda”

Amaze gukurikirana inyigisho zihambaye za Edmond zimaze iminsi zinyura mu nyandiko zihita mu kinyamakuru  http://www.leprophete.fr/  ndetse zikanahitishwa ku rubuga http://ishemaparty.org/, Vestine Umugwaneza yagize icyo abivugaho. Abinyujije ku rubuga rwa facebook yagize ati:

Tomasi rwose ukunda umucyo weeeee ! ESE n’iyo amakuru cyangwa amazimwe akwerekeyeho uyashyira ahagaragara? Ndagutinya!

Uyu munyapolitiki arakoze kunyigisha! Dore ko ndi umuswa udatinya kwiga… Nshima Imana yatanze ubwenge bwo kuvumbura internet! Ndashima Imana yampaye amaso yo gusoma ndetse n’amatwi yo gutaka(décorer) umutwe kuko ntumva! Kuri murandasi niga Biologie na anatomie , féminité, droit, …. mbikesha FEMEN…Niga politiki via amazina y’amashyaka ya politiki y’u Rwanda’.

Dore amwe muri yo: ABASANGIZI, INKOTANYI, AMAHORO,ABAROTA, IMBERAKURI, IMENA,INKINGI , INGOBOKAGIHUNGU, IMANZI, ISHEMA ryo umuhanga yarihaye izina rya batisimu ngo ni SHEDERI … Ariko hari MRP itagira iripagane!

Mwihangane nimvanga imitwe y’ingabo n’amashyaka, byose ni ibyacu ! So, INDASHYIKIRWA, URUKATSA, INKOTSA, IMPEHE, IMPABE, INKONE, IBISUMA, INKERAGUTABARA n’abandi nibagiwe. Rwose ndashima ko muri aya mazina nigiyemo politiki y’ururimi gakondo, harimo philosophie rwandaise, ibi byose ngo bigombe bitugeze ku buyobozi bw’Agahugu 26338km2 !! Abaturage bo umubare ntuzwi.. Ndavuga uw’abarutuye n’uw’abaruhunga! Uw’amagufa wo mu nzibutso wo interneti yawumbwira… so Ubwoko butuye u Rwanda na bwo burahinduka bitewe n’ibihe…

Muri iyi minsi nize n’ibya gisirikare, M23,FDLR, FARCD, nize ibijyane na recrutement, gusuna ku rugamba, guhunga, gusubiranamo, kwivuguruza, kwirasa , ….Hari byinshi ize nabuze aho nshyira ! Uriya muhanga watubwiye ko Ishema bivuga CDR yambwira icyo demukarasi bivuga?

Narize hari na groupe nigiyemo gufata neza abo tubana, guteka, kurera, kwihangana, kwiha amahoro, kwongera ubwiza kavukire, kwidagadura, ….Nabuze aho nigira kureka kuba inzirakarengane y’umunyarwanda! M23 ifashe intwaro kuko muri Congo batwanga twe abavuga ikinyarwanda, “Igihe twabaga i Burundi, baratwangaga” Igihe twabaga i Bugande, baratwangaga kabone n’ubwo twari ba general majoro” Igihe Abatutsi bategekaga baratwangaga, “Igihe abakiga bategekaga twari twaragowe!!”” Igihe abahutu bategekaga nta mututsi wigaga” Igihe Abanyenduga bategekaga byose byari iwabo”,Abavuye ibugande nibo bene cyo gusa”,”abandi bahawe uburenganzira bwo kwitwa abacitse ku icumu, “Tanzaniya iraduhambirije”, ubu se ni ryali nzarekera kuba victime eternel? Ndabyigira he? N’ubwo ibyo nize ari byinshi,ibyo muzanyigisha nabyo ni uko!

Vestine Umugwaneza

//

Advertisements

One comment

  1. Vestinne byose numuregwe ,ubwibone,agasuzuguro,guhiga ubutwali bwabamaze guhaga imitsi yarubanda rugufi.ubonye iyaba umutegetsi yarwanyaga abo bazabusagira ,bagaha abaturange amahoro.aliko ntugire ikibazo muvandimwe byose ujye ubirekera imana urebe inyiturano y’isi.ugira neza ukabisaga imbere,ineza yumuntu niyo imutera gukudwa. buliwese imbere yimana turareshya kuko umuntu azasarura icyo yabibye.ayomashyaka yose habura iki ngo basenyere umugozi umwe..tuvuge hakabaho ishyaka ryabahutu,iryabatutsi,iryagatatu aliryo najyamo iryitwa (ABAHUTSI)iryoshyaka libayeho ryabona abayoboke kuko harabantu batazi aho bakomoka.ibindi namaco y’inda, umaze kuregwa wese aha izina uwo adashaka.ukekako bariyabatutsi bamaze kwitandukanya na FPR bakitwa abatutsi se,reka da ahubwo nibashake abahutu bababyare mubatisimu bataragura iryozina.kuko mbona haligihe umututsi azatinya kwitwa umututsi kandi byaratagiye.abareba kure bamaze kwiyita (IMFURA)ngaho rero jenoside yakorewe abatutsi,umunsi abatutsi banze iryozina mumateka bizitwa gwiki.hazasigara JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA.bitinde bitebuke kandi bizaba bamwe tuzaba tutakiliho aliko bizaba ntagushidikanya.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s