Ubutegetsi bwa FPR bufite byinshi buhuriyeho n’umukobwa ushaje!

rose-kabuye-na-we-yakoze-hasiMaze iminsi nitegereza, imitegekerwe y’u Rwanda n’imikorere ya FPR, ngasanga atari bishya, ndetse nkumva bisa n’aho hari ahandi naba narabibonye, narasomye cyangwa narumvise ibisa n’iby’iwacu i Rwanda. Hashize iminsi mike nsobanukiwe ko ibiri ku isi yacu nta gishya ibyinshi bisa ndetse byagera ku mikorere n’imitegekere bikaba mahwi.

Reka duhere k’ubuzima bw’umukobwa kuko nasanze bisa neza neza n’ubutegetsi aho buva bukagera.

Uyu mukobwa n’iyi myenda yambaye urabona bijyanye?

Umukobwa iyo akibyiruka ageze mu myaka hagati ya 21, yisiga ku minwa no ku ngohe, arakandagira rwose akumva ikirenge gifashe hasi, muri iyi myaka aba yambara akaberwa n’umwambaro uwo ariwo wose. Uko akomeza gukura biriyongera akiyumva ubwiza, abasore bakamwegera nawe agatangira kwihitiramo uwo avugisha, uwo asuzugura, uwo yiyama bibaye ngombwa n’uwo akundana nawe; hari n’abageza mu myaka 40 nubwo ari bake cyane bakiryohewe n’ubuzima. Ni kuvuga ko baba bamaze imyaka 20 cyangwa irenga bumva bagezweho. Ariko iyo batangiye kurenza 40 hari bamwe bibagirwa bagakomeza kwambara utwenda tugufi bambaraga bagifite imyaka 20, iki gihe abahisi n’abagenzi batangira kubyitegereza ugasanga rimwe na rimwe baramusetse. Ikindi kandi atangira kwisiga ku minwa ntibifate, yakwisiga utuvuta ntitumufate neza nka cyera. Iyo bikomeje, akenshi, mu myaka 50 bwo biba byararangiye aho yasimbukaga atakihabashije ndetse atangiye gutaka umugongo, imitsi, ingingo zitagikora neza, bamwe za diabete, mu kanwa byarabaye ibihanga n’ibindi byaratangiye kumunga iryari ihogoza. Waganira n’abakuze bakakubwira ko kanaka mu myaka yabo yari mwiza cyane, ukumva ari ikinyoma cyambaye ubusa!

Tugarutse ku mitegekere y’ibihugu, FPR igifata ubutegetsi 1994, ntawuyobewe uko byari byifashe. Vision 2020, twarayiririmbye karahava kandi ni mugihe barayisobanuraga ukumva inogeye ugutwi, ukumva neza ko hahiriwe umunyarwanda uzaba akiriho mu mwaka wa 2020. Bagusobanurira EDPRS byo ukarara urota neza. Nyamara ntiwari umwihariko wa FPR kuko byasaga neza neza n’ibyo Mobutu Sese Seko, agifata ubutegetsi, yijeje Abazayirwa icyo yise Objectif 80; ku bwa Mobutu, mu mwaka wa 1980 Umuzayirwa wari kuba akiriho yari kuba abayeho neza. Byahe byokajya , ahubwo bageze 1980 ari abakene kurushaho! Nyakubahwa Paulo Kagame, aho yajyaga hose mu mahanga no mu gihugu yakirwaga n’isinzi ry’abantu nk’intwari. Nta muhutu aho ava akagera washoboraga kuzamura umutwe ngo agire icyo akopfora, uko iminsi yagiye ihita byagiye bihinduka. Ntanuwashoboraga kuvuga ko ashinze ishyaka rya opozisiyo kuko yitwaga interahamwe ishaka kugaruka kumara abantu idosiye ikaba irizinze. Kandi icyo gihe byarumvikanaga da! Ubu bivugwa ko mu gihe cy’amatora ya perezida wa repubulika, ingabo na polisi, bitwaje imbunda, nibo bakoreshejwe ngo abaturage baze gukurikirana ukwiyamamaza kwa Paulo Kagame. Mu mahanga ho abanyarwanda benshi biboneye uburyo abantu bamwe bamwakirije imyigaragambyo bafite amagi yo kumutera ndetse bikorwa mu maso y’abapolisi b’Ubwongereza. Vuba aha muri Canada ho bivugwa ko hari itsinda ryamwakiriye nabi. Paulo Kagame wo mu 1994 biragaragara ko atakiri Kagame wa 2013, ibintu byahinduye isura.

Kimwe rero na wa mukobwa twavuze haruguru, imyaka yo kuberwa irimo kurenga niba itararenze cyera. Ubu FPR irataka mandat d’arret z’abafaransa n’abaspanyole, irataka guhagarikirwa inkunga n’inshuti, irataka FDLR, irataka amaraporo mpuzamahanga. Nka wa mukobwa twavugaga haruguru wambara utwenda tugera mu ntege yari kwambara mu myaka ya cyera, FPR itangiye kuzana “Ndi umunyarwanda” yagombaga kuzana igifata ubutegetsi kuko mpamya neza ko buri muhutu icyo gihe yagombaga gusaba imbabazi yihuta. Amavuta ntagifata k’umubiri, turisobanura ko tudafasha imitwe irwana yo muri Congo, bikanga bikaba iby’ubusa ntihagire utwumva cyangwa ngo abyemere.

Kuki se ingoma ya RPF ishaje vuba bigeze aha ?

Ubu iyo witegereje, mu 1994, FPR, yari imeze nka wa mukobwa w’imyaka 20 wambara akaberwa, yakwisiga agacya ariko ubu mu myaka 39 gusa (n’ukuvuga nyuma y’imyaka 19 k’ubutegetsi) ibintu byatangiye guhinduka, umukobwa yashaje.

N’abacurabinyoma ba FPR bamaze kunanirwa!

Mu gihe nashakishaga igisubizo cy’icyo kibazo nibajije haruguru, nahereye kuri ba Robert Mugabe, Paul Biya, Obiang Ngwema Basogo, Eduardo Dos Santos na Abdelaziz Buteflika nasanze bamaze imyaka myinshi k’ubutegetsi ndetse hafi gukuba kabili iyo FPR imaze k’ubutegetsi ; nyamara abenshi muribo baracyisiga utuvuta tugafata k’umubiri. Aho niho nahereye nibaza impamvu FPR ibyayo byagenze bite ?

Igisubizo naje gusanga intandaro ari uko FPR yagiye itandukana na benshi mubayiremye bamwe bazira amakosa yabo abandi bazira amakosa ya « chairman ». Ukoze urutonde rw’abayiremye ubu batakirebana nayo ijisho ry’urukundo impapuro zakuzura. Bamwe bari mu gihugu ariko ntibakirebana akana ko mu jisho na FPR nka Bihozagara, Mazimpaka, General Muhire, General Kayonga, Roza Kabuye ; abandi bafashe iy’ubuhungiro nka Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Gahima, Rujugiro, n’abandi hari ndetse n’abo tutakimenya ko baba mu Rwanda, niba barapfuye se cyangwa bafashe iy’ubuhungiro. Ibyo bihita bikwereka ko FPR ya 1994 yaciye ingingo zari ziyigize.

Urebye nka Uganda, byatwaye imyaka isaga 24 kugira ngo NRM ya Museveni icikemo ibice, abari ibyegera bye bya hafi, nka Col Dr Kiza Besigye, bice ukubiri nawe. Muri Kenya, byatwaye imyaka isaga 30 kugira ngo KANU icikemo ibice, abayiremye basubiranyemo, kimwe na Tanzania kuri CCM, byatwaye imyaka isaga 35 kugira ngo Augustin Mrema yitandukanye na CCM, ashinge ishyaka rye. Muri Kenya uko gucikamo ibice kwagize ingaruka zikomeye kuko KANU yagezeho itakaza ubutegetsi naho muri Uganda ingaruka ntawutazibona kuko niba hari umuntu ubuza Museveni gusinzira ubu ni Kiza Besigye.

Iyo witegereje usanga ntagihe gishyira Paulo Kagame adacanye uwaka n’uwari inshuti ye ni ukuvuga ko nta gihe gishira FPR idatakaje imbaraga. Nyamara urebye uko abanyarwanda bateye, FPR yari yitoraguriye akarima pe ; abanyarwanda ni ndiyo mubyeyi-nta pressure na nkeya bashobora gushyira kuri Leta.

 Ese FPR izashobora kwihanganira izuba ryo mu ki ?

Ingaruka zabaye ko nyuma y’ihunga rya benshi muri baremye FPR, umuhutu yatangiye kumva nawe yavuga. Yatangiye kumva yakora politike, amashyaka yari yarabuze uruvugiro yatangiye kujya ahagaragara. Nahamya ko 99% by’amashyaka ya opozisiyo yavutse hanze y’u Rwanda, yagiye avuka nyuma y’ihunga ry’abenshi mu nshuti za Paulo Kagame (Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa, Gerard Gahima, n’abandi). FDLR yatangiye gusa n’ishaka kongera kuzura umugara, muri diplomasi u Rwanda rusa n’urugenda rudohoka nyamara byari bizwi ko FPR ifite ubuhanga budasanzwe muri diplomasi.

Uko mbibona nsanga nubwo bimeze bityo, FPR igifite indi myaka 10 ku butegetsi; ibi mbishingira ku miterere ya opozisiyo n’imitekerereze y’abanyarwanda muri rusange (nzabigarukaho mu nkuru itaha).

Gusa muri iyo myaka 10 isigaye FPR, izaba irimo kwandara no kugendera kukabando kuko imbaraga zo zirimo gushira rwose, ibihanga, rubagimpande, umugongo no kubura ingingo zimwe z’umubiri byatangiye kuyizambya. Iyo haza kuba hari uwahuhura uyu mukobwa ibintu byari kwihuta ariko ntawe (niba ubihakana rindira nzabikwereke mu nkuru itaha).

Ese wowe FPR usanga igeze muyihe myaka y’umukobwa : 20, 30, 40, 50 cyangwa FPR yakecuye imburagiye nk’umukobwa w’imyaka 70?

C. Kanuma

Rwanda: Sylvain Sibomana, the FDU-Inkingi’s Interim Secretary General, has been unfairly sentenced to two years in prison.

Sylvain-Sibomana-Sec-General-FDU-Inkingi1

Mr Sylvain Sibomana knows what he is fighting for, no matter what…

On Friday November 22, 2013, the Nyarugunga First Instance Court announced the verdict in the trial against Mr. Sylvain Sibomana, the FDU-Inkingi’s Interim Secretary General, and Mr. Dominique Shyirambere, on two accounts:

• Organizing illegal protests while attending the appeal court hearings in the trial against the FDU-Inkingi’s Chairperson, Ms. Victoire Ingabire Umuhoza, on March 25, 2013, within the Kigali Supreme Court’s premises.

• Uttering defamation against Security Services.

This case had been first presented to the Gasabo High Court but owing to some jurisdiction limitations the High Court declared itself incompetent to try it. The Court had therefore decided to send the case back to the Nyarugunga First Instance Court where the same case had already been heard on November 4, 2013.

In its conclusions, the Nyarugunga First Instance Court found Mr. Sylvain Sibomana guilty of the above mentioned two accounts and sentenced him to two years in prison with a fine of one million Rwandan Francs (1,000,000 FRW) in litigation fee. With regard to Mr. Dominique Shyirambere, the Court sentenced him to five months in prison with the same fine of one million Rwandan Francs (1,000,000 FRW) in litigation fee.

The trial was characterized by the Prosecutor’s inconsistency with regard to some articles of the Penal Code pertinent to the High Court level. The Prosecutor failed to acknowledge the fact that it was because of such jurisdiction limitations that the case was sent back to the First Instance level specifically in reference to the alleged charges against the accused and related punishments according to the Penal Code.

When the Prosecutor was prompted to provide irrefutable evidence that the alleged crimes might have been committed by the accused, he couldn’t say anything better than saying that someone was found carrying in his pocket a badge harboring Ms. Victoire Ingabire’s picture. Surprisingly, the Prosecutor swallowed his tongue when the Judge asked him to explain how such a picture could be linked to the alleged charges against Mr. Sylvain Sibomana and Dominique Shyirambere.

In their defense, the accused demonstrated how their citizen’s rights have been severely violated, a fact that clearly implies that their arrest amounted to intimidation tactics aimed at specifically preventing the Rwandan people from massively attending the court’s hearings of the trial against Ms. Victoire Ingabire even though by attending such court’s hearings, the public did not violate any law. Indeed, throughout the Ingabire’s trial, the court’s hearings have always been held in public. The trial was closely followed by numerous people and various organizations, including the Embassy of the Netherlands in Rwanda.

It is important to remind the public that the case against Mr. Sylvain Sibomana and Dominique Shyirambere had already been tried by the Gasabo High Court on June 10, 2013. At that time, the Judge announced that the verdict would be announced on July 12, 2013 but on that date the Judge postponed the verdict to July 19, 2013 then once again to July 24, 2013. Surprisingly, it is on that date that the same Judge, evoking jurisdiction limitations, declared that the Gasabo High Court was incompetent to try the case. He therefore sent the case back to the Nyarugunga First Instance Court, which is located in Kigali-City.

The political party FDU-Inkingi has always denounced such an inconsistency that is typical of the Rwandan judiciary and is aimed at continuously harassing the Rwandan people by constantly brandishing trumped-up charges in order to muzzle them. We once again call upon the ruling party, the RPF-Inkotanyi, to give a break to the Rwandan people and its political opponents so that we may all live freely.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Interim Vice-President

Joseph Kony might negotiate his surrender, ending a long, murderous rampage

JosephKony_alt1-a163dbc97362ceeea4abe92610179d8e76dd52f4-s6-c30
Mr. Kony, who has been indicted on war crimes charges by the International Criminal Court in The Hague, has been hiding in jungles in the Central Africa for years with a band of child soldiers and a harem of child brides. He formed the Lord’s Resistance Army more than 25 years ago with the aim of overthrowing the Ugandan government. He had been on the run in recent years, sought by more than 2,000 Ugandan troops supported by American Special Operations units.

Officials in the Central African Republic have been in contact with members of the Lord’s Resistance Army who are seeking to surrender, though there is little evidence thus far that Mr. Kony is among them. An African Union official fueled speculation about Mr. Kony, saying that the rebel leader had a “serious illness.”

A State Department official said that the United States had been aware for several months that a small group from the Lord’s Resistance Army was in the Central African Republic, but that there were few signs that Mr. Kony was himself a part of that group.

“Many times in the past, Joseph Kony and his senior commanders have used — and we believe will continue to use — any and every pretext to rest, regroup and rearm,” said the official, who spoke on the condition of anonymity, “ultimately returning to kidnapping, killing, displacing and otherwise abusing civilian populations.”

That skepticism is shared by the Ugandan military. “The L.R.A. is not a very reliable partner,” said Lt. Col. Paddy Ankunda, a spokesman for the Ugandan military. “We support the initiative on principle. If they can get serious that’s good, but they’ve never been serious.”

Mr. Kony was the focus of the video “Kony 2012” by the advocacy group Invisible Children, which became a sensation on the Internet last year, bringing mainstream attention to the altar boy turned brutal rebel, who often wore wigs and costumes. His fighters were known for kidnapping thousands of children and brainwashing them into becoming killers themselves, who committed gruesome acts like sawing off lips.

But the Lord’s Resistance Army has been seriously weakened in recent years and many of his followers have defected. The Central African Republic’s president, Michel Djotodia, told Abou Moussa, the special representative and head of the United Nations Regional Office for Central Africa, that he was in contact with Mr. Kony and that he was encouraging him to surrender.

A spokesman for Mr. Djotodia, Guy Simplice Kodegue, confirmed that the president had recently spoken with Mr. Kony, and that he was in the country. He said Mr. Kony had agreed to lay down his weapons.

Kasper Agger, a field researcher for the Enough Project, based in Uganda and focusing on Lord’s Resistance Army, said that “the report has been circulating for some time behind the scenes.” He said that the group was under “unprecedented pressure” between the American special forces and the Ugandan troops involved in the hunt.

Speaking to reporters at the United Nations on Wednesday, Francisco Madeira, the African Union special envoy for Lord’s Resistance Army issues, said that, “Many reports that we have received indicate that he is suffering from some serious illness, some uncharacterized illness.”

Many analysts have long held that Mr. Kony will not give himself up and risk transfer to The Hague. “Having studied the L.R.A., knowing my history, I see no truth that Kony would ever come out,” Mr. Agger said. “I don’t believe it’s in his game plan to come out peacefully.”

Adam Nossiter contributed reporting from Dakar, Senegal, and Rick Gladstone from New York.

Source: http://www.nytimes.com/2013/11/22/world/africa/african-rebel-leader-said-to-be-considering-surrender.html?ref=africa&_r=0

Ni kuki Kagame yanze kuzayobora EAC mu mwaka wa 2014?

uganda

Ba 3 K: uhereye ibumoso: Kaguta Museveni, Kenyatta Uhuru, na Kagame Paul

Mu gihe ku itariki ya 30 Ugushyingo uyu mwaka wa 2013, umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, EAC mu magambo ahinnye y’icyongereza witegura gukora inama, abiyise ishyirahamwe ry’ababishaka (coalition of the willing) rigizwe na Rwanda, Uganda na Kenya; biravugwa ko bamaze gukora amasezerano atanditse yo kureka Kenya akaba ariyo ifata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC mu gihe u Rwanda arirwo rwagombaga kuzawuyobora muri manda itaha.

Nk’uko tubibwirwa n’ikinyamakuru The Citizen, ngo Perezida Kagame yagombaga kuzafata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC guhera tariki ya 30 Ugushyingo mu nama iteganijwe I Kampala muri Uganda.

Impamvu u Rwanda rutanga ngo ni uko kuri rwo umwaka wa 2014 uzaba ari umwaka ukomeye kandi ufite ibikorwa byinshi bya politiki biteganyijwe. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko icyo cyemezo cyafashwe biturutse ku mpinduka zirimo kuba mu karere ndetse cyane cyane ibiri kubera muri Kongo.

Ku byerekeye iyi nkuru, ikinyamakuru The Citizen cyabajije umu diplomate w’Umunyarwanda asubiza muri aya magambo:

“Ibintu ntibimeze neza  hagati yacu na bamwe  mu baturanyi bacu… haracyari imvugo y’ishyirwahamwe ry’ababishaka kandi Tanzania yaryamaganiye kure. Ntiturakemura bidasubirwaho ibyo tutumvikanaho na Tanzania, ibi bikaba byaratumye EAC ihungabana cyane mu mezi yo hagati ya 2013”

Uyu mu diplomate wanze ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera ko atari umuvugizi wa Leta, yakomeje agira ati: “ Abayobozi bacu bombi bahuriye I Kampala uyu mwaka kandi bagiranye ibiganiro  byatanze umusaruro, ariko rero haracyari utubazo tugomba gukemurwa kugira ngo hongere hagaruke icyizere hagati yacu”.

Yongeye ko muri iki gihe hari byinshi U Rwanda rusabwa bityo bakaba basanga atari igihe cyo gufata ubuyobozi bwa EAC.

Ikinyamakuru The Daily Nation  cyo muri Kenya  na cyo kiratangaza ko u Rwanda rufite ingingimira zo gufata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC ngo kubera ibibazo rwagiranye (ndlr: kandi rusa n’urugifitanye)na Tanzania.

Kuwa gatandatu ushize The Monitor cyo cyatangaje ko Ministri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeje ko gahunda nyinshi hamwe na politiki byatumye habaho ubwumvikane ngo ikindi gihugu abe ari cyo kiyobora EAC mu gihe cy’umwaka. Ubusanzwe nk’uko biteganywa mu mategeko agenga uwo muryango, umwanya w’ubuyobozi ufatwa n’umwe mu bakuru b’ibihugu mu gihe cy’umwaka umwe.

Mushikiwabo yagize ati: ni byo koko habayeho ubwumvikane kugira ngo U Rwanda rusimbuke ubuyobozi bwa EAC kubera ko mu Rwanda hari gahunda nyinshi mu mwaka utaha wa 2014, harimo kwibuka jenocide ku nshuro ya 20 ndetse no kwibohoza ku nshuro ya 20.” Ibi rero ngo bizafatwaho umwanzuro mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo kuwa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2014.

Uyu muryango ubu wayoborwaga na Uganda ikaba yarasimbuye Kenya umwaka ushize  bikaba byari biteganyijwe ko U Rwanda arirwo rukurikiraho nyuma hakazaza Tanzania, n’U Burundi.

Amakuru yizewe afitwe n’ikinyamakuru The Citizen arerekana ko u Rwanda na Uganda byamaze kugambana kugira ngo Kenya abe ariyo yongera kuyobora EAC. Ejo hashize (24/11/2013) the Daily Nation cyatangaje ko Kenyatta ari we wemejwe ngo azayobore nyuma y’uko u Rwanda rwanze gufata umwanya.

Nyamara Bwana Manoah Esipisu, umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya yavuze ko atazi iby’uwo mugambi wo gshyira Kenyatta ku mwanya w’ubuyobozi bwa EAC.

Nk’uko icyo kinyamakuru kibyemeza, icyemezo cy’u Rwanda cyaturutse mu bwumvikanye bwakozwe hagati ya rya shyirahamwe twavuze haruguru  the coalition of the willing rihuriweho na Rwanda, Uganda na Kenya. Aba perezida b’ibi bihugu bazwi ku kazina ka  3K (K eshatu; Kagame, Kaguta, Kenyatta) bakoze inama zigera kuri eshatu zose banga gutumira abandi ba perezida b’u Burundi na Tanzania. Mu kugamabana ngo Kenyatta ajye ku buyobozi bwa EAC  ba 3 K ngo basanga ari uburyo bwo kumutera ingabo mu bitugu mu gihr afite uruhuri rw’ibibazo bya politiki ndetse hakiyongeraho n’urubanza rutamworoheye afite mu rukiko mpuzamahanga rukorera mu Buholandi mu mujyi wa Lahaye. Ngo ba 3K batekereza ko guha Kenyatta ubu buyobozi bw’ibihugu bifite abaturage bagera kuri miliyoni 134  n’ingengo y’imari igera kuri miliyari 83 bizatuma Kenyatta ashobora guhangana n’Abazungu, kuko batakwifuza guteza akavuyo mu karere kose mu gihe Kenyatta yaba agaragara nk’umuyobozi.

Nyamara ureste ibivuzwe haruguru, Bwana Richard Sezibera umunyamabanga mukuru wa EAC yamaze gutanga gahunda ko Kagame ari we uzafata ubuyobozi.

Mu mujyi wa Kampala amakuru avuga ko abayobozi bo muri ministeri  ishinzwe EAC babwiye bagenzi babo ba Uganda ko Kgame atazafata ubuyobozi bwa EAC mbere gatoya y’uko batangira inama yo gutegura izaba kuwa 30 Ugushyingo.

Bwana  Shem Bageine, Ministri wa EAC nawe yavuze ko atunguwe n’icyo cyemezo yomgraho ko agiye kubanza kubikurikirana ngo amenye uko byifashe. Chris Magoba, umuvugizi wa Ministeri ya EAC yavuze ko adashobora kugira icyo yemeza niba u Rwandaruzafata ubuyobozibwa EAC kubera ko batekereza ko u Rwanda ruzaza mu nama. Yongeyeho ko impinduka zizabaho zizamenyeshwa abanyamakuru igihe kigeze.

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, kamaze kwanga icyifuo cy’uko urubanza rwa Kenyata rwakwegezwa inyuma. U bw’ibyo ba 3K bakeka o kguha Kenyatta ubuyobozi ari ukumurinda kuzajya kwutaba urukiko mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha. Amakuru aturuka mu muryango aremeza ko u Rwanda niruramuka rwanze koko kuyobora EAC bizaba ngombwa ko abakuru b’ibihugu bahitamo umusimbura.

Biramutse bigenze uko u Rwanda rubishaka amatora akaba nta shiti ko Kenyatta yagira ubwiganze bw’amajwi bityo Tanzania yagombaga guhita ikurikiraho ikigizwayo.

Chaste Gahunde

 

« GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE », ABDALLAH AKISHULI.

abdallah-akishuli

Abdallah Akishuri

Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by’umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n’ubwoko n’abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi, ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu hagati ya mata na nyakanga buri mwaka bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda.

Banenga umurongo wa politiki mushya nahisemo kugaragarizamo ibyo ntekereza, numva byagirira igihugu akamaro. Bamwe muri bo bavuga ko naba narahindutse umuhutu, cyangwa interahamwe ngo kuko nanze guheza inguni nkabo. Hari n’abavuga batabanje gutekereza cyangwa gusiganuza bakanzura bavuga ngo ni amaco y’inda, nk’aho hari ikigo gishinzwe guhemba abanyapolitiki bakorera muri opozisiyo, nyamara ntibamenye y’uko ibyo dukora aritwe ubwacu dushoramo ibyo dutunze, igihe n’imbaraga byacu btagira ingano.

Simbarenganyiriza imitekerereze yabo iciriritse cyangwa se ibyo bambwira, kuko sibo bikoresha ubwabo ahubwo ni ikinyoma cya mwene Rusuferi watanzeho abacu igitambo akikuza abo bahutu mudashaka ko havugwa ibyabo nyamara byarabagiriweho mwese mubireba, kugirango uwatwicishije n’uwabishe agire ikuzo kwa se, maze twese aduhindure ingaruzwa muheto bityo ingoma ye yogere hose naho mwe mugoswe n’ubwoba bwinshi n’igihunga ntagereranywa, aribyo bituma bamwe muri mwe muvuga ibyo mutemera ngo murebe ko bwacya kabiri.

Banyarwanda dusangiye gakondo Munyemerere mbasobanurira ko kuba Imana yarampaye umutima-nama wo gushyira mu gaciro nkabasha kwakira mu bwenge no mu mutima wanjye ibyo Kagame n’abatutsi b’abaheza nguni batabasha kwakira, bitangira umuhutu cyangwa se ngo bimpindure interahamwe.

Iyo ngereranyije igipimo cy’ababo bazize inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame n’abacu bazize interahamwe nsanga ibyakozwe n’inkotanyi niba byari bigamije kuduhorera twaba twarahorewe bihagije nako birenze urugero kuburyo nta mpamvu yatuma mukomeza kujundika umujinya ngo mukomeze mumire bunguri ibyo mubeshywa byose n’abigize abungeri b’ubwoko bagamije kubona uko baturimbura twese batwita ibipinga ngo ni uko tutemera igitugu badutwaza.

Icyangize uwo ndi we magingo aya ni uko namenye kandi nsobanukirwa y’uko umuntu ukunda ubwoko bwe abutoza kubana n’abandi batabuhuje kugirango bose batuze baturane mumudendezo naho ubutoza gusuzugura no kwanga ubundi aba aburahuriraho umuriro ukongotse nk’uw’itanura kuko ibyo byose nta handi biganisha uretse kubukururira urwango ruturuka kuri abo batsikamiwe maze amaherezo y’ibyo byose akaba intambara z’urudaca no guhigana bukware aribyo bidushora muri za jenoside.

Ibyo mvuga n’ibyo nandika ndetse n’ibyo nzakora ntibizanyibagiza ko abacu bishwe nta gicumuro ariko na none nsanga inzika itagira iherezo atariyo izatuma twubaka u Rwanda rwarundi abasokuru bacu bavugaga ko rwatembaga amata n’ubuki ; ibiri amambu nitutarubogora inzira zikigendwa ngo duce inzo nzika n’inzigo, ruzitwa urutemba amarira n’amaraso.

Sinyobewe ko no muri abo bahutu mbabwira naho harimo abakigoswe n’igihu cy’urwango banga abo badahuje ubwoko kubera inzigo twatejwe n’amateka y’urukozasoni ariko ibyo ntibikwiye kuduca intege ngo bidusubize inyuma kuko inzika itavura n’inzigo, Nitwiyemeza kurwomora twese nk’abitsamuye abo bose bigungiye mu nguni z’indinganire tuzababera urumuri tubakure ibuzimu bajye ibuntu maze bahane ibiganza amaherezo bashinge imiheha itatu kuntango y’ ubumwe nyakuri buzira amacenga.

Banyarwanda dusangiye igihugu Ndababwiza ukuri y’uko nta Rwanda rw’Abatwa, nta Rwanda rw’Abahutu, nta n’u Rwanda rw’Abatutsi, Nta Rwanda rw’Abasajya,nta Rwanda rw’Abasopecya,nta Rwanda rw’Abadubayi nta Rwanda rw’Abajepe nta n’u Rwanda rw’Abakiga cyangwa rw’Abanyenduga. Aka gahugu gato gatatse ibyiza byinshi Imana ikaduhaho gakondo twese kugirango tukabanemo ntawe uhonyoye undi.

Dukwiye kumenya ko uko ibihe bisimburana ari nako ibintu bigenda bihinduka kandi n’imyumvire y’abantu ikarushaho gutera imbere bityo natwe twitoze guhindura imyumvire Imana ijya kurema amoko atatu ikayatuza mu gihugu kimwe ntiyibeshye ahubwo yagira ngo twuzuzanye bityo umuhinzi agaburire abanyarwanda bose,umworozi akamire abaruvuka bose naho umubumbyi ababonere inkono zo guteka ibyo baganuye byose.

Mbere y’umwaduko w’abera iwacu na mbere y’ubukoloni, byarashobokaga ko umututsi aba umutware (maitre) naho umuhutu akaba umucakara Abariho mu myaka ya za 1959 mwabonye y’uko bishoboka ko uwari ukandamijwe ashobora kwigaranzura uwamutwaraga naho uwo wigaranzuwe akayoboka ishyanga cyangwa se agakorerwaho iringaniza.

Burya ngo iby’isi ni gatebe gatoki ; Mumwaka w’ 1994 nyuma y’amahano yagwiririye abatutsi bahoze mu gihugu imbere agashyira ku ntebe abatutsi baruhoze inyuma Imana yarongeye ibatiza ubutegetsi igirango ibagerageze ntimwabimenya none mwaguye mu mutego wa Sekibi mukoresha nabi ububasha mwatijwe muratsindwa kumugaragaro.

Ndababwiza ukuri ko ntakundi mwaramira intsinzi muririmba kenshi uretse kwemera gusaranganya n’abo mwita abanzi kuko nibyo bizatuma mugoheka. Nta kintu kimbabaza nko kuba mucibwa amarenga ko ingoma y’ikinyoma igeze ku ndunduro ntimubimenye ahubwo mukaba mugiye kurwiyambika mwitera igisuzuguriro gitewe no gutsimbarara kubigiye kubacika izuba riva Batutsi bavandimwe Imana ntigira inzika Ko mperuka muvuga ko mureba kure, harabura iki ngo muce bugufi mwitandukanye n’ababashuka bityo mwemere musaranganye n’abahutu ejo mutazabura byose nk’ingata imennye kubera umujinya w’Imana? Imana yabakuyeho amaboko dore yahagurukije amahanga yose ngo arebe icyatuma muca bugufi nimwanga abameneshe boshye bihehe aho munyuze hose mukurikizwe induru.

Aya si amarenga mbacira ahubwo ndabona ingoma y’ikinyoma Imana yayirekuye bityo ikaba igiye guhagurutsa izindi ntwari ngo ziyirimbure amanywa ava kandi zihagarikiwe n’isi yose Niyo mpamvu nifuje kubaburira ngo mwitandukanye nayo ihirime yonyine itabahirimana cyangwa ikabahirima hejuru muzira kunangira.

Sinifuza kubabona mwangara amahanga muhunga ikimwaro kandi ntawabaheje muri iyi nkubiri yo kurwanya ikibi mu Rwanda, Sinifuza kubabona mwabaye abagererwa kandi byari gushoboka ko dufatana urunana nabo mubeshywa ko ari abanzi tukabasha gusenyera umugozi umwe twubaka igihugu cyacu Mugire ubutwari kandi ndabizi ko atari ubwo mutira cyangwa mwitirirwe maze mwirinde kwishisha abandi banyarwanda baheze ishyanga cyane cyane abari mu mashyamba ya Kongo nabo ntibayatuye kubushake bwabo kuko ntawanze kuba mu rwa Gasabo.

Bibabeshya ntamwicanyi ukiba mu mashyamba bose bibera i Kigali kandi abenshi muri bo nibo babatwara iyo muri guverinoma,no mu nteko n’ahandi ntarondoye bamwe muri bo murabazi barangwa no kwihutura gushyashya biyita abanyarwanda mugisigo cy’injji bise ngo“NDI UMUNYARWANDA” nk’aho mbere bari abanyamahanga ngo kubera ko bemeye ubucakara bw’umwidishyi nawe akemera kubahishira.

Reka nsoze nibariza babandi dusangiye intimba twatewe n’ijuru ryatugwiriye hagati ya mata na nyakanga 1994 nti niba abiyita abacu baturira mu rwacu aho umunsi twakwiye imishwaro twerekeza ishyanga ntibazatumira bunguri iyo mu makambi?

Oya ntibikabe nta mututsi ukwiye gusubira ishyanga azize kunangira ngo bitume yishyura ingaruka z’ibibazo atateje ababiteje bihanitse mu magorofa birundarundiye iyo mu mahanga igihe basahuraga igihugu basakuma ibyo gitunze byose nk’isuri yo mu itumba Mpiniye aho ngo ntabarambira uzumva yatsinda umutima unangiye azanyegere twisungane dushake icyahesha ishema u Rwanda kitavanguye abana barwo.

Bikorewe Mayotte kuwa 24/11/2013

AKISHULI ABDALLAH Wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo; adresse yanjye ni: abdallah.akishuli@yahoo.com

Telefone : 00262639030023 Cyangwa ukansanga

kuri SKYPE na Face book: Abdallah Akishuli

ITANGAZO: Gahunda yiswe “NDI UMUNYARWANDA” NTIYUBAKA, IRASENYA .

kazunguITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, twahuriye mu mugi wa Denderleeuw ho mu Bubiligi.

  1. Dutangarije Abanyarwanda n’inshuti z’u rwanda ko gahunda yiswe « Ndi umunyarwanda » itunga Abanyarwanda ahubwo ibateranya bikomeye ;

  1. Muri iyo gahunda hemezwa ko « Jenoside yakorewe Abatutsi » yakozwe mu izina ry’Abahutu bose, ko kubera iyo mpamvu, abenegihugu bo mu bwoko bw’abahutu bagomba gusaba imbabazi abenegihugu bo mu bwoko bw’abatutsi ;

  1. Tuributsa Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda ihame ridakuka ry’uko « icyaha ari gatozi ». Nk’uko umukuru wa IBUKA ubwe yabyivugiye kuri radio BBC –Gahuzamiryango, abacitse kw’icumu ntibategereje gusabwa imbabazi n’Abahutu batabahemukiye ; umuntu asaba imbabazi z’icyaha yakoze ;

  1. Niba koko « Ndi umunyarwanda » igamje ukuri n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kwa kuri gusharira Perezida Paul Kagame yivugiye ubwo yatangizaga iyi gahunda :

  • Hari Abatutsi biciwe

  • Hari Abahutu biciwe

  • Hari Abatwa biciwe

  • Hari Abahutu bishe

  • Hari Abatutsi bishe

  • Hari Abatwa bishe

Abagomba gusaba imbabazi ni bande ?

Abagomba gusabwa imbabazi ni bande ?

Abahagarariye aya mashyaka basanga abagomba gusaba imbabazi ari abakoze icyaha kandi bakazisaba abo bagikoreye, ibyo ntibisaba kuba umututsi, umuhutu cyangwa umutwa, kuko icyaha ari gatozi ;

  1. Kubera iyo mpamvu, turasaba Abanyarwanda, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kwamaganira kure iyo gahunda no kwirinda kuyitabira ;

  1. Abahagarariye amashyaka twiyemeje kandi gukomeza ibiganiro hagati yacu n’andi mashyaka azabishaka, kugirango dushakire hamwe umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.

Imana irinde u Rwanda n’abarutuye bose.

Bikorewe Denderleeuw , tariki ya 23 Ugushyingo 2013.

Padiri Nahimana Thomas, Ishema ry’u Rwanda

Munyampeta Jean-Damascène, PDP-Imanzi

Kazungu Nyilinkwaya, PPR-Imena

Ryumugabe Jean-Baptiste, PS-Imberakuri 

Plainte contre le vaccin du cancer du col de l’utérus

downloadUne jeune femme, originaire d’Aquitaine, a déposé une plainte visant Sanofi Pasteur et l’Agence nationale de sécurité du médicament pour de graves effets secondaires liés selon elle au vaccin Gardasil contre le cancer du col de l’utérus, a indiqué aujourd’hui son avocat.

Me Jean-Christophe Coubris, par ailleurs avocat de victimes de l’antidiabétique Mediator, a indiqué à l’AFP avoir déposé une plainte simple vendredi auprès du parquet du tribunal de Bobigny (Seine-Saint-Denis) pour “atteinte involontaire à l’intégrité de la personne humaine”, confirmant une information de Sud Ouest Dimanche et du Journal du dimanche.

Après deux injections de vaccin Gardasil en octobre puis en décembre 2010, la jeune femme, âgée de 18 ans aujourd’hui, a été hospitalisée à plusieurs reprises en 2011, à Dax (Landes) après des vertiges et vomissements, puis au CHU de Bordeaux, après avoir souffert d’une perte de la vue, de la marche et de paralysie faciale notamment.

D’autres cas saisis

Après un an son état s’est stabilisé en août 2012, mais présente une fatigabilité persistante gênant sa scolarité.

Selon Sud Ouest, une double expertise commandée par la Commission d’indemnisation des accidents médicaux d’Aquitaine a conclu à un “lien de causalité” entre l’injection de Gardasil et une “réaction inflammatoire aiguë du système nerveux central”, qui après la deuxième injection a “décompensé un processus immunitaire”. L’expertise estime que les incidents inflammatoires de la jeune patiente présentent “tous les caractères objectifs d’imputabilité médico-légale”.

L’utilité du vaccin contre le cancer contre le col de l’utérus a régulièrement fait débat en France, où des patientes ont déjà saisi des commissions régionales d’indemnisation des accidents médicaux, pour des effets secondaires liés selon elles au Gardasil, commercialisé par Sanofi pour Merck.

En mars 2012, un groupe d’études de l’Assemblée nationale sur la vaccination avait recommandé “une recherche approfondie sur l’efficacité et les effets du vaccin”.

Selon l’InVS, moins d’un tiers des adolescentes françaises étaient en 2011 vaccinées contre le cancer du col de l’utérus, 12e cancer le plus fréquent chez les femmes (plus de 2800 personnes atteintes en 2011, 1000 décès).

Source: Le Figaro, 24/11/2013.

Most revolutions are not planned; the ones which are usually evolutions.

patrice-lumumba

Until Tuesday 3rd September 2013 I ignored how revolutions started from a personal perspective.

There are times in life when injustices that we face as people get to a certain intolerable level one needs to say that they cannot take it anymore.

I have been active for many years campaigning for human rights issues in Africa and particularly the Great Lakes region where I come from.

What I experienced on the above mentioned day convinced me that Africans needed a revolution, nothing more and nothing less, to change what is wrong with our continent. And we don’t need to ask anyone permission to do that. It is our fundamental right and primarily moral obligation to fix what is not working for us.

What effectively happened?

Since July of this year I have been working tirelessly with colleague activists from different countries but mainly from the Great Lakes region on the initiative we have called Dying in the Great Lakes – A Living Portrait.  It is mainly a live spectacle to be performed in a public place and aimed at touching the indifference of Westerners towards the millions of victims in the mentioned region caused significantly by their governments/ multinationals using local leaders like Paul Kagame, president of Rwanda and Joweri Museveni president of Uganda.

As I write, the event is scheduled to take place on 14th September 2013. Being a public event this requires from the organisers to introduce a request to the authorities in charge of public order in London. Initially, since the event was planned for Central London in Trafalgar Square, when we approached the London Metropolitan Police, they replied saying that the particular location we sought for did not fall under their responsibility. They directed us to the Greater London Authority. This office was immediately contacted.

The Greater London Authority succinctly said that because we planned to show to the British people how victims of genocides and wars in our region die, they could not allow the event because some of their citizens could be distressed seeing that.

“The GLA [Greater London Authority] also has a duty of care to consider any activities that may cause distress to members of the public including families and children who would not be expecting the content that you are proposing. We understand that your proposal is regarding an emotive subject but as stated the GLA has to consider all visitors to the square as it is not a private venue.

Of course the British public can be distressed because they don’t know what their government and multinationals some headquartered in London and others elsewhere are doing to Africans to maintain the standards of living they enjoy.

Then we received the following response from the London Metropolitan Police from which we were seeking permission to hold our event, and apparently saying the same thing.

“…you’ll be exposing children and other potentially venerable people to a sight that some may well misunderstand, not comprehend or quite possibly may find distressing or upsetting, which on receipt of complaint could represent a public order offence, again hardly a sensible thing to do.

When I read this paragraph of their response I thought there was an orthographic mistake on the word venerable. I thought the author wanted to say vulnerable. Then after checking I found out that he meant respected. Maybe these honourable people referred to are the same ones who are shareholders of multinationals playing havoc in the Great Lakes region. As a consequence, an event that can distress them, especially from a region where their businesses are, cannot be allowed.

From a procedural perspective, I could agree at some extent with the points put forward by the Greater London Authority and even the London Metropolitan Police to refuse granting the permission. In their position, I could’ve probably proceeded similarly. But on the other hand, not considering that the cause in question concerns several genocides totalling close to 10 millions of victims in the Great Lakes region, it seems irresponsible to give too much weight the fact that Dying in the Great Lakes as a public event could cause harm or distress to Londoners, when one is aware of the scale of what has been going in the Democratic Republic of Congo, Uganda, Rwanda, and Burundi in the last two decades and does not appear to stop.

Would have, during the second world war or a little bit before because of the persecution, Jews been prohibited from showing to the British public what Hitler was doing to their community for the sake of not distressing people? I don’t think so. The scale of the atrocities we are referring to in the case of the Great Lakes region is far bigger than the Jewish situation. One argument against such comparison would possibly claim that Jewish are different from Africans. I would concede that. However, both communities consisting of  human beings there is no logic they should be treated differently.

What should be the response?

On that very same day I was informed of the position of the London authorities about our event, I had a chance to attend an inspiring conference where the invited speaker Luwezi Kinshasa talked of the necessity of an African revolution to fix what is not going right with Africa. He stressed the imperative requirement for people getting organised and not expecting that forces we are against will let us achieve what we want, since they are only interested in a status quo.

If the Democratic Republic of Congo, Uganda, Rwanda and Burundi all together have been steadily losing their people over the years at the rate of millions so capitalism can prosper, does it really matter to its cheerleaders how many more are killed as long as the status quo prevails? I don’t think so.

As I started stating, most revolutions are not planned. A time comes when all the ingredients come together: people’s understanding of the injustices they are victims of, the readiness for sacrifice to make the expected change happens, and then that is it. In fact, the apparent preparation of a revolution is only a reaction to the level of suffering of the victims of a particular situation.

Support for the African Union International Support Mission in the Central African Republic

usdos-logo-seal

Remarks

John Kerry
Secretary of State

Washington, DC

November 20, 2013

I am deeply concerned by the ongoing crisis in the Central African Republic and the deplorable levels of violence and lawlessness that affect millions of people every day. In the continuing aftermath of the March 2013 overthrow of the government by the Seleka rebel alliance, militia groups are now organizing themselves along increasingly sectarian lines and engaging in a cycle of retaliatory abuses against civilians. At this moment, the United States sees no evidence that the CAR transitional government has the capacity or political will to end the violence, especially the abuses committed by elements of the Seleka rebel alliance that are affiliated with the government.

Pending notification to the United States Congress, the Department of State plans to provide $40 million in assistance to MISCA, the African Union-led peacekeeping mission in the CAR, to help protect civilians and provide security throughout the country. This assistance may provide logistical backing, non-lethal equipment, training, and planning support. In the immediate term, we believe that MISCA is the best mechanism to help quickly address the ongoing violence in the CAR and prevent further atrocities. MISCA is also in the best position to help establish an environment that allows for the provision of humanitarian assistance and an eventual political transition to a democratically elected government.

There are nearly 400,000 internally displaced persons and over 220,000 CAR refugees in neighboring countries, including approximately 68,000 new refugees who have fled in recent months. In the past year, the U.S. government has provided more than $24 million in humanitarian assistance to support programs that provide food, health services, and other aid in the CAR. We have also provided an additional $6 million in humanitarian assistance to specifically support new Central African refugees.

We call on the region and the international community to support and fully deploy MISCA in order to restore security in the country, and we will continue to work with others in the region and the international community to implement a credible political transition and assist the people of the CAR who have suffered so greatly in this conflict.

PRN: 2013/1451

Source: http://www.state.gov/secretary/remarks/2013/11/217822.htm

 

 

Libya: Umudepite witwaje grenade

download (3)Muri Libya, umudepite uturuka  w’umutegarugori yasobanuriye inzego zishinzwe umutekano ko yitwaje grenade mu gakapu ke mu rwego rwo kwirindira umutekano. Mu gihe yari aje mu mujyi wa Tripoli mu nama  Madamu Souad Soltane yanyujije aka kapu ke mu cyuma cyumviriza intwaro n’ibisasu biturika nuko cyimuvugiriza induru nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa facebook rwa’inama rusange (Conseil general) y’ako gace byabereyemo.

Bamubajije ikiri mu gakapu abategarugori bitwaza yahise asubiza atazuayaza ko harimo grenade yitwaje mu rwego rwo kwirindira umutekano. Inama rusange yatangaje ko Madame Soltane yakurikiranye inama amaze gusigira grenade inzego z’umutekano. Inama irangiye Madame Soltane yaharutse gusaba ko bamusubiza ibye ariko abashinzwe umutekano bamutera utwatsi. Ibinyamakuru bitandukanye byari byakwije inkuru ko uyu mudepite yafashwe agafungwa, akaba ariyo mpamvu inama rusange yatangaje iyi nkuru.

Twakwibutsa ko nyuma y’ihirikwa rya Mouammar Kadhari mu kwezi k’Ukwakira 2011, intwaro zitandukanye zakwirakwiye mu gihugu haba mu baturage b’abasivili haba no  mu mitwe yitwaje ibirwanisho. Umutekano uracyabarirwa ku mashyi mu gihugu ndetse kuri uyuwa gatanu ushize imirwano yarubuye ubwo umutwe umwe mu yitwaje intwaro warashe ku bantu bakoraga imyigaragambyo mu buryo butuje bashaka ko uwo mutwe uva mu mujyi wa Misrata. Mu rwego rwo kwhihorera abantu bitwaje intwaro bahise bagaba igitero ku birindiro bikuru by’uwo mutwe hapfa abantu 45 hakomereka abandi barenga 500.

Inkuru dukesha Le Figaro