Inama y’ibihugu bya SADC na ICGL tuyitezeho iki?

kabila-kagame

Nk’ubusanzwe, muri iyi nama ni Kagame na Kabila baraba bahanganye

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 5 Ugushyingo  I Pretoria mu gihugu cya Africa y’epfo hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu wa Afurika yo mu majyepfo, Southern African Development Community (SADC) hamwe n’ibihugu bihuriye mu muryango byo mu karere k’ibiyaga bigari, International Conference on Great Lakes (ICGL). Abakurikiranira hafi ibibera mu biyaga bigari bya Afurika bemeza ko iyi nama itumijwe igitaraganya kubera umwuka w’intambara ukomeje gututumba muri aka karere, bityo bamwe mu bayobozi b’ibihugu bakaba basanga hari ukundi byagenda kugira ngo intambara zikumirwe.

Uyu mwuka wakururutse cyane cyane bivuye ku mutwe wa M23 washinzwe kandi ugashyigikirwa n’igihugu cy’u Rwanda ariko bidaciye mu buryo busanzwe buzwi ibihugu bikoresha ngo bishoze intambara. Perezida Kagame ntiyigeze ageza ku nteko ishinga amategeko icyifuzo cyo koherereza ingabo muri Congo ngo inteko imuhe uburenganzira. Kagame kandi ntiyigeze akoresha ububasha ahabwa n’amategeko ngo atangaze ko kubera umutekano w’igihugu ubangamiwe afashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Congo.

Kubera ko Kagame ashyigikiwe n’abacuruzi b’abaherwe b’Abanyamerika n’Abayisraheli  bagura amabuye y’agaciro Kagame yiba muri Congo, izina rye ntiryigeze rigaragazwa nk’umuntu uteza akavuyo. Na none n’ubwo u Rwanda rwakomeje guhakana uruhare rwarwo mu ntambara ya Congo, Kagame ntiyigeze yamagana M23, ibi bikaba bisobanuye ko ayishyigikiye. Ahubwo Kagame akomeza kuvuga ko ikibazo atari M23 gusa kuko na FDLR ndetse n’indi mitwe ihari. Mu gihe rero Kagame yavugaga ko M23 yagombye gushyikirana na Leta ya Kabila muri Congo, Perezida Kikwete aba yamwumvise ati noneho rero nawe ugombe ushyikirane na FDLR ibibazo tubirangize. Kagame atangira gutukana nk’umurwayi wo mu mutwe.

Uburyo iyi nama izakorwamo ni ubusanzwe: guhura abantu bakongera kwiyemeza kugira ibyo bakora cyangwa bagomba kudakora. Ibi bikaba mu by’ukuri akenshi nta muti bitanga ku bibazo biba biriho bitewe n’uko hari ibihugu biba bimenyereye kuvuga indimi ebyiri, bikemera ikintu ariko bigakora ikinyuranye nacyo. Ikindi ni uko ibihugu bizaba bihagarariwe mu nama usanga akenshi bidahuje inyungu cyane cyane ku kibazo kireba Congo. Urugero ni uko amasezerano ashobora kuzasinywa atazaba abaye aya mbere. Mu kwezi kwa kabiri muri Ethiopia ibihugu byo mu karere byasinye amasezerano yo kudashyigikira imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Congo. Ibi u Rwanda na Uganda byabirenzeho.

Mu gihe Tanzania yibazaga impamvu nyamukuru y’aka kavuyo ka Kagame na Kaguta muri Congo, bivugwa ko hari documents zageze mu butasi bwa Tanzania zihishura ko Kagame na Kaguta bafite umugambi wo gufata Congo cyangwa igice cyayo bakahagira ahabo, barangiza bagafata Tanzania bagaherukira ku Burundi. Uyu mugambi ngo witwa Hima Empire initiative kandi ngo Kaguta awukomeyeho cyane.

Tanzania ikimara kumenya aya makuru nibwo yiyemeje kohereza ingabo zayo muri Congo muri Brigade d’intervention ya MONUSCO kugira ngo ibashe kurwanya ko Congo cyangwa igice cyayo cyafatwa, kuko ariho hatezwe kuzavanwa ubukungu bwo kugura intwaro zihagije zo gufata Tanzania. Ibi si byo byonyine Tanzania yakoze kuko yirukanye Abanyarwanda benshi bakekwaga kuba ibyitso by’u Rwanda ndetse bamwe bari mu myanya ikomeye ya Leta ya Tanzania bakaba bose bahuriye ku gisekuru cy’Ubunyarwanda.

Ikindi kigaragara ni uko bimwe mu bihugu by’aka karere bidasobanukiwe neza uko ikibazo giteye bigapfa gukurikira buhumyi cyangwa se bikemera gutangaho Abaturage ba Congo ibitambo mu ntambara z’urudaca kugira ngo bibashe kugera ku nyungu zindi za politiki. Urugero aha rugaragara kuri Perezida Uhuru Kenyatta ukomeje kugaragara mu bufatanye na Kaguta-Kagame mu cyagombaga kuba Umuryango w’ibihugu by Africa y’uburasirazuba, East African Community (EAC). Mu by’ukuri mu gihe uyu muryango wagombaga kuba uw’ubukungu, Kenyatta ashaka ko aba bagabo bazwiho ubwicanyi bwinshi bazamutiza amajwi ngo bamaganire hamwe urukiko mpuzamahanga rwa La Haye, kuko na we rumukurikiranyeho ibyaha by’ubwicanyi , we na Visi perezida we bakoze nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2007. Perezida Kikwete na Nkurunziza bo basa n’abahejwe, cyangwa se bariheje banga kujya mu gatebo kamwe n’inkozi z’ikibi.

Aha Abanyarwanda  bashaka impinduka bakwiye kuhakura isomo rikomeye: Iyo umuntu ashyizwe cyangwa yishyize ku butegetsi ari umunyabyaha (umwicanyi cyangwa se umujura) nta kindi ashyira imbere uretse guhora ashaka kwikingira ikibaba aho gutekereza no gushyira mu bikorwa gahunda zateza imbere Abenegihugu.

Izi nyungu zitandukanye rero nizo ziza gutuma iyi nama itagira icyo igeraho gifatika. Ubusanzwe umuryango wa SADC ugizwe n’ibihugu bya Angola, Botswana, Lesotho, Malawi, Mozambique, Swaziland, Tanzania, Zambia and Zimbabwe. Ibi bihugu byose bikaba bisanzwe bifasha Congo mu bibazo bikomeye cyane cyane mu ntambara kubera ko Congo ifite byinshi ibi bihugu byakenere mu bucuruzi. Zimbabwe yo icyakora yo kubera kwanga mpatsibihugu mpuzamahanga, Mugabe ari mu bantu bafashije Kaguta-Kagame-Kenyatta kwamagana urukiko mpuzamahanga, ariko na none ibi ntibyatuma areka gufasha Kabila.

ICGL yo ihuriwemo n’ibihugu bya Angola, Burundi,  Repubulika ya Centrafrica, Repubulika ya Rubanda ya Congo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , Kenya, Rwanda, Sudani y’amajyepfo, Sudani ya ruguru, Tanzania, Uganda, and Zambia.

Kubera ko ubu M23 nta mbaraga za gisirikare isigaranye kandi zikaba arizo zari gutuma ibasha kugira ibyo isaba mu mishyikirano bikemerwa, Kabila ni we ufite avantage. Ni ukuvuga ko we agiye kugaragara nk’umuntu watsinze urugamba noneho agakanira M23 uruyikwiye. Aha rero ibihugu bya Rwanda na Uganda birahatsindirwa cyane akaba ariyo mpamvu bikomeza kuvuga ko intambara itarangiza ikibazo cya Congo nyamara bikavuga ko intamabara yarangiza ikibazo cy’u Rwanda!

Ubu ikibazo kiriho ni uguhitamo muri bibiri: Gufata M23 igashyikirizwa ubutabera cyangwa se kuyiha imbabazi rusange (amnesty). Haramutse habayeho impaka zisaba gutora dore uko mbona ikibazo cyerekeye uburasirazuba bwa Congo cyatorerwa:

Abashyigikiye intambara n’ubutabera Abashigikiye imbabazi rusange
DRCongo, Congo, Angola, Zambia, South Africa, Tanzania, Zimbabwe, Burundi, Botswana, Lesotho, Malawi, Mozambique, Swaziland. Rwanda, Uganda, Kenya, Sudan y’epfo, Sudani ya ruguru, na Centrafrica.

Igihugu gishobora kwifata kuri aya matora ni Centrafrica, cyakora na cyo gishobora gutora ku ruhande rw’u Rwanda kuko Africa y’epfo itarebana neza n’ubutegetsi buriho muri Centrafrica muri iki gihe.

U Rwanda ruraza kuzamura ikibazo cya FDLR rusabe ko hagira igikorwa, Kabila arusubize ko ikibazo cya M23 nikirangira azahindukiza iminwa y’imbunda akarasa FDLR nk’uko amaze iminsi abivuze. Ibi nabyo nta gishya kibirimo.

Nk’uko mubibona rero nib anta gihindutse inama ya Pretoria nta kindi tuyitezeho uretse tourisme abakuru b’ibihugu baraba bigiriyemo.

Mubikurikirane muraza kumbwira.

Chaste Gahunde

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s