Gutabaza: Hakizimana Ephrem yaburiwe irengero. Polisi y’igihugu imaze iki niba atari ukurigisa abantu gusa?

Mu minsi ishize umugabo wo mu Ruhengeri uzwi ku izina rya Musinga yafashwe n’abantu batazwi bamumarana hafi ibyumweru bibiri bamutera ubwoba ngo kuko afite umuvuduko uhambaye mu kwiteza imbere kandi ari umuhutu. Aho abantu batandukanye batereye hejuru bagasakuza ndetse bamwe bagashinja polisi ko ariyo yamushimuse, Musinga yaje kuboneka asubira mu rugo rwe. Gusa rero muri iryo bura, umukecuru ubyara  Musinga yagize ikibazo cy’umutima yitaba Imana. Polisi ntiyigeze igaragaza ibyavuye mu iperereza kandi nyamara ama telefone yakoreshejwe mu guhamagara Musinga afite beneyo bazwi. Nta shiti ko polisi ibifitemo uruhare, dore ko aho kuba urwego rushinzwe kurinda umutekano w’abenegihugu, ahubwo iyi polisi ya FPR yabaye urwego rwo kwica rubi abaturage. Twagerageje kuvugana na Musinga ntibyadushobokera.

Ubu noneho uvugwa ni umusore Ephrem Hakizimana nawe akaba yari amaze iminsi agaragaza ko afite umuvuduko mwiza mu kwiteza imbere. Polisi y’igihugu se ngaho niyihakanire itubwire aho uyu musore yerekejwe!

Ubwanditsi

Abatwara-abagenzi-barishimira-ikorwaHakizimana Ephrem ni umusore w’imyaka 32  wari umenyereye gukora uturimo two kwikura mu bukene. Yari afite  Moto itwara abagenzi akaba yakoreraga ku Gahabwa na Gahuhwezi. Yabarizwaga   mu Mudugudu wa Kabanda, , akaganiri ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke. Se umubyara ni EZRA wo mu Rugarama, nyina ni Annonciata Mukantwari.

Ephrem Hakizimana yafashwe na Polisi ku wa kabiri  taliki ya 17/12/2013 ngo bamukekaho kuba yaratanze ruswa mu kubona Permis yo gutwara. Igitangaje ni uko Hakizimana ubwe yakoze ikizami ku mugaragaro hamwe n’abandi kandi izina rye rigasohoka kuri Lisiti y’abatsinze. Abayobozi b’iki gihugu ni ba NTAMUNOZA. Utwara udafite Permis ugacibwa amande atagira ingano, watsindira Permis ugafungwa, ugacibwa amande…ubu se tuzabafate he ?

Kugeza ubu ntawe uzi aho Hakizimana Ephrem afungiye uretse ko hari Umulok wakwije impuha ngo yaba yarasiwe  ku Muhima  i Kigali kandi  umuryango we  ukaba wimwe amakuru nyayo. Hano umuntu afatwa nk’itungo, nako n’itungo rigira shebuja ubaza ibyaryo.

Uko tubibona

Ephrem Hakizimana nta ruswa yigeze atanga. Ahubwo arazira ko yari atangiye kwiteza imbere; Muri iki gihugu niko bisigaye bimeze. Iyo uri umuhutu w’imbwa utagize icyo wimariye, nta kibazo uba uteye . Ariko iyo babonye utangiye kugaragaza udukorwa twemeza ko hari icyo wakwigezaho, bahita bagufata nka DANGER bakaguhimbira ibyaha, ugafungwa , ukarindagizwa ,  bakaguhombya utaratera imbere.

Ibibaye kuri Ephrem nibyo biri kugirirwa Mayor wa Rusizi Oscar Nzeyimana. Mu gihe cyose yagaragaraga nk’umuhutu wumvira gusa ariko utagize icyo yimariye , nta kibazo yari ateye. Nyamara aho bigaragariye ko ashobora kwiyubakira inzu igaragara baramutikuriye ngo akorana n’abanzi b’igihugu, ngo inzu ye  yubatse  ku mirambo y’abatutsi….nyamara abatutsi bari bahatuye nyuma y’1994 nta wigeze abavuzaho induru!

Iki gihugu cyimitse ivangura riteye agahinda, Umuhutu yarongeye ahinduka umucakara, umuboyi, umudeyi….agomba kugenda yubitse amaso, ipfunwe rimugaragara mu maso. Umwana w’umuhutu amenya ubwenge mu ishuri aho kumutera ishema bikamutera ubwoba, umuhutu uzi ubwenge afatwa nk’ IKIBAZO aho kuba igisubizo. Ubu se koko iki gihugu kiragana he ? Tuzahora muri uru kugeza ryari ?

Hano hari Abatutsi benshi bashyira mu gaciro birirwa batubwira ko nabo bamaze kurambirwa iri vangura rikorerwa abahutu kuko babona rikabije bityo amaherezo akaba ari ryo rizasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Abaturage bakwiye rwose guhumuka bwangu bakumva ko nta handi umuti uzaturuka uretse mu guhaguruka tukivumbura, tugasezerera iyi ngoma itunzwe no konka imitsi ya rubanda uboshye ikirondwe.

Muteteri Giselle

Nyabitekeri.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s