NTAWE UTERA IMIGERI IBIRI ICYARIMWE NGO AHAME HAMWE.

downloadNTA UTERA IMIGERI IBIRI ICYARIMWE NGO AHAME HAMWE: Abarwanya ubutegetsi buliho nibazirikane aya magambo, buli wese yirinde gushaka gusenya abo basangiye urugendo n’iyo baba batari mu kinyabiziga kimwe nawe.

Banyarwanda bavandimwe dusangiye umurage ;

Hari byinshi nifuzaga kwandikaho aliko mpisemo kubanza kuvuga kuli iyi ngingo igaragara nk’umutwe w’inyandiko kuberako niyumvamo ko yihutirwa.

Ibyo nifuzaga kuvugaho kandi nzakomeza kuganiraho na nyuma yo kubagezaho iki kiganiro, ni ibijyanye no gushishikariza abo mu moko Hutu-Tutsi gukanguka bakireba bakareba ejo hahise maze bakiyemeza kwegerana no gukemurira hamwe ibibazo, byaba ibyo kuvanaho ubutegetsi bw’igitugu butoroheye abanyarwanda muli iki gihe ndetse n’ibyo guhamya neza uburyo bw’imibanire bubakwiye.

Reka twiganirire noneho ku cyatuzinduye cy’uko kwiha gutera imigeri ibiri umwe uwutera umunyagitugu uwundi uwutera abarwanya umunyagitugu nawe witwa ko urwanya, ali ikosa likaba n’ikosa ry’igenarugamba « erreur strategique/strategic error », kuko uba wisenya mu buryo buziguye utabibona, kuko uba uca intege abaca intege umunyagitugu nawe urwanya. Kugenza gutya ni ukudashakira ibyiza abo uvuga ko uharanira gutabara, aha ndavuga abanyarwanda.

Muli ibi bihe, abarwanya ubutegetsi buyoboje iterabwoba abanyarwanda bamaze kwiyongera haba mu mubare w’amashyaka ya opozisiyo haba no mu bantu ku giti cyabo batanga ibitekerezo bikangurira abanyarwanda kwishakira umubano mwiza hagati yabo. Iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko abanyarwanda bariho bakanguka ku muvuduko ushimishije, kikagaragaza kandi ko ubayoboye nabi atazakomeza kubangiriza ngo bamwihorere ubuzirakumusaba guhinduka cyangwa se kumwihaniza igihe yanze akanangira, byakwangwa abaturage bababaye bakikemurira ibibazo mu nzira yaba ibihutiye.

Uko bigenda bigaragara ko iyi ngoma y’igitugu ishobora gusenyuka vuba cyangwa se bitinze ho gake, niko bamwe mu bayirwanya batangiye kwikanga ko rya sangira n’isaranganya baririmba ritazabanezeza, nabo bakaba bakwibwira bati : « dore turi mu bafite igihagararo cyane muli opozisiyo, none nimucyo dutangire dusenye abandi noneho tuzasigare twenyine, n’amahanga abe aritwe azajya anyuraho twenyine, maze iyi ngoma nihirima tuzifatire twiharire ! »

Ngili ikosa rikomeye rero ryagiye rikururira u Rwanda akaga kaje kuvamo iyicwa ry’imbaga y’amoko yose mu buryo buteye ubwoba na n’ubu abanyarwanda bagipfa.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo : « BABONA ISHA ITAMBA BAGATA N’URWO BARI BAMBAYE »

Abafaransa bo bakavuga ngo « IL NE FAUT PAS VENDRE LA PAEAU DE L’OURS AVANT DE L’AVOIR TUE », abongereza bo bati : « NEVER COUNT CHICKENS BEFORE THEY ARE HATCHED ».

Dore ibyashenye ubwami muli 1959, kandi abambari b’umwami iyo batwaza buke bakumvikana n’abandi banyarwanda, bashoboraga gukomeza ubwami Umwami agakomeza, umuhutu yajyaga asuzugura akamwungiriza cyangwa se akaba ushinzwe ubutegetsi nyubahirizategeko kandi ibintu bikaba byiza. Byabindi byo kuvuga ngo reka nziharire ndwanye n’aba batutsi bashaka kungira inama n’amashyaka yabo kuko aba bahutu bo ntacyo bari cyo byabakozeho! Buliya Lunari yabonaga intsinzi ali iyayo, igatangira kwiteganyiriza kuzayiharira itaranayishyikira! Abakuru bayo ntibatinze kubona ko bibeshyaga!

Dore kandi byashenye MRND n’izina ryayo yari imaze kubaka mu banyarawanda batari bake, ubwo yavugaga iti reka nsenye n’aba bahutu b’amashyaka angira inama, maze niharire kuko bariya batutsi bon nta mutamiro ulimo kuko mfite n’abanshyigikiye hirya no hino ku isi mu bihugu by’inshuti. Nyamara iyo abambari ba MRND bacisha make kare bakegerana n’abandi halimo n’abo bihaga gusuzugura, bakemera gusabana no gusangira, nta kibazo kiba cyarabaye, ishyaka ryabo ryashoboraga kuguma ku butegetsi noneho umutusi uvuye hehe cyangwa se wabaga aha mu Rwanda akaba yakungiriza na Perezida cyangwa agahabwa n’undi mwanya. Aliko byaranze. Buliya MRND yararebaga igasanga intsinzi izaba iyabo, noneho itangira kwitegura uko iziharira itaranayishyikira, hanyuma iza kwibuka ibitereko yasheshe! Yatekereje kwemera isaranganya trop tard. Abari bayikuriye ntibatinze kubona ko bibeshyaga.

Dore nanone birongeye FPR iliho irakora nka LUNARI na MRND, ibyayo buli wese yahita yibwira uko bizarangira niba nta gihindutse. Ubu FPR nayo irareba igasanga intsinzi ali iyayo, utu dushyaka twose izatuzingazinga ikadupfunyapfunya mu isogonda, aho gukenga ngo yiteganyirize. Abayikuriye ntibazatinda kubona ko bibeshya.

Tugarutse muli opozisiyo yacu iliho ubu rero, igishekeje ni uko iyi ngeso naho itahatanzwe. Hali abafite ibisigisigi by’amashyaka babayemo cyangwa se ubuhirimbanyi n’intambara z’ukwibohoza bagize, bakaba bakili mu nzozi z’igihe baganzaga bakigizayo abandi maze bakifatira byose bonyine. Ntibabona ko ibyo ali nabyo byabakururiye ibibazo bibonamwo ubungubu. Balimo abahutu bo mu bihe bya cyera, bakabamo n’abatutsi bo mu bihe bya vuba aha n’abatutsi bo mu bihe bya cyera. Iyo ngeso irakurura umutima wabo iwuganisha mu kurwanya abandi baharanira impinduka, kubatesha agaciro mu mvugo cyangwa se mu nyandiko, no kuyobya rubanda bayereka ko kanaka na kanaka ali abakozi b’uwo barwanya. Aya ni amaco yo kugira ngo abagenza batyo basigare muli opozisiyo bonyine. Ibi ntibikorwa n’umuntu umwe cyangwa se ishyaka limwe, bikorwa na benshi, kandi byagiye biviramo n’amashyaka menshi gucikagurikamo ibice, biyatunguye cyangwa se bidatunguranye.

BITEYE AGAHINDA CYANE, KANDI NTA CYIZERE BITANGA – ESE BIRATERWA n’IKI?

Dore impamvu nkeka zibitera, kandi zirwanyijwe iyi ntambara yo kwibohoza yabera bose, abahutu n’abatutsi, maze urukundo muli bo rukaba rwatangira rukigishwa bya nyabyo.

  1. Ubwoba bukabije bw’uko Kagame na FPR bafite ibigufu biruta iby’Uburusi na Amerika byo mu gihe cy’intambara y’ubutita

    Aha navuga nti “BALINGA”, nsubiyemo amagambo y’umusaza umwa wanyigishije cyera wakundaga kuvuga ilyo jambo. Byose ni BALINGA. Uko kwikanga rero gutuma bibwira bose bati Kagame na FPR bafite IKIJISHO n’IKINYUNDO bitureba aho tuli hose, naba Canada, Belgique, Cameroun, Libiya, Hollande, Kenya, Nigeria, Senegal, France, Afurika y’Epfo, n’ahandi …, niba ntagambaniye abatarayobotse Kigali y’ubu ndashize Ikijisho n’Ikinyundo birampitanye, kuko ntaho bitagera. Ubu bwoba n’amashyaka bwarayatashye, ku bururyo uje wese bamwikangamo cya kijisho na cya kinyundo bya Kagame na FPR, bati yatumwe. Mbese utayobotse Ishyaka ulimo wowe urwanya ubutegetsi wese uhita wumva ko ali urugingo rwa cya kijisho n’ikinyundo bije kukuneka no kugusekura! Ni uko amashyaka yose ukaba wayifuriza ko asenyukira mu ryawe aho kwifuza gufatanya nayo mu rugendo musangiye, ugasanga imbaraga zagakoreshejwe mu kurwanya umunyagitugu ziciwemo ibice, iz’igice kimwe zigatangira kurwanya abarwanya umunyagitugu.

Ubu bwoba kandi butuma abanyarwanda benshi batinya kugaragaza ko batishimiye ibibi bakorerwa n’ubutegetsi buliho, bityo bakibera ba ntibindeba, kandi imbaraga zabo nazo zikenewe kugira ngo abanyarwanda batabarwe.

  1. Ubwibone n’ubusambo no kudakunda igihugu

    Ntawahakana ko bamwe mu barwanya ubutegetsi bashobora kuba badashaka icyiza cy’abanyarwanda, ahubwo bashaka kubukacira ngo bakore nk’ibyahozeho ku ngoma z’igitugu zabanje. Uyu mutima nawo abawiyumvamo nabagira inama yo kuwurwanya hakili kare, kuko niwo utuma batishimira ko abandi batera imbere ndetse ntibishimire kubona hari abamaze gukataza cyane no kwamamara mu kurwanya ibibi by’imiyoborere iliho. Bibaviramo gusuzugura bamwe mu baharanira impinduka nkabo, bitwaje “uwo naliwe amahindura ataraza”, ubundi bakibwira ko uyu nabonaga burya n’ubu namufata kurya. Aha ni ukwibeshya, kuko Kayibanda yasimbuye umwami Kigeli, hakaba hali n’izindi ngero nyinshi hirya no hino kuli iyi si.

  1. Ishyari

    Ishyari ni ikintu kibi cyane, rikaba no mu ngeso mbi zimwe bita imizi y’ibyaha. Naryo ni ukugerageza kurirwanya no kuryivanamo kugira ngo kugendera hamwe no kwishimira intambwe nziza igaragara itewe n’undi, kuko bimuviramo nawe kwishimira intambwe uteye.

  1. Amayeli y’Umunyagitugu abaharanira impinduka barwanya

Sinakwirengagiza ko hali n’uruhare amayeri y’umunyagitugu afite mu byo tubona byo gusenyana hagati y’abagize opozisiyo. Aya nayo arushaho gushoboka kubera bwa bwoba buhora mu bantu bitwa ko barwanya leta, kuko bikanga ibiti n’amabuye! Icyo gihe iyo umunyagitugu yatahuye ko aliko abamurwanya bamerewe, nawe bimutera imbaraga maze si ukubasaza akiva inyuma! Birumvikana ko nk’uko benshi babyikanga n’intumwa cyangwa se intasi zishobora gucengera zitumwe n’umunyagitugu, cyangwa se guteshwa umurongo no gusekuranya abahuliye mu ishyaka bikaba byabaho. Nyamara ibyo twavuze haruguru abantu babyirinze aya mayeri ntiyabona aho acengerera.

  1. Ukudasobanukirwa (ubujiji) n’Ukutagira umurongo w’ibitekerezo bihamye abantu bemera ko alibyo bibayobora mu rugendo rwabo rwo kwibohoza.

    Mu by’ukuli iyi ni inzitizi ikomeye nayo ituma hali uwumva yatezwa imbere no gusenyuka kw’abandi. Hakaba n’uwibwira ngo basenyutse biliya bitekerezo byabo nkabyifatira, ati kuko barabintanze. Bavandimwe banyarwanda reka mbabwire, nta gutanguranwa ibitekerezo kubaho. Niba udafite ibitekerezo uzasimbukira ibyo ubonye, rwose ufite ibibazo, n’uwakuraho abandi bose ugasigara wenyine, wakwizungurukaho mu kibuga wisangije kuko uba udafite aho uzi werekeza. Inama nakugira rero ni ukwirinda guta imbaraga zawe mu gusebya no gushaka ko abo wakagendanye nabo basenyuka. Aha ni ubujiji buba buvanze no guhuzagurika. Aha niho usanga umuntu akubwira ati jye ndi umu-liberal, ejo haza umuterankunga uha aba-communiste amafaranga ati nanjye nahindutse we ubu ndi umu-communiste, ejo bavuga bati byose ntibikigezweho turashaka abadakunda politiki bakora idini ati n’ubundi niryo nashakaga ubwo akaba atangiye idini, ejobundi bati turafasha amakipe y’umupira undi ati na cyera nakundaga kuwutera nimumpe ibyo bifaranga nzatwara n’igikombe cy’ayabaye aya mbere iwayo!

Ibi kandi birareba n’abafite imiyoboro inyuzwamo ubutumwa (ibinyamakuru, amaradiyo, n’indi …). Nibumve ko buli wese akeneye undi, ko buli wese yuzuzanya n’undi, ko gusenya uwo muli mu muhanda umwe ali ukwikururira gusenyuka nawe ubwawe. Abantu bose ntibakwirwa mu kinyabiziga kimwe kandi ntibagira uguhitamo kumwe mu gutoranya icyo bagendamwo, niyo mpamvu habaho byinshi by’amoko menshi. Hanyuma ikinyabiziga kitaza kikugonga ugomba kwishimira ko muliho mujya hamwe, ndetse kimwe cyatobokesha ikindi kikaba cyakigoboka kikagitiza nk’ijeki, bityo abagenzi bose bakazagerayo amahoro. Ibi byaba biruta gushaka ko kiliya gihirima cyangwa gishya kigakongoka kandi yenda imbere wari gutobokesha kikaba alicyo kikurwanaho. Wasanga kigendamo n’uwawe yafashe ishoye wowe wategeye nko muli gare da. None wagitwika ukamutwikiramo? Kuba magirirane, kuzuzanya, kungurana ibitekerezo no kungurana inama mu rugendo rwo guharanira impinduka nibyo bikenewe.

Banyarwanda bavandimwe dusangiye iki kiganiro, ndabashimira cyane kuba mufashe akanya ko gusoma iyi nyandiko nandikanye urukundo kuli bose.

Ndangije ngira inama abatavuga rumwe na leta bari mu mashyaka, abanyamakuru n’abandi, kwitaza imigenzereze nk’iyo tumaze kubona ko yabasenyera aho kububakira.

Ndisabira kandi n’ubutegetsi bw’u Rwanda, birumvikana ko ali ababukuriye mbwira, ko abavuga nabi ibyo bukora atari abagome habe ku gihugu habe no kuli bo ubwabo n’imiryango yabo nk’abantu Imana yaremye ikabagira n’abanyarwanda. Rwose nibumve icyo amajwi asakuza abasaba kandi si ikidashoboka: icyo basabwa ni uguhinduka, bakareka iterabwoba kandi bakimakaza iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu aho liva rikagera. Ibyo bikajyana no kurekura bakemera gushyikirana n’abarwanya imitekerereze yabo kugira ngo babe bagira aho bahuriza mu nyungu z’abanyarwanda bose.

Ibi Imana n’abakurambere nibyo bifuza, kandi nibidashyigikirwa n’abafite ububasha, hazazamurwa imbaraga zibasha gusenya igitugu n’iterabwoba byabo kugira ngo icyiza gishyirwe imbere kandi abanyarwanda b’amoko yose bahuze urugwiro mu bukungu no mu miyoborere by’igihugu cyabo nta vangura rikorewe bamwe.

Prosper Bamara , ku wa 22 ukuboza 2013

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s