FDLR se nayo yaba igiye kujya mu mugambi wa revolution itamena amaraso?

img_0632-1024x768

 

Izi ni zimwe mu ntwaro FDLR yiteguye gutwika ikagana inzira y’amahoro.Ikibazo ni ukumenya niba FPR yumva ururimi rw’amahoro!

 

Nk’uko twabibagejejeho  mu nkuru yacu yo kuwa 3 Mutarama uyu mwaka, umutwe wa FDLR wiyemeje gushyira intwaro hasi ukayoboka ibiganiro by’amahoro.

Dore uko itangazo bashyize ahagaragara ribivuga:

Twebwe Abagize urugaga ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR),

  • Bimaze kugaragara ko FDLR ari umutwe wa gisirikare kandi wa politiki ugamije kurwanya (akarengane) no kwibohoza washinzwe ku itariki ya 01 Gicurasi umwaka wa 2000,
  • Tukaba duhora duharanira gutanga umusanzu mu gushakisha amahoro mu karere no gukemura amakimbirane binyujijwe mu nzira y’amahoro,
  • Tukaba twemera ko uburyo nyabwo bwo gukemura ibibazo burundu mu nzira y’amahoro ari uguhangana n’impamvu zateye ibyo bibazo aho kwibanda ku ngaruka n’inkurikizi zabyo,
  • Tumaze gufata icyemezo cyo kwereka isi yose ko uyu mutwe ari inkunzi z’amahoro,
  • Ndetse tukaba dutanze Imana ho umugabo imbere y’Abanyarwanda n’amateka,

Dutangaje ku mugaragaro :

  1. FDLR ntishaka intambara kwaba ukurwana na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, haba kurwana n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, cyangwa se kurwana n’u Rwanda.
  2. FDLR ntiyigeze ihagarika guharanira kujya mu mugambi w’amahoro ahubwo yahuye n’igikuta cy’abatayumva n’abayikeka uko itari. Ingero zifatika zirahari :
  • Kwemera kujya mu kigo kw’abarwanyi barenga 2500 mu kigo cya Kamina mu mwaka wa 2001 no gutwika intwaro zirenga 1000 I Kinshasa mu mwaka wa 2002
  • Gusaba ku buryo buhoraho ko habaho ibiganiro bihuza Abanyarwanda bivugisha ukuri kandi bidaheza,
  • Itangazo rya Roma ryo ku wa 31 Werurwe 2005 n’ingamba zijyana naryo zo kuwa 02 Mata 2005.

3.Hiyongereyeho ubushake bugaragara bw’umuryango mpuzamahanga bwo kugarura amahoro mu karere, FDLR yizera ko uyu muryango uzatega amatwi.

4.Muri urwo rwego, FDLR yiyemeje gushyira intwaro hasi igatangira kurwana urugamba rwa politiki. Niyo mpamvu FDLR dusaba umuryango w’abibumbye l’ONU, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ubumwe bw’Africa, umuryango wa SADEC na CIRGL ndetse n’abayobozi b’ibihugu by’Africa kudufasha no kudutera inkunga mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi w’amahoro twiyemeje.

5.FDLR ibabazwa ariko na none n’icyemezo cyafashwe cy’ihagarikwa ry’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda ngo kubera ko impamvu z’ubuhunzi zarangiye. FDLR yishimiye ubushishozi n’ umutima wa kimuntu w’ibihugu bitihutiye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo kandi igasaba ibindi bihugu kurebera aho. FDLR kandi irasaba igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, HCR n’imiryano itegamiye kuri Leta gufasha no kurinda impunzi zatereranywe.

6.FDLR ishimiye cyane igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abaturage bacyo kubera ko bakiriye impunzi kuva mu mwaka wa 1994 kugeza uyu munsi.

Mu gusoza, FDLR ishimiye abantu bose ba hafi n’aba kure batanze umusanzu mu gutegura uyu mubonano wabereye i Walikare kandi ibifurije umwaka mushya muhire wa 2014.

Imana ibahe umugisha.

Bikorewe i Walikare, kuwa 30 Ukuboza umwaka wa 2013.

Byiringiro Victor

Général Major akaba na Perezida w’agateganyo wa FDLR

  Telephone: +24 381 145 2213

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s