IMPINDURAMATWARA MURI PDP-IMANZI : Gahunda yo kwandikisha ishyaka mu Rwanda izashingwa izindi ntumwa!

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Mushayididi

Ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, inama rusange idasanzwe y’ishyaka PDP-Imanzi (Pacte Démocratique du Peuple – Imanzi) yateraniye i Buruseli mu Bubiligi ifata ibyemezo bikurikira:

1.Inama yashimiye byimazeyo Komite nyobozi yari imaze imyaka itatu iyobora ishyaka. By’umwihariko yashimiye Bwana KARANGWA SEMUSHI Gérard akazi keza yakoze mu butumwa akubutsemo bwo kwandikisha ishyaka PDP-Imanzi mu Rwanda, ubutumwa bwamaze amezi atandatu atangira ku itariki ya 20/06/2013 kugeza ku wa 21/12/2013 nk’uko byari biteganijwe mu cyemezo cyanditse cyabumwoherezagamo.

2.Inama ikaba yatoye komite nyobozi nshya ihagarariye inyungu z’ishyaka igizwe n’aba bakurikira:

a)Perezida fondateri w’ishyaka: Bwana Déogratias MUSHAYIDI;

b)Umunyamabanga mukuru w’ishyaka: Bwana Jean-Damascène MUNYAMPETA;

c)Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru: Bwana Pacifique KABALISA;

d)Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe abari, abategarugori n’urubyiruko: Madame Astérie MUKARWEBEYA;

e)Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi: Bwana Jean-Claude KABAGEMA;

f)Umubitsi mukuru w’ishyaka: Bwana Gérard HAKIZIMALI 

g)Abari munama rusange idasanzwe y’ishyaka PDP-IMANZI batoye kandi komisiyo zikurikira:

-Komisiyo ishinzwe amakuru n’inyandiko; 

-Komisiyo ishinzwe imyitwarire n’imiyoborere; 

-Komisiyo ishinzwe amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. 

3.Ishyaka PDP-IMANZI rizatangaza mu minsi ya vuba  abazakomeza ubutumwa bwo kwandikisha ishyaka mu Rwanda ndetse na komite irihagarariye by’agateganyo imbere mu gihugu.

Bikorewe i Buruseli ku wa 12/01/2014

Munyampeta Jean-Damascène 

Umunyamabanga mukuru 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s