URUPFU RWA PADIRI EVARISTE: Mwihangane gato maze murebe uko Diyosezi gatolika ya Cyangugu igiye gukoza FPR isoni izuba riva !

Imyaka igiye  kurenga itatu, FPR-Inkotanyi  yihaye Diyosezi gatolika ya Cyangugu  n’umushumba wayo, ibashyiraho “pression” irenze kamere, ibaha amabwiriza adahuye n’ubutumwa bwa Kiliziya, ibagerekaho imizigo y’ibyaha batakoze; FPR yari yarishe kandi padiri Ignace Mubashankwaya arasiwe i Mushaka ku manywa y’ihangu, ifunga abapadiri n’abafaratiri ku maherere, none yongeyeho kujanjagura padiri Evariste Nambaje kandi yajyaga imushuka ko yamuhaye umudari wo kuba umwe mu “Bapadiri bizewe cyane na Leta “! Niba kwizerwa na FPR ari uku birangira, nahitamo guterwa ishema no kwibera ruvumwa mu maso y’iyo ntindi !

Muri iyi myaka itatu ishize umugabo wahoze ari Moniteri-agri witwa Tom Ndahiro, akaba n’umujyanama w’intavamumbere wa Perezida Paul Kagame, yihinduye umunyamategeko n’umucamanza w’ikirenga, yigira umunyamakuru w’akataraboneka, yigaragaza nk’umushakashatsi w’ikimene mu by’amateka, agerekaho no kwihangishaho ibyo kuba Umuhanga wa Kiliziya….maze si ukogera uburimiro kuri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yiva imuzi! Inyandiko yanditse mu binyamakuru binyuranye (birimo http://www.umuvugiziwordpress.com, http://www.rushyashya.com, http://www.igihe.com…)ntitwakwirirwa tuzirondora, ni nyinshi kandi zirazwi.  Aho hose yaranzwe n’ikinyoma, kwishongora, kuvangitiranya ibintu, kubeshyera abandi, ariko buri gihe akagwa mu nka nk’izindi ntore zose : intego ye n’umukoresha we yari ukwangisha Abanyarwanda Diyosezi gatolika ya Cyangugu ayigerekaho icyaha baringa cy’ “ingengabitekerezo ya jenoside”, ayiziza ngo kuko idafasha FPR kurimbura abapadiri babiri bashinze ikinyabitekerezo  cyitwa UMUHANUZI cyahisemo guha urubuga abenegihugu barambiwe agakabyo k’ingoma y’igitugu y’Agatsiko kikundira IFARANGA kurusha rubanda. Muri iyi minsi noneho imigambi nyakuri ya FPR kuri Diyosezi ya Cyangugu yarigaragaje , akaba ari nacyo kigiye gukoza isoni abari bamenyereye kwihisha mu NDAKI y’ IKINYOMA!

I.Kongere y’Ishyaka Ishema  yabaye ikibazo ite ?

Padiri Thomas Nahimana yageze aho yumva ko gusenga no kuba umunyamakuru byonyine bidahagije ngo bikureho ingoma y’igitugu ikomeje kuyogoza ibintu mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga bigari. Yumvise neza ko ikibazo nyamukuru gihangayikishije Abanyarwanda ari ikibazo cyo mu rwego rwa politiki, gikomoka ahanini ku butegetsi  bubi kandi budashoboye kuyobora igihugu, bwahisemo kwihisha inyuma y’iterabwoba rikaze rijyana no kunyunyuza imitsi ya rubanda mu buryo burengeje ubukana akarengane kariho ku ngoma ya cyami.

Nibwo rero yahisemo gutera intambwe yo gufatanya n’abandi babyumva kimwe  biyise Abataripfana, bashinga Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, taliki ya 28 Mutarama 2013 . Nyuma y’umwaka iryo shyaka ribayeho ryakoze Kongere yaryo isanzwe ya mbere, yabereye i Paris guhera taliki ya 7 kugeza ku ya 9 Gashyantare 2014 . Muri iyo Kongere , Abataripfana 32 bari bayitabiriye baganiriye byinshi bireba igihugu cyacu bityo bafata n’ibyemezo bikomeye birimo kujya gukorera politiki mu Rwanda, kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017,  gutora umukandida uzahagararira Ishyaka Ishema muri ayo matora, no kwemeza italiki ya 28 Mutarama 2016 nk’umunsi ntarengwa wo kugera mu Rwanda.

FPR imaze kumenya ibyemezo by’iyi Kongere, yumvise neza  ko Abanyarwanda bamaze kuyitinyuka bikomeye, bakaba batangiye guhumeka umwuka w’impinduka, ko byanze bikunze Abataripfana nibashyira gahunda yabo mu bikorwa hazahinduka byinshi. Kandi ni koko, uko tuzi Abataripfana barangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana, ibyo biyemeje bazabishyira mu bikorwa.

Kuva uwo munsi hano i Kigali bacuze umugambi wo gukora ibishoboka byose bakaburizamo gahunda y’Ishema Party yo kuza mu gihugu, byabakundira bakica Padiri Thomas nk’uko bishe Patrick Karegeya, byakwanga bagashaka uko bamubangamira mu nzira zose zishoboka. Hano i Kigali bizwi ko n’amafaranga yarangije gutangwa, ndetse ngo hari na miliyoni zigera kuri 15 z’amanyarwanda zagenewe abafasha ba hafi ba Padiri Thomas, zikazahabwa uzafasha  FPR gusenya iryo shyaka !

Mu gihe FPR igishaka inzira zose zo kubuza Padiri Thomas Nahimana kugaruka mu Rwanda, hizwe n’inzira isanzwe ari nyabagendwa yo “gutekinika” amadosiye y’ubutabera . Gusa kubona icyaha washinja padiri Thomas Nahimana agakatirwa mu rukiko ntibyari byoroshe. Ariko kuberako mu bugizi bwa nabi FPR ikomeje kwesa imihigo nk’Indashyikirwa, yaje kunguka igitekerezo : kwica Padiri Evariste Nambaje.

II.Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje nk’icyanzu gifasha FPR kugera ku ntego.

 

(1)Padiri Evariste Nambaje yari azwi nk’“Umupadiri wizewe na Leta “, kandi ni Tom Ndahiro wamuhaye ako kabyiniriro !

(2)Bizwi ko Padiri Evariste atazuyaje gukora mu isanduku ya Diyosezi agashyira mu Cyama kugira ngo arebwe neza .

(3)Ntiyatinye gufatanya n’umujenerari w’Inkotanyi umushinga w’ubwubatsi bw’inzu y’umutamenwa muri Kigali, gusa uwo mujenerali yaje kumwigarika, ubu inzu arayirya wenyine.

(4)Bizwi ko Padiri Evariste yari afitanye amakimbirane akarishye na Mayor wa Rusizi Oscar Nzeyimana, bapfa ikibanza.

(5)Bizwi ko Padiri Evariste ariwe wakoze uko ashoboye ngo FPR igire imigabane mu mushinga wa Diyosezi wo kubaka Hoteli Malina, ahahoze Ituze, mu gihe Diyosezi yari imaze gushirirwa kubera uburiganya bwaturutse ku mufatanyabikorwa ukomoka mu gihugu cya Israheli,ngo waba yarambuye Diyosezi.

(6)Bizwi ko Padiri Evariste yishwe mu rukerera rwo ku wa 22  Gashyantare 2014, umurambo we ujya gutabwa ku muhanda mu ishyamba rya Nyungwe, aho  waje gutahurwa nyuma y’amasaha arenga 12.  Mu misa y’ishyingurwa rye, Depite Jeanne d’Arc Nyinawase yiyama abantu batabarika bari baherekeje Padiri ngo ntibabeshyere FPR ngo niyo imwishe ngo Inkiko nizo zizagaragaza uwamwishe!

III. Ni nde wishe Padiri Evariste Nambaje?

1. Tom Ndahiro araca amarenga ?

Nk’uko Depite Jeanne d’Arc Nyinawase yakabisezeranyije rubanda, taliki ya 19/3/2013 , ku isaha ya 23h30, Moniteri Tom Ndahiro, umujyanama w’akatavamunzu wa Perezida Paul Kagame, yagarutse mu kibuga, yandika mu kinyamakuru gisanzwe kivugira FPR-Inkotanyi cyitwa igihe.com inkuru ndende yahaye uyumutwe ukurikira : RTLM yasabye Kiliziya gatolika kuyifasha muri Jenoside. Yabonye abayoboke I Cyangugu 

Nk’uko dusanzwe tumuzi, Tom Ndahiro yarikunkumuye yikoza hirya n’ino, avuga ibidahuye n’umutwe w’inkuru ye, ariko aza kugwa ku ngingo yari gambiriye :  gutangira gutegurira rubanda kwakira ikinyoma kizakurikiraho.

(1) Inkuru itangira igira iti : “Abantu basoma amakuru yo kuri Internet, bazi urubuga rwitwa Leprophete. Urwo rubuga rushingiye ku rwango bakanarushimangira, rwatangijwe n’abapadiri babiri ba diyosezi Gatolika ya Cyangugu. Abo bapadiri, Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus, ni abapadiri bemewe bagikoresha umwuga wabo gukora ibinyuranye n’ibyo bitwa ko barahiriye”.

(2) Icyo FPR yifuza ko Kiliziya ifata nk’ihame : “Umuhamagaro w’abantu ba leprophete, si uwa Kiliziya Gatolika. Ni uw’abajenosideri. Ikosa ry’abayobozi ba kiliziya ni ukudafatira ibyemezo izi mpuzamugambi. Ni abanyeshuri ba Bucyana Martin, Edouard Bandetse cyangwa Rypa Bantari ? Aya ni amazina y’Impuzamugambi zikomeye mu cyahoze ari Cyangugu”.

(3) Uwo  FPR irwaye inzika kuko ibona ko ari we Nyirabayazana : “Nabyanditse kenshi ariko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene ubayobora, bigaragara ko ntacyo bimubwiye”.

(4) Ishyano FPR yifuza guhindura iturufu : “N’umupadiri Evarist Nambajewari waratinyutse kubamagana, abagizi ba nabi baherutse kumwica. Ubu Nahimana Thomas urupfu rwa Padiri Nambaje ararutwerera FPR azi neza ko nta muntu wangaga nyakwigendera nk’abemera bimwe na ba nyiri “le prophète”.

ICYITONDERWA:

Iyi ngingo ya nyuma (4)  ni ryo bango nyamukuru Tom Ndahiro yari azindukiye gutambutsa: Kwemeza rubanda(préparation de l’opinion) ko Padiri Evariste Nambaje atishwe na FPR yamukundaga bihebuje, ko ahubwo yishwe n’abagizi ba nabi kubera ko yari yaratinyutse kwamagana abapadiri babiri bashinze Leprophete, kandi Musenyeri wabo Bimenyimana akaba abashyigikiye! Ushaka kumva uko amadosiye acurwa inzirakarengane zikagezwa imbere y’inkiko, yahera aho !

Ntibyagarukiye aho!

2. Ikinyamakuru Imirasire.com cyo kiratera indi ntambwe .

Nyuma y’iminsi ibiri gusa, taliki ya 21/3/2014, ku isaha ya 13h39, Ikindi kinyamakuru cya FPR cyitwa Imirasire.com cyakomereje aho Tom Ndahiro yari yashojereje. Cyo nticyiriwe gica i Kibungo, cyahise gitanga ubutumwa bagihaye: “Abagize uruhare mu rupfu rwa Padiri Evariste Nambaje batangiye gukekwa”.

Aha ariko tubyumve neza: nk’uko FPR yabitumenyereje mu mvugo n’ingiro byayo , ukekwa n’uwakoze icyaha ni bamwe . Niyo mpapmvu izina rya Padiri Thomas Nahimana rigomba kuvugwa hakiri kare.

Dore uko ikinyamakuru Imirasire.com kibyitwaramo gishimangira bya birego  byaturutse aho Tom Ndahiro akora  :

(1)”Muri iyi minsi, urupfu rwa Padiri Nambaje Evariste, abantu bakomeje kugira byinshi baruvugaho, ariko abantu bakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’ibiyaga bigari, hari abavuga ko yaba yaragambaniwe na Padiri Nahimana Thomas uyobora le Prophete ubu wibera hanze y’igihugu akabaanagaragaza ko arwanya umutegetsi bw’u Rwanda kandi nawe akaba akomoka mu ntara y’Iburengerazuba.

(2)Hashize iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bitangaje ko Padiri Nahimana Thomas ashaka kugaruka mu Rwanda kwiyamamariza umwanya wo kuzayobora u Rwanda.

(3)Bivugwa ko Padiri Nambaje Evariste yarwanyaga cyane Le Prophete avuga ko urwo rubuga rusebya igihugu kandi akavuga ko iyobowe na Padiri Nahimana Thomas bityo ngo bituma amugambanira aramwicisha ariko uwamwishe azagaragazwa n’inzego zishinzwe umutekano cyangwa se Urukiko”.

3. Ikindi kimenyetso simusiga cy’ibihe: Ingengabitekerezo y’icyaduka yiswe “Kugarura intama zaheze mu bwone” !

Muri uku kwezi kwa kane 2014, Padiri Ubald Rugirangoga, uw’Imena mu bapadiri bafitiwe icyizere na Leta, akaba wa wundi wishe umuhutu witwa Yohani Sindayiheba w’i Mwezi  ku buryo buzwi na bose ariko hakaba nta rukiko rurabimubaza, ubu yongeye kwegura “inkoni y’ubushumba”: yiyemeje kuzenguruka mu maparuwasi atatu ngo yayobowe n’abashumba babi, bagahamisha intama mu bwone, abo kandi ni ba bapadiri b’Abahutu adakunda, bamwe ahora ashinja gukorana na Leprophete ! Amaparuwasi agomba kujya kwigishamo iryo cengezamatwara rye ni Nyamasheke-NYANZA ( yayoborwaga na Padiri Yakobo Niyibizi);  Mwezi ( yayobowe na Padiri Eugene Dusabirema), Shangi-Ntendezi(yahozemo Padiri Alexis Nshimiyimana). Abo bapadiri uko ari  batatu barimuwe mu buryo busanzwe bava muri ayo maparuwasi, ubu barakora ubutumwa ahandi. Muri buri paruwasi Padiri Ubald azajya amarayo iminsi ine yose (Ndabona bisa na “Visite Pastorale” ubundi ikorwa n’Umwepiskopi! Padiri Ubald yageze muri urwo rwego ryari ko tutabimenyeshejwe!) Nka Nyanza azaba ahari kuva taliki ya 22 kugeza ku ya 25 mata 2014. Ngo andi mataliki azatangazwa nyuma.  Ngo ikigamijwe ni  uko abo Bakirisitu “bamupfukamira bakamusaba imbabazi”, ahari bakanamusenga, bakamusingiza!

Padiri Ubald agiye gukora iki muri ariya maparuwasi  ?

 

Ntihagire ubyibeshyaho. Igishishikaje Padiri Ubald si iyogezabutumwa. Ikimujyanye nta kindi kitari ugucengeza mu Bakristu  ko bariya bapadiri babayoboye bari abashumba babi, batumye intama zihera mu bwone, kubera ingengabitekerezo ya jenoside yabokamye , ari nayo ibatera gukorana na Leprophete ! Nyuma y’umurimo wa Ubald, Leta nishinja abo “Bapadiri babi” kugira uruhare mu rupfu rwa Padiri Evariste Nambaje, ntawe uzatungurwa!

4.Dore uko biri gupangwa hano i Kigali:

Gushinja Padiri Thomas Nahimana, wibera hanze y’igihugu, icyaha cyo kwica padiri Evariste Nambaje ntibyoroshye. Ariko ashobora gushinjwa “kugambana”! Kandi ntibigoye kubona abafatanyije nawe gucura umugambi wo kwica Padiri Evariste no kuwushyira mu bikorwa. Abo nta bandi, ni ba Nyirurutwerunini basanzwe bogerwaho uburimiro : Ni Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni, ushinjwa “kumukingira ikibaba” hamwe na bariya Bapadiri batatu ngo basanzwe boherereza leprophete amakuru ! Nibahamywa icyaha n’urukiko,  Padiri Thomas Nahimana  azagira ubwoba bwo gutaha mu Rwanda muri 2017, aje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu .

Ibi kandi si igitekerezo, umugambi ugeze kure!

Umwazuro

Imyaka irenga 20 irashize, abantu banigwa nk’ intama ntibakopfore. Igihe kibaye kirekire inzirakarengane zicurirwa amadosiye  zikarimburwa n’Urukiko rwakagombye kuzirenganura. Imyaka ibaye myinshi FPR Inkotanyi ikina wa mukino w’intare ikurira umwana ikakurusha kurakara. Trop c’est trop.

Iyi “match” yo si  nk’ izisanzwe. Hari ubwo ku munsi wa rwo  umuhigi wa cyane azinduka mu rukerera uko yabimenyereye ariko akaza kwisanga ari we ubwe wahindutse umuhigo,  “ Mwinda akawa mwindwa”!

Uwishuka ni nde ? Ni uwibwira ko Padiri Evariste Nambaje, mu gitondo yishwemo, yaba yarasohotse mu rugo atavuze umuhamagaye ari na we uzi ibanga ry’uko yishwe!

Twifurije amahirwe masa “abatechniciens” b’amadosiye!

Shema Jeremie,

Umutaripfana w’ Ishema Party, i Kigali. 

Source: Leprophete.fr le 26 Mars 2014.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s