Banyarwanda nkunda, nshuti basomyi,
ubushize mu Umwihariko wa Revolisiyo twarebeye hamwe uburyo umuntu umwe n’agatsiko ke gatoya babasha gukandamiza miliyoni 11. Twabonye ko agatsiko gatoya kaba gashyize hamwe kandi kazi icyo gashaka. Abaturage miliyoni 11 bo baba batatanye maze bikorohereza agatsiko kugenda karoba umwe umwe nk’uko 11.000.000= 1+1+1+1+…..
Uyu munsi mu mutwe wa 2 w’Umwihariko wa Revolisiyo turarebera hamwe uburyo leadership ( ubuyobozi) ari ngombwa cyane kugira ngo abaturage bakanguke. Nimwongere mwitegereze iyi foto hasi aha. Murabona ko umunyagitugu arimo atuka abaturage nyamara bo ntibabona ko bashatse bava ku rubaho maze ikibazo kigakemuka. Kuki batabikora? Ni uko habura uwabarya akara.
UMUTWE WA 2 : Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA KAGAME YANANIWE KWEGERANYA ABANYARWANDA NGO BASEZERERE AGATSIKO ?
Martin LUTHER KING yafashije abirabura bo muri USA kwisuganya basezerera politiki y’ivangura bakorerwaga! Abanyarwanda nitwige kwita kuba Leaders bacu, tubafashe kuzadufasha !
Ko Urwanda rwagushije ishyano ryo kuba ruyoborwa n’abantu b’abicanyi ruharwa mu by’ukuri bari bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ntawe utabibona kandi nta we bitababaza, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga (Mandats d’arrêt)! Igikomeje kuba urujijo ni ukubona mu banyapolitiki bagaragara ari bake cyane bagerageza gufasha Abanyarwanda kwisuganya ngo duce ingoyi ituziritse, dusezerere bidasubirwaho agatsiko k’uyu munyagitugu Paul KAGAME kadufasheho ingwate! Kuki abanyapolitiki bagerageje kugira icyo bakora badatera kabiri badasubiranyemo! Biterwa n’iki ?
IBANGA RYA 4 : Intwaro za kirimbuzi si ngombwa
N’ubwo umunyagitugu n’agatsiko ke bagaragaza ko bafite imbaraga zidasanzwe ; buriya guhirika ingoma ye ntibisaba gufata intwaro za kirimbuzi, dore ko abaturage badashobora kurusha Paul KAGAME gutunga nyinshi !
Abantu benshi tuganira, dutekereza amaherezo y’ingoma y’umunyagitugu Kagame bagira batya bakagusha ku ntambara. Bati ni ngombwa guhaguruka tukamurwanya mu buryo bwa gisirikari, nta yindi nzira ishoboka, ubwo imbunda ari zo yubakiyeho ubutegetsi bwe, ni nazo zikwiye kubumukuraho. Igitekerezo cyabo singisuzugura. Gusa rero iyo witegereje akarere k’Ibiyaga Bigari, kugira ngo hagire umutwe ufata gahunda yo gutangiza intambara kugera ubwo uzahirika Kagame si ibya none. FDLR imaze imyaka hafi 20 mu mashyamba ntacyo yashoboye kugeraho uretse guhora yitabara gusa! Ndetse njye nsanga uwateza intambara yaba ahaye Kagame amahirwe yo kongera kumara indi myaka itari mike ku butegetsi kuko yaba abonye icyo akora hagati aho : kongera kumena amaraso y’Abanyarwanda ku mu mugaragaro, yitwaje ko ari mu ntambara.
Intambara tuzi umuntu yakwita classique, iyi yo kurunda ingabo n’intwaro, ukabona igihugu duhana imbibi uhagurukiramo (Base arrière) ugatera Urwanda, ntishoboka muri iki gihe, yenda izashoboka nko mu myaka 20 iri imbere. Ibyo kandi Kagame arabizi neza ! Twita igihe turota ibidafite akamaro mu gihe hari indi zira ya bugufi (plus efficace), ihendutse kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.
IBANGA RYA 5 : Uko ingoma y’igitugu ihirima
Guhirika ingoma y’umunyagitugu wigize nk’intare ntibisaba gufata intwaro no kumurwanya. Ikimukoraho bwangu kandi mu buryo budasubirwaho ni ukumwambura imbaraga abaturage bamutiza akaba ari nazo akoresha abica urw’agashinyaguro!
Twabonye ko nta yandi maboko umunyagitugu agira uretse ay’abaturage : ni bamwe muri twe akoresha kugira ngo abohe abandi. Arandengaya nkamwihorera, yahohotera abandi nkituramira. Anyambura inzu yanjye nkamugerekeraho n’isambu yanjye, yamfatira umugore ku ngufu nkamutegeza n’umukobwa wanjye kugira ngo ndebe ko bwacya kabiri…muri make abaturage bahindurwa ABACAKARA kubera ko bemera kubigiramo uruhare!
Nyamara abaturage bafashe icyemezo cyo kwanga kongera gukorera umunyagitugu ubamereye nabi, bakanga kongera kwitabira gahunda ze ; bagize batya bagahagarika akazi kose iminsi 10 gusa (amashuri, amasoko, akazi ko mu biro….), bwa bukaka bw’umunyagitugu bayoberwa iyo burigitiye, za ngufu yiratanaga zayoyoka. None se za ndege ze z’intambara zahaguruka zikajya kurasa ingo z’abaturage batanamututse? Imbunda zajya mu ngo zose kurasa abantu batari no mu myigaragambyo ? Gusa rero kugira ngo abaturage bashobore kwemera ko iyo nzira ishoboka hagomba Abaleaders babitangira, bakabasobanurira igikwiye gukorwa n’inzira byanyuramo, bakababa hafi . Abafite amashyaka ya “opozisiyo” niko kazi kabo!
Ikibazo : Kuki abagize amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame bahora bacikamo ibice aho kwishyira hamwe ngo bafashe Abanyarwanda kwisuganya ?
Kuba aya mashyaka yitwa aya “opozisiyo” ahora acikamo ibice si uko abayobozi bayo ari ko baba babyifuza, yewe si n’uko Kagame aba yabahaye ruswa. Hari impamvu ebyiri zikomeye zituma aya mashyaka adafata ngo yibyaremo ingufu zihagije zahindura ibintu.
IBANGA RYA 6 : Kuba umuLEADER si ibya bose
Burya abantu bose ntibashobora kuba abanyapolitiki bo mu rwego rw’aba Leader ngo bishoboke ! Impamvu ni uko kuba umu Leader ari impano bose batahawe. Urugero: twese twikundira indirimbo nziza icurangitse neza ; nyamara twese siko twashobora kuyiririmba n’ubwo twaba tubyifuza karijana! Tuvugeko yewe dushoboye gukora imyitozo, tukinjira mu itorero, tukabasha kuyiririmba neza! Nyamara ntibivuze ko dushobora no kuyihimba! Guhimba indirimbo nziza igakundwa n’abantu ni impano yahawe umuhanzi! Benshi twaririmba ariko guhanga ni urundi rwego. Aba Leader ba politiki bagomba kugira iyo mpano imeze nk’iy’abahanzi. Ni nayo mpamvu badakunze kuba benshi!
Igitera ingorane muri politiki ireba Urwanda, ni uko Abanyarwanda bakomeje kwibeshya ko buri wese, ubishatse wese, n’iyo yaba nta n’aho yanabyize, ashobora kuba umu Leader, agahimba ishyaka, rikagira icyo rigeraho ! Oya ibyo ni ukwibeshya, …. ni yo mpamvu amashyaka ya “opozisiyo”, yaba ayo mu gihugu, yaba akorera mu buhungiro, ntacyo arageraho, imyaka ikaba ibaye 20 !
Ikindi Abanyarwanda babuze ni uko batazi gushishoza ngo nibabona muribo havutse umuntu ushobora kuba umu Leader, bamuhe agaciro akwiye, bamwiteho, bamufashe, bamwubahirize, bamurengere!
Umu Leader muri politiki ni muntu ki ?
Si wawundi wirirwa yivuga ibigwi cyangwa yifotoza mu binyamakuru kandi ntacyo akora ngo kigaragare! Umuleader ni umuntu ufite iyo mpano nko mu maraso, uyu uvuga abandi bagatega amatwi kandi bakaryoherwa, kuburyo yababwira ati “nimujye imbere tugende” bakamwumvira! Bene abo nibo dukomeje kubura, abake dufite tukabapfukirana! Ntibajya babura burundu, baba bahari. Dukwiye kubishakamo, tukabashyira imbere, tukabaha ibyo bakeneye (inkunga), nibo bazadufasha gusezerera ingoma y’igitugu ya Paul Kagame n’abicanyi be!
Gusa rero politiki ni ikintu umuntu adakora wenyine n’iyo yaba afite impano y’akataraboneka.
IBANGA RYA 7 : Umuleader akenera ikipe
Kugira ngo umuleader agire icyo ageraho akenera Ikipe y’abantu hagati ya 6 n’ 8, bumvikana batagambanirana, mbese umubare ungana n’uw’abagize ka gatsiko umunyagitugu akenera ! Iyo kipe niyo ibyara imbaraga nyabuzima ziyobora abaturage, zigahangana n’ingufu ntindi umunyagitugu akoresha yangiza ibintu. Kubona abantu 6-8, bameze batyo ntibyoroshye!!!! Babonetse bakishyira hamwe, iby’ingoma y’inkoramaraso ya Paul Kagame byaba birangiye!
Ikipe ya politiki ikorwa ite?
Ni nk’ikipe y’umupira w’amaguru. Kurundanya abantu 11 ukabashyira mu kibuga ntibihagije ! Hagomba umutoza (Leader), maze agafasha abakinnyi gukora imyitozo ! Uko bagenda bamenyana, barushaho gutahura ubushobozi bwa buri wese : bati “wowe wakina mu izamu kurusha abandi, uriya yakina neza mu ba kabiri, uriya yajya atsinda ibitego”…..bityo bityo buri wese agashyirwa mu mwanya akwiye kandi ufasha Ikipe gutsinda ibitego!
Isima (Principe) ituma ikipe ifata ni iyihe ?
IBANGA RYA 8 : Igituma ikipe ikomera
Hari uburyo bubiri : Agatsiko ka Paul Kagame gafata cyangwa se gakomera kubera iterabwoba abashyiraho. Bazi neza ko uwaca ku ruhande akagambana, ahita akubitwa inyundo. Ubwo bwoba butuma Agatsiko kagira ubumwe buzaramba igihe cyose Paul Kagame azaba agifite ubushobozi bwo kubashyiraho iterabwoba rye! Ntawe uzava muri kariya gatsiko ngo abure kwicwa kuko aba azi amabanga menshi ! N’iyo yahungira mu mahanga, bamusangayo bakamutsindayo! Coloneli Patrick Karegeya bamutsinze muri Africa y’epfo,jenerali Nyamwasa bamaze kumuhusha kenshi,…
Uburyo bwa kabiri bwo gukora ikipe igafata ni ugushaka abantu bashobora kugirana ubucuti bukomeye … Icy’ingenzi ni uko baba abantu bashobora kumenyana, bakagirana icyizere kibyara ubucuti ubu budashobora kugambanirana. Ikipe yubakiye ku bucuti iragora kuyirema ariko iyo ibayeho iraramba kandi igakora byiza kurusha iyubakiye ku iterabwoba, kuko abayirimo banezezwa n’ibyo bakora. Niyo mpamvu bakorera rubanda babyishimiye!
Ngicyo ikibuze mu mashyaka ya opozisiyo nyarwanda! Nta shyaka na rimwe ririho muri iki gihe rifite umuleader ugaragara n’ikipe ifatika yamufasha kuyobora Abanyarwanda mu nzira y’impinduramitegekere igamije kubungabunga ubwigenge bw’igihugu n’ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu ku giti cye ! N’amashyaka agerageje kwisuganya usanga ari nk’udukipe twa Nyumbakumi cyangwa tw’Akagal ! Umunyagitugu Paul Kagame ntabwo azakurwaho n’ikipe ya Segiteri…azakurwaho n’ikipe y’aba“profesiyoneri” ! Ariko akaga karushijeho kuntera impungenge ni uko iyo habonetse umuleader, aho kumushyigikira ngo tumuhe ibyo akeneye, akore ikipe itunganye yazadutabara twese, turamutererana, cyangwa tukamurwanya! Iyo ngeso isa no kwikora mu nda niyo izatuma Abanyarwanda bahera ku kiziriko cy’umunyagitugu Paul Kagame, abo yashyize mu gihome bapfire ku ngoyi, abagiye ishyanga bagwe ku gasi…
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nitudahindura imyumvire, turaheze….!
Biracyaza…
Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:
ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.