Nyamara Umunyarwanda yaciye umugani ngo iyihuse ibyara ibihumye! Gusa icyo nkundira amateka ni uko amenya guhemba buri wese akurikije ibyo yakoze ndetse rimwe na rimwe akamugerekeraho ...NDLR.
Kagame yavuze ko azafata icyemezo nyuma y’ikinamico ya referendum! Ariko birashoboka cyane ko byose bigenze uko babiteganya, Kagame azakomeza kujijisha kugeza icyumweru kimwe mbere y’amatora yo muri 2017. Aha rero umuntu yakwibaza ati “none barirukanswa n’iki?
Igisubizo nta handi kiri uretse politique yo mu karere.
Kagame ntabwo ashaka kuza ari inyongera mu myitwarire anti-democratique ya bamwe mu bakuru b’ibihugu bo mu karere kuko yasanga isura mbi ijyana n’iyo myitwarire yararangije kumudoderwa bityo bikaba byamugora kuyivanaho.
Ku ruhande rumwe Kagame yakoze uko ashoboye kugirango arokokore isura ye imbere y’ibibera mu Burundi. Ni byo bya bindi bya “ Hey look at me, I’m different…Nkurunziza ntabwo akunzwe n’abaturage naho njyewe ni bo bansaba kugumaho”.
Ariko nyamara ushyize izindi details ku ruhande indorerezi z’amatora mu Burundi si byo zabonye kandi abaturage batoye mu mucyo nta gahato ugereranyije n’uumuhango witirirwa amatora ukorwa mu Rwanda.
Ubu igisigaye ni ugutera rwaserera mu Burundi bakora uko bashoboye buri munsi hakaboneka umurambo wo kwerekana muri Media ngo “byaciste naho twebwe umutekano ni wose”, n’ubwo bashimuta abatavuga rumwe na bo rwihishwa bikanga bikamenyekana.
Ku rundi ruhande hari igihugu cya Congo (RDC). Uko bizagenda muri Congo magingo aya nta we ubifitiye gihamya FPR irimo. Ikigaragara ni uko bishobora ku defavolisant FPR haba mu karere cyangwa mu mahanga. Ikindi kandi nta gushidikanya mu mezi ari imbere ibya RDC bizatangira gushyuha. Aho rero ni ho FPR yagize iti ‘ibyo byose bigomba kuza twe ibyacu tubigeze kure kuko nibwo byatworohera ku gerageza kurokora isura”, wenda na ho babona uko bakora za parallismes bishyira.
Ntabwo ari ku busa iyo kinamico ya referendum ikorwa mu minsi mike mbere y’iminsi mikuru aho bishoboka ko benshi barangariye mu bindi kandi bigakorwa mbere yuko umwaka urangira ngo bagerageze gufata distance n’ibizaba mu mwaka wa 2016.
Igisigaye ni ukureba niba izo maneuvres zikozwe hutihuti nta gutekereza bacungana n’ibihe abandi barangaye, zizatanga results bifuza.
-
Ese credibility ifite ngufu ki muri ayo macenga yose?
-
Ese kwitanguranwa biruta kuba barategereje gukina ku munota wa nyuma?
Kagame yatumenyereje ko akora ibyo ashaste ubundi agasigara ahangana na consequences. Byose bizaterwa n’uburemere bw’izo consequences haba kubanyarwanda, haba ku baturanyi, haba ku banyamahanga, haba kuri FPR ubwayo, haba mbere ya 2017 cyangwa nyuma se na yayo.
Kasinge C. Nadine
burya koko uwo lmana yakuyeho amaboko abura nubwenge! ndabona ukuguhubuka no kwirukansa ibintu kagame bizamukoraho! iyo areka akazakoresha bwaburiganyabwe .
LikeLike