“Mfite igitekerezo cyo gukura abahutu mu ipfunwe”- Dr NDAGIJIMANA Innocent Justice

Mu nyandiko ye, Dr Ndagijimana aravuga ku gitekerezo cyo gukura abahutu mu ipfunwe. Aravuga uburyo yaganiriye na Dr Himbara David, wamushimiye icyo gitekerezo. Kuri Dr NDAGIJIMANA, ” Intambwe ya mbere mu kunga abanyarwanda, ni ukwemera amoko twisanzemo, noneho tukagera ku rwego nta wiyumvamo ipfunwe ryo kwitwa umuhutu cyangwa umututsi”.

#NdiUmuhutukandiNdibuka Naganiye N’Umututsi David Himbara

Dr. David Himbara tumuzi nk’unyarwanda w’umututsi wakoze mu biro bya Perezida Paul Kagame nyuma akagana iy’ubuhungiro bamaze kutumvikana mu mikorere, nk’uko Himbara yagiye abyandika. Mwambaza muti “wa Muhutu we wiyemeje kuva mu ipfunwe ryo kwitwa umuhutu, waganiraga iki n’uwo mututsi”? Himbara namumenye mu myaka ishize yandika ibintu bijyanye n’ u Rwanda cyane yibanda ku buryo umukuru w’igihugu asesagura umutungo w’igihugu mu ngendo zidashira ndetse n’uburyo mu Rwanda bakora imibare-micurano mu kugaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka. Njye na Himbara twasanze n’ubwo twese dufite amateka atandukanye, ariko twese turi abanyarwanda kandi twifuriza ineza u Rwanda! Ikindi, umuryango wa Himbara na we ubwe bahunze u Rwanda inshuro esheshatu mu gihe njye naruhunze inshuro ebyiri!

Uhereye iburyo: Dr. David Himbara, H.E President Paul Kagame , Dr. Clet Niyikiza and Dr. Jean Damascéne Ntawukuriryayo

Kuri iyi foto yo hejuru murabonaho abatutsi babiri iburyo n’abahutu babiri ibumoso. Urestse iby’ amoko aba bagabo bakuze ubutegetsi bubabwira cyangwa iwabo mu rugo bababwira (n’ubwo ntabihamya) muribonera, namwe yuko ari nta tandukaniro rigaragara riri hagati yabo! Gusa Himbara na Kagame tubazi nk’abatutsi mu gihe Niyikiza na Ntawukuriryayo tubazi nk’abahutu!

nshi

Dr. Innocent Ndagijimana Justice (Hutu) ibumoso Dr. David Himbara (Tutsi) iburyo.

Himbara yishimiye igitekerezo nafashe cyo gukura abahutu mu ipfunwe bamazemo imyaka myinshi. Mu biganiro byacu, Himbara yavuze ati, “Ese burya nawe uri Umuhutu? Nonese ko mbona amazuru tuyanganya (Twarasetse imbavu zirashya)? Namwe murebye murabona ko Himbara nanjye tunganya amazuru! Ikindi ngo bareba mu bututsi n’ubuhutu ni uburerebure. Himbara afite 6’2 feet (1.8 m) njye nkagira 6’3 feet ! Murabona njye n’uyu muvandimwe nita mukuru wanjye dutandukaniye he koko?

Mwambaza muti “kuki noneho wemeye ubuhutu kandi tubona nta tandukaniro hagati yawe n’umututsi Himbara?” Intambwe ya mbere mu kunga abanyarwanda ni ukwemera amoko twisanzemo noneho tukagera ku rwego nta wiyumvamo ipfunwe ryo kwitwa umuhutu cyangwa umututsi! Amoko yacu ni myth (amayobera) ntabwo ari biological! Tuzagera igihe amoko aba amateka igihe ntawe uzaba yibonamo ipfunwe cyangwa hari ubutegetsi budushyiramo ipfunwe rishingiye ku moko.

Abarundi bo barakataje mugu huza amoko kuko bo batigeze bashaka gushyiranaho ipfunwe cyane uhereye mu gihe biyemezaga gusangira ubutegetsi. Himbara yambwiye ibyo yiboneye ubwo yajyaga i Burundi aho yumvaga umututsi ashyenga n’umuhutu ati , “Mwa bahutu mwe mwabaye mute ko ubutegetsi bubananiye!” Umuhutu na we ati, “Wa mututsi we ubutegetsi mwabumaranye imyaka myinshi ariko nta byinshi mwagezeho ceceka!” Nta mujinya cyangwa se urwango rwabarangaga ahubwo bose barasekaga! Ibaze uvuze ibintu nk’ibi mu Rwanda!

Nibuka mpura na Madame Maggie Baransaritse kuri Duke University ndangiza Masters muri 2013. Yari kumwe n’Intumwa ya rubanda (member of parliament) bashyenze iby’amoko kuko bavaga mu moko atandukanye numva birandenze kuko iwacu amoko avugwa gusa mu kwibuka! Naribajije nti ese aba bageze mu kwibuka ko batangiye kuvuga iby’amoko? Nasanze bo nta pfunwe mu kuvuga amoko yabo kandi niho nifuza ko abanyarwanda tuzagera!

Dr NDAGIJIMANA Innocent Justice

https://medium.com/@innojustice


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.

Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.
Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s