Dukomeje kuganira ku mateka y’ikibazo kiga – nduga. Coup d’état yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ni igice gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Ese yari ngombwa?
Dukomeje kuganira ku mateka y’ikibazo kiga – nduga. Coup d’état yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ni igice gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Ese yari ngombwa?
Bwana Gahunde, unyemerere ngusabe kugeza iki gitekerezo cyanjye ku bandi basangirangendo muhuriye mu kiganiro ndetse n’abagerageza kubumva.
Icya mbere ngusaba ni ukuzadusomera – niba bishoboka- ya rapport parlementaire yo muri 1968 kuko bizatuma twumva neza aho ukuri guherereye twumve kandi tunamenye niba ibyo ivuga bifite ishingiro. Niba mutayifite nabarangira munyarugerero FXavier. icya kabiri Mzee Sebatware ndamwubaha ariko hari isesengura akora aca ukabona ashaka kuyobwa rubanda kandi nkana. Iyo avuga ngo Kayibanda yavanze igisirikare n’igipolisi hanyuma habura abapolisi bo guhosha imvururu none se kuba babambitse imyenda ya gisirikare byahitaga bibambura ubuhanga bwa gipolisi. Navuge ko uyobora abo basirikare nta bushake na buke yari afite bwo kubihosha. Na none ati imvururu z’i gitarama n’iz’i Kibungo hari abasirikare bagerageje kuzihosha parti irababuza. Ese izo mu mashuri kuki abo basirikare batagiye kuzihosha ngo na bo turebe ko bababuza. Ibyo ni ugufata des cas isolés ukaba ari zo ushingiraho. Byaba byiza kandi mubonye undi munyapolitiki w’induga usheshe akanguhe akajya aba ari uwe uvuguruzanya na Sebatware kuko yiyarira urubuga akabeshya ubundi akajijisha. Muzamwibutse ko yibwiriye Gaspard Musabyimana mu kiganiro ko coup d’état iraye iri bube yahuriye na Habyalimana na Kagenza mu gakenke, Kagenza avuga ko Kayibanda amwohereje muri ambassade i Kampala Habyalimana ati ntuzajyayo kuko yari avuye gupanga coup d’état. Ikindi nabasaba ni ukuzashaka inyandiko ya Bagaragaza ivuga iby’ihindura ry’itegeko nshinga kuko nayo yabaha umucyo.
Mu gusoza mujye mukora verfication y’ibyo abatumirwa banyu bavuga. Coup d’état ntiyabaye muri week end yabaye jeudi (05 juillet 1973) ku ngoma ya Kayibanda ba maneko bayoborwaga na Minadef donc na Habyalimana. Kicaro rero ibyo avuga si byo.
Mbaye mbashimiye
LikeLike