Category Archives: ISHEMA Party

Umwihariko wa Revolisiyo: Ni iki gituma Agatsiko-Sajya Kabasha Kunesha Miliyoni 11 z’Abanyarwanda?

people power

Itegereze iyi foto: ibaze aba baturage baramutse bavuye kuri uru rubaho, uriya ubabwira ijambo byamugendekera bite? Ni koko burya umunyagitugu akoresha imbaraga z’abaturage mu kubakandamiza. Abaturage baramutse babimenye bagafata icyemezo, umunyagitugu yarara ahirimye mu manga.

Banyarwanda banyarwandakazi namwe nshuti,

twifuje kongera kubagezaho ingingo zikubiye mu butumwa bw’umwihariko wa revolisiyo. Ni amasomo yerekana uko rubanda ikwiye kwitwara mu gihe u munyagitugu akomeje kwikanyiza, kwizirika ku butegetsi, gusuzugura ataretse no gukenesha abenegihugu no kubagira abagererwa mu gihugu cyabo. Iki ni igice cya mbere, ibindi bizakomerezaho.

Muryoherwe.

 

Abantu benshi bakunze kwibaza uburyo bishoboka ko umunyapolitiki umwe gusa nka Paul Kagame ayobora ku gitugu Abanyarwanda miliyoni 11, imyaka irenga 20 igashira, abaturage batamukunda, bakabura imbaraga zo kumukuraho.

Igisubizo :

Ndabanza gusobanura ko politiki bitavuga amanyanga, kwiba, kubeshya no kwica abaturage nk’uko abanyapolitiki babi twakunze kubona iwacu batumye tugumana isura mbi y’uwo murimo utoroshye. Umwuga wa politiki ni umwuga mwiza cyane, ndetse uruta indi yose kuko abawukora neza bashinzwe kwita ku buzima bw’abenegihugu kugira ngo babeho mu mahoro n’umutekano kandi babone uko bakora indi mirimo yo kwiteza imbere mu by’ubukungu no mw’ iyobokamana. Iyo umwuga wa politiki tuwuhariye ibisambo n’abambuzi, twese bitugiraho ingaruka mbi, tugahora mu ntambara z’urudaca, mu mwiryane…mbese nk’uko bimeze ubu mu Rwanda. Kiliziya gatolika yo yashyizeho n’umutagatifu ushinzwe kuvuganira abanyapolitiki mw’ijuru, ni umwongereza witwa Thomas More. Birumvikana rero ko uwo murimo wemewe n’abo mu ijuru atari umwihariko w’abicanyi, abanyakinyoma n’ingegera z’ubwoko bwose.

Ni gute umuntu umwe nka Paul Kagame ashobora gushyira abantu miliyoni 11 ku ngoyi ?

Birashoboka rwose. Ibanga rye ni uko afata ingufu z’abaturage ubwabo (miliyoni 11), akaba arizo ababohesha! Burya rero icyo Paul Kagame adushoboza ni uko yabashije kurema agatsiko k’abantu bake cyane batarenze 8,(umunani ujya inama uruta ijana rirasana !), abo bakaba ari abantu bamwumvira 100%, badashobora kumugambanira. Si ngombwa ko abo bantu baba abanyamicomyiza, ndetse ahubwo tuzi ko bashobora kuba ari n’abicanyi kabuhariwe! Bariya 8, rero nibo bamufasha gushyira ku ngoyi abandi bantu nka 80, bikundira iraha no gutunga ibyamirenge, ubundi bakiyemeza kugaraguza abaturage agati no kubica urubozo nk’uko Umutware mukuru abyifuza. Abo 80 nabo barakugendera bagaterera abandi 800 ku kiziriko, bakabuvumvisha ko bagomba gukorera Icyama byanze bikunze. Abo 800 iyo bamanutse nabo baragenda bakaboha abandi ibihumbi 8 (Inzego z’ibanze !); abo nabo bakakugendera bakifatira miliyoni umunani, ntizishobora kwinyagambura!

Wajya kureba ugasanga igitugu cya Paul Kagame kirangeraho jye w’umuturage rwimbyi, kikansanga aho nituriye mu ishyamba, kandi uwo Paul Kagame ntaramuca n’iryera ! Igitangaje ni uko iyo mfunguye amaso, nsanga no mu muryango wanjye bwite harimo bene abo abantu bakorera “Umulyango”(w’Abanyarwanda!!!!!), bampoza ku nkeke ko ngomba kuyoboka uwo munyagitugu ubeshejweho no kuncuza utwo nkoreye niyushye akuya, akazashirwa ari uko anyambuye ubuzima !

IBANGA RYA 1: Umunani ujya inama uruta ijana rirasana

Ibanga rya mbere dukwiye kumva ni irihe ? Ni uko ubutegetsi bw’igitugu buba rwose bwubakiye kuri kariya gatsiko k’abantu 6 cg 8 banywanye, batagambanirana. Baramutse basubiranyemo, iby’ingoma y’igitugu byaba birangiye.

IBANGA RYA 2: Agatsiko gahabwa ingufu n’uko abaturage bakumvira

Ibanga rya kabiri ni uko ingoma y’igitugu nta zindi ngufu igira uretse izo ihabwa n’abaturage bayumvira. Umunsi umwe, abaturage bagize bati “ntitugishaka kukumvira”, agatsiko kakwira imishwaro, abaturage bakibohoza !

None se kuki abaturage bamaze kubona ko bakandamijwe batinyagambura ngo birukane ingoma y’igitugu ?

Burya rero ntawavukiye kuba umucakara ubuzima bwe bwose ! Niba abaturage bari ku ngoyi nk’abo mu Rwanda muri iki gihe badahaguruka ngo bahangane n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame, ni uko yenda  batabifitiye imbaraga zihagije, ziruta iz’agatsiko.

IBANGA RYA 3 : Agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?

Ibanga rya gatatu rigomba kumvikana aha ni iri : 8>11 000 000 ? Ni ukuvuga ngo “Ese agatsiko k’abantu umunani karusha imbaraga abantu miliyoni 11 ?” Igisubizo ni YEGO.

Kubera iki ? Buriya rero agatsiko k’abantu umunani karusha abaturage miliyoni 11 ingufu kuko ko kaba kashyize hamwe imbaraga zako (équipe ou bande organisée). Iyo kagabye igitero ku baturage, kirinda gutera benshi icyarimwe, ahubwo ingufu z’abantu umunani zigatera umuturage umwe umwe. Ku mpamvu y’uko ziriya miliyoni 11 nta bumwe zifitanye (11.000. 0000=1+1+1+1+1+1+1…. ; masse non organisée), ingufu zabo ziba zitatanye ntizibashe gukanga kariya gatsiko no kugashyigura mu birindiro byako!

Uwabyumva neza ni Umunyarwanda waba warigeze kugira akaga ko kubona abasoda nka 6 ba FPR bazindutse iwe n’imbunda zabo, mu cya kare nko mu masaa kumi za mu gitondo, bakagukinguza bagutuka ngo “kingura iki gihugu cyawe cy’inzu wa mujinga we”! Abana bagakangukira hejuru umutima udiha, nawe ugakingura urugi uhinda imishyitsi ! Mbega ukuntu wumva uri wenyine kuri iyi si, ukabone neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by’abo bicanyi, ko bashobora kugukoresha icyo bashatse kandi isi igakomeza ikazenguruka, ntihagire ubaza ibyawe! Ibyo kandi biba ku Banyarwanda batagira ingano, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka….

Nyamara twese tuzi neza ko atariko igihugu cyakagombye kuyoborwa, hari ukundi byagenda.

Ubutaha tuzarebera hamwe ikibura ngo abantu bagere ku bumwe bwabafasha guhangana na Paul Kagame n’agatsiko ke.

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Formule « Demokarasi y’impanga » niyo izagarura Abanyarwanda icyizere cyo kubana mu mahoro.

ishema-congres-menDemokarasi y’impanga tuyumve dute?

1. Tuzi neza ko Demokarasi bivuga ubwisanzure bwa rubanda, mu kwigenera politiki iyobora igihugu no mu kwihitiramo abategetsi bayishyira mu bikorwa. Ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi bugaragazwa n’uko bufasha abenegihugu kubana mu bworoherane, uburenganzira bwa buri wese bukamenyekana kandi bukubahirizwa, hagira abashyamirana bagakiranurwa mu butabera, bityo mu gihugu hakabaho ituze n’umudendezo.

2. Iyo witegereje uko Abahutu n’Abatutsi bamaze imyaka itari mike baryana bapfa ubutegetsi, ntiwabura gutekereza kuri ya nkuru ya Bibiliya ivuga iby’abavandimwe « Gahini na Abeli ». Gahini abajijwe iby’umuvandimwe we yari amaze kwivugana yarihanukiriye asubiza Imana ati « ni nde wangize umurinzi wa murumuna wanjye ? ». Iyi myaka dusize inyuma Abanyarwanda natwe twaranzwe no kubana nk’abatagira icyo bapfana. Iyo gatebegatoki ya Gahini na Abeli Abanyarwanda bamaze kuyirambirwa. Barashaka kubaho nk’abavandimwe beza, kubana nk’impanga nyakuri (vrais jumeaux) nibyo byatanga amahoro.

3. Iyo witegereje impanga mu nda ya nyina ndetse na nyuma y’ukuvuka kwazo hari byinshi wazigiraho. Iyo impanga zikiri mu nda, kugira ngo zibeho ZIGOMBA KWEMERA gusangira amaraso ya nyina nta gucurana. Kubera ko inzu (nyababyeyi) ziba zituyemo atari nini cyane, ziremera zikikunjakunja, byaba ngombwa zigasa n’izihoberanye amanywa n’ijoro, amezi icyenda agashira, zikavuka. Mu mikurire y’impanga bigaragara ko hari byinshi cyane bizihuje: gusa ku isura, gukunda bimwe, gusaranganya twinshi, gukundirana…!

4. Abahutu n’Abatutsi b’i Rwanda babishaka batabishaka, ibibahuza ni byo byinshi cyane kurusha ibibatanya, ntabwo imibereho yabo itandukanye n’iy’impanga. Kugira ngo bakomeze kubaho batarimburana, hari ibintu by’ingenzi cyane bagomba kumvikanaho byanze bikunze :

(1)Gutegura IHURIRO karahabutaka rivugirwamo ukuri, nta buhendanyi, rikitabirwa n’Abanyarwanda b’amoko yose (Abatutsi, Abatwa, Abahutu, abahawe ubwenegihugu), abatuye mu gihugu n’ababa hanze y’ u Rwanda, baturutse mu nzego zose z’ubuzima bw’abenegihugu.

(2)Gusinya amasezerano yo guca burundu inzira y’imirwano isesa amaraso igamije gufata ubutegetsi.

(3)Kunvikana ku mahame ya DEMOKARASI y’UMWIMERERE yabafasha gushyiraho ubutegetsi buri bwoko bwibonamo.

5. Demokarasi y’impanga yakubakirwa ku yahe mahame?

Demokarasi y’Impanga izaba yubakiye kuri aya mahame ane y’ingenzi:

(1). Imyaka 25 yo kwimenyereza (une génération).

Ubaze uhereye ku italiki ya 1 Ukwakira 1990, wasanga u Rwanda rugiye kumara imyaka 25 mu ntambara z’urudaca, ari izabereye mu gihugu imbere ari n’izateye itabi Akarere k’Ibiyaga bigari.
Ntawe utabona ko gukemura ibibazo byose twatewe n’izo ntambara bizatwara igihe kinini kirenze kure icyo tumaze mu ntambara. Mu rwego rwo komora ibikomere no gukira iyo ndwara y’irondakoko, hakenerwa imyaka nka 25 yo kunywa UMUTI. Muri make « Formule » yakoreshwa mu gihe cy’imyaka 25.

(2). Ihame ry’uko rubanda igomba “kwitorera abategetsi” mu bwisanzure ryakwimakazwa.

Demokarasi y’Impanga ishobora kwinjizwa mu matora, bityo abaturage bakitorera abo bashatse ariko batirengagije no gutera intambwe mu gukemura ikibazo cy’irondakoko. Dore uko byakorwa:

Ku myanya y’ingenzi itorerwa na rubanda, kuva mu rwego rw’igihugu kugera mu rwego rw’Akarere(District-Commune), ni ukuvuga:

*Perezidansi ya Repubulika
*Inteko Nshingamategeko
*Ubuyobozi bw’Uturere

Nta mukandida uziyamamaza ari umwe. Iteka hazajya hiyamamaza babiri babiri(DUO), umuhutu n’umututsi cyangwa umututsi n’umuhutu. Ni ukuvuga ko mu gihe Ishyaka rya politiki ryamamaza abakandida baryo rigomba kubanza kubaka iyo DUO. Mu gihe iyo DUO itowe, umwe yaba umuyobozi (tête de liste), undi akamwungiriza.

Dore ingero:

-Umwe yaba Perezida wa Repubulika undi akamubera Visi-Perezida;
-Bombi bakwinjira mu ntekonshingamategeko;
-Umwe yaba Mayor undi akaba Visi-Mayor wa mbere…

Ku bakandida batari mu mashyaka ya politiki, umukandida w’Umuhutu yajya yishakira umututsi bafatanya, nabo bakarema iyo DUO. Umukandida w’Umututsi akirambagiriza umuhutu bafatanya.

Biragaragara neza ko kugira ngo bashobore kugera ku ntsinzi, bisaba ko abakandida bafatanyije DUO, bakomeza kujya inama no gufatanya muri byinshi, haba mu gutegura umushinga w’ibyiza bashaka gukorera Abanyarwanda (“projet de société”), mu matora, ndetse n’igihe bageze mu buyobozi!

ICYITONDERWA no 1:

Kugira ngo iyi Demokarasi y’impanga ishobore kwera imbuto zunga Abanyarwanda, bizaba ngombwa ko Itegekonshinga n’andi mategeko ashimangira ubumwe n’ubufatanye muri iri tsinda(DUO), akigizayo ishyari n’ukwiganzurana hagati y’abagize itsinda(DUO). Bikagenwa ku buryo abagize DUO yiyamamarije hamwe “basangira gupfa no gukira”. Ni ukuvuga ngo niba bigaragaye ko Perezida ananiwe akazi ke, bikaba ngombwa ko asezererwa, na Visi-Perezida we bagomba kujyana; Mayor unaniwe akajyana na Visi-Mayor we; no mu Nteko Nshingamategeko bikagenda bityo. Ibi byatuma buri wese mu bagize itsinda(DUO) yumva ko ari umurinzi n’umufasha wa mugenzi we, akumva ko umusonga wa mugenzi we ugomba kumubuza gusinzira !

(3).Mu nzego z’ingenzi z’ubuyobozi bw’igihugu (Administration), “Formule Demokarasi y’impanga” yashyirwa mu bikorwa, Abahutu n’Abatutsi bakagira amahirwe angana: 100%. Ahafatirwa ibyemezo hose hakaba hari DUO y’umuhutu n’umututsi.Umwe yaba ayobora undi akamwungiriza:

*Muri Guverinoma
*Mu rwego rukuriye ubucamanza
*Mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu n’ubwa polisi

(4). « Formule Demokarasi y’impanga » yagirwa ishingiro ry’uburezi n’uburere.

U Rwanda rw’ejo rwigishijwe kubana aho kuryana, ejo hazaza h’u Rwanda haha buri wese icyizere cyo kubaho mu mahoro, bikamutera ubutwari bwo kwiyubaka no gutanga umuganda mu kubaka Urwamubyaye. Iyi “Formule” yakwigishwa mu mashuri yisumbuye n’amakuru, urubyiruko rugatozwa kuyisesengura no kumva ibyiza ishyize imbere.

IKIBAZO CY’ABATWA CYAKWITABWAHO CYANE

Ikibazo gikomeye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatwa bafite ni uko batitaweho bihagije: barasuzugurwa, baravangurwa, baranenwa… ubu bikaba bigaragara ko basigajwe inyuma muri byishi, kugeza ubwo Agatsiko kabita “Abasigajwe inyuma n’amateka”.
Kugira ngo Abatwa nabo bashobore kugira uruhare rwuzuye mu buzima bw’igihugu hagomba gushyirwaho gahunda yihariye yo kubitaho:

1. Abatwa bagomba kugira “organisation” yihariye guhera hasi kugera mu rwego rw’igihugu.
2. Gufasha abana b’Abatwa bose bagashyirwa mu ishuri kandi bagahabwa ibyangombwa byose bikenewe.
3. Guhagararirwa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko.

Icyitonderwa no 2:

Umutwa nashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa repubulika, mu nteko ishingamategeko cyangwa ku buyobozi bw’Akarere, nawe azishakira umuhutu cyangwa umututsi bafatanya kurema DUO, kugira ngo “Formule ya demokarasi y’impanga” yubahirizwe.

UMWANZURO

Ikibazo cy’umwiryane “Hutu-Tutsi” kiriho kandi cyasenye byinshi mu Rwagasabo. Muri make umuntu yagerageza kugishushanya atya:

1.Ku ruhande rw’Abatutsi:

(1)Hari Abatutsi bifitemo “ukwikuza kurenze igipimo” (“complexe de supériorité”) bakumva basumba Abahutu, ndetse bakumva batakorana nabo, kereka Abahutu bemeye kubabera ABAGARAGU n’ABAGEREERWA. Basuzugura Abahutu.

(2)Gusa aba Batutsi bakomeza guterwa ubwoba n’uko ari ba Nyamuke mu mubare bityo bagahora bikanga ko Abahutu bashobora kubarimbura. Niyo mpamvu bahitamo guhora bakoresha igitugu n’inzira zisesa amaraso (“violence”) mu gufata ubutegetsi no kubugumaho.

2. Ku ruhande rw’Abahutu:

(1)Hari Abahutu batari bake biyumvamo “ukwisuzugura gukabije” (“complexe d’infériorité »)imbere y’Abatutsi, bikabatera ikintu kimeze nk’ipfunwe iyo bagomba gukorana n’Abatutsi. Ntibizera Abatutsi.

(2)Gusa benshi mu Bahutu bubakira ku cyizere baterwa n’uko ari ba Nyamwinshi bityo umubare wabo ukabereka ko aribo bagomba gutegeka igihugu, bakumva ko aribo bakwiye kugenera Abatutsi imyanya mike ihwanye n’umubare wabo! Ibi na none bisaba ko Abatutsi bakwemera kuba ABAGERERWA!

3. Ikibazo:

Nk’ubu se ko Abatutsi bifatiye ubutegetsi bwose, bakabwikubira kandi bakaba batiteguye kuburekura, igisubizo kizima cyaba ikihe?

4. Hari inzira 4 zo guhangana n’iki kibazo:

Inzira eshatu za mbere ni ruvumwa, iyo twe Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema dushyigikiye ni iya kane gusa.

A. Inzira ya mbere:

Abahutu bakwemera kuzibukira uburenganzira bwabo,ubutegetsi bakabuharira Abatutsi, bakemera bakibera INKOMAMASHYI n’ABAGERERWA ku buryo budasubirwaho. Ibi byarashobotse mu gihe cy’ingoma ya cyami, biriho guhera mu 1994, hatagize igikorwa bishobora kumara indi myaka myinshi cyane! Hari Abatutsi bumva ko igisubizo cyabonetse, ko Abahutu badateze kugaruka ku butegetsi ukundi! Ko umuhutu uzajya abyutsa agatwe bazajya bahita bakagesa. Ni ko byifashe muri iki gihe.

B. Inzira ya kabiri:

Ni uko Abatutsi bamanika amaboko bagasubiza ubutegetsi Abahutu kuko aribo nyamwinshi, noneho Abatutsi akaba aribo bongera guhinduka ABAGERERWA. Byarabaye kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Hari Abahutu batari bake bakirota ko iyi nzira igishoboka!

C. Inzira ya gatatu:

Niba Abatutsi bakomeje kugundira ubutegetsi no kwikubira ibyiza byose by’igihugu, Abahutu benshi bumva ko bagomba guhaguruka gukoresha ingufu za gisilikari bagatsinsura ubutegetsi bw’Abatutsi, bakabusubirana bwose nk’uko byari bimeze kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Iyi nzira irashoboka cyane, ariko ijyana n’icyemezo cyo kurimbura Abatutsi. Iyi nzira yo kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda yarageragejwe mu 1994, icyo yabyaye twarakibonye!

D.Inzira ya kane:

Demokarasi y’impanga niyo yahagarika umwiryane mu Banyarwanda.

Iyi “Demokarasi y’Impanga” iramutse ishyizwe mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 25, ikibazo cy’irondakoko cyaba gikangawe bihagije mu Rwanda. Abahutu n’Abatutsi baba bamaze kumva ko ari abavandimwe, ko ibyiza ari uko bafatanya kubaka igihugu aho kurushanwa kugisenya. Buri wese yaba yaramaze kwiyumvamo Ishema ryo kuba umunyarwanda.

Iyi demokarasi iramutse yakiriwe neza n’Abanyarwanda, ikubahirizwa n’amashyaka ya politiki yose, igakoreshwa mu matora y’abayobozi bakuru b’igihugu,ikagenga imyumvire mishya y’abenegihugu, ibibazo by’ingutu by’irondakoko n’irondakarere byaba bibonye igisubizo kidakuka kandi n’ikibazo cyo gusimburana ku butegetsi (alternance) amaraso atagombye kumeneka, cyaba gisubijwe bidasubirwaho .
Banyarwanda urubuga ni urwanyu. Ngaho nimwinigure mu buryo bwubaka. Kunenga ntibihagije, niba hari icyo udashima muri iki gitekerezo, kigorore cyangwa nawe utange igisubizo cyarushaho gukemura ikibazo cy’akarengane kagirirwa ba Nyamuke, n’ikibazo cy’umwiryane Hutu-Tutsi ugiye kutumaraho abantu.

Nimugire Demokarasi.

Byemejwe na Komite Nyobozi y Ishyaka ISHEMA, le 12/10/2013

Ishami rishinzwe ubukangurambaga.

Ishema ry’u Rwanda.

TWASUYE AUSTRALIA : Abataripfana ntibatezuka ku ntego bihaye !

20151111_022433-e1448724193212-225x300Abataripfana b’Ishyaka Ishema bafite umugambi mwiza kandi usobanutse. Bafite intego bihaye kandi ntibazatezuka batayigezeho. Bazi neza iaho bava n’aho bagana. Bagambiriye gufasha Abanyarwanda kugera ku mpinduka nziza basonzeye, igihugu cy’u Rwanda kikavanwa ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.
Kubera iyo mpamvu Abataripfana bakorera mu buhungiro basanze bagomba gutsinda iterabwoba, bagahaguruka bagasanga Abanyarwanda bari mu gihugu, bagafatanya uru rugamba rutagatifu rwo guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa rubanda. Gahunda ntihinduka rero .

Muri iyi minsi mbere y’uko italiki ya 28 Mutarama 2016 igera, Abataripfana biyemeje kwitegura urwo rugendo bashyira ingufu mu kugenderera Abanyarwanda babarizwa mu bihugu binyuranye no mu gutsura umubano n’abategetsi b’ibihugu by’ibihangange bifite cyangwa bishobora kugira inyungu mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri urwo rwego, twasuye Umuryango w’Ubumwe bw’i Bulayi (Kanama), Ubwongereza( Nzeri), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(Ukwakira ), Australia (Ugushyingo)….kandi turacyakomeza. Twasobanuye ibibazo biremereye Abanyarwanda baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bw’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi na Perezida waryo Paul Kagame wiyemeje kugundira ubutegetsi no kuyobora u Rwanda nk’aho ari umunani yasigiwe na se Rutagambwa ! Abategetsi bakuru twaganiriye baduteze amatwi kandi badusezeranyije inkunga igaragara n’ubwo idakuraho uruhare Abanyarwanda ubwabo bagomba kugira mu rugamba rwo kwibohoza.

20151111_072858

By’umwihariko muri uku kwezi k’Ugushyingo twasuye igihugu cya Australia. Reka twibutse izi ngingo tutagomba kwirengagiza :

(1) Australia ihuriye n’u Rwanda mu muryango wa COMMONWEALTH ugizwe ahanini n’ibihugu byahoze bikolonijwe n’Ubwongereza kandi ukaba ufite amategeko awugenga , Leta ya Paul Kagame ihora yica !

(2) Abasirikari bashinzwe kurinda amahoro (Peacekeepers) bakomoka muri Australia bari i Kibeho mu 1995 ubwo Paul Kagame na IBINGIRA bafataga icyemezo cyo kurimbura abaturageb’abasivile basaga ibihumbi 8 bari barahungiye muri iyo nkambi . Biboneye n’amaso yabo ubwicanyi ndengakamera Leta ya Kagame ikorera abaturage bayo. Buri mwaka abo basilikari babonye amahano abambari ba Kagame bafitemo uburambea bakora umuhango ukomeye wo gushishikariza Abanya-Australia kwibuka Abanyarwanda b’inzirakaregane baguye i Kibeho.

20151120_025734

(3) Igihugu cya Australia cyakomeje gufasha impunzi z’Abanyarwanda ndetse cyakira ku butaka bwacyo imiryango igera ku bihumbi 19 kandi babayeho neza mu mutekano usesuye.

(4) Leta ya Australia yakomeje gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda mu kubaha buruse zo kwiga kaminuza cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

(5) Ubungubu Abategetsi ba Australia bazi neza ibibazo bikomeye u Rwanda ruterwa n’ubutegetsi kirimbuzi bwa Kagame ku buryo banze ko mu gihugu cyabo hafungurwa Ambasade y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira iterabwoba na politiki y’amacakubiri abambari ba FPR bakwirakwiza aho bakandagije ikirenge hose .

20151111_071917

Abayobozi ba Australia batwakiriye neza kandi, mu rwego rwa Commonwealth, bazakomeza gukurukirana no kwamagana ibyerekeye ihonyorwa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu rikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Bazashyigikira gahunda yo kuzana impinduka nziza mu Rwanda mu guteza imbere politiki irwanya ivangura n’akarengane. Bazashyigikira ko habaho amatora adafifise kandi ashingiye kuri demokarasi isesuye mu mwaka w’2017.

Twaganiriye kandi n’Abanyarwanda batuye Australia

20151121_100130

Hamwe no gusura abategetsi ba Australia twaganiriye kandi n’Abanyarwanda banyuranye batuye Australia . By’umwihariko twasuye imijyi ya Sydney na Perth .
Aho twanyuze hose intero ni imwe:

(1) Igihe kirageze ngo ubutegetsi bw’igitugu bw’AGATSIKO busezererwe Abanyarwanda basubirane ubwisanzure bwabo.
(2) Paul Kagame urangije manda ze yemererwa n’Itegekonshinga ryo mu 2003 akwiye kwemera kwegama nta yandi mananiza
(3) Gahunda yo guhindura ingingo y’ 101 y’Itegekonshinga ryo muri 2003 mu nyungu za Kagame wenyine n’umuryango we, ni gashozantambara bityo ikaba ari iyo kwamagana ndetse hagakorwa ibishoboka byose ngo iburizwemo bidasubirwaho .
(4) Abanyarwanda bakeneye kwitorera umukuru w’igihugu mushya bishakiye mu mwaka wa 2017.
(5) Gahunda y’Abataripfana yo kujya gukorera politiki mu Rwanda ni iyo gushyigikirwa kuko hari byinshi batashobora kugeraho badahawe inkunga igaragara
(6) Politiki yo guteza umwiryane uhoraho mu Karere k’ibiyaga bigari mu ntambara z’urudaca ikwiye guhagarikwa bidatinze. By’umwihariko Kagame akwiye kwamaganwa mu mugambi mubisha afite wo guteza umutekano muke mu gihugu cy’Abavandimwe b’Abarundi .

20151114_105345

UMWANZURO
Turashimira Abanyarwanda batuye muri Australia batwakiriye neza , bakatwungura ibitekerezo n’inama nziza, bakatwugururira ingo zabo, bakadufasha mu ngendo, bakatwizeza inkunga ikomeye. By’umwihariko abatuye Sydney na Perth turababwira ko umurava bafite ari uw’agaciro gakomeye. Aho ibihe bigeze nitwemere ko abenegihugu bake BIYEMEJE kugira icyiza bakora baruta kure miliyoni nyinshi z’abahisemo kwituramira bakihindura ba NTIBINDEBA ! Igihe kizagera abakoze neza igihugu kibagororere .
Nk’uko babyifuje, Abataripfana bo muri Australia na NewZeland bakwiye kurushaho kwisuganya bidatinze, bakitoramo ikipe nyobozi nshya ishinzwe Umugabane, ahasigaye bakihutira kuagera ku Banyarwanda bose babamenyesha gahunda zihamye kandi zubaka Ishyaka ISHEMA rihishiye u Rwanda .

20151116_014239,

Nta wundi ubitubereyemo, niba nawe wiyumvamo akariro nk’ako niyumvamo, haguruka dufatanye gushaka icyazahura u Rwanda.

Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’ISHEMA Party mu matora ya Perezida yo mu 2017.

Umwihariko wa Revolisiyo: inkunga yo kwirukana Agatsiko ntizabura ! Ariko nanone si Abazungu bazadutangirira ikivi.

Ni koko Abaturage nibo bafite urufunguzo rw’impinduka mu Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bameze nk’uwo munyagitugu uhagaze ku rubaho narwo ruhagaritswe na rubanda. Uko byamera kose umuturage navuga “NO” nta kizatubuza gukoresha ya mvugo y’abakuru ngo “agahuru k’imbwa karahiye”!

UMUTWE WA 9 : INKINGI 8 AGATSIKO K’INDOBANURE KUBAKIYEHO

Umwanzi w’Urwanda n’Abanyarwanda tumaze kumenya neza uwo ari we : ni Agatsiko k’Indobanure z’Abasirikare baturutse Uganda. Ntituzongera kwibeshya ngo twitiranye ibintu, ngo umwanzi tumwite Abatutsi cyangwa se Abahutu muri rusange. Agatsiko niko konyine mwanzi w’ibyiza, ni ko konyine tugomba kurwanya twivuye inyuma kugeza karekuye ubutegetsi. Ni bwo tuzabona gushyira mu bikorwa iriya myanzuro  igamije kuzahura igihugu no gusubiza Abanyarwanda icyizere cyo kubana mu mahoro.

Gusa rero mbere yo gushoza urugamba rwo gukuraho Agatsiko, hari ikintu gikomeye tugomba kwitondera : tugomba kumenya INKINGI zihagaritse kariya Gatsiko ruvumwa, ahasigaye tukazagenda turandura inkingi imwe imwe duhereye kuzitworoheye.

IBANGA RYA 45 : Inkingi ya mbere ni AMAFARANGA.

Agatsiko gafite amafaranga menshi cyane. Ay’igihugu cyose kayagize ayako bwite. Aho kugirango kayakoreshe mu byubaka igihugu, Agatsiko kayakoresha mu gutanga ruswa ihabwa Abazungu b’inda nini kugirango bakavuge neza. Andi menshi akoreshwa mu buryo bwo kwaya, ngo Agatsiko kagaragare neza, mbese nk’amwe atagira umubare akoreshwa mu bya siporo ! Andi mafaranga atagira ingano akoreshwa mu byo guhiga no kwica abenegihugu batemera guhakwa n’Agatsiko. Birababaje.

Aya mafaranga y’Agatsiko nta bwoba akwiye kudutera cyane kuko na Ben ALi wa Tuniziya yari afite inzu yuzuye inoti z’amadolari, amayero, amalivre yo mu Bwongereza… Abaturage baramuhagurukanye, arayata yose akizwa n’amaguru. N’amafaranga Paul Kagame yibye igihugu, azagaruka asubire mu isanduku. Ntawe upfa abimaze !

IBANGA RYA 46 : Inkingi ya 2 ni Ingengabitekerezo yitwa ngo “Kagame yahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi”

Ubwo Agatsiko katangiraga intambara kerekanaga ko gafite ibitekerezo bihamye, nyamara ubu byose byarayoyotse ! Aho gucyura impunzi kazikubye karijana ; ibyo kuzana demokarasi byari amareshyamugeni gusa, yayandi atamutunga ; ibyiswe VISION 2020 yari amaco y’inda agamije kurya amafaranga y’Abazungu: umuturage akagororerwa gusenyerwa akazu ke ka nyakatsi kugirango Agatsiko gakunde kereke Abazungu ko amafaranga bagahaye yakoreshejwe mu kubakira Abanyarwanda bose inzu nziza z’amabati asize irangi (ngo niyo gahunda igezweho!). N’utundi dukinamico tubi tubi tugamije kurangaza abaturage, bariho bicwa n’inzara! Mu by’ukuri, Agatsiko kubakiye ubutegetsi bwako ku gitekerezo kimwe gusa ari cyo : “Abahutu bose bakoze jenoside, batsemba Abatutsi, Kagame w’intungane aba ari we utabara Abatutsi”. Ntawabura kubabazwa n’urwo Abatutsi bapfuye cyane cyane abatari bafite aho bahuriye n’umugambi wa FPR-Inkotanyi wo gufata ubutegetsi ku ngufu imaze kwivugana Abanyarwanda batagira ingano.

Gusa rero twamaze kubona neza ko iyi ngengabitekerezo ifite inenge nyinshi, ahanini kubera ko yubakiye ku kinyoma kizwi na bose. Ubu ntawe ugishidikanya ko uwambere watekereje ko kurimbura Abatutsi bari mu gihugu byamugirira akamaro (A qui profite le crime ?) ari Paul Kagame n’Agatsiko ke, we byahaye inzira yo kwifatira ubutegetsi akabona uko yikungahaza kugeza ubwo asigaye abarirwa mu baherwe bo kuri iyi si !

Jenoside yakozwe muri 1994, ntiyamanutse mu ijuru ngo itugwe hejuru, yewe nta n’ubwo yapfupfunutse mu butaka nk’igihumyo ! Jenoside yo mu 1994, yakurikiye iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana, yaje ari indunduro y’intambara y’isubiranamo ry’abanyagihugu yarangiye nabi (Une simple guerre pour le pouvoir qui a mal tourné). Kagame yashatse kwifatira ubutegetsi yibwira ngo bizamworohera, intambara ayikorana ubugome burenze urugero, isaza Abenegihugu benshi biroha mu bwicanyi, bityo ihitana benshi, Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ! Byaragaragaye ko bose bava amaraso! Intambara yatangiye mu 1990 ni “guerre civile” kuko impande zombi zitanaga abanzi zari zigizwe n’Abanyarwanda gusa. Iyo biza kwemezwa ko ari igihugu cya Uganda cyateye Urwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990, yari kwitwa intambara gusa (guerre), yenda amateka y’igihugu cyacu aba yaranditswe ukundi ! Iyo ntambara ni yo yabaye NYIRABAYAZANA, uwayiteje azabibazwe. Hariho inzira nyinshi zo gukemura ibibazo, ariko inyota y’ubutegetsi ya Paul Kagame yo yanze gushira itagaritse ingogo.

Ubundi kandi tuzi ko muri 1994 Paul Kagame yarwanyije yivuye inyuma igitekerezo cyo kwita “jenoside” ubwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Mata 1994. Yifuzaga ko byitwa intambara gusa kuko atashakaga ko byitwa ko yarwaniye Abatutsi bonyine. Nyamara ngo “ugukanira ni we umenya urugukwiye”. Abanyamerika bamurushije ijwi, bamubeshya ko kwemeza jenoside Abahutu aribyo bizamugumisha ku ngoma igihe kirekire. Nyamara baramubeshye, none bigiye kumukoraho !

Ariko se mu by’ukuri wasobanura ute ko ubwoko bw’Abatutsi bugizwe na 15% by’abaturarwanda, bukorerwa jenoside n’Abahutu bose babarirwa muri 85%, hanyuma muri icyo gihe Abatutsi barimo bicwa bagahindukira bagafata n’Ubutegetsi ku ngufu ? Nta handi byabaye ku isi! Ubwo se abari bafite ingufu si abashoboye gufata ubutegetsi ? Dore icyo bisobanura :

(1) Abahutu nta mugambi bigeze bafatira hamwe wo kurimbura Abatutsi, n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda rukorera Arusha (TPIR) ntirwashoboye kwemeza ko uwo mupango waba warabayeho ku ruhande rw’Abahutu.

(2) Abahutu bose ntibishe Abatutsi kuko iyo babyiyemeza nta Mututsi wari mu Rwanda wajyaga kurokoka.

(3) Abahutu benshi cyane nabo barishwe, kandi kubica nacyo ni icyaha, kandi bishwe n’Interahamwe barongera bicwa na Paul Kagame n’Agatsiko ke.

(4) Guhera muri 1990, na Paul Kagame yishe Abatutsi batari bake, abicira ahantu hanyuranye, nk’uko yakunze kwivugira ngo « Umututsi ni uwo turi kumwe ku Mulindi…Ntawe ukora umuleti atamennye amagi… Abatutsi bari mu Rwanda ntaho batandukaniye n’Interahamwe…. Abatutsi bari mu Rwanda bagomba kuba ibitambo…Yabujije ingabo za Loni gutabara Abatutsi igihe bicwaga (1994), avuga ko we aribubyirangirize, ko ingabo z’amahanga nizibyivangamo azifata nk’abanzi akazirasaho… ». Ibyo kandi bigaragazwa n’Ubuhamya bunyuranye bw’abakoranye na we nka Riyetona Abdul Ruzibiza, Jean Marie Vianney Ndagijimana (Kagame a sacrifié les Tutsi ), n’abandi.

(5) Niba kandi abishe abantu benshi ari abajenosideri, Paul Kagame n’Agatsiko ke nibo bishe benshi kuko n’Abahutu 8000 batsinze i Kibeho ku manywa y’ihangu ari abantu atari inyamaswa ; ibihumbi amagana n’amagana batsinze muri Kongo, Loni ikaba yararangije kwemeza ko bizitwa jenoside n’Urukiko (Reba Raporo Mapping).

Muri make Paul Kagame n’Agatsiko ke ni Abajenosideri nk’Interahamwe amahanga yose yakuyeho amaboko, zikaba zikomeje gushyikirizwa inkiko. KAGAME n’Agatsiko ke nabo BAGOMBA gufatwa bagashyikirizwa ubutabera kuko ari abicanyi bazwi na bose. Abicanyi bose ni bamwe, nyina ubabyara ni umwe, umwanya wabo nturi muri Prezidansi ya Repubulika y’Urwanda, aderesi yabo iri muri Gereza yitwa 1930, NTA KUNDI BYAGENDA.

Iturufu ya Kagame wahagaritse jenoside agatabara Abatutsi, iturufu y’Abahutu bose batsembye Abatutsi …Paul Kagame nayibike, yarangije kuba IKIGARASHA GICITSE ! Muri iki gihe, umwanzi w’Urwanda n’Abanyarwanda ni Paul Kagame n’Agatsiko bonyine ! Niko bimeze.

IBANGA RYA 47 : Inkingi ya 3 : Ingabo z’Igihugu

Paul Kagame n’Agatsiko k’Indobanure z’Abasirikari baturutse Uganda bafashe ubutegetsi ku ngufu, bafashijwe n’umutwe w’ingabo zakoreraga ako Gatsiko. Nyamara nyuma yo gufata ubutegetsi muri 1994, hatangiye gahunda yo kubaka ingabo z’igihugu zidakorera Agatsiko ahubwo zishinzwe kurinda umutekano w’Abanyagihugu.

Tuzi neza ko Ingabo z’Igihugu (APR) nazo ziri ku ngoyi y’Agatsiko nk’iyo Abanyarwanda twese turiho. Ziyoborwa n’abicanyi kabuhariwe amahanga yarangije gutera imboni, akaba asaba ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Ubu rero igihe kirageze ngo RDF ihitemo : Ngabo z’Urwanda, nimuhitemo gukomeza kwibera Ingabo z’Umunyagitugu Paul Kagame n’agaco ke karembeje Abanyarwanda, cyangwa se muhitemo kubahiriza inshingano yanyu, mube INGABO z’Igihugu koko zirengera Abaturage, zikwiye kwizerwa n’Abanyarwanda bose. Guhitamo neza ni ugufasha Abaturage kwigobotora igitugu cy’Agatsiko, abaturage bakishyiriraho Ubutegetsi bubabereye. Guhitamo nabi ni ugukomeza gutiza umurindi umwanzi w’igihugu ari we Paul Kagame n’Agatsiko. Byaba bibabaje mwibuzemo ingabo zishyira mu gaciro ngo zifashe abandi guhitamo uruhande rwiza, rwo gushyigikira rubanda rugufi.

Banyarwanda mwese mufite abana, abavandimwe n’inshuti muri RDF, nimushishikare mubagire inama bitandukanye n’umwanzi, inzira zikigendwa.

IBANGA RYA 48 : Inkingi ya 4 : Abihayimana n’abayobozi b’Amadini

Muri rusange Kiliziya gatolika n’andi madini kimwe n’imiryango y’Abihaye Imana bayoborwa n’abantu bajijutse. Benshi mu bayobozi bakuru b’amadini ni abantu baba barageze ku rwego rwa nyuma rw’icyubahiro bashobora guhabwa kuri iyi si. Birumvikana ko bamwe muri bo icyo baba bifuza ari ukurengera intebe zabo, nuko bakirinda ikintu cyose cyatuma ibintu bihinduka mu gihugu. Nyamara muri iki gihe, abo bihayimana n’abayobozi b’amadini yo mu Rwanda bazi neza akarengane abaturage bahura nako ; ntibayobewe kandi uko Agatsiko gasahura igihugu ariko bahisemo KWITURAMIRA. Kuko bibwira mu mitima yabo ko « kubabara biruta gupfa », bahisemo kwicecekera, bakabaho. Icyo birengagiza ni uko atari abaturage nk’abandi kuko bo bahamagariwe kumurikira rubanda : « niyo mpamvu ari bo bahamagarirwa guhara amagara yabo mbere y’abandi…. ». Ikindi batayobewe ni uko guceceka kwabo bibashyira mu ruhande rw’abashyigikiye amarorerwa Agatsiko gakomeje gukora : « Utaturwanya aba ari kumwe natwe ». None se ubwo kurundira hamwe n’Ikirura cyica intama, ni wo mwanya ukwiye Abashumba ?

Uko mbibona, intama zugarijwe n’Ikirura zigiye guhaguruka zisige Abashumba inyuma, niba batikubise agashyi ngo bakanguke, barekere aho kugona kandi ibintu bicika ! Ubwo se hari ukundi kunyagwa kutari uko ? Kuba umucancuro hari ikindi bivuga ?

Abapadiri, Abapasitori na ba Imamu babana n’abaturage iyo mu mashyamba, mu giturage no mu mijyi ; bazi imisaraba iremereye Agatsiko gahekesha abaturage buri saha, buri munsi, buri cyumweru, buri kwezi, buri mwaka ! Iyo bashishikariye kubaba hafi no kubahumuriza, bifasha abaturage kutaganzwa n’ukwiheba. Gusa rero abo bayobozi b’amadini nibatere indi ntambwe kugirango iyobokamana bigisha ritaba iryo gusinziriza abaturage gusa kugira ngo urupfu rubatware bahumirije : Religion opium du peuple ! Umunsi abaturage bakangutse amadini atabafashije, bazabyarana abo . Hari ahandi byabaye !

Intambwe abihayimana n’abakuru b’amadini bakwiye gutera ni iyo gutinyuka kubwira abayoboke b’Imana ko Imana ifasha uwifashije…ko nibadahagaruka ngo barwanye Agatsiko, bishyirireho ubutegetsi bubanogeye, nta kindi Imana basenga yabamarira ! Ibyo kandi ntibitandukanye n’ubutumwa bashinzwe bwo kogeza Ingoma y’Imana mu bantu. Bazabe se baribagiwe ijambo ry’Imana rigira riti ,  « La gloire de Dieu, c’est l’homme vivant » ? None se Bakozi b’Imana, ubu koko mwakwihandagaza mukemeza ko Abanyarwanda bariho ? Bariho batariho, ntimubiyobewe. Mu rugero byabaturukaho, nimuve hasi, mubafashe kubona ubuzima busendereye.

IBANGA RYA 49 : Inkingi ya 5 : Incabwenge zirituramiye

Icyo nkundira Paul Kagame ni uko yivugira ibintu uko bimujemo, uwabene nta handi aba aduhishe ! Iyo yiyamiriye ati « Injiji ziba mu bize » ni uko hari icyo aba yabonye ! We ubwe ntiyagize amahirwe yo kwiga cyane ngo agire za Degrees ! Habe n’imwe yifitiye. Ni nayo mpamvu yikundira gukorana n’abajenerali nka IBINGIRA, batazi aho umubare utandukanira n’inyuguti. Icyo bazi cyane ni ukurasa gusa!

Bafata ubutegetsi, ntibari bizeye ko kumenya kurasa gusa byabaha amahirwe yo kwigarurira igihugu, imyaka ikaba irenze 21 ! Batinyaga ko incabwenge zizatera hejuru zikamagana politiki ya humirizankuyobore y’Agatsiko. Siko byagenze. Impamvu ni uko Agatsiko kabanje gufata abo gashyikiriye karabasogota, abandi kababika muri Gereza. Abenshi babonye Agatsiko kaje nabi, bafata inzira baragahunga . Abize basigaye mu gihugu ntibavuga, baracecetse biteye ubwoba.

Ku rundi ruhande hari abize batari bake bahisemo gukorera Agatsiko, mbese nk’uriya Dogiteri Karangwa Kirizologi wabaye Inzobere mu kwibira Kagame amajwi. Abandi ni bariya bagize Leta n’Inteko Ishingamategeko bahisemo kwibera les« Collaborateurs » b’Agatsiko: Ibyo kuba Intumwa za rubanda babishyize ku ruhande, bakajya basinyira gusa ibyo Agatisko kifuza, bakabihemberwa umushahara utubutse. Aba bose nibo Paul Kagame yitegereza, ati ntimukankangishe ayo ma degrees yanyu ya Fake, ntacyo mumariye rubanda, muri “Injiji” gusa!

Nyamara Kagame aribeshya, uwize aba yarize. Umwihariko w’Abize ni uko bamenya gusoma ibimenyetso by’ibihe, bakamenya guteganya igihe imvura izagwira, kandi bikaba byo ! Nk’ubu barangije kubona neza ko umuyaga w’amahindura watangiye guhuhana ingufu : the wind of change is blowing ! Kagame we n’Agatsiko ntabyo bazi, ntibazi no gupima agaciro bifite. Umunsi umwe, bariya ba COLLABO bihaye akanyabugabo bakamwigarika, Kagame n’Agatsiko ke babura iyo barigitira.

Icyo abize bashyigikiye Agatsiko bakwiye kwemera ni uko igihe cyo guhitamo nyine ari ikinginki : nimuhitemo rubanda cyangwa Agatsiko kari mu marembera. Niba muhisemo Abaturage, nimubasubize ijwi Agatsiko kari karabambuye, muvuge akababaro kabo kandi mukore iyo bwabaga mubabe hafi mu nzira yo kwibohoza barimo gutangira. Rubanda ntijya iyoberwa kugororera INTWARI no guhana INGAMBANYI.

IBANGA RYA 50 :Inkingi ya 6: Itangazamakuru rikorera Agatsiko

Agatsiko kikundira ko abaturage baguma mu icuraburindi, ntibamenye amakuru y’ibyabaye mu gihugu n’ibikorwa hanze yacyo. Ibinyamakuru byo mu gihugu Agatsiko karabyigaruriye, ibindi karabifunga. Ibitangazamakuru byo mu Rwanda ntibivuga ukuri, ubutumwa bwabyo ni ukurengera inyungu z’Agatsiko gusa, no kubeshya amahanga ngo Urwanda rwabaye paradizo !

Ni ngombwa ko dukoresha uburyo bwose bushoboka ngo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bamenyeshwe amakuru nyayo, basobanurirwe imikorere mibi n’imigambi mibisha y’Agatsiko. Nihakoreshwe Interneti, Radio na Televisiyo mpuzamahanga, Email, Facebook, Twitter, Radiyorunwa,…ariko amakuru agere ku baturage.  

Munyarwanda wese ushyigikiye ko ibintu byahinduka mu Rwanda, shyiraho akawe : agakuru usomye ukumva hari icyo kakunguye, nturare utakagejeje ku bavandimwe n’incuti, nka 5 nibura.

IBANGA RYA 51 : Inkingi ya 7 : Ibihugu by’amahanga

Ntawahakana ko ibihugu by’amahanga byashyigikiye Kagame n’Agatsiko ke, bikamufasha urugamba kugera bimuteretse ku butegetsi i Kigali ! Birazwi ko ibyo bihugu ari Amerika n’Ubwongereza. Ariko burya Abazungu ntibapfa gufasha gusa, baba banacunze inyungu zabo. Abari bizeye ko Paul Kagame azarengera inyungu zabo igihe kirekire barangije kumukuraho icyizere kubera amakosa ye menshi nk’ay’ingurube. Ubu abo bamufashije barihakanira bagatsemba bavuga ko ubwicanyi yakomeje gukorera Abanyarwanda n’abaturanyi batigeze babumushyigikiramo, ko alri we wenyine ukwiye kubibazwa n’abo yahemukiye. Gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe n’Agatsiko, kwica no kujujubya Abanyamakuru bigenga, kujya kurasira impunzi mu mahanga no kuzoherereza amarozi …. ibyo byaha byose bikomeye (crimes) byatumye Abazungu bamukuraho amaboko ku buryo asigaye yarahindutse “un allié genant ”. Mbese ntawe ugiterwa ishema no kuba yaramufashije, ndetse ahubwo hari abatakimuha n’akaboko mu gihe abandi bavugira ku mugaragaro ko batigeze bamumenya. Bishatse kuvuga ngo uwamubakiza, amaherezo bazamugororera. Kumubakiza si ukumwica, ni ukumufata agashyikirizwa ubutabera kuko ari War Criminal. Niho ageze.

Abakiririmba ngo Kagame ashyigikiwe n’amahanga, nibamenye ko baba bari mu zasabwe ! Nawe se, dore noneho ageze aho gusaba uwo yimye…ba Bafaransa atahwemye gukerensa no guciraho nibo ategerejeho amakiriro : Nyamara burya Abazungu bo bazi kwandika, ntibajya bibagirwa, utabazi abihenuraho! Ni ko Kagame yabigenje !

IBANGA RYA 52 : Inkingi ya 8: Ubwoba bw’Abaturage

Iki ni ikibazo gikomeye. Abaturage babura kugira ubwoba bate mu gihe ntawe bafite wabatabara ? “Ushoboye kubatabara ni we abaturage bumvira », iri ni ibanga rikomeye rya politiki!

Gusa rero twibaze neza : kuki Abaturarwanda muri rusange batinya Kagame n’Agatsiko ke ? Ni uko bakoresha iterabwoba bakaba badatinya kurasa Abaturage! Muri make n’ubundi, Agatsiko ntigasanzwe gatabara abaturage ahubwo karabatera. Ibyo kandi kabikoze kuva na kera, kicira abantu mu manama, kakabatsinda mu nkambi i Kibeho ; kiciye Abepiskopi i Gakurazo, karasa abaturage ba Gisenyi na Ruhengeri gakoresheje za Kajugujugu, katsinze benshi mu nkambi no mu mashyamba ya Kongo…..Muri iyi myaka kongeye kwadukana ingeso yo gutera za gerenade muri gare no mu masoko kugira ngo hapfe umubare mwinshi w’Abaturage ! Reka tubishyire mu mibare :

Abanyarwanda bicwa buri munsi + abarigiswa + abicwa n’inzara + abagwa mu buroko + abicwa n’ubukene + abicwa n’indwara badashobora kwivuza X imyaka 2 Kagame asigaje (2017) = nka miliyoni y’inzirakarengane ! Twiyemeje guhagurukana Kagame n’Agatsiko ke bakavaho uyu mwaka, yenda Kagame yahitana abantu nka 500, ariko haba harokotse miliyoni ! Kandi ikibazo kikaba kirakemutse burundu, abazabaho bakiruhutsa !

Biragaragarira buri wese ko n’ubundi nta wundi mukiro abaturage bateze ku Gatsiko ! Iyaba abaturage batakomezaga kwicwa uruhongohongo, twagira ubwoba bwo kwikorereza Agatsiko. Nyamara n’ubundi barapfa kandi baracyapfa ari benshi! None se n’ubundi ko nta gihe Agatsiko katatwishe, turacyatinya iki kindi kiruta icyo twabonye ?

Ikizwi nk’ihame ni uko abaturage ubwacu turamutse duhagurutse, tukavuga ku mugaragaro ko dusezereye Agatsiko, n’iyo kakoresha indege za BOMBARDIERS katurasa, amaherezo AMAHANGA yadutabara ! Kadafi yagerageje kurasa abaturage ba Libiya, aho ageze ni ho Kagame agana, nadasubiza ubwenge ku gihe!

Ni koko amahanga arwaye Paul Kagame n’Agatsiko ke. Erega si Abanyarwanda bonyine Agatsiko kishe ! Ibihugu by’Abazungu birakubita agatoki ku kandi bitegereje ko Abanyarwanda ubwabo bahaguruka bagafata iyambere, inkunga yo kwirukana Agatsiko ntizabura ! Ariko nanone si Abazungu bazadutangirira ikivi, iryo naryo ni ibanga rikomeye rya politiki! Ubwo se AHASIGAYE SI AHACU ?

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira: ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Imyanzuro ya Kongere idasanzwe y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda

Ishema congres men

Dushingiye ku itegekoshingiro ry’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryashyizweho umukono kuwa 28 Mata 2013 cyane cyane mu ngingo ya 52, iya 53 n’iya 54 zigena imiterere n’ububasha bwa Kongere y’ishyaka,

Mu rwego rwo gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Kongere ya mbere y’ishyaka ISHEMA yateranye guhera tariki ya 7 kugeza kuya 9 Gashyantare 2014, mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa,

Twebwe ABATARIPFANA 25 twateraniye muri Kongere idasanzwe yabereye ku cyicaro cy’Ishyaka Ishema kiri mu mujyi wa Le Havre ho mu Bufaransa.

  1.  Twasuzumye kandi twishimira ibyagezweho  mu rwego rwo kwitegura  kujya gukorera politiki mu Rwanda no kwitabira amatora yose ateganyijwe  mu mwaka wa 2017  hagamijwe gufatanya na rubanda kwishyiriraho ubuyobozi yibonamo,
  2. Twongeye kubabazwa no guhangayikishwa n’akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gashyira imbere iterabwoba, ikinyoma no kwikubira ibyiza by’igihugu,
  3.   Twafashe umwanya uhagije wo gusesengura ubukana budasanzwe bw’ihohoterwa rikomeje gukorerwa bamwe mu benegihugu iyo bagaragaye nk’abagerageza kwisuganya ngo barusheho guharanira no kwimakaza inyungu rusange,
  4.   Twasanze akageso ka FPR-Inkotanyi ko gufunga no kwikubira urubuga rwa politiki ariko gakomeje guhembera umujinya ukaze mu mitima y’abenegihugu batsikamiwe kandi bakaba batangiye kugaragaza mu buryo bunyuranye ko batazihanganira kugirwa abacakara mu gihugu cyabo ubuziraherezo,
  5. Twagaye bidasubirwaho imikorere y’ishyaka FPR-Inkotanyi ryakomeje kwizeza Abanyarwanda iterambere, demokarasi n’imiyoborere myiza  ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko ryimakaje ikinyoma, igitugu no kwiharira ibyiza by’igihugu, ndetse bikaba bimaze kugaragarira abanyarwanda bose ko  imvugo ya FPR  atariyo ngiro,
  6. Twasanze umugambi mubisha wa FPR-Inkotanyi wo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 kugira ngo  Paul Kagame abone uko yihambira ku butegetsi ubuziraherezo, ariyo firimbi ya nyuma ihamagarira rubanda guhaguruka igasezerera bwangu abategetsi bakora nk’Abatekamutwe bigize inzobere mu “gutekinika”.

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE TWEMEJE IBI BIKURIKIRA:

  1. Twongeye kwemeza ko tuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2017 mu rwego rwo gukomeza inshingano ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA ryihaye yo gufasha rubanda kwishyiriraho abayobozi bashishikajwe koko n’imibereho myiza ya buri mwenegihugu.
  2. Twemeje umubare n’amazina by’abagize ikipe ya mbere izajyana n’umukandida w’ishyaka ISHEMA.
  3. Twongeye kwemeza ko bazasesekara mu Rwanda kuwa kane tariki ya 28 Mutarama 2016.
  4. Dushyizeho urwego rwa Komisiyo ishinzwe gukusanya no gucunga neza  umutungo uzakoreshwa  mu bijyanye n’amatora .
  5.   Tuzamuye mu ntera Umutaripfana Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA wari usanzwe ari umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Swaziland na Mozambique, akaba yinjijwe muri Komite Nyobozi y’Ishyaka nka  Komiseri  ushinzwe kuyobora iyo Komisiyo ivuzwe haruguru.
  6.   Turahamagarira Abanyarwanda bose basonzeye impinduka kutuba hafi no kudushyigikira.
  7.   Turashishikariza andi mashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta ya FPR ko nayo yafata icyemezo cy’ubutwari cyo kwitabira amatora yo mu mwaka wa 2017, tugafatanya urwo rugamba, kuko nyine amatora adafifitse ariyo yasubiza rubanda ububasha bwo guhindura ubutegetsi  mu nzira y’amahoro.

Harakabaho  Repubulika ishingiye ku mahame ya demukarasi

Harakabaho Abanyarwanda bashishikariye kurengera uburenganzira bwabo

Bikorewe i Le Havre, France

Kuwa 1 Werurwe 2015

Chaste Gahunde

Umuvugizi wa Kongere

Umwihariko wa Revolisiyo: Kuki ubutegetsi bw’Agatsiko Sajya bugomba gusezererwa ?

image_abbé-300x300

Ni koko Abaturage nibo bafite urufunguzo rw’impinduka mu Rwanda. Paul Kagame n’agatsiko ayoboye bameze nk’uwo munyagitugu uhagaze ku rubaho narwo ruhagaritswe na rubanda. Uko byamera kose umuturage navuga “NO” nta kizatubuza gukoresha ya mvugo y’abakuru ngo “agahuru k’imbwa karahiye”!

IBANGA RYA 34 : Kuki ubutegetsi bw’Agatsiko bugomba gusezererwa ?

Uretse no kuba ubutegetsi bw’Agatsiko bwarashoye igihugu mu mwiryane no mu ntambara z’urudaca, bukagerekaho no gusahura no kwiharira ibyiza byose by’igihugu, hari indi mpamvu simusiga ijyanye n’imiterere ya politiki : Agatsiko kariho karakukuza, karangije kuba KARAHANYUZE !

Burya rero uwakubwira uyu munsi ati « hari impano y’agaciro gakomeye nzaguha niwuzuza imyaka 150 y’amavuko », wahita umuseka n’iyo waba ubona rwose ko afite ubushake bwo kuguha iyo mpano ! Impamvu utazuyaza kumukwena ni uko uba ubona neza ko hari ikintu gikomeye yirengangije : nta muntu ubaho imyaka 150 kuri iyi si ! Ibimera n’ibisimba nabyo bigira imyaka ntarengwa byagenewe yo kugira ubuzima, ahasigaye bigapfa. N’imitwe ya politiki ni uko. Iravuka, igakura, igasaza, igapfa, ndetse imyinshi muri yo igapfa ihagaze !

Niyo mpamvu, mu bihugu byateye imbere hari itegeko rivuga ko nta Mukuru w’igihugu wemererwa kurenza manda ebyiri zikurikiranye (imyaka 8-10 !). Iyo arangije manda ze ebyiri, itegeko rimusaba kudahita yongera kwiyamamaza, akareka abandi nabo bagatorwa, noneho byazamushobokera akazongera kwiyamamaza nyuma. Birazwi neza ko imyaka 10 ihagije ngo n’umutegetsi w’akataraboneka abe ananiwe ! Nyuma y’imyaka 10-15 ikipe iri ku butegetsi iba inaniwe. Igituma politiki nziza yubaka igihugu iramba si ukwihambira ku butegetsi bw’agatsiko kamwe : kenshi na kenshi iyo agatsiko kavuye ku butegetsi gasiga gashenye n’ibyo kari karubatse ! Ibanga rya politiki iganisha igihugu mu iterambere ry’ukuri ryihishe mu muco wo “Gusimburana ku butegetsi” : le principe de l’alternance. Ibihugu by’Abazungu byemera iyo « principe » nibyo biyobowe neza ( Ubufaransa, Amerika, Ubudage…)

Agatsiko k’Indobanure kamaze imyaka irenga 21 ku butegetsi mu Rwanda ! Uretse Paul Kagame wenyine wibwira ko ari umuyobozi w’igitangaza, Abanyarwanda twese tuzi ko nta kindi azamarira Urwanda uretse gukomeza kurukururira ibyago ! Buriya Agatsiko kamugaragiye nako karashaje, imungu yakinjiye mu ngingo : nta gitekerezo gishya kagifite, nta wundi mushinga mushya gahishiye Urwanda. Nta kindi gasigaje uretse gukomeza kwiba, gusubiranyamo no guteranya Abanyarwanda. Mwiyumviye n’ukuriye Agatsiko, Nyakubahwa Paul Kagame, yivugira ubwe ko ubu igihugu akigejeje kuri “mteremko”! Hari le 4/7/2011 mu munsi mukuru wo kwibuka kuri stade Amahoro i Remera imyaka 17 FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu. Ntabwo abeshya, Urwanda ruri ku manga, mbese rugeze aharindimuka, niba Agatsiko katarekuye ubutegetsi mu maguru mashya ! Muri make kacyuye igihe cyako kera ! Habuze gusa uwasunika ngo maze twirebere ukuntu ubutindi buhenanguka ! HAKENEWE IMPINDURAMIYOBORERE, bidatinze.

Dore ibintu 12 Repubulika ya 4 izihutira gushyira mu ngiro kugira ngo ishobore kuzahura Urwanda ; Abanyarwanda bongere bahumeke umwuka w’abazima :

IBANGA RYA 35.: Gufungura abafunze

  • Gukingura imiryango ya Gereza na Kasho zose ziri mu gihugu, abo Agatsiko kahejeje mu gihome bagataha.

Abajijutse, abafite imbaraga zo kubaka igihugu, Agatsiko kahisemo kubabika mu buroko kugira ngo kikorere ibyo gashaka ntawe ukanenga ! Abo bose bakwiye gutaha mu ngo zabo, bagasubizwa uburenganzira bwabo, bakagira uruhare mu kubaka Urwanda rwigenga.

*Abambere bazabohorwa ni Abanyapolitiki n’Abanyamakuru Agatsiko kafunze barengana : Madame Victoire Ingabire, Déogratias Mushayidi,Ntamuhanga Cassien,…..

*Abandi bakwiye kurekurwa ni abafunze bamaze imyaka n’imyaniko batagira amadosiye.

*Leta izakora uko ishoboye Abanyarwanda bafungiwe mu mahanga kubera ibyaha bakoreye mu Rwanda, baze gufungirwa mu Rwanda.

*Hazatangwa imbabazi za Perezida wa Repubulika ku bakatiwe bose, kuko harimo benshi bahamijwe ibyaha batigeze bakora kubera ikinyoma cy’Agatsiko.

IBANGA RYA 36 : Gushyingura mu cyubahiro no kwibuka Abanyarwanda bose bishwe nta vangura.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kuvugisha ukuri no kwemera (assumer) amateka y’igihugu cyacu Agatsiko katanashaka ko yigishwa urubyiruko :

(2) Ababaye abakuru b’igihugu na ba Leaders bagiriye Urwanda akamaro bazashyingurwa mu cyubahiro kandi bibukwe:

*Ibisigazwa by’umwami Yuhi IV Musinga, bizashakwa bishyingurwe mu Rwanda.

*Umubiri wa Perezida Yuvenali Habyarimana uzacyurwa ushyingurwe mu Rwanda, umuryango we usubizwe imitungo yawo.

*Perezida Grégoire Kayibanda azashyingurwa mu cyubahiro, umuryango we usubizwe uburenganzira wavukijwe.

*Ababaye aba Leaders bazumvikanwaho nabo bashyingurwe mu cyubahiro kandi bajye bibukwa.

(3) Abandi Banyarwanda bishwe nabo bazashyingurwa mu cyubahiro kandi bajye bibukwa :

*Abepiskopi n’Abihayimana bishwe n’Agatsiko,

*Abanyarwanda biciwe i Kibeho,

*Abiciwe mu mashyamba ya Kongo,

*Abagitabitse mu byobo hirya no hino mu gihugu,

*Amagufa y’abacu Agatsiko kanitse ku Gisozi no mu zindi nzibutso zinyanyagiye hirya no hino mu gihugu kubera impamvu y’ubucuruzi, …. Bose bazashyingurwa mu cyubahiro.

IBANGA RYA 37 : Urusengero mpuzamatorero

(4) Hazubakwa Urusengero Mpuzamatorero rwitwa “BAZILIKA Y’UBWIYUNGE” (Basilique de la Réconciliation), izashyingurwamo Abanyarwanda bose bishwe bavuzwe haruguru kandi ijye iberamo amasengesho yo kubasabira no gusabira igihugu cyacu amahoro.

IBANGA RYA 38 : Ibibazo bikomeye biri mu burezi bizakemurwa

(5) Abana bose biga Kaminuza n’amashuri makuru bagomba kugenerwa amafaranga ya Buruse. Na none kandi Leta igomba gutangira amafaranga y’ishuri abana bose b’Abanyarwanda biga amashuri yisumbuye, iyo bigaragaye ko ari abakene cyangwa imfubyi zitishoboye.

Ibi bizaba bigamije guha abana bose b’Abanyarwanda amahirwe angana no guca ivangura Agatsiko kubakiyeho umwiryane mu rubyiruko, biturutse kuri politiki mbi yo gufasha abana b’Abatutsi bonyine, Abahutu Leta ikanga kubitaho.

(6) Guha agaciro ABARIMU b’amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru, bagahabwa umushahara ukwiye.

Koko byose bituruka mu ishuri : « Tout passe par l’école ». Hambere, mwarimu ni we muntu wari wubashywe mu giturage. Niwe washobora kubaka inzu y’amabati, ni we wanywaga byeri…ako gashema kakamutera gukora umurimo we yishimye, abana b’igihugu bakajijuka ndetse ugasanga benshi mu rubyiruko barota « kuba mwarimu ».

Kubera ko Agatsiko kagizwe ahanini n’abatazi icyo ishuri bivuga, mwarimu w’umunyarwanda yateshejwe agaciro, aratindahazwa, ubu « kuba mwarimu » bisigaye ari IGITUTSI. Birumvikana ko iyi ariyo mpamvu y’ibanze yatumye uburere n’uburezi bisubira inyuma cyane muri iyi myaka 21 Agatsiko kamaze ku butegetsi.

Repubulika ya 4 izasubiza “MuaLimu” icyubahiro, ahabwe ibikoresho bikwiye n’imfashanyigisho zijyanye n’umurimo we. Azahabwa umushara watuma ashobora kubaho ndetse umwarimu ukora neza ajye agerekerwaho n’agahimbazamuskyi kuko Urwanda rw’ejo ruturuka mu biganza bya mwarimu.

Mwarimu w’amashuri abanza akwiye gukubirwa incuro 10 umushara w’intica ntikize agenerwa muri iki gihe (24 000 x10 =240 000fr).

IBANGA RYA 39 : Gushyiraho ingabo z’igihugu

(7). Kurema ingabo z’igihugu zidakorera agatsiko (Armée républicaine).

Guhera mu 1973, Ingabo z’igihugu zafashe ubutegetsi, zihigika abasivili, zihitamo gukora politiki. Guhera ubwo igisirikari cyahindutse nk’imitwe y’iterabwoba ikorera inyungu z’Abanyagitugu, kugeza ubwo batagitinya no kurasa Abenegihugu bashinzwe kurinda ! Icyo ubuyobozi bw’abasirikari bwabyaye ni izi ntambara z’urudaca, ni jenoside, ni iterabwoba rihoraho n’akaduruvayo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Guhera mu 1994 ho byabaye agahomamunwa kuko Ingabo z’Agatsiko k’indobanure zo ziyemeje kuragiza abaturage imbunda nk’ibisimba, ari nako zinyuzamo zikabica amanzaganya, zibarasiye mu ngo iwabo, mu buvumo aho bahungiye, mu mashyamba, n’ahandi ! Nta muturarwanda ucyizera ingabo, turazibona ibikoba bigakuka kuko tuzizi nk’umutwe w’abicanyi n’amabandi ! Nta cyiza zifuriza umuturage, aho kumurindira umutekano nizo ziwuhungabanya, aho kumuhumuriza nizo zimukura umutima, intwaro zigurwa ngo zirengere igihugu nizo zikoreshwa mu kurimbura Abanyagihugu : IKI NI IKIBAZO GIKOMEYE. Kizahabwa igisubizo ryari ?

Muri iyi minsi, iyo wumvise impaka ziriho, ukumva ngo abasirikari barimbaguye Abanyarwanda mu myaka ishize barikunkumuye bahindukamo abanyapolitiki bashishikajwe no kuvugira rubanda, usanga bibabaje. Akabanga numva nakwibira abo basirikari nkakamenyesha n’Abanyarwanda bose ni aka : Politiki n’amatakirangoyi ni ibintu bibiri bidafite aho bihuriye ! Nitureke kuvanga ibintu.

Repubulika ya 4 izasubiza ibintu mu buryo. Politiki izaharirwa Abasivili, Ingabo z’igihugu si urwego rushinzwe gukora politiki. Igisirikari ni IGIKORESHO cya politiki y’igihugu. Inshingano y’ibanze y’ingabo z’igihugu ni ukurinda ubusugire bw’igihugu, gusenya ingufu z’umwanzi, no gutabara Abaturage. Umukuru w’igihugu na Leta y’Abasivili, nibo bafite inshingano yo kugena Umwanzi w’igihugu, no kohereza Ingabo kumurwanya. Ingabo zigomba kumvira Abayobozi b’Abasivili bakorera inyungu za rubanda. Zigomba kwirinda gutiza umurindi umuyobozi wese udakurikiza mategeko agashaka gufata Abenegihugu ho ingwate. Iyo bibaye ngombwa, Ingabo z’igihugu zishobora kunganira abaturage mu gufata umutegetsi uri kwihindura umunyagitugu kugira ngo yigizwe kure y’ubuyobozi bw’igihugu kandi ashyikirizwe ubutabera, naho abaturage bahe ubutegetsi undi bitoreye.

Abasirikari b’Abanyarwanda nibahindure imyumvire, bazinukwe politiki kuko yabananiye. Nibivugurure bareke kugirwa ibikoresho by’udutsiko. Nibiheshe agaciro, bagire ishema ryo kwitwa Ingabo z’igihugu, zikunzwe kandi zizewe n’abaturage .

IBANGA RYA 40 : Amashyaka menshi

(8) Gufungura amashyaka ya politiki agakorera mu bwisanzure busesuye.

Politiki ya humirizankuyobore y’ishyaka rimwe rukumbi (kabona n’aho ryaba rigaragiwe n’udushyaka turiho ku mazina gusa !) nta cyiza ishobora kugeza ku benegihugu. Inshingano y’ibanze y’amashyaka ya politiki si ugushyushya imitwe no gucunga imyanya abayobozi bayo bashobora guhabwa muri guverinoma ! Amashyaka ya politiki afite inshingano yo guhugura abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kubaka no gucunga neza inyungu rusange. Amashyaka menshi niyo ateza igihugu imbere kuko atuma habaho “kuganira no kujya impaka” (DEBAT). Igihugu nticyubakwa na “Ninjye mugabo…”, igihugu cyubakwa n’IBIGANIRO. Igihugu si isambu y’umuntu umwe gusa kabone n’aho yaba perezida wacyo. Urwanda ni urwa twese, ni ngombwa ko abaturage bose, bibumbiye mu mashyaka ya politiki, bahabwa ijambo, bakavuga uko bifuza kubaka igihugu cyabo.

IBANGA RYA 41 : Itangazamakuru

(9). Kubohora Itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure busesuye

Iyo abantu bahawe ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza, umwiryane uragabanuka, intambara zisesa amaraso zigahagarara. Itangazamakuru naryo rikura abaturage mu bujiji iyo ribagezaho amakuru y’ukuri ku bibera mu gihugu Iyo rinenga amakosa y’abategetsi, rituma hari byinshi bikosorwa amazi atararenga inkombe.

IBANGA RYA 42 : Guhugura abaturage

(10). Gushyiraho gahunda idasanzwe yo guhugura abaturage bose mu byerekeye amategeko n’imikorere y’inkiko.

Imyumvire ya gakondo yo kubakira igihugu ku muco gusa, ntikijyanye n’igihe. Imiyoborere y’igihugu n’IMIBANIRE y’Abenegihugu igomba gushingira ku bumenyi bw’AMATEGEKO.

Ntabwo Repubulika ya 4 ishobora kuvugurura igihugu (moderniser le pays), idashyizeho gahunda idasanzwe yo kwigisha abaturage bose amategeko y’ingenzi areba uburenganzira bwabo. Bityo, bazumva n’impamvu ari ngombwa gushishoza mu gihe cyo guhitamo Intumwa za rubanda zishyiraho ayo mategeko.

IBANGA RYA 43 : Amajyambere mu mijyi no mu cyaro

Urwanda na rwo rushobora kurwanya ubukene rugafata gahunda ihamye y’iterambere. Gusa icyo Abanyarwanda badashaka muri iki gihe ni iterambere rirunze mu maboko y’Agatsiko k’abaherwe gusa bituriye mu mujyi wa KIGALI. Icyo bakeneye ni UGUSARANGANYA, ibyiza by’igihugu bikagera kuri bose.

(11) Niyo mpamvu hazashyirwaho porogaramu (Plan) yitwa “Mille collines, Mille Projets” : izarema imishinga 1000 ya rutura, igamije kurwanya ubukene no guteza igihugu imbere mu majyambere. Buri murenge (secteur) uzahabwa nibura umushinga umwe wahemba nk’abakozi bagera ku 1000. Urubyiruko ruzahabwa akazi muri iyo mishinga ku buryo bw’umwihariko.

IBANGA RYA 44 : Imibereho myiza y’abaturage

(12) Mbere na mbere Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo :

*Abaturage bose babone amazi meza,

*Buri murenge ugerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Ahari amazi n’amashanyarazi, imishinga irashoboka, ubuzima bwiza bukayoboka abenegihugu.

Icyitonderwa :

Ntihabuze abibaza ngo “aya mafaranga yose azava he ?“. Igisubizo : Nta gihugu gihomba ! Leta ihora ifite ubushobozi bwo gusaba inkunga amahanga, gusaba inguzanyo mu mabanki no mu bigenga mpuzamahanga. Icy’ingenzi ni uko igihugu cyaba gifite ubushake bwo guca umuco mubi wo KWIKUBIRA no kwinjira mu nzira y’iterambere buri mwenegihugu wese yibonamo. Amafaranga azashakwa kandi azaboneka :

*Amafaranga Paul Kagame yasahuye akigurira indege ze bwite, akubakisha amazu n’amahoteli hirya no hino mu mahanga, ayo yarunze ku makonti ye bwite… ubwayo ntaruta 1/2 cy’amafaranga akenewe kugira ngo izi ngingo 12 zishyirwe mu bikorwa ?

*Amafaranga apfushwa ubusa mu kugura ibikoresho bya gisirikari byo kubuza abaturage n’abaturanyi umutekeno,

*Amafaranga atagira ingano akoreshwa muri za maneko no kwica impunzi,

* Amafaranga menshi birenze urugero ameze nka ruswa ahembwa Abamotsi (kugira ngo bicecekere !) bo mu Nteko Ishingamategeko na Guverinoma itagize icyo imariye Abanyarwanda…

Ayo yonyine ntiyadufasha gushyira mu bikorwa biriya byemezo ?

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira: ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Umwihariko wa Revolisiyo: Agatsiko kagaragiye Paul Kagame ntigakwiye kwitiranwa n’ubwoko bw’abatutsi.

image_abbé-300x300

Ni koko Abaturage bifitemo imbaraga batazi, akaba arizo umunyagitugu akoresha ngo abeho abakandamiza. Kumeya iri banga ni intambwe ya mbere mu guharanira uburenganzira bwa buri wese!

Umutwe wa 5: AGATSIKO K’INDOBANURE ZIGARAGIYE UMUNYAGITUGU PAUL KAGAME NTIGAKWIYE KWITIRANYWA N’UBWOKO BW’ABATUTSI.

Imitungo umunyagitugu Paul Kagame yasahuye iteye isoni : indege 2, amato, amazu n’amasambu hirya no hino ku isi, amasosiyeti y’ubucuruzi, amabanki y’igihugu yayasize iheruheru…! Inda ye yonyine ni yo Abenegihugu twese tugokera, si ibyo kwihanganirwa !

Ni ihame : Ubutegetsi bwa Paul Kagame ni ubutegetsi bushingiye ku gatsiko gato, k’Abatutsi b’indobanure, baturutse Uganda, b’Abasirikari. Amazina y’abagize ako gatsiko arazwi neza. Agatsiko kagizwe ahanini n’abantu batize amashuri, yewe harimo n’abatazi gusoma no kwandika ! Ibyerekeye ubumenyi mu kuyobora igihugu ntacyo bibabwiye, bo bashyira imbere ubunararibonye mu kurasa Abenegihugu. Barimo n’Abagande butwi bakora nk’abacancuro, bakagaragaza ko badakunze abaturage na busa. Abo nibo bonyine bakomeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu, inyungu rusange (Intérêt général) ntibayikozwa, ikibashishikaje ni inyungu z’Agatsiko gusa. Hagati aho Abenegihugu bo bameze nk’intama zitagira abashumba, zigasigara zicunzwe n’IKIRURA.

  1. Ukwikubira kugaragarira no rwego rw’imibereho myiza y’abaturage

Kugira ngo Agatsiko gashobore kuramba mu bwikanyize, dore uko kabigenza :

IBANGA RYA 20 : Kwiyitirira Abatutsi

(1) Kiyitirira ubwoko bw’Abatutsi, kakagerageza kumvisha Abanyarwanda n’amahanga ko kaburengera kanyuze mu nzira yo gukandamiza abo mu bwoko bw’Abahutu (Diviser pour régner).

(2) Bamwe mu Batutsi badashishoza bakomeje kwibeshya ko Agatsiko gaharanira inyungu z’ubwoko bwabo, bakirinda gufungura amaso ngo batabona ko kugeza na n’ubu Agatsiko katazuyaza kwivugana Abatutsi b’inzirakarengane (kubica, kubafunga, kubatorongeza) kagahitamo kwikoranira n’Interahamwe zamaze abantu ku buryo buzwi na bose !

(3) Abo Batutsi b’intagondwa kandi badashishoza ni bo bahuka muri bagenzi babo b’Abahutu, bakabafungisha, bakabacisha amafaranga ya hato na hato kugira ngo batabashinja ibinyoma, bakabiyemeraho birenze urugero, babakangisha ko Ubutegetsi ari ubw’Abatutsi.

(4) Hari n’Abatutsi bashyira mu gaciro, bazi neza ko Agatsiko kabahekuye, ko kandi kabahinduye ibikoresho by’inyungu zako gusa, nyamara bakarenga bagakomeza kukiyomekaho. Ahanini babiterwa no gutinya Agatsiko gashobora gukomeza kubakora mu nda. Babiterwa kandi no kutizera Abahutu kubera Intagondwa zabo zabatsembye.

Aha niho hari IHURIZO RIKOMEYE : Abanyapolitiki bafite ubushake bwo kubaka igihugu babanje gusenya kariya gatsiko k’Indobanure bazashobora bate kugatandukanya n’ubwoko bw’Abatutsi ?

(5) Bamwe mu Bahutu badashishoza bitirira Abatutsi bose akarengane baterwa na kariya Gatsiko, ntibabone ko hari n’Abatutsi benshi barenganywa nako. Ni cyo kibatera guhinduka abahezanguni banga Abatutsi, umwiryane ukaba insobe.

IBANGA RYA 21 : Gucengera amadini, imiryango idaharanira inyungu no gusenya itangazamakuru ryigenga

(1) Agatsiko gacengera imiryango idaharanira inyungu n’amashyirahamwe yita ku mibereho myiza y’abaturage kakayahindura umuvugizi w’inyungu zako bwite, iyanze kubikora igasenywa cyangwa ikirukanwa mu Rwanda.

(2) Gacengera amadini, agasigara asenga abayobozi b’Agatsiko aho gusenga Imana no kurengera abakene. Abayobozi b’amadini batemeye kugirwa ibikoresho bahindurwa ruvumwa, bakicwa cyangwa bagafungwa, abandi bakameneshwa.

(3) Kasenye itangazamakuru ryigenga, gakoresha itangazamakuru rya Leta mu nyungu zako gusa, gashinga ibinyamakuru bishinzwe kubeshya rubanda n’amahanga no kurengera inyungu zako gusa.

III. Mu rwego rw’ubukungu

IBANGA RYA 22 : Umutungo w’igihugu wose ni uw’Agatsiko

Agatsiko kumva umutungo wose w’igihugu ugomba kuba uwako bwite:

(1) Gasahura umutungo w’igihugu kigarurira ibigo bya Leta kakabeshya ngo byeguriwe abikorera ku giti cyabo.

(2) Kigaruriye ubucuruzi bwose bw’igihugu, ushatste gukora uwo mwuga atagakorera arafungwa, akabeshyerwa cyangwa bakamuhombya babinyujije muri Rwanda Revenue Authority.

(3) Kambuye abaturage amasambu yabo ahindurwa ibikingi .

(4) Agatsiko kateje ubushomeri bukomeye mu gihugu kuko kigaruriye inzego zose zitanga akazi : Leta, ibigo bya leta, ubucuruzi, inganda n’amabanki…Akazi gahabwa Abamotsi n’ ABAVUKANYE IMBUTO gusa.

(5) Agatsiko kiyemeje gukenesha abaturage, gasenya Centres de négoces zose zabaga mu cyaro no mu ntara, umutungo wose w’igihugu ushyirwa i Kigali kuko ariho Agatsiko gatuye kandi gakorera.

(6) Ubundi buryo bwo gukenesha abaturage burundu : Agatsiko kashyizeho imisanzu, imisoro n’impano (bidatangirwa reçu!) za buri gihe katitaye ku bushobozi buke bw’umuturage.

(7) Amafaranga kanyunyuje mu mitsi y’abaturage kayabitsa hanze y’  u Rwanda kuko ari ho gashora imari.

(8) Imishahara y’abagize Agatsiko n’Abamotsi babo irenze urugero ugereranije n’umutungo w’igihugu cy’Urwanda, nyamara abandi benshi bakorera abaturage bahembwa intica ntikize.

(9) Agatsiko kitwa ko kayoboye u Rwanda muri iki gihe nta gahunda ihamye gafite yo guteza imbere ubukungu bw’igihugu nk’uko raporo za PNUD, HRW…nazo zibyerekana.

(10) Agatsiko kiberaho mu murengwe uteye isoni mu gihe abaturage barushaho gutindahara.

Dore igiteye impungenge kurushaho : kuba uko kwikubira kwaranahawe intebe mu rwego rw’uburezi n’umuco bivuga ko Agatsiko kari gusenya n’Urwanda rw’ejo….

Umutwe wa 6: Agatsiko k’Indobanure kigaruriye Urwanda ntabwo kikubira ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu gusa, ahubwo iyo ndwara kayigejeje no mu burezi.

IBANGA RYA 23 : Utize aratakaye

Kugira ngo politiki yo kwikubira byose izarambe imyaka myinshi, Agatsiko kahisemo kwiharira n’ubumenyi. Muri iki kinyejana tugezemo, ishuri ni ikintu cy’ingenzi cyane (Tout passe par l’école) kuko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari byo bisigaye biyobora isi. Ifoto y’uko igihugu cyacu kizaba gihagaze ejo hazaza ishushanyirizwa ku ntebe y’ishuri.

N’ubwo Agatsiko kagizwe ahanini n’abantu b’Ibikurankota batize amashuri ndetse badahwema kugaragaza ko basuzugura bitavugwa abenegihugu b’incabwenge (Ngo “injiji ziba mu bize”! Twibuke uko Agatsiko karimbaguye Abatutsi kitaga “Intellectuals”!), ntikayobewe ko revolisiyo zose zabayeho mu bihugu binyuranye, no mu bihugu by’Abarabu muri iki gihe ziyoborwa n’abashoboye kwiga bakajijuka.

Agatsiko ntikaribagirwa ko mu 1959 revolisiyo yasezereye Ingoma ya cyami mu Rwanda yatekerejwe ikanayoborwa n’Incabwenge Kayibanda na bagenzi be, abana ba rubanda rugufi bari baragize amahirwe yo kwiga Seminari nto n’inkuru ya Nyakibanda, akaba ariyo mashuri akomeye yari mu gihugu icyo gihe.

Agatsiko karatinya ko imitungo irenze urugero kamaze kurunda yazaribwa n’abandi ejo hazaza, n’ikuzo ry’ubutegetsi rigasubira mu maboko ya rubanda rugufi. Nicyo cyagateye gushyiraho gahunda ebyiri zigaragaza indwara yo kwikubira ku buryo budasubirwaho :

IBANGA RYA 24 : Amashuri y’abana b’Indobanure

Gushyira abana b’Agatsiko n’abavukanye imbuto mu mashuri y’akataraboneka yo mu bihugu by’Abazungu n’ay’indobanure kashinze mu mu Rwanda nka LA COLOMBIERE na GREEN HILLS aho abo bana bigishwa n’Abazungu ! Igihugu cyacu gitanga amafaranga atagira ingano kugira ngo abo bana b’Indobanure bige neza, bazabone ubushobozi bwo gukomeza kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine. Ariko kwiga kw’abo bana ntacyo byajyaga kuba bitwaye, kuko nabo ari abenegihugu, iyo Agatsiko kadashyiraho gahunda yo kurindagiza abana ba rubanda rugufi.

IBANGA RYA 25 : Kudindiza uburezi bw’abana ba rubanda

Agatsiko gahora kari maso, gakora ibishoboka byose ngo abana ba rubanda rugufi batiga nabo bakajijuka. Iyo gahunda ya ruvumwa igaragazwa n’ibyemezo byinshi (bitareba amashuri y’indobanure) Agatsiko kagiye gafata bigamije kubangamira uburezi muri rusange :

(1) Gukuraho isomo ry’amateka y’Urwanda kugira ngo abana ba rubanda rugufi batamenya iyo bava n’iyo bajya.

(2) Guca ururimi rw’igifaransa ku kingufu kandi arirwo benshi mu barimu bakoresha n’imfashanyigisho nyinshi zikaba zanditswe muri urwo rurimi.

(3) Guhindagura umwaka w’amashuri ku buryo gahunda z’amashuri zisigara ari akavuyo gatesha abana n’ababyeyi umutwe.

(4) Kubeshya ngo abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigira ubuntu ; nyamara wareba imisanzu basabwa, uduhimbazamuskyi tunyuranye, imisoro idasobanutse … ugasanga ababyeyi baracibwa amafaranga arenze ubushobozi bwabo, akubye incuro 10 ayari asanzwe yitwa ay’ishuri (minerval) bivugwa ko yavanyweho hagamijwe ineza ya rubanda ! Iki kinyoma cyarakaje ababyeyi benshi cyane.

(5) Guhemba abarimu umushahara w’intica ntikize kugirango bacike intege, bareke kwigisha, bigire muri shuguri zo gushaka amaramuko, maze abana ba rubanda badindire. Wakwigisha ute abana ba rubanda, abawe bwite baraye inzara ?

(6) Guhindagura kenshi abaminisitiri bashinzwe uburezi kandi buri gihe hagashyirwaho abatagize icyo bashoboye, buri wese akajya azana akajagari ke uko ashatse .

(7) Porogaramu z’inyigisho zihora zihindagurika, kandi ugasanga amashami ashyizweho asigaye yigisha UBUSA( programmes sans substance, vides).

(8) Dipolome zidafite icyo zimaze kuko wagirango zigamije kwerekana ko ba nyirazo ntacyo bazi Urugero : nka dipolome yerekana ko nyirayo yabonye amanota 2/11 (=18% !) ubwo ni dipolome nyabaki ?

Inteko ishinga amategeko y’Urwanda ubwayo yakoze raporo ebyiri zemeje ko uburezi bwazambye cyane mu Rwanda. Nyamara Agatsiko nta ngamba kigeze gafata ngo bikosorwe, ahubwo kakomeje gufata ibyemezo byo kubuhorahoza!

(9) Gukuraho “Internat” ku kingufu mu mashuri ya Leta, kandi ari yo yafashaga abana benshi cyane b’abakene bakomoka mu giturage kubona amazi hafi abafasha kugira isuku, amashanyarazi abafasha kwiga na nijoro, kugaburirwa bihagije, guhabwa disipulini n’uburere bwa kijyambere, kwitoza kubana n’abandi,…

Mu by’ukuri icyemezo cyo gukuraho Internat nicyo cyerekanye kurusha ibindi ko Agatsiko gafite gahunda ndende yo kuvutsa abana ba rubanda rugufi uburere bwiza igihugu kibagomba.

(10) Kubiba umwiryane mu rubyiruko rw’abanyeshuri biga amashuri yisumbuye bishingiye ku mfashanyo ihabwa abakene n’imfubyi zo mu bwoko bw’Abatutsi zonyine (FARG), imfubyi n’abakene bo mu bwoko bw’Abahutu igihugu kikabatererana! Urugero : Abana 2 ( tutsi na hutu) bavutse nyuma ya jenoside yo mu 1994 wabasobanurira ute ko uko gusumbanya abenegihugu bifite ishingiro ? Ako karengane kabura gate gushyamiranya abo bana ?

Byumvikane neza : ikibazo kiri aha, si uko abana bakomoka ku bazize jenoside yo mu 1994 bakomeza gufashwa n’imisoro iturutse mu baturage twese, ikibazo ni uko bafashwa bonyine gusa mu gihe abandi bana batari Abatutsi, nabo bakeneye inkunga, bakomeje gutereranwa nk’aho bo atari abanyagihugu! Ninde utabona ko Agatsiko kashyizeho iryo vangura ku bwende kagamije gukomeza guhembera amacakubiri kugira ngo Abahutu n’Abatutsi bazahore basubiranamo, ubu no mu gihe kizaza, maze kabone uko gakomeza kubakandamiza ?

(11) Gukuraho amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuri b’abakene kugira ngo bashobore kwiga Kaminuza, maze umunyagitugu Paul Kagame akihandagaza akemeza ko ayo mafaranga atari uburenganzira bw’abo bana! Yabivugiye mu Bwongereza, abitangariza Radiyo BBC. Ibi kandi akabivuga mu gihe abana b’Agatsiko biga mu Rwanda no mu bihugu by’Abazungu bahabwa n’igihugu ibyangombwa birenze ibyo bakeneye nk’aho bo ari uburenganzira bwabo ; bakabaho mu murengwe mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abana ba rubanda rugufi bari kwitura hasi mu ishuri kubera inzara cyangwa bagahitamo kwishyira mu kagozi kubera kwiheba.

IBANGA RYA 26 : Umukuru w’igihugu afite imyumvire mibi

Ijambo nk’iri ry’umukuru w’igihugu ryerekana ibintu 2 :

(1) Ko umukuru w’igihugu Paul Kagame atajijukiwe n’ibyerekeye uburenganzira bw’abenegihugu (Les droits et les libertés) kandi ari we wambere ushinzwe kubwubahiriza no kuburengera !

(2) Ko mu mutwe w’umunyagitugu Paul Kagame, Abanyarwanda basubijwe ku ngoma ya GIHAKE, aho abenegihugu batagira Uburenganzira (leurs droits) ahubwo bagabirwa bishingiye ku neza ya Nyir’Urwanda (les faveurs) gusa ! Kandi koko rero Agatsiko niko gakora, imyaka ishize ari 17, ibyiza by’igihugu byose kabigize nk’ibyako bwite, abandi Banyarwanda bagenda bahinduka buke buke nk’abagaragu n’abasabirizi mu gihugu cyabo. Abazi gucinya inkoro no guhakirizwa (Abamotsi) nibo bagira icyo bahabwa, ariko na bo ntibasiba gucunaguzwa no kumvishwa ko barya iby’umugayo! Imyumvire n’imikorere nk’iyi ikaba atari iyo kwihanganirwa. Abanyarwanda ntibakeneye “les faveurs” bagenerwa n’Agatsiko, buri wese nahabwe icyo akwiye (le principe du mérite). Nta kindi.

Niyo mpamvu, abenegihugu twese dukwiye guhaguruka, tugatekereza igihugu cyiza dushaka kubaka, n’ubutegetsi bukorera abenegihugu uko bwaba buteye. Ese rwose birashoboka ko ingoma y’Agatsiko k’Abatutsi b’indobanure, b’abasirikari, baturutse Uganda, bategekesha igitugu, iterabwoba n’ikinyoma yasezererwa ? Ese Agatsiko kavuyeho, Abanyarwanda ubwacu twashobora kwishyiriraho  UBUTEGETSI BUTIKUBIRA? Bwaba bwubakiye ku zihe nkingi ?.

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Tom Ndahiro na FPR barenda guta ishabure bakiruka ku manywa y’ihangu.

téléchargement (1)téléchargement (2)

Tom Ndahiro wa Rushashya.net n’ibendera rya FPR

Mu nyandiko yasohotse tariki ya 28 Ukuboza mu kinyamakuru Rushyashya.net gikorera kandi kikanyuzwamo ibyifuzo bya Leta y’agatsiko ka FPR, uwiyita Cyiza Davidson yerekanye aho FPR ihagaze n’uko ibona impunzi ziri mu mashyamba ya Congo. Dore ibitekerezo by’ingenzi bizinduye Tom Ndahiro wiyita Cyiza Davidson:

  1. Ngo hari intambara izahanganisha impunzi ubwazo.
  2. Guhindura ku ngufu ishyaka ISHEMA umutwe wa gisirikare.

Mbere y’uko dusuzumira hamwe izi ngingo ariko reka twibutse ibi bikurikira:

Mu by’ukuri  abenshi tumaze kumenya neza imikorere ya FPR. Iyo ijya gukora igikorwa iki n’iki kigayitse igira intambwe ikurikira.

  • Intambwe ya mbere ni ukurema opinion. Muri iyi ntambwe, hakoreshejwe itangazamakuru ry’ubwoko bwose ndetse na social media, FPR ibanza guhindanya umuntu uyu n’uyu cyangwa ishyirahamwe iri n’iri  ikerekana ibyo yita ububi bwe cyangwa se bw’iryo shyirahamwe. Ku bareba hafi iyi ntambwe bayifata nk’iyoroshye ndetse hari n’abicecekera ngo ntacyo bibatwaye, ngo uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina,… nyamara biba ari intangiriro mbi, aka wa mugani ngo imbeba irya umuhini yototera isuka.
  • Intambwe ya kabiri iba kwerekana ko abantu benshi cyane bafitanye ibibazo n’ uwo muntu cyangwa se n’iryo shyirahamwe. Kubera ko mu ntambwe ya mbere abantu baba baramaze kwakira ya opinion y’ububi bw’uwo muntu/ishyirahamwe, mu ntambwe ya kabiri byorohera ababisoma n’ababyumva kubyemera, kuko umuntu ubusanzwe mubi agirana ibibazo na benshi ndetse akaba yagira abanzi batabarika.
  • Intambwe ya gatatu iba kugirira nabi wa muntu. Agafungwa cyangwa se akicwa. Iyo ari ishyirahamwe, kuri iyi ntambwe hakorwa amanyanga, rigacengerwa, nyuma ba bacengezi bakaritezamo akavuyo, hakagaragazwa ko ryacitsemo ibice abarigize bakamarana maze rigahita ritakarizwa icyizere. Amashyaka ya politiki atari make yahuye n’icyo kibazo.
  • Intambwe ya kane ni ugusibanganya ibimenyetso. Muri iyi ntambwe FPR ikoresha ibitangazamakuru byinshi yerekana ko ‘ nk’uko byari byaravuzwe mbere’ uwo muntu yari afite abanzi benshi bityo uwo ari we wese yashoboraga kumwica. Ibi biyobya uburari maze FPR igasigara yigaramiye nk’umwere kuri ayo maraso, naho ku mashyirahamwe discours zigacicikana ngo n’ubundi nta mbaraga yigeze agira.

Reka tugaruke ku nkuru ya Tom Ndahiro :

Uyu mugabo azwi nk’umwarimu wo gukata Kawa( moniteur agri) ariko akaba yarigize ngo umuhanga mu bya jenoside ( uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa) ndetse akaba ari n’umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu itumanaho/ itangazamakuru. Iyo usomye inkuru ye witonze uhita ubona ko arimo guteguriza iby’ikinamico yamaze gupangwa na FPR ikaba igiye gukinwa vuba aha.

  1. Ngo intambara izahanganisha impunzi ubwazo.

Ngo hagiye kuba intambara hagati y’impunzi ziri muri Congo ngo zipfa ubuyobozi. Aha Moniteri Agri uyu aravuga ko zimwe mu mpunzi ndetse n’abarwanyi ba FDLR ngo bazaba bari ku ruhande rwa Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka Ishema, ngo uru ruhande rukazarwana n’uruhande rushyigikiye General Majoro Byiringiro. Nk’uko twabibonye haruguru, nyuma y’intambwe twabonye yo kurema opinion, haje intambwe yo kwerekana abanzi benshi ba Padiri Thomas n’Ishyaka Ishema.  Twese tuzi uko mu minsi ishize iki kinyamakuru Rushyashya.net cyavuye hasi mu kwamamaza ko ngo amashyaka Ishema na FDLR badacana uwaka. Nko mu nkuru yasohotse tariki ya 26 Ugushyingo 2014, Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson yashishikajwe no kwerekana  ngo uko habaye isubiranamo hagati ya FDLR n’Ishema Party. ( http://rushyashya.net/politiki/fdlr-twagiramungu-faustin-na.html).  Wasanga hari abemeye koko icyo kinyoma!

Reka nibutse neza ko ISHEMA na FDLR ari amashyaka abiri atandukanye, adahuje uburyo bwo kubona inzira yakemurirwamo ibibazo bikomeye bihangayikishije Abanyarwanda  muri iki gihe. FDLR ni umutwe witwaje intwaro naho Ishyaka ISHEMA rigashyira imbere inzira y’amahoro, kuko ritifuza ko intambara zimena amaraso zakongera gushozwa kuko zarushaho gushegesha umuryango nyarwanda wababaye bihagije.  Ntawe utazi neza ko aya mashyaka yombi nta masezerano y’imikoranire yigeze agirana. Gusa, imyumvire itandukanye siyo yagirwa  impamvu ya za ngo turwane cyangwa se intandaro yo kwicana. Niyo Demokarasi duharanira.

Niba FPR ,mu ijwi ry’umukangurambaga wayo Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson, ishishikariye bidasanzwe “gushyingira no gutandukanya” FDLR n’Ishema Party ni uko hari umugambi mubisha uri gucurwa, uzajya ahabona mu minsi iri imbere !

  1. Guhindura ku ngufu ishyaka ISHEMA umutwe wa gisirikare.

Tom Ndahiro/Cyiza Davidson araducira amarenga: FPR yamaze kwinjiza abasirikare bayo muri Congo harimo n’abatari bake bahoze muri FDLR bakaza gutaha mu Rwanda. Mu minsi mikeya iri imbere aha , mu gihe UN yaba yigijeyo icyemezo cyo kurasa kuri FDLR, abacengezi ba FPR bazateza akavuyo muri Kongo, barase amasasu menshi cyane ku buryo bw’ikinamico ndetse amasasu amwe agwe no mu Rwanda. Hazahita haboneka abasirikare bavuga ko bishyize mu maboko y’ingabo z’u Rwanda (ikinamico) bemeze ko hari intambara  hagati y’abagize FDLR, bamwe bashyigikiye Ishema  abandi bashyigikiye Byiringiro! Iki kinyoma kizaba kigamije gukora dossier y’imikoranire ya Thomas Nahimana n’imitwe  ivuga ko iteganya gutera u Rwanda.

Ntawe utabizi. icyemezo cy’Ishyaka Ishema cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 gihangayikishije bidasanzwe FPR-Inkotanyi. Mu Manama menshi y’abayobozi ba FPR, hakomeje gutangwa amabwiriza ko Kagame atifuza Ishema mu Rwanda mu matora ya 2017. Ngo bagomba gukora ibishoboka byose bakabuza Padiri Thomas umukandida w’Ishema gukandagira  ku butaka bw’u Rwanda. Inkuru zihita muri iyi minsi n’izigiye kungikanywa mu minsi iri imbere , nta kindi zigamije uretse iterabwoba, hagamijwe kugamburuza  Abataripfana ngo batinye kujya mu Rwanda, ngo hato batazafungwa ! Icyo abambari ba FPR batazi ni uko Abataripfana ari inzirabwoba nyakuri, iyo ikaba ari imwe mu ntego 3 ishyaka ryabo rishyize imbere: Ukuri, Ubutwari (= Intrépidité), Ugusaranganya.

  1. Tubyumve dute ?

Mu by’ukuri hari ikintu  giteye ubwoba FPR kuko idashobora kugihagarika cyangwa kugi  controla muri iki gihe. Ni ubushobozi n’ubushake bwa rubanda bwo guhaguruka bagakora  Revolisiyo. Imbarutso ya revolisiyo kandi turayikozaho imitwe y’intoki : FPR izagerageza guhindura itegekonshinga maze abadepite nibakora ikosa ribicisha (erreur fatale) ryo kwemera  uwo mushinga, mu gihe cya Referendum abaturage bazabatere utwatsi, batore « OYA », FPR igerageze kwiba amajwi ivuga ko ivugururwa ry’itegeko nshinga ryatowe maze rubanda ihagurukane umuriri mwinshi ivudukane Agatsiko, izuba riva.

FPR izi neza kandi ko Abataripfana bamaze kwitegura urugendo rwo kwegera abaturage kugira ngo ifirimbi ya nyuma y’umukino nivuga ibyanditswe bizasohorere ku Gatsiko. Ibi rero iyo byiyongereyeho icyemezo cy’ugushyira intwaro hasi kwa FDLR kugira ngo ikore urugamba rwa politiki,  birya FPR ahantu idashobora kwishima, akaba ari nayo mpamvu abagize Agatsiko n’abavugizi bako bakomeje kungikanya inkuru zicurikanze, zuzuye amateshwa n’ibihimbano bitarangwamo ugushyira mu gaciro, mbese bameze nk’abari hafi guta ishabure bakiruka ku musozi ku manywa y’ihangu.

Kubera ibyo, ubu FPR irifuza cyane uwayigabaho igitero cy’amasasu kugira ngo ibone uko yirara mu Bataripfana n’abaturage bari mu gihugu ikabarimarima yitwaje ko igihugu kiri mu ntambara maze n’ikitwa amatora cyose kigashyirwa ku ruhande.  Icyakora baribeshya bikomeye, the wind of change is blowing.

Umwanzuro

Reka mbisubiremo , biragaragarira buri wese ko inyandiko za Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson hamwe na discours za FPR muri iyi minsi nta kindi zigamije uretse kuzana iterabwoba  ku Bataripfana ngo tutazajya mu Rwanda. Nyamara nta gisibya, nk’uko Congres  y’ishyaka ISHEMA yo kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 9 Gashyantare 2014 yabyemeje, Abataripfana bazasesekara i Kigali bitarenze kuwa 28 Mutarama 2016.

Reka dusoze dutura Tom Ndahiro/Cyiza Davidson aka karirimbo  umunyarwandakazi yatwigishije. (Twaza Mwajya he?)

 

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishema Party

Umwihariko wa Revolisiyo: IKIBAZO GITERA ABANYARWANDA UMWIRYANE W’URUDACA SI AMOKO, SI UBUJIJI, SI UBUKENE: DORE UKO NJYE MBIBONA

image_abbé-300x300

Umunyagitugu Paul Kagame ntacyo akora kugira ngo umwiryane ushire mu Banyarwanda ahubwo ibikorwa bye byose biba bigamije kwenyegeza umuriro, cyane cyane kuva hatangira intambara yiswe iyo kubohoza igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990 ! Ikibazo gikomeye rero ni uko tudashobora kubona umuti w’uwo mwiryane umaze kuba ikigugu tutabanje gusuzuma neza impamvu nyakuri ziwutera. Indwara y’umwiryane Abanyarwanda turwaye iterwa n’akahe gakoko ?

IBANGA RYA 15 : Mu Rwanda siho honyine haba amoko, ubujiji n’ubukene.

Benshi bemeza ko igitera umwiryane mu banyarwanda ari AMOKO. Ngo kuba hari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ni ikibazo. Abatekereza batya mu by’ukuri baba bashaka kuvuga ko ikibangamiye abantu atari uko badahuje amoko, icyo baba batunga agatoki ni IRONDAKOKO. Iri ryo rwose ni ribi cyane, rirasenya ntiryubaka! Ariko irondakoko si indwara, ni ikimenyetso cy’indwara ! Kuvuga ngo Abanyarwanda barwaye irondakoko ni nko kujya kwa muganga bwa mbere, maze muganga yakubaza icyo urwaye ukamusubiza ko urwaye umuriro mwinshi ! Ikibazo si umuriro, icyo muganga aba akeneye kumenya no kuvura ni igitera uwo muriro urenze urugero.

Abandi babona ko Abanyarwanda bapfa UBUJIJI. Simpakana ko kwiga abantu bakajijuka atari ibintu byiza, gusa icyo nzi ni uko Abanyarwanda atari ibicucu ibi byo guta umutsima, ku buryo baba ari impumyi burundu izi ziyobewe ko zikeneye kubaho mu mahoro no mu mutekano. Si ngombwa ko abenegihugu bose biga kaminuza kugira ngo bamenye ko umwiryane usenya.

Niba Abanyarwanda babirengaho bagakomeza kwicana, ni uko bafite ikindi kibazo, bazi neza cyangwa se bataramenya.

Hari n’ababona ko Abanyarwanda dupfa UBUKENE. N’ubwo koko “abasangira ubusa bitana ibisambo“, ariko Abakurambere bari bararenze iyo mvugo bageza n’aho bigisha urubyaro rwabo aribo twebwe ngo “ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu”.

Ni byo koko Urwanda ntirubarirwa mu bihugu bikize byo ku isi, ariko Urwanda ni igihugu cyigenga. Burya rero ngo nta Leta igwa mu gihombo burundu (insolvable) : Leta iyo ari yo yose igira inzira nyinshi yanyuramo ikabona amafararanga ahagije yo gutuma ikomeza inshingano zayo zo kurengera abanyagihugu. Ishobora kwaka imfashanyo ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga, ishobora gusaba inguzanyo mu mabanki mpuzamahanga n’ibindi bigega byabugenewe….Iyo kuri ubwo bushobozi bwa Leta y’Urwanda hiyongereyeho ko abenegihugu bafite amaboko yo gukora, ubwenge buhagije bwo kubona ikibantunga bo n’abana babo, n’ubushake bwo kurya duke ariko bakoza akarenge, ikiba kibuze ni iki ? Ikibazo ni uko utwo duke batunze, Abanyarwanda bagira batya bakaturwaniramo, INTARE igashaka kwiharira imbehe yose, ushoboye kubona utuvungukira akarya abitamo amarira, abakene batagira kirengera bagafumbira umunaba. Indwara ni aha ikwiye gushakirwa.

Amoko, ubukene n’ubujiji si umwihariko w’Urwanda kuko hari ibindi bihugu bitari kure yacu bifite amoko menshi, bikaba bitanakize kuturusha, yewe abenegihugu babyo bakaba batanajijutse kuturusha, nyamara ntibihora mu mwiryane n’intambara z’urudaca nk’Abanyarwanda. Abagenda za Tanzaniya na Malawi bazaduhe ubuhamya.

IBANGA RYA 16 : Umwiryane mu Banyarwanda uterwa no kwikubira

Nk’uko tumaze kubibona, agakoko k’umwiryane uhora mu Banyrwanda kitwa “UKWIKUBIRA”. Ibi kandi ntibyazanywe na Paul Kagame n’ubwo we arusha abandi bayoboye Urwanda kugira irari ryo kwirundaho byose nta soni, nta kimwaro ! Umwihariko w’umunyagitugu Paul Kagame ni uko we yihesha agaciro mu byakagombye kumutera isoni ! Abamubanjirije bibaga bihishahisha bityo ntibigarurire umutungo w’igihugu wose. Paul Kagame we, yiba izuba riva, agasahura byose, nk’aho Urwanda ari akarima ke bwite cyangwa umurage yagabiwe ne se na nyina, akagerekaho no kubyigamba.

Uko KWIKUBIRA ntikugaragarira mu kwigwizaho umutungo w’ibintu gusa, kugaragarira no mu zindi ngamba z’ubuzima bw’igihugu : muri Politiki (I), mu rwego rw’Imibereho myiza y’abaturage (II) mu bukungu (III), mu burezi n’umuco (IV).

  1. Mu rwego rwa politiki

Umunyagitugu Paul Kagame yahisemo KWIKUBIRA ubutegetsi bwose. Yimitse ingoma y’igitugu iteye ukwayo, ikaba ishingiye ku ishyaka rimwe rukumbi ryahoze ryitwa FPR-Inkotanyi ; ariko nyuma yo kuryirukanamo ab’inkwakuzi mu barishinze, Kagame akaba yararihaye akandi kazina ka FPR-INTORE. Ndagira ngo dusesengure ubutegetsi bwe turebe uko buhumeka n’inzira bunyuramo kugira ngo bufate Abanyarwanda ho ingwate.

IBANGA RYA 17 : Amahame-shingiro y’agatsiko

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubakiye ku gatsiko gato cyane (abantu 6-8), kagizwe n’Abatutsi b’Indobanure, baturutse Uganda, b’abasirikari, bahisemo gutegekesha IGITUGU, ITERABWOBA n’IKINYOMA. Abashaka kumva neza amahame-shingiro (principes) y’ubwo butegetsi ntibakirirwe bashakira ahandi.

IBANGA RYA 18 : Abamotsi

Agatsiko k’indobanure kifashisha ABAMOTSI batoranijwe mu moko yose (Abahutu , Abatutsi, Abatwa, Abanyamahanga). Abo Bamotsi ni abantu batari inyangamugayo kandi badakunzwe n’abaturage. Kenshi baba ari abantu bakoze ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi, gusahura ibya rubanda no kurenganya inzirakarengane.

Abo Bamotsi bakingirwa ikibaba n’Agatsiko kari ku butegetsi, bagahabwa agaciro gasumbye cyane ako rubanda ibaha. Iyo umunyagitugu Paul Kagame atakibakeneye, abahindura IBIGARASHA, bagafungwa cyangwa bakicwa, iyo badashoboye kumucika hakiri kare. Abo Bamotsi nibo maboko ya kariya gatsiko : nibo bahoza abaturage ku nkenke, bakabagambanira mu buryo bunyuranye, bakabicisha…Nibo NKINGI nyakuri z’ingoma y’IGITUGU.

IBANGA RYA 19 : Ikinyoma n’iterabwoba

Agatsiko k’indobanure gafite umwihariko wo gukoresha ikinyoma kugira ngo kigaragaze neza imbere y’amahanga. Muri urwo rwego:

Agatsiko ntikemera amashyaka ya politiki yanga gukorera mu kwaha kwako. Bene ayo karayasenya, kagafunga cyangwa kakica abayobozi bayo, ahubwo kagahimba amashyaka-muzunga (partis satellites) akaba ariyo gakinga mu maso y’Abazungu.

Gafite uburambe mu gukoresha amatora afifitse, kagahatira abaturage gutora abantu (abamotsi) badashishikajwe no gukorera rubanda. Ngo iyo niyo demokarasi bereka amahanga ! Nyamara no mu Misiri na Tuniziya baratoraga !

Kugira ngo ako gatsiko gashobore gukandamiza rubanda no kubacecekesha burundu, gakoresha ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano (polisi na Maneko) mu guhohotera abaturage. Niyo mpamvu abaturage birirwa baragijwe imbunda nk’inyamaswa z’inkazi. Iterabwoba nk’iryo rigamije gukanga abaturage, bagahora ari ba nyamwigendaho (1+1+1+1+1….), ntibigere babona akanya ko kwishyira hamwe ngo batekereze uko bafatanya kurwanira uburenganzira bwabo badasiba kuvutswa n’agatsiko.

Agatsiko k’indobanure gashyiraho AMATEGEKO arengera inyungu z’abakagize gusa, agakumira ibyifuzo bya rubanda rugufi. Utinyutse kwerekana ko ayo mategeko abangamiye inyungu rusange z’Abanyarwanda (Intérêt général), bucya bamushinja Ingengabitekerezo ya jenoside, guhungabanya umudendezo w’igihugu, gupfobya jenoside, kubangamira gahunda za Leta….ngibyo ibyaha Agatsiko kahimbye bikaba bidahwema gucisha umutwe inzirakarengane zitagira umubare.

Agatsiko ntikazuyaza kwica cyangwa gufungira akamama abantu bose gakeka ko bashobora kubangamira inyungu zako. Abahabonera ishyano kurusha abandi ni Abanyarwanda bajijutse b’inyangamugayo (les meilleurs) katashoboye kwigarurira.

Uko kwikubira ubutegetsi bwose, bukarundwa mu maboko y’Agatsiko k’indobanure konyine bigira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage….

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.