Category Archives: ISHEMA Party

Umwihariko wa Revolisiyo: Kumenya umwanzi w’igihugu ni ngombwa mbere yo kumurwanya

image_abbé-300x300

Igituma abaturage badahuriza hamwe ngo bave kuri uru rubaho, ni uko bagishidikanya ku mwanzi nyawe bafite. Naho ubundi ak’umunyagitugu yahanantuka mu isegonda rimwe gusa.

IBANGA RYA 9: Kumenya gutandukanya inshuti n’umwanzi w’igihugu

Burya rero ihurizo ryubakirwaho politiki iyo ariyo yose ni ugutandukanya  inshuti n’umwanzi w’igihugu . Si Paul Kagame wadukanye iby’uko muri politiki havugwa cyane UMWANZI, biri muri kamere y’umurimo wa politiki ! Hatabayeho uwo mukino wo gutandukanya incuti n’umwanzi kugira ngo haboneke uburyo busobanutse bwo gukumira umwanzi cyangwa kumwivuna, politiki(=kubungabunga imibereho myiza y’abenegihugu) ntiyashoboka.

Tuzi twese ko igitera abantu kwemeza ko bafitanye isano ikomeye yo kuba abenegihugu kimwe(nationaux), ari ukugira ngo bitandukanye n’abanyamahanga. Kugira ubwenegihugu (nationalité) hari uburenganzira, ububasha bwinshi n’inshingano biguha, umunyamahanga atagira cyangwa se abuzwa kugira, twavuga nko kugira uruhare mu mirimo bwite y’ubutegetsi bw’igihugu ! Uretse mu Rwanda rw’iki gihe, nta kindi gihugu cyemerera abanyamahanga kugira uruhare rukomeye nko mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu cyangwa mu buyobozi bwite bwa Leta….

Kenshi rero umunyamahanga, kuko adasa n’ abenegihugu, ni we wa mbere ugenwa nk’umwanzi w’igihugu, kuko aba afite inyungu zivuguruza izacu abenegihugu, akaba ndetse ashobora kudusenyera, iyo abiboneye uburyo. Niyo mpamvu Leta iyo ariyo yose ikora uko ishoboye ikagira ingabo z’igihugu zigomba guhora ziteguye gusenya ingufu z’umwanzi. Gutangiza intambara ni inshingano ikomeye ya Leta.

N’iyo hatariho intambara iyi isesa amaraso, politiki yo ihora ari intambara. Abanyapolitiki nyabo ntibagoheka, bahora bashishoza kugira ngo batahure hakiri kare umwanzi w’igihugu n’amayeri ye, babone uko bamurwanya atarabasenyera. Niyo mpamvu n’amagambo (vocabulaire) akoreshwa muri politiki ahora asa n’aho ari gashozantambara (polémique), atandukanye rwose n’akoreshwa mu nsengero, kwa muganga, mu isoko…..

IBANGA RYA 10 : Umwanzi w’igihugu ni nde ?

Reka tubanze dutandukanye ibintu :Iyo Bibiliya igize iti mukunde abanzi banyu bivuga iki ? Ururimi rw’ikilatini rugira amagambo 2 akoreshwa mu kuvuga umwanzi : hari inimicus: ni umwanzi wanjye ku giti cyanjye; hakaba na hostis: umwanzi w’igihugu.

Mu ivanjili ya Matayo 5, 44 n’iya Luka 6, 27, Yezu yaravuze ati :”diligite inimicos vestros : Nimukunde abanzi banyu“. Dore akoresheje ijambo inimicos ntabwo akoresheje hostes . Byumvikane ko umwanzi Yezu adushishikariza gukunda ari umwanzi wanjye ku giti cyanjye. Ibiduteranya dushobora kubiganiraho twembi, tukiyunga ndetse tukaba twakundana. Ntabwo Yezu abwira abamwumva ngo nimukunde abanzi b’igihugu cyanyu (hostes) kandi mubafashe kugisenya ! Ahubwo umuntu ukunda Imana agomba guhora yiteguye no kuba yamena amaraso ye arengera igihugu cye !Amateka y’intambara ziswe “Croisades” ashimangira ubwo buryo bwo kumva ibintu.

IBANGA RYA 11 : Ibiranga umwanzi w’igihugu

Mu by’ukuri Umwanzi w’igihugu ukwiye kurwanywa ni wawundi utera igihugu akica abenegihugu ; ni utera igihugu agasahura umutungo w’abenegihugu kugira ngo bo bicwe n’inzara ; ni wawundi uhungabanya koko umutekano w’abanyagihugu, agateza intugunda, akababuza amahwemo ; Umwanzi w’igihugu ni uhonyora uburenganzira bw’ibanze bw’abanyagihugu akababuza kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.Uwo ni we mwanzi w’igihugu kuko abangamira inyungu rusange (interêt général) z’abanyagihugu bose, cyangwa iz’igice kimwe cy’abanyagihugu, akazisimbuza inyungu ze bwite.

Umwanzi ashobora gutera aturutse hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu. Umwanzi ashobora kuba umunyamahanga cyangwa umunyagihugu wigize kagarara, akitandukanya n’abavandimwe basangiye igihugu bityo akihindura nk’umunyamahanga!

IBANGA RYA 12 : Amakosa 4 umuyobozi w’igihugu agomba kwirinda

Ikibazo gikomerera abanyapolitiki bo mu bihe byose n’ahantu hose ni ukumenya kugena umwanzi w’igihugu uwo ari we, kandi ntibamwibeshyeho. Hari amakosa ane akomeye cyane umuyobozi w’igihugu atagomba gukora :

1. Kwibeshya ku ncuti ukayita umwanzi.

2. Kwibeshya ku mwanzi ukamwita incuti, ukamutuza mu mbere!

3. Gufata umwanzi wawe ku giti cyawe ukamwita umwanzi w’igihugu

4.Gufata igice kimwe cy’abenegihugu ukacyita abanzi b’igihugu.

Impamvu aya makosa akomeye ni uko asenya igihugu ku buryo budasubirwaho. Iyo ubutegetsi bumaze kugena umwanzi w’igihugu, hahita hakurikiraho kurundanya ingufu za Leta zimurwanya. Iyo Perezida nka Paul Kagame afashe abanzi be ku giti cye, bamwe bafitanye udukimbirane dusanzwe dukomoka mu Rugano, akabarwanya akoresheje ingufu za Leta, aba abakabirije cyane, ni akarengane kabi.

Iyo Umukuru w’igihugu afashe igice kimwe cy’abanyagihugu kikitwa Inyangarwanda (Abatutsi) cyangwa Ibipinga (Abahutu), aba atangije umwiryane mu benegihugu uyu bita guerre civile. Ingufu zose zakagombye kubaka igihugu zijya mu byo guhanganisha abaturage, ibikorwa by’amajyambere bigasenywa, igihugu kikajya mu icuraburindi. Ushaka kumva uko jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa yahera aho !

IBANGA RYA 13 : Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w’igihugu

Ni ngombwa rwose kutibeshya ku mwanzi w’igihugu. Nko muri iki gihe, iyo nitegereje Urwanda mbona neza ko umwanzi KABOMBO w’igihugu atari FDLR, kuko tumaze kubona neza ko Paul Kagame ahamagara abagize uwo mutwe w’inyeshyamba, igihe cyose abakeneye, bakaza, bagafatanya na we mu butegetsi bw’igihugu, ntagire n’igihano abagenera kandi yajyaga avuga ko azi neza amahano ngo basize bakoze ! Iyo Umunyagitugu Paul Kagame yihandagaza akabita abanzi b’igihugu, aba agamije kurangaza Abanyarwanda gusa nta kindi! N’iyo atubeshye ngo agiye muri Kongo kubarwanya, twamenye ko icy’ingenzi kiba kimujyanyeyo ari ugusahura amabuye y’agaciro, maze abana b’Abanyarwanda bagatikirirayo mu nyungu ze bwite.

Umwanzi w’igihugu si Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ! Icyakora bashobora kuba ari abanzi ba Paul Kagame ku giti cye kuko bigeze kuba mu ncuti ze ! Kubagerekaho umuzigo wo kuba abanzi b’Urwanda ni ukubakabiriza no kubaharabika, no kurangaza Abanyarwanda. Kubarwanya hakoreshejwe ingufu za leta ni icyaha gikomeye gishobora kwitwa détournement de pouvoir ! Akayabo k’amafaranga akoreshwa mu kubahiga no kugerageza kubarasa yarihira abana b’abakene batari bake bakiga kaminuza!

Umwanzi w’Urwanda si Victoire Ingabire, si Bernard Ntaganda, si Deogratias Mushayidi bazira gusa kuba baragerageje kuvuga icyo batekereza, nta zindi gahunda mbisha bafitiye Urwababyaye, nta n’izindi ngufu bifitiye zo kugirira Abanyarwanda nabi ! Uwo mutavuga rumwe muri politiki (simple adversaire), si umwanzi w’igihugu byanze bikunze. Umwanzi w’Urwanda si abatinyuka kuvuga cyangwa kwandika amakosa n’amahano y’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko ke k’abahotozi.

IBANGA RYA 14 : Umwanzi w’Urwanda ni nde ?

None se Umwanzi w’Urwanda, dukwiye twese guhagurukira, tukamurwanya twivuye inyuma yaba ari nde muri iki gihe ? Aho UMWANZI KABOMBO w’igihugu cyacu ntiyaba ari Paul Kagame n’agatsiko ke k’abicanyi bakomeje guhekura Urwanda no kurusahura ? Igisubizo ni yego.

Biracyaza… 

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Umwihariko wa Revolisiyo: Abaturage Bakenera umu Leader nyawe Ubafasha Guhirika Umunyagitugu.

Banyarwanda nkunda, nshuti basomyi,

ubushize mu Umwihariko wa Revolisiyo twarebeye hamwe uburyo umuntu umwe n’agatsiko ke gatoya babasha gukandamiza miliyoni 11. Twabonye ko agatsiko gatoya kaba gashyize hamwe kandi kazi icyo gashaka. Abaturage miliyoni 11 bo baba batatanye maze bikorohereza agatsiko kugenda karoba umwe umwe nk’uko 11.000.000= 1+1+1+1+…..

Uyu munsi mu mutwe wa 2 w’Umwihariko wa Revolisiyo turarebera hamwe uburyo leadership ( ubuyobozi) ari ngombwa cyane kugira ngo abaturage bakanguke. Nimwongere mwitegereze iyi foto hasi aha. Murabona ko umunyagitugu arimo atuka abaturage nyamara bo ntibabona ko bashatse bava ku rubaho maze ikibazo kigakemuka. Kuki batabikora? Ni uko habura uwabarya akara.

image_abbé-300x300

UMUTWE WA 2 :  Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA KAGAME YANANIWE KWEGERANYA ABANYARWANDA NGO BASEZERERE AGATSIKO ?

Martin LUTHER KING yafashije abirabura bo muri USA kwisuganya basezerera politiki y’ivangura bakorerwaga! Abanyarwanda nitwige kwita kuba Leaders bacu, tubafashe kuzadufasha !

Ko Urwanda rwagushije ishyano ryo kuba ruyoborwa n’abantu b’abicanyi ruharwa mu by’ukuri bari bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ntawe utabibona kandi nta we bitababaza, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga (Mandats d’arrêt)! Igikomeje kuba urujijo ni ukubona mu banyapolitiki bagaragara ari bake cyane bagerageza gufasha Abanyarwanda kwisuganya ngo duce ingoyi ituziritse, dusezerere bidasubirwaho agatsiko k’uyu munyagitugu Paul KAGAME kadufasheho ingwate! Kuki abanyapolitiki bagerageje kugira icyo bakora badatera kabiri badasubiranyemo! Biterwa n’iki ?

IBANGA RYA 4 : Intwaro za kirimbuzi si ngombwa

N’ubwo umunyagitugu n’agatsiko ke bagaragaza ko bafite imbaraga zidasanzwe ; buriya guhirika ingoma ye ntibisaba gufata intwaro za kirimbuzi, dore ko abaturage badashobora kurusha Paul KAGAME gutunga nyinshi !

Abantu benshi tuganira, dutekereza amaherezo y’ingoma y’umunyagitugu Kagame bagira batya bakagusha ku ntambara. Bati ni ngombwa guhaguruka tukamurwanya mu buryo bwa gisirikari, nta yindi nzira ishoboka, ubwo imbunda ari zo yubakiyeho ubutegetsi bwe, ni nazo zikwiye kubumukuraho. Igitekerezo cyabo singisuzugura. Gusa rero iyo witegereje akarere k’Ibiyaga Bigari, kugira ngo hagire umutwe ufata gahunda yo gutangiza intambara kugera ubwo uzahirika Kagame si ibya none. FDLR imaze imyaka hafi 20 mu mashyamba ntacyo yashoboye kugeraho uretse guhora yitabara gusa! Ndetse njye nsanga uwateza intambara yaba ahaye Kagame amahirwe yo kongera kumara indi myaka itari mike ku butegetsi kuko yaba abonye icyo akora hagati aho : kongera kumena amaraso y’Abanyarwanda ku mu mugaragaro, yitwaje ko ari mu ntambara.

Intambara tuzi umuntu yakwita classique, iyi yo kurunda ingabo n’intwaro, ukabona igihugu duhana imbibi uhagurukiramo (Base arrière) ugatera Urwanda, ntishoboka muri iki gihe, yenda izashoboka nko mu myaka 20 iri imbere. Ibyo kandi Kagame arabizi neza ! Twita igihe turota ibidafite akamaro mu gihe hari indi zira ya bugufi (plus efficace), ihendutse kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

IBANGA RYA 5 : Uko ingoma y’igitugu ihirima

Guhirika ingoma y’umunyagitugu wigize nk’intare ntibisaba gufata intwaro no kumurwanya. Ikimukoraho bwangu kandi mu buryo budasubirwaho ni ukumwambura imbaraga abaturage bamutiza akaba ari nazo akoresha abica urw’agashinyaguro!

Twabonye ko nta yandi maboko umunyagitugu agira uretse ay’abaturage : ni bamwe muri twe akoresha kugira ngo abohe abandi. Arandengaya nkamwihorera, yahohotera abandi nkituramira. Anyambura inzu yanjye nkamugerekeraho n’isambu yanjye, yamfatira umugore ku ngufu nkamutegeza n’umukobwa wanjye kugira ngo ndebe ko bwacya kabiri…muri make abaturage bahindurwa ABACAKARA kubera ko bemera kubigiramo uruhare!

Nyamara abaturage bafashe icyemezo cyo kwanga kongera gukorera umunyagitugu ubamereye nabi, bakanga kongera kwitabira gahunda ze ; bagize batya bagahagarika akazi kose iminsi 10 gusa (amashuri, amasoko, akazi ko mu biro….), bwa bukaka bw’umunyagitugu bayoberwa iyo burigitiye, za ngufu yiratanaga zayoyoka. None se za ndege ze z’intambara zahaguruka zikajya kurasa ingo z’abaturage batanamututse? Imbunda zajya mu ngo zose kurasa abantu batari no mu myigaragambyo ? Gusa rero kugira ngo abaturage bashobore kwemera ko iyo nzira ishoboka hagomba Abaleaders babitangira, bakabasobanurira igikwiye gukorwa n’inzira byanyuramo, bakababa hafi . Abafite amashyaka ya “opozisiyo” niko kazi kabo! 

Ikibazo : Kuki abagize amashyaka atavuga rumwe na Paul Kagame bahora bacikamo ibice  aho kwishyira hamwe ngo bafashe Abanyarwanda kwisuganya ?

Kuba aya mashyaka yitwa aya “opozisiyo” ahora acikamo ibice si uko abayobozi bayo ari ko baba babyifuza, yewe si n’uko Kagame aba yabahaye ruswa. Hari impamvu ebyiri zikomeye zituma aya mashyaka adafata ngo yibyaremo ingufu zihagije zahindura ibintu.

IBANGA RYA 6 : Kuba umuLEADER si ibya bose

Burya abantu bose ntibashobora kuba abanyapolitiki bo mu rwego rw’aba Leader ngo bishoboke ! Impamvu ni uko kuba umu Leader ari impano bose batahawe. Urugero: twese twikundira indirimbo nziza icurangitse neza ; nyamara twese siko twashobora kuyiririmba n’ubwo twaba tubyifuza karijana! Tuvugeko yewe dushoboye gukora imyitozo, tukinjira mu itorero, tukabasha kuyiririmba neza! Nyamara ntibivuze ko dushobora no kuyihimba! Guhimba indirimbo nziza igakundwa n’abantu ni impano yahawe umuhanzi! Benshi twaririmba ariko guhanga ni urundi rwego. Aba Leader ba politiki bagomba kugira iyo mpano imeze nk’iy’abahanzi. Ni nayo mpamvu badakunze kuba benshi!

Igitera ingorane muri politiki ireba Urwanda, ni uko Abanyarwanda bakomeje kwibeshya ko buri wese, ubishatse wese, n’iyo yaba nta n’aho yanabyize, ashobora kuba umu Leader, agahimba ishyaka, rikagira icyo rigeraho ! Oya ibyo ni ukwibeshya, …. ni yo mpamvu amashyaka ya “opozisiyo”, yaba ayo mu gihugu, yaba akorera mu buhungiro, ntacyo arageraho, imyaka ikaba ibaye 20 !

Ikindi Abanyarwanda babuze ni uko batazi gushishoza ngo nibabona muribo havutse umuntu ushobora kuba umu Leader, bamuhe agaciro akwiye, bamwiteho, bamufashe, bamwubahirize, bamurengere!

Umu Leader muri politiki ni muntu ki ?

Si wawundi wirirwa yivuga ibigwi cyangwa yifotoza mu binyamakuru kandi ntacyo akora ngo kigaragare! Umuleader ni umuntu ufite iyo mpano nko mu maraso, uyu uvuga abandi bagatega amatwi kandi bakaryoherwa, kuburyo yababwira ati “nimujye imbere tugende” bakamwumvira! Bene abo nibo dukomeje kubura, abake dufite tukabapfukirana! Ntibajya babura burundu, baba bahari. Dukwiye kubishakamo, tukabashyira imbere, tukabaha ibyo bakeneye (inkunga), nibo bazadufasha gusezerera ingoma y’igitugu ya Paul Kagame n’abicanyi be!

Gusa rero politiki ni ikintu umuntu adakora wenyine n’iyo yaba afite impano y’akataraboneka.

IBANGA RYA 7 : Umuleader akenera ikipe

Kugira ngo umuleader agire icyo ageraho akenera Ikipe y’abantu hagati ya 6 n’ 8, bumvikana batagambanirana, mbese umubare ungana n’uw’abagize ka gatsiko umunyagitugu akenera ! Iyo kipe niyo ibyara imbaraga nyabuzima ziyobora abaturage, zigahangana n’ingufu ntindi umunyagitugu akoresha yangiza ibintu. Kubona abantu 6-8, bameze batyo ntibyoroshye!!!! Babonetse bakishyira hamwe, iby’ingoma y’inkoramaraso ya Paul Kagame byaba birangiye!

Ikipe ya politiki ikorwa ite? 

Ni nk’ikipe y’umupira w’amaguru. Kurundanya abantu 11 ukabashyira mu kibuga ntibihagije ! Hagomba umutoza (Leader), maze agafasha abakinnyi gukora imyitozo ! Uko bagenda bamenyana, barushaho gutahura ubushobozi bwa buri wese : bati “wowe wakina mu izamu kurusha abandi, uriya yakina neza mu ba kabiri, uriya yajya atsinda ibitego”…..bityo bityo buri wese agashyirwa mu mwanya akwiye kandi ufasha Ikipe gutsinda ibitego!

Isima (Principe) ituma ikipe ifata ni iyihe ?

IBANGA RYA 8 : Igituma ikipe ikomera

Hari uburyo bubiri : Agatsiko ka Paul Kagame gafata cyangwa se gakomera kubera iterabwoba abashyiraho. Bazi neza ko uwaca ku ruhande akagambana, ahita akubitwa inyundo. Ubwo bwoba butuma Agatsiko kagira ubumwe buzaramba igihe cyose Paul Kagame azaba agifite ubushobozi bwo kubashyiraho iterabwoba rye! Ntawe uzava muri kariya gatsiko ngo abure kwicwa kuko aba azi amabanga menshi ! N’iyo yahungira mu mahanga, bamusangayo bakamutsindayo! Coloneli Patrick Karegeya bamutsinze muri Africa y’epfo,jenerali Nyamwasa bamaze kumuhusha kenshi,…

Uburyo bwa kabiri bwo gukora ikipe igafata ni ugushaka abantu bashobora kugirana ubucuti bukomeye … Icy’ingenzi ni uko baba abantu bashobora kumenyana, bakagirana icyizere kibyara ubucuti ubu budashobora kugambanirana. Ikipe yubakiye ku bucuti iragora kuyirema ariko iyo ibayeho iraramba kandi igakora byiza kurusha iyubakiye ku iterabwoba, kuko abayirimo banezezwa n’ibyo bakora. Niyo mpamvu bakorera rubanda babyishimiye! 

Ngicyo ikibuze mu mashyaka ya opozisiyo nyarwanda! Nta shyaka na rimwe ririho muri iki gihe rifite umuleader ugaragara n’ikipe ifatika yamufasha kuyobora Abanyarwanda mu nzira y’impinduramitegekere igamije kubungabunga ubwigenge bw’igihugu n’ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu ku giti cye ! N’amashyaka agerageje kwisuganya usanga ari nk’udukipe twa Nyumbakumi cyangwa tw’Akagal ! Umunyagitugu Paul Kagame ntabwo azakurwaho n’ikipe ya Segiteri…azakurwaho n’ikipe y’aba“profesiyoneri” ! Ariko akaga karushijeho kuntera impungenge ni uko iyo habonetse umuleader, aho kumushyigikira ngo tumuhe ibyo akeneye, akore ikipe itunganye yazadutabara twese, turamutererana, cyangwa tukamurwanya! Iyo ngeso isa no kwikora mu nda niyo izatuma Abanyarwanda bahera ku kiziriko cy’umunyagitugu Paul Kagame, abo yashyize mu gihome bapfire ku ngoyi, abagiye ishyanga bagwe ku gasi…

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nitudahindura imyumvire, turaheze….!

Biracyaza… 

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobi ukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Visite en Australie de l’abbé Thomas Nahimana le candidat du parti Ishema aux présidentielles de 2017

L’Abbé Thomas Nahimana est le chef du parti Ishema. Un parti d’opposition rwandais en exil. Il vient d’effectuer une tournée marathon à travers les grandes villes australiennes. Il était linvité d’honneur de l’Association des Rwandais du Queensland. Dans notre entretien, l’Abbé Nahimana explique pourquoi il s’est lancé dans la course à la présidence du Rwanda et évoque les risques liés à cette démarche.

ISHEMA rirasubiza uwiyita Gen Major Byiringiro Victor

Banyarwanda, ikinyoma cya Byiringiro ntikibafate kandi twirinde kugwa mu mutego w’umwanzi.

  1. Nyuma yo gusoma  Itangazo ryasohotse mu Kinyamakuru Ikazeiwacu taliki ya 26/11/2014, bigaragara ko ryaba ryarashyizweho Umukono n’Uwitwa cyangwa uwiyita General Major Byiringiro Victor ; Itangazo ryisweItangazo rya FDLR rikangurira impunzi nAbanyarwanda bose kwirinda ubucabiranya bwa bamwe mu banyamashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Kigali bari kwifashisha mu kubacamo ibice no kubarangaza babaka imisanzu”;
  2. Nyuma yo gusanga ibitekerezo birikubiyemo ari bigufi cyane kandi birimo amakosa akomeye y’imitekerereze ku buryo bitakwitirirwa “organisation” irimo abantu bashyira mu gaciro;
  3. Tumaze kubona ko ibikubiye muri iri tangazo ari ibitekerezo n’ibyifuzo bwite by’uwiyita General Major Byiringiro Victor  kandi bikaba bigaragarira bose ko ntaho bitaniye n’urugamba FPR-Inkotanyi ihora ishoza ku mashyaka ya politiki ya opozisiyo igamije kuyasenya ;

Turatangariza Abanyarwanda ibi bikurikira:

  1. Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ni umutwe wa politiki wigenga . Abayobozi baryo bakorera mu bwisanzure kandi nta muntu ku giti cye cyangwa undi mutwe wa politiki ubabwiriza icyo bagomba gukora.  Bafite uburenganzira busesuye bwo kuganira n’Abanyarwanda aho bari hose, haba mu Rwanda imbere  cyangwa mu mahanga. Gahunda yo kuzana impinduka nziza mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro kandi buri Munyarwanda abifitemo uruhare, si igisebo ahubwo iteye Abataripfana bose ishema.
  2. Nk’umutwe wa politiki witeguye kuba wayobora igihugu abaturage nibawugirira icyizere, nta kibazo na kimwe kireba ubuzima bw’Abanyarwanda Ishyaka Ishema ridashobora kwigaho ngo rigifateho n’ingamba. By’umwihariko, duhangayikishijwe bikomeye n’ ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda bari mu mashyamba  ya  Kongo  bakomanyirijwe n’Umuryango mpuzamahanga ku buryo bashobora kongera kuraswa mu minsi iri imbere. Tuributsa kandi ko abo benegihugu basaga ibihumbi 250 nta muntu ku giti cye cyangwa organisation ishobora kubafataho ingwate ngo bongere bicwe twese turebera  gusa. Niyo mpamvu icyo twashobora gukora cyose  kugirango kiriya cyemezo gitindi cyo kurasa Abanyarwanda gikurweho, nta wakitubuza kabone n’iyo yaba Jenerali Majoro Byiringiro Victor.

3.Twamaganye iterabwoba ry’abantu nka Byiringiro Victor  bishuka ko “Impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi “ ari akarima kabo, bashobora gushuka uko bishakiye, ngo “ibintu byifashe neza” kandi amaraso y’Abanyarwanda batagira ingano yenda kongera kumeneka.  Iyi politiki ya humirizankuyobore nk’iya FPR, ntikijyanye n’igihe.

  1. Twamaganye ikinyoma cya Byiringiro Victor cyo kubeshya Abanyarwanda ko icyemezo cyo kurasa impunzi zo muri Kongo kidashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda bakiri muri ayo mashyamba.
  2. Nyamara ako karengane ko kurasa impunzi kemejwe n’umuryango w’abibumbye mu myanzuro myinshi itandukanye kandi igenda yibutsa ko mu gihe abarwanyi babana n’izo mpunzi batibwirije ngo bashyire intwaro hasi  bitarenze tariki ya 2 Mutarama 2015,bazaraswa . Buri wese ubishaka ashobora kwisomera itangazo ryo ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014 ry’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi rivuga ku cyemezo cyo kurasa izo mpunzi.http://australia-unsc.gov.au/2014/11/security-council-presidential-statement-the-democratic-republic-of-the-congo/.
  3. Kugira ngo icyo cyemezo kibabaje gikurweho hagomba gukomeza ibikorwa bikomeye bya “diplomatie” kandi na Byiringiro Victor akabigiramo uruhare.
  4. Ntabwo amashyaka yivugira koataragira umurongo ugaragara yakwerekaAbanyarwanda ashobora kudindiza gahunda z’Ishyaka Ishema, kurihagarika cyangwa kurifataho ingwate.
  5. Ishyaka Ishema ntiryemera politiki ishingiye kugucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku buryo ubwo aribwo bwose haba kiga-nduga cyangwa se hutu-tutsi byakunze kuranga bamwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda ari nabyo byakomeje gutiza umurindi politiki-mpotozi ya FPR Inkotanyi. Abanyapolitiki bacyubakira kuri bene ayo macakubiri  ntibakijyanye n’igihe tugezemo. Niyo mpamvu Ishyaka Ishema ryemera byimazeyo ko hakenewe“Une nouvelle génération”y’abanyapolitiki bataboshywe n’amateka y‘u Rwanda kubera uruhare baba baragize mu gusenya igihugu.

Umwanzuro

Ubuyobozi bw’Ishyaka Ishema burasanga iki gihe atari icyo guterana amagambo, kubiba urwikekwe cyangwa kwitana ba mwana nk’uko Byiringiro Victor ashaka kubidushoramo. Iki ni igihe cy’uko Abanayapolitiki ba Opozisiyo, cyane cyane abashobora gutarabuka bakaganira n’inzego mpuzamahanga zifata ibyemezo,  bafatanya mu gikorwa cyo kurengera Abanyarwanda benda kongera kwicirwa muri Kongo.

Ishyaka Ishema rizakomeza gufatanya n’abandi mu gushaka icyarengera Abanyarwanda bugarijwe.

Bikorewe i Paris, taliki ya 28/11/2014

Komite nyobozi y’Ishyaka Ishema,

  1. Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru.(sé)
  2. Gahunde Chaste, Umunyamabanga nshingwabikorwa. (sé)
  3. Deogratias Basesayabo, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Umutungo. (sé)
  4. Nadine Claire Kasinge,Umunyamabanga wungirije ushinzwe umubano n’andi mashyaka. (sé)
  5. Ernest Nsenga, Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe logistique. (sé)
  6. Pierre Alexandre Muzungu, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge. (sé)
  7. Vénant Nkurunziza, Umunyamabanga wungirije ushinzwe amategeko no gukemura amakimbirane. (sé)
  8. Kabanda Jean Baptiste, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda. (sé)
  9. Virginie Nakure, Umunyamabanga wungirije ushinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori. (sé)
  10. Landouald Ntibayitegeka,Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutekano. (sé)
  11. Valens ManiragenaUmunyamabanga wungirije ushinzwe iteganyabikorwa n’Imishinga y’amajyambere. (sé)
  12. Jeanne Mukamurenzi,Umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko. (sé)
  13. Joseph Nahayo,Umunyamabanga wungirije ushinzwe amashuri n’uburezi. (sé)
  14. Sixbert Bitangisha;Komiseri ushinzwe ibihugu bya Scandinavia. (sé)

Byiringiro Victor wa FDLR arashinja ISHEMA gucamo impunzi ibice

byiringiro

Byiringiro Victor Alias Gaston Rumuri

Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.  

fdlrAha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa.  None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ?  Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.

Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi  n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR  rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Kubera ibyo byose byakomeje gushyira impunzi mu gihirahiro hakaniyongeraho ibihuha bikwirakwizwa n`inyangabirama hirya no hino mu mpunzi, Ubuyobozi bwa FDLR buboneyeho gutangariza Impunzi z`Abanyarwanda zose ibi bikurikira:

1. Kuva  ziriya nkuru  ko FDLR izaraswa zakwiragira, bamwe mu bayobozi b`amashyaka yo hanze barimo barazenguruka cyangwa bagakwirakwiza mu mpunzi amagambo yo kuzicamo ibice bazibeshya ko batumwe na FDLR kuganira nabo ku bibazo ifite muri iki gihe.

2. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda aho ziherereye ku isi hose ko itigeze ibatumaho abanyamashyaka abo aribo bose. Murasabwa rero kubima amatwi ahubwo mukegera inzego za FDLR zibegereye kugira ngo mubone amakuru y`imvaho.

3. FDLR iributsa Impunzi zose ko intumwa zayo ibatumaho ari izifite ubutumwa bwanditse kandi bufite ibirango by`ishyaka (mandate/lettre d`accreditation) bibemerera kuyihagararira mu bihugu  mutuyemo.

4. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda n’abari mu Rwanda bose muri rusange ko ihagaze neza mu nzego zose.

FDLR izakomeza kwita ku mutekano w`impunzi yiyemeje kurinda no gukora ibishoboka byose ngo zitahuke mu Rwanda zidapfukamye kandi n`amahoro arambye aboneke mu gihugu cyacu no mu karere giherereyemo.

Mugire amahoro y`Imana.

Bikorewe I Walikale, 26 Ugushyingo 2014

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa FDLR  

Gen. Maj. Byiringiro Victor 

fichier pdf itangazo rya FDLR ryamagana abanyamashyaka biha kubeshya impunzi ko batumwe

Iteganyabikorwa ry’Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda

 

ibendera-ishema ok

 

UKURI- UBUTWARI UGUSARANGANYA

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Werurwe 2013, Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ishema ry’U Rwanda bwasuzumanye ubushishozi ibibazo bikomeye igihugu cyacu gifite biturutse ahanini ku butegetsi bw’igitugu bw’Agatsiko.  Bityo rero mu rwego rwo kuzahura igihugu no guhumuriza Abanyarwanda, ubutegetsi bwa Repubulika ya kane buzashyira imbere ibi bikurikira:

 1. Tuzavugurura Inzego z’Ubutegetsi kugira ngo zishingire ku mahame ya Demokarasi isesuye.

(1)Hazategurwa Itegekonshinga rishimangira cyane ihame ry’uko Ubutegetsi Nshingategeko , Nyubahirizategeko n’ubutegetsi bw’Ubucamanza bwatandukana ku buryo bugaragara, hateganywe n’uko bwakuzuzanya, nta rwego rwihaye gucecekesha urundi (Principe de séparation nette des trois pouvoirs).

(2)Kugirango Demokarasi ishingiye ku ihame ryo « gusimburana ku butegetsi mu mahoro » (Principe d’alternance politique) ishobore gushinga imizi mu Rwanda, Repubulika ya kane izandikisha mu Itegekonshinga ko Manda ya Perezida wa Repubulika ari imyaka 5; ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yemererwa manda zirenze ebyiri;  ko umuperezida uzagaragarwaho no  gushakisha inzira zo guhabwa manda ya gatatu  azahita afatwa agashyikirizwa ubutabera. Hazashyirwaho itegeko ritaganya icyo cyaha gikomeye cyane(crime contre l’Etat), rigene ibihano bikomeye bizahabwa nyirukugikora kandi ryerekane urukiko rudasanzwe ruzamuburanisha n’uzaruregera (la saisine).

(3)Ikipe y’Abaminisitiri izaba igizwe n’abantu 12 gusa. U Rwanda ni agahugu gato, ntigakeneye guverinoma y’abaminisitiri barenze uriya mubare duteganya.

(4)Inteko Ishingamategeko izaba igizwe n’umutwe umwe gusa w’Abadepite. Sena izavaho.

(5)Hazabaho uturere 36 tw’itora (circoscriptions électorales), muri buri karere hajye hatorwa Abadepite babiri . Abo bombi nibo bazaba bashinzwe by’umwihariko kuba abavugizi b’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo mu karere bahagarariye kugira ngo hatabaho kwibagirana cyangwa kuryamirana hagati y’uturere.

(6) Hazashyirwaho Inama y’Ikirenga ishinzwe kurengera Itegekonshinga (Conseil Constitutionnel), igizwe n’abanyamategeko  6 b’umwuga, hakiyongeraho abakuru b’igihugu bacyuye igihe. Bazaba bashinzwe gukurikiranira hafi uko Itegekonshinga ryubahirizwa, bagenzure ko andi mategeko atarivuguruza, bakore ku buryo n’ibindi byemezo by’abategetsi banyuranye bitaribangamira . Bazajya bagira inama cyangwa basabire ibihano abategetsi batannye bagateshuka ku kubahiriza Itegekonshinga.

 2. Tuzubaka Ubutabera bubereye Abanyarwanda.

(1)Dushingiye ku ihame ry’uko “Leta ikomeza igihe cyose” (Principe de continuité de l’Etat)  Repubulika ya Kane yiteguye gusaba imbabazi ku mugaragaro kubera ibyaha bikomeye cyane Leta yakoreye Abanyarwanda kugeza ubu .

(2)Imfungwa zose za politiki zizahita zifungurwa . Abafungiye mu mahanga bazasabirwa kujyanwa mu Rwanda, ikibazo cyabo abe  ariho cyigirwa.

(3)Abarenganyijwe n’ Inkiko z’Agatsiko bazarenganurwa.

(4)Tuzafatanya n’abanyarwanda bose, Loni n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, gushakisha, gufata no gushyikiriza ubutabera abantu bose bafite ibiganza bijejeta amaraso y’abanyarwanda n’abanyamahanga ;bityo tuzarandura burundu politiki yo kudahana yabaye agatereranzamba mu Rwanda.

(5) Hazategurwa  Ibiganiro bihuza Abanyarwanda b’ingeri zose ku byerekeye IMBABAZI ZIDASANZWE cyangwa IBIHANO BYOROHEJE bishobora guhabwa abakoze ibyaha bikomeye, bakaba babyemera, bakaba babisabira imbabazi kandi bakaba biteguye gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu gishya.

3. Mu rwego rwo kwibuka amateka no gukumira umwiryane waranze igihugu cyacu, hazubakwa “INGORO Y’UBWIYUNGE” (Temple de la reconcilation), ishyingurwemo Abanyarwanda bose bazize intambara na jenoside guhera taliki ya 1/10/1990.

(1) Ababaye abakuru b’igihugu bose bazayishyingurwamo.

(2) Imirambo yose yandagaye mu Rwanda no mu mashyamba ya Kongo n’ahandi hashobora kumenyekana izatahurwa ishyigurwe mu cyubahiro muri iyo Ngoro y’Ubwiyunge.

(3)Abantu bazagaragaza ubutwari bukomeye kugeza bamennye amaraso yabo mu bikorwa bigamije gukuraho ingoma mpotozi y’Agatsiko,  nabo bazayishyingurwamo.

4. Politiki y’UBUREZI izagirwa ISHINGIRO rya Repubulika.

(1) Abarimu bazitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko burya “Byose bitangirira mu ishuri” . Mwarimu azahabwa umushara ukwiye ahabwe n’ibikoresho bimufasha gutunganya inshingano ze kandi yongererwe agahimbazamuskyi n’andi mashimo anyuranye, ku bakora neza kurusha abandi.

(2) Abanyeshuri bose b’amashuri abanza n’ayisumbuye bazarihirwa na Leta.

(3)Kugira ngo uburere bw’abana biga mu mashuri yisumbuye ya Leta burusheho kugira ireme, bazacumbikirwa kandi bagaburirwe( Internat).

(4)Abanyeshuri b’amashuri makuru na Kaminuza bazahabwa buruse, inkunga cyangwa inguzanyo mu buryo bwubahirije amategeko, nta gusumbanya abana hashingiwe ku bwoko, akarere cyangwa ubutoni.

(5)Mu rwego rwo guha buri munyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bwo kubona umurimo wamubeshaho , yatura mu Rwanda  cyangwa mu mahanga , Leta izashyiraho amashuri y’imyuga ajyanye n’igihe tugezemo.

(6) Aho guhindura Urubyiruko nk’imfungwa mu Rwagasabo, hazabaho politiki rusange yo kuborohereza gusohoka mu gihugu bagiye gukora imirimo mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure hagamijwe kwinjiriza igihugu amadovize menshi yakoreshwa mu kubeshaho neza imiryango yabo no mu iterambere.

(7) Hazashyirwaho Ishuri rikuru ritegura ku buryo bwihariye abazaba abayobozi b’igihugu.

 5.Gusaranganya  imishinga y’amajyambere bizaba itegeko ridakuka:

(1) Buri Murenge uzahabwa  umushinga-fatizo nibura umwe ushobora guhemba abantu 1000.

(2) Hazubakwa umuhanda mugari cyane (Autoroute) uhuza intara zose z’igihugu.

(3)Imyaka ibiri ya mbere ya manda yacu izaharirwa KWIYUBAKA kuri buri Munyarwanda :Nta Munyarwanda uzongera gusabwa imisoro ya hato na hato, abacuruzi ntibazasabwa amahooro. Iki cyemezo kizatuma igihugu gifunguka , abacuruzi bacu bakore neza ntacyo bikanga, abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashishikarire kuzana imishinga yabo mu Rwanda. Igihugu cyacu kizahazamukira mu buryo bwihuse .

(4)Hazashyirwaho Komisiyo y’Igihugu yihariye ishinzwe gusuzuma ibibazo bijyanye no guha abana bose b’u Rwanda “Amahirwe Angana”( Commission Nationale Spéciale pour l’Egalité des Chances) : izarwanya ivangura iryo ariryo ryose mu gutanga akazi, amashuri, amashimwe….

(5)Imitungo y’igihugu yanyerejwe ikabitswa mu Rwanda cyangwa igahishwa mu mahanga izakurikiranwa na Leta,  igarurwe mu gihugu.

6. Abihayimana b’amadini yose bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bazahembwa na Leta kandi bagire uruhare mu gucunga no gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro.

7. Amashyaka ya politiki azajya yemererwa gukorera mu gihugu nta mananiza.

Leta izajya itera amashyaka inkunga y’amafaranga akenewe muri gahunda z’ishyaka. Amashyaka azasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhugura Abanyarwanda no kubatoza inzira iboneye ya demokarasi, kubasobanurira amategeko ariho mu gihugu n’imikorere y’ubucamanza.

8. Itangazamakuru ryigenga rizahabwa agaciro, rirengerwe n’amategeko y’igihugu kandi Leta iritere inkunga igaragara (guhugura abanyamakuru, imfashanyo y’amafaranga n’ibikoresho)

9. Hazashyirwaho umutwe w’ingabo ibihumbi bitanu gusa (5000) bazobereye mu byerekeye kurinda igihugu .

(1) U Rwanda ntiruzongera gushoza intambara mu bihugu duturanye.

(2) Ingabo zizakurwa mu giturage zituzwe mu bigo bya gisilikari bizwi kandi byemewe n’amategeko.

(3) Urubyiruko rwose rw’abahungu n’abakobwa rugejeje ku myaka 18 rubyemera ruzatozwa ibya gisilikari mu gihe cy’umwaka, mu rwego rwo kwitegura kwirwanaho u Rwanda ruramutse rutewe.

 (4) Umutekano w’imbere mu gihugu uzarindwa na Polisi gusa.

 (5)Abahoze mu ngabo z’igihugu bazoroherezwa kwinjira mu buzima busanzwe : Guhabwa indi imirimo, gusubizwa mu mashuri, kwigishwa imyuga izabafasha kubaho….

 (6)Imitwe y’iterabwoba yiswe Abalokodifensi( Local Defense forces) n’Inkeragutabara izaseswa, kandi abayitwaje mu guhungabanya umutekano n’uburenganzira by’abaturage bakurikiranwe n’ubutabera.

10. Gucyura impunzi no gutuza abanyarwanda aheza bizitabwaho cyane.

(1)Abanyarwanda bose bagizwe Impunzi bazashishikarizwa gutaha ku bwende, bakirwe neza mu gihugu kandi bafashwe gusubirana imitungo yabo.

(2)Hazabaho politiki yizwe neza yo gutuza  Abanyarwanda mu migi iciriritse irimo amazi meza n’amashanyarazi kugirango bashobore kwihangira imirimo kandi haboneke n’ubutaka butazuye bugenewe ubuhinzi n’ubworozi.

 UMWANZURO

Ni nde se utabona  ko ibi byemezo biri mu bushobozi bwacu kandi ko biramutse bishyizwe mu bikorwa, u Rwanda rwahindura isura, ikarushaho kuba nziza, mu gihe gito ?

Muri make, “philosophie” ibiri inyuma yagaragarira buri wese tuyihiniye muri izi ngingo uko ari  umunani :

(1)Ishingiro ry’Igenabitekerezo(Idéologie)  ry’Ishyaka Ishema ni izi ndangagaciro: UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA. 

(2) Kugira ngo u Rwanda rugire umutekano nyawo, intwaro za kirimbuzi zigomba kugabanuka mu gihugu (démilitarisation).

(3) Iterambere Abanyarwanda bifuza si iryihariwe n’Agatsiko gato ahubwo ni irisangiwe na bose (Juste redistribution des richesses).

(4) Ishema ry’ubuyobozi bukunzwe n’abaturage, si ukwikanyiza, kunyereza no kwikubira, ahubwo  ni ubutwari bwo kubungabunga no guteza imbere inyungu rusange (Sauvegarde de l’Intérêt général).

(5) Umutekano w’akarere kose k’Ibiyanga bigari ntuzatangwa na politiki ya mpatsibihugu na gashozantambara, ahubwo uzaturuka ku kubaha abaturanyi no gukorana nabo mu mahoro (politique d’intégration pacifique).

(6) Umubano mwiza n’amahanga ntushingirwa ku kwirarira, kwishongora no kuregaguzwa, ahubwo uzashingira imizi ku bushake bwacu bwo kubaka igihugu kitunyuze ariko tukanamenya kandi tukubahiriza inyungu z’abadutera inkunga.

(7) Ubwiyunge bw’Abanyarwanda ntibuzazanwa na disikuru z’ibinyoma n’ibaruzamibare rififitse ahubwo buzaturuka ku kureshya kw’abaturage bose imbere y’amategeko, guha urubyiruko amahirwe angana no guha rubanda ijambo ikavuga ikiyinyuze n’icyo igaya (liberté d’expression).

(8)Iyi gahunda yo kuzahura igihugu nishyirwa mu bikorwa uko yakabaye izakuraho burundu urwitwazo rw’umwiryane hagati y’Abahutu n’Abatutsi washenye byinshi.

Harakabaho u Rwanda rwigenga n’Abanyarwanda bahumeka ituze n’amahoro.

 

Chaste Gahunde

Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Itaramakuru n’itangazamakuru

 

Non violence active is the alternative chosen by Ishema party as the path towards Rwandan long lasting peace.

On our struggle for Truth, Zeal and Sharing the national wealth, we, Ishema party have adopted the nonviolence approach inspired by the King Philosophy. I am pleased to share with the triple evils mentioned in the King Philosophy.

1. TRIPLE EVILS 

The Triple Evils of POVERTY, RACISM and MILITARISM are forms of violence that exist in a vicious cycle. They are interrelated, all-inclusive, and stand as barriers to our living in the Beloved Community. When we work to remedy one evil, we affect all evils. To work against the Triple Evils, you must develop a nonviolent frame of mind as described in the “Six Principles of Nonviolence” and use the Kingian model for social action outlined in the “Six Steps for Nonviolent Social Change.”

Some contemporary examples of the Triple Evils are listed next to each item:

Poverty – unemployment, homelessness, hunger, malnutrition, illiteracy, infant mortality, slums…

“There is nothing new about poverty. What is new, however, is that we now have the resources to get rid of it. The time has come for an all-out world war against poverty … The well off and the secure have too often become indifferent and oblivious to the poverty and deprivation in their midst. Ultimately a great nation is a compassionate nation. No individual or nation can be great if it does not have a concern for ‘the least of these.”

Racism – prejudice, apartheid, ethnic conflict, anti-Semitism, sexism, colonialism, homophobia, ageism, discrimination against disabled groups, stereotypes…

“Racism is a philosophy based on a contempt for life. It is the arrogant assertion that one race is the center of value and object of devotion, before which other races must kneel in submission. It is the absurd dogma that one race is responsible for all the progress of history and alone can assure the progress of the future. Racism is total estrangement. It separates not only bodies, but minds and spirits. Inevitably it descends to inflicting spiritual and physical homicide upon the out-group.”

Militarism – war, imperialism, domestic violence, rape, terrorism, human trafficking, media violence, drugs, child abuse, violent crime…

“A true revolution of values will lay hands on the world order and say of war- ‘This way of settling differences is not just.’ This way of burning human beings with napalm, of filling our nation’s homes with orphans and widows, of injecting poisonous drugs of hate into the veins of peoples normally humane, of sending men home from dark and bloody battlefields physically handicapped psychologically deranged, cannot be reconciled with wisdom, justice and love. A nation that continues year after year to spend more money on military defense than on programs of social uplift is approaching spiritual death.”

Source: “Where Do We Go From Here: Chaos or Community?” by Dr. Martin Luther King, Jr.; Boston: Beacon Press, 1967. 

The text is available onhttp://www.thekingcenter.org/king-philosophy

To be continued.