Category Archives: Politics

ISHYAKA ISHEMA RY URWANDA RISESEKAYE I KAMPALA: Rubyiruko nituve hasi !

Par:Nelson Ntawurineza

Bayobozi bakuru b’ Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda,

08 Rue Charles Yvray,

France.
Impamvu: Kumenyekanisha Ikipe Ishema.
Bayobozi,

Twebwe urubyiruko rw’ abanyarwanda baba mu gihugu cya  Uganda,

(1)Nyuma yo gusesengura no kunenga imikorere mibi kandi igayitse y’ ubutegetsi bubi bwa Leta ya Kigali  iyobowe n’ umunyagitugu Paul KAGAME n’ Agatsiko-Sajya ke  kigaruriye  umutwe wa FPR-INKOTANYI, akaba ari na we mwanzi wenyine duhanganye  muri ibi bihe bikomereye abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo;

(2)Nyuma yo kwicengezamo indangagaciro z’ Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda ari zo: UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA;

(3)Nyuma yo kuyoboka Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda nk’ umutwe wa Politiki uzahirika buriya butegetsi bw’ igitugu binyuze mu nzira y’ amahoro, hashingiwe gusa ku ngufu z’ubushake n’ukwiyeneza by’abenegihugu barambiwe AKARENGANE;

(4)Nyuma kandi yo kwipakurura kuri buriya butegetsi kuko twasobanukiwe neza ko  butuganisha mu isi irindimuka;

(5) Nyuma yo kwicengezamo ingengabitekerezo ya demokarasi isesuye yatwemeje bidasubirwaho ko:

*nta wavukanye imbuto; ko nta bavukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu;

*ko ubutegetsi bwose buri mu maboko ya rubanda ;

*ko natwe ubwacu dushobora kugirirwa icyizere na rubanda tugatorwamo abategetsi baharanira inyungu za rubanda;

*ko hakenewe indi “generation” nshya y’abanyapolitiki aho gukomeza kwihambira ku bitekerezo bishaje n’abategetsi bacyuye igihe;

*Ko twebwe urubyiruko ari twe tugomba kwishakamo Abalideri bazadufasha kubakira u Rwanda ejo hazaza heza kandi hanyuze abenegihugu bose;

Tubandikiye tubasaba gutangaza ku mugaragaro IKIPE ISHEMA YA KAMPALA/Uganda twatangije mu mezi ashize, ubu tukaba tubona ko imaze gushinga ibirindiro.

Nyuma yo gushiruka ubwoba, tukiyemeza kuba Abataripfana b’ Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda no kwisuganya mu Ikipe Ishema,dutoranyije uyu NTAWURINEZA Nelson ngo ahagararire Ikipe yacu kuko tumwemeraho ubutwari, umwete,ubupfura,ubunyangamugayo no kuba atazadutenguha muri uru rugamba .

IMPAMVU TWAHISEMO ISHYAKA ISHEMA RY’ U RWANDA

Twafashe umwanya uhagije wo kumenya Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda bityo tunyurwa n’uko rishyize imbere indangagaciro eshatu(3) ari zo: UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.

Twakiriye neza umwimerere w’Ishyaka Ishema nk’ umutwe wa Politiki watangije uru rugamba rwo guhindura ubutegetsi binyuze mu nzira y’ amahoro kuko ari yo yonyine itazagira ingaruka mbi ku buzima no ku mibereho y’ abanyarwanda.

Natwe turashimangira ko umuco wo KWITURAMIRA  udashobora guhirika  ubutegetsi bw’ igitugu; mbese nk’ubw’ umunyagitugu Paul KAGAME.

Bityo rero duteye iyi ntambwe nk’ Abataripfana ngo dusobanurire abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gahunda nziza Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda ribafitiye zigamije kubakiza ingoma y’ igitugu no kwisubiza ishema ribakwiye.

Dushingiye ku KURI, tuzagaragaza ibikorwa bigayitse Leta ya Kigali ifite ibiganza bijejeta amaraso y’ abanyarwanda,yakoreye abanyarwanda  maze dusobanure gahunda nziza zinyuranye Ishyaka Ishema ry’ u  Rwanda rifitiye abanyarwanda bose kandi twiteguye gutanga ibisobanuro ku mpungenge zizagaragazwa na rubanda izaza idusanga.

Tuzagaragaza UBUTWARI dutsinda iterabwoba, twamagana ishimutwa n’ itotezwa byagizwe umuco na Leta ya Kagame , tuzafasha abanyarwanda kuva mu bwoba bityo bahagurukire guharanira ishema ryabo bambuwe. Twiyemeje kudaheranwa n’ubwoba bw’urupfu  n’izindi ngorane zose tuzi ko dushobora guhura na zo muri iyi gahunda.

Turizeza kandi abanyarwanda ko UGUSARANGANYA  ibyiza by’ igihugu ntawe uhejwe ari intego ndakuka tuzaharanira mu Ishyaka Ishema ,bityo hakosorwe umuco mubi wabaye karande mu Rwanda w’uko ibyiza byose by’igihugu byikubirwa n’agatsiko cyangwa akazu k’abanyandanini n’  abanyamaboko, ku buryo  buri munyarwanda wese azibona muri izi mpinduka duharanira.

NTAWURINEZA NELSON NI MUNTU KI?

NTAWURINEZA Nelson ni umunyarwanda ukomoka mu mudugudu wa KAMATARE,akagari ka CYIMPINDU, umurenge wa KILIMBI, akarere ka NYAMASHEKE, intara y’ UBURENGERAZUBA. Amashuri abanza yayigiye kuri E.P.CYIMPINDU(1998-2003), ayisumbuye ayigira kuri Ecole Secondaire de Tyazo(2004-2009, Tronc Commun&Option) aho yigiye ibijyanye n’ Indimi n’ Ubuvangazo(Lettres). Ubu akaba akomereje amasomo ye muri Mount Kenya University(MKU).

Imirimo yakoreye igihugu ni ukuba Umurezi muri G.S. KILIMBI (2010)no muri E.S.Tyazo (2011-2013).Nyuma yakoze muri Unicef ku KACYIRU i Kigali, Ebenezer House, 1370 Umuganda Boulevard(2013). Uyu NTAWURINEZA Nelson usigaye uba mu buhungiro mu guhugu cya Uganda kuva muri 2013, yipakuruye rugikubita ku butegetsi bw’ igitugu bwa Leta ya FPR, yanga kwitabira gahunda zose zari zigamije gutera inkunga politiki yubakiye ku gitugu, ikinyoma, ubujiji, iterabwoba, munyangire no kwikubira ibyiza byose by’ igihugu,  y’umunyagitugu Paul KAGAME n’ishyaka rye rya FPR-INKOTANYI. Ni umwe kandi mu bagerageje kurwanya ishyirwaho ry’ Ikigega cyiswe Agaciro (Agaciro Development Fund), ikigega kitagira Umucungamari (Manager)cyangwa Umugenzuzi (Auditor),  kibereyeho kunyunyuza imitsi y’ abaturage gusa, amafaranga acyinjiyemo akazimirira mu mifuka ya Paul kagame n’Agatsiko ke.

UMWANZURO

”Mwanyu ni mwa nyoko, mwa nyina w’ undi ni mwa nyiranyenga”.

Nta cyiza cyo kuba mu buhungiro ugira kandi uzi aho uvuka. Ntawe utabona neza ko abanyarwanda babayeho nk’ ihene irishiriza ku kiziriko. Twakiriye neza ko Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda ryanze umuco wo KWITURAMIRA uhuriweho n’ abaturage benshi kimwe n’uwo kwibeshya ko waba ukoze neza mu guhihibikanira guhirika ubutegetsi bw’ igitugu unyuze mu nzira isesa andi maraso y’abanyarwanda. Dutewe ishema n’uko Ishyaka ryacu ryahisemo INZIRA Y’ AMAHORO (Lutte pour la paix par la voie de la Non-Violence Active) kugira ngo rirengere abanyarwanda rugufi.

Abanyarwanda rero cyane cyane urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa turahamagarirwa gufata iya mbere tugatanga umuganda wacu mu rugamba rwo gusezerera ingoma y’ igitugu iyobowe na Jenerali w’umwicanyi kabuhariwe witwa Paul KAGAME. Nituve hasi dukore ibishoboka byose kuko nta wundi uzitanga mu mwanya wacu mu rugamba rwo guhindura amateka amabi n’ ameza yaturanze. NTA WUNDI UBITUBEREYEMO !

Turizera tudashidikanya ko iri shyaka Ishema ry’ u Rwanda rigiye kuba imbarutso y’ impinduramitegekere mu Rwanda no ku banyarwanda.

Ishema ni iryawe Rubyiruko.
Bikorewe i Kampala, kuwa 27 Ukwakira 2014

Mu izina ry’Ikipe Ishema ya Kampala,

NTAWURINEZA Nelson,Umuyobozi.
nelsontawurineza@gmail.com.

TUGOMBA GUKORA IBISHOBOKA BYOSE OPOZISIYO IGAKORERA HAMWE HABA KUNEZA CYANGWA KUGAHATO

Abdallah

Akishuli Abdallah ni umuyobozi w’ Ishyaka FPP Urukatsa

Banyarwanda banyarwanda kazi,

Abenshi muri mwe mukunze kugira inama abanyamashyaka bose kugirango bahurize hamwe imbaraga zabo bityo babashe guhangana n’umwanzi ubangamiye abanyarwanda ariwe ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR inkotanyi.

Ibyo mubigira kubera ineza mwifuriza igihugu cyanyu kugira ngo kibohoke kandi umwiryane urimbuke burundu.

Niyo mpamvu nifuje kubamenyesha ko ubutumwa bwanyu bwatugezeho kandi guhera ubu tukaba twiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango bwumvikane hose ndetse bujye no mubikorwa byatinda byatebuka.

Ndabizi neza ko abenshi mu bazasoma iyi nyandiko bazabona ko ibyo mvuga bisa nk’inzozi ariko kandi bitinde bitebuke mfite ikizere ko nzazikabya.

Si ngombwa ko abantu baba bahuje idéologie nk’uko bamwe babivuga, icyangombwa ni uko duhuje igihugu twifuza kubohoza kandi tugomba kubanamo ntawe ukihariye kurusha undi.

Igihe kirageze rero ko twemera gufata risque tukavuga amagambo bamwe muri ba rusahurira mu nduru biganje mu mitwe inyuranye ya politiki badashaka ko avugwa kugirango bave ibuzimu bajye ibuntu.

Ni muri urwo rwego rero nsanga ari ngombwa ko dukwiye gukoresha ingamba zose zishoboka kugirango abantu bakorere hamwe baba babishaka cyangwa se batabishaka kuko bimaze kugaragara ko muri twe ntawakwifasha urugamba ngo arutsinde wenyine.

Yewe nakongeraho ko n’iyo yarutsinda aheje abandi, nabo bahindukira bakamurwanya bivuye inyuma kandi bishobora kutamugwa amahoro.

Kubera rero ko tudashaka ko igihugu cyacu gihinduka akajagari nk’ako tubona muri bimwe mubihugu by’abaturanyi, niyo mpamvu nsanga dukwiye kurenga ibidutandukanya byaba amatiku n’amazimwe, amoko, uturere, imyumvire ya politiki n’izindi nyungu zidafitiye abanyarwanda akamaro tugakora un FRONT COMMUN kandi kubigeraho ntakigoye kirimo kuko dufite impuguke nyinshi z’abanyarwanda zigaragaza ubushake bwo kubidufashamo nta kiguzi.

REVOLUTION IGOMBA GUTANGIRIRA MURI OPOZISIYO MBERE YO KUGERA MUGIHUGU BITABAYE IBYO TUZARWANA URUGAMBA RUTAGIRA IHEREZO.

Ibyo ndabivuga mbitewe n’impamvu zikurikira :

  1. Ntidushobora kugira ibyo tuvugurura mu gihugu natwe ubwacu tutarabasha kwivugurura,
  2. Ntidushobora kwigisha ubumwe mu banyarwanda natwe ubwacu byaratunaniye,
  3. Ntidushobora kwigisha kwihanganirana natwe ubwacu bitaturanga,
  4. Ntidushobora kuzaha itangazamakuru ubwisanzure tudashaka ko abantu batuvuga uko batubona,
  5. Ntidushobora kuzahoza abababaye mugihe tudashaka kumva akababaro kabo ngo ni uko natwe twababajwe,
  6. Ntidushobora gushyiraho ubutegetsi burambye (un pouvoir stable) natwe ubwacu ducagagurana buri munsi,

Niyo mpamvu nsanga gukikira amagambo avugwa agamije gukandagira ukuri ; igihe cyabyo kigomba kurangira bityo ukuri kukavugwa kwaba kurura cyangwa kutarura.

Banyarwanda banyarwandakazi

Guhera tariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990 mu Rwanda hatangiye ibikorwa by’ubwicanyi,ibyaha by’intambara n’ibya jenoside kandi ababikoze barahari ntaho bagiye ndetse bamwe muri bo bihishe no mu mitwe ya politiki irwanya ubutegetsi buriho kimwe n’uko biganje mubutegetsi bw’ingoma y’abidishyi iyobowe na FPR.

Sinshidikanya ko hari bamwe muri abo babigizemo uruhare bashobora kuba bafite ubushake bwo kwicuza ndetse bakaba banafatanya n’abandi kwubaka igihugu bundi bushya nk’ikimenyetso cy’uko bemeye icyuhagiro, Ariko kandi ibyo bigomba gusobanuka kugirango abantu bamenye urwego babafatamo.

Njye ntawe ncira urubanza kuko si ndi urukiko ariko na none kuba bizwi ndetse n’ababivugwaho bakaba bahari ntampamvu yo kutabikomozaho kugirango abo bireba nabo uburenganzira bwabo bwubahirizwe ariko mu buryo butabangamiye inzego z’ubutabera no muburyo butadindiza ibikorwa byo kwibohoza tugamije.

Ikindi dukwiye kumenya ni uko nta muziranenge cyangwa umumalaika tuzabona ngo aze abidukorere niyo mpamvu tugomba kwimenyereza kuganira kuri izo nenge zacu (tutazigize Tabous) bityo tukiga n’uburyo twazifata cyangwa twabana nazo (comment gérer nos défauts) bitabujije ibikorwa tugamije kujya mbere.

DORE IBIGOMBA GUSOBANUKA TUDACIYE KURUHANDE KUGIRANGO IBYO BIGERWEHO:

  1. Dukeneye Umwami Kigeri wa V NDAHINDURWA ariko ntidukeneye Karinga
  2. Dukenye imbaraga za FDLR ariko ntidukeneye interahamwe zaba ziyihishemo,
  3. Dukeneye ingufu za RNC ariko ntidukeneye strategies zisa n’iza FPR kandi ntidukeneye abicanyi bayihishemo (criminels de guerre/war criminels)
  4. Dukeneye RDI Rwanda rwiza ya Faustin TWAGIRAMUNGU kubera sa taille politique au niveau international ariko ntidukeneye igitugu n’ubuhubutsi bye,
  5. Dukeneye PDR Ihumure ya RUSESABAGINA kubera izina yubatse akoresheje filme na fondation ye ariko ntidukeneye ko atwumvisha ko ariwe abanyamerika bashaka,
  6. Dukeneye MRP Abasangizi ya Dr Anastase GASANA kubera ko azi kwiga ingamba ariko ntidukeneye ko atwigira nk’izo yigiye MRND na FPR,
  7. Dukeneye FDU Inkingi ariko ntidukeneye umwiryane wayo,
  8. Dukeneye PS- Imberakuri ya NTAGANDA na BAKUNZIBAKE bombi bashyizehamwe
  9. Dukeneye MRP ya Bonaventure na RUKERANTARE ariko ntidushaka politique nostalgique du MRND
  10. Dukeneye CNR-Intwari ya Gén HABYARIMANA Emmanuel ashyize hamwe na RWAKA kugirango umwiryane wabo utatudindiza.
  11. Dukeneye ishyaka BANYARWANDA ariko umuyobozi waryo akabanza agaca muri santé mental yamara gukira akaza agafatanya n’abandi urugamba
  12. Dukeneye ishyaka RPP imvura rya John V KARURANGA
  13. Dukeneye Ishyaka AMAHORO Peace rya Gallican GASANA kubera amaraso mashyashya arirangwamo,
  14. Dukeneye PDP Imanzi kubera ubushishozi buyiranga no kubera Ubutwari n’ubunyangamugayo bya Déo MUSHAYIDI wayishinze,
  15. Dukeneye amaraso mashyashya arangwa muri RDU ya Dr Paulin MURAYI ariko nabo bagasasa inzobe n’umunyamuryango wabo MANZI
  16. Dukeneye ishyaka ISHEMA kubera imbaraga na détermination rigaragaza,
  17. Dukeye UDFR ihamye kubera umurongo waryo wa fédéralisme wo guhuza abanyarwanda
  18. Dukeneye Isangano ARRDC kubera imbaraga z’ibitekerezo rigaragaza
  19. Dukeneye FPP-Urukatsa kubera Determination extreme yaryo.
  20. Dukeneye ODR ya Ambasadeur MUNYESHYAKA
  21. Dukeneye RUD- Urunana ariko ntidukeneye politique Habyarimaniste
  22. Dukeneye Inama z’abagabo nka MATATA na NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney kubera ubwitange n’ubushake bagaragaza mubikorwa bya société civile
  23. Dukeneye Ubwitange bwa SIMEON wo ku ijwi rya rubanda ariko ntidukeneye ubuhezanguni n’ubushizi bw’isoni bye.
  24. Dukeneye abanyamuryango ba FPR bayibamo kubera kubura uko bagira babitewe n’ubwoba baterwa n’igitugu cya Kagame.
  25. Dukeneye n’abandi benshi ntarondoye ariko bagira icyo bamarira inkubiri ya demokarasi twiyemeje guharanira biganjemo abagaragaje ubutwari bwo gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwa FPR.

Sinshidikanya ko bamwe mu basomyi bashobora kuvuga ko hari ibitajyanye kubera ko wenda buri wese yavuga ko hari inenge zibasiye benshi muri twe zatuma uko gushyira hamwe kudashoboka. Nibyo koko twese dufite byinshi tuvugwaho kandi ababivuga bakemeza ko ibyo bavuga babifitiye gihamya mugihe ababivugwaho babihakana.

Nanjye nkaba nabibariza nti: none se nitutegerana izo nenge tuzazivurana dute ngo amazimwe acike?

Tugomba gutinyuka tukabwira imbonankubone abakekawaho ibyaha by’intambara n’ibya jenoside ko kubahishira bingana no gutesha agaciro ibyaha byakozwe na FPR. Bityo bakemera bikaganirwaho bigafatirwa umwanzuro ubereye bose tugatera indi ntambwe igamije kureba imbere no kubaka.

Ni ngomba ko bamenya ko uhitwa adafata uruka bishaka kuvuga ko umwicanyi wo muri opozisiyo nta budahangarwa arusha umwicanyi wo muri FPR/APR/RDF

Ni ngombwa ko GUSASA INZOBE cyangwa se INAMA RUKOKOMA bihera mumashyaka ya opozisiyo bityo imiti tuzavanamo ikatubera experience izadufasha kugangahura igihugu cyacu.

Tugomba gutinyuka tugahangara imbona nkubone abo twita ibirura,abagambanyi n’izindi nyito, impamvu ari uko tubibona kandi ibyo tukabikora turebana mumaso kugirango abo bivugwaho n’abanywanyi babo batabyita amazimwe, gusebanya cyangwa se ngo ni mission y’inkotanyi.

Tugomba kwegera abavandimwe bacu tubonamo ibisazi tukabafasha kwivuza kuko ibisazi bifata ukwinshi.

Tugomba kwegera abo tubonamo uburyarya no kurimanganya tukababwira ko bakwiye kwihana byabananira bagahinduka ibicibwa mu muryango.

Tugomba kwegera abo dukeka ko ari ba maneko kugirango tubashe kubona gihamya z’ibyo tubakekaho ( iyo ushaka gutsinda umwanzi ntumuhunga)

Umwanzuro

Bavandimwe banyapolitiki dusangiye intego! Baca umugani mu Kinyarwanda ngo“Uwo uzaheka ntumwisha urume”.

Ndababwiza ukuri ko mwabishaka mutabishaka, byatinda byatebuka, amaherezo muzakorera hamwe.

Nibitabaturukamo bizaturuka ku baterankunga banyu, nibidaturuka aho hombi bizaturuka ku kaga muzahura nako.

Aho gutegereza ko birinda guca aho hose rero njye nabagira inama yo kuva muri utwo dutiku twanyu tubabuza kwegerana niba koko mu gamije inyungu z’abanyarwanda.

Ndasaba by’umwihariko abanyarwanda bashyigikiye iki gitekerezo baba abanyapolitiki cyangwa se abantu kugiti cyabo cyangwa se urubyiruko, ko twakwegerana tugashyiraho umuyoboro wo kwigiramo ingamba zatuma uko kwishyira hamwe kujya mu bikorwa.

Si ngombwa ko ku ikubitiro rya mbere byitabirwa na benshi cyangwa se na bose kuko tuzi twese ko n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi watangijwe n’ibihugu bitatu (3) gusa mu ihuriro bari bise BENELUX none ubu ukaba ubaye ubukombe.

Tugomba kwirinda kugira uwo duheza kabone n’iyo twaba tumubonaho inenge nk’uko bamwe babigenje bwacya bikabashwanyunukana.

Uzashaka kwiheza bizamuturukeho ariko bidaturutse kubazabitegura.

Ndabashimiye mwese uko muzakira iki gitekerezo

Bikorewe I Paris mu bufaransa

Kuwa 22 Ukwakira 2014

AKISHULI ABDALLAH

Uwifuza kunyunganira yanyandikira kuri: Abdallah.akishuli@yahoo.com

Cyangwa akampamagara kuri (+33)758173072

“Mu gatendo ngiye gukora, muzambere ba mudahunga” Kagame Paul

Mu ijambo yavuze amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya ba sena y’u Rwanda, Perezida Kagame yatunguye benshi bari basanzwe bamuziho amakare n’ubukaka. Mu ijwi ryuzuye ikiniga, umukuru w’igihugu yahamagariye abari bamaze kurahira kwirinda guharanira inyungu zabo bwite, ahubwo bagaharanira inyungu rusange z’u Rwanda n’abenegihugu. Avuye kuri ibi, yahise atandukira maze arihambura ( se défouler), agaragaza umujinya afitiye abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo cy’itangazamakuru cy’Ubwongereza BBC (British Broadcasting Corporation) kubera sinema kimaze iminsi gihitishije igaragaza ubwicanyi Kagame yagizemo uruhare rukomeye, ndetse akaba ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Habyarimana.

Ubusanzwe ibyavuzwe muri iyo sinema nta gishya kirimo, kuko si ubwa mbere byari  bishyizwe ahagaragara, kandi harimo n’amagambo Kagame we ubwe yivugiye abyemera. Ubusesenguzi buragaragaza ko igiteye ubwoba Kagame  ari uko noneho Ubwongereza na bwo bwemeye ko Kagame ari umwicanyi. Ibi simbitindaho ahubwo mu ngingo enye(3) reka turebere hamwe uko Kagame yiteguye guhangana n’ikizakurikiraho nk’uko yabibwiye abamwumvaga. Izo ngingo ni izi:

  1. Muzabe ba Mudahunga
  2. Isi yose irimo akavuyo
  3. Ndangije amagambo, ngiye gukora “agatendo”(real things).

Umuntu yitegereje izi ngingo yasanga zidakurikiranye neza, sinzi niba umukuru w’igihugu cyacu yarabigize nkana, ariko icy’ingenzi ni uko ubutumwa bwe yabuhitishije bwose uko bungana. Iyo aza kuba umuhanga mu kuvuga yashoboraga gutangira ati : “Ubwo basigaye bemera ko turi abicanyi….  kandi (1) isi yose ikaba irimo akavuyo (2)njye ndangije iby’amagambo ngiye gukora agatendo (3)kandi ndabasaba ngo muzambe hafi muzabe ba Mudahunga”. Uko bimeze kose reka tuzikurikiranye uko Kagame yabikoze, ni ukubaha uburenganzira bwe.

  1. Muzabe ba Mudahunga

Ibi yabihereye aho yinubiraga ko ngo abahawe ijambo muri iriya sinema ari abantu bahunze igihugu. Avuga ko nta yindi nyungu yo guhunga uretse guhabwa ijambo kuri BBC. Aha Kagame arashaka kubeshya ko uhunze wese ahabwa ijambo kuri BBC cyangwa andi ma radiyo atandukanye, nyamara yamaze imyaka 30 mu buhungiro nta jambo yahawe. Yarinze gutegereza ko intambara y’Inkotanyi itangizwa kugira ngo ahabwe ijambo.

Kagame azi uko BBC yamukoreye publicité mu gihe na nyuma y’intambara, akaba rero ubu azi neza ko ubwo abandi nabo bahawe ijambo, we bishobora kumugwa nabi. Gusaba rero abamwumvaga kudahunga ni ukugira ngo na bo BBC itazabaha urubuga maze bakamushyira hanze. Ikindi arabashuka kugira ngo mu gihe atangije agatendo (yari atarakavuga) bazamugwe inyuma ngo barimo kurwanira inyungu z’u Rwanda.

Ariko na none Kagame si umuswa. Asaba aba bantu kudahunga ni uko yari azi icyo avuga. Aha reka twibukiranye ibintu bitera ubuhunzi twese tuzi. Umuntu uhunga ni uko aba abona ariho hasigaye amakiriro ye. Wahunga intambara cyangwa se umutekano mukeya, wahunga ubukene, ni uko aba ariyo chance usigaranye yo gukiza amagara yawe. Ibyo aribyo byose aba basenateri, abaministiri n’abadepite yabwiraga bose ama konti yabo aruzuye, nta bukene bafite. Ni ukuvuga ko ikindi bashobora guhunga ari intambara cyangwa se umutekano mukeya. Mu yandi magambo Kagame aratwereka ko igiye kuba intambara irimo gutegurwa akaba asaba aba bantu kuzamugwa inyuma.

  1. Isi yose irimo akavuyo

Kagame avuga ko isi yose yuzuyemo ibibazo by’intambara z’iterabwoba n’ibindi bibazo. Byashoboka ko yaba ashaka kunyura mu rihumye amahanga arangariye ahandi maze agakora agatendo ke. Byakunze kugaragara ko iyo abantu barangaye Kagame ahita akora ikintu gikomeye. Muzakurikirane neza muzasanga buri gihe yagiye yohereza ingabo muri Congo amahanga yabaga ahugiye muri Burasirazuba bwo hagati mu bibazo bihahora. Kugira ngo asasire icyifuzo cye, aravuga ati iyo chaos iri ahantu hose ntibazavuga ko ari twe twayiteje. Ni nk’aho yavuze ati hano naho haramutse habaye chaos nta gitangaza cyaba kirimo. Aravuga rwose yeruye ko u Rwanda na rwo rugomba kubamo chaos. Uyu mugabo Imana imuturinde!

  1. Ndangije amagambo, ngiye gukora “agatendo”

Ibi abivuze yabitekerejeho kuko amaze iminsi arunda ingabo ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Abinyujije mu binyamakuru bivugira leta kandi, yatangiye gushinja u Burundi ko mu gihe ingabo zabwo zavaga muri Congo zazamukanye na FDLR. Ibi bikaba aribyo aheraho ashaka kwishora mu ntambara kandi biragaragara ko ariyo izamuhitana cyane cyane ko nk’uko abyivugira imbaraga asigaranye ari nkeya.

Aha hanyibukije ya mvugo y’abakurambere igira iti “amagambo ashize ivuga”.  Koko rero Kagame amagambo yamushiranye, ariko si n’amagambo gusa ahubwo n’ibitekerezo byashize. Arabigaragaza aho avuga ko ngo atumva ukuntu abantu bamufashije kubaka ikintu (jenoside) ari na bo baza kugisenya. Koko rero Abongereza ndetse na benshi mu bahoze muri FPR batanga ubuhamya, bubatse FPR ndetse bayitera inkunga nyuma ya genocide. Raporo za mbere zashinjaga FPR na Kagame ni Abongereza (bafatanyije n’Abanyamerika ) bahitaga bazisisibiranya bakoresheje iturufu ya genocide y’abatutsi nyamara bari bazi neza ko Kagame abifitemo uruhare.

Mu buhamya bwa Carla Del Ponte, yemeza ko yashatse gufata abantu bo muri FPR , Koffi Annan akamubwira ko ari politiki kandi ko bashakaga ko u Rwanda rubanza rukisana. Kuba Kagame atumva uyu mukino rero bishobora gutuma afata n’ibyemezo byo kumuhitana. Iyo ntambara se yo ashaka gushora, inganda zo mu Rwanda zikora amasasu angahe? Uwamufatira embargo ntiyongere kubona amasasu rahira ko igihuru kitabyara igihunyira!?

Umwanzuro:

Iyo witegereje uburyo u Rwanda ruyobowe, ukareba uko abaturage babayeho n’umujinya bamaze kugira, ukongera ukareba akazi gakomeye amashyaka atavuga rumwe na Kagame akomeje gukora, nta shiti uhita ubona ko ibintu bigiye guhinduka mu Rwanda. The wind of change is blowing. Perezida Kagame nk’umuntu ubikurikiranira hafi, nawe azi uko ikibazo kimeze. Abanyarwanda ndabasaba gukurikira kandi bakamenya gusoma ibimenyetso by’ibihe. Akenshi iyo ingoma itangiye kurindimuka biragaragara ariko kumenya igihe ihombokera (ku ngoma ntibavuga guhomboka bavuga kubyara) bikunze gutungurana.

Gusa ntidukwiye kugira ubwoba, kuko na Karinga bavugaga ko nisezererwa nta mubyeyi uzongera kubyara, inka zitazongera konsa, imvura itazongera kugwa, isake ntizizabika,…. Nyamara yasimbuwe n’ibendera U Rwanda rurushahp gutera imbere. Kagame ashoze intamabara, imuhitane wenyine, dukomeze twubake Igihugu. Ikiniga afite kiramucira amarenga. Ariko na none muzirikane ko n’ubwo karinga yagiye abantu bagahumeka, imvugo ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga yo ntiyigeze isohora. Ni ukubyitondamo.

Chaste Gahunde

Rwanda: Kagame yaba agiye kwiyahura?!

1781914_676140859114667_617787618_n

Iyi photo yahinduwe n’umuntu wemeza ko yabonekewe abona Kagame afatwa kubera ibyaha bya genocide aregwa.

Birakwiye gusesengura neza ijambo ridasanzwe Perezida Paul Kagame yavuze ejo taliki ya 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga mubyara we Bernard Makuza  usimbuye  Yohani Damaseni Ntawukuriryayo ku mwanya w’umuyobozi wa Sena.

Muri rusange, ryari ijambo rirerire cyane kuko ryamaze iminota 56 yose ! Ikintu cy’ingenzi cyariranze ni uko rya jwi ry’amakari Kagame  asanganywe ryari ryaguyemo imbeho, ejo rwose ryari ribuzemo imbaraga ku buryo yavugaga nk’umuntu wongorera, nk’unaniwe cyane cyangwa se umurwayi usohotse ibitaro ! Izo ntege nke na we ubwe yaziyumvagamo kuko hari aho yivugiye ngo” N’ubwo umubiri wananirwa umutima wo ntunanirwa”. Gusa aha yaribeshye  cyane kuko twese tuzi neza ko umutima utananirwa gusa ahubwo ugeze n’aho uhagarara burundu, iyo uruhijwe birenze imbaraga zawo . Aritondere uwe rero !

Maze gutega amatwi iri jambo nasanze mu by’ukuri ritari rijyanye neza n’ibirori byahimbazwaga ahubwo ryari rigenewe gufasha Kagame gusohora hanze (speaking out ) uruvangitarane rw’ ibyiyumviro by’ubwoba, uburakari n’agahinda, biremereye umutima we muri iyi minsi . Kandi impamvu y’uko kuremererwa Kagame yarayivuze ndetse ayitindaho cyane : ni Sinema yo mu bwoko bwa Documentaire yitwa “Rwanda: Untold story” yakozwe n’Abongeleza, yerekanwa incuro nyinshi kuri Televisiyo yabo yitwa BBC 2, irebwa n’amahanga menshi.  None rero ikibazo ni iki : Icyababaje kandi kikarakaza Kagame bigeze aho ni iki mu by’ukuri ?

Muri iri sesengura turibanda ku ngingo ebyiri gusa: Ikibabaje Kagame(I) n’Icyo ateganya gukora (II).

I. “UBU NITWE BICANYI….”

Uwansaba kuvuga mu magambo atatu gusa ubutumwa bwose Kagame yatambukije mu ijambo rye ryamaze iminota 56, sinazuyaza, nasubira muri aya magambo ya Kagame: “UBU NITWE BICANYI….”. Mbega ukuntu yishimiraga kubyita abandi  Banyarwanda harimo n’abarengana! None we bamuvuze uko ari, ngo Rusizi nticyambutswe!

Kagame arababaye

1.Icyababaje Kagame kurusha ibindi ni uko iriya sinema yerekana neza ko Abongereza batahwemye kumushyigikira kuva yatangira intambara zarimbuye Abanyarwanda  batagira ingano bamaze kubona ko badashobora gukomeza kwibeshya no kubeshya isi mu gushyigikira umutegetsi bazi neza ko ari umwicanyi kabuhariwe !

2.Kagame ababajwe n’uko Abongereza bateye intambwe yo gutangira  kumushinja ku mugaragaro ko ari we Nyirabayazana w’ibyago byagwiriye u Rwanda, ubwo yahanuraga  indege y’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana, mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 mata 1994, icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba ari cyo cyabaye imbarutso ya jenoside yarimbuye Abanyarwanda basaga miliyoni, Abatutsi n’Abahutu. Ndetse iyo Sinema yo ijya kure ikerekana ko mu by’ukuri  gukomeza gushyira imbere Abatutsi bishwe bonyine birimo ikinyoma n’ubushinyaguzi kuko imibare itangwa n’u Rwanda ubwarwo igaragaza ko Abahutu bo mu Rwanda ari bo bagize umubare munini w’abarimbuwe bityo amateka y’u Rwanda akaba yirengagiza nkana kubavuga no kubibuka !

3. Kagame ababajwe n’uko  amahanga aha ijambo (Freedom of speech) abantu we ngo abona nta gaciro na busa bafite (Completely discredited). Mu mutwe we yumvaga ari we (Le Maître de l’univers) ugena abantu bafite agaciro n’abatagafite, intungane n’abanyabyaha ! Ubwo bubasha kandi akaba yishukaga ko abufite ku Rwanda no ku bindi bihugu. Kandi ni mu gihe, mu myaka isaga 20 amahanga yakomeje kumufata bajeyi, none atangiye kwibonera ko ibihugu by’ibihangange  birambiwe kandi byiyemeje kurambika hasi  “politiki ya ciraha nikubite”yateteshaga umwicanyi ruharwa Paul Kagame.

4. Kagame ababajwe no gutahura bitinze ko nta rundi rukundo ba Mpatsibihugu bari bamufitiye, ko yagizwe igikoresho cy’inyugu zabo gusa , ko mu by’ukuri we nta kandi GACIRO bamuhaga katari ako kubabera igikoresho, bityo babona amaze guhindana( Infrequantable) bakaba biyemeje kumuta bakifatira undi wakwita ku nyungu zabo kumurusha .

Kagame afite ubwoba

5.  Kagame  atewe ubwoba no gutahura ko atigeze yita na rimwe ku nyungu nyakuri z’Abanyarwanda none atangiye kuraga mubyara we Makuza ibyamunaniye: Ngo ntimuzahugire muguharanira inyungu zanyu musuzugura iza rubanda !

6. Kagame afite ubwoba bw’uko politiki ye yo guhindura umutwe wa FDLR ba Nyirurutwerunini (Bouc-emissaire) itazongera gushyigikirwa nk’uko abyifuza, bo yahoraga agerekaho ibyaha byose byakozwe mu Rwanda n’akaga kose Abanyarwanda barimo ubungubu, bikamufasha kurangaza amahanga no kwigaragaza nk’intungane n’umucunguzi w’Abatutsi bo ku isi yose!

7. Kagame afite ubwoba ko amateka y’u Rwanda agiye kuvugwa uko ari bityo uruhare rwe mu marorerwa yarimbuye abanyarwanda n’Abanyekongo batagira ingano  rurekere aho guhishwa ahubwo ruvugirwe ku kabonabose.

8. Kagame afite ubwoba bwo kwitwa umwicanyi bityo abari bamukingiye ikibaba bakaba bagiye kumukuraho amaboko burundu, ahasigaye imbwa zikamurya !

9.Kagame afite ubwoba bw’uko agiye gukurwa ku butegetsi maze Inkiko mpuzamahanga zikamufata, zikamuryoza ibyaha byose yakoze zitababarira .

Kagame afite umujinya

10. Kagame afite umujinya  ko ishema yaterwaga no kwita Umuyobozi “UDASANZWE”(Visionary Leader) rirangiriye aho, ahubwo akaba atangiye gucuncumuka agana ikuzimu (Descente aux enfers), kuko agiye kuba iciro ry’imigani, yerekanwe nk’umutegetsi w’UMUBISHA warushije abandi gukomeretsa no kwivugana abanyagihugu benshi, kuva isi yaremwa !

11. Kagame afite umujinya ndetse n’ ipfunwe ryo kuzasubira kuvugira kuri BBC, hahandi yahoraga ajya kwigamba ubumanzi bw’ubutekinikano: Aho yambariye inkindi azagira ubutwari bwo kwemera kuhambarira incocero?

12. Kagame afite umujinya mwinshi w’uko abo bafatanyije gusahura ibyiza by’igihugu n’iby’abaturanyi bamwigaritse akaba agiye kubibazwa wenyine, aka ya nteruro yo  muri Bibiriyango “abo nagaburiye umugati wanjye nibo banteye ishoti”!

13. Kagame afite umujinya ko mu batangabuhamya bamushinja harimo abavandimwe bahoze mu Gatsiko ke nyuma bakaza kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi bwe.  Koko rero yagerageje kubatesha agaciro mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga, abacira imanza zo kubacisha umutwe, agerageza kubatsinda ishyanga ngo ntihasigare n’iyonka……none ababajwe n’uko bakiriho kandi bakaba batamworoheye . Aricuza impamvu basubiranyemo, none bikaba biri mu bimukozeho….

II. KAGAME ARATEGANYA KWIYAHURA NO KOREKA U RWANDA

Kubera ko Kagame atiteguye “kwemera ibyaha bye ngo tuzarebe uko yagabanyirizwa ibihano”,mu ijambo rye ry’ejo yagerageje gushushanyiriza Abanyarwanda igikorwa cya nyuma cy’ubutwari yiteguye gukora : KWIYAHURA ariko ntagende wenyine.

Ongera utege amatwi uko Kagame yashoje ijambo rye : “From here ,I think, It is a time to go and do  a real thing  “, “Guhera  ubu , ndabamenyesha ko ngiye gukora “Agatendo” katazibagirana”. Ako gatendo ni akahe ? Aho si  “Apocalypse”  nk’iyo twiboneye n’amaso yacu muri 1994 ?

Mu by’ukuri, mu kwishuka ko agifite ibanga ryo kwikura mu kimwaro , Paul Kagame agiye gushoza indi intambara y’amasasu, gusa icyo atazi ni uko izaba ariyo ya nyuma kuko ari nayo izamuhitana. Ibimenyetso byose birerekana ko Kagame agiye gutera Kongo n’Uburundi icyarimwe. Gusa hari ibintu bitatu asa n’uwirengagiza nkana. Icya mbere ni uko  yibeshya ku ngufu z’Uburundi muri iki gihe kandi n’iyo turebye amateka tukaba dusanga  basekuru na basekuruza be b’indwanyi cyane batarigeze bigarurira Uburundi na rimwe. Icyakabiri ni uko asa n’utangiye kwibagirwa ukuntu umutwe we w’iterabwoba yari yarahaye izina rya M 23 wayobewe ikiwukubise, ugashwanyaguzwa nk’amakoma y’insina, izuba riva ! Icya gatatu ni uko inzangano  zikarishye yikururiye mu karere no mu mahanga ya kure zishobora kumubyarira amazi nk’ibisusa, nko mu kanya ko guhumbya ijisho!  Intamenya ntibwira umugenzi koko. Nagende rwiza, abagira iyo bajya baragenda. Mbabajwe n’abana b’inzirakarengane bagiye kongera gutikizwa bashorwa mu ntambara zitagize icyo zimariye u Rwanda n’Abanyarwanda. Njyewe Padiri Thomas Nahimana, ndamutse ndi mu ngabo za Kagame, iyi yo sinayirwana kandi sinakwibuza gushishikariza n’abandi kugenza nkanjye: twareka Kagame akayishoramo na Cyomoro we, bonyine!

UMWANZURO

Nyamara hari ukundi byagenda…! Haracyari akadirishya k’uko Kagame yakiza ubugingo bwe n’ubw’umuryango we, akarokora n’ubw’Abanyarwanda benshi . Nacishe make, aduhamagare, twicare TUGANIRE nta buhendanyi.

Mu gihe amahanga yizeraga atagishoboye kumucira akari urutega, Abanyarwanda nitwe twenyine ahari twamupfa agasoni, ngo n’ibyaye ikiboze irakirigata ! Umuti w’ikibazo Abanyarwanda ubwabo barawifitiye, bifitemo ubushobozi bwo gutera umugongo ibyahise, bakitangira kurema  igihugu cy’AMAHORO  arambye kandi asangiwe basonzeye .

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishema Party

Akaba n’Umukandida w’iryo shyaka mu matora ya 2017.

Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka: ikimenyetso cy’irangira ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri …

Standard

imagesihene7Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka!

Ubu twandika Bernard Makuza amaze kurahirira kuyobora Sena y’U Rwanda. Akaba aje asimbura mugenzi we
Jean Damascène Ntawukuriryayo uherutse gutegekwa kwegura kuri uyu mwanya. N’ubwo rero Ntawukuriryayo yaregwaga uruhurirane rw’ibyaha bihimbano birimo :

  • Kwigwiza ho imitungo yifashishije umwanya we, nk’aho yakiriye abashyitsi batarenze batatu agatanga fagitire ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda,
  • Gushyira mu nzu ye ibikoresho bifite agaciro gahambaye kandi byose bikishyurwa na leta,
  • Gukorera mu bwiru imwe mu mirimo ashinzwe kandi ntatange na raporo z’amanama amwe n’amwe ajyamo rwihishwa…

ibi byose byavuzwe sibyo Ntawukuriryayo yazize. Azize icyaha kitavuzwe.

Ntawukuriryayo yazize ko yari yaramaze gutangariza zimwe mu nshuti ze ko adashyigikiye gahunda y’umwami wa Repubulika Paul Kagame yo guhindura itegekonshinga. Ibyo nyamara bikaba byari ikibazo gikomeye kuri Kagame kuko yari kuzahura n’ingorane mu guhindura itegekonshinga kandi Sena ni yo ifite izo nshingano nk’uko biteganwa n’ingingo ya 88 y’Itegekonshinga. Iyo ngingo itegenya ko Sena ifite ububasha bwo « gutora amategeko yerekeye ivugururwa ry’Itegekonshinga ». Ibyo kandi byongera gushimangirwa by’umwihariko n’ingingo ya 193. Iki rero cyabaye ikibazo gikomeye kuri Kagame ugeze mu mayira abiri maze ahitamo kumukura mu nzira inzira zikigendwa.

Kagame yarebye mu muryango we maze abona urangwa n’ibirura, ni ko kwigira inama yo kwigondera na ko kwitabaza mubyara we Bernard Makuza muri iri hurizo rikomeye agezemo ryo kuvuguruza itegekonshinga n’abanyarwanda twese.

Biragoye cyane ku buryo inzira Umwami azitabaza zose zidashobora kumuhira. Dore iyo ingingo Kagame ubwe yiyandikishirije mu itegekonshinga uko ivuga:

« Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika » (Ingingo ya 101).

Ariko se Kagame n’iyo yavuguruza iyi ngingo byamuhira akongera koko kuyobora Repubulika y’u Rwanda ?
ob_a9eafa_makuza

Nguwo umugabo Bernard Makuza wiyemeje kubimufashamo

IHENE IZABYARA ISEKURUME NDWI (7) ZOSE ZANGE KONGA

Umuhanuzi Magayane ni we wavuze ko : « Ihene izabyara isekurume ndwi zose zange konka ». Ngicyo ikimenyetso kibanziriza icya nyuma mbere y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Rwabujindiri rurya ntiruhage. Nibyo koko burya ngo ntakiba Imana itabicishije mu bahanuzi bayo. Ibyo Magayane yavuze byose kugeza ubu byarabaye tukaba dutegereje ivuka ry’izo sekurume ndwi mu minsi ya vuba, maze « Isake igahita ibika ikigera ku mutambiko w’urusenge » ari cyo kimenyetso cya nyuma.

Ihene rero magayane yavugaga biragaragara ko ntayindi atari buriya butegetsi bwiyicaje ku ntebe nk’uko tubizi twese. Naho kubyara isekurume ndwi byo ni uguhindura itegekonshinga maze Kagame akiyongeza indi manda y’imyaka irindwi (7) ari yo isobanura isekurume ndwi. Nyamara ariko izo sekurume zose mu buhanuzi twibuke ko zanze konka ! Ibi rero ni ho bihurira n’ibyo Kagame agiye kwigora akora. Agiye guhindura itegeko nshinga, bizakorwa ariko ntakizavamo. Aziyongeza manda y’imyaka 7 ariko nta mwaka n’umwe azayitegekaho. Kwanga konka bigereranywa no kwanga kwima. Birababaje. Ihene izabyara isekurume ndwi ariko zose zange konka.

Uretse n’ubuhanuzi ariko Kagame na FPR ayoboye bafite urundi rukuta bazahura narwo

Nk’uko byatangajwe n’Abataripfana bo mu Ishyaka Ishema muri kongere yabo yateraniye i Paris guhera tariki ya 07/02 kugeza ku ya 09/02/2014, Abataripfana aho bari hose biyemeje kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu kandi bagatangamo n’umukandida ari we Padiri Thomas Nahimana. Ibi rero nabyo ni indi nzitizi ikomereye Kagame na FPR ayoboye guhindura itegekonshinga ntibihagije ahubwo agomba no kwitegura guhangana n’abasore n’inkumi b’abanyarwanda bahagurukiye kandi bashishikajwe no guhindura ibintu mu kuri no mumutuzo.

Nkuko rero bigaragara mu Rwanda rw’uyumunsi, Kagame ari gukora ubusa kuko abanyarwanda barambiwe ingoma mpotozi. Abanyarwanda barambiwe igitugu n’iterabwoba rikabije. By’umwihariko ntibakwihanganira ubwicanyi FPR yazanye guhera tariki ya 01/10/1990 kandi ikaba idashaka kubureka. Kagame nahame yumve urwishigishiye ararusoma, nawe narusome ruramukwiye.

by VENANT MAGAZINE VM

Rwanda: muri Sena uwujuje ibisabwa ni we watowe!

RTEmagicC_087b1b9fea.jpg

Hon. Bernard Makuza Turatsinze

Igihe cy’iminsi 30   ni cyo giteganywa n’itegeko  kugira ngo umuyobozi wa sena weguye asimburwe. Abanyarwanda bari bakomeje kwibaza uza gusimbura Dr Ntawukuriryayo J. Damascene ku buyobozi bw’uyu umutwe. Dr Ntawukuriryayo yegujwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena ku itariki ya 17 Nzeri 2014 aregwa ibirego byinshi kandi bikomeye. Nyamara n’ubwo ibi birego bikomeye, uyu  mukombozi ntiyigeze asabirwa gukurikiranwa mu butabera, iki kikaba ari ikimenyetso ko mu by’ukuri icyari kigamijwe ari uko atanga umwanya. Ntiwakumva ukuntu umuntu aregwa icyaha cyo kwigwizaho umutungo kandi ari mu nzego zishyiraho amategeko, ndetse yakagombye kuba intumwa ya rubanda ngo maze akomeze yicare mu ntebe nk’aho nta cyabaye. Iyo bigenze bitya biba ari ukumwereka ko agiriwe ikigongwe maze nyuma ye nihagira ukora ikosa nk’iryo yarezwe, uwababariwe aruce arumire kuko afite icyo yishinja.

Utaramenya strategy ya RPF ashatse yakwigira aha: Abanyabyaha babikoze ku buryo buzwi, ababihimbiwe ariko batinya ubutabera (n’ubundi butababuramo urukumbi) ni bo bahabwa ijambo kugira ngo batazinyagambura, kuko kuba batekanye babikesha impuhwe bagiriwe. Hari yewe n’abandi baterwa ubwoba ko bagiye gukurwa mu myanya kandi nta cyo bishinja ariko bareba uko system ikora, bagakubitiraho ubwoba bwabuzuye mu bwenge, bagashima igitekerezo bahawe: kwandika ugasaba imbabazi maze ugasubizwa mu mwanya upfa gusa kutazongera gukora iryo “kosa”. Abasirikare bakuru benshi barabikoze, abayobozi mu myanya myinshi barabikoze….ikibabaje ni uko n’ubundi biba nka bya bindi ngo byo “guhongera umwanzi akakumara ku nka”. Uko byamera kose bigera aho cya cyaha wasabiye imbabazi ukakiryozwa! Kuri Ntawukuriryayo, kuba ataravuzweho byinshi si uko adafite ibyo azasobanurira Abanyarwanda, ahubwo ni uko mu muco wacu atari byiza cyane kuvuga nabi uwatabarutse!

Tutagiye kubeshyana nta we utabona ko muri iki gihe nyuma FPR yatangiye kwitegura amatora yo mu mwaka wa 2017. Bibaye nyuma y’uko ishyaka ISHEMA party rya nouvelle generation rifashe icyemezo cyo kujya gutera ingabo mu bitugu umubyeyi Ingabire Victoire uri ku itabaro. Ibi bikaba bizakorwa abasore b’intarumikwa bamanuka i Kigali ngo na bo batange message y’ uko u Rwanda rudakwiye kuyoborwa nk’akarima k’umuntu ku gite cye, ko ubutabera bugomba kureba buri wese, kandi ko amaraso y’abanyarwanda uwayamennye wese akwiye kubiryozwa; ariko igikuru muri byose kikaba ko Abanyarwanda bakwiye kwishyiriraho ubuyobozi bashaka bitari bya bindi bya “tora aha”.

Ibi rero bitera ubwoba Paul Kagame uzi neza ko aramutse avuye ku butegetsi ashobora gukurikiranwa n’ubucamanza. Ubu bwoba butaha no mu mitima ya ba banyabyaha bamukikije bumva ko akabo karangiye. Igisubizo kuri bo ni ugushaka uko Paul Kagame yakwiyongeza akaguma ku butegetsi,  ndetse nk’uko wa muyobozi w’umutwe FFU (Fanya Fujo Uwone) Mussa Fazil aherutse kubivuga Kagame ntahabwe manda imwe ahubwo agahabwa izitabarika  ( indeterminés).

Umuyobozi mushya agomba kuba yujuje iki?

Umuntu wese ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda arabona ko umuyobozi mushya wa sena agomba gushyira mu bikorwa umushinga wo guhindura itegekonshinga kugira ngo perezida akomeze yicare ku ntebe. Hari conditions umuntu nk’uyu agomba kuba yujuje kugira ngo FPR ifite ubwiganze muri sena imwemere.

  1. Kuba ari ikigwari:

Guhindura itegeko nshinga ni cyo cyonyine cyageza Kagame ku cyo yifuza. Kimwe n’andi mategeko agenga amatora, guhindura itegekonshinga byemezwa na Sena hanyuma bikanyuzwa mu matora ya referendum. Umuntu utari ikigwari ntashobora kwemera guhindura itegeko nshinga cyane cyane ko nta kindi byaba bigamije uretse kwimakaza ingoma ya repubulika-cyami y’Abega.

  1. Kuba afitiye umwenda Abanyarwanda:

Uyu muntu agomba afite inkomanga ku mutima ko u Rwanda ruramutse rugize ubuyobozi bwiza bwazamubaza ibibi yakoreye abenegihugu. Kubera kwitegereza uko Kagame akanira rumwe abamubwiza ukuri, abamuyobotse ndetse n’abamurwanya bose ntagire impuhwe, abantu benshi bibeshya ko wenda n’ubutegetsi buzatorwa butazabagirira ikigongwe. Nyamara nsanga umuntu aramutse yitwaye neza yabibabarirwa dore ko abenshi baba barabiguyemo babishowemo n’igitugu cya system iriho. Cyakora abakoze ibyaha by’indengakamere bo ndakeka bazakenera icyuhagiro. Bityo rero umuntu ugomba kwemera guhindura itegekonshinga ni utinya ko yazabazwa umwenda afitiye Abanyarwanda.

  1. Kuba atemera guhindura ingendo:

Umuntu wemererwa kujya muri uyu mwanya akaba atari ikigwari kandi ntagire umwenda afitiye rubanda, agomba kuba yemera kutazahinduka agakomeza uko ari. Ni ukuvuga ko niba atujuje conditions ebyiri zibanza ariko akaba yemeye kuba muri uyu mwanya agomba kuba atazigera na rimwe ahindura ngo avuge ko yibeshye kuko byatuma yigomeka kuri system akarwanya ihindurwa ry’itegekonshinga. Bene uyu muntu yaboneka mu bantu binjiye muri politiki vuba bataragira bilan ndende. Ikibaranga ni ukutagira indangagaciro bagenderaho ndetse no gutekereza birinda kubikora kuko bafata FPR nk’ubwonko bwabo bo bakaba ingingo zindi : amaguru, amaboko, umunwa, amatwi, intoki, amano, ndetse harin’abo ubonaari nk’uturegeya tw’intoki za FPR.

Ninde wujuje ibi bisabwa?

Bwana Makuza Bernard Turatsinze, Perezida wa Sena.

Uyu mugabo umaze igihe kinini muri politiki ya FPR yujuje zose cyangwa se inyinshi muri conditions maze kuvuga haruguru. Yatsindiye ubugwari ku buryo budasubirwaho igihe yatangaga umusanzu ngo asenye ishyaka rya se MDR ryamuhaye izina Turatsinze (yavutse MDR n’Abahutu bamaze gutsinda gihake). Byatumye ajyamo umwenda Abanyarwanda kandi yiyemeje gukomeza iyo ngendo yanga kugira irindi shyaka ajyamo ngo akomeze abe urugingo rukomeye rwa politiki ya FPR. Kuba ari mubyara wa Kagame bituma benshi batekereza ko ntacyo FPR yamutwara.

Makuza Bernard Turatsinze yamamajwe bwa mbere, Laurent Nkusi yamamazwa bwa kabiri ariko byari ikinamico. Makuza abyemeye, Nkusi yahise avuga ko amuhaye amajwi ye maze kuri 26 batoye, 25 batora Makuza, ijwi rimwe riba imfabusa bikaba bivugwa ko iri ryapfuye ubusa ari umuntu watoye utiyamamaje, nga akaba yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko bose batemeye agahato bari bashyizeho mbere ko Makuza ari we wagombaga gutorwa.

Makuza rero niyitegure gukora akazi ko guhindura itegekonshinga ariko namutungira agatoki ko rubanda imureba. Muri referendum bazatora “oya” FPR yibe amajwi revolisiyo itangire. Ibizakurikiraho ni undi mwenda Makuza ashaka kwishyira ku mutwe kandi kuwishyura bizamusaba byinshi adafite.

Chaste Gahunde

ISHEMA Party

 

 

Rwanda : «#Twahisemo » kwica abanyarwanda tukabajugunya mu kiyaga cya RWERU !

ob_2f2387_kabarebe
Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, abanyarwanda bakomeje kunyerezwa ku bwinshi n’inzego zishinzwe umutekano za Paul Kagame, izo nzego zageze naho zishimuta abanyarwanda bafite ubuhungiro muri Uganda harimo Lt Joel Mutabazi, nyuma zikurikizaho abandi banyarwanda benshi barimo n’abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari muri Uganda n’imbere mu gihugu. Kubera igitutu cy’abanyamakuru mpuzamahanga bari baje mu kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda, byatumye polisi y’u Rwanda igaragaza Kizito  Mihigo na Ntamuhanga bari bamaze kunyerezwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014, naho ubundi ibyabo byari kuba byararangiye, ubu baba barageze mu kiyaga cya Rweru  nk’abandi bose tubona!
Abanyarwanda barababaye cyane kubera uko kunyerezwa no kwicwa bakajugunywa mu biyaga bakajya kuribwa n’ingona nta cyaha bazi bakoze, abandi banyarwanda byitwa ko bagihumeka bakaba bari kwicwa n’inzara ndetse n’indwara ya Bwaki bitewe na leta yategetse abaturage guhinga igihingwa kimwe, abacuruzi bari kwamburwa utwabo ngo ntibatanga imisoro ihagije, abakozi ba leta ntibagihembwa n’ababonye uwo mushahara leta iwugabanya uko ishatse umukozi agaceceka ngo batamukubita agafuni bakamushyira mu mufuka bakajugunya muri Rweru!
Nubwo bimeze gutyo ariko, biratangaje kubona Paul Kagame ajya kwidegembya muri Amerika (USA) ngo agiye muri rwanda day, icyo gihugu kikamwemerera kwidegembya kandi kizi neza ko yamariye abaturage mu kiyaga cya Rweru ! Kabarebe n’izindi nkomamashyi ubu zikingira ikibaba Paul Kagame zikaba zarahawe akazina k’akabyiniriro ko kwitwa KAPOTE ZA KAGAME bari kwirirwa bandika ku mbuga za interineti ijambo ryitwa ngo « #twahisemo» ! Nyuma y’ako kababaro kose abanyarwanda bafite, Kabarebe agatinyuka akavuga ngo «#Twahisemo umutekano w’abanyarwanda » ! None se iriya mirambo y’abanyarwanda iri mu kiyaga cya Rweru si abanyarwanda ? Ruriya rupfu yabahaye  niwo mutekano yabahitiyemo ?
Muri perefegitura ya Ruhengeri honyine (dore ko bakuyeho amazina ya komine na perefegitura kugira ngo bajijishe ngo ubwicanyi bakora mu gihugu butazamenyekana), abantu barenga 2000 bamaze kunyerezwa n’inkotanyi ! Mu nkuru yasohowe na RFI kuwa kane, umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi na HRW birasaba ko haba iperereza ryimbitse ku mirambo iri gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru ariko abicanyi bayoboye u Rwanda muri iki gihe, bo bavuga ko ntamuturage wigeze abura mu Rwanda, ko mbese iby’iyo mirambo ntacyo bibabwiye ,kandi birumvikana kuko abo bategetsi nibo bishe abo bantu!
Umushakashatsi witwa Clément Boursin ukorera umuryango urwanya iyicarubozo muri Afurika witwa ACAT, yabwiye radiyo mpuzamahanga ya RFI ko amagambo avugwa na HRW kimwe n’ibihugu by’i Burayi adahagije, ahubwo umuryango mpuzamahanga ugomba gukora iperereza ritabogamye rigomba kwerekana imyirondoro y’abantu bishwe, ababishe, uko babishe n’igihugu abo bishwe bakomokamo. Ntabwo iryo perereza ryakorwa n’abayobozi b’u Rwanda kandi aribo babishe ! Uwo mushakashatsi yavuzeko amahanga yicecekeye ku berako amahano yakozwe n’u Rwanda kandi ruhagarikiwe n’ingwe (USA) kandi hari ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko abo bantu bishwe ari abanyarwanda kandi bakicwa ku buryo bwitondewe n’abantu babitojwe !
Umwe mu bahanga bazi amategeko mpuzamahanga asanga kuba imirambo igaragara mu kiyaga cya Rweru iba iziritse amaguru n’amaboko kandi iri mu mifuka, byerekana ko abo bantu bazize ubwicanyi buteguwe, akaba ari ngombwa gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi kuko bigaragara ko ari ubwicanyi bukoranye ubugome bukomeye kuburyo amahanga atagomba guceceka ! Hagati aho, abaturage baturiye akarere ka Ruhengeri batangiye kwandikira ibinyamakuru ngo bibafashe gutabariza abantu babo banyerejwe mu kwezi kwa kamena (6) uyu mwaka ubu akaba ntagakuru kabo bafite ; abo baturage basabye umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Mpembyemungu Winfrida kimwe na Bwana Rwabugande Benon ushinzwe maneko za FPR muri ako karere kugarura abo bashimuswe kuko aribo babatwaye ariko abo bayobozi batereye agati mu ryinyo !
Dore urutonde rw’abantu bake banyerejwe mu Ruhengeri rumaze kugera mu binyamakuru :
Aya Namazina Yabantu Baherutse Gushimutwa Na Dmi Ya Fpr Mukarere Ka Musanze (Ruhengeri) Mukwezi Kwa Gatandatu Gusa (The Following Is A List Of People From Musanze District Who Were Picked Up By The Rwandan Dmi In June 2014 And Never Returned Home)
AMAZINA/NAMES
AHO BAKOMOKA/LOCALITY
1.    Kamana Deogratias
Busogo
2.    Niyitanga Chantal
Busogo
3.    Ngezahayo J.M.V
Busogo
4.    Niyitegeka Antoine
Busogo
5.    Josephine M
Byangabo
6.    Kanyamuhanda Faustin
Byangabo
7.    Anastase Ahorwabaye
Byangabo
8.    Habarurema J Luc
Kabyaza
9.    NDAHAYO THEOPHILE
Kabyaza
10.  Umutoni Jeannine
Kabyaza
11.  Uzabuwe Kagoyire
Kabyaza
12.  Uwiduhaye
Kabyaza
13.  RUGWIZA Alice
Shingiro
14.  Céline Nyirarudodo
Cyuve
15.  RUTAGANDA PASCAL
Cyuve
16.  Tungunika Aimee
Shingiro
17.  Akingeneye Jeannette
Shingiro
18.  Ndeka Boka
Kubuguzo
19.  Espérance Mugirishyaka
Shingiro
20.  Renovat Ngwabije
Shingiro
21.  Mukagatare Joséphine
Kibuguzo
22.  KAMPIRE M. Anne
Kabyaza
23.  Vincent Ndikumana
Kabyaza
24.  Habyarimana Jerome
Kabyaza
25.  Barabwiriza Aimable
Kimonyi
26.  Sindayigaya Marie
Kimonyi
27.  UWAYEZU Cheryne
Kimonyi
28.  Kambari Kamateke
Nyange
29.  Gatima sonia
Nyange
30.  Mutima Jeanne d’arc
Shingiro
31.  Ndahayo Shumbusho
Shingiro
32.  Mbanje Mutangana
Shingiro
33.  Mbanzabugabo Elie
Shingiro
34.  Dusabe Angelique
Shingiro
35.  Mukesha Epimaque
Gacaca
36.  Majyambere Eliab
Gacaca
37.  Kamana Yoshua
Gacaca
38.  Karimunda Isaac
Gacaca
39.  Byuma Sebagabo
Gashaki
40.  Mwambara Leonard
Gashaki
41.  Nsabagasani Jules
Gashaki
42.  Ntuyenabo Deogratias
Kinigi
43.  Havugimana Jean Damas
Kinigi
44.  Rubondo Jules
Busogo
45.  Mbonabucya Froduard
Kinigi
46.  Nkundakozera Elie
Busogo
47.  Nkuriyingoma Ephraim
Busogo
48.  Twagirayezu Yvone
Kabyaza
49.  Nizeyimana Camarade
Kabyaza
50.  Afrika Clémentine Uwase
 Kabyaza
51.  Karangwa Karimwabo
Gataraga
52.  Nsengiyaremye Epa
Mutobo
53.  MATABARO Aimable
Gataraga
54.  GIRUKUBONYE JMV
Gataraga
55.  Karimwabo Samwel
Gataraga
56.  Twagirayesu Schadrack
Gataraga
57.  Gerard Nduwayezu
Gataraga
58.  Nshimiyimana Jean François
Gataraga
59.  Bizumuremyi Yves
Gataraga
60.  Mbakuriyemo Ayub
Gataraga
61.  Bihoyiki Yohwana
Mutobo
62.  Mujyarugamba Philip
Shingiro
63.  Badeshi Papias
Shingiro
64.  Munyantarama Elizaphan
Mutobo
65.  Ndabalinze Anatole
Bukamba
66.  Habumuremyi Anastase
Bukamba
67.  Makabuza JeanPaul
Bukamba
68.  Ndimuto Calixte
Bukamba
69.  Namahoro Aline
Bukamba
70.  Uwineza Henriette
Bukamba
71.  Ntamakuliro Jack
Bukamba
72.  Mukamusoni Ancille
Kinigi
73.  Uzabakiliho
Kinigi
74.  Hitimana J.
Kinigi
75.  Mbonigaba P
Nyange
76.  Uwimana Antoine
Nyange
77.  MILIMO Burungi
Nyange
78.  Serushago Benestoli
Kinigi
79.  Nkurukiyingoma A.
Kinigi
80.  Nzamutuma E
Bugarura
81.  Uwimana Aloysia
Bugarura
82.  Ndibwami Jean
Bugarura
83.  Murorunkwere Beatrice
Ubwanditsi  
 Source: Veritasinfo.fr

AMATORA 2017 : Ntawukuriryayo azize kwanga guhindura itegekonshinga!? Rutaremara na Makuza bazabikora.

ntawukuriryayo

Ejo taliki 17 Nzeri 2014, Dr Ntawukuriryayo yegujwe ku mwanya w’umuyobozi wa Sena . Gutinda ku mpamvu zaba zarateye uko “kwegura-yeguzwa” byasa no kwirengagiza amateka y’imikorere ya FPR-Inkotanyi ! Muri make igihe cya Ntawukuriryayo cyari kirangiye. Uko azamera sibyo FPR yitayeho. Gusa biragaragara ko urumutegereje ari rubi kuko bisa n’aho barangije kumupangira ibyaha kugira ngo ibyo yakoreye igihugu kugeza ubu byose bimupfire ubusa. (soma Igihe.com ) Mu kanya gato araba afunzwe, ashinjwe jenoside, kugambana, gusahura igihugu cyangwa byose hamwe. Mu kanya ko guhumbya ijisho ibyo yariye byose araba amaze kubirutswa, baramuteza Banki ziteze ibye cyamunara…. asigare yambaye ibyo yavukanye ! Gukorera FPR ni uguheka impyisi ! Ntawukuriryayo niyihangane awunywe ! Sinjye wahera.

 1.Igikenewe ni intebe Ntawukuriryayo yari yicayeho.

Mu by’ukuri icyo FPR-Kagame ikeneye muri iki gihe ni iriya ntebe Ntawukururyayo yari yaricajweho nka Perezida wa Sena. Kuba uriya mwanya FPR ihisemo kuwusubirana,biraduhishurira ku buryo budasubirwaho “stratégie” ya Kagame ku byerekeye AMATORA y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

Kugira ngo dushobore kumva neza icyo FPR ishaka kugeraho, reka tubanze twibukiranye ikibazo nyakuri kiriho. Icyo kibazo ni iki ngiki:

Ingingo y’101 y’Itegekonshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe iteganya ko : “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”. Ko  Perezida Kagame  azarangiza manda ye ya kabiri mu 2017, yaba yiteguye kwubahiriza iryo tegeko akareka abandi bakiyamamariza kuyobora u Rwanda “ ?

Ikibazo nyakuri(le problème) ni aha kiri , ibindi byose ni ukwiganirira . Kugeza ubu havuzwe byinshi. Bamwe mu bantu b’akarimi karekare nibo bakomeje gukoreshwa mu ruhame ngo barasaba Kagame kuzongera kwiyamamaza ngo kuko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda! Abaministri bazobereye mu mwuga wo kuba Inkomamashyi nka Musa Fazili Harerimana nabo ntibahwemye kumena rubanda amatwi ngo barasaba ko itegekonshinga ryasuzugurwa Kagame akongera kwiyamamaza ! Tuzi neza ko Abayobozi b’imirenge barangije guhabwa imyitozo y’uko bazafatira abaturage icyuma ku ijosi kugira ngo muri Referendum bazatore uguhindurwa kw’itegekonshinga batumva batabona !

Hejuru y’ibyo byose , nyirubwite(Kagame) ntacyo yigeze atangaza gifatika, yakomeje guheza abantu mu cyeragati. Gusa ikimenyetso simusiga kitabura gutamaza imigambi yifitemo ni uko kugeza uyu munsi ntacyo yakoze ngo afashe ishyaka rye(FPR) gutegura undi muntu wazamusimbura ! Ahubwo abagize ingorane zo kugaragara nk’abasimbura bafite ireme, baburiwe irengero !

Ukweguzwa kwa Perezida wa sena n’ugusimbuzwa kwe kije cyiyongera ku bindi nk’ikimenyetso gikomeye kigiye kuduhishurira ibyo Kagame apanga bijyanye n’ugusimburwa kwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Nanone ariko kugira ngo tubyumve neza ni ngombwa kubanza kwiyibutsa muri make agaciro ka Sena na Perezida wayo.

2.Ububasha bwa Sena na Perezida wayo

Ingingo y’107 y’Itegekonshinga ryo mu 2003 igena bumwe mu bubasha bwa Perezida wa Sena muri aya magambo : “ iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe

Naho ingingo ya 88 igateganya ko mu bubasha bwa Sena harimo :

“ Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora : 1° amategeko yerekeye ivugurura ry’Itegeko Nshinga ; 2°amategeko ngenga ; 7° amategeko areba amatora na referendumu”

Nta gushidikanya , Ntawukuriryayo, nka Perezida wa Sena , azize AMATORA y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Uyu mwanya ufite ububasha bukomeye mu kugena amaherezo ya Paul Kagame: kuba yakomeza kuyobora cyangwa agahatirwa kwegama.

Niyo mpamvu ukweguzwa n’ugusimbuzwa kwa Ntawukuryayo bigiye kutwereka neza icyo Paul Kagame ashaka n’icyo ateganya.

Mu by’ukuri mu gushaka igisubizo dukoresheje isesengura risanzwe turasanga hariho Senario eshatu zishoboka :

(1)Kagame arashaka guhindura Itegekonshinga ngo akunde atorerwe indi manda;

(2)Kagame arashaka kwegura agasimburwa n’uwo yishakiye;

(3)Kagame agiye gukorerwa Kudeta .

Senario ya mbere : Guhindura Itegekonshinga.

Paul Kagame arashaka ko Ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihindurwa hanyuma akiyamamariza manda ya gatatu , ndetse akaziyongeza n’iya kane n’iya gatanu…..nta nkomyi.

Gusa mu gihugu, hari benshi mu bafasha be bahafi, ari abasivili ari n’abasilikari , batemera ko Kagame yasuzugura itegekonshinga, kuko babona neza ingaruka mbi bishobora kugira ku mutekano w’igihugu. Aba bifuza impinduka nibo Perezida Kagame yiyemeje kurimburana n’imizi n’imiganda muri iyi minsi. Uwa mbere wavuze ku mugaragaro ko Kagame agomba kubahiriza Itegekonshinga akareka abandi nabo bakiyamamaza ni uwahoze ari Ministri w’Ubutabera Bwana Karugarama Tharcisse. Abandi bashinjwa icyo gitekerezo ni Abasilikari bakuru bamaze iminsi bafungirwa icyaha cyo “ kugambanira Perezida Kagame n’umuryango we” . Abandi bazira icyo cyaha ni liyetona koloneli Rosa Kabuye n’abadamu b’inshuti ze ubu bari mu mazi abira(reba Rushyashya.net). Ministri w’Intebe Pierre Damien ntituramenya niba atari icyo yazize.

Ntawukuriryayo rero aje yiyongera ku bandi kandi si we ubaye uwa nyuma mu kwigizwayo kuko abashobora kubangamira iki cyemezo bose bagomba kwirukanwa mu myanya barimo, gufungwa cyangwa kwicwa.

Muri iyi senario, mu gusimbuza Ntawukuriryayo, Kagame azatoranya abantu nka mubyara we Bernard Makuza, kugira ngo afashe mu guhindura itegeko nshinga nta ngorane. Tito Rutaremera winjijwe muri Sena vuba aha ,akaba ariwe mucurabwengenge wa FPR ugeretseho no kuba umusaza usaziye mu kinyoma, akongeraho no kuba  intagereranywa mu kuba Inkomamashyi !  Undi ushoboka ni nka Honorable Bamporiki Edouard cyangwa undi umuhutu wese wa birihanze, uzemera gukora ibyo bamutegetse, atagisha imitima inama.

Senario ya kabiri : Ukwegura kwa Paul Kagame

Paul Kagame azwi nk’umuntu wihesha agaciro cyane. Aramutse yarakiriye ko agomba kurekura ubutegetsi, ntiyagomba gutegereza ko asezererwa n’Itegeko nshinga, ahubwo yahitamo kwerekana ko ari umudemocrate utihambira ku butegetsi bityo akegura ku bwende bwe mbere y’uko manda ye irangira. Abikoze atya yaba agamije gushyira ku ruhande rwe amahirwe y’ubwoko bubiri

*Gusimburwa n’uwo yihitiyemo(umugore ukiri muto ?!)

*Kurindagiza abamurwanya (cyane cyane abakorera hanze y’u Rwanda) kuko batabona umwanya uhagije wo kwitegura amatora yo kumusimbura.

Nk’uko biteganywa n’ingigo y’107 y’Itegekonshinga , iyo Perezida wa Repubulika yeguye amatora yo kumusimbuza agomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 90!!!! Abatarandikisha amashyaka yabo mu Rwanda baba bariraye !

 Muri iyi senario hari abantu babiri batorwamo usimbura Ntawukuriryayo:

(1)Uw’ibanze ni Madamu Janeti Kagame wagirwa umusenateri byihuse agahita atorerwa kuyobora Sena. Bityo umudamu ukiri muto akazahita asimbura Paul Kagame ! Abibwira ko bitashoboka bibuke ko Perezida Museveni aherutse gushyira umugore we bwite muri guverinoma akamugira Ministre !!!

(2)Mubyara wa Kagame ariwe Bernard Makuza, kugira ngo abe Perezida mu gihe Kagame yitegura kuzasubirana ibye muri manda ikurikiraho, mbese nk’ibyo twabonye mu Burusiya hagati ya Putine na Medvedev.

Senariyo ya gatatu : Paul Kagame agiye gukorerwa Coup d’Etat.

Haramutse hari Abasilikari bateganya gukora kudeta nabo bashobora kugira inyungu mu kwigezayo Ntawukuriryayo kugira ngo asimburwe hakari kare n’umuntu bihitiyemo uzasimbura Perezida Kagame mu nzibacyuho,agakora ibyo bashaka. Icyo gihe Ntawukuriryayo yasimburwa n’ umuntu ufitanye isano ya hafi n’abasilikari bakuru .Reka tubihange amaso .

Umwanzuro

Ibiri kuba muri politiki y’u Rwanda si akajagari nk’uko bamwe babyibeshyaho ! Ni umukino wizwe neza kandi ufite icyo ugamije. Simvuze ko ari umukino mwiza kuko bigaragara ko ari umukino usesa amaraso, utaretse n’amaraso y’abavandimwe ! Ikiri ukuri ni uko kwitegura AMATORA yo mu 2017 bitoroheye Kagame n’Agatsiko ke. Bazi neza ko rubanda iramutse ibyiyemeje yabatera hejuru igashyiraho abategetsi bashya yishakiye .Ibi rero biri kubatesha umutwe, baritonde badata imyenda hakiri kare.

Mu gushaka kugundira ubutegetsi hakoreshejwe amanyanga n’ubugome, FPR ishobora kwisanga yasandaye bidasubirwaho, dore na Yezu ubwe yarabihanuye ngo “Iyo ingoma yasubiranyemo iba yarimbutse…”!

Hagati aho natwe abiyemeje gufatanya na rubanda ngo tugire uruhare muri ariya matora, uko byagenda kose, TURI MASO !

 Padiri Thomas Nahimana

ACQUITTED RWANDAN GENERAL TO GO TO BELGIUM

ALeqM5iO1jWxuSHnqngQLaY5k-0LTHTQ4Q

General Augustin Ndindiliyimana

Belgium has granted a visa to former Rwandan gendarmerie boss Augustin Ndindiliyimana, who was acquitted of genocide by the International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR), Hirondelle learned on Wednesday.

“General Ndindiliyimana has obtained a Belgian visa and is packing his suitcases,” said a source at the ICTR Registry who wished not to be named. This information was confirmed by other acquitted persons who spoke to Hirondelle in the corridors of the Tribunal.

Ndindiliyimana was convicted by a trial court in May 2011 and sentenced to 11 years in jail, but was acquitted by the ICTR Appeals Chamber last February.

He had been charged with crimes committed by his subordinates during the 1994 genocide, but the appeals judges found that he did not have effective control over the gendarmes that were deployed to fight rebels of the Rwandan Patriotic Front (now in power in Kigali) because they came under the command of the army chief of staff.

The judges also found that Ndindiliyimana, an officer from southern Rwanda who was also a Minister of Defence, opposed the massacres.

Relocating ICTR acquitted persons and convicts who have served their sentences is an ongoing headache for the Tribunal. These individuals refuse to return to Rwanda, saying they fear for their security.

As well as Ndindiliyimana, the ICTR houses and feeds eight acquitted persons and three who have served their sentences in the Tanzanian town of Arusha where it is based.

The UN Security Council has already adopted two resolutions calling on member states to host ICTR acquitted persons and convicts who have served their sentences, but these resolutions are not binding.

The ICTR Statute provides that states must cooperate in the arrest and transfer of accused persons, but it makes no mention of what should happen to acquitted persons and those who have served their sentences.

The eight acquitted in search of a host country include three former ministers, a general and a colonel as well as Protais Zigiranyirazo, brother-in-law of former president Juvénal Habyarimana whose assassination on April 6, 1994 triggered the Rwandan genocide.

They all want to join their families in Western countries.

The one who has been waiting the longest is former Transport Minister André Ntagerura who was acquitted in February 2004.

Five acquitted persons have been relocated up to now. France has taken two, while Switzerland, Belgium and Italy have each taken one.

Source:http://www.hirondellenews.com/ictr-rwanda/1038-collaboration-with-states/34827-170914–ictrbelgium–acquitted-rwandan-general-to-go-to-belgium

Dr Ntawukuriryayo yeguye ku mwanya wa sena: yavuganye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ntiyatanga raporo!

Dr Ntawukuriryayo wari Perezida wa Sena kuva tariki ya 10 Ukwakira 2011, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri nibwo yeguye ku mirimo ye, gusa asaba ko yakomeza kuba umusenateri.

Dr Ntawukuriryayo wari watumiye Inteko rusange ya Sena ngo bazige ku mikorere yayo, yabanje gutangaza ubwegure bwe, avuga ko azakomeza kuba umusenateri, hanyuma ahagurukira Visi Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza ngo akomeze ayobore inama, ahita (Dr Ntawukuriryayo) ajya kwicara mu bandi basenateri.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko abasenateri bagera kuri 15 bari bandikiye ubuyobozi bwa Sena basaba ko haba Inteko rusange idasanzwe ya Sena ngo bige ku mikorere yayo, gusa ngo ku buryo butunguranye, Dr Ntawukuriryayo yahise abatanga yegura ku mirimo ye.

Ni iyihe mpamvu yaba yihishe inyuma y’uku kwegura ?

Amakuru ava muri Sena aravuga ko hari impamvu zirenga zirindwi zatumye Dr Ntawukuriryayo aterwa icyizere, bikaba bigaragaza ko yatatiye indahiro buri muyobozi arahira iyo ahawe imirimo mu nzego za leta.

Abasenateri bavuga ko Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa leta yitwaje umwanya we. Basobanura ko Dr Ntawukuriryayo ari kumwe n’abatumirwa be batarenze batatu, bigeze kwiyakira, hanyuma azana (Dr Ntawukuriryayo) fagitire y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri ngo yishyurwe na Sena.

Dr Ntawukuriryayo wahoze ayobora Sena y’u Rwanda

Dr Ntawukuriryayo kandi aregwa na bamwe muri bagenzi be gushaka kwigwizaho ibikoresho byo mu nzu agenerwa n’amategeko, bifite agaciro k’indengakamere.

Uyu mugabo ukomoka mu ishyaka rya PSD kandi yavuzweho gukorera mu bwiru, aho ngo yagiye abonana n’abahagarariye ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ibi akabikora abihishe bagenzi be bo muri biro ya sena, ndetse nyuma y’izo nama, ntagaragaze ibyazivuyemo.

Ngo ikindi kigaragaza ko Dr Ntawukuriryayo yakoreraga mu bwiru bikabangamira abakoranaga nawe, ni uko yigeze kugirira uruzinduko rw’akazi mu Bubiligi, hanyuma ajya mu Budage muri gahunda ze kandi abanza kubuza ushinzwe kumurindira umutekano kujyana nawe.

Bamwe mu basenateri banenga Dr Ntawukuriryayo guhonyora ingingo ya 10 y’Itegeko Ngenga no 08/2012/OL ryo kuwa 02/11/2012 rigena imikorere ya Sena, aho ngo yagiye agaragarwaho kudakorana neza na bagenzi be bagize biro ya Sena, ibi bikagira ingaruka ku zindi nzego zose za Sena. Ngo yagiye kandi abangamira imirimo imwe n’imwe ikorerwa muri sena nko gukoresha igitugu mu nama z’abaperezida ba komisiyo za Sena.

Abasenateri bavuga ko Dr Ntawukuriryayo yaterewe icyizere kandi kubera ko yagiye yivanga mu mirimo ishinzwe bagenzi be bo muri Sena, nk’aho yagiye yishyiriraho abakozi bashinzwe imirimo imwe n’imwe.

Hejuru y’izi mpamvu, abasenateri bavuga ko bababajwe cyane no kuba Dr Ntawukuriryayo wari Perezida wabo yaragiye agirwa inama kenshi n’abantu batandukanye harimo n’inzego nkuru z’igihugu ariko ntihagire igihinduka, kandi ngo ibi byari kumufasha kurangiza neza inshingano ze.

Nk’uko biteganywa n’itegeko, uzasimbura Dr Ntawukuriryayo azatorwa n’Inteko rusange ya Sena, hagati aho imirimo yayo ikazajya iyoborwa na Visi Perezida.

Iyi nkuru tuyikesha igihe.com