Category Archives: Politique

JEANNE MUKAMURENZI ARAHAMAGARIRA ABEPISKOPI GATOLIKA B’U RWANDA KUGIRA UBUTWARI BWO KURENGERA RUBANDIGOKA

Ibaruwa ifunguye ya banyiricyubahiro Abepiskopi ba kilizaya gatulika mu Rwanda.

Ba Nyiricyubahiro, ndabasuhuje.

Ndagirango ngire icyo mvuga ku ibaruwa yanyu mwanditse mwamagana itegeko ryo gukuramo inda mukanayishyiraho imikono taliki 19 Ukwakira 2018.

Ba Nyiricyubahiro,

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe abazunguzayi barimo bakubitwa na Daso.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe Umubyeyi Tewodonsiya Uwamahoro yicwaga ubwo yari yagiye kuzunguza agataro mumujyi wa Kigali mu buryo bwo gushaka icyatunga abana be, yishwe n’abashinzwe umutekano ahetse umwana kugeza na n’ubu ntawe uzi uko impfubyi yasize zibayeho.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa igihe abana 3 batwikirwaga muri ruhurura babiri bakahasiga ubuzima undi umwe agashya bikomeye ngo hagamijwe gukora isuku muri Kigali.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa ibaza ubuyobozi bw’URwanda irengero rya Illuminée Iragena waburiwe irengero kugeza magingo aya azira gusa ko yagemuriraga victoire Ingabire, umuryango we ugizwe n’umugabo n’abana bakameneshwa batamenye irengero ry’umuntu wabo.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana ubutegetsi burandura imyaka y’abaturage, bakabuzwa guhinga ibyo bashaka mu mirima yabo n’abagize amahirwe yo guhinga bakabuzwa kubisarura bikaborera mu mirima (ibirayi) cyangwa bikababorana byabuze isoko kubera politiki mbi y’ubutegetsi bwa FPR ishaka kugena uko umuturage abaho bikaviramo uduce tumwe kwibasirwa n’inzara ahandi imyaka iborera mu mirima cyangwa mu kusanyirizo.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana akarengane k’imfungwa zuzuye muri gereza zimazemo imyaka zizira ubusa.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana igikorwa cyo gufungira ababyeyi ibyara batahaye uburenganzira abaribafungiye.

Ba Nyiricyubahiro,

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa yamagana kuzamurwa mu mapeti abasirikare barimbaguye imbaga, barimo Fred Ibingira wishe abihaye Imana bagenzi banyu i Gakurazo akabicana n’umwana muto Richard Sheja.

Iyi baruwa yagombaga kwandikwa isaba ko Abepiskopi biciwe i Gakurazo bashyingurwa mu cyubahiro.

Ba Nyiricyubahiro, mwanditse mwamagana abakuramo inda zitaravuka, hari abavutse bicwa buri munsi mu Rwanda. Ese ababica bazamaganwa na nde Ba Nyiricyubahiro?

Ese abicwa ntibavukiye kubaho, ubuzima bwabo bukubahwa ntibuvogerwe?

Ba Nyiricyubahiro, ntarirarenga kuko akarengane karacyari kose mu Rwanda.

Nk’uko mwamaganye itegeko ryo gukuramo inda, nimwamagana ubutegetsi bwica abene gihugu buri munsi, nimusabe ubutegetsi buhotora rubanda gusubiza inkota mu rwubati.

Nimwamagane politike ikenesha abaturage.

Ni mwamagane politike ishyira abaturage mu byiciro by’ubudehe batarimo bituma abakene nyakujya badafashwa ngo kuko bari mu cyiciro cy’abifashije mu gihe badafite n’urwara rwo kwishima.

Ni mwamagane politike y’urugomo irandura imyaka y’abaturage.

Ni mwamagane politike irobanura impfubyi, aho imfubyi zimwe zifashwa izindi ntizifashwe.

Nimwamagane politike y’urugomo isenyera abaturage.

Nimwamagane politike ishimuta abaturage, igatuma imiryango myinshi ihorana impagarara za mbonye ndamuka sinzi uko ndibwiriwe cyangwa ndara.

Ni mwamagane politike irasa abaturage ku manywa y’ihangu.

Nimwamagane agatsiko k’abayobozi gasahura umutungo w’igihugu mu gihe rubanda ikomeza kwicwa n’inzara.

Ni mwamagane politike iheza abanyarwanda hanze.

Ni mwamagane abayobozi batsimbarara ku butegetsi bakica, bagafunga bakanatoteza undi munyapolitike cyangwa umunyarwanda wese utabona ibintu kimwe nabo.

Nimwamagane politike ya gashoza ntambara mu bihugu by’abaturanyi biviramo abanyarwanda kutarenga imipaka ngo bahahirane n’ibihugu by’abaturanyi.

Ba Nyiricyubahiro, aho ubuzima bw’igihugu cyacu bugeze, birasaba ijwi ryanyu rya kibyeyi gutakamba, ritabariza abarengana rikamagana abarenganya Intama z’Imana.

Amajwi yanyu ntarangirire mu kwamagana abashyiraho itegeko ryo gukuramo inda. Ni murangurure amajwi yanyu mwamagane abica abavutse.

Ba Nyiricyubahiro, ibaruwa mwanditse ibe ikimenyetso cy’uko nta munyarwanda uzongera kwicwa ngo muceceke mutabyamaganye,

Nta muturage uzarandurirwa imyaka ye, agasenyerwa mugaceceka, abantu bagafungirwa ubusa mugaceceka.

Bibe ikimenyetso cy’uko Ba Nyiricyubahiro bagiye kurwanya akarengane gakorerwa rubanda. Ibe ikimenyetso cy’uko Ba Nyiricyubahiro batazarebera mu gihe abaturage bahimbirwa ibyaha bagafungirwa ubusa.

Ibe ikimenyetso cy’uko intama zigiye kwisanzura mu rwuri kuko zizi ko zihagarariwe n’abashumba bazitayeho, urwuri zirimo ari ntavogerwa.

Ba Nyiricyubahiro, reka ndangize mbashimira ubushishozi muzakirana iyi baruwa.

Mbifurije kuyikuramo agasemburo gatuma murushaho kuba amajwi ndetse n’amaso y’abarengana mu gihugu cyacu bose.

Mugire amahoro y Imana.

Jeanne Mukamurenzi

Rwanda : Paul Kagame menace de réincarcérer Victoire Ingabire

Alors que les partisans de Victoire Ingabire célèbrent encore la libération surprise de la figure de l’opposition rwandaise intervenue ce samedi 15 septembre 2018 suite à une grâce présentielle, le chef de l’Etat rwandais vient, dans un discours adressé devant le parlement ce mercredi 19 septembre, de doucher les espoirs de ceux qui espéraient que la libération de Victoire Ingabire préfigurait l’ouverture de l’espace politique du Rwanda, un pays dirigé par un des régimes les plus répressifs de l’histoire.

C’est par un tweet laconique, diffusé dans la soirée du vendredi 14 septembre 2018 par le Ministère de la justice rwandais que la surprenante nouvelle a été publiquement annoncée : «  Le réunion du Conseil des ministres a approuvé la libération anticipée de 2140 condamnés. Parmi eux, Kizito Mihigo et Victoire Umuhoza, qui ont reçu une grâce présidentielle pour le restant de leur peine, après leur récente demande de grâce en juin 2018. »

Dans la foulée de cette annonce surprise, des messages de remerciement et de louanges, certains même frisant le fanatisme, adressés à Paul Kagame ont commencé à pleuvoir sur les réseaux sociaux : « Paul kagame n’est pas seulement un nationaliste mais un dirigeant envoyé pour nous par le ciel, » pouvait-on lire sous la plume de William, ou encore « Dieu est bon! Kagame Paul est bon. Que Dieu le bénisse » sous la plume de Julius.

Du côté des voix habituellement critiques, si certains se contentaient d’un sobre « Merci Paul Kagame », d’autres comme Louise étaient plus critiques refusant de remercier une « dictature » pour avoir « libéré quelques prisonniers politiques qui n’auraient jamais du être emprisonnés », d’autres encore, comme Nadine, se voulaient plus incisifs et demandaient « Entre Paul Kagame d’une part et Kizito Mihigo et Victoire Ingabire de l’autre, qui a besoin de demander pardon à qui ?»

Dès le lendemain matin de cette annonce, Kizito Mihigo et Victoire Ingabire, en compagnie de 2138 autres détenus faisaient leurs premiers pas à l’extérieur après respectivement 4 ans et 8 ans d’emprisonnement devant une flopée de journalistes et photographes.

Lors d’une conférence de presse improvisée à quelques pas de la prison, l’artiste chrétien a remercié le président Paul Kagame pour sa grâce présidentielle qui montre sa « force de cœur » et déclaré vouloir à titre personnel « se construire », chercher une femme et construire un foyer tout en poursuivant le travail qu’il fait depuis qu’il est enfant et visant à l’unité et la réconciliation des Rwandais.

Interrogé sur la demande de pardon qu’il a adressée au président Kagame, Kizito a déclaré avoir décidé de se désister de son appel et de demander pardon car « Je savais à qui je m’adressais, je connais le Président de la république comme quelqu’un ayant un cœur et à même de m’accorder son pardon. »

Victoire Ingabire a pour sa part d’abord remercié les personnes qui se sont occupées d’elle en prison, son mari et ses enfants, les partisans des FDU ainsi que les autorités carcérales « qui ont apporté beaucoup d’améliorations dont elle a été témoin dans les prisons rwandaises tout au long de ses années d’incarcération ».

Elle a ensuite remercié le Président de la république, pour l’avoir « libéré et remis à la vie normale » déclarant penser que ce geste est un signe démontrant que Paul Kagame « se rend compte désormais lui-même que le mieux pour le pays est que les Rwandais aux positions diverses puissent s’unir pour bâtir ensemble la nation ».  La leader d’opposition rwandaise a ensuite refusé de répondre aux autres questions notamment celle posée de manière pressante par les journalistes concernant la demande de pardon qu’elle aurait adressée à Paul Kagame en juin 2018 et qui serait à l’origine de sa libération.

« Je ne peux pas demander pardon pour un crime que je n’ai pas commis »

Le lundi 17 septembre, au lendemain de sa libération, Victoire Ingabire a exprimé sa joie et sa surprise face à sa libération sur les ondes de la BBC. Interrogée par le journaliste sur sa demande de pardon dont s’est fait écho la presse rwandaise pro-gouvernementale, elle a déclaré: « On demande pardon pour un crime qu’on a commis, je n’ai commis aucun péché, je n’ai jamais reconnu avoir commis le moindre crime ni devant la justice, ni devant aucune autorité, je n’ai pas demandé pardon pour un crime que je n’ai pas commis et qui aurait justifié ma détention,» expliquant que la confusion vient du fait qu’en kinyarwanda, le terme « grâce présidentielle » se traduit par le mot « imbabazi », le même mot utilisé pour « pardon ».

Elle a ensuite expliqué avoir sollicité la grâce présidentielle car elle ne voyait « aucune raison de rester en prison d’autant plus qu’une décision de la Cour [Cour africaine des droits de l’Homme et des peuples] venait de décider qu'[elle] n’aurait jamais du être emprisonnée. »

Dans la même interview elle a également déclaré que son parti n’avait pas d’ambition de prendre le pouvoir, mais de lutter pour l’ouverture de l’espace politique au Rwanda.  Au sujet des risques de retourner en prison si elle continue sa lutte, elle a déclaré ne pas craindre une telle éventualité : « Je ne fais rien de mal, je partage simplement mes réflexions sur comment nous pouvons construire une nation rwandaise encore plus solide et avec un meilleur vivre ensemble que ce qu’on connait actuellement, mais si je dois retourner en prison, j’ai dit aux gens que la prison était une école, la prison est un chemin, ce n’est pas parce que Ingabire est emprisonnée que cette construction d’une meilleure nation doit s’arrêter, je pense même que le fait de m’emprisonner est aussi un passage vers ce meilleur avenir. »

ingabirentagandarwigara-300x227

Victoire Ingabire Umuhoza, entourée par Anne Rwigara à sa gauche et Bernard Ntaganda à sa droite.

Elle a conclu en déclarant qu’elle allait continuer sa lutte et demander aux autorités rwandaises de libérer les autres prisonniers politiques, notamment les dirigeants de son parti encore emprisonnés, Diane Rwigara, Déo Mushayidi et plusieurs autres, et qu’elle comptait montrer aux autorités rwandaises qu’« emprisonner quelqu’un pour ses idées politiques donne une mauvaise image du pays alors que cela n’apporte rien à ceux qui les emprisonnent, au moment où on a besoin d’avoir un pays ayant une bonne réputation. »

La question du pardon présidentiel enflamme les débats

Suite à cette interview la question du pardon que Victoire Ingabire aurait ou non invoqué auprès de Paul Kagame a enflammé les débats et fait la une des journaux, en particulier pro-gouvernementaux et a enflammé les discussions sur les réseaux sociaux, plusieurs commentateurs pro-gouvernementaux postant des photos de lettres de demande de « pardon » pour prouver qu’elle mentait.

Plusieurs média pro-gouvernementaux ont ainsi consacré plusieurs articles à ce sujet, Igihe.com titrant par exemple ce mardi 18 septembre 2018 « Pourquoi Ingabire continue à fuir le pardon qu’elle a sollicité afin d’être libérée ? ». La télévision nationale rwandaise s’est également emparé du sujet, faisant même de la question du « pardon/grâce présidentiel(le) » de Victoire Ingabire le sujet de son débat du mardi 18 septembre 2018. Au cours de cet échange avec le journaliste l’ancien opposant Evode Uwizeyimana, invité en sa qualité de représentant de l’Etat rwandais, s’est ainsi longuement exprimé sur la question, déclarant notamment que l’emprisonnement et la libération de Victoire Ingabire et Kizito Mihigo « n’avaient rien de politique ».

« Le Rwanda est imperméable à la pression »

Ce mercredi 19 septembre 2018, c’est Paul Kagame lui-même qui, dans un discours prononcé devant le nouveau parlement, est revenu sur la question. Faisant d’abord allusion aux informations selon lesquelles les libérations de Victoire Ingabire et Kizito Mihigo auraient été dues aux pressions extérieurs, le numéro un rwandais a d’abord clarifié les choses, déclarant qu’au Rwanda, les choses « changeront de la manière dont nous (en mettant la paume de la main sur sa poitrine) le souhaitons et non de la manière dont les autres le souhaitent. »

speechkagame-300x195

Faisant ensuite allusion à la libération de Victoire Ingabire, l’ancien chef rebelle a ainsi déclaré: « L’autre jour, nous avons libéré de gens, parmi eux, se trouvaient ces stars politiques, de la politique extérieure et sans aucune base dans le pays, ce n’est pas la première fois que nous le faisons et après tu les entends (mimant de sa main droite et d’un air moqueur et méprisant une personne qui blablate), je n’ai pas demandé pardon , ils ont du nous libérer à cause de la pression; » et d’ajouter d’une voix ferme sur un ton interrogatif, « Pression ici ? » sous les applaudissement nourris du parlement, avant de continuer, « Si tu continues dans cette voie, tu vas te retrouver de retour là bas (en prison) » sous une nouvelle salve d’applaudissement et de rires des députés.

Se faisant encore plus clair dans son propos, l’homme de fer de Kigali a ensuite déclaré, comme en signe d’avertissement: « Si ce dont on a besoin est une preuve que ce n’est pas la pression qui marche, tu peux te retrouver de retour dedans (en prison) ou te retrouver à nouveau en train de vagabonder en exil, car tu n’y feras rien d’autre, » avant de conclure fermement: « Au Rwanda, vu d’où on vient, on a appris beaucoup de leçons nous rendant imperméable à la pression, donc celui qui le veut, ferait mieux de faire profil bas. »

Ruhumuza Mbonyumutwa

Jambonews.net

Inquiétudes autour de la candidature rwandaise à la tête de l’OIF

louise_mushikiwabo_0
Louise MUSHIKIWABO, la ministre rwandaise des affaires étrangères 
Après avoir reçu d’importants soutiens et en l’absence d’autres concurrents déclarés, Louise Mushikiwabo, la ministre des Affaires étrangères du Rwanda, a toutes les chances de devenir la prochaine secrétaire générale de l’Organisation internationale de la francophonie (OIF). Reporters sans frontières (RSF) s’inquiète de cette candidature issue de l’un des pires régimes en matière de liberté de la presse.

Louise Mushikiwabo est à ce jour la seule candidate en lice pour contester un deuxième mandat à Michaëlle Jean à la tête de l’Organisation internationale de la francophonie. L’actuelle ministre des Affaires étrangères et porte-parole du gouvernement rwandais a déjà reçu le soutien public du président français Emmanuel Macron et de l’Union africaine. Le prochain secrétaire général de l’organisation sera désigné lors d’un sommet à Erevan en Arménie prévu les 11 et 12 octobre prochains.

Au Classement mondial de la liberté de la presse établi par RSF en 2018, le Rwanda est 154e. Parmi les 58 Etats membres de l’OIF, seuls cinq pays ont un bilan pire que le Rwanda en matière de liberté d’information. Censure, menaces, arrestations, violences, assassinats… Le régime dirigé d’une main de fer par Paul Kagamé depuis 2000, et dont Louise Mushikiwabo est ministre depuis près de 10 ans, dispose de l’un des pires systèmes de répression à l’égard des médias et des journalistes. Son président occupe une place de choix dans la galerie des prédateurs de la presse constituée par RSF.

Kagame Prédateur

“Comment l’Organisation internationale de la francophonie (OIF) va-t-elle pouvoir favoriser le pluralisme des médias et la liberté de la presse conformément à ses objectifs en matière de droits de l’Homme, si elle est dirigée par l’une des principales dirigeantes d’un Etat qui piétine le droit à l’information et réprime les journalistes depuis 18 ans, s’inquiète Christophe Deloire, secrétaire général de RSF. C’est la capacité de l’OIF à défendre les médias et les journalistes libres comme acteurs incontournables du développement dans l’espace francophone qui est en jeu”.

Depuis 1996, huit journalistes ont été tués ou sont portés disparus et 35 ont été contraints à l’exil. Ces dernières années, le nombre d’exactions enregistrées par notre organisation a baissé mais la censure reste omniprésente et l’autocensure la règle pour éviter de faire partie du tableau de chasse du régime. Les programmes très écoutés de la BBC en Kinyarwanda sont suspendus depuis 2015, après que la chaîne a diffusé un documentaire évoquant des massacres provoqués par le Front patriotique rwandais (FPR) au moment du génocide des Tutsis de 1994.

Lors du XVIe sommet de la Francophonie à Antananarivo en novembre 2016, les chefs d’Etat et de gouvernement avaient rappelé leur engagement à “garantir la protection effective des journalistes et la liberté de la presse”.

Chaque année, l’OIF décerne le Prix francophone de l’innovation dans les médias avec RSF et RFI.

Source: Reporters Sans Frontières

Rwanda: Paradis Infernal

rwanda-1513
Paradis infernal, maladie australe
Zizanie ancestrale, apostasie fatale
Démocratie artisanale, propagande si pâle
Logorrhées sempiternelles, démagogie banale

Shirt of shame
Paradis pathétique, maladie gasabolique
Apparences canoniques, réalités apocalyptiques
Turbulences sarcastiques, coupables atypiques
Des justices dogmatiques aux logiques épileptiques

Victoire-Ingabire-handcuffed-in-court
Paradis infernal, maladie australe
Des sommes si colossales aux urnes,
Des primes si minimales pour pain diurne
Des épis rouges aux tapis rouges, tout pour le look,
Des ventres vides crevant fort comme nues autoroutes,
Des graines pour veines cédant aux pérennes injustes peines,
Les dus de base servent au show comme des guitares basses sur scène !

Ignorants errants matin-midi-soir sans cause,
Des pères et mères assis souvent seuls sans chose
Des lâches défaillants applaudis toujours à deux mains sans dose
Des sages vaillants maudits du jour au lendemain sans pause,
Beaucoup vivant ailleurs comme des morts en trouille sans prose,
Le reste demeure museaux cousus sous patrouille, rouillés sans glucose !

Des demains douteux, affreux sans garantie commode,
Pourtant tous étant pris pour des nantis nés pour la mode
par nos voisins prétendant que nous on fait une douche chaude ;
Des absurdités voilées jamais démenties soumises aux codes,
Des vérités vraies compromises en fait comme des antipodes,
Même les caboches pépites préfèrent la trêve avant qu’on ne les corrode.
Paradis infernal, maladie australe
Monde aux divers, Monde à l’envers Où :
Qui dit opinion dit punition
Qui dit émission dit démission
Qui dit apparition dit disparition
Qui dit ambition dit inhibition
Qui dit proposition dit opposition
Qui dit guérison dit trahison
Qui dit réunion dit coalition
Qui dit proportion dit division
Apparemment, ça ne fait que tourner en rond sans vision !
Pratiquement, on ne fait que bouffer à fond sans provision !
O losange des Mille collines, O Minable figurine !
D’où viens-tu- Où vas-tu comme ça sans discipline ?
Des substances grises privées de libres-triples pensées,
Des blessures saignant sans qu’elles ne soient pansées sans pour autant dépenser,
On pleure, tous écœurés, ballant sans bagage ni courage
On se dit que tout ira sans place ni parole,
Beaucoup étant d’ailleurs des acteurs fugaces sans un rôle
On jubile corps évidés tenant le coup sans gloire,
On soupire, cœurs abîmés, les coups baissés sans savoir ni pouvoir !
Mais, Quousque tandem ?
Ma plume creusant, son encre s’étiolant
Ma brune se vidant, sa mousse m’aiguillonnant ;
Je ne peux plus jamais baisser la tête
Malgré ceux qui me blessent et guettent,
Malgré ce qui me stresse et maltraite
Je ne veux plus jamais gâcher la fête
Malgré des requêtes-enquêtes qui s’apprêtent,
Malgré les cris des bêtes traîtres qui m’embêtent !
O Losange des mille collines qui nous parraine,
Je te félicite pour le pas franchis quand même,
Mais ta dignité mérite plus que ça comme per diem
Il est temps que les tiens ne vivent plus que du/par carême,
Il est grand temps que seule la transparence redevienne ton emblème
Que le suprême te maudisse tout aveugle engouement et l’abus des termes,
Que tes enfants se hissent pour l’unité et la franchise comme purs thèmes sans ces pires peines!
Ensemble pour une nation sereine & Plus ensemble pour un monde meilleur !

A suivre

IMPINDUKA MURI GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

ITANGAZO NO GREX/2018/05/001 :  GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YIVUGURUYE

I.Mu rwego rwo kubahiriza « CHARTE ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » (Guverinoma ya Rubanda) yashyizweho umukono taliki ya 20/03/2018,

II.Muri gahunda yo gushyiraho inzego ziteganywa n’iyo CHARTE no kuzirahiza kugira ngo zishobore gutangira imirimo yazo,

III. Ashingiye ku bubasha ahabwa na Charte ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyane cyane mu ngingo zayo:  14; 15; 16; 37;

IV.Nyuma yo kugisha inama abagize « Inama Yaguye ya Guverinoma » yateranye ku wagatandatu taliki ya 5 Gicurasi 2018;

Perezida wa Repubulika, Padiri Thomas NAHIMANA, yashyizeho :

A. Ministre w’Intebe mushya : Madame Speciosa MUJAWAYEZU

Madame Speciosa Mujawayezu, (La Haye, Pays-Bas)

B. Abandi bagize  Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro  bahawe inshingano mu buryo bukurikira:

  1. Ministre w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE
  2. Ministre w’Urubyiruko: Bwana Patrice NIYONZIMA
  3. Ministre w’Itangazamakuru no guhugura rubanda: Bwana Chaste GAHUNDE
  4. Ministre w’Umuryango,Umuco n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA , uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
  5. Ministre w’Igenamigambi, Imari n’Ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA
  6. Ministre w’Ubutabera : Bwana Deogratias MUSHAYIDI, uhagarariwe na Bwana Venant NKURUNZIZA
  7. Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano: Bwana Joseph NAHAYO
  8. Ministre w’imibereho myiza y’abaturage  n’Iterambere ry’Umurenge : Madame Virginie NAKURE
  9. Ministre w’Ubutaka n’imiturire : Bwana Justin SAFARI
  10. Umuhuzabikorwa w’Inama Nkuru y’Urubyiruko : Madame Marie Médiatrice INGABIRE
  11. Umuhuzabikorwa w’INTEKO Y’INARARIBONYE: Madamu Marie Claire MUKAMUGEMA.
  12. Abavugizi b’Inama ya Guverinoma : (1) Madame Marine UWIMANA, (2)Marie Médiatrice INGABIRE, (3) Chaste GAHUNDE

Bwana Patrice Niyonzima( Bujumbura, Burundi).Ministre w’Urubyiruko

V. Ubu hafunguwe ukwezi ko kwiga imishinga ya buri Ministeri, kunoza Ingamba n’Iteganyabikorwa rusange rya Guverinoma ya Rubanda.

Madame Marie Médiatrice INGABIRE (Paris, France). Umuhuzabikorwa w Inama Nkuru y ‘Urubyiruko

 

Marie Claire Mukamugema, (Bruxelles, Belgique).Umuhuzabikorwa w’Inteko y’Inararibonye.

 

« Ibyifuzo bya rubanda niko gushaka kw’Imana »

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 10/05/2018

Marine UWIMANA,

Umuvugizi w’Inama ya Guverinoma

 

 

 

Ishema ry’u Rwanda: Nadine Kasinge, Umuyobozi mukuru mushya

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Itangazo N° Ishema 2018/05/002

« Ni koko guharanira impinduka bitangirira mu gikari »

  1. Nk’uko byari byatangajwe kuwa gatanu tariki ya 04/05/2018, ku cyumweru tariki ya 06/05/2018 abagize ubuyobozi bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda bateraniye mu mwiherero udasanzwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.
  2. Bamaze kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ingutu bikomereye abanyarwanda muri iki gihe, Abagize ubuyobozi basanze ari ngombwa gukomeza umurego mu rugamba twiyemeje kugira ngo mu Rwanda hashyirweho ubutegetsi bushyize imbere inyungu rusange kandi bushingiye ku mahame ya demokarasi binyujijwe mu ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’igihugu.
  3. Hatowe kandi Komite nshya y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku buryo bukurikira :

NadineK

Perezidante : Madamu Nadine Claire KASINGE

Visi Perezida : Bwana Chaste GAHUNDE

Umunyamabanga nshingwabikorwa : Bwana Vénant NKURUNZIZA

Umubitsi : Madamu Virginie NAKURE

 

 

  1. Abagize Komite nshya bamaze kurahira bahise batangira imirimo batorewe, ndetse basabwa gushyiraho Amakomisiyo ya ngombwa mu gihe cya vuba.

 

Tubifurije imirimo myiza.

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Harakabaho umuco mwiza w’ubutaripfana

 

Bikorewe i Paris, kuwa 06/05/2018

Bwana Vénant NKURUNZIZA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigiye kuvugurura ubuyobozi bukuru.

Itangazo rigenewe itangazamakuru

ITANGAZO No Ishema 2018/05/001 

« Guharanira IMPINDUKA bitangirira mu gikari ».

1.Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirakataje mu kwivugurura kugira ngo ryiyongerere ubushobozi bwo kugera ku ntego ryiyemeje yo GUTINYURA Rubandigoka igahagurukira kwigobotora ingoyi y’igitugu cy’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE barangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.

2.Muri urwo rwego, ndamenyesha ABATARIPFANA bose, abakunzi b’Ishyaka ISHEMA n’Abanyarwanda muri rusange ko kuri iki cyumweru taliki ya 7/5/2018 abayobozi bose b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bagize Komite Nyobozi Yaguye bazahurira mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo, kurebera hamwe ibibazo biremereye bibangamiye rubanda muri iki gihe no gutora Komite Nyobozi nshya.

3.Tubazirikane kandi tubasabire guhora ari intangarugero mu kubahiriza Indangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.

Bikorewe i Paris,

Taliki ya 4/5/2018.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umunyamabanga Mukuru.

logo ishema

 

Ibyifuzo bya Rubanda ni ko Gushaka kw’Imana

CHARTE YA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

Twebwe abagize Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro;
DUSHINGIYE ku itangazo rishyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ryashyizweho umukono n’Abanyarwanda b’ingeri zose bashishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage, baturutse imihanda yose, harimo abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozosiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba Sosiyetie Sivile n’abantu ku giti cyabo bahuriye i Paris ho mu Ubufaransa tariki ya 17 kugeza tariki ya 20 Gashyantare 2017;

TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’u Rwanda y’Ishyaka rukumbi rya FPR-INKOTANYI n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 24 ku butegetsi inaniwe kandi itagiharanira inyungu rusange z’abanyarwanda bose ahubwo ikaba yarimakaje ubutegetsi bw’Agatsiko karangwa no gukoresha igitugu, kwikubira ibyiza byose by’igihugu, kuvangura no guhohotera rubanda rugufi;
TUMAZE KUBONA KO Guverinoma y’INKOTANYI itahwemye gutoteza, gufunga no kwica abanyapolitiki batavuga rumwe nayo, abandi ikabacira ishyanga ikabangira burundu gusubira mu gihugu cyabo kubera gutinya Demokarasi ;
TUMAZE KUBONA KO iyo Guverinoma ya Paul KAGAME n’INKOTANYI ze ihonyora Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko igamije kwigundiriza k’ubutegetsi ubuziraherezo hakoreshejwe iterabwoba ;
DUSANZE rubanda yararangije gukura icyizere kuri Guverinoma ya Paul Kagame kuko idaharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda ahubwo ikaba ibangamiye bikabije umutekano wabo n’uw’ibyabo ;
TWANZUYE ko Guverinoma yubakiye ku iterabwoba ya Paul Kagame itemewe kandi ko idashakwa n’abaturage ;

KUBERA IZO MPAMVU ZOSE tugennye ko Guverinoma ngobokagihugu yashyizweho tariki ya 20 Gashyantare 2017, igahabwa izina rya « GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO » mu Kinyarwanda, « Rwanda People’s Government in Exile » mu Cyongereza, « Gouvernement du Peuple Rwandais en Exil » mu gifaransa izagengwa na Charte ikurikira :

Umutwe wa I : KAMERE, ICYICARO N’ISHINGANO BYA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO
Ingingo ya mbere: 
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ni Leta ngobokagihugu ihuriweho n’amashyaka anyuranye ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, abakangurambaga ba Sosiyete Sivile n’abenegihugu bashyira mu gaciro bayemera kandi biyemeje kuyigiramo uruhare. Abatarahisemo kuyinjiramo rugikubita bashobora kuyinjiramo nyuma binyuze mu nzira yo kwandikira ibiro bya Perezida wa Repubulika, ubusabe bwabo bugasuzumwa n’Inama Yaguye ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yateranye kubera iyo mpamvu, akaba ariyo ibifataho umwanzuro.
Ingingo ya 2 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ifite icyicaro i Paris ho mu Bufaransa ariko gishobora kwimurwa biramutse bibaye ngombwa.
Ingingo ya 3 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ifite inshingano n’intego zikurikira :

  1. Kwitegura gusimbura Guverinoma y’AGATSIKO k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE katagishakwa n’abaturage ;
  2. Kuvuganira, gutabariza impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose no guhanga inzira yatuma zitahuka mu Urwatubyaye nta mananiza;
  3. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari imbere mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwebagashize.
  4. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwa- bagashize ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera RUBANDIGOOKA, no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro;
  5. Kwitabaza ibihugu by’inshuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame wihaye manda ya gatatu (3) mu nzira y’uburiganya no  mu buryo bunyuranije n’Itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 kugirango yegame ahe rugari abandi banyarwanda bashaka kunga Abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose;
  6. Gushishikariza Abenegihugu kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwebagashize mu nzira ya REVOLISIYO idasesa amaraso.

Umutwe wa II : AMAHAME Y’IBANZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YUBAKIYEHO
Ingingo ya 4 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iharanira mbere na mbere inyungu rusange z’abanyarwanda bose nta vangura rishingiye ku bwoko, akarere cyangwa inkomoko .
Ingingo ya 5 : Guverinoma ishyize imbere INZIRA Y’AMAHORO, IBIGANIRO no KUJYA IMPAKA ZUBAKA mu gukemura ibibazo byose byugarije abenegihugu kuko isanga iyo nzira ariyo yakemura bidasubirwaho gatebe gatoki ya hato na hato yakomeje kuranga imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda.
Ingingo ya 6 : INZIRA Y’INTAMBARA ishobora kwifashishwa biramutse bibaye ngombwa cyane.
Ingingo ya 7 : Guverinoma iharanira ko abenegihugu bose bareshya imbere y’amategeko kandi bagahabwa amahirwe angana.
Ingingo ya 8 : Guverinoma ntiyemera ingengabitekerezo ihamya ko hari igice cy’abenegihugu bavukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu.  Ahubwo Guverinoma yemera ko ubutegetsi ari ubwa Rubanda, butangwa na Rubanda kandi bugomba bukorera Rubanda.
Ingingo ya 9 : Guverinoma yemera ko Ubutegetsi buri ugutatu, ni ukuvuga Nshingategeko, Nyubahirizategeko n’Ubucamanza, kandi ko bugomba gutandukana,buri  butegetsi  bukigenga.
Ingingo ya 10 : Guverinoma yemera ko gusaranganya ibyiza by’igihugu cy’u Rwanda harimo no gusangira ubutegetsi nta vangura rishingiye ku bwoko, akarere cyangwa inkomoko aribyo shingiro ry’amahoro arambye abanyarwanda bifuza.
Ingingo ya 11 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeye ku’ihame ry’ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda, akagira ubwisanzure busesuye mu kugaragaza ibitekerezo no kujya impaka zubaka igihugu cye.
Ingingo ya 12 : Abagize Guverinoma bagendera ku ihame ryo gukorera hamwe nk’Ikipe, mu mucyo urangwa n’ubwisanzure bwa buri wese.

Umutwe wa III : INZEGO ZA GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO 
Ingingo ya 13 : Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igizwe n’inzego zikurikira :

  1. Perezidansi
  2. Minisiteri y’Intebe
  3. Minisiteri zitandutanye
  4. Komisiyo za Guverinoma
  5. Abavugizi ba Guverinoma
  6. Inteko y’Inararibonye
  7. Inama Nkuru y’Urubyiruko
  8. Urukiko rwa rubanda

Ingingo ya 14: Igihe cyose bibaye ngombwa inzego za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zishobora kuvugururwa bisabwe na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, umushinga ugashyikirizwa Inama ya Guverinoma Yaguye igafata icyemezo kuri 2/3 by’abayigize kandi kigatangarizwa rubanda mu byemezo by’inama ya Guverinoma.
Ingingo ya 15: Perezida wa Repubulika ashobora gushyiraho cyangwa agakuraho abagize Inama ya Guverinoma ikorera mu buhungiro bimaze kwemezwa n’abagize Inama Yaguye ya Guverinoma, ku bwiganze busesuye.
Ingingo ya 16: Urwego rwa Perezidansi

  1. Perezida wa Repubulika ni we Mukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
  2. Perezida wa Repubulika ni we uhagarariye Guverinoma mu ruhando rw’amahanga, ashobora ariko no kugena abamuhagarariye igihe cyose bibaye ngombwa.
  3. Perezida wa Repubulika afite inshingano zo gushyiraho Minisitiri w’Intebe na Ministiri w’Intebe Wungirije bitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe yarahiriye.
  4. Perezida wa Repubulika afite inshingano zo gusobanurira Abanyarwanda aho ibikorwa bya Guverinoma bigeze buri mezi atatu (3) y’igihembwe cya Guverinoma, asobanurira kandi Abanyarwanda n’imishinga Guverinoma iteganya mu gihembwe gikurikiraho.

Ingingo ya 17:

  1. Mu mirimo ye ya buri munsi Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gushyiraho Amateka yemezwa n’Inama ya Guverinoma mbere y’uko akurikizwa.
  2. Umushinga w’Iteka rya Perezida rirebana no gushyira abayobozi mu myanya, kubaha inshingano, kubahindurira imirimo cyangwa kubakura mu mirirmo n’ibindi bijyanye n’inshingano ze za buri munsi, ushyikirizwa abagize Inama ya Guverinoma nibura mbere y’iminsi itatu (3) y’uko inama iterana.
  3. Iyo uwo mushinga uvugwa mu gika kibanziriza iki udatowe, hagaragazwa inenge ufite ugasubirwamo, iyo ku nshuro ya kabiri udatowe uba utaye agaciro, watorwa ukaba ubaye Iteka rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 18:
Iyo amateka ya Perezida arebana n’ivugurura ry’inzego za Guverinoma, nko gushyiraho inzego nshya cyangwa gusesa izari zisanzweho, gushyiraho no gukuraho abayobozi bakuru ba Guverinoma n’ibindi byose birebana no gukemura ibibazo by’ingutu bireba Guverinoma muri rusange icyo gihe umushinga ushyikirizwa abagize Inama Yaguye ya Guverinoma nibura mbere y’iminsi (7) y’uko inama iterana;
Iyo uwo mushinga uvugwa mu gika kibanziriza iki udatowe, hagaragazwa inenge ufite ugasubirwamo, iyo ku nshuro ya kabiri udatowe uba utaye agaciro, watorwa Iteka rya Perezida wa Repubulika rikaba rigize agaciro k’amategeko;
Ingingo ya 19: Perezida wa Repubulika nta bubasha afite bwo gushyira mu bikorwa ibivugwa mu ngingo ya 15 y’iyi Charte ya Guverinoma mu gihembwe cya nyuma cya buri manda ye.
Ingingo ya 20: Urwego rwa Minisiteri y’Intebe

  1. Minisiteri y’Intebe iyoborwa na Minisitiri w’Intebe. Ashobora kunganirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije umwe cyangwa benshi bashyirwaho kandi bagakurwaho na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama Yaguye ya Guverinoma.
  2. Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije bafasha Perezida wa Repubulika gushyiraho Abaminisitiri bandi muri Minisiteri zose mu gihe kitarenze iminsi irindwi barahiye.
  3. Minisitiri w’Intebe niwe wunganira Perezida wa Repubulika kurangiza inshingano amushinze cyangwa igihe cyose bibaye ngombwa.
  4. Minisitiri w’intebe na Ministiri w’Intebe Wungirije, mu mirimo yabo ya buri munsi, bashobora kurangiza inshingano za Guverinoma biciye mu mateka yemezwa n’Inama ya Guverinoma.
  5. Ministiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije babigishijeho inama Perezida wa Repubulika bashobora gusaba ivugururwa ry’abagize Guverinoma igihe cyose bibaye ngombwa.
  6. Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa akuwe kuri uwo mwanya, Perezida wa Repubulika ashyiraho undi bitarenze iminsi 14 avuye kuri uwo mwanya, icyo gihe Inama ya Guverinoma ikomeza imirimo yayo ikuriwe na Perezida wa Repubulika yunganiwe na Minisitri w’Intebe wungirije.
  7. Iyo Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Intebe wungirije bavuye kuri uwo mwanya, Inama ya Guverinoma ikomeza imirimo yayo ikuriwe na Perezida yunganiwe n’undi mu Minisitiri yihitiyemo.

Ingingo ya 21:Urwego rwa Minisiteri

  1. Guverinoma ikorera mu buhungiro igizwe kandi n’urwego rwa Minisiteri ruyoborwa n’Abaminisiti bashyirwaho kandi bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika amaze kubiganiraho na ba Minisitiri b’Intebe bikemezwa n’Inama Yaguye ya Guverinoma.
  2. Icyemezo cyo gusimbuza Minisitiri wahagaritswe ku mirimo ya Guverinoma cyangwa wagize izindi mpanvu  zituma ahagarika burundu imirimo ya Guverinoma gifatwa bitarenze iminsi 15 ahagaritse imirimo.
  3. Abaministiri nibo bashinzwe imirimo ya Guverinoma ya buri munsi hakurikijwe inshingano za buri mu Minisitiri.
  4. Buri gihembwe buri mu Minisitiri akora iteganyabikorwa rya Minisiteri ayoboye akurikije inshingano ze za buri munsi kandi ahereye ku byihutirwa Guverinoma ishyize imbere.
  5. Minisitiri ashobora kurangiza inshingano ze za buri munsi biciye mu mateka yemezwa n’Inama ya Guverinoma.

Ingingo ya 22: Urwego rw’ Ubuvugizi bwa Guverinoma

  1. Guverinoma Ikorera mu buhungiro ishyizeho urwego rw’ ubuvugizi bwa Guverinoma.
  2. Uru rwego rugizwe n’Abavugizi ba Guverinoma bashobora kuva kuri umwe kugera kuri batatu bibaye ngombwa,  bagatoranywa kandi na bagenzi babo b’aba Minisitiri.
  3. Uru rwego rushinzwe by’umwihariko gutegura Inama ya Guveronama, gukurikirana no kwandika inyandikomvugo y’Inama ya Guverinoma no kuyitangaza igihe cyose bibaye ngombwa.
  4. Abavugizi ba Guverinoma bashinzwe kandi kwita ku makuru ya Guverinoma no kuyatangariza abanyarwanda n’abanyamahanga aho bibaye ngombwa mu buryo bunoze kandi bwemewe n’amategeko.

Ingingo ya 23: Komisiyo za Guverinoma

  1. Mu rwego rw’imigendekere myiza y’imirimo ya Guverinoma, bisabwe n’uwariwe wese mu bagize inzego za Guverinoma, Inama ya Guverinoma ishobora gufata icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo nshya cyangwa gusesa Komisiyo isanzweho.
  2. Inama ya Guverinoma ishobora kandi gushyiraho Komisiyo zidasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa.
  3. Imicungire myiza ya za Komisiyo za Guverinoma ifitwe na Minisitiri w’Intebe mu nshingano ze.
  4. Imiterere n’imikorere bya buri Komisiyo bigenwa n’ukuriye buri Komisiyo amaze ku byumvikanaho na Minisitiri w’intebe.
  5. Raporo y’imikorere n’imyanzuro bya Komisiyo, itangwa n’ukuriye buri Komisiyo, igasobanurwa mu Nama ya Guverinoma.
  6. Raporo zose za Komisiyo ya Guverinoma zishyingurwa mu biro by’Urwego rw’Ubuvugizi bwa Guverinoma no mu bunyamabanga buhoraho bwa Perezidansi kandi hagatangwa kopi kuri buri rwego imyanzuro ya Komisiyo ireba kandi igatangazwa mu gihe cyose bibaye ngombwa.

Ingingo ya 24: Inteko y’Inararibonye

  1. Inteko y’Inararibonye ifunguriwe mbere na mbere abenegihugu barengeje imyaka 35 bakomoka mu mashyaka ya Opozisiyo iharanira Demokarasi, Sosiyete Sivile n’abandi benegihugu bemera Guverinoma ikorera mu buhungiro kandi bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.Umubare w’Abagize Inteko y’Inararibonye nturenga 36.
  2. Inteko y’Inararibonye ifite ishingano y’ibanze yo kugira inama abayobozi ba Guverinoma by’umwihariko Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’Abaminisitiri ba Guverinoma ku migendekere myiza y’imirimo na politiki bya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
  3. Inteko y’Inararibonye kandi yiyambazwa igihe cyose havuka amakimbirane akomeye mu bagize inzego za Guverinoma.
  4. Iyo Inteko y’Inararibonye itabashije gukemura ikibazo yagejejweho, hakorwa raporo igaragaza uko ikibazo giteye n’uburyo cyari cyakemuwe kigashyikirizwa Inama Yaguye ya Guverinoma ari nayo ifata umwanzuro wa nyuma.
  5. Inteko y’Inararibonye iterana nibura kabiri mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa.
  6. Abagize uru rwego bitoramo komite nyobozi buri manda y’imyaka itanu (5). Ariko ntawe ushobora kuba muri Komite y’uru rwego inshuro 3 zikurikiranye ku mwanya umwe.
  7. Inshingano, Imikorere n’Imitunganyirize by’Inteko y’inararibonye biteganywa n’Itegeko Teka rya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 25: Inama Nkuru y’Urubyiruko

  1. Inama Nkuru y’Urubyiruko ni urwego urubyiruko ruhurizamo imbaraga n’ibitekerezo byarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza h’igihugu cyabo. Umubare w’abagize Inama Nkuru y’Urubyiruko nturenga 72.
  2. Inama Nkuru y’Urubyiruko ifunguriwe abasore n’inkumi bose guhera ku myaka 18 kugeza ku myaka 35 bashishikajwe cyane no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
  3. Urubyiruko ruhuriye muri uru rwego rufite inshingano zo kugaragaza ibyifuzo n’ibitekerezo bigamije kwerekana uko ibibazo by’igihugu cyabo byakemuka mu nzira irunogeye kandi irambye.
  4. Bafite uburenganzira kandi bwo gusaba ibisobanuro ku  mishinga n’ibikorwa bya Guverinoma igihe cyose badasobanukiwe.
  5. Inama Nkuru y’Urubyiruko iyoborwa na Komite Nyobozi y’Urubyiruko itorwa n’urubyiruko rwibumbiye muri uru rwego rwa Guverinoma, buri manda y’imyaka itanu (5). Ariko ntawe ushobora kuba muri Komite y’uru rwego inshuro 3 zikurikiranye ku mwanya umwe.
  6. Inama Nkuru y’Urubyiruko iterana nibura kabiri (2) mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa.
  7. Inshingano, Imikorere n’Imitunganyirize by’Inama Nkuru y’Urubyiruko biteganwa n’Itegeko Teka rya Perezida wa Repubulika.

Umutwe IV: INAMA YA GUVERINOMA
Ingingo ya 26:

  1. Inama ya Guverinoma ni ihuriro ry’Abaminisitiri ba Guverinoma, ba Minisitiri b’intebe na Perezida wa Repubulika.
  2. Inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iterana nibura inshuro ebyiri (2) mu kwezi n’igihe cyose bibaye ngombwa
  3. Inama ya Guverinoma itumizwa habura nibura iminsi itatu (3) ngo iterane. Ariko iyo minsi ntiyitabwaho mu gihe hatumizwa inama idasanzwe.
  4. Inama ya Guverioma itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika yunganiwe na Ministiri w’intebe.
  5. Mu gihe Perezida wa Repuburika adashobora kuboneka, yabitangiye uruhushya, Inama ya Guverinoma itumizwa kandi ikayoborwa na Minisitiri w’Intebe yunganiwe na Ministiri w’Intebe wungirije.
  6. Mu gihe Minisitiri w’intebe na we adashobora kuboneka, Inama ya guverinoma iyoborwa na Minisitiri w’Intebe wungirije na we abiherewe uruhusa na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 27:

  1. Kugira ngo Inama ya Guverinoma ishobore guterana no gufata imyanzuro mu buryo bwemewe n’amategeko bisaba nibura kuba yitabiriwe nibura na ½ cy’abayigize.
  2. Iyo bidashobotse Inama ya Guverinoma irasubikwa igahita itumizwa mu buryo bukurikije amategeko, igaterana mu gihe kiri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7) uhereye ku munsi inama yasubitsweho. Iyo iyo minsi irenze, umurongo w’ibyigwa w’iyo nama ushyirwa mu nama ya Guverinoma isanzwe izakurikiraho.

Ingingo ya 28:

  1. Ibyemezo by’Inama ya Guverinoma bifatatwa mu nzira yo kwemeranya (Consensus) kw’abitabiriye inama. Iyo habayeho ukutumvikana ku cyemezo , umwanzuro ufatwa binyuze mu itora ku bwiganze busesuye bw’abitabiriye Inama.
  2. Buri gihe impaka zivutse  mu gihe cyo gufata ibyemezo by’Inama ya Guverinoma zikemurwa no gutora, hagafatwa icyemezo cy’uruhande ruhuriweho na benshi mu bitabiriye Inama ya Guverinoma. Mu gihe impande zombi zinganya amajwi, icyemezo gifatwa ni icy’uruhande rurimo uwari uyoyoboye inama mu gihe impaka zivuka.
  3. Ibyemezo byafatiwe mu nama ya Guverinoma bitangarizwa abanyarwanda mu buryo bwemwewe biciye kuri Radio uRwanda, ku rubuga rwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga z’ingenzi zakunvikanwaho igihe cyose bibaye ngombwa.

Umutwe wa V : INAMA YAGUYE YA GUVERINOMA 
Ingingo ya 29:

  1. Inama Yaguye ya Guverinoma ni ihuriro ry’abagize Inzego zose za Guverinoma ikorera mu buhungiro, ni ukuvuga Perezidansi, Ministeri y’Intebe, Minisitere, Abavugizi ba Guverinoma, Komisiyo za Guverinoma, Komite Nyobozi y’Inteko y’Inararibonye, na Komite Nyobozi y’Inama Nkuru y’Urubyiruko.
  2. Inama Yaguye ya Guverinoma iterana nibura rimwe (1) mu gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Ingingo ya 30:

  1. Inama Yaguye ya Guverinoma ikorera mu mashami anyuranye: Ubugenzuzi, Amatora, Amategeko no Gukemura amakimbirane;
  2. Ibyemezo, amabwiriza, imyanzuro n’amategeko  by’Inama Yaguye ya Guverinoma byubahirizwa n’inzego zose za Guverinoma.

Ingingo ya 31:

  1. Nyuma ya manda y’ikubitiro ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Inama  Yaguye ya Guverinoma niyo izaba ifite mu nshingano gutegura amatora, kurahiza no kwakira indahiro z’abayobozi bakuru ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
  2. Iteka rya Perezida wa repubulika rigena Inshingano, Imikorere n’Imitunganyirize by’iri huriro ry’abagize Inama Yaguye ya Guverinoma.

Umutwe wa VI: URUKIKO RWA RUBANDA
Ingingo ya 32:

  1. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ishyizeho Urukiko rwa Rubanda.
  2. Urukiko rwa Rubanda ni urwego rwihariye rwa Guverinoma rushyiriweho gukurikirana no guhana ibyaha byakozwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma y’Agatsiko k’Abanyamurengwebagashize kuva kafata ubutegetsi kugeza ubu.
  3. Urukiko rwa rubanda rushyiriweho kandi gukurikirana no guhana ibyaha bikomeye byo guhemukira rubanda byakozwe n’abategetsi bakuru, baba abasirikare cyangwa abasivile,  guhera itariki ya 01/10/1990 bakaba bacyidegembya batarigeze bakurukiriranwa n’ubutabera.
  4. Inshingano, imitunganyirize n’ububasha by’uru rukiko bigenwa n’Itegeko Teka rya Perezida wa Repubulika.

Umutwe wa VII: UMUTUNGO N’IGENAMIGAMBI BYA GUVERINOMA
Ingingo ya 33:

  1. Mu rwego rwo gutunganya imirimo yayo ya buri munsi no kurangiza inshingano ziremereye ifite, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro igomba kugira umutungo wayo bwite.
  2. Guverinoma yemera inkunga y’abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe ya sosiyeti sivile (Civil Society), imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs), imitwe ya politiki, Sosiyeti z’ubucuruzi, Ibigo bya Leta, Guverinoma z’ibihugu by’incuti, Amashyirahamwe n’imiryango y’ibihugu byibumbiye hamwe…
  3. Umutungo wa Guverinoma utandukanye n’umutungo bwite w’abagize inzego za Guverinoma, kandi iyo mitungo ntigomba kuvangwa no kwitiranwa.  Abagize Guverinoma bashinzwe gucunga neza umutungo wa Guverinoma no kuwukoresha mu kurangiza ibikorwa bya Guverinoma mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose.
  4. Minisiteri y’Imari n’Ubucuruzi niyo ifite mu nshingano zayo gushakisha no kwita ku micungire myiza y’umutungo wa Guverinoma.

Ingingo ya 34:

  1. Mu rwego rwo gutegura igenamigambi rusange rya Guverinoma, buri mu Minisitiri akora iteganyabikorwa rya Minisiteri afite mu nshingano ze maze hagakorwa Igenamigambi rusange  rya Guverinoma rikemezwa n’Inama ya Guverinoma.
  2. Igenamigambi rusange ritegurwa n’Ubunyamabanga buhoraho bwa Prezidansi ya Repubulika.

Umutwe wa VIII: AMATORA N’INDAHIRO BY’ABAYOBOZI BA GUVERINOMA
Ingingo ya 35: Amatora

  1. Abagize inzego zose za Guverinoma bateraniye hamwe mu Nama Yagutse ya Guverinoma bitoramo Perezida wa Repubulika mu nama yatumijwe kubera iyo mpanvu.
  2. Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5 ans) ariko ntashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.
  3. Manda y’ikubitiro yatangiye taliki ya 20/02/2017 ibarwa nka manda ya mbere nk’uko biteganywa n’igika kibanziriza iki.

Ingingo ya 36:

  1. Inteko Yaguye ya Guverinoma niyo ifite mu nshingano gutegura imigendekere myiza y’amatora binyuze muri Komisiyo y’Amatora ishyirwaho kubera iyo mpanvu.
  2. Inshingano, Imitere n’Imikorere bya Komisiyo y’Amatora biteganwa n’Itegeko-teka rya Minisitiri w’Ubutabera.

Ingingo ya 37: Indahiro

  1. Perezida wa Repubulika arahirira imbere y’abagize Inteko Yaguye ya Guverinoma.
  2. Irahira rya Perezida wa Repubulika ryakirwa kandi rikemezwa n’Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa rubanda.
  3. Abandi bagize Inzego za Guverinoma barahizwa na Perezida wa Repubulika imbere y’abagize Inteko Yaguye ya Guverinoma.
  4. Mbere yo gutangira imirimo yabo, Abayobozi bakuru ba Guverinoma barahira indahiro ikurikira:
    “Jyewe………………….., ndahiriye Rubanda ko nzatunganya neza imirimo nshinzwe, ko nzitanga ntitangiriye itama kugira ngo intego za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro zigerweho, mu bwuhahane n’ubwuzuzanye n’abo dufatanyije, hagamijwe ko mu Rwanda hashyirwaho ubuyobozi bunogeye Abanyarwanda bose, bushyira imbere inyungu rusange, kandi bwubakiye ku mahame ya demokarasi”

Umutwe wa VIII: UKO INZEGO N’AMATEGEKO BYA GUVERINOMA BISUMBANA
Ingingo ya 39 : Mu gihe ibyemezo by’abayobozi bakuru ba Guverinoma bigonganye cyangwa bivuguruzanya hazakurikizwa icyemezo cy’urwego rusumba urundi .
Ingingo ya 40 : Mu gihe ibyemezo byafashwe n’umuyobozi umwe bigonganye cyangwa bivuguruzanya hakurikizwa icyemezo cya nyuma umuyobozi aheruka gufata;
Ingingo ya 41 : Mu gihe hari ikidateganijwe muri iyi CHARTE  ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, hazarebwa:

  1. Itangazo rishyiraho Guverinoma
  2. Andi mategeko ya Guverinoma
  3. Amateka ya Perezida wa Repubulika
  4. Amateka ya Minisiti w’Intebe
  5. Amateka ya Minisitiri
  6. Imyanzuro y’Inama ya Guverinoma
  7. Imyanzuro ya Komisiyo
  8. Ibyemezo
  9. Amabwiriza

Umutwe wa IX: INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

Ingongo ya 42 :  Mu gihe umwe mu bagize inzego za Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro agize impanvu  zituma ahagarika by’agateganyo imirimo ya Guverinoma, Perezida wa Repubulika abyunvikanyeho na ba Minisitiri b’Intebe bagena by’agateganyo umwe cyangwa benshi mu bagize inzego za Guverinoma bashobora gukomeza iyo mirimo hakurikijwe ubushobozi bwabo mu gihe kitarenze iminsi 7 ahagaritse imirimo;
Ingingo ya 43 :

  1. Mu gihe Minisitiri w’Intebe agize impamvu  zituma adakomeza imirimo ya Guverinoma by’agateganyo, asimburwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije.
  2. Mu gihe Minisitiri w’Intebe  cyangwa Minisitiri w’Intebe Wungirije bahagaritswe ku mirimo ya Guverinoma cyangwa bagize impamvu  zituma bahagarika burundu imirimo ya Guverinoma, Perezida wa Repubulika ashyiraho umusimbura bitarenze iminsi 30 uhereye igihe bahagarikiye imirimo ya Guverinoma bimaze kwemezwa n’Inteko Yaguye ya Guverinoma.

Ingingo ya 44:

  1. Mu gihe Perezida wa Repubulika yagize impamvu zituma adashobora gukomeza imirimo by’agateganyo asimburwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.
  2. Mu gihe Perezida wa Repubulika adashoboye gukomeza imirimo burundu, gutora Perezida wa Repubulika bikorwa mu gihe kitarenze nibura iminsi mirongo itandatu (60)  impamvu igaragaye.
  3. Mu gihe Perezida wa Repubulika akoze amakosa akomeye cyane atuma agomba gukurwaho icyizere, Inama ya Guverinoma Yaguye itumizwa n’Umucamanza mukuru w’Urukiko rwa Rubanda akaba ari nawe uyiyobora, yamara gukuraho Perezida icyizere ku bwinganze bwa ¾ by’abagize iyo nama, igaherako itora Perezida mushya.

Ingingo ya 45: CHARTE ya Guverinoma ishobora kuvugururwa cyangwa igahindurwa igihe cyose bisabwe kandi bigatorwa mu Nama ya Guverinoma, umushinga ugashyikirizwa Inama Yaguye ya Guverinoma.
Ingingo ya 46: Iyi CHARTE ya Guverinoma itangira gukurikizwa umunsi yatowe, kandi igashyirwaho umukono n’abagize Inama ya Guverinoma bose.

Bikorewe i Paris, none kuwa 20 Werurwe 2018.

Twebwe,
Abagize Inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro dutoye kandi dushyize umukono kuri iyi CHARTE igenga Guverinoma:

Perezida wa Repubulika: Padiri Thomas NAHIMANA (Sé)
Minisitiri w’Intebe n’ububanyi n’amahanga: Madame Immaculée Uwizeye KANSIIME(Sé)
Minisitiri w’Intebe wungirije: Madame Nadine Claire KASINGE (Sé)
Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori: Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE (Sé)
Minisitiri w’Ubutabera: Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Justin SAFARI (Sé)
Minisitiri w’itangazamakuru: Bwana Chaste GAHUNDE (Sé)
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Joseph NAHAYO (Sé)
Minisitiri w’imari n’ubucuruzi: Madame Marine UWIMANA (Sé)
Minisitiri w’Uburezi: Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA (Sé)
Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi: Madame Virginie NAKURE (Sé)
Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage: Madame Spéciose MUJAWAYEZU (Sé)

IMG-20170619-WA0005

Charte ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Source: www.rwandagovinexile.org

URUBANZA RWA KIZITO MIHIGO : IKIMENYETSO CY’UKO PAUL KAGAME AFITE UBUSHAKE BWO KUBAKA IGIHUGU?

ZITUKWAMO NKURU ! Iyo ni imvugo igaragaza ubunararibonye bw’abakurambere. Gusa n’ubwo amakosa yose akomeye akozwe mu gihugu yitirirwa Umukuru w’igihugu twese tuzi ko atari we uba yayakoze yose.  Yewe hari n’ubwo we aba ashaka icyiza ariko akananizwa n’abo yagiriye icyizere akabashyira mu myanya ikomeye ngo bamufashe kuyobora igihugu.

Paul Kagame ntabwo tuvuga rumwe, ibyo nta banga ribirimo. Gusa muri iyi minsi nakomeje gutega amatwi amagambo avugira mu ruhame nkitegereza n’ibikorwa agaragaza, byose bikantera kuzirikana no kwibaza  nti  » ahari none koko Paul Kagame yaba afite ubushake bwo bwo kubaka igihugu kizima ariko akananizwa n’abafasha be » ?

I. Dore bimwe mu byagaragaye ku buryo budasanzwe muri iyi minsi :

1) Paul Kagame yakomeje kubwira urubyiruko ko abaministri be ari abantu badashobotse , ko badatanga urugero rwiza rukwiye gukurikizwa

2)Paul Kagame yagaragaje ko hari abategetsi biremereza cyane  bakica akazi nkana kandi bagaca intege ndetse bakabangamira n’abafite ubushake bwo gukorera abaturage ibyiza

3)Twumvise Paul Kagame abwira abategetsi bafatanyije kuyobora igihugu ko badateze kujya mu ijuru kuko batita ku bibazo by’abaturage ndetse rubanda rugufi ikaba igiye kwicwa n’inzara n’amavunja .

4) Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kwirukana Ministre MUSONI James wahoze ari  inkoramutima ye , kandi akaba yari amaze imyaka isaga 15 yica agakiza mu Rwanda. Uwo mu Ministre agiye ashinjwe ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo wa Leta, kwambura abaturage ibyabo, gukoresha icyenewabo no kwikundira ruswa y’amafaranga n’iy’igitsina!

Musoni

5)Paul Kagame yavuze kenshi ko yifuza IMPINDUKA mu butegetsi bwe kugira ngo ubutegetsi burusheho guteza imbere inyungu z’abaturage .

6) Abategetsi Paul Kagame yakomeje gushinja imikorere mibi bose barabyemeye, nta n’umwe wigeze avuga ko babeshyerwa .

7) N’ibindi….

Muri Opozisiyo twakomeje kwemeza ko Kagame yigiza nkana, ko « systeme » we ubwe yishyiriyeho ariyo ituma nta muyobozi ukora neza kuko ntabwisanzure !

Muri ibi bihe, ndasanga dukwiye gushishoza kurushaho. Ahari none Paul Kagame yaba ashaka kubaka igihugu ariko abakagombye kumufasha bya hafi bakaba aribo bamutenguha ?!

II. URUBANZA RWA KIZITO RUZABA IKIMENYETSO ….

Niba koko Paul Kagame ashaka kubaka, natange ibimenyetso bigaragara rubanda ibibone. Bimwe muri byo ni ibi :

(1)Nasezerere n’abandi bategetsi bose biremereza nka Musoni James, bakanyereza umutungo w’igihugu, bakambura abaturage ibyabo, bagakoresha icyenewabo na ruswa

(2)Muri uku kwezi kwa Mata 2018, Urukiko nirwemeze ko Kizito Mihigo ari umwere, afungurwe atahe, akomeze ubutumwa bwe bw’umuhanzi wigisha amahoro n’ubwiyunge

(3) Urubanza rwa Victoire Ingabire n’urwa Deogratias Mushayidi nizisubirwemo, hemezwe ko ari abere , basubirane ubwigenge bwabo, batange n’umuganda wabo mu kubaka igihugu.

(4) Diane RWIGARA na mama we nibarekurwe batahe, ntacyo bafungiwe.

(5) Paul Kagame nakure abasilikari mu giturage bashyirwe mu bigo, iterabwoba rishyirwa ku baturage riveho.

(6)Mbere y’amatora y’abagize Intekonshingamategeko, Paul Kagame nategure INAMA YIHARIYE Y’ UMUSHYIKIRANO  igenewe Abanyapolitiki bari ku butegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, duhurire i KIGALI, tumare nibura iminsi 15 dupangira hamwe ejohazaza h’igihugu cyacu.

UMWANZURO

Intebe Paul Kagame yicayeho, ntidukwiye guhora tuyitera amabuye . Intebe y’umukuru w’igihugu ni intebe y’ibisubizo. Kabone n’iyo uyicayeho yaba ashinjwa ibyaha bikabije. Umukuru w’igihugu arahita ariko igihugu kigasigara. Mu myaka isaga 24 Paul Kagame amaze ku butegetsi , ntawe umurusha kumenya ingorane zikomeye igihugu cyacu kirimo, kandi ntayobewe n’icyakagombye gukorwa kugira ngo igihugu kizahuke. Nkomeje kwizera ko atari impumyi yabuvukanye.

Igisigaye kandi cy’ingorabahizi ni ukumenya niba koko ageze igihe cyo kwifuza kubaka igihugu afatanyije n’abandi babishaka kandi babifitiye ubushobozi cyangwa se niba yiyemeje gukomezanya na ba « Musoni » azajya atuka buri mwaka, ntihagire igihinduka, igihugu kikarushaho gusubira inyuma.

Kurenganura Kizito Mihigo,  Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi no gufungura  Diane Shima Rwigara bizatubera ikimenyetso kidakuka cy’icyerekezo Paul Kagame yifuriza u Rwanda muri iyi myaka iri imbere aha. Ibyo natwe bizatwereka aho dukwiye kongera ingufu kugira ngo dufashe igihugu cyacu.

Padiri Thoms Nahimana ,

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

IMG-20170619-WA0005