Category Archives: Views

URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU CYACU KU NGOYI Y’ AGATSIKO. DUFATANYE, TURURWANE,TWIRINDE AKARIMI K’UMWANZI.

Uru rugamba ni urwa twese bene Kanyarwanda abagore n’abagabo twese dushyire hamwe duhashye umwanzi maze twubake igihugu kitubakiye ku gatsiko. Tuzamure uburezi, ubuvuzi ubuhinzi,ubworozi,duteze imbere ubutabera, demakarasi ishinge imizi mu Rwanda, mwene kanyarwanda ahabwe ijambo yishyire yizane mu rwamubyaye. Twese hamwe nidufatanya tukamenya ko nta wundi ubitubereyemo, tuzabigeraho. Intwarikazi zirahari ni nyinshi kandi zihagaze bwuma ku rugamba. Si njye mutegarugoli jyenyine ururiho, mbaye ndi jyenyine nacika intege. Nshimiye by’umwihariko abategarugoli turufatanyije ngashimira kandi na basaza bacu bahora badutera ingabo mu bitugu. Twe gutinya, duhorane ubutwari. Ntabwo turi ibigwari kandi ntituzigera kuba byo. Iby’agatsiko birarangira vuba bidatinze. Karimo gatera imigeri hirya no hino (the last kicks of a dying horse). Mpirimbanyi mwese, mwitaze iriya migeri yako, ariko kandi ntitume mutezuka ku ntego mwiyemeje. Dukomeze urugamba rwacu rw’ibitekerezo byiza byubaka.

“TWIRINDE KUGWA MU MUTEGO W’UMWANZI”.

Iri jambo ryavuzwe na nyakwigendera President wa Repuburika Nyakubahwa Juvenal Habyarimana, benshi ntabwo baryitayeho ,umutego w’umwanzi bawuguyemo bamwe bahasize ubuzima, abandi ubu basaziye ishyanga ariko banahigwa bukware. Umwanzi yabamanyuriye kuri ka kamanyu k’umutsima ariko ntikabahiriye kuko kabanize rugikubita.Nibaza ko benshi iyo bibutse ijambo ry’uyu mubyeyi bicuza cyane impamvu baticaye ngo batekereze basuzume amacenga yumwanzi. Twirinde kuba ba Seth Sendashonga, ba Kanyarengwe, ba Pasteur Bizimungu,ba Twagiramungu Faustin n’ubwo yaje gushyira ubwenge ku gihe nyuma yuko agize amahirwe akaruka kakamanyu kumutsima kari kamunize.

Ba Sendashonga n’abandi ntibabonye ayo mahirwe, Imana ibakire mu bwami bwa yo. Nyamuneka twirinde kuko umwanzi President Habyarimana yavugaga cya gihe, aracyari wa wundi ubu ho yiyongereye ubukana. Natangira kubareshyareshya akoresheje ka karimi ke, musubize amaso inyuma mwibaze aho ba Kanyarengwe, ba Sendashonga, ba Bizimungu, ba Twagiramungu n’abandi benshi cyane ntarondoye bari. Nimwemera kuba agatebo muzayora ivu kandi ntacyo abanyarwanda tuzabikoraho. Nimuze twese tube maso twirinda icyatuma tugwa mu mutego we, twitaze ya migeri ye ari gukubita hirya no hino. Iriya ni iy’akanya gato cyane, kuko ageze ku ndunduro. Tube maso rero kandi duhagarare nk’abambariye urugamba dore ko ruri hafi kurangira.

Mu bo dufatanyije urugamba uzakomeretswa n’iriya migeri y’umwanzi, tumube hafi tumutere ingabo mu bitugu kugeza igihe ahagurukiye akongera guhagarara mu birindiro bye.

Amahoro kuri mwese mwambariye urugamba.
Umutaripfana kandi utazigera aripfana,
Jeanne Mukamurenzi

 

Politiki y’u Rwanda: Ubwo abasirikare batangiye kubaha abasivili, ibintu bigiye kujya mu buryo!

dsc00224-1024x681Abayobozi ba nouvelle generation

Maze iminsi nkurikirana politiki kandi nganira n’abantu batandukanye ari na ko nkora ubushakashatsi ku bibazo bituma impinduka Abanyarwanda benshi bakeneye zikomeza gutinda kugerwaho. Kubera ko twasohotse mu gihugu twibwira ko ari repli tactique y’akanya gatoya none imyaka ikaba ibaye myinshi, hari abakunze kwijujuta no kwinubira ibibi byatubayeho ndetse rimwe na rimwe  ugasanga bamwe babishyize ku mutwe w’abandi, agahinda kakaduherana kugeza aho twigumira mu marangamutima  kandi adashobora kutugeza aho twifuza kugera, ndavuga kugira igihugu gifite demokarasi n’imiyoborere inogeye rubanda.

Mu nyandiko yiswe Ibigarasha n’ ibihutu by’ inda nini zataye ku gasi nibareke Kagame yitegekere   uwitwa cyangwa wiyita Lyarahoze Samuel ukunze guhitisha inyandiko ku rubuga Ikazeiwacu.unblog.fr yigabije abanyapolitiki ba opposition maze si ukubatoba abigirizaho nkana. Mu kumusubiza, umuyobozi w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, Padiri Thomas Nahimana yibukije Lyarahoze ko yagombye kugira uruhare rugaragara mu guhindura ibintu ariko “kora ndebe ikaruta vuga numve”.  Nyuma yaho gatoya Romeo yahitishije inyandiko yise Rwanda:iterabwoba rya politiki imungu yamunze abanyarwanda no mu buhungiro. Muri iyi nyandiko biragaragara ko ibiyikubiyemo nta ho bihuriye n’umutwe wa yo. Ahubwo Romeo yiboneye akanya ko kuvuga ku nyandiko yigeze gusohoka kera, ndetse ashimangira ko nta kindi cyatumye Padiri Thomas yandika kitari uko FDLR yavuzwe. Ukuri ni uku.

  1. Gushyigikira FDLR ni ukurenga ku mabwiriza y’umuryango w’abibumbye.

Iyi nteruro iturutse mu itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu by’I Burayi ku byerekeye kurangiza ikibazo cya FDLR. Ni byo koko birababaje kubona FDLR ikomeje kugira isura  y’abicanyi yahawe na leta y’u Rwanda bigahabwa umugisha n’ibihugu by’isi yose. Ibi kubisubiramo si uko umuntu yanze FDLR, ahubwo ni uguhumura amaso abantu kugira ngo dushakire hamwe undi muti watuma ikibazo cya FDLR gikemuka. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti ‘hari ubundi buryo FDLR yafashwa’. None se tuvugishije ukuri murabona dukurikije uburyo politiki mpuzamahanga yatubereye imyaka ikaba ibaye hafi 30, FDLR yakomeza les mêmes stratégies maze ikagera aho igera? Aha mugiye kumbwira ko FDLR yari itaravuka muri iyo myaka 30! N’ubwo yari itaravuka ntibiyibuza gufatwa nk’iyakomotse ku butegetsi bwa Habyarimana, akaba ari na yo mpamvu ishinjwa jenoside.

Nk’uko babivuga rero les mêmes causes produisent les mêmes effets ( impamvu zisa zitera ingaruka zisa). Ni ukuvuga ko strategies zidahindutse ibyo FDLR yagezeho kuva yashingwa nta na gato kaziyongeraho. Izakomeza kuba ruvumwa, abayirimo bazakomeza guhigwa bukware, abo irengera bazakomeza bashirire ku icumu, abayivugira bazakomeza batere induru kugeza bavuyemo umwuka. Ibi kubivuga si ukubyishimira nk’uko Romeo abitekereza ahubwo ni uburyo kwemera akaje (to embrace reality).

Nyamara ahubwo abari muri FDLR by’ukuri bo bamaze gusobanukirwa n’umukino kuko nibo bakinnyi naho ureke abafana baba babikurikiranira ku ruhande. Ni muri urwo rwego FDLR yashyize intwaro hasi igafata umuvuno wo gukina urugamba rwa politiki. Kuva FDLR yafata iki cyemezo buriya hahindutse byinshi muri politiki ya opposition. Ni ukuvuga ko hasigaye umurongo umwe gusa wo gukora urugamba ari na wo Abataripfana bo mu Ishema bakomeje gutoza Abanyarwanda. Uyu murongo ni ukwirinda gushoza intambara ahubwo hakabanza kugeragezwa ibiganiro byananirana abaturage bagakora revolisiyo. Ibi birashoboka cyane na FDLR yarabisobanukiwe ndetse ibishyira mu bikorwa.

Ari Lyarahoze ari na Romeo bose bavuganye amarangamutima nk’aho bwari ubwa mbere bumva FDLR yamaganwa. Si we wenyine hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se  Messiah utegerejwe. Kuri bo FDLR yabaho itabaho, yagira ingufu itazigira, ntibajya bagerageza gusesengura ngo barebe uburyo FDLR yabishobora (Feasibility). Bitavuze ko  wenda itabishobora, ariko rero byazagorana kurusha ubundi buryo bushoboka. Impamvu mvuga ibi, ni uko FPR yakoze uko ishoboye ngo igaragaze -kandi byaremewe- ko ibibazo by’u Rwanda ari FDLR versus FPR. FPR yashyizemo n’amarangamutima menshi no kwiriza yerekana ko ariyo victime mu bibazo byose byabayeho mu Rwanda. Ibi byatumye amahanga yose ashyigikira FPR maze ahangana na FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’abatutsi mu Rwanda. Ibi ari wowe cyangwa jyewe dushobora kubyemera cyangwa tukabyanga ariko kubihindura biragoye kuko hivanzemo inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe. Kutumva aka kantu ni ugutera inkunga FPR. Uretse kwibera umufana rero utazi iby’umukino sinumva impamvu abantu bakomeza gukora schémas tactique kandi bayitsindiwemo, keretse niba gutsindwa ari yo ntego yabo.

  1. Iterabwoba muri politiki riri he ?

Romeo aravuga ko yatewe ubwoba n’inyandiko padiri  Nahimana  Thomasi yasohoye acyamura Lyarahoze ngo areke gushakira ibibazo aho bitari. Kuri Romeo ngo ibi ni karinga nshya cyangwa se uburyo bushya bwo kuvukana imbuto. Siko mbibona. Buriya hari ikintu abantu bakomeje kuzira kuva aho FPR ituvudukanye ikatwambura igihugu. Icyo nta kindi ni uko ijambo ryahawe abantu bamwe gusa abandi bakicecekera kandi nyamara batemera ibivugwa. FPR yavuze ibyo ishaka, abahutu benshi bitwa aba jenosideri, ba Gahima Gérard bakora ama liste ya ba ruharwa, ikinyoma gihabwa intebe kuko nta wagiraga ijambo ryo kuvuguruza n’uwari urifite yigira mu mwobo ngo bitamukoraho. Ibi ni byo Romeo yita ikinyabupfura no kudasubiza ibikuvuzweho.

Gusa na we arabona ko ingero atanga zoroshye. Kuba Obama bamwise inguge nta ngaruka bimugiraho. Ni yo mpamvu nta n’icyo yirirwa abikoraho. Ariko urugero kwita FDLR abicanyi biyigiraho ingaruka nyinshi cyane kuko ihita ikomanyirizwa mu rwego mpuzamahanga. Iyo FDLR idahagurutse ngo irwanye icyo kintu kiba ihame bikazagorana kubikosora. Ikindi mu rubuga rwa politiki ya opposition, abantu baharanira kuyobora abandi baba bagomba guharanira kugaragaza koko ko babikwiye. Niyo mpamvu haramutse hagize umuntu wibutse ibyamubayeho akagira agahinda na dépression akagira atya akabeshyera abanyapolitiki akabatuka akabahindanya akwiye gukosorwa ndetse agasubizwa ku murongo. Iyaba twabishoboraga ahubwo.

  1. Umwanzuro

Si bibi ko abantu batanga ibitekerezo ku buryo babona ibintu. Ariko na none si byiza ko utanze igitekerezo azumva ko batazamusubiza. Ni yo Demokarasi duharanira. Nkurikije uko nsanzwe nzi Lyarahoze na Romeo nk’abantu b’abasirikare, ngasoma n’inyandiko ya Romeo aho avuga ko  Nahimana Thomas yamushyizeho ubwoba bukamufata ni ho nakuye umutwe w’iyi nyandiko. Niba koko abasirikare basigaye bumva neza ko mu miyoborere ijambo rya politiki rirusha imbaraga  igisirikare, ni ukuvuga ko ibintu byaba bigiye kujya mu buryo, igisirikare kikubaha abanyapolitiki kuko byagaragaye henshi ko Abasirikare bahindukamo aba dictateurs bumva ko icyo bavuze kiba ordre militaire.  Ubwo bitangiriye iwacu tuzabona n’uko tubyigisha Kagame n’Inkotanyi ze. Félicitations.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party

A new book confirms strong partnership between Hima-Tutsi empire and Anglo-Saxons in Africa

Many do not understand, whichever the leading political parties in the concerned countries, the motives behind US and UK almost unconditional backing of the criminal regimes of Ugandan and Rwandan presidents, respectively Joweri Museveni and Paul Kagame. The support they receive is provided in a variety of forms: development aid, education bursaries, diplomatic facilitation, military equipment and training, etc.

In exchange of these services, Uganda and Rwanda have for mission to fight US and UK wars in Africa and defend their interests across the continent. By Museveni’s and Kagame’s soldiers becoming the ground operatives, no American or British citizens will not anymore be exposed to death fighting in Africa, since they have their African replacements.  Despite the long list of crimes committed by the two leaders in different countries and for so many years, they are and remain in the good favors of their western partners.

In a recently published book called – “La guerre mondiale africaine: la conspiration anglo-américaine pour un génocide au Rwanda. Enquête dans les archives secrètes de l’armée nationale ougandaise,” Noel Ndanyuzwe explains under a new light how since the end of the 80s and early 90s US and UK have been working with Joweri Museveni for regional domination from Egypt to Democratic Republic of Congo.

The indirect control of 11 countries of North/East, East and Central Africa has been under the radar from the indicated period and plans have been strategically worked out and being pursued. The number of victims that the pursuit of that objective of domination has costed to concerned countries amounts to more than 12 millions. This outcome made many to refer to the confrontations caused in different countries as the first African world war.

Ndanyuzwe’s book enables to assess US and UK motives and their levels of involvement. It adds as well an ideological dimension to the territorial expansion of the hima-tutsi empire by exploring its foundations. A Nilotic empire of 6 million square kilometers under anglo-saxon protectorat explains partially how Museveni and Kagame have benefited from impunity. The planned entity will have one currency, speak english, and have one army. The situation in DRC is far from being stabilized. Other countries are targeted in the region, including Tanzania.

 

To order the book, please go to the following link: http://www.editions-sources-du-nil.com/2014/06/vient-de-paraitre-la-guerre-mondiale-africaine-noel-ndanyuzwe.html

A section from the book: http://www.editions-sources-du-nil.com/2014/07/la-revendication-de-l-identite-juive-par-des-intellectuels-tutsis-une-supercherie-lucrative.html

Obama Condemns Hypocrisy Disguised as Reconciliation.

obam_393699617

In his speech at the Nelson Mandela memorial, Obama observed that there are many leaders who claim solidarity with Madiba’s struggle for freedom, but do not tolerate dissent from their own people.

“There are too many of us who happily embrace Madiba’s legacy of racial reconciliation, but passionately resist even modest reforms that would challenge chronic poverty and growing inequality,” he added.

Obama has, however, encouraged several leaders to come out and make their voices heard no matter the resistance that is generated from the leaders in power.

“There are too many of us who stand on the sidelines, comfortable in complacency or cynicism when our voices must be heard,” he added.

Obama visits Mandela’s cell at the infamous Robben Islands

He further appreciated Mandela for his several contributions to the world at large; “Mandela taught us the power of action, but also ideas; the importance of reason and arguments; the need to study not only those you agree with, but those who you don’t. He understood that ideas cannot be contained by prison walls, or extinguished by a sniper’s bullet”.

Below is Obama’s speech on Nelson Mandela memorial:

To Graça Machel and the Mandela family; to President Zuma and members of the government; to heads of state and government, past and present; distinguished guests – it is a singular honour to be with you today, to celebrate a life unlike any other.

To the people of South Africa – people of every race and walk of life – the world thanks you for sharing Nelson Mandela with us.

His struggle was your struggle. His triumph was your triumph. Your dignity and hope found expression in his life, and your freedom, your democracy is his cherished legacy.

It is hard to eulogise any man – to capture in words not just the facts and the dates that make a life, but the essential truth of a person – their private joys and sorrows; the quiet moments and unique qualities that illuminate someone’s soul.

How much harder to do so for a giant of history, who moved a nation toward justice, and in the process moved billions around the world.

Born during World War I, far from the corridors of power, a boy raised herding cattle and tutored by elders of his Thembu tribe – Madiba would emerge as the last great liberator of the 20th century.

Like Gandhi, he would lead a resistance movement – a movement that at its start held little prospect of success.

Like King, he would give potent voice to the claims of the oppressed, and the moral necessity of racial justice. He would endure a brutal imprisonment that began in the time of Kennedy and Khrushchev, and reached the final days of the Cold War.

Emerging from prison, without force of arms, he would – like Lincoln – hold his country together when it threatened to break apart.

Like America’s founding fathers, he would erect a constitutional order to preserve freedom for future generations – a commitment to democracy and rule of law ratified not only by his election, but by his willingness to step down from power.

Given the sweep of his life, and the adoration that he so rightly earned, it is tempting then to remember Nelson Mandela as an icon, smiling and serene, detached from the tawdry affairs of lesser men.

But Madiba himself strongly resisted such a lifeless portrait.

Instead, he insisted on sharing with us his doubts and fears; his miscalculations along with his victories. “I’m not a saint,” he said, “unless you think of a saint as a sinner who keeps on trying.”

It was precisely because he could admit to imperfection – because he could be so full of good humour, even mischief, despite the heavy burdens he carried – that we loved him so.

He was not a bust made of marble; he was a man of flesh and blood – a son and husband, a father and a friend.

That is why we learned so much from him; that is why we can learn from him still. For nothing he achieved was inevitable. In the arc of his life, we see a man who earned his place in history through struggle and shrewdness; persistence and faith.

He tells us what’s possible not just in the pages of dusty history books, but in our own lives as well. Mandela showed us the power of action; of taking risks on behalf of our ideals.

Perhaps Madiba was right that he inherited, “a proud rebelliousness, a stubborn sense of fairness” from his father.

Certainly he shared with millions of black and coloured South Africans the anger born of, “a thousand slights, a thousand indignities, a thousand unremembered moments…a desire to fight the system that imprisoned my people.”

But like other early giants of the ANC – the Sisulus and Tambos – Madiba disciplined his anger; and channelled his desire to fight into organisation, and platforms, and strategies for action, so men and women could stand-up for their god-given dignity.

Moreover, he accepted the consequences of his actions, knowing that standing up to powerful interests and injustice carries a price.

“I have fought against white domination and I have fought against black domination,” he said at his 1964 trial.

“I’ve cherished the ideal of a democratic and free society in which all persons live together in harmony and with equal opportunities.

It is an ideal which I hope to live for and to achieve. But if needs be, it is an ideal for which I am prepared to die.”

Mandela taught us the power of action, but also ideas; the importance of reason and arguments; the need to study not only those you agree with, but those who you don’t.

He understood that ideas cannot be contained by prison walls, or extinguished by a sniper’s bullet. He turned his trial into an indictment of apartheid because of his eloquence and passion, but also his training as an advocate.

He used decades in prison to sharpen his arguments, but also to spread his thirst for knowledge to others in the movement.

And he learned the language and customs of his oppressor so that one day he might better convey to them how their own freedom depended upon his.

Mandela demonstrated that action and ideas are not enough; no matter how right, they must be chiselled into laws and institutions. He was practical, testing his beliefs against the hard surface of circumstance and history.

On core principles he was unyielding, which is why he could rebuff offers of conditional release, reminding the Apartheid regime that, “prisoners cannot enter into contracts.”

But as he showed in painstaking negotiations to transfer power and draft new laws, he was not afraid to compromise for the sake of a larger goal.

And because he was not only a leader of a movement, but a skilful politician, the Constitution that emerged was worthy of this multiracial democracy; true to his vision of laws that protect minority as well as majority rights, and the precious freedoms of every South African.

Finally, Mandela understood the ties that bind the human spirit.

There is a word in South Africa- Ubuntu – that describes his greatest gift: his recognition that we are all bound together in ways that can be invisible to the eye; that there is a oneness to humanity; that we achieve ourselves by sharing ourselves with others, and caring for those around us.

We can never know how much of this was innate in him, or how much of was shaped and burnished in a dark, solitary cell.

But we remember the gestures, large and small – introducing his jailors as honoured guests at his inauguration; taking the pitch in a Springbok uniform; turning his family’s heartbreak into a call to confront HIV/AIDS – that revealed the depth of his empathy and understanding.

He not only embodied Ubuntu; he taught millions to find that truth within themselves.

It took a man like Madiba to free not just the prisoner, but the jailor as well; to show that you must trust others so that they may trust you; to teach that reconciliation is not a matter of ignoring a cruel past, but a means of confronting it with inclusion, generosity and truth.

He changed laws, but also hearts. For the people of South Africa, for those he inspired around the globe – Madiba’s passing is rightly a time of mourning, and a time to celebrate his heroic life.

But I believe it should also prompt in each of us a time for self-reflection. With honesty, regardless of our station or circumstance, we must ask: how well have I applied his lessons in my own life?

It is a question I ask myself – as a man and as a President. We know that like South Africa, the United States had to overcome centuries of racial subjugation.

As was true here, it took the sacrifice of countless people – known and unknown – to see the dawn of a new day. Michelle and I are the beneficiaries of that struggle.

But in America and South Africa, and countries around the globe, we cannot allow our progress to cloud the fact that our work is not done.

The struggles that follow the victory of formal equality and universal franchise may not be as filled with drama and moral clarity as those that came before, but they are no less important.

For around the world today, we still see children suffering from hunger, and disease; run-down schools, and few prospects for the future.

Around the world today, men and women are still imprisoned for their political beliefs; and are still persecuted for what they look like, or how they worship, or who they love.

We, too, must act on behalf of justice. We, too, must act on behalf of peace.

There are too many of us who happily embrace Madiba’s legacy of racial reconciliation, but passionately resist even modest reforms that would challenge chronic poverty and growing inequality.

There are too many leaders who claim solidarity with Madiba’s struggle for freedom, but do not tolerate dissent from their own people.

And there are too many of us who stand on the sidelines, comfortable in complacency or cynicism when our voices must be heard.

The questions we face today – how to promote equality and justice; to uphold freedom and human rights; to end conflict and sectarian war – do not have easy answers.

But there were no easy answers in front of that child in Qunu. Nelson Mandela reminds us that it always seems impossible until it is done. South Africa shows us that is true.

South Africa shows us we can change. We can choose to live in a world defined not by our differences, but by our common hopes.

We can choose a world defined not by conflict, but by peace and justice and opportunity.

We will never see the likes of Nelson Mandela again. But let me say to the young people of Africa, and young people around the world – you can make his life’s work your own.Over thirty years ago, while still a student, I learned of Mandela and the struggles in this land. It stirred something in me.

It woke me up to my responsibilities – to others, and to myself – and set me on an improbable journey that finds me here today.And while I will always fall short of Madiba’s example, he makes me want to be better. He speaks to what is best inside us.

After this great liberator is laid to rest; when we have returned to our cities and villages, and rejoined our daily routines, let us search then for his strength – for his largeness of spirit – somewhere inside ourselves.

And when the night grows dark, when injustice weighs heavy on our hearts, or our best laid plans seem beyond our reach – think of Madiba, and the words that brought him comfort within the four walls of a cell: It matters not how strait the gate, How charged with punishments the scroll, I am the master of my fate: I am the captain of my soul.

What a great soul it was. We will miss him deeply. May God bless the memory of Nelson Mandela. May God bless the people of South Africa.

– See more at: http://chimpreports.com/index.php/people/14847-obama-condemns-hypocrisy-disguised-as-reconciliation.html#sthash.jk8Es7GJ.dpuf

“Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana byanteye kwibaza byinshi” Jeanne Mukamurenzi

292048_2117624013238_7450344_n me-evode-uwizeyimana-arasaba-imbabazi-abababajwe-n-ibyo-yavugiraga-kuri-bbc_530a475b52543

 

Mlle Jeanne Mukamurenzi (ifoto ibanza) na Me Evode Uwizeyimana (ifoto ikurikiraho).

FPR yakoze amahano menshi, irica,irasahura irafunga, ihindagura amateka yu Rwanda reka si nakubwira.Ifata umunsi w’ubwigenge iwugira zero,iwuhindura umunsi wo kwita ingagi amazina. Yafashe abantu iboza mu mutwe irabunyuguza reka sinakubwira, abiyitaga ko baminuje, yarabafashe ibamesa mu bwonko irangije ikoresha icyo bita (bleaching chemicals) mu cyongeleza.iyi bleaching chemicals ituma imyenda ihindura ibara.Dore ni ibi FPR isigaye ikoresha mu koza ubwonko bwa barya biyita abanyabwenge. Kera baravugaga ngo umugabo ahindukira mu buriri ariko ntahindukira mu magambo. Kuri FPR, si ko biri, abiyemeje gukorera FPR, nta n’umwe ugihindukira mu buriri,ahubwo babaye ba kabuhariwe mu guhindukira mu magambo kugira ngo bakunde baramuke.Imana izandinde umugabo uzanananirwa kwihindukiza mu buriri ahubwo akihindukiza mu magambo.

Gusa Imana tugira ni uko mwene abo bagabo ari bake cyane, bivuga ko chance z’uko nzagwa ku mugabo nk’uwo ari nkeya cyaneeeee. Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana,byanteye kwibaza byinshi. Ariko rero ntabwo natangazwa n’ibya FPR birasanzwe. Gusa,umuntu asubije amaso inyuma akareba amagambo iriya njajwa y’umuhutu yirirwaga avugira kuri BBC, atuka leta ya FPR ko ari agatsiko k’amabandi n’ibindi byinshi ntakwirirwa ndondora hano,agahindukira akaba umuvugizi w’iyo leta y’amabandi kandi agakoresha BBC yabivugiragaho, niko se badi,iyo leta yaba yarahindutse?

Ariko ibigoryi biragiwra koko, Evode rwose reka kwiha urw’amenyo,nawe ubwawe ibyo urimo ntabwo ubizi gusa you are too excited for nothing. Urajya ku ma radio reka sinakubwira ,ugafata opposition ukayigira zero,abakurungurutse ubugoryi bwawe bakaguha amashyi nawe aho wicaye reka sinakubwira ugashyekerwa!! Cisha make wangu, bucya bwitwa ejo. Ayo mashuri wize abandi batize ni ayahe? ukagera n’aho uvuga ngo aba avocats b’aho bize amashuri ya saa munani??? Wa mugabo we wacishije make ukareka kwirata no kwiyemera! Yewe, aho ndakugarukiye ariko.Yes, aba avocats bari aho mu Rwanda bize aya saa munani,bakabaye batarayize, nta buryo leta yari kwemera guhamagara umuntu w’injajwa nkawe wirirwaga utuka iyo leta ku ma Radio mpuzamahanga, iyo leta watukaga ikarenga ikaguhamagara ngo uyibere umuvugizi mu mategeko! aAho nemeranyijwe nawe Evode, wakoze kubahindura zero, nzi neza ko nabo baguhaye ako kazi ejo uzaba wabahinduye ibishwi bifite mu mutwe harimo Mayonaise,iyo umaze kuba excited rwose uvuga n’akari i Murori ntuhisha uvuga uvuye inyuma. Nari ngiye kukwita Umutaripfana, ariko ntabwo ubikwiye kuko mu bwonko bwawe hara curamye ejo utazavangira abataripfana orginal. Ndabona urimo wihuta cyane,ese uwo muvuduko urikugendaraho niwo bagutegetse kugenderaho? kuri bwangize byinshi? Donc, aho wagombaga kugendera muri 20, uri kuhagendera muri 90!!!??.urakora accident, sigaho.

Wihinduye urw’amenyo, nawe ubwawe ibintu urimo uvuga ntubizi. Gusa ujye ucisha make,don,t be too excited,there is nothing to be excited about, ejo uzaba wabaye ikigarasha kibi cyane, simbikwifurije ariko ni yo nzira. Ingero ni nyinshi nta mwanya wanjye nakwirirwa nta nzitanga, posterity will judge you,and it will judge you hashly. Ubutaha nibongera kugutuma kuvugira kuri BBC, ngusabye kutazongera gushinyagurira iriya Ntwari, Madame,Victoire Ingabire Umuhoza, kuvuga ngo amashyaka yanga kwandikwa n iuko aba atujuje ibisabwa harimo n’abayoboke, urashaka kuvuga ko Victoire yahagurutse akava mu Buholandi ibyo byangombwa byose yasabagwaga bituzuye? Nta soni ugira, ejo bundi wakoresheje press conference,uragenda utuka amashyaka ya opposotion uyihanagurizaho, nta n’umwe wagusubije, kuba bataragusubije si uko ibyo wavuze bitababaje cyangwa ngo bagire uburenganzira bwo kugusubiza,bagufashe nk’umusazi bahitamo kukwihorera, ariko ndabona washyekewe cyane aho ujya gushinyagurira uwo mubyeyi wafunzwe n’iyo leta iyobowe n’agatsiko k’amabandi nawe urimo ukorera,birababaje cyane. Sigaho.

Wavuze ko waje kuvugurura amategeko ngo ataboneye muzayatera umugeri, nuko nuko di. Ndagira ngo nkwibutse ko mandat y’ako gatsiko k’amabandi kayoboye u Rwanda izarangira muri 2017,ni yo manda ya ko ya nyuma nk’uko itegeko nshinga ribyemeza. Ejo utazaba excited ugatera umugeri  ibyo itegeko nshinga rivuga kuri iyo manda, dore ko iyo migeri yawe imeze nabi! Mu byo ugomba gutera imigeri, nyamuneka witonde aho ntukahakoze umugeri. 2017 MANDA YA NYUMA Y’AGATSIKO K’AMABANDI KAYOBOYE URWANDA IZABA IRANGIYE! Evode, mbikwandiye mu nyuguti nkuru kugira ngo ejo utazabyibagirwa ugatera umugeri itegeko nshinga ribyemeza, dore ko buriya ari na cyo wahamagariwe kuko ubanza muri abo bose bize aya saa munani nta n’umwe washobora gutera umugeri itegeko nshinga, ayiga Mana! 2017 izasiga byinshi bisobanutse!

Evode rero nakubwira iki, kaza imigeri wowe wize aya mugitondo, wiga ayo abandi baraho mu gihugu batigeze biga, ariko wabantukiye rwose, babwire di,n iuko batumva. Ni uko ye!!, ujye ubabwira rwose.
Very sad to see people like Evode being turned into a usefu idiot,very sad indeed! Ariko ngo uwigize agatebo ayora ivu!!

Umutaripfana
Jeanne Mukamurenzi

Rwanda: Et si Paul Kagame était la réincarnation de l’empereur romain Caligula?

http://i2.wp.com/direct.cd/wp-content/uploads/2012/12/kagame-front.jpg?resize=640%2C473

Au Rwanda, le peuple a peur, les ministres ont peur, les paysans ont peur en plus d’avoir faim,  l’armée a peur, tout le monde a peur.

La vérité, écrivait Cécil Kami, est que l’organe décideur du Fpr est constitué d’authentiqueshématophylles, des véritables vampires qui ne peuvent survivre sans s’abreuver du sang du peuple. Et moi d’ajouter que le FPR s’abreuve même du sang de ses propres enfants, les piliers de la première heure.

Le Général Fred Rwigema? , mort. Adam Waswa?, mort. Chris Bunyenyezi?, mort. Peter Bayingana?, mort. Kayitare?, mort. Nduguteye?, mort. Biseruka?, mort. Mvunanyambo?, mort. Théoneste Lizinde? Mort. Seth Sendashonga? Mort.  Patrick Karegeya? mort. Et les autres et les autres. J’en passe les meilleurs et de loin les plus vaillants des combattants. Tous, dévorés par ces vampires du  FPR.

Paul Kagame rappelle l’histoire du troisième empereur romain Caligula qui a régné  de 37 à 41 de notre ère. Après avoir succédé à Tibère, qu’il avait fait assassiner, il avait suscité l’espoir auprès du peuple romain qui ne supportait plus Tibère et ses excès du pouvoir. Ce peuple ne pouvait que voir de bon œil cet événement salutaire.

Mais alors, les opposants au régime Habyarimana ne disaient-ils pas que le jour où Habyarimana ne sera plus au pouvoir ils sabreraient du champagne? La plupart d’entre eux ont salué la disparition de Habyarimana et accueilli Paul Kagame en héros. Aujourd’hui, ils ont déchanté.

Revenons à l’histoire de l’empereur Caligula qui était l’arrière-petit-fils de César Auguste et l’oncle  de Néron. Juste pour rappel! Paul Kagame est l’arrière-petit-fils des tristement célèbres  Kanjongera et Kabare . Voilà pour le décor.

 https://i0.wp.com/rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/06/405377_10150560275838248_689018247_8994539_1236240180_n.jpg

Le début du règne de Caligula fut prometteur et harmonieux.  Cependant, cette harmonie fut de courte durée. Il devint, peu à peu, un empereur autocratique, tyrannique et mégalomane en faisant assassiner  ou bannir tous ceux qui avaient soutenu son ascension. Il pratiqua d’horribles tortures en plus des meurtres arbitraires. Il s’émerveillait devant l’agonie de gens qu’il faisait assassiner. Il était très heureux de voir que les gens qui étaient riches auparavant étaient devenus pauvres parce qu’il leur avait dépouillés de leurs biens. Il avait institué cette célèbre devise: “Qu’ils me haïssent pourvu qu’ils me craignent“.  Mais un  jour de l’an 41 de notre ère, il fut assassiné par sa propre garde prétorienne.

Et Paul Kagamé alors? Il a assassiné et/ou banni tous ceux qui l’ont aidé à être ce qu’il est. Il a chosifié la chose publique. Il se confond avec le Rwanda et l’armée républicaine. Le Rwanda c’est lui. L’armée, c’est lui. C’est son armée, ce sont ses soldats. Le peuple a peur. Les ministres ont peur. Les paysans ont peur en plus d’avoir faim. L’armée, son armée a peur. Tout le monde a peur.  Et si un jour ce peuple se réveillait?

 

Maurice Shankuru

Ese Kizito Mihigo ashobora kwemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze ?

Image

Turibuka twese uko Kizito Mihigo yatewe hejuru mu minsi ishize birurutse ku ndirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » yahimbye agamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose nta vangura. Benshi barumiwe bumvise ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero, bakamubura mu mihango yo kwibuka Jenoside ku ncuro ya 20,yabaye ku italiki ya 7 Mata 2014. Abanyarwanda batagira ingano baratunguwe ubwo Polisi yemeraga ko ariyo imufunze,ngo kuko akekwaho ibyaha bikomeye cyane bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu. Kugira ngo polisi yikure mu isoni yagombye gukora ibidakorwa ijyana Kizito Mihigo imbere y’itangazamakuru ngo yishinje ibyaha byose(nk’aho ari mu rukiko) byari bimaze kuvugwa n’umukuru w’abapolisi Kizito adahari !

Naho taliki ya 21 /4/2014 Kizito yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere asomerwa ibyaha byose akurikiranyweho aribyo :

*Kugirira nabi ubutegetsi buriho

*Kugirira nabi umukuru w’igihugu

*Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba

*Ubugambanyi

*Gucura umugambi wo kwica

Nanone Kizito yabajijwe niba « yemera icyaha » avuga ko ahisemo kuzaburana nk’ubyemera byose, imbaga yari ihateraniye irumirwa ! Nibwo rero benshi batangiye kwibaza ibibazo byinshi nk’ibi bikurikira:

1.Ese uwiyemereye icyaha imbere y’urukiko aba agikeneye umwunganizi mu mategeko (Avoka) ?

Iyo ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ukagezwa imbere y’urukiko, usomerwa imyirondoro yawe kandi ukamenyeshwa ibyaha ukurikiranyweho. Icyo gihe umucamanza akubaza niba wifuza kuburana nk’uwemera icyaha(plaider coupable) cyangwa se nk’utemera icyaha(plaider non-coupabale). Nizo nzira ibyiri ziteganywa n’amategeko.

Iyo uhisemo inzira yo kuburana nk’utemera icyaha ubwo nyine mu gihe cy’urubanza Ubushinjacyaha buba bugomba gutanga ibimenyetso byerekana ko ari wowe wakoze icyo cyaha, nawe ufatanyije n’umwunganizi wawe (Avocat)mukagomba gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyo byaha bitabayeho cyangwa se ko atari wowe wabikoze, nyuma umucamanza agafata umwanzuro (guca urubanza), akemeza ko akurikije ibirego n’ukwiregura asanze icyaha kiguhama cyangwa se kitaguhama. Uhamwe n’icyaha ahabwa igihano giteganywa n’itegeko, udahamwe n’icyaha akagirwa umwere ndetse hakaba n’ubwo yagenerwa impozamarira !

N’iyo wiyemeje kuburana nk’uwemera icyaha ukenera umwunganizi mu mategeko kuko ugomba kuburana werekana ibimenyetso bihamya koko ko icyo cyaha wagikoze, ukerekana igihe n’aho wagikoreye , uko wagikoze, byaba ngombwa ukerekana n’abo mwagifatanyije.

Iyo wakoze icyaha koko, ugafatwa ugashyikirizwa urukiko, kuburana nk’uwemera icyaha bishobora kuguha amahirwe yo kwihutisha urubanza (nko mu Bufaransa ho rushobora no kutabaho), no kugabanyirizwa ibihano cyane.

Gusa muri « Affaire Kizito » abantu bakomeje kwibaza niba koko ibyaha Kizito Mihigo yemera yarabikoze cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.

2.Ese Kizito Mihigo ashobora kwemera ibyaha atakoze ?

Hari impamvu zizwi zishobora gutuma umuntu yemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze. Reka tugaragaze izi enye z’ingenzi zikurikira :

(1) Gushaka kumenyekana

Hari abantu basonzeye cyane kumenyekana bakumva kwandikwa mu binyamakuru, kuvugwa ku maradiro no kugaragara ku matelevisiyo byatuma baba aba STAR . Byagaragaye nko mu gihugu cya Amerika aho Insoresore zisonzeye kuba Ibyamamare zishyira mu maboko Polisi iri gushakisha abakoze ibyaha bikomeye runaka, nyuma bikaza kugaragara ko ataribo bakoze icyo cyaha, ariko bo baba bageze ku mugambi wabo wo kumenyekana !

Kizito Mihigo ntabwo yabarirwa muri bene abo kuko we yari asanzwe ari Icyamamare , bikagerekaho ko yari azwi nk’umwana warezwe neza, ukunda Imana kandi ukunda n’abantu, akaba nta kindi yifuzaga uretse ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kumenyekana nabi nta cyiza byamuzanira.

(2)Gushaka guhishira undi muntu ukomeye

Haba ubwo umuntu yiyemerera ko yakoze icyaha runaka mu by’ukuri ari uburyo bwo gukingira ikibaba undi muntu w’umukire cyangwa w’umutegetsi wagikoze ariko kugezwa imbere y’urukiko kwe bikaba byakwangiza byinshi. Icyo gihe uwemeye icyaha aba ari mu kiraka, arabihemberwa, mu ibanga. Ibyo kandi biba bibangamiye umurimo w’ubutabera kuko ubucamanza buba buhannye utarakoze icyaha mu gihe uwagikoze akomeje kwidegembya, akaba ashobora no gukora ibindi byaha hagati aho.

Mu kwemera icyaha kwe, Kizito Mihigo ntawe tubona yaba ari kugerageza gukingira ikibaba.

(3)Kwemera ibyaha ku gahato

Mu bihugu bikoresha iyicarubozo mu bugenzacyaha nko mu Rwanda, umuntu ashobora kwemera ibyaha atakoze kubera ko amagara amuriye, agahitamo kubyemera kugira ngo inkoni zigabanuke, ahumeke.

Abagize akaga ko gufungwa na FPR muri buriya buryo bemeza ko ibyo Kizito Mihigo avuga muri iki gihe ari amatakirangoyi masa, nta kindi.

(4)Gushinja abadafite aho bahuriye n’icyo cyaha

Umuntu ashobora kwemera icyaha atakoze kugira ngo abonereho uburyo bwo gushinja ubufatanyacyaha abandi bantu ashaka kugirira nabi. Aha niho « Affaire Kizito » ikwiye gushakirwa.

Si ukuvuga ko Kizito Mihigo ari we ubwe ushaka kugira abo ahemukira ahubwo biragaragara ko Paul Kagame n’Agatsiko ke bafite urutonde rw’abantu bagomba gukurwa mu nzira hifashishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Kandi rero byaragaragaye ko Kizito Mihigo yarangije gucirwa urubanza ataranaburana, kuko ashinjwa gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR kimwe n’abayobozi b’Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard! Si abo kandi gusa bari muri “viseur” ya FPR-Kagame.

3.Uru rubanza rwa KIZITO rugamije iki mu by’ukuri?

Nibyumvikane neza : Urubanza rwa Kizito na bagenzi be ni urubanza rwa politiki rufite intego za politiki rugamije kugeraho .

(1)Biragaragara ko hari abanyapolitiki ba Opozisiyo bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakorana na FDLR kugira ngo bacirwe imanza bitwa « aba terroriste » bityo amahanga ntakomeze kubafasha cyangwa kubagirira icyizere cyangwa impuhwe.

(2)Uru rubanza rugamije guha ireme urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya , kugira ngo amahanga areke gukomeza kurushinja Paul Kagame n’abicanyi be ahubwo bigaragarire bose ko uwo muntu koko ari umugizi wa nabi wari ukwiye kunigishwa ikiziriko.

(3)Urubanza rwa Kizito Mihigo rugamije gutegura impfu z’abandi banyapolitiki ba opozisiyo bagiye kwicwa mu minsi iri imbere ariko urupfu rwabo rukabanzirizwa no kwambikwa ibara n’urukiko rugomba kubahamya icyaha cyo kuba abanzi b’u Rwanda ! Amazina y’abo banyapolitiki azahishurwa mu gihe cy’urubanza rwa Kizito Mihigo.

(4)Uru rubanza rugamije « gukiringa » (travestir)  amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Kugira ngo Perezida Kagame cyangwa Umugore we Jeannette Nyiramongi bazashobore kongera kwiyamamaza mu 2017, birabasaba gutangira kwikiza abo batekereza bose ko bafite ubushobozi bwo kubabangamira. Muri abo, Kizito Mihigo nk’umusore w’umututsi wacitse ku icumu ukunzwe cyane n’abanyarwanda b’amoko yombi yafashwe nka « menace très sérieuse». Mu kumukura mu nzira hakiri kare, Agatsiko kazabishingiraho kikize n’abandi batari bake : abari mu gihugu n’abari hanze, abasivili n’abasilikari bakuru, abari mu buyobozi n’abataburimo…. bakekwaho kuba batakwitabira umugambi wo kuyoboka no gushyigikira « Dynastie Kagame » Mu by’ukuri Paul Kagame akeneye kandi yiteguye gusimburwa n’umugore we, nyuma uyu na we akazasimburwa n’umuhungu we CYOMORO, bikagenda bityo ingoma igihumbi ! Abakekwaho kuba batazashyigikira uyu mugambi, nibo« Banzi b’u Rwanda bashya» Agatsiko kagiye guhiga bukware.By’umwihariko Abatutsi bahoze mu Rwanda  ni bo bagiye kongera kubona ishyano. Abashishoza barangije kubona ko iyi « Affaire Kizito » ari intangiriro  y’inzira ndende !

4. Uruhare rwa Kizito Mihigo muri iyi kinamico ni uruhe ?

Kizito Mihigo ni umwana w’imfubyi. N’ubwo inganzo ye yari imaze kumugira icyamamare, akaba akundwa na benshi, simpamya ko hari umuntu afite wamwitangira bikomeye akiruka ku idosiye ye ,kabone n’ubwo yabizira. Uyu mwana niwe Paul Kagame ahisemo kugira igitambo, kumugaraguza agati no kumuhindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, nyuma byose bikazasozwa no kumucuza ubuzima.

Kizito rero, Kagame yamuhaye guhitamo hagati y’ibintu bibiri gusa: kwicwa nk’igikeri gihonyowe n’ikamyo cyangwa gukora ibyo bamutegetse BYOSE.

Mu minsi Polisi yamumaranye yitwa ko yaburiwe irengero, Kizito yeretswe ko ashobora kwicwa ntihagire umubaza kandi isi igakomeza ikazenguruka!Ibyo Kizito yarabyiboneye, abyumvira mu mubiri we utarabuze gusogongezwa ku cyo iyicarubozo bisobanura.

Kizito yeretswe kandi ko aramutse yemeye kwigerekaho ibyaha byose bamubwiye no gushinja ubufatanyacyaha abo bamutegetse BOSE yabaho ndetse akaba yanagororerwa ibirenze ibyo atunze ubu.

N’iyo umutimanama wa Kizito waba umwumvisha ko imikino y’ubugambanyi nk’iyo idakwiye, iyo amagara atewe hejuru ntawe utagerageza gusama aye !

Hari ibimenyetsto byinshi byerekana ko ukwemera icyaha kwa Kizito kurimo ikibazo gikomeye. Iby’ingenzi muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira :

(1)Kujyanwa imbere y’itangazamakuru ngo abe ariho yemerera ibyaha kandi bibujijwe n’amategeko

(2)Kwemera ibyaha bwangu atiriwe arondora ibyo aribyo akavuga gusa ngo « ibyo bavuze byose ndabyemera »

(3)Gushinjwa n’abaministri nka Protazi Mitali mbere y’uko urubanza rutangira

(4)”Propagande” idasanzwe yo guharabika Kizito Mihigo yakozwe na FPR mu binyamakuru byo mu gihugu n’ibitangazamakuru mpuzamahanga

(5)Kuba Avocat wa Kizito, Maître Shema Gakuba Charles,  yarageze aho akanga kumuburanira kandi byakagombye kutamugora cyane kuburanira uwemera icyaha.

*Bishatse kuvuga ko ibyo Kizito Mihigo yemera mu ruhame binyuranye n’ibyo avugana na Avocat .

*Bisobanuye ko Kizito yifuzaga ko Avocat we yamurwanaho akamuburanira mu buryo bwo guhangana n’ubutegetsi , Avocat yarabitinye .

*Avocat yarangije kubona ko iyi dosiye “itekenitse” gusa, ntacyo afite cyo kuburana.

*Bishobora no gusobanura ko uyu Avocat yashyizweho « pression », agahatirwa kwinjira muri uwo mukino wa FPR yabona bimugoye akabyanga ku munota wa nyuma.

Uko byamera kose uriya Avocat azi byinshi . Niba atari uwo mu nda y’ingoma, dore ko yahoze ari umusilikari wa APR, nareba nabi na we mu minsi mike iri imbere araba yaburiwe irengero.

Umwanzuro

Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, ibyo kwemera icyaha birasa no kugerageza gucuma iminsi, mbese aribwira mu mutima we, ati: ningira amahirwe nkabona bukeye, yenda ejo sakindi izaba ibyara ikindi. Muri make Kizito Mihigo ni umusore uri mu mazi abira, ari mu kaga gakomeye , abamukunda ntibakagombye gukomeza KWITURAMIRA gusa ! Abanyapolitiki ba Opozisiyo nabo ntibakwiye kurangara ngo bibwire ko “Affaire Kizito” ari ikibazo gisa n’ibyo dusanzwe tuzi ! Dukwiye kukiganiraho no kugikurikiranira hafi.

 

Padiri Thomas Nahimana,

Ishema Party.

 

Erega njye “si ndi Umunyarwanda, ndi Umuhutu”J de Dieu MUSEMAKWELI

Kimwe mu byarangaga Umunyarwanda harimo kwanga umugayo. Kandi si Umunyarwanda gusa, ahubwo yari umuntu wese w’imfura, dore ko “ubupfura butagira ubwoko” nk’uko muri buri bwoko haba inyanda, imfunya n’imfura mbi. Kimwe mu byerekana ko Abanyarwanda bamwe batacyanga umugayo ni ziriya mbabazi abategetsi b’Abahutu bategetswe na Kagame gusaba ngo mu izina ry’Abahutu bose, kuberako ngo ari abicanyi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi.

Ubona koko habure n’umwe, babiri se cyangwa batatu batinyuka kubwira Kagame bati “Oya ntitubikora, kubera ko ari amafuti, nushaka utuvane ku kazi, udufunge cyangwa se utwice” ? Rwose, habure n’umwe ? Ni akaga, ni ishyano u Rwanda rugushije. Nyamara mu mateka y’u Rwanda n’ayo mu bindi bihugu byo ku isi, ntihabuze ingero bari kwibuka, bikabatera ubutwari bwo kuzikurikiza, rwose bakavanira Kagame inzira ku murima izuba riva.

Ese ntibabona ko mu maso ya Kagame icyaha cy’Umuhutu ari uko ari Umuhutu nyine ? Bisubiye nk’uko byari bimeze ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, nk’uko Gashakabuhake wo muri Afurika y’Epfo yazizaga Abirabura ko ari Abirabura, nk’uko Hitler yazizaga Abayahudi ko ari Abayahudi. Iryo ni ryo rondakoko ry’ukuri, ngicyo ahubwo icyaha cy’inkomoko, ureke ibindi.

Gusaba imbabazi umuntu ukuziza icyo uri cyo ni uguta igihe no kumwoshya kuko ahubwo bituma akeka ko ari mu kuri. Iyo umaze gutuma akeka ko ari mu kuri, noneho “asya atanzitse”. Kera abagabo bagikubita abagore, hari abagore bamwe wumvaga bavuga bati “nankubite nyine, none se ko yankoye, byagenda bite ?”. Haba n’imvugo yabaga mu muco w’Abashinwa yagiraga iti Kubita umugore, niba utazi icyo umuhora, we aba akizi”. Imitekerereze nk’iyo ikomoka ku myumvire mibi y’icyo bivuga kuba umwari, umutegarugori, umusore, umugabo no ku myumvire mibi y’uko abashakanye bagomba kubana. Icyo gihe rero ntacyabuza umugabo gukomeza guhonda umugore, ndetse yashaka akamwica.

Iby’Abahutu mu Rwanda ni aho bigana. Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, kwica Umuhutu cyangwa kumwambura ibye nticyari icyaha. Igihe Abarabu n’Abazungu batundaga Abirabura bakajya kubagira abacakara (traite négrière, commerce des esclaves), abo Birabura bashoboraga gupfa uko bashatse, bagatumba bubeba (nk’imbeba), ibyo ntacyo byabaga bivuze. Ngaho rero aho Abahutu bo mu Rwanda bagiye gusubira.

Tugarutse ku bagore bakubitwaga n’abagabo, hari n’uwamaraga gukubitwa, umugabo akamubaza ati “wandakariye ?”. Umugore agasubiza ati “Nabarakarira nte se kandi mwankonsoraga ?” Iby’Abahutu bo mu Rwanda ni aho bigana. Kuva ubu ingoma ya Kagame izajya ifata Abahutu, ibakorere ibibi byose bishoboka, ivuge ngo iri kubakosora ubusembwa karande bavukana cyane cyane ubwo kuba abajenosideri. Abahutu bagiye gusubizwa kuri ya mvugo ya kinyarwanda ngo “Umwami yica so, ukamutura” kugirango nawe atakwica. Kandi koko ni ko byagendaga. Mu Rwanda no mu Burundi, iyo wajyaga gufata umurambo w’uwawe wiciwe ibwami, wagombaga kugenda useka kandi witwaje inka yo gushima, hato batavuga ngo warakariye umwami. Ngaho rero aho u Rwanda rusubiye.

Icyakora hari abandi bagore bihagararagaho, bakanga gukubitwa bakabwira abagabo bati Urashaka kunkubita, aha ngo urankosora ? Uragakosorwa n’inkuba ! Ngicyo igisubizo kigomba guhabwa ingoma ya Kagame.

Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, Abahutu barakubitwaga kakahava. Ikiboko cyararishaga. Ubwo kandi bakubitwaga ku kibuno, baryamye bubitse inda, bamanuye ikabutura, ipantalo cyangwa akenda babaga bambaye. Hari n’abakubitirwaga imbere y’abagore n’abana babo. Bamwe bahitagamo guhunga bakajya muri Uganda no muri Tanzaniya kuko ari ibihugu byakolonizwaga n’Abongeleza. Ntibajyaga i Burundi cyangwa muri Congo kuko naho hategekwaga n’Ababiligi’ kandi Ababiligi n’Abatutsi, “umwe yabaga ari icyitso, undi ari gatozi”. Igihe cyarageze ariko, Gahutu yanga gukomeza gukubitwa. Urebye uko ibintu biri kugenda bihindagurika mu Rwanda, noneho si ugukubitwa gusa, ahubwo agiye gusubira ku ngoyi, ayirambeho.

Muri uko gukubitwa kwabo, hari abandi bagore wumvaga bagira bati “ankubite se, ankubite igitenge, ankubite se akanyama ?” Kuba umugabo ahahira urugo bimuha uburenganzira bwo gukubita umugore no kubuza abana amahoro ? Oya rwose, habe na busa. Niba umugabo ari umutwe w’urugo, umugore ni umutima warwo. Kimwe kiryamiye ikindi, umubiri wose wahababarira, ndetse bikaba byawuviramo n’urupfu. U Rwanda rero ni ho rugana.

Iriya gahunda “Ndi Umunyarwanda” igejeje u Rwanda aho benshi mu Batutsi bumva ko aribo Banyarwanda bonyine. Umuhutu azajya aba umunyarwanda ari uko Abatutsi babimwemereye. Icyo gihe kandi nabwo, azaba ameze nk’inyana y’insindirano. Ngo “Ironka, ntitsimba”. Abatutsi bazajya bamugerera, bamuhe utuvungukira ku byiza by’u Rwanda, batumukubitireho, bagerekeho n’inshyuro aka wa mugani wa kinyarwanda ngo Umwana w’umuja akubitirwa ku mazi nyina yavomye.

Ni byo Kagame yatangiye avuga ko “u Rwanda rubana n’abarwishe”, ko muri leta ye harimo abajenosideri, ko nta kundi gufungura urubuga rwa politiki kuruta ibyongibyo. Ubu rero kugirango Umuhutu azabone ishuri cyangwa akazi mu Rwanda, kabone n’ubwo kwaba ari ukwikorera ku giti cye, kugirango azabone uburenganzira nk’ubw’Abanyarwanda b’ukuri, ni ukuvuga Abatutsi, ni ineza azaba agiriwe. Ibyo nabyo si iby’ubu kuko ariyo mitekerereze dusanga mu mabaruwa 2 y’abagaragu b’ibwami yo mu w’1958, mu migambi n’imigabo (statuts) y’ishyaka rya UNAR, akaba ari nayo mitekerereze mu by’ukuri ya FPR-Inkotanyi.

Ngaho rero aho u Rwanda rugana. Kera Abatutsi n’Abahutu banenaga Abatwa. Bivugwa ko Umutwa yigeze kunyura munsi y’urugo rw’abandi bugorobye mu kabwibwi, nyiri urugo amwumvise arabaza nk’uko byagendaga mu muco wa kinyarwanda ati “Yewe muntu utambuka uri nde ?”. Undi arasubiza ati “Erega sindi umuntu, ndi Umutwa”. Igihe kiregereje rero ngo Umuhutu w’i Rwanda ajye avuga atiErega sindi umunyarwanda, ndi Umuhutu”. Kuri radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, bazajya bavuga amakuru y’ahabaye impanuka y’imodoka bagira batiHakomeretse Abanyarwanda batatu n’Abahutu umunani

Umwanzuro

Niba hatabonetse bwangu abanyapolitiki bitanga ngo babogore uru Rwanda, nta handi Kagame arwerekeza hatari kuri mteremko ! Mu minsi mike iri imbere aha ibintu ntibizaba bigifite igaruriro.

Niba idaharitswe , iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” irasiga yoretse u Rwanda izuba riva.

Jean de Dieu MUSEMAKWELI

Kigali

Polisi y’u Rwanda irashinjwa kunyereza Munganyinka Godbertha n’umuhungu we Copin.

Kuva mu mwaka wa 1995 byabaye akamenyero ko mu gihe cyo kwibuka jenoside cyangwa mbere yaho gatoya mu Rwanda haba ibikorwa by’urugomo rukorerwa abaturage. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo nko kurigisa abantu bikorwa n’abibona mu butegetsi kandi badashobora gukorwaho iperereza na polisi.

Muri iyi minsi mike ishize twese twabonye uko umuhanzi Kizito Mihigo yashimuswe n’inzego z’ubutasi zikamufungira mu mwobo i Kami, cyakora itangazamakuru ryateye hejuru ndetse na Kiliziya Gatolika ibikurikiranira hafi maze polisi n’ikimwaro cyinshi itangaza ko ariyo imufite kandi mbere yari yanangiye.Iyicarubozo ryakorewe Kizito nta wundi ushobora kuryiyumvisha keretse uwanyuze i Kami. Ibi bikaba ari ikimenyetso ko Kizito yari agiye gupfa urwo abandi nka ba Major Cyiza na Depite Hitimana bafuye.

Kugeza ubu kandi uretse Kizito na Ntamuhanga bagaragajwe,  Gerard Niyomugabo Nyamihirwa na n’ubu ntawe uzi uko byamugendekeye. Muri iki gitondo nibwo twamenye ko hari n’abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda abo tugiye kuvuga akaba ari Munganyinka Godbertha n’umuhungu we Ndanyuzwe Serge uzwi ku kabyiniriro ka Copin.

Ibya Godbertha na Copin byagenze bite?

Ntawe uzi uko byagenze. Cyakora abantu baheruka kubona Godbertha n’umuhungu kuwa mbere tariki ya 3 Werurwe 2014 ubwo bavugaga ko berekeje i Kigali. Icyari kibajyanye i Kigali nta kindi uretse kwishyuza amafaranga y’ikodi ku mazu yabo aherereye ku Kabeza werekeza Kanombe mu mujyi wa Kigali. Kuva icyo gihe nta wigeze amenya uko byabagendekeye. Ayo mazu ubusanzwe atuwemo n’abasirikare bakaba bari basanzwe bishyura bigoranye akaba ari nayo mpamvu byabaye ngombwa ko Godbertha ajyana n’umuhungu we. Munganyinka Godbertha yavutse mu mwaka wa 1962 naho umuhungu we Ndanyuzwe Serge alias Copin yavutse mu mwaka wa 1993. Bari batuye mu kagari ka Gacu umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, intara y’amajyepfo.

 

   2014-04-16 11.29.41

Godbertha Munganyinka na Ndanyuzwe Serge alias Copin

Kuki Polisi y’u Rwanda ikemangwa mu ibura ry’aba bantu?

Kuva aba bantu baburirwa irengero, abaturanyi baratatse ariko polisi ivunira ibiti mu mu matwi. Ubundi hano mu Rwanda dusanzwe tumenereye ko iyo inzu yawe ikodeshwa n’umusirikare biba ari iki bazo kuko hari igihe azindukana umujinya akakurasa agasigarana amazu yawe. Mu gihe cyegereje icyunamo byo biba ari ibindi kuko polisi usanga isa n’itabyitayeho cyangwa ikavuga ngo n’inyange zirapfa nkanswe ibyiyoni!Chief-Supertendent-Hubert-Gashagaza_-umuvugizi-wa-Polisi-y_Igihugu-mu-Ntara-y_Amajyepfo-akaba-n_umugenzacyaha-muri-iyo-Ntara-

Chief Superintendent Hubert Gashagaza yanze gukora iperereza

Ubusanzwe mu gihe itegeko ryo kumviriza amatelephone ryatorwaga, Ministri Mussa Fazil yavuze ko rigamije kurinda umutekano w’abantu. Bitera akantu rero iyo polisi itakiwe ntijye muri network ngo icukumbure irebe uwavuganye n’uwabuze bwa nyuma cyangwa se ngo ishakishe n’aho iyo telephone iba iherereye. Kuba ibi bidakorwa, twe tubifata nk’ikimenyetso ndakuka cy’uko polisi iba ibyihishe inyuma. Kandi rero ni mu gihe, hari igihe usanga nk’abo basirikare bakekwa bafite barumuna babo muri polisi maze ugasanga uwo urega ariwe uregera. Bityo rero ubwo Polisi yirengagije umurimo wayo wo kurinda umutekano w’abaturage ndagira ngo nisabire uwaba yaramenye uko byagenze azadutungire agatoki tubikurikirane mu nzego zo hejuru tuzumve icyo Perezida Kagame abivugaho cyangwa anatubwire niba ariwe wabarigishije tuve mu gihirahiro.

Niyoyita Marcel

Umutaripfana w’ISHEMA

Intara y’amajyepfo