Ubumwe ni intwaro ikomeye izaduha gutsinda.

Gahunde_04

Mu itangazo ritangiza ku mugaragaro Ishyaka Ishema ry’u Rwanda hari Imvugo nkunda cyane igira iti : « Umunani ujya inama uruta inana rirasana ».  Ababaye mu miryango y’urubyiruko ( Abasaveri, Abasukuti, JOC,…) bazi uko organization y’iyo miryango iteye. Habamo amatsinda agiye arushanwa ubunini kandi arutanwa mu nzego z’imiyoborere (hierarchy). Buri tsinda rigira ibiriranga : ibendera, icyivugo, n’ibindi. Kimwe mu byivugo nibuka cyagiraga kiti : Aba « Mutagatifu Yohani w’Umusaraba, Twambare intwaro z’urumuri » Nuko tukongeraho ngo « Aho gutana, ahubwo twapfa ». Muri iki cyivugo Gutana bivuga kwitandukanya, gucikamo ibice ari mwe biturutseho cyangwa se biturutse ku bandi.

Ubwabyo n’ubwo icyivugo kitubwira ko aho gutana twahitamo gupfa, ubwabyo gutana ni urupfu. Abatatanye nta buzima baba bakifitemo mu gihe bari babayeho buzuzanya. Reka dufate urugero  ku ngingo z’umubiri w’umuntu. Umuntu aba muzima kuko izo ngingo zose ziri hamwe. Dufashe akaboko tukagashyira ku ruhande, umutwe tukawujyana ahandi, ubuzima bwaba bukibayeho se ukundi ? Oya ntibishoboka. Abashyize hamwe bagira imbaraga nyinshi niyo mpamvu Abanyarwanda bavuze bati  Ubumwe bwatwaye Inzovu ku rwara, Ababiri bishe umwe, Umunani ujya inama uruta ijana rirasana, n’indi migani myinshi.

Uretse n’Abanyarwanda, Abanyamahanga nabo bazi ko ubumwe arizo mbaraga. Mu gihe cya za mpatsibihugu( Colonization), abenshi muzi strategy yakoreshwaga yitwa “divide and rule” (Diviser pour régner) bisobanuye ko ushaka gutegeka Abantu ubacamo ibice.  Mu by’ukuri uramutse utegeka abantu bagushaka bakwitoreye ntibiba bikiri ngombwa ko ubacamo ibice ngo bakumvire kuko nawe ubwawe uba uri umwe nabo, uba uri urugingo rumwe nabo bakaba izindi. Abakoloni bakoreshaga iyi strategy (divide and rule) kubera ko bari baje gutegeka ibihugu bitabashaka kandi akenshi bituwe n’abantu bashyize hamwe. Yewe n’ubwo muri ibyo bihugu habaga hatabuze ibibazo hagati y’Ababituye ubwabo, umuzungu uje bahitaga bamubonamo umwanzi wo kurwanya bityo ibibazo bindi bakaba babyibagiwe ho gatoya. Umuzungu rero yagombaga kubacamo ibice kugira ngo batamuviraho inda imwe. No muri iki gihe Abategetsi badakunzwe n’Abaturage bakoresha iyi strategy kugira ngo babashe gutegeka ibihugu byabo.

Mu mwaka wa 1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda, Habyarimana yabwiye Abanyarwanda ko batagomba kugwa mu mutego w’umwanzi ngo bacikemo ibice, ahubwo bakamurwanyiriza hamwe. N’ubwo bwose iri jambo ry’umukuru w’igihugu ritahise ryitabirwa ndetse abantu benshi bakarenganywa bitwa ibyitso by’Inkotanyi ( n’ubwo bamwe bari byo koko), Umwanzi w’U Rwanda icyo gihe ntiyabashije kuryanisha abantu nk’uko yabyifuzaga maze bituma intambara imara igihe kirekire. Abanyarwanda bacitsemo ibice ku buryo bukabije igihe indege ya Habyarimana yahanurwanaga jenoside igatangira ubwo.

Baca umugani ngo ahanyereye ntihuma. FPR imaze gufata ubutegetsi hejuru y’imivu y’amaraso n’imirambo itagira ingano yijeje abantu ibitangaza ko izanye ubumwe bw’Abanyarwanda kuko aribwo buzarwubaka. Nuko turategereza none imyaka ibaye 20 amaso yaheze mu kirere. Nta cyemezo cy’uko koko FPR yashakaga ubumwe bw’Abanyarwanda: Ntiwaba ushaka ubumwe bw’Abanyarwanda ngo ubacemo ibice. Ibi FPR yabikoze mu buryo bwinshi butandukanye:

  1. Gutegura ingando z’Abanyarwanda z’ubumwe n’ubwiyunge ariko zigakorwa Abahutu( Abahungutse) ukwabo n’ Abatutsi (Abarokotse) ukwabo.
  2. Kugena ibigega bitanga imfashanyo ku bana b’imfubyi bitandukanye: FARG ku barokotse na MINALOC ku bandi bana. Ubu bwo ngo umenya icya MINALOC cyaravanyweho!
  3. Kugenera ingoboka ku bantu batishoboye igahabwa Abarokotse (Abatutsi) bonyine Abarokotse b’Abahutu ntibagire na busa.
  4. Hari n’ubundi buryo bwinshi bumwe tuzi n’ubundi tuzagenda tumenya.

Ibi byose iyo ubirebye wibaza niba koko FPR yari ifite umugambi wo kunga Abanyarwanda. Nyakubahwa Seth Sendashonga atarivuganwa na FPR,  yavugiye mu nama ko yari amaze kubibona neza kandi agasobanukirwa ko FPR ifite umugambi wo kumara Abaturage b’ubwoko bumwe bw’Abahutu. Ibi yabivuze nyuma yo kwandikira Paul Kagame amabaruwa arenga 700 amusaba guhagarika ubwicanyi ingabo ze zakoraga hirya no hino mu gihugu. Mu kumusubiza bamubwiye ko umutwe we bazawusandaza! Mbere gato yo kuwusandaza kandi bishe abantu 11 bo mu muryango we, bafunga barumuna be ndetse yajya kubasura muri gereza bakabamwima kandi ariwe wari Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu!

Nanone ariko Abanyarwanda baca umugani ngo “Igisiga cy’urwara rurerure kimena inda”! Bya bindi twe twabonaga tukagira ngo ni Abahutu bonyine FPR yica byaje guhinduka. Ngabo ba Assiel Kabera bararashwe, ba Kayumba Nyamwasa bararusimbutse, ba Karegeya basimbuka amagereza, Rwisereka aciwe umutwe, Ingabire warokotse jenoside akaba yari n’umunyamakuru yiciwe Kampala, n’abandi umuntu atavuga ngo arangize. Icyo gihe urupfu rwari rwamaze kwinjira muri FPR ubwayo. Kuva icyo gihe nticyitwa FPR ahubwo ni agatsiko k’Abantu bamwe bakoresha FPR kugira ngo bikubire ibyiza by’igihugu. Babigeraho babangamira uwo ari we wese ushaka guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda kuko Abanyarwanda baramutse bashyize hamwe u Rwanda rwava ibuzimu rukajya i buntu maze agatsiko kakagenda amara masa.

Dore Impamvu Abanyarwanda tugomba gushyira hamwe cyangwa se tugashira!

Mu gusobanura iyi ngingo, ndifashisha ubuhanga bwitwa “game-theoretic approach ». Umuntu agenekereje ni ubuhanga bwo kumenya icyemezo abantu babiri bafata mu rwego rwo kurengera inyungu zabo. Iyo umwe muri babiri bahanganye yirebyeho ku giti cye gusa agira inyungu nyinshi cyane kurusha uwo bahanganye. Ariko wafata inyungu zabo bombi ukaziteranya zikaba ziri munsi cyane y’inyungu bagira baramutse bashyize hamwe. Ikindi ubu buhanga buvuga ni uko buri umwe ku giti cye afite byinshi bimushuka gukora wenyine kurusha ibimusaba gukorana n’undi. Imbonerahamwe ikurikira irerekana uko Abanyarwanda kuri iki gihe babanye n’uburyo bafata ibyemezo.

    Umuntu       wa kabiri
    Gushyira hamwe Kuba Nyamwigendaho
Umuntu wa mbere Gushyira hamwe 45, 45 10, 70
  Kuba Nyamwigendaho 70, 10 20, 20

Umuntu wa mbere aramutse yiyemeje gufatanya n’uwa kabiri, buri wese abona inyungu zingana n’amadolari 45 buri muntu(akadirishya kerekana 45,45). Ni ukuvuga ko Sosiyete batuyemo igira inyungu zingana n’amadolari 90 ni ukuvuga 45+45. Nyamara ariko umuntu wa mbere aramutse abaye nyamwigendaho yabona amadolari 70 wenyine naho mugenzi we ushaka gufatanya akabona amadolari 10 gusa!( Akadirishya kerekana 70,10) Aha uyu muntu wa mbere afite inyungu nyinshi zo kuba nyamwigendaho kuko aho kubona amadolari 45 yahitamo gukora wenyine akabona 75. Kubera ko umuntu wa kabiri abonye inyungu ze zibaye 10 gusa rero nawe ahita ahindura strategy agafata icyemezo gituma abona inyungu zirushijeho. Ni ukuvuga ko azahitamo gukora wenyine bityo nawe akajya muri strategy iha mugenzi we 10 naho we  akaba yabona 70.( Akadirishya kerekana 10,70). Kubera ko ntawe ushaka ko inyungu ze zigwa ku 10 ibi birakomeza muri sosiyete umwe ashaka gukurura yishyira maze ba bantu babiri bakarangiriza muri strategy ya nyuma aho buri wese yinangiye maze buri wese akabona  amadoli 20.  Ni ukuvuga ko sosiyete iba yungutse 40 (20+20) aho kunguka 90( 45+45) mu gihe bafatanyije!

Ni irihe somo ku Banyarwanda?

Kugira ngo u Rwanda rutere imbere ni ngombwa ko dushyira hamwe tugafata ibyemezo tutirebaho twenyine ahubwo tukibaza uko bagenzi bacu bizabagiraho ingaruka. Reka dufate abantu babiri : Kagame ahagarariye ubutegetsi bwa Kigali( umuntu wa mbere) n’Ishyaka X  rihagarariye Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose hamwe. Kagame nta nyungu abona mu gufatanya n’abatavuga rumwe nawe kabone n’ubwo bo baba barabishaka. Ni ukuvuga ko Kagame afite 70 iri shyaka rikagira 10 gusa !Iri shyaka ryifuza ko Kagame yemera ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanya na Kagame bityo bombi bakabona  amadolari 45 buri ruhande ariko Sosiyeti ikabona amadolari 90. Niba Kagame rero yinangiye iri Shyaka X naryo rizafata icyemezo cyo kuba nyamwigendaho maze naryo ryifuze kugira 70 Kagame asigarane 10. Nyamara ariko Kagame nawe ntashaka kwemera 10 bityo azaba nyamwigendaho nka rya shyaka X bose barangize bafite amadolari 20 buri umwe , sosiyete nyarwanda igire amadolari 40, nyamara baramutse bakoranye sosiyete yabona 90. Icyampa Kagame n’abatavuga nawe rumwe bagasobanukirwa n’ubu buhanga !

Reka na none dukoreshe ubu buhanga mu kwiga strategy ikwiye gukoreshwa na opposition kugira ngo ifashe kubohora u Rwanda. Umuntu wa mbere tumwite Ishyaka rya opposition K, umuntu wa kabiri tumwite andi mashyaka asigaye ya opposition. Ishyaka K rihisemo kuba Nyamwigendaho, mu gihe andi amshyaka yiteguye gufatanya, rizagira 70 andi mashyaka agire 10. Bityo Aya mashyaka nayo azatakaza ubushake bwo gukorana na K. Nibatakaza ubushake bazihatira kugira startegy ibaha 70 maze K isigarane 10. Uko byamera kose izi strategies zombi ntizizahindura ibintu kuko zitageza kuri 90 ku ijana sosiyeti ikeneye. Bose nibakomeza kwinangira ishyaka K n’andi mashyaka yose azagira 20 buri ruhande maze sosiyeti igire 40. Aha niho ufite ubutegetsi mu Rwanda ashaka ko amashyaka ya opposition ahoramo. Ba nyir’amatwi mwumve !

 

 

Umwanzuro:

Ubumwe bw’ Abanyarwanda nibwo bwonyine bwatuma u Rwanda rugira inyungu nyinshi. Kuba nyamwigendaho byungura umuntu ku giti mu gihe undi aba yiteguye gufatanya. Mu gihe wa wundi wa kabiri atagishaka gukorana bose bunguka intica ntikize. Ubirebeye hafi wasanga agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda gatoza abantu kuba ba Nyamwigenaho, kagafata umuntu nka Mukantabana cyangwa se Rwarakabije kati wireba abo wari uhagarariye uze tukwihere 70. Agahita agereranya 70 na 45 agasanga harimo inyungu.  Agatsiko kakareba umuntu uvugira inyungu rusange kati politiki wayiretse ko ntawagutumye kuvugira abandi ? Umuntu akareba inyungu ze gusa nyamara sosiyeti irahahombera. Twe twamaze kumaramaza mu guharanira ko Abanyarwanda basangira ibyiza by’igihugu dusanga ntacyo byaba bimaze kugororerwa ibya mirenge nyamara Abanyarwanda barimo kubabara. Nawe rero ndagushishikariza gufata icyemezo ukareka kuba Nyamwigendaho ugaharanira gufatanya n’abandi ngo u Rwanda rugere ku mahoro arambye.

Bitera Ishema guhihibakanira Ukuri kandi tukagira ubutwari bwo gusaranganya ibyiza by’igihugu.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga wungirije wa Ishema party.

Advertisements

One comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s