Revolisiyo muri Kiliziya Gatolika itangiriye muri Diyosezi ya Butare.

Kimwe mu biranga revolisiyo ni ugushira ubwoba umuntu agatangira kubwiza ukuri umurenganya ati “ndabyanze”. Imwe mu mpamvu zitera revolisiyo ni uburyamirane (injustice) hagati y’abavukana, abakora umurimo umwe,… Akenshi ukora revolisiyo atangira avuga ibitagenda ndetse agatanga inama. Iyo ubwirwa avuniye ibiti mu matwi akenshi yumvishwa ku  bundi buryo! Isomere igice cya mbere cy’iyi baruwa abapadiri ba diyosezi ya Butare bandikiye umushumba wayo bamugezaho akababaro ka bo. Ubwanditsi

INTABAZA IREBA DIYOSEZE GATOLIKA YA BUTARE : Ni ryari Padiri wungirije azafatwa na we nk’ikiremwamuntu ?

Par:Abapadiri bungirije ba Diyosezi ya Butare

Kuri mikoro, Myr Philipo Rukamba, Umushumba wa Butare

 

Itsinda ry’Abapadiri Bungirije

(Assistants Parish-Priests)

Diyoseze BUTARE

B.P.224 BUTARE

appriestsbutare@yahoo.com

IBARUWA IFUNGUYE ABAPADIRI BUNGIRIJE BA DIYOSEZE YA BUTARE BANDIKIYE Nyiricyubahiro Musenyeri FILIPO R U K A M B A , Umushumba wa Diyoseze GATOLIKA YA BUTARE

Mugire amahoro y’Imana, Nyakubahwa Mushumba.

Ni Ryari Padiri wungirije azafatwa nawe nk’ikiremwamuntu?

Intangiriro

Twebwe, Abapadiri bungirije(Les Vicaires cyangwa Assisants Parish-Priests) bo muri za Paruwasi zo muri Diyosezi Gatolika ya BUTARE, dutinyutse kubandikira, nubwo tuzi ko nta burenganzira dufite bwo kuba twabagezaho akarengane kacu, kuko turabizi Kiliziya ntabwo yigera irenganya abana bayo; uko twabyigishijwe, kandi tubyemera tubikuye ku mutima: KILIZIYA ni NTAGATIFU, GATOLIKA, KANDI ISHINGIYE KU NTUMWA. Tubanje rero kubiseguraho Nyakubahwa Mushumba, Mwebwe babyeyi dukunda . Ariko rero, Umunyarwanda yarivugiye ati:” aho kunigwa nijambo, wanigwa nuwo uribwiye”, kandi “nta nduru irwana ningoma”. Turagerageza rero kuvuga muri macye ibitekerezo byacu, cyangwa se akababaro kacu, mu magambo avunaguye, kuko naho twahuriye ntitwahatinze, kubera ko twari duhangayikishijwe numutekano wacu bwite, dutinya ko hagira uwahadusanga, tukaba twabazwa impamvu ituma duhura, tugaterana nta burenganzira tubifitiye , kuko Abandi bapadiri bawe aribo ABA CURES, ujya ugira umwanya wo kubahuza ukumva ibitekerezo byabo cyangwa se akababaro twebwe ABA VICAIRES, ngo tubatera, kuko bo babifitiye uburenganzira, kandi turacyeka ko ahari nta kanya mufite ko guta ku bitekerezo byacu.

Mutwihanganire rero , Nyakubahwa Mushumba, tubasabye akanya gato ko gusoma byibuze aka kandiko tuboherereje, kuko tukanditse tugakuye ku mutima wuje amaganya n’agahinda byinshi ,kandi rero “Ntawe utaka atababaye”, nubwo umunyarwanda wumuhanga wo hambere aha, yakomeje agira ati “ Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo”,kandi ga burya koko, “umutima wa Vicaire watanze uwa Cure kumera imvi”.Cyane aha turavuga umutima wa Vicaire wi Butare.Murihangana rero nidukoresha amwe mu magambo atumvikana neza cyangwa se asa naremereye, icyingenzi ni igitekerezo cyacu bwite , twifuzaga kubagezaho mu ngingo zikurikira:

  • Ikibazo cyo kujya no koherezwa kwiga

  • Ikibazo cy’imibereho mibi ya Padiri wungirije

  • Isanduku y’ubufatanye y’Abapadiri ba Diyoseze

  • Abapadiri bakora bahabwa imishahara: Kwikunda bikabije

  • Bimwe mu bisubizo bishoboka

1-IKIBAZO CYO KUJYA NO KOHEREZWA KWIGA

Mukigera ku ngoma hano iwacu I Butare, Nyakubahwa Mushumba , mwivugiye mu nama ko muzajya mwohereza abapadri kwiga mukurikije PROMOTION, aribyo kuvuga mukurikije uko bakurikirana mu myaka, mu guhabwa Isakramentu ry’Ubusaserdoti. Ese nyuma gato, byaje guhinduka bite ngo mujye mubohereza mukurikije ko ari abapadri bakuru? Dufatiye ku ngero za hafi, uretse abagendaga baturutse muri za Services generaux (Ba Chansoriye :Romani, Ruzibiza na Musangwa), ba Economes, nabahoze bayobora CARITAS cyangwa urubyiruko mu rwego rwa Diyosezi(Ba Padiri Masinzo Jerome , Mukwiye Fideli, Venusiti Ndahimana ,Gerigori Nsabimana, Rutangusa Emmanuel ,Tubane Emmanuel, Karoli Hakizimana, Janvier Gahonzire na Edouard Sinayobye ), Abakoraga muri Seminari no mu mashuri(Mugengana, Daniel, Benedigito, Mariko na Musinguzi), nta wundi mupadiri wungirije wigeze woherezwa kwiga aturutse muri za Paruwasi kandi ari Padiri wungirije, kereka Padiri Remy Bizimana wari wungirije I Cyahinda, kuko nawe ni bene wabo bari babimusabiye, ariko amakuru dufite, atubwira ko nawe mwamwemereye ku kaburembe, kugeza nubwo mumukurikiranayo igitaraganya ,mumubuza amahwemo, ngo agaruke i Butare ataranarangiza no kwandika igitabo gisoza amasomo yakurikiranaga. Ese nuko mwasanze kuba padiri wungirije ari no kuba mu mutwe nta kigenda ?Ku buryo se, kuri mwebwe,Nyakubahwa , aramutse yoherejwe kwiga byamunanira cyangwa se tuvuge ko kwiga kwe ntacyo byagiriraho akamaro Diyoseze?Nyamara dore urutonde rw’Abapadiri bakuru boherejwe kwiga muri iyi myaka, nyuma yuko mwivugiye ko muzajya mukurikiza Promotion ,ahubwo bikaba bigaragara ko mukurikiza ko bari Aba Cures, mukabohereza bigaragara ko ari ukubahembera umurimo babakoreye muri Paruwasi mwari mwarabagabiye, cyane uwo kubahakwaho ari nako bababwira amakosa ya ba Vicaires mwabashyize mu biganza ngo babagenge uko bishakiye, kandi babamenyeshe, umunsi ku munsi imyitwarire yabo, cyane cyane ibyo bangiza, kurusha ibyo batunganya: Padiri Gahamanyi yagiye yari Cure wa Gakoma, Padiri Nyakwigendera Bigirimana Pascal yari cure ku Ruyenzi, Padiri Gakwaya yari cure wa Simbi, Kiyenje Denis yari cure wa Byiza, Mwageni Honoratus, Cure wa Nyamiyaga, Joseph Kaye, cure wa Karama, Egide Gatari nawe yari cure wa Kiruhura, Ntabomenyereye, Cure wa Katedrale , Faustin Nzabakurana, cure wa Nyamiyaga. Abo ni bamwe dushoboye kwibuka. None hagiye kwiyongeraho na Bwema Lambert, cure- doyen wa Save na Deo Birindabagabo, Cure-doyen wa duwayene ya Mugombwa. Ntitwakwibagirwa kandi no kubikwibutsa ko benshi mu bagiye babasezeraho bakava mu gipadiri nabo mwabohereje kwiga bari ba Cures.

Mwabashyizemo icyizere cyose, ariko bagarutse bavuye kwiga ku mafaranga ya Diyoseze, babereka ko mwari mwarabibeshyeho (Aha twavuga nka Padiri Gakwisi,Gahaya na Uwemeye). Cyakoze turabashimira ko muri abo ba cures tumaze kuvuga haruguru, mwigeze kwibeshya neza mukoherezayo utu vicaires 2 gusa twi mpoza marira, niba ariko twabivuga, kuko byabaye irengayobora muri gahunda mwihaye, kandi mugerageza gukurikiza nta kwibeshya na gato, aritwo Padiri Kanyamahanga Jean Baptiste na Remy Bizimana.(Kanyamahanga yari vicaire mu Byiza, naho Remy ari i Cyahinda nkuko twabivuze haruguru). Tuboneyeho nakanya keza ko kwibwirira abaherutse kugirwa aba cures bashya vuba aha ngaha, ngo babe begeranya ibya ngombwa byo kuzajya kwiga vuba, dore amahirwe yabo ageze ku muryango, batazavaho bica itegeko n’umuco, ndetse na Tradition bya Diyoseze yacu Ntagatifu ya Butare.., kimwe na Padiri Gasirabo, shansoriye mushya,nawe abe yitegura kugera ikirenge mu cya bakuru be bamubanjirije kuri uwo murimo.Ariko ibi ntibyatubuza kwibaza na none: hari aba vicaires bagerageje kujya kwiga ku buryo bwabo bwite cyangwa se kungufu, Diyoseze ikabima ubushobozi, ndetse bamwe bakabihanirwa, cyangwa se bakanagirana amahane n’Umushumba, ku buryo kugeza ubu ndetse hari bamwe bataranabona ubushobozi bwo kujya kuzana impamyabushobozi zabo, kuko nyine bize nta bushobozi bafite, barangiza kwiga, bakabura uburyo bwo kwishyura ngo bahabwe ibyo bigiye. Aha twavuga nkuwahoze ari Padiri Herman, Padiri Francis na Padiri Michael Mukiibi.

Ese Diyoseze ntiyabacira inkoni izamba byibuze bagahabwa uburyo, ni ukuvuga ubushobozi , n’uburenganzira bw’ uko babona ibyo bagokeye, nubwo, Nyakubahwa , nkuko mukunze kubyivugira kenshi, baba barabigezeho musanzwe mufitanye amahane? Ayo mahane se, nuko guhimana bene ako kageni , ntiyaba ari bimwe mubyatumye mugenzi wacu Padiri Herman abihirwa, kugeza ubwo agusezera, akigira mu buzima busanzwe? Ubwo ni ubutabera Kiliziya Gatolika, kandi Ntagatifu idutoza pe. Ese ubwo mubona nta kibazo gihari? Hari uwahoze ari cure asaba kujya kwiga, none ubu yagize ibyago byo guhananturwa kuri iyo ntebe asubira ku bu vicaire ku buryo butunguranye, none inzozi ze zasubijwe mu isaho nka ya merwe, habe byibuze no kubona amahirwe yo kujya kwiga i Save muri ya Univerisite yanyu. Uwo ni Padiri Foruduwaridi Kanamugire. Nakomeze kwihangana, nubwo ari hafi yo guta umutwe, akabona ubwato, dukurikije uko tumubona, kandi nawe uko abyivugira, nk’uko yabitwibwiriye nyine, iyo abitekerejeho, cyane cyane ko we yiyemerera ko na These ye ya Dogitora yarangije kuyikusanya, mbese nkuko umukurambere wacu Mgri Alexis Kagame yari yarabigenje mbere yo kujya i Burayi kwiga. Nahumure Kiliziya izamushakira abajyanama bize ibijyanye no kwiyumva nka ba Padiri Visenti NYAMAGANDA cyangwa se abazamukorera suivie namara kwiruka ku musozi.Cyakoze ubwo twari muri aka kanama, yadutangarije ko noneho mwaba mwaramwibutse, mukaba mumuteganiriza kuzajya kwiga muri Espanye vuba aha. Ngo na padiri Eric ari mu nzira. Ni byiza ko mutangiye kwerekeza amaso kuri ba Vicaires.

Birabe atari cya cyizere kiraza amasinde, tuzabibara tubonye bagiye. Tuzi neza ko ibi tubyanditse nta mpinduka dutegereje mu gihe cyose mukiri ku ngoma I Butare, Nyakubahwa Mushumba hamwe nibyegera byawe twiyiziye neza. Ubu se Nyakubahwa Mgri Gahizi ugera aho aterana amagambo mu nama, namwe muhibereye, n’Abapadiri ndetse amakuru afite gihamya atugeraho, tuzi neza ko no mu nama y’Abajyanama bawe (Les Consulteurs), yigeze kubwira umwe muri bo wari umubwiye ngo najye agira icyo ashyira mu isanduku ya Diyoseze ku kayabo k’umushahara uyingayinga miliyoni 2 buri kwezi (Ahembwa miliyoni 1,800Frws, utabariyemo izindi advantages), ati “ntayo nzatanga, niba nawe ubishaka uzajye kuyiyobora”.(Aha yavugaga univerisite gatolika yanyu y’i SAVE cyangwa CUR mu magambo y’Impine yi Cyongereza).Turaza kubigarukaho, tuvuga ku kibazo cy’Abapadiri bahabwa Imishahara.

2-IKIBAZO CY’IMIBEREHO MIBI YA VICAIRE/UBUKUNGU

Nyakubahwa Mushumba, twahereye ku kibazo twibaza, usanga kigaragaza ko nta burenganzira dufite muri Diyoseze yacu, cyakoze ntitukubuza gukomeza gushyira ubusumbane mu bapadiri ba Diyoseze yawe, niba ariyo Ligne cyangwa Vision pastoralewahisemo, kandi buri Mugabo agira uburyo bwe, ntabwo tugusaba kubuhindura, niba bukunogera , hamwe nibyegera byawe. Cyakoze noneho ikibazo tukubwira muri iyi ngingo, turifuza ko wagitekerezaho bihagije, ufashijwe nibyo byegera byawe. Ni ikibazo cy’imibereho, ndetse tutatinya kuvuga ko ari mibi pe . Umuromani yaragize ati: Primum vivere, deinde philosophari.

Nyakubahwa Mushumba, turavuga uko tubayeho, nyuma tuze no kugufasha gushaka ibisubizo. Erega natwe turatekereza!! Niba ujya ubyemera, twe ntitubizi .Urugero rufatika, kandi rwa hafi, ni ukuntu washyiraho urwego rushinzwe abapadri (Commision ya Clerge, benshi bakunze kwita Inteko y’Abaneguranyi), hakajyamo aba Cures gusa nta muvicaire numwe ugiyemo. Ni ikimenyetso cyiza kandi gifatika kigaragaza ko Vicaire nta gaciro afite imbere yawe. Uti “ni abandi ba padri bagenzi babo babatoye?”. Aba vicaires bawe bazi ubwenge burya, ntukabakinishe, ntibari kujya kurwanira uruhare rw’intare, bareba ijisho rya Bihehe rinagana, ku mugani wa Bakame. Bazarya duke boze akarenge, wa mugani wa ya ntashya y’I Burundi.

  • Ikibazo cya Intentions de Messes

Tumaze kubimenyera ko dutegereza igihe mushakiye mukaziduha. Turabashimira. Twongere tubisubiremo,Turabashimira tubikuye ku mutima pe! Amezi aragenda akaba 3 cyangwa 4, twicaye, twifashe mapfubyi, tutazi igihe muzagira icyo muduha,Babyeyi . Ikibabaje kandi giteye impungenge, ni uko buri gihe uko ukwezi gushize, duhora tuza kuri RIM, tubaza “ngo ese ntacyo baradushyiriraho?” Abakozi bo muri RIM bakaduseka, bakazunguza umutwe, natwe, tukikubura, tukitahira. Ni ukuzageza ryari tuzakomeza kwihanganira ako gasuzuguro gakabije? Biratubabaza kubona abasaza bakuru nka Padiri Helemenegilide, nabandi bakuru bacu bahindurwa urwamenyo nabo bana bakora muri RIM, igihe bagiye bagasanga kuri Konti zabo ntagihari, kandi bari bafite amizero mahire yo kugira icyo bahasanga, kuko “Umukozi wese akwiye igihembo cye” niko Databuja Yezu Kristu yasize atubwiye. Ntituzi aho mwahereye mubihindura uko mwishakiye n’igihe mwabihinduriye. Kereka niba mufite gihamya ko aho mwadutumye mu ma Paruwasi , turi Inkorabusa, cyangwa nta gaciro muha umurimo dukora mu muzabibu wa Nyagasani. Ibyo nabyo mwabitubwira tukabimenya hakiri kare, kugira ngo badufate nabi bene ako kageni.Turasuzuguritse pe.

Nyamara tukiga Theologia, batubwiraga ko “les proches collaborateurs des Eveques sont les Pretres”. Aribyo bishatse kuvuga ko Abafasha bimena cyangwa b’Akadasohoka b’Abepisikopi ari Abasaseridoti.(Aha haravugwa aba Cures /Aba Vicaires nta tandukanirizo ).Ese Nyakubahwa ,ibyo byaje guhinduka bite, cyangwa ryari? Muzabitumenyeshe kuko iyo twitegereje, dusanga mwita ku bakozi bo muri Economat kurusha abapadiri banyu.Bo uburenganzira bwo kubona icyo bakoreye(Umushahara), buri kwezi murabwubahiriza.Naho Padiri, we mufasha wawe wa mbere kandi w’akadasohoka, agategereza igihe mumugiriye impuhwe, mukagira icyo mumuha cyangwa se mumujugunyira. Aha mwavuga muti ese yaje mu bupadiri hari umushyizeho agahato?Narusome niwe warwishigishiye, yemere no kubaho nabi, ni akazi ke,wa mugani. Ibyo turaza kubigarukaho ku kibazo cy’imishahara yabo niy’abapadri bakora bahabwa imishahara .

Ariko rero , Na Papa Fransisiko aherutse kwibutsa Abasenyeri i Roma ko bagomba kwita ku mibereho y’Aba padiri bo muri diyoseze zabo. Kereka niba abo muri Diyoseze ya Butare bitabareba. Kandi koko dukurikije uko tubibona, twebwe abo muri Diyoseze ya Butare, rwose ntibitureba na busa .

Nyakubahwa Mushumba, turagusaba ko watubwirira abajyanama bawe mu by’umutungo, ko byibuze bazajya batubwira mu gihe twaje mu nama ihuza abapadiri na Musenyeri(Presbyterium) uko umutungo wa diyoseze wifashe, nigihe urwo rusenda ruzajya rubonekera, kugira ngo niyo hagira uwikopesha, ajye amenya igihe abwira ufite ikaye ko azamwishyura igihe iki niki, aho guhora tuziritse ku gati cyangwa ku katsi, tunakaziritseho nuwadupfa agasoni. Ibi ariko ntibireba ba Vicaires bonyine, hari na ba Cures bigeraho, cyane cyane abatarabonye umwanya wo kwigwizaho umutungo wa diyoseze igihe bari bakiri ku ibere cyangwa ku bigega bitandukanye bya diyoseze. Benshi baratubwira ngo byibuze na Nyiricyubahiro Mgri J.B. Gahamanyi (Imana imuhe amahoro n’Imigisha), we, waramutakiraga akagira nicyo agupfumbatisha, ngo undi we ntituzi aho ahaha ashyira.

Hari umwe mu ba padiri ba basaza uherutse kuvuga ati: “ Ese ko twumva ngo ahora i Burayi avanayo iki , ko Gahamanyi we byibuze iyo yavagayo, uwamusuhuzaga yamenyaga koko ko avuye guhahira Diyoseze, cyane cyane Abapadiri n’Abafaratiri be?” Arongera ati:” aho ibyagatunze Diyoseze ntibishirira muri izo ngendo za hato na hato?” Irya mukuru riratinda ntirihera!!

. Imibereho ibabaje ya Padiri vicaire: Pauvreté évangelique forcée??

Tumaze gushishoza, twasanze benshi mu ba cures ari na ba Economes muri za Paruwasi. Barica bakanakiza. Ni ububasha wabahaye kuri ba vicaires. Izo ni izi zikurikira: (Paruwasi Gikore, Mugombwa, Kibirizi,Higiro,Kirarambogo, Rugango, Ruyenzi,Nyamiyaga, Mugombwa, Simbi na Nyumba). Izi paruwasi zose tumaze kuvuga, ba Cures ni nabo ba Economes. Vivacire rero akaba ntaho ahurira nibijyanye numutungo wa Paruwasi,uretse gusinya gusa ku mpapuro za raporo bakuzanira buri mezi 3. Hari bamwe muri ba Vicaires bihagararaho, bakanga kuzisinyaho. Abo ni abagabo. Ni hahandi rero ubuzima bwabo buteye impuhwe, hamwe akwiye gusabirwa, tugira tuti” Kubw’ubukene bwe bukabije, mugirire impuhwe, kandi uzigirire n’isi yose”. Ese Nyakubahwa Mushumba, wakemera ko hari aba vicaires batagira ikarita yo guhamagara ya telephone, bikaba ngombwa ko basaba M2U, umukozi ukora mu gikoni cyangwa umuzamu (Aba bo buri kwezi byibuze barahembwa, Paruwasi ikagira icyo ibaha, mbese bafite ubuzima bwiza kurusha ubwa Vicaire), kugira ngo bashobore guhamagara kuri Economat, babaza ko hari icyo mwabashyiriyeho? Niba mugira ngo turavuga ibihuha, nimugire umwe mu ba Cures-Economes muhamagara mumubaze amafaranga ya Communication bagenera vicaire, nayo bo ubwabo bigenera, murasanga ari agahomamunwa pe!!!! Cyangwa bakaguza umwarimu wa Primaire cyangwa umucuruzi wo ku gasantere, agatike ko kugera i Butare, aje kureba ko hari icyo mwamushyiriye kuri RIM, kandi aba yamwijeje ko ari bumwishyure avuyeyo, agatahana ipfunwe, kuko ntacyo yaronse, akabura nikinyarwanda cyo kumusobanurira uko byamugendekeye. Ubwo rero akaba ahindutse BIHEMU, kandi ejo azigisha abakristu muri Kiliziya ko batagomba kujyamo bagenzi babo imyenda (Social justice). Azahera he rero yigisha, ko bitandukanye nuko abayeho, kandi aribwo bushake bwanyu, Nyakubahwa Mushumba ? Cyangwa se muzarebe muri za Raporo zisoza igihembwe, zituruka mu maparuwasi, muzasanga ahari Communication handitse ko hasohotse amafaranga zero. Ni ukuvuga se ko nta butumwa bushobora gukorwa buri kwezi hakoreshejwe itumanaho? Cyangwa Cure akoresha aya paruwasi nkuko asanzwe abigenza, Vicaire we akirwanaho kuri bwa buryo twavuze hejuru? Kandi ashinzwe amashuri, urubyiruko n’ibindi, bimusaba kuvugana nabo ngo bahane gahunda y’ubutumwa…. Azabyifatamo ate? Ko na Komisiyo y’umutungo, kandi henshi nta nizibaho, ntibazakubeshye, ni Cure witwa iryo zina gusa, n’agatsiko kabantu bo mu kwaha kwe gusa.

                                                                  

Ikindi ni ubuzima busanzwe bwa buri munsi: Ese mwari muzi ko Nyakubahwa Mushumba, hari ba Vicaires uzasanga barimo imyenda (Amadeni) ku du centre begeranye, aho bagurira agasabune na ka Kologate, ndetse numuti wo guhanagura inkweto, bizeza ababibahaye ko ukwezi kuzashira bakishyura? Abenshi mu ba cure bababwira ko ngo ari ay’inzoga vicaire aba yaranyweye kuri utwo dusantere. Nabyo birashoboka, kuko kuri Paruwasi inyota iba yenda kuhamutsinda. Nyamara amezi agashira ari 3, birinda kunyura aho hantu ngo batabishyuza?Hari ndetse nabafata udufaranga abakirisitu babaha, bakatwikoreshereza muri gahunda zabo bwite, bityo bakabajyamo imyenda isebeje, kubera kubura icyo bagura agakarita, agasabune se, cyangwa kwikemurira akabazo kihutirwa.(Cyakoze aha twagaye natwe imyitwarire nkiyi igayitse iranga bamwe muri twe aba vicaires,, mu rwego rwo kwinenga no kugirana inama, tuti niba ari ugupfa, twemere dupfe kigabo sha!!). Murumva se atari mwe mutera bamwe mu ba padiri banyu kuba Malhonnetes ( Inkundamugayo), kubera ubukene mubashyiramo cyangwa se mubashoramo ku gahato? Byarangira, mukirirwa muvuga ngo mufitanye nabo amahane? None se niba padiri Econome adatekereza ko mugenzi we utari Econome akeneye agasabune ko koga cyangwa ka kologate ko koza mu menyo, namwe mukamumaza amezi 3 ntacyo mumuhaye, mwibwira ko icyo gihe abeshejweho n’inema ntagatifuza? Erega bose ntibabonye akanya ko gusahura za Paruwasi mwabaga mwarabagabiye ngo bazisige ari ibisenzegeri, nkuko ab’i Mugombwa babigenje mu gihe cya vuba aha, igihe biteguraga kwimuka no kujya kwiga…..Yezu ati “Abana biyi si barusha cyane ubwenge abana b’urumuri”.

Muzasome neza Raporo ya Remise et reprise iherutse kuhabera, muzasanga ari Agahomamunwa cyangwa se muzabaze padiri Francois Xavier, cure wa Mugombwa, ahari we kubera ari umufirozofe, yashobora kumva no kutwumvisha situation metaphysique ya Paruwasi Mugombwa, nyuma y’isimburwa rya Padiri Nyakwigira kwiga (Si nakure yagiye kwigira ni hafi I Kiruhura,ahari kwari ukugira ngo abe aharuhukiye, dore Izina niryo hantu:Kiruhura=Kuruhuka) ,Deo Birindabagabo, kuko dusanga ari uburyo bwiza bwo kwimika umuco wo kudahana no koherezwa kwiga, ujyanye umucyo. Mwadufashije kuba les pretres honnetes koko?(Inyangamugayo).

Ese aho byagaragaye ko habaye inyerezwa ry’umutungo ku buryo bugambiriwe, muteganya iki kugira ngo mubikosore?Ariko ikosa nkiryo riramutse rikozwe na Vicaire, induru ziravuga, amakomisiyo agaterana, kuko ari uciye bugufi udafite kirengera wabikoze.(Cfr Moliere, Les animaux de la peste:Oser manger l’herbe d’autrui…Quel crime abominable!!!)

Ntacyo twigeze tuvuga ku bitunga abapadiri, kuko byaba ari ukwitesha agaciro, tugiye no kurwanira ibyo kurya, ariko rero mu buzima busanzwe bwo mu maparuwasi yanyu, twaje gusanga Vicaire agomba kwiyemeza kurya ibyo Cure arya, yabyemera atabyemera, kabone niyo yaba arwaye, kuko niwe byose ubigenga kugeza ndetse no ku nzoka ya vicaire. Cyakoze muzagire inama bamwe mu ba Cures banyu, bagiye kuzicwa nakayoga bafatira mu byumba byabo, kugira ngo bataza kugira ako bageza ku meza, ngo bagasangire nabo ba Nyakwicwa ninyota, aribo ba Vicaires.

Erega koko akayoga karahenda!!!(Niko aba ba cures bamwe bavuga, kandi iyi mvugo bayikuye kuwahoze ari cure muri Paruwasi tudashatse tuvuga izina,ariwe padiri Sekamana Diyonizio). Twaje kandi no kubabazwa nuko kubera ububasha bwa ba Cures-Economes, hari naho vicaire asuzugurwa ku mugaragaro numukozi ukora isuku, kugeza nubwo yanga kumukorera isuku mu cyumba cye, kandi yarabibujijwe na cure, kuko niwe umuhemba, mbese niwe mukoresha we, vicaire nyine akihangana, cyangwa akahikorera nta kundi. Ibyo guteka byo biterwa nuko Cure inzoka ye yaramutse, ndetse hamwe na hamwe wa mukozi wo mu gikoni ashobora kubwiriza Vicaire (kumwicisha inzara), kuko cure adahari, cyangwa se yajyanye imfunguzo za stok.(Ububiko bwibyo kurya). Birababaje pe. Hari aba vicaires babiduhayemo ubuhamya, amarira atubunga mu maso, bibaza iby’ imibereho yabo mu gipadiri, niba yarasize byose ngo yicwe n’inzara.Abantu b’abagabo ntibakagombye kuzira ibyo kurya. N’ubukene???

Kuri iyi ngingo, twasoza tugira tuti, ”Abasangiye ubusa bitana ibisambo”,ariko kandi harimo n’ubugome, cyangwa se ubupagani utamenya niba buva mu bukene, cyangwa se mu mitima yabo bayobozi mudushyiriraho ngo ni aba cures. Niba kandi aba ari amabwiriza ndakuka,kandi adasubirwaho muba mwabahaye YO KUBATINDAHAZA NO KUBICISHA INZARA, mwazajya mubitumenyesha, tukamenya natwe uko twibeshaho,cyangwa se twirwanaho. Urugero ni nko kutigera Nyakubahwa Cure aha vicaire uburyo bwo kugera aho akorera ubutumwa (Deplacement), cyangwa se bazana i Butare akahamuta ku bushake, kandi azi ko nta bundi bushobozi afite bwo kongera gutaha ngo agaruke mu butumwa muri Paruwasi. Ni kenshi Vicaire aza mu nama i Butare yirwanyeho ngo abone uko ayizamo, igihe rero atabonye agatike ko gusubirayo, abamutumiye, bakamugaburira gusa gusa, agakomeza kwirwanaho nyine, cyangwa akaguza umuhisi n’umugenzi, kandi atazi igihe azabonera ubushobozi bwo kwishyura. Nyabuneka nimutubwirire abo mwashyize muri za Services generaux, ko nibazajya badutumira mu nama bazajya banategenya itike yo gutaha,aho kutugaburira, tubunza imitima yuko tuza gutaha.Cyangwa rero tujye tureka kuza muri izo nama. Umunyarwanda akongera ati”Agahinda ki nkoko kamenywa n’inkike yatoyemo”, kandi ngo burya ” umu Cure utabushya, abwita ubumera”.Ibi se bizageza ryari?

3.ISANDUKU Y’UBUFATANYE BW’ABAPADIRI BA DIYOSEZE(Caisse d’Entraide)

Nyakubahwa Mushumba, ikibazo tugezeho ntikireba gusa Abapadiri bawe bungirije, kirareba nabandi bose. Ariko kubera ingorane twagaragaje hejuru, bo kibareba ku buryo bwihariye. Twakunze kugaruka ku gushyiraho isanduku y’ubufatanye bw’abapadiri, haba mu nama zitandukanye, haba ndetse no muri za sessions z’Abapadiri. Izo nama, tuzi ko namwe mwabaga muzirimo ndetse ari namwe muziyoboye. Icyakunze kugarukwaho kandi kikaba cyari gishyigikiwe na benshi, cyari icyifuzo cyo gushyiraho iyo sanduku, kugira ngo ijye itugoboka mu bihe bikomeye. Ariko se imyaka ishize ari ingahe biba gusa amasigara-cyicaro? Ese ibi ntibinagaragaza ko nibindi byemezo dufatira hamwe aba ari urwiyerurutso, kugira ngo hakorwe za rapports ko twahuye? Ese aha ntimwadusobanurira impamvu igaragara yaba yaratumye iyo sanduku itajyaho? Mwigeze kuvuga ngo nihajyeho itsinda ryiga uko iyo sanduku yazajyaho, nuko izajya ikora. Kujyaho kwiyo komisiyo byo tuzi ko yagiyeho.Ubu se ikora ite?Ese hari imyanzuro yagezeho?Niba se iyo myanzuro yaragezweho, harabura iki ngo ishyirwe mu bikorwa? Niba kandi barasanze iyo sanduku idashoboka, nabyo tubimenye.

Ese iyo komisiyo yaba yarabagejejeho raporo yibyo yakoze cyangwa se ingorane yaba yarahuye nazo? Nyamara iyo sanduku irakenewe byihutirwa, kuko hari umupadiri tudashatse kuvuga mu izina, wigeze kugira ibyago byo gupfusha mushiki we, arabahamagara abatabaza, mumwohereza kuri Economat ngo bamufashe.Ahageze bihutiye kumubaza amafaranga yaba afite kuri konti ye, basanga ntayo, nabo bati rero ntacyo twakumarira. Iyo atagira amahirwe ngo atabarwe na Padiri wari ushinzwe CARITAS ya Diyoseze muri icyo gihe, (dushimira tubikuye ku mutima), umurambo wa mushiki we ntiwari kuguma mu bitaro bya Univerisite i Kigali ? Kandi namwe yiyambaje nk’umubyeyi, nta n’amafaranga 100Fr mwanamuhaye ngo byibuze mugaragaze ko mumutabaye, kandi ko mwifatanije nawe muri ibyo byago, nk’Umwana wanyu. Uwo nuwo dushoboye kubabwira ba Nyakubahwa Mushumba. Nyamara se ni ryari duhora dusanga abakene bicaye ku muryango wanyu bategereje ubufasha? Ni byiza ko mubafasha, kandi ni inshingano zanyu. Natwe se tujye tuza kuhicara, dutegereje igihe mutubwirira ko nta mahane dufitanye? Cyangwa mwazashiraho umunsi Abapadiri banyu nabo bazajya baza kwifashisha, amazi atararenga inkombe.Twari twarishimye ko “intebe y’amaganya”,muri Economat, yavuyeho, ariko..izasubiraho.

Nyamara rero impamvu nyamukuru ituma iyo sanduku itajyaho ni ubwikunde bw’Abacures bumva bihagije, ku buryo nigihe bagira ibyago bataba bakeneye ubufasha buturuka ahandi, kuko umutungo w’Amaparuwasi bawugenga uko bishakira. Ntacyo twavuga kuri iyi ngingo ku bapadiri mwasumbishije abandi kuko bakorera Leta cyangwa Diyoseze, bahabwa imishahara ku giti cyabo,nyamara bakanabona na ya ntica ntikize ngo ni intentions de messes, iyo ibashije kuboneka,bayiteraho nabadafite icyo baronka buri kwezi. Abo se bo bakenera gufatanya na ba Vicaires ba NTAHONIKORAkoko? Kwaba ari ukwitesha agaciro cyane, mu kwifatanya nabo ba NTAHONIKORA. Ariko se ubundi iyo sanduku inagiyeho, nizo za Intentions de messes zikaba zitaboneka, cyangwa ziboneka igihe mubishakiye, iyo sanduku yo yajya ijyamo imisanzu ivuye he? Iki rero ni ikindi ikibazo gisanga ibindi uko bisanzwe, kikarushaho no kubikomeza kurushaho. Nyabuneka nimudushyirireho iyo sanduku, imisanzu nitwe tuzayitanga,kandi nitwe yazagirira akamaro.Byibuze Vicaire yajya abona aho aguza,igihe asumbirijwe, aho kujya kuguza mu banyamahanga.

                        

Biracyaza…

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s