Polisi y’u Rwanda irashinjwa kunyereza Munganyinka Godbertha n’umuhungu we Copin.

Gahunde

Kuva mu mwaka wa 1995 byabaye akamenyero ko mu gihe cyo kwibuka jenoside cyangwa mbere yaho gatoya mu Rwanda haba ibikorwa by’urugomo rukorerwa abaturage. Bimwe muri ibyo bikorwa harimo nko kurigisa abantu bikorwa n’abibona mu butegetsi kandi badashobora gukorwaho iperereza na polisi.

Muri iyi minsi mike ishize twese twabonye uko umuhanzi Kizito Mihigo yashimuswe n’inzego z’ubutasi zikamufungira mu mwobo i Kami, cyakora itangazamakuru ryateye hejuru ndetse na Kiliziya Gatolika ibikurikiranira hafi maze polisi n’ikimwaro cyinshi itangaza ko ariyo imufite kandi mbere yari yanangiye.Iyicarubozo ryakorewe Kizito nta wundi ushobora kuryiyumvisha keretse uwanyuze i Kami. Ibi bikaba ari ikimenyetso ko Kizito yari agiye gupfa urwo abandi nka ba Major Cyiza na Depite Hitimana bafuye.

Kugeza ubu kandi uretse Kizito na Ntamuhanga bagaragajwe,  Gerard Niyomugabo Nyamihirwa na n’ubu ntawe uzi uko byamugendekeye. Muri iki gitondo nibwo twamenye ko hari n’abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda abo tugiye kuvuga akaba ari Munganyinka Godbertha…

View original post 327 more words

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s