Ndaje Rwanda

1.Ndaje Rwanda mutima w’abawe

Soko shingiro nshima inkomoko

Imikorere yawe iteye inkeke

Abacu buzuye amaganya

5. Ndaje Rwanda nkunda nkundira nkubaze

Ko wahoranye ubutwari

Abawe bakaririmba Repubulika

Ubu Ishema ryawe riri hehe

Abawe baheze i shyanga?

10. Nyemerera nkubwize ukuri

Nyamara  ukaraje uramwirenza!

Inzigo n’inzika byamarira iki Muntu?

Ibyiza ni ukubana neza

Ibyago ntawabihamagaye!

15. Erega amoko yabo sicyo cyasha

Ishavu ridashira ni inda yabo

Abacu ntibagihagije iyo ntare!

Imikorere yayo iteye inkeke!

Inkiko nta w’uzikomye!

20. Invune z’abawe zahinyuje intwari

Ariko intwarane twaje

Yego inva si uburyamo

Ariko uburyarya bwuje abawe!

None abacu barashize!

25. Gusa abagukunda tuzakwitangira

Kugupfira nta pfunwe bidutera

Inzira twatangiye ntigihagaze

Imana ikunda u Rwanda turi kumwe

Ubumwe bwacu ni agaciro karwooo!!!

30. Dore ibango nta banga

Dutere duterure twese

Twitse twange urwango

Twungurane ingurane

Ingorane zugarije u Rwanda.

35. Rwanda ko tuje turirimba amahoro

Imbeho igataha irebero urugwiro rukabura

Abanzi babaza impanvu Abakunzi bavuza impundu?

Intwaro zacu ntizivusha ngo zitere ishavu ababyeyi

Zacuzwe na Mutarenganya.

40. Twaje abarezwe neza

Indamu mu nduru ntituyishaka

Impaka ni iza kamarampaka

Intwaro zacu nitwe ubwacu

Ukuri kwacu kuzatsindaaa!!!

45. Dore ngeze kwa Sogokuru aho i Burasirazuba

Nsanga nyogokuru ababaye cyaneee!!!

Acyamura ugutwi ati icyampa ukunva

Ntunvune ukanvuna mwana wange

Nanjye ndita mu gutwi nti ahubwo wantindiye!

50. Ngeze Mu Buganza bw’I Gisaka

Nsanga barasakabaka

Kabaka ati muribande ubundi ?

Nanga kuripfana mpagarara nemye

Nti  erega naho dukura ubutwari,

55. Turi mwene Mutarenganya

Wa Luteri rwa Rolilala rwa Gahindi Mohandasi

Twanze intambara rero

Duhitamo inzira y’amahoro

Umurage wayo turawunyotewe

60. Ubwo indahiro iramurenga ngo intsinzi arayiruzi

Turikomereza dusaba urwagasabo

Kanyarwanda ati: Ko inzira ibaye ndende?

Nti : Intwaro ni ubutwari kandi ubutwari ni umutwaro

Agahinda k’abawe katubuza amahwemo,

65. Kiyongozi ati twikomereze

Ducyama ubwo twerecyeza Nduga

Ndungutse ati mwabatindiye indagu yeze kera

Gitera Ndongozi w’i Gitarama ati narimbiteze

Ijambo rye turizirikana ubwo.

70. Ibwami tuhacyama baduha impundu

Indirimbo y’amahoro  yamamara  i Nyaruguru

Ababyunvise biruhutsa bitsa amahoro

Twese tuti erega n’ubundi ntacyo twapfaga!

Twifatira inzira ubwo umwana asezera iwabo.

75. Mu nzira twunva ab’ i Ruhande

Induru bayigize ndende

Ngo dutabare aho Rukomeye

Dusanga ibyishimo byabarenze

Inzira tuyifatanya ubwo,

80. Twerekeza mu Kinyaga

Imihanda yose dusanga twisanga

Badusanganiza amafunguro

Amafu aradusaba

Badusaba gukomera ku ntego,

85. Intambwe tuyigira ndende

Ngo dusange ab’ i Musanze

Dusanga bari maso

Rukara adukubise amaso

Amasonzi aramuzenga,

90. Ngo n’ubundi yari yarabivuze

Ubutwari buravukanwa

Tumuzirikana ubwo turikomereza

Ibanga ryacu rikwira Urwagasabo

Umwezi utaha urwatubyaye.

95. Ndiruhutsa nti ahari harabaye

Umwami abyunvise ubwo agwa mu kantu

Tuti gutsimbarara nibyo byoretse u Rwanda

Indamu yawe si iyamwene Kanyarwanda

Tera iyo ntambwe nawe urwubake!

100. Ararahira arirenga

asanga amazi yarenzE inkombe

Imbuto yera imihanda yose

isarurwa na mwene Kanyarwanda

Mutarenganya ahabwa ishimwe.

105. Aho dushinze ikirenge

Rubanda iba yahatanzwe

Inzira imubanye inzitane

Ahitamo kubaza Rubanda

Ati nkoriki Rubanda

110. Twese tuti: Ahooo!!!

Tuti igisubizo ni icyo

Nta mwami uba umwana

ijwi rya rubanda ni rihabwe agaciro

Gucurama ntibigukwiye,

115. Cururuka wunve abawe

Ikibazo kibaye insobe

Ikiza ni ugusasa inzobe

Ikindi rubanda yanze ikinyoma

Ikimonyo gihirimana ubwiru

115. Mbwira abunva igisubizo ni urukundo

Igisigaye ni ugusaranganya

Isuri isambira byinshi igasohoza bikeya

Icyiza ni ukubana buhanga

Impanga zanga impagarara

120. U Rwanda nirwande twanze induru

Indirimbo yacu ni DEMOKARASI

Nisugire isagambe

Imbaga ihabwe ijambo

Ishema n’isheja birange Urwatubyaye.

Venant Nkurunziza,

Ishema Party

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s