Coup d’Etat 1973 : Abishyize hamwe ntakibananira. “Nta ngoma yarusha ubugome iya Kagame na FPR ye”

Par:Jean de Dieu Musemakweli

imiramboNta ngoma yarusha ubugome n’urugomo iya FPR na Kagame .

UMWANZURO

Ingoma ya Habyarimana (1973-1994) yatangiye imena amaraso y’abanyapolitiki bari baradukijije ingoma ya cyami na gihake. Bikwiye kugawa n’abashyira mu gaciro bose. Ingoma ya Habyarimana kandi yarangirije mu mivu y’amaraso menshi kurushaho. Kuvuga ko ingoma ya Habyarimana yarangirije mu mivu y’amaraso bisobanura ko ingoma ya Kagame (1994-?) yatangiriye muri iyo mivu y’amaraso nyine. Kuva mu w’1994 kugeza ubu, ayo maraso akomeje kumeneka. Ibimenyetso 2 bya nyuma biherutse kubyerekana ku mugaragaro (publiquement) kandi ku buryo budasubirwaho ni uko ngo “abantu ibihumbi 40 bakoraga imirimo nsimburagifungo baburiwe irengero”. Ikindi kimenyetso ni imirambo 40 abantu babonye ireremba mu kiyaga cya Rweru.

Iyo ingoma igiyeho imena amaraso, igumaho imena andi, ikazavaho nanone mu mivu y’andi menshi kurushaho. Twakora iki, Banyarwanda, Banyarwandakazi ngo dukumire ayo mahano, kugirango ingoma ya Kagame na FPR IVEHO itagombye kwisasira izindi nzirakarengane zitagira ingano?

Kuba abatsikamiwe n’ingoma ya Kagame na FPR bakomoka mu turere no mu moko anyuranye bisa n’aho ari kimwe mu bibabuza gushyira ingufu zabo hamwe ngo bayikize. Nyamara ni nacyo cyakagombye kubatera imbaraga !

Muri uru ruhererekane rw’inyandiko twise “Abishyize hamwe ntakibananira” twibanze ku iyicwa rubozo ry’abategetsi bo kuri repubulika ya mbere (1962-1971). Nabyo bikwiye kuvugwa, ni ukuri kw’amateka yacu mabi.  Bikwiye kwaturwa bikavugwa bityo abakora icyunamo bakagikora mu mutuzo, abibuka ababo bakabikora ntawe ubannyega. Ni uburenganzira bwabo. Twese twiboneye ukuntu iryo yicwa rubozo ryajyanye na Coup d’Etat yo mu 1973 ryabyaye ikintu kimeze nk’inzigo gituma Abahutu bo mu majyepfo y’u Rwanda (Abanyanduga) n’abo mu majyaruguru (Abakiga) bakomeje kurebana ay’ingwe. N’iyo batari gusubiranamo ku mugaragaro, nta cyo bakora ngo bahuze ingufu zabo birwaneho, bagamije kwikiza ingoma y’Inkotanyi ibarembeje. Nibakomeza guheranwa n’inzigo ishingiye ku byabaye mu 1973, ntibagerageze kubirenga, ngo bagire ikindi kizima bubaka, Kagame azabamarira ku icumu urusorongo nk’ubushwiriri.

Kora ndebe iruta vuga numve”.

Abayobozi b’amashyaka n’abafasha babo (les cadres) baramutse batanze urugero rwiza, abayoboke b’ayo mashyaka, ndetse n’abandi Banyarwanda benshi bakurikiza urwo rugero. Kugirango abayobozi b’amashyaka n’abafasha babo babashe kurenga iyo nzitizi, bagomba kwiyibutsa no kwicengezamo ihame rigira riti “Icyaha ni gatozi”. Niba umuntu Kanaka yarishe, ntabwo ari umwana, umwuzukuru, umuturanyi we cyangwa ukomoka muri ako karere wese wabikoze. Abakomoka ku bishe no ku biciwe, abakomoka mu turere tunyuranye kabone n’ubwo twaba dufite ibyo dupfa, bashobora kuba intwari, bagakorana. None se muri politiki kwigomwa (sacrifice) si ikintu ngombwa ? Ntibyoroshye, ariko birashoboka. Ubishoboye aba yerekanye ko yashobora n’ibindi bikomeye kurushaho agamije ineza y’u Rwanda rwamubyaye. Uwo muntu n’abandi bamugirira icyizere.

Abishyize hamwe ntakibananira”.

Kimwe mu biranga umuyeshuri w’umuswa ni uko atamenya no gukopera. Naho uw’umuhanga aba azi n’aho yajya gukopera bibaye ngombwa. Dufate urugero rw’igihugu cy’igihangange cyitwa ko cyakataje no muri demokarasi ari cyo Leta zunze ubumwe z’Amerika. Kirimo amashyaka manini ya politiki 2 gusa : Abademokarate (démocrates) n’Abarepubulike (républicains). Ariko burya buri shyaka riba ririmo ibice nibura 3 : Abatavangiye (démocrates de gauche et républicains de droite -Tea Party-), abo hagati (centre) n’aboroshya bashobora no kugendera ku cyiza babonye mu ishyaka rihanganye n’iryabo. Buri gice kiba gifite leta cyiganjemo. Kugirango ishyaka ritsinde muri rusange (niveau fédéral), biba ngombwa ko buri gice cyigarurira amajwi y’aho cyiganje. Icyo gihe rero, mu kugabana imyanya, mu kugena politiki izagenderwaho mu ngamba izo ari zo zose, umukandida watsinze yita kuri ayo mashyaka agize impuzamashyaka (démocrates ou républicains) yatsinze.

Abanyapolotiki  bacu rero n’abafasha babo (cadres des partis) nibakoreshe ubwenge, ubushishozi, gushyira mu gaciro n’izindi mpano bafite, bakurikize urwo rugero cyangwa urundi bazi kandi babonye rwiza. Kwigomwa ukifatanya n’abandi bituma ugira icyo ukiza, naho kudafatanya bibyara guhomba byose. Hagize ishyaka rimwe rukumbi riba “nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo” rikagira ingufu zihagije (uretse ko bikomeye, bikaba ndetse bitanashoboka) zo gukiza u Rwanda ingoma ya FPR, naryo ryagwa mu gishuko ryo gukoresha igitugu kugirango rirambe ku ngoma. Ubwo rero u Rwanda rwaba ari “ntaho ruvuye, ntaho rugiye”.

Ubutaha tuzabagezaho urundi ruhererekane rw’inyandiko zerekana IBYIZA byinshi Repubulika ya mbere n’iya kabiri zagejeje kuri rubanda. Ibyo byiza nibyo Kagame na FPR ye bahora bashaka gusibanganya kugira ngo berekane ko Repubulika zombi nta kindi zakoze uretse gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside. Sibyo.

Icyakora, mu ngoma zabayeho  mu Rwanda kugeza ubu, iya Kagame na FPR ni yo mbi kuzirusha zose ; kandi birakomeye, uwashaka yavuga ko bitanashoboka, kugirango hazabeho indi iyirusha ububi, ububisha, urugomo n’ubugome. Abayirwanya nibishyire hamwe, maze barebe ngo barayibirindura mu kanya ko guhumbya ijisho.

 

Jean de Dieu Musemakweli

i Kigali

 

 

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s