ITANGAZO : Amashyaka ya « Nouvelle Génération »nyarwanda aramagana ibitero by’iterabwoba bikomeje kugabwa ku Burundi!

nkurunz-300x200TWAMAGANYE IBITERO BY’ITERABWOBA BIKOMEJE KUGABWA KU BARUNDI NO KU BURUNDI.

1. Amashyaka nyarwanda atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa leta ya FPR-Inkotanyi ahuriye mu rugaga rwitwa NOUVELLE GENERATION ariyo UDFR-IHAMYE, ISHEMA PARTY na FPP- URUKATSA  aramagana byimazeyo ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’abaturanyi b’Abarundi  bikomeje gukomeretsa no guhitana abenegihugu banyuranye barimo n’umusirikari mukuru Lieutenant Général Adolphe NSHIMIRIMANA wari umujyanama w’umukuru w’igihugu  cy’u Burundi, akaba yarivuganywe n’ababisha mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 2 Kanama 2015.

2.Reka twibutse ko  Abarundi n’ Abanyarwanda dufitanye isano ikomeye cyane ishingiye ku mateka agaragaza byinshi biduhuza nko kuba twaragizwe igihugu kimwe mu gihe cya gikoloni, kuba duhuje ururimi, umuco, amoko, imihindagurikire y’ikirere,  ndetse n’imiterere ya politiki ijya gusa, dore ko kuva ibi bihugu byombi byabona ubwigenge buri gihugu kitahwemye gucumbikira impunzi z’ikindi gihugu.

3. Nta gushidikanya, ibitero bya « propagande mbisha » n’ibitero bisesa amaraso bimaze iminsi bigabwa kuri iki gihugu  nta kindi bigamije uretse  gusenya intambwe nziza ya Demokarasi Abarundi  bari bamaze kugeraho no gusubiza iki gihugu  mu bihe bibi cyasize inyuma .

4. Amashyaka ya Nouvelle Génération aramagana byimazeyo umuntu wese cyangwa udutsiko tw’abantu bumva ko impinduka zigomba kugerwaho ari uko abenegihugu bagombye kwamburwa uburenganzira bwabo ku buzima, ubwo kuvuga icyo batekereza cyangwa ubwo kwihitiramo  abategetsi bababereye binyuze mu nzira y’amatora na Demokarasi .

5. Twamaganye impuha nyinshi zikomeje gucicikana zigamije guca abaturage intege no kubashyushya imitwe ; turagaya kandi n’amakuru y’ibinyoma akomeje gukwirakwizwa nkana na ba RUSAHURIRAMUNDURU bafite gahunda yo guharabika u Burundi no gutesha agaciro abategetsi babwo mu mahanga , kuko ibyo byose nta cyiza bishobora kuzanira u Burundi n’Abarundi.

6.Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha  Abarundi  bose batakaje ababo cyangwa ibyabo muri ibyo bitero,  bityo bakaba bari mu cyunamo kitaboroheye.

7. Tuboneyeho kandi no gusaba Abarundi bose kwirinda guha urwaho wa wundi ugambiriye kubasubiza mu mwiryane ushingiye ku moko ; ahubwo barusheho gukomera ku bumwe bwabo nk’uko babukomeyeho mu gihe cya Kudeta yo kuwa 13 Gicurasi 2015, no mu gihe cy’ibitero bisesa amaraso biherutse kugabwa mu majyaruguru y’ u Burundi mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

8.Turashishikariza Leta y’Uburundi  kwitegura kwirwanaho no gukangurira Abarundi bose guhagurukira hamwe  bakarwanya batajenjetse umwanzi wakereye kubasenyera igihugu.

9. Twijeje Abarundi ko natwe ubwacu twiteguye gutanga umusanzu wose dushoboye kimwe n’uwo twakenerwaho kugira ngo imvururu n’umutekano mukeya mu Burundi bihagarikwe bwangu kuko ngo iyo inzu y’umuturanyi ifashwe n’inkongi y’umuriro iyawe niyo iba iramukiwe. 

Imana irengere u Burundi n’Abarundi bose.

Bikorewe i Paris kuwa 4 Kanama 2015,

Bwana Abdallah Akishuli, FPP-URUKATSA

Bwana Boniface Hitimana, UDFR – Ihamye

Padiri Thomas Nahimana, ISHEMA Party

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s