Umu Cardinal wacu yaramblotse cyeraaaa!!
Yampoye amabaruwa nanditse mu myaka 2 ishize nkangurira we n’abagenzibe nk’abashumba bakiliziya gatulika mu Rwanda, kurangurura amajwi yabo mu kwamagana ibirura bihohotera abaturage.
Nigeze no kumuhamagara nabwo mugezaho ikibazo cy’abaturage baraswaga k’umanywa y’ihangu abandi baburirwa irengero.Nabimusabye nk’umushumba uyoboye diyoseze irimo ikicaro gikuru cy’ubutegetsi.
Ejobundi nkimara kubona inkuru y’uko Papa Francois yamugize umu Cardinal, namwandikiye ubutumwa bugufi mwifuriza ishya n’ihirwe mumirimo ye mishya, ariko kandi nifuzaga no kumusaba mucyubahiro cye ibintu 2 gusa. Ubutumwa ntibwamugezeho kuko yamblotse.
Dore ibyo nifuzaga kumugezaho
1:Gusura bariya baturage ba Kangondo bagiye kumara umwaka mumatongo y’amazu yabo basenyewe n’abayobozi b’igihugu.Bakaba barimwe ingurane.Dore ko kuva basenyerwa ntamuyobozi n’umwe wigeze uhagera ngo abahumurize,yumve ibibazo byabo, abanyamakuru bagerageje kuhagera bose barafunzwe.Bariya baturage bari muri diyoseze ayoboye.kuba yabasura akanabatabariza munzego z’ibishinzwe biri munshingano ze.
Kandi byashimisha Nyirubutungane Papa udahwema kubasaba kwegera imbabare, kuvugira abarengana.
2: Gushyingura mucyubahiro abihaye Imana biciwe i Gakurazo.
Ngibyo ibyo nifuzaga kugeza kuri Cardinal wacu.
Ntabwo ari byinshi rwose kandi ndumva bitamugora.
Ahari ubushake haboneka inzira .

Mgr Antoine Kambanda
Nyiricyubahiro Cardinal Antoni Kambanda, niba ntagihindutse nanyuma yo kuva i Roma mwambitswe ingofero y’ubu Cardinal, nzakoresha ubundi buryo mbahamagare mbagezeho ibi bibazo kimwe n’ibindi Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo bitewe na leta y’a FPR.
Nshobora no kuzaza i Roma k’umunsi w’iyimikwa ryanyu mfite pancarte iriho amashusho y’Abasenyeri bishwe n’abasirikare ba Kagame bakaba barundiye mucyobo rusange i Gakurazo mwarananiwe kubashyingura mu cyubahiro.
Nshobora no kuzitwaza ishusho nini cyane y’abaturage ba Kangondo basenyewe na leta ya Kagame bakaba barimwe ingurane, bari muri diyoseze muyoboye, ntimwigeze mubasura cg ngo mubatabarize.
Ndacyari gusaba roho mutagatifu kunyobora no kumpa amagambo y’igitaliyani n’ikilatini nzandika kuri pancartes zanjye.kuri 28/11 mubo muzifotozanya nanjye ndimo mfite pancartes zanjye.
Turikumwe.
Jeanne Mukamurenzi
Source: Facebook