Ahereye ku nkuru yasohotse mu kinyamakuru gikorera mu kwaha kwa FPR Inkotanyi, Igihe.com; Bwana Byumvuhore Jean Baptiste aibaza icyo abakiri batoya bagamije mu gukomeza kugoreka amateka. Aramagana ababeshya ko Habyarimana ngo yaba yari mu mugambi wo gutegura jenoside. N’ikimenyimenyi ni uko kugira ngo ishoboke babanje kumwica!
Hasi aha turabagezaho ubutumwa bwa Byumvuhore.
None se Rayon Sport ibijemo ite kandi ?
Aba bana turabizi ko mu byo babwiwe harimo ibibeshyo byinshi, aliko kuba na bo bashyira akabaraga mu kugoreka amateka nkana bali kwitegurira ibihe bibi bizaza. Ndi kwibaza ngo tubihorere bakomeze banyomekane cyangwa tubakebureho gakeya !!!
Habyarimana-juvenal-yashatse-gukoresha-rayon-sports-mu-mugambi-wa-jenoside
Yemwe mwa bana mwe, nimuvane Rayon Sport ndetse n’andi makipe muri ibi bya Genocide.
Mu makipe y’umupira ntaho twali twarigeze twumva amacakuri, kwali uguhatana no guhindura indangamuntu n’amazina y’abanyamahanga iyo muri za Mukungwa na Edenseli, aliko nta teguratsembatsemba ryarimo. Ibi nimubyigize hirya nyamuneka kuko ni mwe ubwanyu biri gusenya.
Amasezerano ya Arusha amaze gushyirwaho imikono yombi, uwali Président his excellence Habyarimana yavuze discours yo gutegura abanyarwanda n’ingabo z’igihugu kuzakira ibyavuye mu masezerano bakakira impunzi, bakavanga igisirikare mu mahoro. Ntabwo yateguye Génocide, mwa bana mwe mubyumve, tumuziho ibindi yakoze bibi aliko nta bwicanyi ndengakamere yateguye. Barababeshye les enfants !!
Uwavugisha ukuri yanavuga ko ali we wenyine rukumbi mu Rwanda wali ufite ubushobozi bwo gupfukirana, cyangwa gupfubiranya umujinya w’abahutu b’intagondwa (le seul qui a pu et qui avait réussi à contenir la colère des hutu dès le 1 oct. 1990) bali biteguye kwica abatutsi buli gihe cyose inyenzi/Inkotanyi zagabaga ibitero ku Rwanda.
Byagombaga kubaguhera mu kwakira intambara itangiye, hari abali biteguye imvururu, byashobokaga mu gihe cyo kwicwa kw’abagogwe, mu gihe habaga ubwicanyi bwo mu Rusenyi, mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bugesera, byali bibaye mu gihe hicwaga Gatabazi na Bucyana, mu gihe bicaga Katumba i Gikondo. Ibyo bihe byose abashakaga kubyuririraho H.E. Habyarimana yarabihoshaga. Ati : « Gusubiranamo ni ugutiza umwanzi umulindi »
Iyo H.E. Habyarimana aba atarapfuye nta génocide yashoboraga kuba mu Rwanda, oya ntayo. Uzababwira ibitandukanye n’ibi azaba ababeshya kandi abikora nkana.
Itsembatsemba ryashobotse ali uko abaliteguye babonye neza ko ali H.E. H.E. Habyarimana utuma ridakunda, bafata icyemezo cyo kumwica, mu isaha zakurikiyeho ubwicanyi buba buratangiye bubura gitangira, MINUAR irarebera, FPR ( Gahima na Dusayidi bandikira UN ) babuza umuryango w’abibumbye kohereza ingabo zo guhagarika ikizagera aho kikitwa Genocide. Abishwe nyuma y’iriya baruwa Mana !!!!!
Ntabwo nshaka kubabwira ko iby’ikirahure cyuzuye ali ijambo tutaramenya aho ryavugiwe, (discours cyangwa interview) icyo tuzi ni uko mbere y’iya mbere ukwakira H.E. Habyarimana yari yarashyizeho commissions ebyiri, imwe yo kwiga niba amashyaka menshi akwiriye mu Rwanda yari iyobowe na Ministre Karemera, n’indi yari ishyinzwe kwiga uburyo impunzi zataha yari iyobowe na Ministre Ntashamaje Antoine, Ministre à la Présidence.
Nyuma anketi yaje kutumenyesha ko ali aba FAR barasiye H.E. Habyarimana mu kigo cy’i Kanombe, baraka puuuuu !!!!
Rero mwa rubyiruko mwe, barababeshye, muvane Rayon Sport muri ibi , haba ibyo umuntu abeshya bikazagira ingaruka ziremereye, Ishyano ryaraguye, ryo ubwaryo ririhagije mwirisigaho ibirungo bindi, mureke gupfobya ubwenge bwanyu mufasha abagome kugoma no kwigomeka ku bwiyunge.
Ngayo nguko !!