Author Archives: Chaste Gahunde

Urupfu rwa Habyarimana: Aho bukera imizinga iravamo imyibano

indege1-300x176

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye, ngo iperereza ku mpamvu n’uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye aba perezida babiri b’abahutu ari bo Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien ryaba rigeze ku musozo. Iri perereza ryavuzweho amagambo menshi ndetse ubutegetsi bwa Kigali bunashinjwa mu guhanura iyo ndege  bwo bwakoresheje itangazamakuru mu gukwirakwiza inkuru ko indege yari itwaye abo bayobozi bombi hamwe n’abari babaherekeje yarashwe n’igisasu cyaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe. Ababikurikiranira hafi ntibigeze barangazwa n’izo nkuru, kuko kuba FPR iregwa muri urwo rubanza byumvikana ko ibyo itangaza bitakwizerwa.

Ku rundi ruhande ho Abanyarwanda muri rusange bahejejwe mu gihirahiro imyaka ikaba ibaye 20 batazi uko byagenze. Baba Abahutu bageretswe ho kwiyicira Generali Habyarimana ngo kugira ngo babone uko bica Abatutsi( bivuga ko Habyarimana ari we wababuzaga kwica), ari n’Abatutsi biciwe ababo bivuye ku ndege yahanuwe bakaba bakeneye kumenya uwatumye bahekurwa, habaye guceceka no gutegereza icyo iri perereza rizageraho.

Iri perereza ryafashe indi ntera mu gihe Nicolas Sarkozy yari Perezida w’Ubufaransa akaba yaranashatse ko u Rwanda rwegerana n’u Bufaransa mu rwego rwo kwiyunga. Ku bwa Sarkozy Madame Habyarimana yateshejwe umutwe cyane. Cyakora aho Sarkozy aviriye ku mwanya w’umukuru w’igihugu Abafaransa bamutereye icyizere kubera ibintu bibiri by’ingenzi yakoze akiri ku ntebe. Icya mbere ni uko Sarkozy yahanganye n’igisirikare cy’u Bufaransa akananirwa kubeshyuza ibikorwa bya Leta ya FPR yavugaga ko operation Turquoise yakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu. Abasirikare bakomeye baramurakariye cyane ku buryo byamuviriyemo kudatorwa manda ya kabiri. Icya kabiri, Sarkozy mu gihe yakoraga campaign yakoze amanyanga akoresha amafaranga yahawe na Perezida Kadhaffi wa Libya, ndetse akabeshya umukecuru w’umuherwe witwa  Liliane Henriette Bettencourt na we akamuha amafranga yo kwiyamamaza. Ikibazo cy’uyu mukecuru cyaje kubyutsa byinshi bitari bizwi.

Uyu munsi rero ngo iperereza ryaba rigeze ku musozo ariko ababuranira Kigali bo baravuga ko ngo abo baburanira ari abere bityo ngo bakaba bagiye gutanga ikirego kuko babeshyewe.

Reka twibutse ko ikibazo cy’iyi ndege n’ubwo kitigeze gihabwa agaciro ariko gifite icyo gisobanuye ku mahano yagwiriye u Rwanda. Nta kuntu byakwemezwa ko indege yahanuwe ariyo mbarutso yateye genocide ugahana abakoze genocide nyamara ukirengagiza uwatumye itangira.

Fiat Justitia ruat caelum ( nihabeho ubutabera ijuru nirishaka rigwe).

Reka tubitegerezanye ubwitonzi, uko byagenda kose ikinyoma kiza muri ascenseur kikahagera vuba nyamara ukuri ko kuza na escaliers ariko kukahagera kukiri ukuri.

 

Abacamanza b’abafaransa barangije amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana

Thousands of Kenyans gather for rally, day after attacks

Odinga

Thousands of Kenyans rallied yesterday for an anti-government demonstration in the capital’s central park amid heavy police presence, with political and ethnic tensions high following weekend attacks in which over 21 were killed. PHOTO | NMG 

Nairobi, Monday. Thousands of Kenyans rallied today for an anti-government demonstration in the capital’s central park amid heavy police presence, with political and ethnic tensions high following weekend attacks in which over 21 were killed.

Opposition leader and former prime minister Raila Odinga has organised the rally to address what he says are major government failures, including worsening crime and insecurity, rising living costs, impunity, corruption and allegations of ethnic favouritism in government appointments.

Police were searching and screening supporters as they entered Nairobi’s Uhuru park, or “Freedom” in Swahili, an AFP reporter said.

The rally, the culmination of a series of countrywide demonstrations, is held on the July 7 anniversary of protests for multi-party democracy in the 1990s, a date heavy with symbolism and known commonly as “Saba-Saba” , or “Seven-Seven” in Swahili.

Police say they have deployed 15,000 officers to ensure the rally passes off peacefully, with the country already on high alert fearing attacks by Somalia’s Al-Qaeda-linked Al-Shabaab gunmen, who have vowed revenge for Kenya’s military presence in Somalia.

The Al-Shabaab claimed twin attacks in Kenya’s coastal region on Saturday night in which at least 21 were killed, the latest in a series of killings, although police blamed the Mombasa Republican Council (MRC), a group that campaigns for independence of the coastal region.

The Al-Shabaab also claimed responsibility for attacks last month at Mpeketoni. Survivors reported how gunmen speaking Somali and carrying Al-Shabaab flags killed non-Muslims.

Kenyan President Uhuru Kenyatta, however, denied that the Al-Shabaab were involved and instead blamed “local political networks” and criminal gangs, saying victims had been singled out because of their ethnicity. (AFP)

Source: http://www.thecitizen.co.tz/News/Thousands-of-Kenyans-gather-for-rally–day-after-attacks/-/1840340/2376062/-/u8v8c0z/-/index.html

“Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana byanteye kwibaza byinshi” Jeanne Mukamurenzi

292048_2117624013238_7450344_n me-evode-uwizeyimana-arasaba-imbabazi-abababajwe-n-ibyo-yavugiraga-kuri-bbc_530a475b52543

 

Mlle Jeanne Mukamurenzi (ifoto ibanza) na Me Evode Uwizeyimana (ifoto ikurikiraho).

FPR yakoze amahano menshi, irica,irasahura irafunga, ihindagura amateka yu Rwanda reka si nakubwira.Ifata umunsi w’ubwigenge iwugira zero,iwuhindura umunsi wo kwita ingagi amazina. Yafashe abantu iboza mu mutwe irabunyuguza reka sinakubwira, abiyitaga ko baminuje, yarabafashe ibamesa mu bwonko irangije ikoresha icyo bita (bleaching chemicals) mu cyongeleza.iyi bleaching chemicals ituma imyenda ihindura ibara.Dore ni ibi FPR isigaye ikoresha mu koza ubwonko bwa barya biyita abanyabwenge. Kera baravugaga ngo umugabo ahindukira mu buriri ariko ntahindukira mu magambo. Kuri FPR, si ko biri, abiyemeje gukorera FPR, nta n’umwe ugihindukira mu buriri,ahubwo babaye ba kabuhariwe mu guhindukira mu magambo kugira ngo bakunde baramuke.Imana izandinde umugabo uzanananirwa kwihindukiza mu buriri ahubwo akihindukiza mu magambo.

Gusa Imana tugira ni uko mwene abo bagabo ari bake cyane, bivuga ko chance z’uko nzagwa ku mugabo nk’uwo ari nkeya cyaneeeee. Iby’umugabo witwa Evode Uwizeyimana,byanteye kwibaza byinshi. Ariko rero ntabwo natangazwa n’ibya FPR birasanzwe. Gusa,umuntu asubije amaso inyuma akareba amagambo iriya njajwa y’umuhutu yirirwaga avugira kuri BBC, atuka leta ya FPR ko ari agatsiko k’amabandi n’ibindi byinshi ntakwirirwa ndondora hano,agahindukira akaba umuvugizi w’iyo leta y’amabandi kandi agakoresha BBC yabivugiragaho, niko se badi,iyo leta yaba yarahindutse?

Ariko ibigoryi biragiwra koko, Evode rwose reka kwiha urw’amenyo,nawe ubwawe ibyo urimo ntabwo ubizi gusa you are too excited for nothing. Urajya ku ma radio reka sinakubwira ,ugafata opposition ukayigira zero,abakurungurutse ubugoryi bwawe bakaguha amashyi nawe aho wicaye reka sinakubwira ugashyekerwa!! Cisha make wangu, bucya bwitwa ejo. Ayo mashuri wize abandi batize ni ayahe? ukagera n’aho uvuga ngo aba avocats b’aho bize amashuri ya saa munani??? Wa mugabo we wacishije make ukareka kwirata no kwiyemera! Yewe, aho ndakugarukiye ariko.Yes, aba avocats bari aho mu Rwanda bize aya saa munani,bakabaye batarayize, nta buryo leta yari kwemera guhamagara umuntu w’injajwa nkawe wirirwaga utuka iyo leta ku ma Radio mpuzamahanga, iyo leta watukaga ikarenga ikaguhamagara ngo uyibere umuvugizi mu mategeko! aAho nemeranyijwe nawe Evode, wakoze kubahindura zero, nzi neza ko nabo baguhaye ako kazi ejo uzaba wabahinduye ibishwi bifite mu mutwe harimo Mayonaise,iyo umaze kuba excited rwose uvuga n’akari i Murori ntuhisha uvuga uvuye inyuma. Nari ngiye kukwita Umutaripfana, ariko ntabwo ubikwiye kuko mu bwonko bwawe hara curamye ejo utazavangira abataripfana orginal. Ndabona urimo wihuta cyane,ese uwo muvuduko urikugendaraho niwo bagutegetse kugenderaho? kuri bwangize byinshi? Donc, aho wagombaga kugendera muri 20, uri kuhagendera muri 90!!!??.urakora accident, sigaho.

Wihinduye urw’amenyo, nawe ubwawe ibintu urimo uvuga ntubizi. Gusa ujye ucisha make,don,t be too excited,there is nothing to be excited about, ejo uzaba wabaye ikigarasha kibi cyane, simbikwifurije ariko ni yo nzira. Ingero ni nyinshi nta mwanya wanjye nakwirirwa nta nzitanga, posterity will judge you,and it will judge you hashly. Ubutaha nibongera kugutuma kuvugira kuri BBC, ngusabye kutazongera gushinyagurira iriya Ntwari, Madame,Victoire Ingabire Umuhoza, kuvuga ngo amashyaka yanga kwandikwa n iuko aba atujuje ibisabwa harimo n’abayoboke, urashaka kuvuga ko Victoire yahagurutse akava mu Buholandi ibyo byangombwa byose yasabagwaga bituzuye? Nta soni ugira, ejo bundi wakoresheje press conference,uragenda utuka amashyaka ya opposotion uyihanagurizaho, nta n’umwe wagusubije, kuba bataragusubije si uko ibyo wavuze bitababaje cyangwa ngo bagire uburenganzira bwo kugusubiza,bagufashe nk’umusazi bahitamo kukwihorera, ariko ndabona washyekewe cyane aho ujya gushinyagurira uwo mubyeyi wafunzwe n’iyo leta iyobowe n’agatsiko k’amabandi nawe urimo ukorera,birababaje cyane. Sigaho.

Wavuze ko waje kuvugurura amategeko ngo ataboneye muzayatera umugeri, nuko nuko di. Ndagira ngo nkwibutse ko mandat y’ako gatsiko k’amabandi kayoboye u Rwanda izarangira muri 2017,ni yo manda ya ko ya nyuma nk’uko itegeko nshinga ribyemeza. Ejo utazaba excited ugatera umugeri  ibyo itegeko nshinga rivuga kuri iyo manda, dore ko iyo migeri yawe imeze nabi! Mu byo ugomba gutera imigeri, nyamuneka witonde aho ntukahakoze umugeri. 2017 MANDA YA NYUMA Y’AGATSIKO K’AMABANDI KAYOBOYE URWANDA IZABA IRANGIYE! Evode, mbikwandiye mu nyuguti nkuru kugira ngo ejo utazabyibagirwa ugatera umugeri itegeko nshinga ribyemeza, dore ko buriya ari na cyo wahamagariwe kuko ubanza muri abo bose bize aya saa munani nta n’umwe washobora gutera umugeri itegeko nshinga, ayiga Mana! 2017 izasiga byinshi bisobanutse!

Evode rero nakubwira iki, kaza imigeri wowe wize aya mugitondo, wiga ayo abandi baraho mu gihugu batigeze biga, ariko wabantukiye rwose, babwire di,n iuko batumva. Ni uko ye!!, ujye ubabwira rwose.
Very sad to see people like Evode being turned into a usefu idiot,very sad indeed! Ariko ngo uwigize agatebo ayora ivu!!

Umutaripfana
Jeanne Mukamurenzi

Imicungire mibi n’ubujura mu bigo bya Leta bitumye Leta igabanya abakozi.

Nyuma y’uko mu minsi ishize abakozi 126 ba Banki nkuru y’igiuhugu basezerewe ku kazi mu buryo budasobanutse, noneho Leta ya FPR iremera ko igiye gukomeza guhagarika abakozi. Dore inkuru dukesha Igihe.com

 

Mu rwego rwo gutunganya imikorere ya guverinoma no kugabanya umutwaro w’ingengo y’imari ishyirwa mu mishahara y’abakozi ba Leta bitari ngombwa, hitezwe impinduka zigabanya bamwe mu bakozi baba basa nk’aho bakora akazi kamwe cyangwa inshingano bafite zitari ngombwa.

Nk’uko tubikesha The New Times, inyandiko ya Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo igaragaza ko izi mpinduka zitezwe muri uyu mwaka imari wa 2014-2015 zikurikiye ubushakashati bwakozwe ku bigo bya Leta hagati ya Kamena 2013 na Gashyantare 2014.

The New Times ivuga ko nta gushidikanya ko impinduka zizakora ku bakozi bamwe na bamwe, cyane cyane aho usanga hari abakora inshingano zijya gusa mu bakozi ba Leta, aho kuri ubu babarirwa ku bihumbi 94 mu gihugu hose.

Guverinoma y’u Rwanda yateganyaga gutanga miliyari 207 z’amafaranga y’u Rwanda ku mishahara y’uyu mwaka w’imari wa 2014-2015 mu gihe umwaka ushize bagenzeho zisaga miliyari 195.

Ubugenzuzi bwakorewe ibigo byose bya Leta bwagaragaje icyuho gihambaye mu miterere y’inzego za Leta, hakaba harafashwe umwanzuro wo kuzisubiramo.
Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rigaragaza ko hari ugukorana guke mu biro bitangukanye n’imyanya y’abakozi igenda yisubiramo cyangwa itari ngombwa.

Amakuru aturuka mu bakozi ubwabo, yagaragaje ko hari abakozi badakoreshwa cyane, ugasanga bahabwa inshingano nke cyane n’abakoresha babo, bituma akenshi bahemberwa ibyo baba batakoze mu mutungo wa Leta.

Gusa na none kandi birumvikana ko ibi ari byo byatumye Guverinoma ishaka impuguke ziturutse hanze zo gusuzuma imikorere y’abakozi ba Leta. Ikigo cyatoranyijwe gukora uyu murimo ni icyo muri Singapore (Singapore Cooperation Enterprise/SCE).

Itangazo riragira riti “ Impinduka ziri mu buryo bwo guhangana n’icyuho cyagaragajwe mu miterere y’umurimo mu bigo bya Leta no kubifasha kugera ku nshingano zabyo”.

Itangazo na none kandi rigaragaza ko abayobozi bakuru bungirije bashobora gukurwaho mu bigo bimwe na bimwe.

Rikomeza rigira riti “ Nk’igisubizo, guverinoma izagabanya ingengo yatakazwaga ku mishahara n’izindi nyungu bizazamura umusaruro. Impinduka zizafasha kongera ubushobozi n’intsinzi ku bigo bya Leta”.

Abazagerwaho n’ingaruka z’impinduka bazahabwa igihe cyo kwitegura gusezera bahabwe ibyo bagombwa n’amategeko byose.

Na none kandi impinduka zitezweho guhuza abakozi ku buryo bufatika binoroshye igenzura iryo ari ryo ryose ryakorwa ku bakozi no ku bushobozi bwabo.

Umujyanama wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Edmond Tubanambazi, yemeje ko impinduka zitegerejwe mu gihe gito cyane.

Yasobanuye ko impinduka zizafasha guverinoma kwegereza zimwe mu nshingano abaturage bijyanye na gahunda ya Leta isanzweho yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Gaspard Mupiganyi, unuyobozi wa gahunda mu impuzamahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) yavuze ko kuba hagiye kuba impinduka zemewe n’itegeko nta kibazo gishobora kuvukamo.

Yagize ati “Umukoresha afite uburenganzira bwo kwirukana abakozi ariko bigomba gukorwa hagendewe ku itegeko. Hari amategeko yashyiriweho kurinda abakozi ba Leta n’inyungu bakwiriye kubona ku murimo bakoraga iyo birukanwe ; iyo ibi byose byubahirijwe, twe nta mpungenge tuba dufite”.

Africa urged to shun wholesale imports of Western democracy models

By Costantine Sebastian ,The Citizen Reporter

 Dar es Salaam. Africa’s attempts to ape democracy models, mostly from the West, have been the major causes of governance pitfalls, economic failures, democratic chaos and overall growth nightmares that continue to haunt the continent, according to development strategists and activists.

They want Africans and their leaders to quickly shun the trend that has led to failed states and stuck most people in the quagmire of abject poverty. The strategists and activists warn that without changing the status quo, the future and prosperity of Africa will always remain compromised.

Speaking at the 2nd International Conference on Democratic Governance in Africa, Asia and the Middle East, held in Kigali early this week, participants called for a new internal development order. Many wondered why most African countries were still so poor, unashamed of their status as economic beggars and recipients of development aid when the continent was blessed with abundant resources.

“The time for change is now,” noted Dr John Samuel, President of the Institute for Sustainable Development and Governance in India. “Our countries should immediately adopt democratic models that suit their circumstances and address their individual needs.”

They suggested that the models that can propel the poor nations to prosperity are those which take into account the culture and historical background of the people.

The scholars, practitioners, decision makers and other development stakeholders at the three-day conference emphasized the need for home grown initiatives on problems affecting the developing world.

Under the theme, “Accountability and Youth Engagement for Sustainable Development,” they maintained that unity was a must especially among African countries if they are to have a voice on world matters.

“Direct implementation of models imposed or suggested by Western powers will never bring real change and make a significant difference in our lives,” Gabonese journalist Yves Laurent Goma told The Citizen on Sunday on the sidelines of the summit meeting held as part of Rwanda’s Commemoration of 20 Years of Liberation.

Organised by the Rwanda Governance Board (RGB), the UN and Cheyney University of the United States, the conference sought among other things to explore constraints to good governance. It also explored emerging opportunities of democratic governance and has been one of the highlights of events to mark 20 Years of Rwanda’s Liberation that climaxed on Friday.

The conference is a biannual event which was first held in Philadelphia, US in 2012.

“With 54 countries, Africa can have a voice but the problem is African countries are so easily manipulated and divided,” said Dr Jendayi Fraser, the former US under Secretary of State for Africa Affairs.

Emphasis was also put on the need for increased cooperation over competition among African countries. Dr Sumbye Kapena from the School of Business at the Copperbelt University of Zambia noted that “Africa can have one voice if we all stop competing and put our voices together.”

Some participants said African leaders too, have a hand in the continent’s woes, with a Tanzanian delegate suggesting that good leadership was most important for the future of Africa, but that this was currently wanting in many of these countries.

He described the current generation of leaders as mostly a total failure and let-down. He called on the old leaders still in power to exit the political arena and let a new breed of leaders take charge.

“Consider our case (Tanzania)…we shouldn’t be poor with all the natural resources and human capital around,” he pleaded anonymity lest his views hurt some people in high places.

“We have been mostly let down by poor leadership and bad policies…full stop. Just look at Rwanda and you will see what I mean,” he added noting that discipline and seriousness at all levels was lacking in his country.

Meanwhile, Mr Bulent Akarcali, a Turkish entrepreneur and a panellist at the conference, criticised Western donors for imposing policies on developing nations, arguing that directly copying democratic models from the West tended to disrupt governance and undermined prospects for long-term development.

“Countries in sub-Saharan Africa and Asia were targeted by Western powers because of their wealth in natural resources. All that the big powers want is to disrupt governance and get what they want, so they forced developing nations to implement systems of democracy that undermine the history and cultures of people,” Akarcali said.

“Real democracy must not be complicated and must put into context the cultural systems of countries. Europe and America are not a monopoly of democracy and they should not dictate models to Africa and Asia.”

Rwanda Management Institute Director-General Wellars Gasamagera echoed the views of Akarcali saying “there is no rule book for governance” and that every country is involved in a unique process based on its own internal challenges.

“Citizen participation is the key at all stages of democracy, yet levels of participation vary according to contexts and situations,” Gasamagera said.

Rwandan Local Government Minister James Musoni urged that all countries still on the path of development should seek home-grown initiatives in order to bring about meaningful transformation to their societies.

“It is generally accepted that ‘democratic governance’ comes as a pre-requisite to the broad socio-economic development of society. However, in order to translate a principle into tangible results, … strong political will for good, inclusive and accountable governance stemming from the very top, is key in the establishment of effective and citizen-responsive institutions,” he said.

 

Manzi Jean Baptiste abona icyo résolution ya ONU yita “génocide au Rwanda”, gitandukanye na “génocide” uko abanyamategeko bayisobanura mu mategeko mpuzamahanga

Mwirirwe, mwaramutse.

Nakurikiye ibiganiro bimwe na bimwe byerekeye inyito génocide ku byabaye mu Rwanda, n’urukiko rwa Arusha.
Ibyo uyu Pr Ch. Kambanda avuga hari icyo adasobanura neza.
Résolution ya ONU: S/RES/955 (1994) – 08 novembre 1994 – RÉSOLUTION 955 (1994) ariyo ishyiraho TPIR (Arusha), itanga ibisobanuro bihagije kuri iki kibazo cy’inyito Génocide mu Rwanda.

Muri les points “considérant”, résolution ivuga actes de génocide. Plus loin muri statut ya TPIR, résolution yerekana ibyo résolution yita génocide (art 2, al.1) itandukanya na actes de génocide (art 2, al. 3). Ubyitegereje neza usanga izo nyito Génocide na actes de génocide” bitagaruka kuri le caractère planifié du génocide ou des actes de génocides. Ni ukuvuga ngo, icyo résolution ya ONU yita génocide au Rwanda, gitandukanye na génocide uko abanyamategeko bayisobanura mu mategeko mpuzamahanga.

“Au niveau national, un Etat peut décider de juger d’un génocide au regard de son droit propre. Mais c’est aussi la compétence de tribunaux supra-étatiques, qui, en prenant le génocide comme chef d’inculpation, entérinent de facto sa reconnaissance“.

Aha ni ukuvuga ko u Rwanda “régime FPR”, ariyo yasabye ko ibyabaye i Rwanda byitwa génocide isaba ONU gushyiraho urukiko. Ibyo biri muri préambule ya résolution: « Décide par la présente résolution, comme suite à la demande qu’il a reçue du Gouvernement rwandais (S/1994/1115), de créer un tribunal international chargé uniquement de juger les personnes présumées responsables d’actes de génocide ou d’autres violations graves du droit international humanitaire commis sur le territoire du Rwanda et les citoyens rwandais présumés responsables de tels actes ou violations commis sur le territoire d’États voisins (…)»

Noneho rero ibyo Pr Karoli Kambanda adasobanura neza ni icyo kintu cy’uko ari abategetsi b’u Rwanda, ari ONU, babihaye inyito génocide. Biba bibaye reconnaissance de fait de ce génocide sans donner la possibilité au tribunal de qualifier ces actes.

En fait le procureur charge et ne demande pas à prouver. Ni ukuvuga rero ko iyo tribunal TPIR yashyizweho non pas pour examiner niba génocide yarabayeho et juger les responsables. Ahubwo le tribunal est justifié par la reconnaissance de fait du génocide avec une définition propre. kubishyira en doute byari ukuba ari “scier la branche sur laquelle tu es assis”. Ari byo certains avocats camerounais guidés par l’appât du gain et non pas du droit, batsindagira ko examiner le caractère planifié nta kamaro.

Débat ni aho yagombye gusobanura, no kwerekana ko “umwana yapfuye mu iterura”.
Aliko nk’uko benshi babivuze, ikibazo si aho kiri. Kuko la volonté politique yari ifite indi ntera n’ibyo igamije avec la complicité y’abari bafite inyungu muri ibyo byose. Ni ukuvuga ngo rero le débat sur ce thème, yagombye no guha uruhare runini icyo kintu cyo kugaruka ku nyito génocide, impamvu byagenze gutyo.

Ingero ni nyinshi:
I La Haye, izo préalables zo gushaka kubanza gukora définition “qualifier, les crimes commis dans l’ex-Yougoslavie” zabayeho. Kuki mu Rwanda bitabaye ?
None se niba abategetsi b’u Rwanda aribo basabye ishyirwaho ry’urukiko, bakaruha inyito y’ibyo izaburanisha, murumva ikibazo atari aho kiri ?
Pr Kambanda rero n’abandi bakora ibiganiro mpaka, bagombye kugaruka kuri iki kintu cy’uko inyito yatanzwe atariyo. Ni ukuvuga ngo urebye génocide yerekeye abayahudi (les juifs), habaye définition ya génocide ari naho tribunal de Nuremberg yakoze definition ya génocide au sens de ces crimes. . iyo nyito niyo yashyizwe mur mategeko mpuzamahanga.
Mu Rwanda rero, ntago iyo nyito ari yo bafashe. ONU n’u Rwanda bakoze indi nyito nshya, surtout itandukanye na génocide au sens de la shoah. Ni aho rero abenshi batavuga rumwe, kuko “le caractère planification”, qui implique kwerekana abakoze planification, les exécutants etc.. bayikuyemo bazi neza ibyo bakora.
Nyabuna mwongere musome résolution, murasanga ikibazo cyo kwibaza no kuganiraho ahubwo ni ukumenya impamvu définition ya génocide muri Rwanda itandukanye n’inyito mpuzamahanga isanzwe. Igisubizo cyo kiragaragara, ni intention ya FPR n’abo bari batafanije icyo gihe. Ni ukuvuga rero ko “la reconnaissance de fait du génocide au Rwanda”, bakanayiha une definition propre, ibintu byari bifite icyo bigamije. Kandi ibigaragara ni uko imanza za Arusha, igihe les avocats bagarutse kuri iki kibazo, aucun prévenu, je dis bien aucun n’a été reconnu coupable du chef d’accusation de planification du génocide au Rwanda. Kandi nibyo ni uko ntabyabaye. Akaba ari yo mpamvu abanyamategeko mpuzamahanga basanga ibyabaye mu Rwanda atari génocide kuko habuzemo élément fondamental, «le caractère fondamental; planification en vue d’exterminer un groupe”. Or, nongere mbigarukeho, muri résolution ya TPIR, art 2, al 2. iravuga ngo “Le génocide s’entend de l’un quelconque des actes ci-après, commis dans l’intention de détruire, en tout ou en partie, un groupe national, ethnique, racial ou religieux, comme tel”. Aha murabona neza ko, bashyira accent kuri intention de détruire. Ni ukuvuga ngo bahunga la planification.
Abatutsi barisha génocide ni ibi basubiramo. Ni ukuvuga ngo abo bavuga ko abahutu bishe abatutsi avec l’intention de les exterminer. Niyo definition bagenderaho kandi les idéologues bari inyuma y’iyi résolution barabizi.

Ngaho abazi amategeko munyereke aho wahera uhakana génocide au Rwanda, je dis bien dans l’esprit de cette résolution, et non pas selon la définition qui relève du droit international public.

Ntabwo rero ma contribution ari uguhakana cg kwemera génocide ku byabaye mu Rwanda, ni ugutanga umuganda mu buryo bwo gusobanura un aspect ntumvise mu biganiro mpaka byabaye kuri iyi radio. Ubwo nzakomeza gukurikira numve ibyo biganiro.
Mukomere kandi mukomeze kugira ibiganiro byiza.

Manzi JB.

 

General Nyamvumba avuga rumwe na opposition y’u Rwanda

arton53423-08000

 

Gen Patrick Nyamvumba

Mu kiganiro umugaba w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba yagiranye n’ikinyamakuru igihe.com (http://www.igihe.com/interviews/ )  yagaragaje ko avuga rumwe na opposition y’u Rwanda. Bimwe mu byo opposition isaba FPR gukosora cyangwa ikava mu nzira abandi bakabikora, harimo kubaka igihugu buri wese yibonamo. Mu gihe abenshi mu bavugizi b’agatsiko bakunze kuvuga ko nta kibazo gihari, general Nyamvumba we yagize ati: “ ugiye kubireba phase [igihe] y’intambara yararangiye ariko hasigaye kugira u Rwanda rw’Abanyarwanda, abantu bose bibonamo.” Nyamvumba rwose na we azi ko u Rwanda rwamunzwe n’ivangura kugeza havangurwa abapfuye, ivangura mu mfungwa n’imfubyi, n’ibindi bituma hatabaho igihugu Abanyarwanda bose bibonamo. Ikimenyetso gifatika kigaragara mu ngabo Nyamvumba abereye umugaba aho usanga abayobozi bose ari abo mu bwoko bw’abatutsi.

kagame-na-RDF-3-2

Kuva ku bayobozi b’ama brigades kugera ku ma sections, haba ministre n’aba chefs ba za directions za Etat Major bose ni Abatutsi. Ni byo koko Abanyarwanda bose ntibibona muri izi ngabo.

Avuga ku kibazo kijyana n’umutekano , Nyamvumba aragira ati “nkanjye ushinzwe ingabo nakwibanda ku kibazo cy’umutekano kuko ariwo musingi, tukareba ko igihugu n’abagituye bafite umutekano dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abasivili, sinavuga ko twabigezeho,…”

N’ubwo FPR ihora ihinduranya imvugo hari ikindi kimwe idashobora kubeshya ngo cyemerwe: kumva ko byose yabigeraho iheza abandi banyarwanda bashaka gutanga umusanzu wabo banyujije mu mashyaka ya politiki. Ntibizashoboka ahubwo Kagame ashatse yakwibuka wa mugani ugira uti “uwo uzaheka ntumwisha urume” maze hakabaho ibiganiro bizatuma twubaka igihugu twese twibonamo.

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

The new wind of African independence

On July 1st, three African countries, namely Rwanda, Burundi and Somalia, gained their political independence. Anniversaries make us reflect on past events. More than half of a century since the 60s, it does not appear difficult to realize that a number of things did not work out as expected for these countries. Unfortunately the picture is almost the same across the continent. It’s a fact that the majority of African countries got their independence around that period.

What is Pan-Africanism? It has been a movement against imperialism in all its forms and for the liberation of Black Africans from the evils of Black enslavement, colonialism, and from the racism these produced.

Some years back, after analyzing the early period prior to African independence, I found that many years passed since the Manchester Conference of 1945 held by the pan African movement had some impact. It took some good years to the Nkrumah, Kenyatta and others alike who those days were prying for changes then necessary in Africa to make a breakthrough. It took particularly to Ghana twelve years. Others demanded even more time.

History books or elders don’t miss any opportunity to tell how the forefathers of African independence fought both internal and external oppressions of the masses. It was not easy at all. It was even harder to sustain whatever gain had been achieved.

The oppressors tried to hijack the outcomes of years of sacrifices. They often succeeded to regain the lost ground. They changed strategies to impose themselves and continue their exploitation. As in the previous periods, they counted on unscrupulous and selfish African leaders ready to sell out interests of their people. It took decades to the victims of yesterday to realize their mistakes.

As in old times, it was going to be around a limited number of enlightened sons and daughters of Africa that the continent’s destiny would depend on. They understood the issues involved, particularly the double speak and hypocrisy of the corrupt leaders always plotting their indefinite stay in power they had stolen from the people.

The new generation of enlightened true sons and daughters of Africa could deconstruct the plans of the internal masses’ enemy and external forces. They had learned the hard way, being themselves victims of the forces they were ready to stand against. They had role models among the forefathers. They had seen how their elders, namely Sankara, Kaddafi or Mugabe had been crashed down or weakened by the imperialist forces.

The 21st century had however brought a seemingly renewal even among the usually complacent and African elite in governments that serves the West. These were talking of Renaissance. But it was a mere caricature of what was needed to fundamentally change the oppressive and sometime tragic situation of African masses.

It was under that period that the continent experienced the most of its deadly tragedies in many parts of its regions: from Sierra Leone, Ivory Coast to Somalia passing through Rwanda, Burundi and the Democratic Republic of Congo. As a paradox, it was at the same period that the continent is portrayed as the future of humanity because of its immense resources. And the multiple wars fought on its land being seen as a necessity for the salvation of some global powers in declining influence.

2011 saw the northern African youth claiming more of its share of dignity from the corrupt elite in office. As time passed, there were again severe disappointments. They realized they had been used and betrayed. The experience added to the fact that the awakening of the necessary minority in the forefront is there. Strategizing is the key, but at the same time avoiding mistakes committed by those who came before them.

The new wind of African independence hangs on the shoulders of that enlightened minority of individuals on the continent and in the Diaspora, finding each other, developing synergies, protecting each others’ back, and coming together for action, not necessarily as one, but moving in the same direction. All these will be the ingredients of their success.

There are battles against imperialist forces that are being won in South America. It took these countries years of educating masses and organizing. They are getting there. The same way the forefathers of African independence learnt from their participation to western fronts against Hitler fascism, the new generation of aspirant African political leadership must get involved in the Latin American wars against global imperialism led by US, Canada, UK, EU and their multinationals. At the end, everything comes down to economy or war of resources. Those who can control them can impose their views onto the rest.

“In the past, we were colonized and enslaved. Our stolen labour built empires in the North. Today, with every step we take for our liberation, the empires grow decadent and begin to crumble. However, our liberation is not only the emancipation of the peoples of the South. Our liberation is also for the whole of humanity. We are not fighting to dominate anyone. We are fighting to ensure that no one becomes dominated,” Evo Morales, President of Bolivia. http://climateandcapitalism.com/2014/06/20/evo-morales-liberation-whole-humanity/

Source: http://therisingcontinent.wordpress.com/2014/07/02/the-new-wind-of-african-independence/#more-5845

CNR-INTWARI YAHAGARITSE GUKORERA MU MPUZAMASHYAKA YA CNCD.

cnr-intwari-copie-1

Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2013, CNR-Intwari ibisabwe kandi ibifashijwemo n’imiryango nyarwanda idaharanira inyungu za politiki yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda. Icyo gikorwa cyari kigamije kugirango haboneke bwangu, ibisubizo bikwiye kandi byihuse, ku bibazo bibangamiye abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego yiyemeje kwinjira mu Nama y’Igihugu iharanira Impinduka ya Demokrasi CNCD mu magambo ahinnye y’igifaransa, kugira ngo ishobore kurangiza inshingano yari yihaye. Mu ntango hakozwe ibikorwa byiza bikwiye gushimwa muri urwo rwego. Ariko uko iminsi yagiye yicuma habayeho kwibagirwa nkana ko turi mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye,bisaba ubwitange, gushyira mu gaciro, kureba kure n’imikorere idasanzwe kugira ngo intego nyamukuru igerweho.

Igihe kinini cyakomeje gutakazwa mu nyandiko gusa aho gufata ibyemezo bikwiye no mu gihe gikwiye. By’umwihaliko iyo mikorere ntiyatumye CNR-Intwari ibona uko yitangira gahunda yari ifite yo gutabara abanyarwanda mu maguru mashya, ishingiye ku bikorwa yabatangarije mu nyandiko “ Programu ya Guverinoma ya Repubulika ya 3 ” yasohoye kuwa 4 Kanama 2011. (http://cnr -intwari.com/index.php/programme-politique)

Nta narimwe CNR-Intwari itagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abandi banyarwanda mu gushakira hamwe ibisubizo bikwiye ku bibazo bikomereye u Rwanda, mu bwubahane, mu bwumvikane n’ubwuzuzanye ariko ntishobora kwemera ko ubufatanye ubwo aribwo bwose bwahinduka inzitizi yo kuyibuza kurangiza inshingano zayo z’ibanze. Kubera iyo mpamvu CNR-Intwari, isanze ari ngombwa kuba ihagaritse imikoranire yayo na CNCD kugirango isubirane ubwigenge bwayo busesuye butuma ishobora kurangizaneza inshingano zayo mu bihe bitarambiranye.

CNR-Intwari izakomeza gufatanya mu bwisanzure n’andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi bw’igitugu bwimitswe mu Rwanda, mu gihe cyose ubwo bufatanye buzaba bugamije ibikorwa bifatika bitayibangamiye. Izafatanya mu bikorwa byose bishoboka kugirango amahoro arambye agaruke vuba mu Rwanda no mu karere kose k’Afurika y’ibiyaga bigari.

Bikorewe Manchester kuwa 2 Nyakanga 2014

Gakwaya Rwaka Théobald
Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wa
CNR-Intwari

fichier pdf Communiqué de Presse