Category Archives: Politique

ITERAMBERE RYA LETA YA KAGAME NI IGIPINDI GISA : Yananiwe no guha abaturage amazi meza ! Ikwiye amanota 15 /100.

Amazi

ITERAMBERE RYA LETA YA KAGAME NI IGIPINDI GISA : Yananiwe no guha abaturage amazi meza ! Ikwiye amanota 15 /100.

Igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge, bamagane ibipindi bya FPR -Inkotanyi wagira ngo bibereyeho gushinyagurira abaturage cyangwa kubakina ku mubyimba ! Kwirirwa biyerekana imbere y’amahanga ngo bazanye iterambere ry’indashyikirwa mu Rwanda mu gihe Leta ntacyo ikora ngo nibura ihe abaturage amazi meza yo kunywa, ni agahomamunwa !

Mu mahugurwa duherutse gukorera Abayobozi b’Amakipe Ishema twibanze ku bintu 10 by’ingenzi ushobora gupimiraho iterambere ry’igihugu. Reka mbibasangize .

I. Ubundi iterambere nyaryo rigaragarira he, ripimirwa he ?

Dore ibintu icumi by’ibanze byerekana ko igihugu runaka kiri gutera intambwe igaragara mu iterambere :

(1)  Abaturage bafite ibyo kurya bihagije

(2) Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi

(5) Abaturage bafite amazi meza

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye

(8) Abaturage barindiwe umutekano

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane

(10) Urubyiruko rushobora kubona imirimo no kugira amizero y’ejo hazaza hazima

II. Ese mu Rwanda byifashe bite ?

Gahunda zose za Leta ishishikajwe n’iterambere ry’ukuri zakagombye kuba zigenewe  guteza abaturage intambwe ijya mbere muri ibi bintu icumi bivuzwe haruguru. Iyo Leta itabishoboye iregura ikavaho cyangwa se abaturage bagahaguruka bakayivudukana.

Iyo bikomeje kuririmbwa ko Kagame ariwe ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine kubera ko yazaniye Abanyarwanda iterambere ry’akataraboneka, byakagombye kugaragarira mu bisubizo bihamye Leta ye itanga bijyanye n’izi ngingo icumi zavuzwe hejuru .

Twebwe nk’abenegihugu, iyo dusuzumye dusanga Leta ya Paul Kagame ikwiye amanota 15/100 mu byerekeye iterambere yazanye . Dore aho ayo manota aturuka :

(1).Abanyarwanda bafite ibyo kurya bihagije ?   Amanota : 1/10

Igisobanuro : Inzara yitwa NZARAMBA igiye kumarira abaturage ku icumu biturutse ahanini ku byemezo bya Leta bihubutse kandi byuje urugomo nko :

*Kwambura abaturage ubutaka bwabo hashingiwe ku mategeko afifitse,

* Politiki yiswe iyo guhuza ubutaka yabahatiye guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro

*Ubukunguzi bwo gutema intoki no kurandura imyaka y’abaturage ….

 

(2). Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza ?  1.5/10

Politiki yo guca nyakatsi yashoboraga kugira umusaruro mwiza iyo iza gukorwa mu bwitonzi, ikabanza gusobanurirwa abaturage, kandi ntigaragaremo akarengane . Gusenyera umuturage inzu ngo ni uko yubatse muri rukarakara cyangwa isakaje ibyatsi ariko ntumutere inkunga ngo yubake inzu iboneye ni ububisha bwakorwa gusa na Leta yanga abaturage bayo. Abasenyewe bakomeje kwangara, kurara hanze, kwandura indwara zibahuta …..

Imiturirwa y’abaherwe n’abanyamahanga bigaruriye Kigali Leta ya Kagame ihora  ikinga abazungu mu maso  sicyo gipimo cy’iterambere ry’u Rwanda.  Ni ikinyoma . N’ikimenyimenyi ngo ayo magorofa y’i Kigali yabuze abayakodesha !

Politiki yo gutuza abantu mu midugudu yashoboraga kugira akamaro iyo bidakorwa mu gitugu gikabije. Aho Leta ishaka gushyira umudugudu, yagombaga kubanza kuhageza amazi meza, amashanyarazi , ishuri, ivuriro….Iyo biza gukorwa gutyo abaturage bari kwijyanayo  ku bwende kandi bishimye.

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye?   1.5/10

Politiki ya « Mutuwele yo kwivuza » cyari igitekerezo cyiza. Ariko cyaje guhinduka icyanzu cyo gusahura rubanda no kubabeshya ngo baravurwa kandi mu by’ukuri batavurwa. Ntibikiri ibanga amafaranga yose batanze nka « Cotisation ya mutuelle »yaranyerejwe . Leta ubwayo yabyemeye mu kwirukana nabi Ministri w’ubuzima Agnes BINANGWAHO ndetse na ba Meya benshi baherutse kwirukanwa bashinjwa kunyereza amafaranga ya Mituweli. Hagati aho abari bayatanze bahitanywe n’icyorezo cya Malariya ku bwinshi, ababyeyi batagira ingano bo bagafungirwa mu bitaro babuze ubwishyu !

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi ? 3/10

Raporo zinyuranye zikozwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu (Inteko Ishingamategeko …) zakomeje kwemeza ko uburezi buhabwa abana ba rubanda guhera mu mwaka w’1994, mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, nta REME bufite.

Ku ruhande rumwe, igitekerezo cyo gushuka abaturage ko abana bose baziga bagatunga dipolome ariko zitagize icyo zibamariye kiragayitse cyane kandi kizagira ingaruka zikomeye kuri ejo hazaza h’igihugu.

Ku rundi ruhande, bigaragara ko abana b’abategetsi aribo batangwaho umutungo w’igihugu kugira ngo bige mu mashuri y’akataraboneka  yo muri Kigali , ndetse bigasozwa no kubohereza mu Bulayi na America . Uku kwikubira ibyiza by’igihugu kurakabije kandi kugomba guhagarara.

Nanone kandi hari ivangura rikaze rikomeje kugaragarira mu gukoresha umutungo w’igihugu hagafashwa abana bamwe  barihirwa amashuri , abandi ndetse b’abahanga bakabura ubufasha. Ninde utabona ko iri vangura rishingiye ku irondakoko niridakosorwa amaherezo rizadusenyera igihugu bikomeye !

Uku gusumbanya abana b’igihugu bisa n’ibyimitse politiki ya « apartheid » hagati y’abana b’u Rwanda, FPR yarishyizeho igamije kwimika ubusumbane bukomeye mu gihe kizaza. Ninde wabishima uretse uwanzi w’igihugu ?

(5)Abaturage bafite amazi meza ? 0.5/10

Abaturage badafite amazi meza nta buzima buzira umuze bashobora kugira. Bagira umwanda, bakazongwa n’indwara z’ibyorezo zinyuranye. Ihere amaso iyi videwo ikurikira urebe uko iki kibazo cyazahaje abaturage kandi Leta ya Kagame ikaba idashaka kugikemura!

Yewe ngo n’ahubatswe amariba ya kijyambere , abaturage babanje gutanga imisanzu, nta mazi yigeze ageramo ! Ngiyo rero politiki y’igipindi  ye !

 

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo ? 2.5/10

Abaturage bahatiwe gutanga amafaranga atagira ingano kugira ngo bahabwe amashanyarazi . N’ubwo insinga zakwirakwijwe ahatari hake, incuro babona umuriro mu kwezi ni mbarwa . Nyamara barakomeza bakariha …. Buri kwezi !

Reka twibutse ko amashyanyarazi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo .

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye ? 2/10

Politiki yo guca « Caguwa » mu Rwanda yagaragaje ko Leta ya Kagame ihora ifata ibyemezo bibangamiye cyane inyungu za rubanda . Bizwi ko U Rwanda rudafite inganda zakora imyenda mishya ihagije. Ikindi kandi abaturage bose ntibaragira ubushobozi bwo kugura imyenda mishya gusa. Iki cyemezo cyo guca caguwa cyagaragaye nko kwishongora bikabije kandi bitarimo ubwenge. Yewe n’ibihugu by’i Bulayi byakataje mu majyambere biracyacuruza imyenda ya caguwa !

 

Aha urubyiruko rurannyega icyemezo cya Leta cyo guca caguwa.

Aho Leta ya Nyakubahwa Paul Kagame ntiyibwira ko u Rwanda rutuwe n’abaministri n’abaherwe batuye Kigali gusa ? Ndetse twumva ko n’abagizwe abamisitiri bagurizwa amafaranga yo kugura iyo myenda mishya ! Abaturage basanzwe se bo bazagurizwa nande ?

(8)Abaturage barindiwe umutekano : 1/10

Mu Rwanda imbere nta ntambara y’amasasu ihari nyamara inzego zishinzwe gucunga umutekano(Polisi, igisirikari, Inkeragutabara…) ntizisiba kurasa abaturage b’inzirakarengane ku manywa y’ihangu no kubahoza mu iterabwoba ridahuga.

Intambara z’urudaca Leta ihozamo ibihugu duturanye nazo amaherezo zizabyarira Abanyarwanda akarambaraye niba iyi politiki yo kwigira gashozantambara mu karere idahagaritswe .

Nta mutekano abanyarwanda bafite, bahora babunza imitima, buracya ngo ntibwira, bwakwira ngo ntibucya ! Ababonye icyanzu bakizwa n’amaguru bagahungira mu mahanga ;

Uyu se niwo mutekano ukwiye igihugu biririmbwa ko ari intangarugero mu iterambere no mu miyoborere myiza ?

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane ? 2/10

Hari ingero nyinshi zerekana ko ruswa yahawe intebe ; umuco kirimbuzi wo « gutekinika amadosiye » ntukiri inkuru mbarirano ; inzego z’ubutebera ntizigenga ahubwo zahinduwe ibikoresho by’inyungu z’ishyaka rukumbi rya FPR . Gereza zuzuye abaturage batagira amadosiye kimwe n’abafunze gusa kubera ko banenga politiki idahwitse ya FPR.

Leta yimika akarengane bigeze aha , si Leta yo kwizerwa .

(10) Urubyiruko rufite imirimo n’amizero y’ejo hazaza hazima ? 0/10

Urubyiruko nirwo maboko y’igihugu rukaba n’amizero y’iterambere rizaramba. Iyo urubyiruko rwihebye ntiwavuga ko uri kubaka igihugu.

 

Mu Rwanda urubyiruko ruremerewe cyane n’iterabwoba, ubushomeri n’ubukene. Umugabane ungana na 85 % w’urubyiruko ntacyo Leta ya Kagame ikora ngo irufashe kwikura mu bukene no kwizera ejo hazaza hazima. Icyo Leta ya Kagame imariye urubyiruko ruyikeneyeho ibisubizo ni ukujya kubafungira ku karwa ka IWAWA ; kubashora mu ntambara zo mu bihugu duturanye zibatikiza umusubizo n’uzirokotse agasigara ari igisenzegeri kitazagira icyo cyimarira.

Umwanzuro

Leta ya Paul Kagame abaturage baramutse bayigiriye ubuntu bayiha amanota angana na 15 /100 , ubundi bakayisezerera bwangu . Leta nk’iyi ntabwo ikwiye guhabwa amahirwe yo gukomeza kugaraguza abaturage agati no kwivuga ibigwi itagira . Politiki z’ibipindi Abanyarwanda barazirambiwe. Niyo mpamvu hakenewe IMPINDUKA.

By’umwihariko Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwishakamo ubutwari, rugahagurukana impirita maze mu matora ataha ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017 n’ay’Intumwa za rubanda yo mu 2018, rukihitiramo abayobozi bashya . Njyewe ndetse ndashishikariza abasore n’inkumi kuzitabira amatora ari benshi kandi bakitorera abakandida ba « Nouvelle Génération » kuko umushinga   wacu «  Kunga abenegihugu ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne(Together to modernize Rwanda) », ukubiyemo ibisubizo bifatika kuri ziriya ngingo 10 zagaragajwe hejuru, ari nazo zubakirwaho iterambere rirambye ry’igihugu .

Mbifurije mwese guhorana ishema.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017.

IBYA KAGAME NA FPR BIRANGIYE NK’IBY’UMWAMIN’ABIRU

téléchargement (2)

Mu kwezi gushize, mbere gato ko ibiruhuko by’abanyehuri bitangira, hari uwahimbye ubutumwa bushekeje abuzengurutsa kuri izi mbuga nkoranyambaga. Yageragezaga gusobanurira abanyeshuri baje mu biruhuko bimwe mu byahindutse ubwo bari bahugiye ku masomo. Yarateruye ati:

“Dore ibyabaye mwaragiye ku mashuri: Mwagiye abasore (Derek na Olvis ) bakundana na ba Miss Teta & Vanessa ubu siko bikimeze. Mwagiye caguwa turi kuzamagana none ubu zizageza muri Vision 2020. Mwagiye Convention Center itaruzura none ubu yaruzuye ndetse yanakiriye aba President 31 mu nama ya AU Summit. Mwagiye muzi ko Knowless afite ubukwe, ubu itariki zaramenyekanye gusa buzatahwa nufite invitation nta muvumbyi wemewe. Mwagiye APR FC itajya itsindwa na Rayon ubugira kabiri none yabaye *4G*. Mwagiye muzi ko baca umugani mu Kinyarwanda ngo *”Active irahitinga daaa!!* ubu noneho baca uwundi ngo “Nta wita Umwana uwo yambariye ukuri”. Mwagiye Primus Guma Guma Superstar itaratangira none igikombe twamenye nyiracyo….”

Munyemerere nanjye nifashishe iyi nganzo mbabwire ibyahindutse hagati aha mu gihe mwari muhugiye muri byinshi binyuranye: “Mwagiye Ambassadeur Eugène Gasana agihagarariye u Rwanda muri Loni. Ngo umwambari w’umwana agenda nka shebuja, mwagiye agenza nka shebuja, agatuka amahanga y’ibihangange nka shebuja ngo mu rwego rwo kwihesha agaciro. Hagati aho ngo yaba yarashyekewe, ibyo kugenza nka shebuja abifata uko (au pied de la lettre), agenza nka we no mu byo atemerewe none dore bimukozeho. Ubu bamutumije i Kigali atinya kuhakandagira, na we bamusezerera ikitaraganya. Ngo yaba aryozwa icyaha gikomeye kijyanye no kubogora amata ya shebuja.

Mwasize Agnès Binagwaho avuna umuheha bakamwongera uwundi bimwe by’umwana uri iwabo. Ubu atangiye kwibagirana kimwe n’abandi bamubanjirije ku ibere. Mwasize Theos Badege yica agakiza muri CID. Ubu ikibazo kigezweho ni ukumenya niba ari we wavuyeho na CID bakajyana, cyangwa niba ari yo yarohamye na we ikamutwara. Mwasize Kagame afite telecomande ayoboza byose mu Rwanda: Guverinoma, Icyama, Ingabo, iperereza, mbese igihugu mu nzego zose. Hagati aha telecomande ye amabuye yarashaje ntiyabimenya. Hagati aho abiru b’Icyama, ba bandi yakoreshaga atubyinisha muzunga, bakoresheje indi bakajya bazapinga (zaping) bucece kugeza igihe Kagame atakimenya canal yerekana amashusho ndetse n’ubwoko bw’ayo mashusho. Nguko uko bamukinnye amayida, bamubeshya ko bagiye kuvugurura itegeko nshinga ngo akaziyamamaza ubuziraherezo. None no kwiyamamaza umwaka utaha bizamubera nk’inshoberamahanga.

1. Ibintu 2 twemeraga kuri FPR none ano mezi atandatu ya 2016 akaba amaze kubisenya.

Icya mbere mu kwemera kwanjye cyahungabanye, kandi nkanibaza no kubyabaye kuri benshi, ni isano iri hagati ya Kagame na FPR. Abatari bake, twitegereje inzira FPR yanyuzemo muri iyi myaka 22 iri ku butegetsi, twemeraga ko yasenyutse, cyangwa se isigaye yubatse kuri Kagame nk’inkingi ya mwamba. Mu yandi magambo byavugwaga ku mugaragaro ko Kagame ari we FPR. Icyo iyi myaka ibiri ya nyuma isize igikuye mu nzira.

Icya kabiri abatari bake twibwiraga ni uko FPR, nyuma yo kugenda ishyira ku ruhande abatari bake mu bigugu byayubatse, yari yaratakaje za ngufu yahoranye zo gupanga, kureba kure, kumenya aho inyungu zayo ziri no guhangana n’ibihe bihinduka. Iki na cyo iyi myaka ya nyuma irakinyomoje. FPR iracyafite abiru bareba kure, bapanga bagapangura, byaba na ngombwa na wa wundi Kagame wigize akari aha kajya he bakamwinjiza muri iyo operation yo gupanga no gupangura, mbese na we akabyinishwa muzunga yibwira ngo ni we uyoboye umudiho.

Gusa na none nta zirumba ngo zibure n’agahaza. Hari icyo twashidikanyaga cyangwa tukacyemera nta gihamya, none kibaye ukuri. Ni ukuba FPR ikora neza neza nk’ubwami bwa kera. Kimwe mu byaranze ubwami mu Rwanda, ni uburyo bwari bwubakitse gihanga. Umwami yafatwaga nk’igikingi cya byose, nyamara imipangu y’ukuri ya politiki yakorwaga n’abiru umwami akinjira muri iyo muzunga atazi na we iyo igana. Ni muri urwo rwego bamurambagirizaga abagore babyita ngo berejwe inzuzi, nyamara wakwitegereza ugasanga byarakorwaga ku munzani w’inyungu z’imiryango 5 ikomeye y’ibibanda, ni ukuvuga ya moko yabyaraga abamikazi. Umwami ntiyanagenaga uzamusimbura. Ashwi da. Kuko uyu musimbura akenshi yatangazwaga ku munsi wo gushyingura se. Bityo, abiru bavugaga ko iryo banga nyakwigendera yari yararibabikije, ndetse ko uwo musimbura yavukanye imbuto, nyamara ubu dufite gihamya nyinshi ko byari umupango. Mu by’ukuri uruhande rurushije izindi ingufu rwashyiragaho uwarwo nuko abiru bakabyita irage ry’umwami watanze.

Na Kagame ibye na FPR birangiye nk’iby’umwami n’abiru. FPR yiyubatse ku cyitegererezo cy’ubwami. Si ku busa FPR yavutse yitwa RANU, ni ukuvuga UNAR mu cyongereza. Iyo UNAR ni rya shyaka ryarwaniraga ubwami. Mu kwiyubaka rero, koko FPR yafashe zimwe mu ngeso nziza n’imbi z’ubwami. Imwe muri zo ni ubwiru. Ni ukugira abantu bitangiye kubaka ingengabitekerezo ya politiki, kubaka umurongo, guharanira guhora bawuhuza n’aho ibihe bigeze, gupanga no kureba kure ngo ikintu cyose cyatera ingaruka zikomeye bakibone mbere y’igihe bagishakire umuti inzira zikigendwa.

Ikindi FPR yakopeye ku bwami, ni umuco w’igitambo. Mu bwami icyari ngombwa ni uko système ikomeza. Ibisigaye bindi byatangwaho igitambo. Iyo byabaga ngombwa, umwami bamuvanaga mu nzira iyo babonaga abangamiye système. Umwamikazi na we bamunyweshaga amata bibaye ngombwa. Mbese buri wese yashoboraga kuba igitambo. Icy’ingenzi cyari ko système ikomeza. Na FPR ni uko. Uwo ari we wese ashobora kuba igitambo ngo système idahungabana. Ikibazo ni uko twajyaga twibeshya ko bireba abandi ukuyemo Kagame. Si byo, na Kagame birashyize bimugezeho.

2. Uko byagenze ibara umupfu.

Bijya gutangira, Kagame yadukanye kuvuga mu ndimi zose ko adakeneye mandat ya gatatu. Yarabivuze arabishimangira mu mpitagihe, mu ndagihe no mu nzagihe. Hagati aho muri FPR abiyumvagamo ko bamubera abasimbura batangiye kwishyira mu myanya. Ngabo ba Musoni, ngabo ba rugize rute n’ibindi. Ukuri ni uko Kagame yagira ngo abarebe. Ubwo abivuyemo nk’inopfu bategereze akazaza. Nyuma yaho gato, binyujijwe ku bamotsi babigize umwuga nka Musa Fazil Harerimana, hatangijwe inkubiri yo gusinya no gusaba ko Kagame ahabwa amahirwe yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Ba bandi bari baragaragaje inyota yo kuba basimbura Kagame babonye ko yabagushije mu mutego batazikuramo, ubwo Kagame aba yinjije kimwe zeru. Hagati aho ibya Burundi na byo byari bitangiye gushyuha. Abiru muri FPR batangiye kubona ko Kagame agiye kubera système ikibazo : Gushaka gukomeza kwiyamamaza ubuziraherezo byamwogerera imbaraga ariko amahanga akabakuraho amaboko bityo FPR ikaba igiye mu mage.

Aha rero ni ho hatangiriye undi mukino. Ikibazo gikomeye cyari inzira yo kwigizayo Kagame. Inzira zari nyinshi. Iya coup d’Etat yarageragejwe ariko bigaragara bwangu ko itazashoboka. Ni bwo rero abiru bapanze iyo kumutsinda icya mpaga atazivanamo. Mu gihe abamotsi be baririmbaga ko natiyamamaza u Rwanda ruzubama, barabaretse, bakora umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rikamwemerera kuziyamamaza muri 2017 na nyuma yaho. Kagame n’ababyinnyi be baherutse iyo ngingo, ntibamenye uko abiru babigenje Itegeko Nshinga rishyashya rigasohoka rifungira Kagame inzira yari atezemo amizero. Ubu kugira ngo yiyamamaze byamusaba irindi vugurura, kandi naryo ryasiga rimukojeje isoni bidasanzwe mu maso y’amahanga !

3.Amayida hagati ya Kagame na FPR si ay’ubu, ava kure.

Si ubwa mbere Kagame na FPR bakina uyu mukino. Gusa kugeza ubu Kagame yari yaragiye awutsinda, none urugiye kera ruhinyuza intwari. Amaherezo awutsinzwe ubutazegura umutwe. No muri 2003 inama ya bureau politique yateranye kenshi ishaka umukandida. Inshuro eshatu zose hatowe utari Kagame, kandi abasirikari batariyumvishaga ukuntu umuntu w’umusivili yatwara Afandi uwo mwanya . Ni bwo rero inzego za gisirikari n’iperereza zahagurutse, abantu bakoranyirizwa kuri stade Nyamirambo igitaraganya, Kagame bamwimika bakomye amashyi (désignation par acclamation). Umuntu wese wasoma amategeko ya FPR biroroshye kubona ko ubwo buryo bwakoreshejwe nta hantu buteganyijwe. Kagame rero yari amaze kumenyera gutsinda ibitego none atsindiwe ku iyogi rya nyuma.

4.Abiru ba FPR bateye ibuye rimwe bica inyoni ebyiri.

Ku ruhande rumwe Kagame bamuvanye mu nzira nta nduru. Niyiyamamaza azaba yishyize mu mage, amahanga amwamaganire kure ko yishe itegeko, natsimbarara abe ataye ibaba noneho n’uwatekereza coup d’Etat bibe byagira inzira.

Hagati aho ibanga baba barikojeje Kayumba bati uwo mwari mufitanye amasinde ari mu marembera tangira inzira igaruka mu rugo igihe nikigera uzabe uri mu micungararo ya hafi. Yumva birakwiye, cyane ko système koko atigeze ayivuga nabi. Ba Rudasingwa bagotse bazenguruka isi bavuga ko Kagame na système yose byaboze bati mugiye kutugira injajwa. Ubwo hagati ya Kayumba na Rudasingwa ruba rurambikanye. Kagame avuye mu nzira…RNC ivuye mu nzira.

Harakabaho ubwiru n’abiru.

BIRACYAZA ….

Ubutaha tuzabagezaho uko umupango wakozwe n’amazina y’abawuri ku isonga.

Luc Nzaramba.
Ankara, Turquia.

Source: The Rwandan

2017 : Na nyuma ya Referendumu ififitse, Itegekonshinga ryahinduwe mu Kuboza 2015 ntiryemerera Paul Kagame kongera kwiyamamaza !

kagame-300x198

Ndifuza gusaba Abanyarwanda basonzeye impinduka ko barekera aho kugendera ku mpuha n’amabwire ahubwo abazi gusoma no kwandika bagafata umwanya wo kwisomera ubwabo Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 rigasohoka mu Igazeti ya Leta, nomero idasanzwe yo kuwa 24 Ukuboza 2015. Si ukurisoma gusa ahubwo bagomba no guharanira kumva neza icyo rivuga.

By’umwihariko ndashaka kubwira Abanyarwanda bose cyane cyane abayoboke b’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ko  na nyuma ya Referendumu ififitse , Itegekonshinga ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 ritemerera Nyakubahwa Paul Kagame, kuzongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika nyuma ya manda ye ya kabiri izarangira mu mwaka utaha wa 2017. Ndabagira inama yo gushaka undi mukandida hakiri kare kugira ngo mutazatungurwa . Sinahisha ko ku ruhande rwa Opozisiyo natwe dufite amatsiko yo kumenya hakiri kare umukandida mushya wa FPR twiteguye guhangana na we mu matora yegereje.

1.Twibukiranye icyo Itegeko Nshinga  riteganya

Hari ingingo ebyiri zitanga urumuri ruhagije kuri iki kibazo . Iy’ 101 n’iy’ 172.

Ingingo y’101 itarahindurwa yagira ga iti :

 » Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi(7).  Ashobora kongera gutorwa incuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze 2 ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Nk’uko bigaragara,  iyi ngingo yari yarashyizweho mu rwego rwo gukumira umuperezida w’umunyagitugu wagerageza kwigundiriza ku butegetsi bityo agahindura Repubulika nk’ingoma ya cyami. Gusa Perezida Paul Kagame n’abambari be bahisemo kwica amatwi maze bakoresha igitugu kidasanzwe kugira ngo iyi ngingo ikomeye ihindurwe bityo Paul Kagame abone icyanzu cyo kuzapfira ku butegetsi.

Ingingo y’101 yaje rero guhindurwa no kwemezwa na Referendumu itekinitse  yo mu Ukuboza 2015.

Dore ibyo ingingo nshya y’101 iteganya :

« Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe ».

*Mu Cyongereza :The President of the Republic is elected for a five (5) year term of office. He or she may be re-elected once.

*Mu Gifaransa :Le Président de la République est élu pour un mandat de cinq (5) ans. Il peut être rééluune seule fois.

Nk’uko bigaragara ihindurwa ry’iyi ngingo ubwaryo ntaho ryemerera Perezida Kagame nk’ »ucyuye igihe » kongera kwiyamamaza! Ahubwo icyongeye gushimangirwa ni uko nta Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uzemererwa kurenza manda ebyiri. Ikindi ni uko imyaka ya manda ivuye kuri irindwi igashyirwa kuri itanu kugira ngo Perezida wa Repubulika atazongera kurambirana ku butegetsi. Iri ni ivugurwa ryiza cyane kandi rifite ishingiro.

2.Abanditse ingingo y’172 nta mahirwe bashatse guha  Perezida Kagame yo kuzongera kwiyamamaza  !

Benshi bibwiraga ko Itegekonshinga ryavuguruwe kugira ngo ryemeze ikintu gisa n’irengayobora (Exception)  ry’uko Perezida Kagame  yakwemererwa kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka w’2017. Nanone ariko abifuzaga iryo vugururwa nta mpamvu zumvikana bagaragaje uretse  kuvuga ngo Kagame niwe wenyine ushoboye kuyobora u Rwanda. Icyabateraga gutanga iyo mpamvu ya nyirarureshwa twese turakizi, ni iterabwoba n’igitugu bashyizweho ! Igishimishije  rero ni uko  mu kwandika bwa nyuma (version finale)  ingingo y’172 hashatswe uburyo bwa gihanga bwo gupfunyikira Paul Kagame ikibiribiri, mu mvugo y’abanyamategeko : uburenganzira yifuzaga barabumwima !

Ngaho nawe isomere witonze, wirebere uko Paul Kagame,  nka Perezida ucyuye igihe,  yimwa n’iri tegeko ububasha bwo kuzongera kwiyamamaza.

Irengangize impuha n’amabwire , witegereze kandi usesengure neza ibika bitatu bigize ingingo y’172 , wumve neza icyo bivuga :

Igika cya mbere : « Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe….

Ni ukuvuga manda yatorewe mu 2010 ikaba izarangira mu 2017.  Bisobanuye ko iyi ngingo izi neza ko Paul Kagame atari  mushya, ahubwo ari  Perezida ucyuye igihe , urimo gusoza manda ye  ya kabiri .

 Igika cya kabiri : « Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo,  ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo……

Aha ntabwo itegeko rivuga ngo « tugabiye Paul Kagame manda y’imyaka irindwi y’ubuntu kuko ari umuntu w’akataraboneka « ! Oya, siko rivuga. Rigennye gusa ko kubera ibibazo bishingiye ku mateka, Perezida uzakurikiraho azakenera igihe kingana n’imyaka irindwi kugira ngo abishakire ibisubizo bityo habone gutangira manda z’imyaka itanu (quinquenat) nk’uko biteganywa n’ingingo nshya y’101. Ni ukuvuga ko umukandida wese uzatsinda amatora mu 2017  azaba atorewe manda y’imyaka irindwi. Abaturage nibatugirira icyizere tuzaba dutorewe imyaka irindwi .

Abakwiza impuha ko nta matora azabaho mu 2017 barishuka ! Manda y’Umukuru w’igihugu itandukanye cyane na manda ya Guverineri cyangwa Ambasaderi bajyaho bahawe ibaruwa ya nominasiyo kandi bagakurwaho n’ibaruwa y’uwabashyizeho (Revocation) . Manda ya Perezida wa Repubulika iratorerwa, buri gihe !

Naho abakomeje guteza urujijo ngo mu 2017 nta matora azabaho  ahubwo hazashyirwaho Leta y’ « Inzibacyuho » babiterwa no kwitiranya ibidasa . Kuba iyi ngingo y’172 yanditse mu GICE  bita « Ingingo zisoza n’iz’inzibacyuho «  ( gikubiyemo ingingo zigena ibizakorwa mbere no mu gihe cyo gutangira gukurikiza itegeko rishya) ntawe bikwiye kujijisha; ntaho bihuriye na ya Guverinoma y’Inzibacyuho yateganywaga n’amasezerano ya Arusha!

Igika cya gatatu: « Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo ».

Aha ni uburyo bwo gusubiramo ko Manda z’imyaka itanu (quinquenat) zizatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2024. Perezida uzatorwa icyo gihe (2024)azaba atorewe imyaka itanu , akazaba kandi adashobora gutorwa incuro zirenze ebyiri.

Ku batumva neza  ikinyarwanda byaba byiza basomye uko  iyi ngingo yanditse mu rurimi rw’Icyongereza ndetse no mu Gifaransa , ntaho rwose iha Paul Kagame uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu :

*Mu Cyongereza : »

« The President of the Republic in office at the time this revised Constitution comes into force continues to serve the term of office for which he was elected.
Without prejudice to Article 101 of this Constitution, considering the petitions submitted by Rwandans that preceded the coming into force of this revised Constitution, which were informed by the particular challenges of  Rwanda’s tragic history and the choice made to overcome them, the progress so far achieved and the desire to lay a firm foundation for sustainable development, a seven (7) year Presidential term of office is established and  shall follow the completion of the term of office referred to in Paragraph one of this Article.
The provisions of Article 101 of this Constitution shall be applicable after the expiry of a seven (7) year term referred to in Paragraph 2 of this Article « .

*Mu Gifaransa : 

« Le Président de la République en exercice lors de l’entrée en vigueur de la présente Constitution continue à exercer le mandat pour lequel il a été élu.

Sans préjudice des  dispositions de l’article 101 de la présente Constitution, compte tenu des pétitions présentées par le Peuple rwandais avant l’entrée en vigueur de la présente Constitution révisée, basées sur des défis sans précédent résultant du passé tragique qu’ a connu le Rwanda et la voie choisie pour les surmonter, les progrès déjà réalisés et le désir de poser une fondation solide pour le développement durable, un mandat Présidentiel de sept (7) ans est établi et prend effet à l’expiration du mandat visé à l’alinéa premier du présent article.
 Les dispositions de l’article 101 de la présente Constitution prennent effet  après l’expiration du mandat de sept (7) ans visé à l’alinéa 2  du présent article ».

3.Hirya y’ibigaragara

Iyi ngingo y’172 yavuzweho menshi, ndetse bamwe bagashaka kuyivugisha ibyo itavuga . Icy’ukuri ni uko irondogora bitari ngombwa . Ariko icy’ingenzi ni uko isoza itemereye Perezida ucyuye igihe ariwe Paul Kagame kongera kwiyamamaza. Uretse kumwemerera gukomeza no gusoza manda yatorewe mu 2010, igishya iyi ngingo igena ni uko mbere yo gutangiza manda zimara imyaka itanu(quinquenat) ziteganywa n’ingingo y’101 ivuguruye, hazabaho manda imwe y’imyaka irindwi (septenat) izatangira mu mwaka wa 2017. Bishatse kuvuga ko mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha, tuziyamamariza manda y’imyaka irindwi.

Nanone ariko iyi ngingo y’172 n’ubwo yibutsa ibikorwa ngo by’agatangaza byagezweho, ntaho igena ko Perezida ucyuye igihe (Paul Kagame)  ahawe ububasha busesuye bwo kuziyamamariza iriya manda y’imyaka irindwi.
Nibyumvikane neza rero ko Perezida Paul Kagame naramuka abaye umukandida mu mwaka w’2017 azaba ari Umukandida utemewe n’Itegekonshinga(Candidat anti-constitutionnel) .  Abagomba kubimenya barangije kubitera imboni. Abatabizi bo bakicwa no kutabimenya!

N’aya mahanga asanzwe atera inkunga u Rwanda nayo  yarangije kubyumva,  ategereje gusa igihe gikwiye ngo akoze isoni abibwira ko bashobora kwikorera ibyo bashatse byose batitaye ku mategeko y’ibihugu byabo , amahame n’amasezerano mpuzamahanga Leta zabo zashyizeho umukono.

UMWANZURO

Biratangaje ukuntu benshi mu Banyarwanda bemera buhumyi impuha zakwirakwijwe mu bitangazamakuru, bakibagirwa kujya kureba icyo itegeko ryasohotse rivuga !  Hariho bamwe bishuka ko ibyo bari basomye mu mushinga w’itegeko aribyo biri mu itegeko ryasinywe rigatangazwa mu Igazeti ya Leta yo kuwa 24 Ukuboza 2015! Naho abenshi mu babonye akarindi kabanjirije ivugururwa ry’Itegekonshinga  ryo  mu kuboza 2015, bo bakomeje kwibwira ko byarangiye, ko Paul Kagame yemerewe kuzaba umwami w’u Rwanda ubuziraherezo! Siko bimeze, Itegekonshinga ryatowe ryagize impfabusa ya makinamico yose tweretswe yo kwikorera ibiseke bijyanwa mu Nteko!

Nizeye ko Perezida wa Repubulika we nibura azi neza ikiri mu ngingo y’101 n’iy’172 y’Itegekonshinga. Niba yararisinye atararisoma , yihutire kubikora kandi ntatungurwe no gusanga ritamuha uburenganzira yifuzaga!

Hagati aho  rero tubaye twifurije Paul Kagame kwitegura neza ubuzima bushya agiye kwinjiramo nyuma yo kuba yarakoreye igihugu nka Visi-Perezida na Perezida wa Repubulika imyaka isaga 23 ! Mu by’ukuri aramutse ashaka kongera kwiyamamaza mu mwaka w’2017, nta yindi nzira asigaranye uretse kongera guhindura Itegekonshinga akongeramo ingingo imwemerera kwiyamamaza , akongera agakoresha indi Referendumu itekenitse, akongera agaterera rubanda ku munigo kugira ngo ibyemeze ! Gusa ndabona igihe gisa n’icyamushiranye…..

Amahirwe angana ku bana bose b’u Rwanda,

 

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA

Umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017

Bruxelles 31/7/2016 : Ndabatumiye mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda.

ikipe

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bayobozi b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo namwe muyoboye Amashyirahamwe ya Sosiyete sivile nyarwanda,

Nshuti zacu namwe mwese mwikundira igihugu cy’u Rwanda ,

1.Nzinduwe no kubatumira mwebwe abacyizera ko impinduka nziza ishoboka mu Rwanda kugira ngo tuzahurire i Buruseli kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016, guhera saa munani z’amanywa (14:00) , mu cyumba cy’inama kiri  Rue Eloy 80, Anderlecht 1070,    kugira ngo njyewe n’ikipe dufatanyije tuganire namwe birambuye ku rugendo twiteguye gukora rwo kujya gukorera politiki mu gihugu.

2.Muri iyi imyaka 6 ishize twagerageje kubagezaho ibitekerezo n’ibyiyumviro byacu, twerekana ku mugaragaro uko tubona imiyoborere y’igihugu cyacu muri iki gihe, tugaragaza uko twumva n’ibibazo bikomeye cyane bibangamiye rubanda rugufi,  bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu  bw’Agatsiko kayoboye Umuryango wa FPR- Inkotanyi kahisemo kwiyubakira ku kinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

3.Twagize igihe cyo gusesengura,kungurana ibitekerezo no gutangaza agaciro gakomeye duha Inzira y’Amahoro nk’iyafasha Abanyarwanda guharanira  uburenganzira bwabo batagombye kongera kwisenyera igihugu bikabije.

4.Twerekanye ko kuzahura gihugu cy’u Rwanda bisaba ko haboneka Abanyapolitiki  BEMERA kwitanga, bagatsinda iterabwoba kugira ngo begere rubanda bafatanye gukora REVOLISIYO idasesa amaraso ariko yifitemo ububasha bwo gutigisa  ibirindiro by’ingoma y’igitugu bityo igashyira u Rwanda mu nzira ikwiye ya demokarasi ari nayo butegetsi bwa rubanda kandi buharanira by’ukuri inyungu rusange.

5. None rero dore igihe kirageze ngo twereke Abanyarwanda ko imvugo yacu ariyo ngiro.  Koko igihe kirageze  ngo tugere ikirenge mu cy’intwari zatubanjirije , bityo nka Madame Victoire INGABIRE duhaguruke tuve mu buhungiro, dusange rubanda mu gihugu, tutirengagije inzitizi n’ingorane zidutegereje.

6. Tugiye twitwaje  Umushinga twateguriye Abanyarwanda dushaka kwerekeza mu rugendo ruhire  rwo » Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne »(Together to modernize Rwanda; Rassembler pour moderniser le Rwanda).

7.Bitarenze ukwezi k’Ugushyingo (11) 2016, tuzasesekara  mu Rwanda, dufatanye na rubanda rugufi gushinga  ISHEMA rizahatanira gutsinda amatora yo mu 2017 na 2018 kugira ngo tuzahabwe ububasha bwo kuyobora  u Rwanda  mu nyungu  za bose.

8. Nk’ababanye namwe mu buhungiro  imyaka itari mike, ntidushobora kwirengagiza ko umuganda wanyu ukenewe cyane mu gufasha Abanyarwanda bari ku ngoyi mu gihugu kwiyubakamo ubushobozi bwo guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu hagamijwe kwishyiriraho ubuyobozi butanga amahoro n’ituze mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga bigari.  Kandi mumenye neza ko urwo ruhare rwanyu nyine arirwo ruzabaha kwigenga mu gihugu cyanyu,  abanyu ntibakomeze kugirwa Inkomamashyi n’Abagereerwa mu Urwababyaye,  mugatura mugatunganirwe, mutegatemberana ishema mutekanye mu Urwagasabo.

9.Niyo mpamvu mbararitse ngo muzitabire muri benshi iki Kiganiro mbwirwaruhame cya nyuma tuzakorera i Buruseli kuri iki cyumweru kije. Nimwirengagize ibyakunze gutanya Abanyarwanda,  muze tujye inama, dushyigikire abiyemeje kwitanga,  twirinde kubaca intege.

10.Wowe ugishidikanya ku bushobozi bwacu bwo kuba hari icyo twahindura mu Rwanda, ibuka ubuhanga bwa kinyarwanda bugira buti,  « ntawe uvuma iritararenga « ,   » Na nyina wundi abyara umuhungu  » kandi bukongera ngo n’  » Imana ifasha uwifashije  » , maze utsinde igishuko cyo gukomeza kwigira »Ntibindeba « .

Umwanzuro

téléchargement

Mbega ukuntu nifuza ko Abanyarwanda twese twakumva ko ibibazo bikomeye dufite ntawe uzamanuka mu ijuru ngo abidukemurire, bityo tukagasobanukirwa neza ko  » Nta wundi ubitubereyemo « !

Mbaye nshimiye mbikuye ku mutima abazaza kudushyigikira, Imana izabaha Umugisha kandi nzi neza ko n’igihugu kitibagirwa abakigobotse , mu gihe gikwiye.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda

Ishema ku benegihugu bose nta vangura.

Bikorewe i Paris, 28 Nyakanga 2016.

 

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

Umukandida mu matora y’umukuru w igihugu  yo mu 2017.

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA: Ejo tuzahurire muri NORVEGE!

CONGRES2016

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération, bikaba byaranyujijwe mu bitangazamakuru no ku mbuga zinyuranye, umukandida w’Ishyaka ISHEMA ku mwanya wa Prezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe m’uw’2017 mu Rwanda, Padiri Thomas NAHIMANA, yatangiye ingendo hirya no hino mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gusezera ku banyarwanda babituye, kumva ibibazo byabo, kubasobanurira no kubakangurira gushyigikira politiki yo kujya gukorera mu Rwanda, aho we n’ikipi azaba ayoboye bazagera m’Ugushyingo 2016 hagamijwe kwandikisha Ishyaka ISHEMA, bikazakurikirwa nyine no kwiyamamaza.

Rero igihugu cya Norvège(Norge, Norway) gitahiwe kuwa gatandatu, 23.07.2016 aho abayobozi bakuru b’Ishyaka ISHEMA bazaza bakaganiriza abanyarwanda, abarundi, abanyekongo ndetse n’abandi babishaka batuye muri iki gihugu ndetse n’ibindi bicyegereye nka Suède na Danemark, ku bibazo bya politiki n’imibereho bigoye abanyarwanda by’umwihariko, ndetse n’abatuye mu karere k’ibiyabaga bigari muri rusange.

Inama n’ibitekerezo bya mwese birakenewe, ibisobanuro bizatangwa k’ubyo mwibaza byose.

Ikiganiro kizaba kuwa gatandatu, 23.07.2016 kuva 13.00 kugeza 17.00 mu cyumba cy’inama cya Komini ya Fredrikstad kuri iyi adresse:

Borgeveien 48
1654 Sellebakk
FREDRIKSTAD

Bikorewe muri Norvège none kuwa 14.07.2016

Abahagarariye ikipe y’Ishyaka ISHEMA muri Norvège:

Jeanne MUKAMURENZI(sé)
Jean Bosco HABIYAREMYE(sé)
Sixbert BITANGISHA(sé)

Ishema Party and the New Generation Coalition: Invitation to the farewell conferences

Indogobe

1. In order to materialize the plans of ISHEMA Party and the New Generation Coalition of leaders,

2. In order to honor the promise we made unto Rwandans to return to Rwanda to exercise our political rights and work hand in hand with the people as we struggle to build a nation where democracy prevails and based on values of the Truth , Intrepidness and Social justice,

3. Implementing the resolutions of the Congress of Ishema Party held in Brussels, Belgium from the 15th to the 17th of January 2016;

4. Subsequent to the farewell to the Rwandans living in Australia and America,

We are happy to invite all the Rwandans living in European and African countries to the farewell conferences scheduled as follows:

(1) In Oslo, Norway: on Saturday July 23rd 2016 from 2 pm (14h00).  All the Rwandans living in Scandinavian countries are welcome. The meeting room will be communicated shortly.

(2) In Brussels, Belgium: on Sunday July 31st 2016 from 2 pm (14h00). We will convene at   Rue Eloy 80, 1070 Anderlecht.

(3) In Munich, Germany: on Saturday September 3rd, 2016 from 2 pm (14h00). The meeting room will be communicated very soon.

(4) In Lille, France: on Saturday September 10th 2016 from 2 pm (14h00). The meeting room will be communicated without delay.

(5) In Lusaka, Zambia: on Saturday September 17th, 2016 from 2 pm (14h00). The meeting room will be communicated in few days.

(6) In Capetown, South Africa: on Saturday September 24th, 2016 from 2 pm (14h00). . The meeting room will be communicated shortly.

(7) In Amsterdam, Netherlands: on Saturday October 1st 2016 from 2pm (14h00). The meeting room will be communicated shortly.

During these conferences, Rev Father Thomas NAHIMANA, the candidate of the opposition to the 2017 presidential elections will be joined by a Team of leaders from Ishema Party and the New Generation coalition to launch the campaign manifesto “Together to Modernize Rwanda”.

* The participants will:

  • Hear testimonies, exchange views and ideas and donate their contribution towards the party registration and electoral campaign.
  • Ask questions and get proper answers on the manifesto “Together to Modernize Rwanda”.
  • Discuss the possibility to join us in our journey to Rwanda

All are invited to support the change which is needed by the majority of the Rwandans.

“NO ONE ELSE SHALL DO IT ON OUR BEHALF”.

Done in Paris, on July 12th, 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE,
Executive Secretary, ISHEMA Party
Email:chaste.gahunde@gmail.com
Tél :00 33 64 36 01 311

Jean Damascene NTAGANZWA,
Vice President, UDFR-IHAMYE
Email: ntaganzwa2001@yahoo.fr
Tél : 00 31 6 20 92 52 49

Abdallah AKISHURI,
President, FPP-URUKATSA
Email:amacumu.acanye@gmail.com
Tél: 00 33 7 58 17 30 72

Igihe kirageze : ISHEMA RY’U RWANDA NA NOUVELLE GENERATION BARABARARITSE MU BIGANIRO MBWIRWARUHAME BYO GUSEZERA KU BANYARWANDA BABA MU BULAYI NO MURI AFURIKA

Decollage-d-un-avion-de-la-Compagnie-Lufthansa-300x168

1. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération bihaye no kuzuza amasezerano bagiriye Abanyarwanda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda kugira ngo twegere rubanda maze dufatanye guharanira ko igihugu cyacu kigira ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi inyuze mu kuri no mu gusaranganya ibyiza by’igihugu,

2. Dushingiye kandi ku myanzuro ya Kongere isanzwe y’ishyaka ISHEMA yateraniye i Buruseli mu Bubiligi guhera tariki ya 15 kugeza kuya 17 Mutarama(1) 2016,

3. Nyuma y’ingendo zo gusezera ku batuye muri Amerika na Australia,

4. Twishimiye gutumira Abanyarwanda bose batuye mu bihugu by’Uburayi n’Afurika mu biganiro mbwirwaruhame byo gusezera biteganyijwe ku buryo bukurikira:

(1)Mu mujyi wa OSLO mu gihugu cya Noruveji (Norvege/Norway):Kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga (7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Hatumiwe abatuye mu bihugu bya Scandinavia bose. Icyumba bazahuriramo bazakimenyeshwa bidatinze.

(2)Mu mujyi wa BURUSELI mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique/Belgium): Ni ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga(7) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Tuzahurira kuri iyi aderesi : Rue Eloy 80, 1070 Anderlecht.

3.Mu mujyi wa MUNICH mu gihugu cy’Ubudage: Kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa byihuse.

4. Mu mujyi wa LILLE mu gihugu cy’Ubufaransa: Kuwa gatandatu tariki ya 10 Nzeri (9) 2016 guhera saa munani z’amanywa (14h00). Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa mu minsi ya vuba.

(5) Mu mujyi wa LUSAKA mu gihugu cya Zambia: Kuwa gatandatu tariki ya 17 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.

(6) Mu mujyi wa CAPETOWN mu gihugu cy’Afurika y’Epfo: Kuwa gatandatu tariki ya 24 Nzeri (9) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa.

(7) Mu mujyi wa AMSTERDAM mu gihugu cy’Ubuholandi : Kuwa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira (10) 2016. Icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa vuba.

Muri ibi biganiro mbwirwaruhame, Padiri Thomas NAHIMANA umukandida wa Opozisiyo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017 hamwe n’Ikipe y’Abataripfana na Nouvelle Generation bazaganirira Abanyarwanda ku mushinga “Kunga abenegihugu kugira ngo babashe kwiyubakira Rwanda-Moderne”(Together to Modernize Rwanda).

*Hazabaho umwanya wo gutanga ubuhamya, kungurana ibitekerezo no kwakira inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo gutangiza Ishyaka mu Rwanda na gahunda zijyanye n’amatora.

*Abafite ibibazo kuri uyu mushinga wo kujya gukorera politiki mu Rwanda bazahabwa umwanya wo kubaza kandi bahabwe ibisubizo bikwiye.

*Abifuza gufatanya natwe urugendo rugana i Rwanda nabo bazaze twumvikane kuri iyo gahunda y’ingirakamaro.

Mwese murararitswe ngo buri wese atange umusanzu we wo gushyigikira impinduka nziza isonzewe n’Abanyarwanda benshi cyane.

Nta wundi ubitubereyemo.

Bikorewe i Paris kuwa 12 Nyakanga (7) 2016.

logo-300x135

Chaste GAHUNDE,
Umunyamabanga nshingwabikorwa, ISHEMA ry’u Rwanda
Email:chaste.gahunde@gmail.com
Tél :00 33 64 36 01 311

Jean Damascene NTAGANZWA,
Visi-Perezida wa UDFR-IHAMYE
Email: ntaganzwa2001@yahoo.fr
Tél : 00 31 6 20 92 52 49

Abdallah AKISHURI,
Perezida wa FPP-URUKATSA
Email:amacumu.acanye@gmail.com
Tél: 00 33 7 58 17 30 72

ISHEMA PARTY : Gutanga inshingano.

yvonne_ishema

Yvonne UWASE wahawe inshingano.

1.Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe na Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda  yateraniye i Buruseli kuva taliki ya 15 kugeza ku ya 17 Mutarama  (1) 2016;

2.Dushingiye kandi ku mwanzuro w’inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Ishema yateraniye  i Paris taliki ya 19 Kamena(6)2016;

3.Turamenyesha Abarwanashyaka bose b’Ishyaka Ishema, abakunzi baryo na rubanda  ko Madame Yvonne UWASE yahawe inshingano  zikurikira:

(a) Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga  (Commissaire à la mobilisation)

(b)Umukozi n’umuyobozi w’ibiro by’ubunyamabanga buhoraho ( Secretariat permanent ) bw’ishyaka Ishema guhera taliki ya 1 Nyakanga ( 7 ) 2016

(c)Ushinzwe  Caisse y’Ishyaka ( Caissière ) nk’umufasha w’Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe umutungo
4.Yvonne UWASE ni muntu ki ?

YVONNE

Yvonne UWASE yavukiye ahahoze ari Byumba taliki ya 28 Ukwakira (10)1990. Amashuri abanza yayigiye mu Rwanda, ayisumbuye ayigira mu gihugu cy’Ubutaliyani. Afite Impamyabushobozi ya Licence muri Pharmacie.  Arubatse. Yvonne UWASE yinjiye mu barwanashyaka  b’Ishyaka Ishema rikimara gushingwa ndetse aza gutorerwa kuba Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Roma muri Kamena(6) 2015.

Madame Yvonne UWASE ni Umutaripfana w’intwari , w’umunyamurava n’umunyamahoro kandi azi kubana neza n’abandi. Akunda bidasanzwe igihugu cye cy’u Rwanda, akababazwa n’amateka y’intambara n’umwiryane yaranze Abanyarwanda, kugeza n’aho ahatakarije ababyeyi be. Yvonne UWASE yiteguye kwitanga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo mu Rwanda hagere impinduka nziza, ingoma y’igitugu isimbuzwe ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi itagira uwo iheeza.
CONGRES2016
By’umwihariko Yvonne UWASE ni umukobwa ukunda urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane urw’abashomeri,abakene n’indushyi , ahora aruvuganira kandi ntahweme guharanira icyaruteza imbere.

Tumushimiye umuganda ukomeye yiyemeje gutanga  muri uru rugamba rwo  » Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira Rwanda-moderne » kandi  twizeye ko muzamufasha gusohoza neza izi inshingano ahawe.

Bikorewe i Paris, kuwa 11 Nyakanga ( 7) 2016

logo-300x135

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

 

The Commonwealth Secretariat welcomes Rev Father Thomas NAHIMANA and his delegation.

Commonwealth delegation

The Commonwealth Secretariat welcomes Rev Father Thomas NAHIMANA and his delegation.

1.After his visits in Australia, Canada, the United States of America and at the European Union office, Reverend Father Thomas NAHIMANA, the presidential candidate of the Rwandan opposition for 2017 elections and his delegation met the Commonwealth Secretariat on July 4th, 2016.

2.It was on the agenda of the trip held in London, UK, from July 3rd to 5th, 2016 on which Rev Fr Thomas NAHIMANA was accompanied by a delegation of six politicians from ISHEMA Party and the New Generation Coalition.

3.The main objective of the visit was to discuss with the officials of the Commonwealth Secretariat the main challenges facing the people of Rwanda, especially the youth, challenges that hinder the promotion of Democracy in Rwanda. These are evidenced by the bad governance style of the leaders and the acolytes of the ruling party, the Rwandese Patriotic Front (RPF) who want to overstay in power and to continue the appropriation of all the national wealth at the expense of the social welfare.

4.A further topic raised was the 2017 presidential elections and the 2018 parliamentarians in which ISHEMA Party and the New Generation Coalition decided to participate. The delegation exposed all the modus operandi used by the RPF in order to block the candidatures of the true opposition.

5.The delegation took the opportunity to present to the officials of the Commonwealth Secretariat the campaign manifesto titled “TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA” which will be launched and shared with the Rwandans by Rev Fr Thomas NAHIMANA in upcoming days.

6.It should be recalled that Rwanda joined the Commonwealth in 2009 on the condition that the government of Rwanda should make efforts to abide with the principles and values of the Commonwealth which are Democracy, Good Governance, Rule of Law, Human Rights as well as Social and Economic Development.

7.Rev. Fr. Thomas NAHIMANA and his delegation appreciate the officials of the Commonwealth Secretariat for their hospitality, their attention and their inputs during the discussions held in mutual respect.

Long live ISHEMA Party and the New Generation of Leaders

Long Live the Republic of Rwanda

Long live the Commonwealth

logo-300x135commomwealth logo

 

Done at Paris, on July 05th, 2016
Chaste GAHUNDE,
Executive Secretary
ISHEMA Party.

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA: Umukandida wa Opozisiyo Padiri Thomas Nahimana n’ intumwa ayoboye bakiriwe n’Ubuyobozi bwa COMMONWEALTH.

 

Commonwealth delegation

1. Nyuma y’ingendo z’ingirakamaro zakorewe mu bihugu bya Australia, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada ndetse no mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu 2017, hamwe n’intumwa ayobowe bakiriwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth, kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nyakanga 2016.

2. Muri uru ruzinduko bakoreye i Londres mu Bwongereza, guhera taliki ya 3 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2016, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana yari aherekejwe na Délégation y’abarwanashyaka batandatu bahagarariye Ishyaka ISHEMA na Coalition ya Nouvelle Génération.

3.Impamvu nyamukuru yagenzaga aba Bataripfana ni ugusobanurira byimbitse ubuyobozi bwa Commonwealth ibibazo bikomeye bihangayikishije abaturage muri iki gihe cyana cyane urubyiruko bikanabuza Demokarasi gutera imbere mu Rwanda, bikaba bishingiye ahanini ku miyoborere mibi y’Abategetsi b’igihugu bakomoka mu Ishyaka rukumbi rya FPR n’abambari baryo batagihisha ko bashaka kwihambira ku butegetsi ubuziraherezo hagamijwe gukomeza kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

4.Indi ngingo ibiganiro byibanzeho ni iyerekeye amatora y’ Umukuru w’igihugu n’ay’ Intumwazarubanda ateganyijwe mu mwaka w’2017 n’uw’2018, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikaba ryarafashe umwanzuro udakuka wo kuzayagiramo uruhare. Hasobanuwe inzitizi zose Ishyaka rya FPR Inkotanyi rigenda rishyiraho hagamijwe cyane cyane kubangamira no kwigizayo abakandida nyakuri ba Opozisiyo.

5.Bashyikirije ubuyobozi bwa Commonwealth ingingo z’ingenzi zubakiyeho Umushinga wa politiki witwa  » Together to modernize Rwanda » (Kunga Abanyarwanda kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda-moderne »; Rassembler pour moderniser le Rwanda ) umukandida Padiri Thomas Nahimana ateganya gushyikiriza Abanyarwanda mu minsi ya vuba aha.

6.Reka twibutse ko U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth mu mwaka w’2009, Leta ya Paul Kagame ikaba yari yijeje uwo muryango ko izakora ibishoboka byose, igashingira imiyoborere y’igihugu ku mahame n’indangagaciro z’uwo muryango arizo Demokarasi (Democracy) imiyoborere myiza ( Good governance), igihugu kigendera ku mategeko abereye abenegihugu ( Rule of law), kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human rights), n’iterambere rirambye kandi risaranganyijwe ( Social and economic development).

7.Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana na Delegation bajyanye mu butumwa barashimira babikuye ku mutima Abayobozi bakuru ba Commonwealth ku kuba babakiriye neza, bakabatega amatwi, bakaganira mu mutuzo no mu bwubahane.

Harakabaho ISHEMA ry’u Rwanda na Nouvelle Génération,

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho umuryango wa COMMONWEALTH

logo-300x135commomwealth logo