Category Archives: Rwanda
Ndasubiza Ministri Mushikiwabo : Icyo Opozisiyo irwanira ni UKURESHYA kw’abenegihugu bose!
Nyuma yo kumva ikiganiro Ministri Mushikiwabo aherutse kugirana n’Abanyamakuru ndasanga bikwiye kugaruka ku ngingo enye yashingiyeho ikiganiro cye, tukagira icyo tuzivugaho. Ndasangakandi hari ibintu 3 tugomba gutandukanya: hari ibyo Ministri Mushikiwabo avuga ko azi, ariko hari n’ibyo atazi,hakaba n’ibyo yirengagiza nkana.
1. Ministri Mushikiwabo aremeza ko hari abanyapolitiki bakoranye n’abo babanye. Aremeza ko amashyaka yabo nta ngufu yigeze. Gukoresha inama bikaba nka ba bana bacuruza za bombo ku mihanda hano mu mujyi, babona abapolisi bakiruka.
Aha ndumva ntawe ukwiye kugisha Ministri Mushikiwabo impaka. Arivugira ibyo azi. Aravuga abo azi neza ndetse bakoranye. Ni bene bariya yikundiraga kubana nabo. Uwakwibaza aho yari atandukaniye nabo ntibyaba bifite ishingiro kuko yaba yirengagije ukuri kwa Kinyarwanda kuzwi na bose: burya ngo ibisa birasabirana ! Niba Ministri Mushikiwabo agaya abo babanye n’abo bakoranye, ntawabyivangamo. Gusa nta n’ikindi agaragaza yaba yari abarushije cyangwa icyo yaba yarabamariye uretse kubata akisangira FPR abereye umuvugizi muri iki gihe, no mu kizaza akazagomba kugira ibyo abazwa agasobanura amahano FPR yakoze mu gihe cyashize n’ayo ikora muri iki gihe : kurigisa abenegihugu, ubwicanyi bunyuranye, gusahura umutungo w’igihugu,gufungira ubusa abanyapolitiki ba opozisiyo, kurenganya rubanda….
Icyo Ministri Mushiwabo atazi ni uko n’abo akeka ko azi neza babanye bashobora kuba barahinduye imyumvire n’imikorere hagati aho ngaho ubu noneho bakaba batakiri “imitwe ya politiki ibaho kuri internet gusa “.
Icyo Mushikiwabo yirengagiza nkana ni uko Opozisiyo nyarwanda itagizwe n’abakoranye nawe gusa, hari abandi atazi, azabona igihe azaba afite amaso yo kubona. Kuba atabazi cyangwa ngo abemereho imbaraga ntacyo bigabanya k’ukubaho kwabo n’akamaro bashobora kugirira rubanda mu mezi make ari imbere aha. Kuba abahinyura bishobora ahubwo kuba biterwa n’uko Ministri Mushikiwabo ubwe atariho cyangwa akaba ariho ku bugenge, na we ubwe akaba atayobewe ko abeshejweho no kuvuga ibyo bamutekereye gusa kabone n’aho byaba ntaho bihuriye n’ukuri azi neza.Iyo yiherereye umutima we umucira urubanza, ukamubaza azakomeza kuba “avocat du diable” kugeza ryari, ukamubaza amaherezo ye, na we ubwe akabura ibisubizo! Guhitamo kwibera Mpemukendamuke ntibihira bose, bigera aho bigahagarika imitima ya bamwe ! Siyo maherezo nifuriza Mushikiwabo.
2. Ministri Mushikiwabo arongera ati : « Abantu barwanya politiki y’u Rwanda umuntu amenya icyo barwanya ariko akayoberwa icyo bifuza ».
Abakoranye na Mushikiwabo bashobora kuba ariko bakora koko. Ndemeranywa na we 100% ko kumenyekanisha ibitagenda neza mu gihugu no gutanga ibitekerezo ku byakorwa ari imwe mu nshingano z’ingenzi z’imitwe ya politiki nk’uko biteganywa n’itegeko ngenga No 10 /2013/OL rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, mu ngingo yaryo ya 38, agaka ka 4.
Nibyo koko kunenga ibitagenda gusa si bibi ariko si ugukora politiki. Imitwe ya politiki yiyubashye ikwiye kwirinda kugwa muri uwo mutego wo gusenya gusa itagira icyo yubaka.
Ndetse uwashaka kunganira Mushikiwabo yavuga ko kunenga ibitagenda mu gihugu no gutanga ibitekerezo ku cyakorwa bidabihagije ngo umuntu yitwe umunyapolitiki.Guha abandi amasomo y’ibyo bagomba gukora ariko wibereye mu mwobo wawe,udashobora kubikozaho n’imitwe y’intoki, si ugukora politiki. Ikikubwira uwatangiye kuba umunyapolitiki ni uko atera indi ntambwe yo kugira ati, njye n’ikipe yanjye twiteguye kwinjira mu nzego z’ubutegetsi kugira ngo dushobore kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhindura ibitagenda neza mu gihugu, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange.
Icyo Ministri Mushikiwabo yirengagiza nkana ni uko abanyapolitiki batagaragaza icyo baharanira ari abakorera mu kwaha kwa FPR bonyine, mbese nka ba Fazili Harerimana wa PDI, amashyaka nka PSD, PL….Abo twese ntitubemera nka opozisiyo, ni ba « Mouvanciers »ba FPR, nta nyungu za rubanda baharanira, baharanira imyanya yabo gusa muri Guverinoma no mu Ntekonshingamategeko. Abo rwose Mushikiwabo ajye abacyamura anabahungete buri munsi, kuko n’ubundi ntacyo bamariye rubanda nyarwanda iri ku ngoyi !
Icyo Ministri Mushikiwabo atazi ni uko ubu hariho Opizisiyo izi neza aho iva n’aho yerekera.Iyo Opozisiyo igiye kugaragarira by’umwihariko muri « Nouvelle Generation ». Umwihariko wa Nouvelle generation ni uko itarwanirira gusubira mu myanya y’ubutegetsi yaba yaratakaje, ntimaranira kujya ku butegetsi kugira ngo ibone aho yihisha Inkiko zayibaza ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda… Icyo Nouvelle Generation iharanira kandi itazahwema kuvugira ahararagara, ni UKURESHYA (Egalite) kw’abenegihugu bose, nta kindi.
Niba koko Mushikiwabo atari azi icyo twifuza, arakibwiwe, namenye kandi ko iyo « cause » tuzayiharanira kugera ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso y’imitsi yacu.
3. Ministri Mushikiwabo arongera ati : « Wakwirirwa uririmba Perezida w’u Rwanda, iyo ni politiki »?
Icyo Mushikiwabo azi ni uko koko abenegihugu benshi bahora « baririmba » Perezida w’u Rwanda. Mu by’ukuri ijambo kuririmba siryo yari akwiye gukoresha ahangaha. Ahubwo yakagombye kuvuga ko twirirwa « dukoroonga » Perezida Kagame. « Gukoronga » bivuga, gucika ururondogoro kubera kuvuga ibibi byinshi umuntu akora. Ukoroongwa byanze bikunze aba afatwa nk’umugome.
Icyo Ministri Mushikiwabo yirengagiza nkana ni IMPAMVU ituma rubanda yirirwa ikoroonga Perezida w’u Rwanda. Mushikiwabo we se yaba ari umunyapolitiki nyabaki aramutse atazi ko muri système y’ubutegetsi bw’igitugu gikabije(tyrannie) nk’ubwa FPR, umuntu umwe(le tyran) ari we ugenga byose bityo akaba ari na we ugomba kubazwa byose. Ninde wundi uretse Mushikiwabo uyobewe ko mu Rwanda rw’iki gihe ugushaka kwa Perezida Paul Kagame ariko konyine gukorwa hirengagijwe itegekonshinga n’andi mategeko ?
Iyo bimeze bityo, wakora politiki ute wirengagije aho ubutegetsi buherereye? Mu gihe ubutegetsi bwose bupfunyitse mu kiganza cy’umuntu umwe n’agatsiko ke, uragira ngo abaharanira kubufata mu nyungu za rubanda babushakire he handi ? Abanyapolitiki se bakwirirwa bakoroongo Rucagu cyangwa Mushikiwabo ngo bamukureho iki !
Reka tubisubiremo, Perezida Kagame ntazareka gukoroongwa igihe cyose azaba akigundiriye ubutegetsi mu buryo bw’igitugu. Kumukoroonga rero, ni ugukora politiki itomoye, Mushikiwabo nashaka rwose yiyahure.
4. Mushikiwabo asoza agira ati « Ntabwo ari u Rwanda rwabaciye intege, n’ubundi ntazo bagiraga ».
Amashyaka atariho ntawe akwiye gutera ikibazo kereka umurwayi wo mu mutwe. Kandi nta kimenyetso na kimwe mfite cyanyemeza ko Ministri Mushikiwabo ari umusazi.
Byantagaza rero Ministri Mushikiwabo aramutse ahemberwa guta igihe no kwirirwa ahangana n’amashyaka atariho, atagize icyo atwaye ubutegetsi wa Kagame! Ubwo se Ministri Mushikiwabo we ntiyafatwa nk’umunyarugomo ujya gushotora « abana bicururiza bombo », badafite ingufu na nke zahungabanya ubutegetsi bukomeye cyane bidasanzwe bwa FPR-Inkotanyi ?
Iyi « sortie » ya Mushikiwabo irerekana ahubwo ukuri guhambaye k’uko Opozisiyo nyarwanda imaze kugira ingufu zimaze kujegeza ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi ! Reka tuvuge ibintu uko biri : aho ibihe bigeze, ntabwo rwose FPR igishoboye kwiharira ubutegetsi bwose nk’uko byagenze muri iyi myaka 20 ishize. Perezida Kagame n’Agatsiko ke nibadashyira mu gaciro ngo bareke twicarane, tuganire nta buhendanyi, habeho « Intégration pacifique » y’abanyapolitiki bahejwe ndetse n’abarwanyi ba FDLR, ngo nyuma hazabeho amatora adafifitse,…amaherezo FPR izabura byose nk’ingata imennye. Iyi Opozisiyo Mushikiwabo yiha gukerensa izahagurutsa abaturage bavudukane Agatsiko, bagashwanyaguze nk’igitambaro gishaje ! Kandi rero karabikwiye, niba gakomeje kunangira umutima. Bwarakeye biraba.
Umwanzuro
Amashyaka ya Opozisiyo Mushikiwabo anenga natwe turayazi, agizwe ahanini na yayandi akorera mu kwaha kwa FPR muri FORUM. Yabivuze muri aya magambo :
“Mujye munareba n’[imitwe ya politiki] iri no mu gihugu, aho kugira ngo habe hariho umutwe wa politiki, hakaba hariho umuntu ukuriye umutwe wa politiki, ntabwo ishyaka ari umuntu umwe, ntabwo ishyaka ari izina, ntabwo ishyaka ari umuryango utegamiye kuri leta (ONG).”
Abayobozi b’ayo mashyaka koko nibo basa n’abatazi icyo barwanira. Nta zindi ngufu amashyaka yabo yigirira, nta bayoboke afite kuko ahatirwa gukorera ku rwego rw’igihugu gusa, FPR iyagaraguza agati uko yishakiye. Abayobozi bayo bashimishwa gusa n’imyanya y’icyitiriro bahabwa n’amafaranga bahemberwa buri kwezi kuri konti zabo : « cause » yabo ni aho irangirira ! Niyo mpamvu Mushikiwabo adatinya kubanyara hejuru uko yishakiye nabo bagakoma amashyi y’urufaya .

Nk’uyu Fazil, ni perezida wa PDI cyangwa uwa FPR?
Nyamara hari andi mashyaka Mushikiwabo atigeze amenya, ayo ni nk’aya « Nouvelle génération ». Mushikiwabo niyihangane gato ntazongera gukenera kuyabarirwa. Abayobozi bayo n’abarwanashyaka bayo bazi icyo baharanira : ni UKURESHYA kw’abenegihugu bose. Ntitwemera ko hari abavukiye gutegeka n’abandi bavukiye kubabera abagaragu. Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa ni abenegihugu kimwe, “Imana yaturemye tureshya” ! Turashaka ko Repubulika iduha amahirwe angana. Niba Repubulika ya gatatu inaniwe gukemura icyo kibazo, tuzaharanira ko hajyaho Repubulika ya kane, izakemura burundu ikibazo cy’ukwikubira ubutegetsi n’ibindi byiza by’igihugu hashingiwe ku iterabwoba,irondakoko cyangwa irondakarere.
Mushikiwabo rero ntakatubeshyere, ibyo atari azi cyangwa yirengagizaga nkana arabimenye : icyo duharanira muri Opozisiyo turakizi, n’Abanyarwanda bose barakibona, uretse impumyi zabuvukanye cyangwa izabyigize ku bwende.
Padiri Thomas Nahimana,
Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.
Tom Ndahiro na FPR barenda guta ishabure bakiruka ku manywa y’ihangu.
Tom Ndahiro wa Rushashya.net n’ibendera rya FPR
Mu nyandiko yasohotse tariki ya 28 Ukuboza mu kinyamakuru Rushyashya.net gikorera kandi kikanyuzwamo ibyifuzo bya Leta y’agatsiko ka FPR, uwiyita Cyiza Davidson yerekanye aho FPR ihagaze n’uko ibona impunzi ziri mu mashyamba ya Congo. Dore ibitekerezo by’ingenzi bizinduye Tom Ndahiro wiyita Cyiza Davidson:
- Ngo hari intambara izahanganisha impunzi ubwazo.
- Guhindura ku ngufu ishyaka ISHEMA umutwe wa gisirikare.
Mbere y’uko dusuzumira hamwe izi ngingo ariko reka twibutse ibi bikurikira:
Mu by’ukuri abenshi tumaze kumenya neza imikorere ya FPR. Iyo ijya gukora igikorwa iki n’iki kigayitse igira intambwe ikurikira.
- Intambwe ya mbere ni ukurema opinion. Muri iyi ntambwe, hakoreshejwe itangazamakuru ry’ubwoko bwose ndetse na social media, FPR ibanza guhindanya umuntu uyu n’uyu cyangwa ishyirahamwe iri n’iri ikerekana ibyo yita ububi bwe cyangwa se bw’iryo shyirahamwe. Ku bareba hafi iyi ntambwe bayifata nk’iyoroshye ndetse hari n’abicecekera ngo ntacyo bibatwaye, ngo uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina,… nyamara biba ari intangiriro mbi, aka wa mugani ngo imbeba irya umuhini yototera isuka.
- Intambwe ya kabiri iba kwerekana ko abantu benshi cyane bafitanye ibibazo n’ uwo muntu cyangwa se n’iryo shyirahamwe. Kubera ko mu ntambwe ya mbere abantu baba baramaze kwakira ya opinion y’ububi bw’uwo muntu/ishyirahamwe, mu ntambwe ya kabiri byorohera ababisoma n’ababyumva kubyemera, kuko umuntu ubusanzwe mubi agirana ibibazo na benshi ndetse akaba yagira abanzi batabarika.
- Intambwe ya gatatu iba kugirira nabi wa muntu. Agafungwa cyangwa se akicwa. Iyo ari ishyirahamwe, kuri iyi ntambwe hakorwa amanyanga, rigacengerwa, nyuma ba bacengezi bakaritezamo akavuyo, hakagaragazwa ko ryacitsemo ibice abarigize bakamarana maze rigahita ritakarizwa icyizere. Amashyaka ya politiki atari make yahuye n’icyo kibazo.
- Intambwe ya kane ni ugusibanganya ibimenyetso. Muri iyi ntambwe FPR ikoresha ibitangazamakuru byinshi yerekana ko ‘ nk’uko byari byaravuzwe mbere’ uwo muntu yari afite abanzi benshi bityo uwo ari we wese yashoboraga kumwica. Ibi biyobya uburari maze FPR igasigara yigaramiye nk’umwere kuri ayo maraso, naho ku mashyirahamwe discours zigacicikana ngo n’ubundi nta mbaraga yigeze agira.
Reka tugaruke ku nkuru ya Tom Ndahiro :
Uyu mugabo azwi nk’umwarimu wo gukata Kawa( moniteur agri) ariko akaba yarigize ngo umuhanga mu bya jenoside ( uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa) ndetse akaba ari n’umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu itumanaho/ itangazamakuru. Iyo usomye inkuru ye witonze uhita ubona ko arimo guteguriza iby’ikinamico yamaze gupangwa na FPR ikaba igiye gukinwa vuba aha.
- Ngo intambara izahanganisha impunzi ubwazo.
Ngo hagiye kuba intambara hagati y’impunzi ziri muri Congo ngo zipfa ubuyobozi. Aha Moniteri Agri uyu aravuga ko zimwe mu mpunzi ndetse n’abarwanyi ba FDLR ngo bazaba bari ku ruhande rwa Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka Ishema, ngo uru ruhande rukazarwana n’uruhande rushyigikiye General Majoro Byiringiro. Nk’uko twabibonye haruguru, nyuma y’intambwe twabonye yo kurema opinion, haje intambwe yo kwerekana abanzi benshi ba Padiri Thomas n’Ishyaka Ishema. Twese tuzi uko mu minsi ishize iki kinyamakuru Rushyashya.net cyavuye hasi mu kwamamaza ko ngo amashyaka Ishema na FDLR badacana uwaka. Nko mu nkuru yasohotse tariki ya 26 Ugushyingo 2014, Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson yashishikajwe no kwerekana ngo uko habaye isubiranamo hagati ya FDLR n’Ishema Party. ( http://rushyashya.net/politiki/fdlr-twagiramungu-faustin-na.html). Wasanga hari abemeye koko icyo kinyoma!
Reka nibutse neza ko ISHEMA na FDLR ari amashyaka abiri atandukanye, adahuje uburyo bwo kubona inzira yakemurirwamo ibibazo bikomeye bihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe. FDLR ni umutwe witwaje intwaro naho Ishyaka ISHEMA rigashyira imbere inzira y’amahoro, kuko ritifuza ko intambara zimena amaraso zakongera gushozwa kuko zarushaho gushegesha umuryango nyarwanda wababaye bihagije. Ntawe utazi neza ko aya mashyaka yombi nta masezerano y’imikoranire yigeze agirana. Gusa, imyumvire itandukanye siyo yagirwa impamvu ya za ngo turwane cyangwa se intandaro yo kwicana. Niyo Demokarasi duharanira.
Niba FPR ,mu ijwi ry’umukangurambaga wayo Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson, ishishikariye bidasanzwe “gushyingira no gutandukanya” FDLR n’Ishema Party ni uko hari umugambi mubisha uri gucurwa, uzajya ahabona mu minsi iri imbere !
- Guhindura ku ngufu ishyaka ISHEMA umutwe wa gisirikare.
Tom Ndahiro/Cyiza Davidson araducira amarenga: FPR yamaze kwinjiza abasirikare bayo muri Congo harimo n’abatari bake bahoze muri FDLR bakaza gutaha mu Rwanda. Mu minsi mikeya iri imbere aha , mu gihe UN yaba yigijeyo icyemezo cyo kurasa kuri FDLR, abacengezi ba FPR bazateza akavuyo muri Kongo, barase amasasu menshi cyane ku buryo bw’ikinamico ndetse amasasu amwe agwe no mu Rwanda. Hazahita haboneka abasirikare bavuga ko bishyize mu maboko y’ingabo z’u Rwanda (ikinamico) bemeze ko hari intambara hagati y’abagize FDLR, bamwe bashyigikiye Ishema abandi bashyigikiye Byiringiro! Iki kinyoma kizaba kigamije gukora dossier y’imikoranire ya Thomas Nahimana n’imitwe ivuga ko iteganya gutera u Rwanda.
Ntawe utabizi. icyemezo cy’Ishyaka Ishema cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda no kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 gihangayikishije bidasanzwe FPR-Inkotanyi. Mu Manama menshi y’abayobozi ba FPR, hakomeje gutangwa amabwiriza ko Kagame atifuza Ishema mu Rwanda mu matora ya 2017. Ngo bagomba gukora ibishoboka byose bakabuza Padiri Thomas umukandida w’Ishema gukandagira ku butaka bw’u Rwanda. Inkuru zihita muri iyi minsi n’izigiye kungikanywa mu minsi iri imbere , nta kindi zigamije uretse iterabwoba, hagamijwe kugamburuza Abataripfana ngo batinye kujya mu Rwanda, ngo hato batazafungwa ! Icyo abambari ba FPR batazi ni uko Abataripfana ari inzirabwoba nyakuri, iyo ikaba ari imwe mu ntego 3 ishyaka ryabo rishyize imbere: Ukuri, Ubutwari (= Intrépidité), Ugusaranganya.
- Tubyumve dute ?
Mu by’ukuri hari ikintu giteye ubwoba FPR kuko idashobora kugihagarika cyangwa kugi controla muri iki gihe. Ni ubushobozi n’ubushake bwa rubanda bwo guhaguruka bagakora Revolisiyo. Imbarutso ya revolisiyo kandi turayikozaho imitwe y’intoki : FPR izagerageza guhindura itegekonshinga maze abadepite nibakora ikosa ribicisha (erreur fatale) ryo kwemera uwo mushinga, mu gihe cya Referendum abaturage bazabatere utwatsi, batore « OYA », FPR igerageze kwiba amajwi ivuga ko ivugururwa ry’itegeko nshinga ryatowe maze rubanda ihagurukane umuriri mwinshi ivudukane Agatsiko, izuba riva.
FPR izi neza kandi ko Abataripfana bamaze kwitegura urugendo rwo kwegera abaturage kugira ngo ifirimbi ya nyuma y’umukino nivuga ibyanditswe bizasohorere ku Gatsiko. Ibi rero iyo byiyongereyeho icyemezo cy’ugushyira intwaro hasi kwa FDLR kugira ngo ikore urugamba rwa politiki, birya FPR ahantu idashobora kwishima, akaba ari nayo mpamvu abagize Agatsiko n’abavugizi bako bakomeje kungikanya inkuru zicurikanze, zuzuye amateshwa n’ibihimbano bitarangwamo ugushyira mu gaciro, mbese bameze nk’abari hafi guta ishabure bakiruka ku musozi ku manywa y’ihangu.
Kubera ibyo, ubu FPR irifuza cyane uwayigabaho igitero cy’amasasu kugira ngo ibone uko yirara mu Bataripfana n’abaturage bari mu gihugu ikabarimarima yitwaje ko igihugu kiri mu ntambara maze n’ikitwa amatora cyose kigashyirwa ku ruhande. Icyakora baribeshya bikomeye, the wind of change is blowing.
Umwanzuro
Reka mbisubiremo , biragaragarira buri wese ko inyandiko za Tom Ndahiro alias Cyiza Davidson hamwe na discours za FPR muri iyi minsi nta kindi zigamije uretse kuzana iterabwoba ku Bataripfana ngo tutazajya mu Rwanda. Nyamara nta gisibya, nk’uko Congres y’ishyaka ISHEMA yo kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 9 Gashyantare 2014 yabyemeje, Abataripfana bazasesekara i Kigali bitarenze kuwa 28 Mutarama 2016.
Reka dusoze dutura Tom Ndahiro/Cyiza Davidson aka karirimbo umunyarwandakazi yatwigishije. (Twaza Mwajya he?)
Chaste Gahunde
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishema Party
Revolution
Rusizi: Ninde wiba amabendera y’igihugu?
Mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2014, nibwo hari ku nshuro ya kane mu kagari ka Kigenge umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi hibwe ibendera ry’igihugu, none mu gitondo cyo kuwa 26 Ukuboza mu kagali ka Gahinga umurenge wa Mururu naho mu karere ka Rusizi hibwe irindi, ibi bikaba bigikomeje kuba urujijo rukomeye cyane hibazwa uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa.
Kugeza magingo aya, uwibye iryo bendera ntabwo yari yamenyekana gusa abazamu 2 bari barinze icyo kigo cy’amashuli n’undi muntu umwe batawe muri yombi mu gihe hakirimo gukorwa iperereza.
Abazamu Bayivuge Felicien na Fatisuka Samuel hamwe n’undi witwa Bamporiki wari umaze iminsi 3 yirukanwe ku kazi k’ubusekiriti ndetse akaba ashinjwa cyane kuba yaba yagize uruhare mu iyibwa ry’iryo bendera, nibo bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.
Muganga Emmanuel akaba yakomeje asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gushakisha ababa bihishe inyuma y’ibyo bikorwa ndetse anabashishikariza gukaza amarondo.
Mu kwezi gushize ubwo ibendera ryibwaga mu murenge wa Nzahaha, abaturage bagiye batangariza itangazamakuru ko bacyeka ko icyo gikorwa cyaba cyihishwe inyuma n’abanzi b’igihugu abandi bagacyeka ko ari abaturage babikora mu rwego rwo gushaka guhemukira abayobozi bitewe n’amakimbirane baba bafitanye.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar we akaba atanga impanuro ku baturage ko bagomba kubaha ndetse bakanatinya ibirango by’igihugu by’umwihariko akangurira abarara amarondo kubyitaho dore ko iyo bibuze ari bo biba bigomba kubazwa mbere y’abandi bose.
Ibendera rya mbere ryo mu kagari ka Kigenge ryabuze mu mwaka wa 2004, irya kabiri ribura mu mwaka wa 2007, irya 3 muri 2013 na ho irya kane n’ubwo bwose nyuma ryabonetse ryari ryibwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2014, kugeza magingo aya mu karere kose ka Rusizi hakaba hamaze kwibwa amabendera y’igihugu arenga 7.
Itangishatse Théoneste – Imirasire.com
MUSHAKA: PADIRI ERIC NZAMWITA ACUNGA PARUWASI NK’UKO FPR ICUNGA IGIHUGU

Ngiyo imodoka Paruwasi Mushaka yahawe na Jeannette Kagame ! Nayo ngo Padiri Eric ari kuyishakira abakiriya bayimugurira ngo ayirye!
[ Muri iyi minsi isoza umwaka wa 2014, amarira n’imiborogo bikomeje guca ibintu, intimba irenda guturitsa imitima y’abakirisitu ba paruwasi ya Mushaka, Diyosezi Gatulika ya Cyangugu. Iyi ntimba iraterwa n’imicungire mibi iranga Padiri Eric Nzamwita uyobora iyo Paruwasi. Ikibazo cy’uyu mupadiri giteye impungenge abakirisitu: Eric agira amahane ndetse akarwana n’abapadiri bagenzi be, yaka amafaranga abakirisitu ku gahato kandi akagurisha amasakaramentu ku mugaragaro,… Iyo umwitegereje, usanga imikorere ye ari nk’iya FPR ica abantu amafaranga akajyanwa mu kigega kitagira ugicunga, igakubita, ikica ndetse igafunga rubanda, ni uko bigakomeza bityo rubanda ikabura kirengera. Abayobozi ba Kiliziya baratabarire hafi naho ubundi no mu Kiliziya haraza gutangira revolisiyo bidatinze. Nimwisomere uko uyu mukirirsitu abisobanura. Ubwanditsi]
Iyi Noheli yo mu 2014 Abanyamushaka twese tuyihimbaje tubabaye cyane niyo mpamvu niyemeje kwandika kugira ngo nshyire ahagaragara agahinda ka benshi.
Iyi nyandiko sinzi uzayisoma wa mbere. Ariko icyampa ngo ubu butumwa buzagezwe kuri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, ari nayo paruwasi ya Mushaka ibarizwamo. Icyampa ngo ibi nanditse, bizagezwe ku bapadiri bose ba diyosezi ya Cyangugu, wenda nibishaka bigere n’i Roma, kuko akababaro turimo duterwa n’ingirwa mupadiri Eriki Nzamwita, gakwiye kumenyekana no hakurya y’imipaka. Padiri Eriki Nzamwita aranze abaye iciro ry’umugani muri Mushaka yose. Aho unyuze hose no mu byiciro byose by’abantu, nta kindi kiganiro uretse kwibaza ngo “ni iki cyatumye uriya mugome aba padiri ?” . Kandi ni ukuri, kuva Mushaka yabaho, ahari kuva n’ubukristu bwabaho, umenya ku isi hatari habaho umupadiri w’umugome, umunyamushiha n’umunyamwaga, umunyamunabi n’umutindi nka Eriki Nzamwita. Sinshidikanya ko na Musenyeri Damaseni azi iyi mico mibi y’umupadiri we. Ikibazo ni ukumenya impamvu agumya kuturekera kuri uyu musaraba. Ubwishongozi, agasuzuguro n’ubwibone bya padiri Eriki, umururumba n’indi migenzo mibi yose byamukoraniyeho, ku buryo umwanya we wakagombye kuba mu ishyamba, kure y’abantu.
I. Amakuru ya padiri Eriki Nzamwita hano i Mushaka
Padiri Jean Eric Nzamwita yafashe Paruwasi nk’akarima ke
Uyu mupadiri yaje asimbura padiri Ubalidi Rugirangoga. Ni nk’aho ari we wamwizaniye, kuko padiri Ubalidi yumvaga ko asimbuwe n’umupadiri w’Umuhutu, gahunda ze yitaga “Ubwiyunge” zahita zihagarara. Ubalidi yabivugaga muri aya magambo : “Wowe Muhutu, saba imbabazi, nawe Mututsi, tanga imbabazi, maze twese tugire amahoro”. Uretse ko hari byinshi bamwe bamugayaga, padiri Ubalidi yakundaga ubutumwa, ukabona na paruwasi ifite ubuzima. Iyo yakoreshaga inama, wabonaga ari inama koko. Ubwo rero yibwiraga ko Eriki azagera ikirenge mu cye, dore ko yumvaga ari Umututsi. Aho bwabuze ! Igishishikaje Eriki ni ukwibonera amafranga. Akoresha amanyanga menshi cyane, kugira ngo agere kuri iyi ntego yihaye. Dore bimwe mu bimenyetso bigaragara:
1. Padiri Eriki akigera i Mushaka, yahasanze imodoka. Yego yari ishaje, ariko igenda rwose. Iyo ntituzi aho yarengeye. Bwarakeye, yadukana gusaba imisanzu muri twe Abakristu ngo yo kugura imodoka nshya ya paruwasi. Ni ukuvuga imodoka ye mu by’ukuri. Iyo misanzu twayitanze ikiboko kituri ku kibuno. Imodoka iragurwa. Aho ihagereye, madamu wa Perezida, Jeannette Kagame, atanga imodoka muri paruwasi yacu. Iyo twaguze mu mafaranga yacu, ubu ntituzi iyo yarengeye. Ahubwo Musenyeri azatubwire wenda paruwasi yayimuriyemo, nibura tubimenye. Gusa amatwi adusumira, avuga ko padiri Eriki iyo modoka yarangije kuyikanja !
2. Padiri Eriki yadurumbanije paruwasi yacu yose. Akigera i Mushaka, umutungo wa paruwasi wacungwaga na padiri Alufonsi Kabera. Ubwo padiri Ubalidi yabaga yifitiye amafranga ye, akamenya gukora imishinga rusange, ariko umutungo wa paruwasi ukaba ucunzwe neza. Aho Eriki ahagereye, yashatse gufata ku ngufu isandugu ya paruwasi. Padiri Alufonsi wacishaga make, icyo yakoze ni uguterura iyo sandugu yose, ayishyira Musenyeri. Ati : “Ndabona umupadiri wawe afite umururumba, aya mafaranga y’abakristu niba ubishoboye uyamwihere. Umutimanama wanjye ntubinyemerera”. Ikibabaje kandi giteye agahinda, ni uko uwo mupadiri ariwe Musenyeri yimuye shishi itabona, ubundi Eriki Rukanji si ugukanja karahava. Uwabeshya ni uwavuga ko hari umukristu w’i Mushaka ukimenya iby’umutungo wa paruwasi. Eriki ariko si injiji. Ni igisambo cy’imitsi. Kugira ngo abishobore, Abakristu bose bari bamenyereye ibya paruwasi, kandi bakunda Imana, yabigijeyo, abasimbuza ab’inkomamashyi.
3. Agashya yadukanye noneho muri iki gihe, ngo ni ukwagura kiliziya ya paruwasi. Uyu mushinga w’amafuti wo urasekeje. Uroye imyanya ashaka kongera kuri kiliziya twese tuzi, ntiyajyamo n’abantu mirongo itanu (50). Nyamara ubu iterabwoba, n’inkoni bigeretse, riraca ibintu mu Bakristu b’i Mushaka. Eriki yashyizeho imisanzu ngo akurikije ibyiciro by’abantu n’ibyo bakora.
Igiteye agahinda kurushaho, ni uburyo iyo ngirwa misanzu ihambirwa ku itangwa ry’Amasakaramentu. Mperutse kunyarukira muri paruwasi imwe, numva umupadiri ari gusobanura icyaha bita Simonie. Yavugaga ko icyo cyaha ari kibi cyane, ndetse kikaba kijyana mu muriro utazima, kuko ari ubucuruzi bw’Amasakaramentu. Yongeyeho ati : “Iby’Imana ntibigurwa, twabiherewe ubuntu, tugomba kubitangira ubuntu. Ubucuruzi bw’Amasakaramentu ni Sakirirego !” Ibyo byanteye kwibaza. Harya ubundi, niba nshaka kubatirisha umwana wanjye, kuki padiri Eriki agomba kuvuga ngo niba ndatanze ibihumbi ijana sinshobora kubatirisha ? Niba nje gusaba ifishi yanjye ya batisimu, ngo babanze barebe niba naratanze umusanzu ! Niba ngomba gushyingirwa, ni uko. Yemwe no guhazwa, Eriki abaza niba abajya guhazwa baratanze umusanzu. Ibi ni ibiki koko? Twese tuzi ko tugomba kubaka kiliziya yacu, kandi abanya Mushaka twari dusanzwe tubikora. Ariko umururumba wa Eriki nta handi twigeze tuwubona. Niba rero we yarataye roho ye, twe turacyakeneye gucungura izacu.

II. Si iby’ubu : Padiri Eriki yasize umugani no mu iseminari yo ku Ruganda i Cyangugu
Akimara guhabwa ubupadiri, mbere yo koherezwa muri paruwasi ya Mushaka, Padiri Eriki yabanje kuba Econome (umunyabintu, umubitsi cg. Umucungamari) mu iseminari nto ya diyosezi ya Cyangugu iri ahitwa ku Ruganda. Abantu bahakoraga na bamwe mu baseminari bahabanye nawe, bumvise abakirisitu ba paruwasi ya Mushaka turira, batubwira ko ku iseminari naho yahasize umugani. Bahamya ko yarangwaga rwose n’ibi bintu bitatu bikurikira :
1. Kuregaguzwa. Padiri Eriki ngo akarimi ke gahora karegetse.Yahoraga ashyira Musenyeri Yohani Damaseni utugambo two guteranya bagenzi be. Icyakora ngo muri diyosezi yacu uwo muco mubi ureze cyane mu bapadiri. Ikibabaje ni uko Musenyeri asa n’ubishyigikira, cyangwa akabitera inkunga. None se wasobanura ute uburyo abapadiri baregana nk’abana, nawe agahora abatega amatwi ? Ari njye, najya mpamagara buri wese, nkamushyira imbere y’uwamundezeho, maze “imizinga ikavamo imyibano”. Ariko umenya Musenyeri wacu nawe bisigaye byaramurenze. Mperutse kumwitegerezaaaa, mbona asigaye ari amagufwa masa.
2. Amahane no kurwana. Eriki yirirwaga ahondagura abana bo mu bwoko b’Abahutu. Akabima n’amanota babaga bakoreye. Ubundi agatonesha abana bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibyo ngo yabikoraga agira ngo arebwe neza n’abasirikari ba FPR. Eriki yahoraga abwira abo basirikari ko ise na bene nyina bishwe n’Interahamwe, nyamara byahe byo kajya. Ubwo kandi yibwira ko ibye batabizi. Yoooho ! Abonye abo yibeshyaho ! Inkotanyi ?!!!
3. Gusahura umutungo wa seminari awushyira nyina. Icyo avugwaho cyane, ni ubusahuzi bw’inyama n’ubwo n’indi myaka atayoroheraga. Ariko ku nyama ho ngo yari aroze. Iyo mu iseminari babaga babaze itungo, padiri Eriki yakoraga ibishoboka byose agateza umwuka mubi mu bandi, kugira ngo asigare wenyine hafi y’iryo tungo. Agakata ikinyita agashyira nyina.
Uwo mukecuru umubyara atuye i Nyakanyinya, agasozi gateganye n’aka Ruganda seminari yubatseho. Ubundi hahoze ari muri Komini ya Cyimbogo. Ubu ni mu Karere ka Rusizi. Burya koko ngo “So ntakwanga akwita nabi”. Nako ndibeshye : Nzamwita ni Nzamwita koko. Ntabwo yigeze amenya se umubyara. Ngo abana b’iwabo nta n’umwe uzi ise ! Icyakora Eriki we yigize Umututsi, ndetse w’umucikacumu. Wenda birashoboka ! Uwo nyina rero, ni we wamwise “Nzamwita”. Bisobanura “Kiburazina”. Ikibazo ni ukumenya uburyo yinjiye mu iseminari, kandi numva ko kera batakiraga abana batavutse ku babyeyi bashyingiwe gikirisitu. Burya ruswa ntaho itaba. Wasanga nyina yaratanze ruswa mu bapadiri bakamwakirira umwana ! Uko yize sinkuzi. Gusa bene wabo bavuga ko yamye arangwa n’amahane, n’umwaga, nk’umwana utigeze arya ngo ahage. Uwo muco w’umururumba, ubusambo n’inda mbi byamukurikiranye na hano iwacu i Mushaka.
III. Reka nsoze mbaza !
Paruwasi ya Mushaka imaze gusenyuka burundu. Kandi nyamara muri Cyangugu ni yo yari intanga rugero. Abakristu gatolika barambiwe agasuzuguro ka Eriki ku buryo benshi bari kwigira mu yandi madini. Harya iyo padiri ananiranye, abakristu batakira nde ? Si Musenyeri ? Ubu se ko Abakristu b’i Mushaka duhora dutabaza Musenyeri agasa nutatwumva, tuzaba abande ?
Padiri Eriki nta muco mwiza n’umwe agira. Yaratinyutse akubita mugenzi we padiri Kagenza urushyi. Uyu musore w’imbaraga aramubwira ati : “Nkubahiye ko uri padiri mugenzi wanjye, mba kweretse ko utandusha imbaraga. Icyakora ntuzongere”. Ayo mahane yahoshejwe na padiri Alufonsi wahamagaje muri diyosezi, baza gutabara ! Ubu se ko padiri Alufonsi Musenyeri yamwimuye kandi ari we washyiraga mu gaciro, abo yatuzaniye Eriki niyiha kubakubita bakamwasa, iyo ntambara izahoshwa na nde ?
Twabonye ko Eriki yibaga inyama mu iseminari akazijyana iwabo. Ubu i Mushaka, ibikoresho byose padiri Ubalidi yahasize, biri kubura gahoro gahoro. Harya twe nk’Abakristu, twemerewe kuba twakwitabaza inzego za polisi zikaba zajya gusaka iwabo wa padiri Eriki, tukamenya niba atariho ibya paruwasi birengera ? Harya buriya Musenyeri aba afite uburenganzira bwo kumenya amafranga ari kuri konti ya buri mupadiri ? Aho imodoka yacu yagurishijwe ntiyaba yaragiye gutubura konti ya Eriki ?
Abanyamushaka turababaye kandi turananiwe. Iyi ni impuruza natangaga. Nimudatabara paruwasi ya Mushaka mu bihe bya vuba, birabareba. Mwe abagifite paruwasi zihagaze, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Naho twe, turi kuririra mu myotsi.
Pierre Claver U.,
Umwe mu bakristu bumiwe bo muri paruwasi ya Mushaka.
Umwihariko wa Revolisiyo: IKIBAZO GITERA ABANYARWANDA UMWIRYANE W’URUDACA SI AMOKO, SI UBUJIJI, SI UBUKENE: DORE UKO NJYE MBIBONA
Umunyagitugu Paul Kagame ntacyo akora kugira ngo umwiryane ushire mu Banyarwanda ahubwo ibikorwa bye byose biba bigamije kwenyegeza umuriro, cyane cyane kuva hatangira intambara yiswe iyo kubohoza igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990 ! Ikibazo gikomeye rero ni uko tudashobora kubona umuti w’uwo mwiryane umaze kuba ikigugu tutabanje gusuzuma neza impamvu nyakuri ziwutera. Indwara y’umwiryane Abanyarwanda turwaye iterwa n’akahe gakoko ?
IBANGA RYA 15 : Mu Rwanda siho honyine haba amoko, ubujiji n’ubukene.
Benshi bemeza ko igitera umwiryane mu banyarwanda ari AMOKO. Ngo kuba hari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ni ikibazo. Abatekereza batya mu by’ukuri baba bashaka kuvuga ko ikibangamiye abantu atari uko badahuje amoko, icyo baba batunga agatoki ni IRONDAKOKO. Iri ryo rwose ni ribi cyane, rirasenya ntiryubaka! Ariko irondakoko si indwara, ni ikimenyetso cy’indwara ! Kuvuga ngo Abanyarwanda barwaye irondakoko ni nko kujya kwa muganga bwa mbere, maze muganga yakubaza icyo urwaye ukamusubiza ko urwaye umuriro mwinshi ! Ikibazo si umuriro, icyo muganga aba akeneye kumenya no kuvura ni igitera uwo muriro urenze urugero.
Abandi babona ko Abanyarwanda bapfa UBUJIJI. Simpakana ko kwiga abantu bakajijuka atari ibintu byiza, gusa icyo nzi ni uko Abanyarwanda atari ibicucu ibi byo guta umutsima, ku buryo baba ari impumyi burundu izi ziyobewe ko zikeneye kubaho mu mahoro no mu mutekano. Si ngombwa ko abenegihugu bose biga kaminuza kugira ngo bamenye ko umwiryane usenya.
Niba Abanyarwanda babirengaho bagakomeza kwicana, ni uko bafite ikindi kibazo, bazi neza cyangwa se bataramenya.
Hari n’ababona ko Abanyarwanda dupfa UBUKENE. N’ubwo koko “abasangira ubusa bitana ibisambo“, ariko Abakurambere bari bararenze iyo mvugo bageza n’aho bigisha urubyaro rwabo aribo twebwe ngo “ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu”.
Ni byo koko Urwanda ntirubarirwa mu bihugu bikize byo ku isi, ariko Urwanda ni igihugu cyigenga. Burya rero ngo nta Leta igwa mu gihombo burundu (insolvable) : Leta iyo ari yo yose igira inzira nyinshi yanyuramo ikabona amafararanga ahagije yo gutuma ikomeza inshingano zayo zo kurengera abanyagihugu. Ishobora kwaka imfashanyo ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga, ishobora gusaba inguzanyo mu mabanki mpuzamahanga n’ibindi bigega byabugenewe….Iyo kuri ubwo bushobozi bwa Leta y’Urwanda hiyongereyeho ko abenegihugu bafite amaboko yo gukora, ubwenge buhagije bwo kubona ikibantunga bo n’abana babo, n’ubushake bwo kurya duke ariko bakoza akarenge, ikiba kibuze ni iki ? Ikibazo ni uko utwo duke batunze, Abanyarwanda bagira batya bakaturwaniramo, INTARE igashaka kwiharira imbehe yose, ushoboye kubona utuvungukira akarya abitamo amarira, abakene batagira kirengera bagafumbira umunaba. Indwara ni aha ikwiye gushakirwa.
Amoko, ubukene n’ubujiji si umwihariko w’Urwanda kuko hari ibindi bihugu bitari kure yacu bifite amoko menshi, bikaba bitanakize kuturusha, yewe abenegihugu babyo bakaba batanajijutse kuturusha, nyamara ntibihora mu mwiryane n’intambara z’urudaca nk’Abanyarwanda. Abagenda za Tanzaniya na Malawi bazaduhe ubuhamya.
IBANGA RYA 16 : Umwiryane mu Banyarwanda uterwa no kwikubira
Nk’uko tumaze kubibona, agakoko k’umwiryane uhora mu Banyrwanda kitwa “UKWIKUBIRA”. Ibi kandi ntibyazanywe na Paul Kagame n’ubwo we arusha abandi bayoboye Urwanda kugira irari ryo kwirundaho byose nta soni, nta kimwaro ! Umwihariko w’umunyagitugu Paul Kagame ni uko we yihesha agaciro mu byakagombye kumutera isoni ! Abamubanjirije bibaga bihishahisha bityo ntibigarurire umutungo w’igihugu wose. Paul Kagame we, yiba izuba riva, agasahura byose, nk’aho Urwanda ari akarima ke bwite cyangwa umurage yagabiwe ne se na nyina, akagerekaho no kubyigamba.
Uko KWIKUBIRA ntikugaragarira mu kwigwizaho umutungo w’ibintu gusa, kugaragarira no mu zindi ngamba z’ubuzima bw’igihugu : muri Politiki (I), mu rwego rw’Imibereho myiza y’abaturage (II) mu bukungu (III), mu burezi n’umuco (IV).
- Mu rwego rwa politiki
Umunyagitugu Paul Kagame yahisemo KWIKUBIRA ubutegetsi bwose. Yimitse ingoma y’igitugu iteye ukwayo, ikaba ishingiye ku ishyaka rimwe rukumbi ryahoze ryitwa FPR-Inkotanyi ; ariko nyuma yo kuryirukanamo ab’inkwakuzi mu barishinze, Kagame akaba yararihaye akandi kazina ka FPR-INTORE. Ndagira ngo dusesengure ubutegetsi bwe turebe uko buhumeka n’inzira bunyuramo kugira ngo bufate Abanyarwanda ho ingwate.
IBANGA RYA 17 : Amahame-shingiro y’agatsiko
Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubakiye ku gatsiko gato cyane (abantu 6-8), kagizwe n’Abatutsi b’Indobanure, baturutse Uganda, b’abasirikari, bahisemo gutegekesha IGITUGU, ITERABWOBA n’IKINYOMA. Abashaka kumva neza amahame-shingiro (principes) y’ubwo butegetsi ntibakirirwe bashakira ahandi.
IBANGA RYA 18 : Abamotsi
Agatsiko k’indobanure kifashisha ABAMOTSI batoranijwe mu moko yose (Abahutu , Abatutsi, Abatwa, Abanyamahanga). Abo Bamotsi ni abantu batari inyangamugayo kandi badakunzwe n’abaturage. Kenshi baba ari abantu bakoze ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi, gusahura ibya rubanda no kurenganya inzirakarengane.
Abo Bamotsi bakingirwa ikibaba n’Agatsiko kari ku butegetsi, bagahabwa agaciro gasumbye cyane ako rubanda ibaha. Iyo umunyagitugu Paul Kagame atakibakeneye, abahindura IBIGARASHA, bagafungwa cyangwa bakicwa, iyo badashoboye kumucika hakiri kare. Abo Bamotsi nibo maboko ya kariya gatsiko : nibo bahoza abaturage ku nkenke, bakabagambanira mu buryo bunyuranye, bakabicisha…Nibo NKINGI nyakuri z’ingoma y’IGITUGU.
IBANGA RYA 19 : Ikinyoma n’iterabwoba
Agatsiko k’indobanure gafite umwihariko wo gukoresha ikinyoma kugira ngo kigaragaze neza imbere y’amahanga. Muri urwo rwego:
Agatsiko ntikemera amashyaka ya politiki yanga gukorera mu kwaha kwako. Bene ayo karayasenya, kagafunga cyangwa kakica abayobozi bayo, ahubwo kagahimba amashyaka-muzunga (partis satellites) akaba ariyo gakinga mu maso y’Abazungu.
Gafite uburambe mu gukoresha amatora afifitse, kagahatira abaturage gutora abantu (abamotsi) badashishikajwe no gukorera rubanda. Ngo iyo niyo demokarasi bereka amahanga ! Nyamara no mu Misiri na Tuniziya baratoraga !
Kugira ngo ako gatsiko gashobore gukandamiza rubanda no kubacecekesha burundu, gakoresha ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano (polisi na Maneko) mu guhohotera abaturage. Niyo mpamvu abaturage birirwa baragijwe imbunda nk’inyamaswa z’inkazi. Iterabwoba nk’iryo rigamije gukanga abaturage, bagahora ari ba nyamwigendaho (1+1+1+1+1….), ntibigere babona akanya ko kwishyira hamwe ngo batekereze uko bafatanya kurwanira uburenganzira bwabo badasiba kuvutswa n’agatsiko.
Agatsiko k’indobanure gashyiraho AMATEGEKO arengera inyungu z’abakagize gusa, agakumira ibyifuzo bya rubanda rugufi. Utinyutse kwerekana ko ayo mategeko abangamiye inyungu rusange z’Abanyarwanda (Intérêt général), bucya bamushinja Ingengabitekerezo ya jenoside, guhungabanya umudendezo w’igihugu, gupfobya jenoside, kubangamira gahunda za Leta….ngibyo ibyaha Agatsiko kahimbye bikaba bidahwema gucisha umutwe inzirakarengane zitagira umubare.
Agatsiko ntikazuyaza kwica cyangwa gufungira akamama abantu bose gakeka ko bashobora kubangamira inyungu zako. Abahabonera ishyano kurusha abandi ni Abanyarwanda bajijutse b’inyangamugayo (les meilleurs) katashoboye kwigarurira.
Uko kwikubira ubutegetsi bwose, bukarundwa mu maboko y’Agatsiko k’indobanure konyine bigira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage….
Biracyaza…
Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:
ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.
Abepiskopi gatolika bashobora guhamagarira abaturage kurwanya ihindurwa ritindi ry’itegekonshinga ?
Abayobozi ba Kiliziya gatolika ni abenegihugu nk’abandi . Bafite uburengazira bwo kuvuga icyo batekereza ku migendekere myiza cyangwa mibi y’igihugu hagamijwe guharanira icyarushaho kuzana amahoro n’ubutabera mu gihugu. Bafite uburenganzira bwo gutora abategetsi. Bafite inshingano yo kumurikira intama bashinzwe cyane cyane igihe ibirura byiteguye kuziraramo . Bafite inshingano yo kubahiriza amategeko y’igihugu no gushishikariza abo bashinzwe kuyubahiriza mu gihe ayo mategeko atarenganya rubanda ahubwo akaba ashingirwaho ineza rusange.
Muri iki gihe mu karere k’ibiyaga bigari hari ikibazo gikomeye cy’abategetsi barangije manda bemererwa n’amategeko ariko bakaba bashaka gusuzugura no gusuzuguza Itegekonshinga kugirango Repubulika bazihindure nk’ingoma ya cyami na gihake , bityo bihamire ku butegetsi ubuziraherezo, mu nyungu zabo bwite.
Ese abeposkopi gatolika bagomba gukomeza kwicecekera cyangwa nk’abayobozi bizewe na rubanda bakwiye gutanga urumuri ?
Abepiskopi bose bo mu gihugu cya Kongo (RDC) bo ntibazuyaje kugaragaza ko ari abagabo b’intwari cyane , batagendera ku iterabwoba na baranyica kuko batajya na rimwe bemera kuryamira ijambo ry’ukuri babona neza !
Mu nama yabo (CENCO)yabaye kuva taliki ya 24 kugera ku ya 28 Kamena 2013 batangaje ku mugaragaro ko batazashyigikira ko Perezida Kabila asuzugura itegekonshinga kugira ngo yongere yitoreshe nk’umukuru w’igihugu. Koko rero Itegekonshinga ryo mu 2006 RDC igenderaho muri iki gihe rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa mada y’imyaka itanu , kandi akaba adashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri. Iri tegekonshinga kandi riteganya ko iyo ngingo yaryo ya 220 idashobora guhindurwa .
Abepiskopi gatolika bagendeye kuri iyo ngingo bemeza ko igomba kubahirizwa n’abenegihugu bose kuko basanga ariyo shingiro ry’amahoro mu gihugu. Abepiskopi babiheraho bakibutsa ko Leta ya RD Congo ari Repubulika, atari ingoma ya cyami !
Twibaze impamvu
*Ese mu Rwanda, Abepiskopi bacu nabo bashobora gutinyuka bakamagana ihindurwa, ryifuzwa n,Agatsiko ka Kagame, ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 u Rwanda rugenderaho iteganya ko Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda atorerwa manda y’imyaka irindwi kandi akaba adashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri ?
*Ese Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bo bemera ko u Rwanda ari Repubulika , atari ingoma ya cyami ?
*Ese abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bemera ko bafite inshingano yo kumurikira rubanda no kubashishikiriza kurengera uburenganzira bwabo mu gihe abategetsi b’inda nini nk’abariho muri iki gihe bakomeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu ?
*Ese aho abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bazi ko kwicecekera mu gihe akarengane gaca ibintu,
-mu gihe urubyiruko rukomeje kuvangurwa hashingiwe ku bwoko,
-mu gihe abantu barigiswa n’ubutegetsi ku mugaragaro,
-mu gihe inzirakarengane zicwa imirambo igatabwa mu nzuzi n’ibiyaga,
-mu gihe urubuga rwa politiki rufungwa nta mpamvu kugira ngo agatsiko k’abantu bamwe gusa bakomeze biharire ubutegetsi,
-….?
Umwanzuro
Aho igihe si iki ko abepiskopi gatolika b’u Rwanda nabo batobora bakamagana ubwikanyize n’igitugu cy’abategetsi bacu ? Aho bakomeje kwicecekera ntibabikore, Kiliziya gatolika ntizafatwa nk’ikorera mu kwaha k’ubutegetsi burenganya rubanda ? Aho iyi rubanda niyibohoza ku mbaraga zayo yonyine Kiliziya yacu ntizarebwa nk umufatanyabikorwa wa FPR-Inkotanyi mu gusenya u Rwanda n’abanyarwanda ?
Ni ibibazo nibaza gusa , ariko nkababazwa n’uko ndashobora kubibonera ibisubizo, njyewe njyenyine !
Marie Chantal Bamurange.
Umukristukazi wa Paruwasi Kabgayi
Rwanda: Kubera ibibazo by’ingutu mu bukungu bamwe bakombambehe ba FPR begujwe.
Uretse Louise Karamage ( Louise Mujawayezu Karame) wegujwe kubera ko atabashije guhisha ikibazo cy’abanyeshuri bicwa n’inzara, inama y’aba ministri yo kuwa 15 Ukuboza yemeje:
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu ku mwanya w’umushinjacyaha Bwana NZIGIYIMANA Chem;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana SEBAZUNGU Alphonse wari intumwa ya Leta ishinzwe Serivisi yo kuburana imanza za Leta muri MINIJUST, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUTABAZI Jean de Dieu, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Special Guarantee Fund (SGF), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
• Iteka rya Minisitiri w’intebe ryemerera Bwana UWASE Aimé, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi n’Ubushakashatsi muri MINEAC, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Louise MUJAWAYEZU Karame( Louise Karamage), wari umuyobozi ushinzwe ishami ry’inguzanyo z’abanyeshuri bo mu mashuri makuru ya Leta muri REB, gusezera burundu ku kazi;
Ibi byose ni ugushakira umuti aho utari. Twibutse ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 ibura amafranga arenga miliyari 700 kugira ngo igihugu kibashe gukora gahunda zacyo. Mu rwego rwo guhanga n’iki kibazo u Rwanda rukomeje gusabiriza no gushaka guteza indi ntambara muri Kongo ngo rubashe kwiba amabuye y’agaciro. Nyamara umuti nyawo ni ukogosha ibipusi bibyibushye( Fat cats: imishahara ya ba Minisitiri na Perezida wa Repubulika). Ibi Kagame ntabikozwa dore ko yashimye ka kazina ka Mobayilo Purezidenti uhora mu ndege arya amafranga ava mu misoro ya rubanda. Admin
Dore inkuru ya Aheza.com
Louise MUJAWAYEZU Karame (Louise Karamage ) wari ushinzwe inguzanyo muri Rwanda Education Board.
Ibi bibaye nyuma y’uruhuri rw’ibibazo byari bimaze iminsi bivugwa mu ishami yari akuriye. Ibi ni nabyo byabaye intandaro yo guhamagarwa n’ inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite mu cyumweru gishize bagiye gusobanura ibibazo by’ itangwa ry’ inguzanyo ku banyeshuri b’ amashuri makuru na za kaminuza.
Ubwo Louise KARAMAGE na Minisitiri w’uburezi Prof SILAS RWAKABAMBA,bitabaga inteko ishinga amategeko, bombi bigurukije ibibazo biri mu itangwa ry’inguzanyo z’abanyeshuri biga muri za kaminuza. Minisitiri RWAKABAMBA yashinje REB guhuzagurika mu gukora intonde z’abagenerwa iyi nguzanyo.Mu gihe Louise KARAMAGE we yari yavuze ko aya mafaranga REB nayo itinda kuyabona. Yagize ati“Gutinda kw’amafaranga hari impamvu nyinshi zibitera. Iya mbere ni bureaucracy ( usanga liste zica muri institution (ibigo) nyinshi kandi REB idafite ho ububasha.”
Ibi byateye impungenge abanyeshuri bibaza niba ubu bwegure butagiye kudindiza ikemurwa ry’ ibibazo basanganwe. Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Aheza.com bavuze ko nubwo nta kizere bibaha,babona byari bikwiriye .
Louise Karamage, mu nyandiko ye y’ubwegure yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.Ubu bwegure bwa Louise Karamage buje bukurikira: Perezida wa Sena Ntawukuriryayo J. Damascene, Uwari umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais ndetse na komite nyobozi y’akarere ka Nyarugenge. Aba bose bakaba baragiye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Nsengiyumva Vincent/ Aheza.com
FPR: Agatsiko karya ntigahage na Guverinoma y’umurimbo.
Abanyeshuri ba kaminuza baricwa n’inzara mu gihe agatsiko kiyuzuriza imifuka
Haramutse habayeho igihugu kitagira ibibazo, icyo gihugu wakibwirwa n’uko kitagira guverinoma. Kuva mu nzego zo hasi kugera hejuru ubuyobozi bwiza bushishikazwa no gushakira ibisubizo ibibazo by’ingorabahizi byibasiye abo buyobora. Inshingano ya mbere y’umuyobozi ni ugukora ibishoboka byose birimo: gukoranyiriza hamwe abashakashasti, impuguke n’inzobere mu nzego zinyuranye kugira ngo zicare zisuzume amavu n’amavuko y’ibibazo by’abaturage mu rwego rwo kubikemura no gukumira ingaruka mbi zabyo mu maguru mashya. Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda muri iyi myaka ishije bazi neza ko ubushomeri ari kimwe mu bibazo biteye inkeke bizahaje cyane cyane urubyiruko kandi gikomeje kwiyongera.
Ku kibazo cy’ubushomeri guverinoma y’Inkotanyi isa n’iri kuvunira ibiti mu matwi ubundi ikambara amataratara y’izuba ikihandagaza ikajya imbere y’u Rwanda rw’ejo ruhangaye n’inzara iti ‘niba mudafite akazi ni MWHANGIRE IMIRIMO’. Ariko Mana!? Ibi ntaho bitaniye na wa Mwamikazi w’abafaransa babwiye bati nyakubahwa abaturage barashonje nta umugati bafite, undi nawe arabasubiza ati : “Niba nta mugati bafite ni mubahe brioches”.!!!
Mu buhanzi bwa ma Slogan apfunyiste ubusa rwose FPR ni indashyikirwa. None se waba wifitemo ubushobozi bwo kwihangira umurimo ukiyicisha ubushomeri? Iyo ushishoje usanga iyi mvugo y’icyaduka ya FPR ikubiyemo ubushinyaguzi ndetse no kwihenura gukabije. Muri iyi mvugo birumvikana rwose ko FPR nta mwanya ifite wo guta ku bibazo bya rubanda ahubwo ko bene byo bagomba kubyikemurira. None se iyi guverinoma ya FPR niba itabereyeho guhangana n’ikibazo nk’iki gikomereye cyane abo iyobora, ibereyeho nde? Biragaragara ko hari ikindi kiyishishikaje. Ndetse biragaraga ko impamvu guverinoma ya Kagame idashyira ingufu mu gushakira umuti byinshi mu bibazo by’abaturage ari uko akenshi imikorere yayo ariyo nyirabayazana w’ibyo bibazo.
Uruhare rwa FPR mu kibazo cy’ubushomeri bwugarije abaturarwanda
FPR ikimara gufata ubutegesti muri 1994 bimwe bikorwa bidasobanuste byayiranze habayeho kwihutira kugurisha ibyinshi mu byahoze ari ibigo bya Leta. Ibyo bigo byagurishijwe ku bitwaga ko bikorera ku giti cyabo. Ku bahanga mu mikorere y’igihugu ibyo bivuga ko ubushobozi bwa leta bwo guhanga imirimo ikoresheje ibyo bigo byayo icyo gihe bwagabiwe abikorera ku giti cyabo. Cyane cyane ariko icyari gitangaje ni uburyo ibyo bigo byagiye bigurishwa ku giciro cyo hasi cyane ugereranije n’igiciro nyakuri, ku buryo ubyise kubohoza utaba utandukiye cyane. Abenshi bibajije byinshi kuri iyo mikorere ya FPR. Igisubizo cyaje nyuma aho umwuga w’ubucuruzi wa FPR ugiye ahagaragara hamwe n’ivuka rya societe y’agatsiko ka FPR yiswe Crystal Ventures. Byinshi muri ibyo bigo byahoze ari ibya leta ( mbese ibya abanyarwanda bose) ubu bifitanye isano ya hafi cyane na Crystal Ventures. Iyi societe kuyitandukanya na guverinoma ya FPR biragoye kuko banyira yo ari nabo bagize guverinoma. Mu by’ukuri iyi Crystal Ventures ntawatinya ku yigereranya n’ikirondwe cya guverinoma uretse ko cyo cyakuze kugeza n’ubwo kiruta inka, akaba ari na yo mpanvu nta handi ku isi wakumva ishyaka riyobora igihugu rikanakirusha umutungo.
Ubundi muri rusange Igice cyitwa classe moyenne cyangwa middle class, (tugereranije mu rurimi rwacu twavuga igice cy’abaturage bafite ubushobozi buciriritse), kigizwe n’abakozi ba leta. Bimwe mu bihugu bifatwa ubu nk’ibyateye imbere, mu mateka yabyo habayeho ko guverinoma zagombye guhanga imirimo kugira ngo zihe akazi abaturage benshi mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo. Birazwi kandi ko guhabwa akazi muri leta bisaba gukurikiza amategeko yumvikanyweho na bose, ibyo bigafasha mu kurwanya ikimenyane no guha amahirwe uwariwe wese wigaragaje ho ubushobosi. Ku bikorera ku giti cyabo bo, gutanga akazi ku kimenyane si ikibazo nta na gitangira ihari.
Niba rero Crytal Ventures ikize kurusha guverinoma kandi byose bigizwe n’agatsiko kamwe, birumvikana ko hari ahashyizwe byinshi kurusha ahandi. Aho hashyirwa byinshi rero (Crystal Ventures, ama enterprises yigenga y’agatsiko, ingirwa ONG z’agatsiko, ibigo byahoze ari ibya leta bigatwarwa n’agatsiko,…) ni naho hahandi hakorwa n’abantu bakeya cyane baba barize bitabagoye kandi bakabona akazi bitabagoye. Nyamara abahanze amaso ahashyirwa bicye (buruse zo kwiga ku batishoboye, ibigo by’ubucuruzi by’abadakorera agatsiko, amashuri adashamikiye ku gatsiko,…) ni nabo biga bibagora kuko ya guverinoma yakagombye kubunganira nta bushake ihashyira. Abo bagenewe bicye n’iyo bakwiga bakarangiza, amahirwe yabo yo kubona akazi muri iyo guverinoma ni make kuko bahezwa ari benshi kandi kuri bo amahirwe yo kubona akazi muri business za FPR yo zero.
Umwanzuro
‘Mwihangire imirimo’ ya FPR iteye inkeke kurusha na ya article 15 ya Mobutu wa Zaire. Nibura muri article 15 yari ihishe amizero (espoir) ko uwarusha abandi umwete yashoboraga kuzamuka hejuru mu cyiciro. Mwihangire imiromo y’agatsiko yo nta mizero. Ariko uzi kubaho nta mizero? Mu Rwanda rwa FPR ugize igitekerezo kiguhangira umurimo ndetse benshi bakaba bakuzamukiraho, uwo umunsi icyama kibimenye kirara kikugabye ho igitero kikagucuza ibyo waruhiye ukaba wanahasiga ubuzima. Niyo mpamvu n’ufite igitekerezo cyo kwihangira imirimo akenshi ahitamo kubikorera hanze y igihugu.
Umuti w’ ikibazo cy’ubushomeri uri mbere na mbere mu gusubiza guverinoma ububasha bwo guha akazi abaturage benshi bashoboka ubundi hakagabanywa ubusumbane no mu kugena imishahara. Gusa rero bimaze kugaragara ko agatsiko ka FPR kubakiye ku kinyoma no kwikubira ibyiza by’igihugu katitaye ku baturage cyane cyane urubyiruko rw’abashomeri. Niyo mpamvu igihe kigeze ngo abaturage bahaguruke maze tuvudukane aka gatsiko, ibyo kikubiye tubisaranganye rubanda.
Muhorane Ishema mu kuri no mu gusaranganya.
Nadine C. kasinge.









