Category Archives: Rwanda

DUSANGIRIJAMBO : Aho Kristu umwami w’isi n’ijuru aracyafite ububasha no ku Rwanda ?

Parution: Sunday 23 November 2014, 13:05
Par:Padiri Thomas Nahimana.

I.URUFUNGUZO RWADUFASHA KUMVA LITURJIYA Y’ UYU MUNSI

Umwami  w’u Rwanda Mutara III Clarles Leon Pierre Rudahigwa yari yaratanze igihugu cye ho ituro, akigabira Kristu Umwami w’isi n’ijuru ngo abe ariwe ucyiyoborera mu nzira y’amahoro n’amajyambere. Uwo muhango wabereye i Nyanza , hari taliki ya 27/10/1946.

Hari benshi banenze icyo gikorwa cya Rudahigwa , bakamushinja ko yavanze politiki n’iyobokamana, ngo kandi ubutegetsi bw’igihugu butagomba gushingira ku myemerere y’idini runaka. Ubwo ni uburyo bwo kubona ibintu, ariko hariho n’ababibona ukundi. Ibihugu biyoborwa ku buryo bujyanye n’amahame ya kiyisilamu nabyo biriho.Icy’ingenzi ni ukureba icyiza Mutara III Rudahigwa wari umukristu usengera mu idini ya Gatolika yifurizaga igihugu cye.

Ingoma ya cyami hari byinshi tuyinenga kandi ukwikanyiza kwayo niko kwayikururiye Revolisiyo yayivuganye. Gusa iyo twitegereje igikorwa cya Rudahigwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami , ntitwabura gushima ubushake yagaragaje bwo kwifuriza igihugu cye umugisha n’amahoro. Mu bihe bikomeye by’impinduka zitoroshye, icyo Umwami Rudahigwa yifuzaga ni uko ubutegetsi bwo mu Rwanda butakubakirwa ku nteshagaciro (anti-valeurs) z’ubugwari, ikinyoma , iterabwoba no gukomeza kwikubira ibyiza byose by’igihugu, ko ahubwo bwashingira ku ndangagaciro nzima z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya neza ibyiza by’igihugu. Izo ndangagaciro nizo ubukristu nabwo buha umwanya w’ibanze, bukaziherekesha itegeko risumba ayandi yose ryo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.

Nyuma ya Rudahigwa , ubutegetsi bwa Repubulika bwanditse mu mategeko yabwo ko politiki  itagomba gushingira ku mahame y’idini runaka ariko ntibwabuze no kugaragaza nyine indangagaciro Leta ikwiye kwiyubakiraho . Ibyo bigaragarira nko mu ngingo ya mbere y’Itegekonshinga ryo mu 2003 u Rwanda rugenderaho muri iki gihe, igira iti :

Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini .Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».

Kuvuga ko Ubutegetsi bw’igihugu  butakagombye kubakirwa  ku mahame y’idini runaka, (laicite ) kandi koko nanjye nemera ko aribyo byiza, ntibivuze ko bugomba kwirengagiza indangagaciro nzima zubaka igihugu. Izo ndangagaciro zikubiye mu byo  Itegekonshinga  ryita Ubwigenge (liberte), demokarasi,  no guteza imbere abaturage .

Muri iki gihe, icyo tugaya ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi si uko budashingiye ku idini. Icyaha gikomeye bukora ni uko busuzugura kandi bukavuguruza indangagaciro Repubulika yubakiyeho . Ubu u Rwanda ruyoborwa kinyeshyamba, amategeko agatorwa ariko ntakurikizwe n’abakagombye kuyashyirwa mu bikorwa no gutoza rubanda kuyubahiriza. Ubu bizwi na bose ko politiki ya FPR yubakiye ku Kinyoma, iterabwoba, irondakoko no kurunda ibyiza byose mu ngo z’Agatsiko gato kibwira ahari ko u Rwanda ari umunani basigiwe na ba se .

Icyo Abanyarwanda benshi bifuza ni uko hakongera kubaho ubutegetsi bwubakiye kuri “VALEURS” abantu bumvikanaho ari nazo shingiro ry’amahoro arambye mu gihugu. Izo ndangagaciro-shingiro dusonzeye ni :

*UBWIGENGE (Freedom): Ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu niyo moteri y’iterambere rihamye. Guheza abantu mu iterabwoba no kubahindura abacakara n’inkomamashyi mu gihugu cyabo nta kindi bibyara uretse umwiryane n’intambara z’urudaca zigamije kwibohoza ingoyi: byanditse muri kamere muntu ko nta waremewe kuba umugaragu !

*UBUTABERA mu nkiko zikiranura neza abashyamiranye, mu guhana umunyacyaha no kurenganura urengana; mu guhabwa icyo buri wese akwiye(merite), no mu gusaranganya ibyiza by’igihugu(juste redistribution des richesses).

*UMUTEKANO : Igihugu gihora mu midugararo ntigishobora gutera imbere. Ubutegetsi buhoza abantu mu ihagarikamutima ridashira bugomba kurwanywa bukavaho .

Izi ndangagaciro nizo Umwami Rudahigwa yifuzaga ko zashimangirwa n’Ukwemera Imana, abantu ntibazifate nk’ako zishingiye ku bushake bw’umuntu gusa. Igikorwa cye cyari kigamije kumvisha Abanyarwanda ko izi ndangagaciro ziri muri gahunda y’amahoro y’isi Umuremyi wa byose yifuriza n’u Rwanda .

II. ISENGESHO RYA RUDAHIGWA ATURA U RWANDA

Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabaye mu kwezi k’Ukwakira mu 1946, wabaye iminsi itatu yikurikiranya, kuva ku ya 26, 27 kugera ku ya 28 z’uko kwezi, ubera i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ roi). Bivugwa ko ibyo birori byo byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye buri wese, bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo; Musenyeri Classe, Ryekmans Umwami Mutara Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi Rizaliya Gicanda, mu nzu y’ubwami i Nyanza

Gutura u Rwanda Kristu Umwami nyirizina

Igitambo cya misa gihumuje, Umwami yigira imbere y’Isakaramentu Ritagatifu abari mu Kiliziya bose bacecetse, akuramo ikamba, arishyira kuri aritari. Ni aho yavugiye isengesho yihesheje Kristu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.

Yasenze agira ati:

” Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubu n’iteka ryose.

Amina “

Umwanzuro

Nk’uko bigaragarira buri wese, abategetsi u Rwanda rufite muri iki gihe bifitiye gahunda yo kumena amaraso y’abanyarwanda, bakibwira ko iyo ariyo ndangagaciro bazubakiraho igihugu ubuziraherezo. Bimaze kugirwa umuco ko umuntu azamuka mu ntera kubera ko ari inzobere mu kuregaguzwa no kugambanira abandi, haba mu basivili no mu gisilikari. Gufunga hato na hato no kwica inzirakarengane zigatabwa mu kiyaga cya Rweru ngo nibyo bizatuma rubanda itinya ubutegetsi bwa FPR , ntihagurukire kubusezerera? Ibi byose bizagira iherezo, dore kandi ntibigitinze!

Umunsi mwiza wa Kristu Umwami ku bakunda igihugu cyabo bakaba bacyifuriza n’amahoro arambye.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Umva aka karirimbo, ukazirikane :

Baduhe izina ryacu ry’Abatwa ntacyo ridutwaye

  • Mudushakire Perezida Kagame niwe uzadukemuira ibibazo
  • Umuyobozi mu karere ka Nyagatare yaratunennye yanga kurarana natwe
  • Ubukene bukabije bubugarije, amavunja adasanzwe
  • 1% niwe warangije amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza
  • Baduhe izina ryacu ry’Abatwa aho kutwitiranya na za Minisiteri
  • Hagira uwibwa hagahondagurwa ‘Abatwa’

Abahagarariye abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barasaba ko bahura n’Umukuru w’Igihugu bakamugezaho ibibazo uruhuri bibugarije, bidakemurwa n’inzego z’ibanze bigatuma bakomeza kwitwa abatindi.

Iki cyifuzo bagitanze ku wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mibereho n’ubukungu by’abasigajwe inyuma n’amateka bwakozwe n’umushinga ushinzwe kurengera inyungu z’iki cyiciro, COPORWA mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Nyagatare, Nyamasheke na Gasabo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’imyaka 2013-2014 bwerekanye ko bagikennye ku buryo budasanzwe.

Muri bo abarangije amashuri yisumbuye ni 1%, bangana n’abarangije kaminuza, mu gihe abarangije amashuri abanza ari 31%. Kuba umubare ukiri muto biterwa nuko ngo bagifite ubukene ku buryo hari umubare munini w’abana bata ishuri kubera ko batabona ibyo kurya.

Abashobora kwiyishyurira ubwishingizi bw’ubuzima ni 33% mu gihe abasaga 66% batabishobora.

Gahunda igamije kubateza imbere ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) mu karere ka Nyaruguru yageze kuri 1.5% mu gihe muri Nyanza yageze ku 8.2%.

Inkunga y’ingoboka nta n’umwe uyihabwa muri Nyaruguru mu gihe ahari benshi bayihabwa ari 7.6% mu karere ka Nyanza.

Nta n’umwe ubasha gukoresha inguzanyo ahabwa muri VUP muri Gasabo mu gihe ahari umubare munini ari 9.1% muri Nyamasheke.

Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ko babaho mu buzima bubi, nta butaka, nta n’amafaranga binjiza.

Habajijwe abantu 280, harimo abahejwe n’amateka 120, abasanzwe 97 n’abayobozi b’inzego z’ibanze 63.

Bivuyeyo mu kuvuga ibibazo bibugarije

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya COPORWA, Gatera Jonathan yatangarije mu ruhame ibibazo bibugarije.

Icya mbere kirimo kunenwa, urugero yatanze ni ubwo umwe mu bayobozi wo mu karere ka Nyagatare yavugaga ko atararana n’ “ Abatwa” ubwo bari mu ngando, bose bagafata umwanzuro wo gutaha, bakisubiraho nyuma yo guhendahendwa.

Ibibazo by’ubukene, kutagira amacumbi n’izindi gahunda za leta bituma barwara amavunja.

Yagize ati “ Muhaguruke mujye hasi mu cyaro aho umuntu arwara amavunja akagera no mu mutwe.”

Nyuma yo kugaragaza ibi bibazo yagize ati “ Mudushakire Perezida Kagame wacu niwe uzadukemuira ibibazo.”
Abayobozi bapyinagaza abahejwe n’amateka

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi bakomeje kwerekana uburyo bagihura n’ibibazo bitandukanye ubuyobozi bukabatererana kandi bwagombye kubikemura.

Muhawenimana Marthe , umuyobozi ushinzwe uburinganire n’uburezi muri COPORWA yavuze ko uturere twa Kamonyi, Rwamagana, Rulindo, Ruhango, Nyagatare, Nyabihu, Gakenke na Rutsiro batereranye abahejwe inyuma n’amateka.

Muhawenimana Marthe

Agaragaza ko muri utwo turere banze gushyira mu mashuri makuru, kaminuza n’ay’imyuga bamwe mu banyeshuri bemererwa gufashwa na Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage, Minaloc, ngo bajye kwiga, utu turere tukavuga ko nta mafaranga bafite yo kubishyurira.

Akavuga ko ari ukubabonerana nkana bakimwa amahirwe baba bagenewe n’igihugu ku buryo bamaze kwandikira Minaloc ubugira kabiri nta gisubizo babona kuri aba banyeshuri basaga 20 ‘bacyandagaye’.

Ikindi yagarutseho ni ukutagira imyanya mu buyobozi uretse muri sena harimo umwe ngo nta muyobozi wundi bagira, bagasaba ko mu bagore bafite imyanya isaga 60% mu nteko hagombye kubamo n’abahejwe n’amateka, kimwe no mu zindi nzego.

Kutabona imyanya mu buyobozi ngo biterwa n’ubuke bwabo kuko ngo niyo hagize ushaka gutorwa hazitirwa Abahejwe n’Amateka gusa hagatora abasigaye.

Hatanzwe urugero rwa gahunda za leta zitabageraho harimo girinka Munyarwanda, nko mu murenge wa Muganza ngo “Umutwa” wahawe inka ni umwe nawe ahabwa iyahumye y’ikimasa mu gihe abandi bahabwa inzima kandi zitari ibimasa.

Izina “Abatwa’ baracyarikomeyeho

Muhawenimana yakomeje avuga ko badakeneye kwitwa Abahejwe n’Amateka cyangwa Abasigajwe inyuma n’Amateka ahubwo bashaka gusubirana izina ryabo aho kwitiranwa n’ibindi bintu bitandukanye nka Minisiteri y’iterambere ry’abari n’abategarugori(yitaga ku bagore bavuga ko basigajwe inyuma n’amateka).

Yagize ati” Baduhe izina ryacu ry’Abatwa aho kutwitiranya na za Minisiteri.”

Iri zina kandi n’abandi bose barihurizaho kuko ngo babona ntacyo ribatwaye.

Umuyobozi wa COPORWA Sebishwi Juvenal nawe yagaragaje ibibazo bibugarije birimo kutagira ubutaka, kuba umubare munini w’abakobwa babo bishora mu busambanyi kubera kutitabwaho bakanahabwa intica ntikize, no kutabona akazi aho usanga hari abarangije kaminuza basubiye mu kubumba inkono bya gakondo.

Yanagarutse ku gikorwa cy’abababaje cyo kugabwaho igitero mu karere ka Nyaruguru.

Yagize ati “ Hagira uwibwa hagahondagurwa ‘Abatwa”.

Yakomeje avuga ko izina Abatwa ari iryabo kandi bataryanze. Ahubwo ababazwa n’uburyo amateka yagiye abibasira bakigwa mu mashuri hagaragazwa ubugoryi bahimbiwe mu mwandiko ‘Gatwa le Potier’.

Yasoje avuga ko mu bibazo bitandukanye bagiye bahura nabyo bakeneye guhumurizwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeza ko bafashwa kimwe nk’abandi Banyarwanda bose, kimwe no kwiga.

Ku bavuga ko batabona imyanya muri leta, Karekezi Emmanuel yavuze ko bagombye guhindura imyumvire bakajya bakora ibizamini nk’abandi, gusa ngo mu gihe haba hari utsindira umwanya akawuvanwaho no kuba uwahejwe n’amateka ngo byaba ari ikibazo.

Senateri Kalimba Zephilin ukunze gukorera ubuvugizi abahejwe n’amateka wanashinze Ikigo cy’Imyuga rya Kitazigurwa (Centre de Formation Professionnelle de Kitazigurwa)kiri mu karere ka Rwamagana, aho abanyeshuri baturuka mu miryango itifashije irimo n’iy’abasigajwe inyuma n’amateka bahabwa ubufasha bw’umwihariko yasabye ko ibibazo byabo byakomeza kwitabwaho.

Senateri Kalimba Zephilin

Anavuga ko ibibazo bafite sena ikomeje kubigaragaza aho izunganirwa n’ubu bushakashatsi.

Yanasabye kandi ako abanyeshuri b’ababahejwe n’amateka biga mu mashuri y’imyuga bajya baherekezwa bagafashwa kubona ibikoreshokugira ngo ubumenyi bahabwa butazabapfira ubusa. Yasabye imirayngo itegamiye kuri leta guhagurukira rimwe igafasha abahejwe n’amateka.

JPEG - 36.1 kb
Uwihoreye Omar umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya COPORWA, ayoboye ibiganiro

Source:IGIHE.COM

MELBOURNE: Twiyemeje gutanga umuganda wacu mu Ishema Party.

Par:Suzana Mwamini

Suzana MWAMINI, Umuyobozi w’Ikipe Ishema ya Melbourne

Ishema ni iryacu i Melbourne .

Nitwa Suzana MWAMINI, ndubatse nkaba umubyeyi w’abana batanu, ntuye mu gihugu cya Australiya. Mfashe icyemezo cyo kujya ahagaragara ngira ngo mvugire na bagenzi banjye tureba mu cyerekezo kimwe.

Twakomeje gukurikirana ibitekerezo byiza by’abashinze Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.  Ntitwahwemye kugenzura gahunda bageza kuri rubanda n’ukwitanga kwakomeje kubaranga. Mu cyumweru gishize twagize amahirwe yo gusurwa na Padiri Thomas Nahimana, Umuyobozi w’Ishyaka Ishema akaba n’umukandida Kongere y’ishyaka yatoranyije ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017.

Twaganiriye nawe, tumubaza ibibazo byose twari dufite ndetse tubona n’umwanya wo kumugezaho ibitekerezo byacu n’ibyifuzo byacu. Twashimye uko we na mugenzi we Ernest Senga baduhaye ibisobanuro twabasabaga n’uko bakiriye neza ubushake bwacu bwo gutinyuka maze natwe tukaba Abataripfana nyabo bashishikajwe no gutanga umuganda mu mpinduka nziza izageza igihugu cyacu ku buyobozi bukorera inyungu za rubanda rugufi .

Kimwe n’abandi banyarwanda benshi, turambiwe ubutegetsi bw’Agatsiko kigaruriye ibyiza byose by’igihugu , abaturage bakaba bakomeje gusuzugurwa, kuvangurwa, gufungirwa akamama, kwamburwa ibyabo no  kuraswa ku manywa y’ihangu !

Twebwe Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Melbourne ho muri Australia twafashe icyemezo cyo gutangiza Ikipe Ishema kugira ngo idufashe kuva mu bwoba , mu bwigunge no mu burangare bityo tugire icyo natwe dukora kiri mu bushobozi bwacu kugirango impinduka ishoboke mu gihugu cyacu kandi ku buryo bwihuse.

Turasanga kandi kimwe mu bituma politiki ya opozisiyo nyarwanda yarakomeje guhura n’inzitizi nyinshi ari uko abari n’abategarugori batitabiriye cyane gukora politiki kubera ahari ko politiki babonye ishingiye ku kinyoma, ku gusahura umutungo w’igihugu  no kwica abaturage yabakuye umutima cyangwa se kubera ko bakomeje guheezwa. Turashishikariza abari n’abategarugori ko igihe kigeze ngo nabo bahagurukane ishema maze barengere igihugu cyabo uko bishoboka kose.

Mu izina ry’Ikipe Ishema mbereye umuyobozi, nsezeranyije Abanyarwanda batuye Melbourne  ko twiteguye kubafasha mu gutsinda iterabwoba, kwihugura mu bya politiki, kubagezaho amakuru anyuranye no kubahuza hagamijwe kungurana ibitekerezo ku cyagarura amahoro mu gihugu cy’u Rwanda.

Kuko bamwe muri twe banyuze mu nzira ndende z’amashyamba ya Kongo, ntidushobora kwibagirwa abavandimwe bacu twasizeyo bakihahurira n’ingorane nyinshi kugeza n’uyu munsi . Turifuza ko hakorwa ibishoboka byose nabo bagafashwa, intambara zenda kongera kubarimbura zigakurwaho ahubwo twese tukazabona amahirwe yo kongera guhurira mu gihugu cyacu, tugafatanya kucyubaka ntawe uhejwe, kandi ntihazagire igice cy’abanyarwanda cyongera kwiyemera ko gifite uburengenzira ku byiza by’u Rwanda kurusha abandi.Turasaba Abanyarwanda benshi ko bashyigikira gahunda z’Ishyaka Ishema kuko dusanga zisobanutse kandi zishobora kuzahura igihugu cyacu.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yegereje(2017) , turifuza ko Umukandida w’Ishyaka ryacu mwazamuhundagazaho amajwi bityo abishuka ko aribo bonyine bavukanye imbuto  bakamenyeraho neza ko “Ubutegetsi bwose buturuka kuri rubanda , ikaba ariyo yihitiramo abayobozi bayinyuze biciye mu matora adafifitse”.

Harakabaho u Rwanda rw’a twese,

Harakaramba Ishyaka Ishema ry’u Rwanda,

Mwese muhorane ishema

SUZANA  MWAMINI,

Umuyobozi w’Ikipe ISHEMA ya MELBOURNE.

Telephon no : +61  470 507 749

Jean Paul Romeo aragaba igitero cy’ubwiyahuzi ku ishyaka Ishema

ibendera-ishema ok

Mu nyandiko uwitwa cyangwa uwiyita Jean Paul Romeo Rugero  yise “INTAMBARA VS AMATORA: TUJYA KU NTAMBARA RYARI?”  uyu mugabo avuga utugambo twinshi tuvangavanze ngo aha arifuza gutanga amasomo ku ntambara, kubisobanura bikamubera ingutu, ariko agasoza agwa ku ijambo ashaka gutambutsa twahinira muri izi ngingo zikurikira :

  1. Romeo aragaba igitero cy’ubwiyahuzi ( attaque suicide) ku ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda
  2. Arafasha FPR gucengeza iterabwoba mu Banyarwanda abumvisha ko nta revolisiyo ishoboka kuko ngo uwabatsinze ntaho yagiye
  3. Atewe ikibazo ngo n’uko ISHEMA ririmo abatutsi kandi ryakumvikana n’abatutsi
  4. Arahamagarira abasore b’Abanyarwanda kwishora mu ntambara isesa amaraso atakoreye inyigo (study)

Muti gute?

  1. Kugaba igitero cy’ubwiyahuzi (attaque suicide) ku ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.

Mu nyandiko ya Romeo aragaragaza ko ngo yababajwe n’uko mu kiganiro kuri radio Ijwi rya Rubanda cyabaye tariki ya 15 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto yahaswe ibibazo akananirwa kwisobanura ku byerekeye inzira yo gufata intwaro yakanguriraga Abanyarwanda. Reka twibutse ko igihe tugezemo atari cya gihe cya za 1990 aho abanyapolitiki bakoreraga mu bwiru’ abantu bakabakurikira buhumyi kugeza n’aho bashyigikiye FPR batazi uko bigenze! No mu myaka 20 ishize hari abanyapolitiki bakomeje kubwira abantu ngo “tubibabereyemo”. Ibiki ??? Ntibagaragazaga umushinga bafite ndetse ngo banerekane uruhare buri wese akwiye kuwugiramo. Uko byagenze ibara umupfu.

Mu kiganiro Romeo avuga, jye nafashe umwanya uhagije nsobanura impamvu ishyaka  Ishema ry’u Rwanda ryahisemo gushyira imbere inzira y’amahoro ishingiye  ku matora cyangwa revolisiyo ya rubanda. Ibisobanuro natanze bishingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ribitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga witwa AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie) ufite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Rwamiheto we avuga ko mu Rwanda revolisiyo ya rubanda itashoboka , ngo ko hashoboka intambara y’amasasu gusa. Abajijwe inyigo yabikozeho ati “ntayo”. Abajijwe uburyo ibyo avuga bishoboka ati “si ndi umunyapolitiki”!!! Ikibabaje ni uko Rwamiheto yasabaga ishyaka ISHEMA, Abataripfana ndetse n’Abanyarwanda bose kureka ibikorwa iri shyaka ryatangiye bakayoboka inzira we ashaka ariko aterekana uko ifunguye n’uko abantu bayinyuramo. Nyamara biragaragara ko  ibikorwa by’ISHEMA aribyo  bitanga icyizere cyo gufasha u Rwanda kuva mu kaga rurimo, ndetse hagacika burundu umuco wa “vaho njyeho” wimakajwe hagati y’abahutu n’abatutsi. Birumvikana ko mu gihe ISHEMA rifite umushinga risobanura neza, abanyarwanda batazemera ko hari umuntu uza ababwira ngo nimureke ISHEMA muze mbereke ahandi mbajyana kandi na we ubwe yigaragaza nk’utazi aho ahagaze n’aho yerekera.

Ikindi kibazo cyabayeho ni uko Rwamiheto amaze gushima no kwemera ko ISHEMA rikora umurimo mwiza wo kumara ubwoba abaturage, yananiwe gusobanura impamvu  inyandiko ye igaragara nk’itera ubwoba Abanyarwanda ndetse ikaba yunganira ideology ikoreshwa na FPR igambiriye ko Abanyarwanda batashira ubwoba ngo bayivudukane!

Uyu musore Romeo wagaragaraga muri studio ntiyagize ubutwari bwo gufata ijambo ngo yunganire umuvandimwe Rwamiheto niba koko bumva ibintu kimwe, ntiyigeze anasaba ko haba ikindi kiganiro ngo iyo ngingo tuyigarukeho, ahubwo na we yihutiye gushishimura inyandiko idasobanutse yikoma ISHEMA. Iki ni igitero cy’ubwiyahuzi Romeo akoze nk’uko ngiye kubigaragaza.

Uwitwa cyangwa uwiyita Jean Paul Romeo Rugero yatangiye kumenyekana mu gihe gito gishize aho yatangiye kujya yandika inyandiko nyinshi cyane zisenya, zisesereza ,zisebya kandi zandagaza abanyapolitiki b’abasaza . Ikibabaje ni uko mu kugaba ibitero kuri aba banyapolitiki bakuze, ntibyabaga bya bindi byo  kunenga ikosa ugamije kubaka, ahubwo yabaga agamije  gucisha umuntu bugufi gusa no kumwangisha rubanda. Imvugo nyandagazi yabinyuzagamo yerekanye ko Romeo yubahuka cyane ku buryo ntawe acyubaha. Ibi bitandukanye n’amahame ya demokarasi duharanira: biragayitse kwikoma umuntu cyangwa kumutesha agaciro witwaje ko afite ibitekerezo utemera. Ikibazo cya Romeo ni aha kiri: aba Bakambwe baramwihoreye yigira igikenya mu isesengura ryuzuyemo ubusa none arishuka ko ashobora gukururira Ishyaka Ishema muri ubwo busa bw’amatiku. Cyakora namugira inama yo kutikorereza Abataripfana kuko bo bazi neza ibyo barimo bakaba nta kindi biyemeje kwitangira uretse gufasha  rubanda kwibohora ku ngoma y’igitugu n’iterabwoba ya FPR Inkotanyi. Bityo rero Abataripfana ntibashobora kwihanganira Inkonkobotsi zitagaragaza uwo zikorera, ngo zisobanure ku buryo bwumvikana gahunda nzima zaba zikurikiranye, ahubwo bikaba bigaragara  ko zigambiriye  gusa gusenya ibyiza abandi bageze kure bubaka.

2.Arafasha FPR gucengeza iterabwoba mu banyarwanda ko nta revolisiyo ya rubanda ishoboka, ngo kuko uwabatsinze ntaho yagiye

FPR yabaye indashyikirwa mu kwica  no gutera ubwoba abaturage. Ikiba kigamijwe  ni ukumvisha abaturage ko Inkotanyi arizo zifite ubutegetsi kandi  ko ntawe uzongera kubuzambura kuko ngo nta n’uwazirwanya ngo azitsinde. Ikibazo gikomeye ni aha kiri. Hari abatari bake bakiriye iyi ngengabitekerezo bati koko nta kindi cyadukiza FPR atari amasasu. Abareba hafi ntibashobora kugira ikindi batekereza, niyo mpamvu badashobora no kwicara ngo  bige uko iyo ntambara yakorwa ahubwo bashimangira igitekerezo ngo FPR yarabivuze nta kundi byagenda.

Twibuke neza ko ikintu cyatumye abahutu bamara imyaka irenga 400 mu bucakara bashyirwagaho n’ingoma ya gihake, ni uko abami bari baremeje buri munyarwanda ko u Rwanda rugomba gutegekwa n’ ibimanuka byaturutse mu ijuru bizanywe no gutegeka no guhaka abahutu, maze bo bakaba bararemewe gutegekwa no kuyoboka. Mu gihe revolisiyo yatangiraga gutegurwa mu myaka ya za 1950, abahutu benshi bari bashyigikiye umwami kuko bumvaga ko ngo u Rwanda rutabaho rudafite umwami, ababyeyi ntibabyara badafite umwami, inka ntizakamwa… Habaye ubutwari bukomeye bw’abarwanashyaka nka Gregoire Kayibanda na bagenzi be bafashije rubanda kumva ko ubutegetsi butavukanwa n’agatsiko k’abatutsi bari ku ngoma ko ahubwo buri mu maboko ya rubanda ishobora kwihitiramo abategetsi bayinyuze.

Uyu munsi wa none, ubutegetsi bwa FPR ntaho butanira na gihake: hari abaturage bemeye ingengabitekerezo ko nta wakura FPR ku butegetsi, ngo kereka ayirushije ubukana bwo kurimbura abaturage benshi akoresheje amasasu, ibifaru n’amabombe.  Muri iki gihe icyo abanyarwanda bakeneye ni abalideri (leaders) bafasha abaturage kumva imbaraga bifitemo, bakava mu bwoba bakazikoresha mu guharanira uburenganzira bwabo kandi bagashirwa bahiritse ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba rya FPR.

3.Atewe ikibazo ngo n’uko ISHEMA ririmo abatutsi cyangwa ryumvikana n’abatutsi

Romeo yarakugendeye afata ifoto Padiri Nahimana Thomas yifotoje hamwe n’abanyarwanda mu minsi ishize ubwo yari mu butumwa bw’ishyaka Ishema mu gihugu cya Australia. Icyababaje Romeo ngo ni uko kuri iyo foto hariho umuhungu wa Kayumba Nyamwasa . Romeo avuga ko ISHEMA ryatangiye ryigaragaza nka PARMEHUTU none ararinenga kwifotozanya n’umuhungu wa Nyamwasa! Nashatse akantu k’ubwenge kari aha ndakabura. Icyo PARMEHUTU yaharaniraga ni ugukura rubanda rugufi ku ngoyi ya gihake. PARMEHUTU yarimo abahutu n’abatutsi. Kuba umuyobozi w’ ISHEMA yemera kwifotozanya n’umwana utotezwa na FPR kimwe na twe twese Romeo akabibonamo ikibazo na byo birerekana ko isesengura rye ntaho ryageza Abanyarwanda. ISHEMA rishishikajwe no guharanira ineza y’abanyarwanda bose, cyane cyane abakandamijwe n’ubutegetsi bubi bwa FPR kandi ntiriheza uwo ari we wese kuko ritagamije gushimisha Romeo. Nibimenyekane neza ko Ishema ridateganya kuryoza abana ibyaha bya ba se na ba sekuru nk’uko Romeo abyifuza.  Niyo mpamvu rihora rishyira imbere ko hakenewe « Nouvelle génération » y’Abalideri bataboshywe n’amateka y’u Rwanda kubera uruhare bagize mu guhemukira Abanyarwanda. Na Ange KAGAME ubwe aramutse yibonye muri izi gahunda nziza z’Ishema , agasaba kuryinjiramo nta buhendanyi, Abataripfana bamwakirana ubwuzu ! Utabyumva nkatwe yihangane.

4.Romeo arahamagarira Abasore b’Abanyarwanda kwishora mu ntambara zisesa amaraso atakoreye inyigo (study).

Mu gusoza inyandiko ye, Romeo aremeza ko intambara y’amasasu yonyine ariyo ishobora kudukiza FPR. Hari ikintu mu kinyarwanda twita gupfa kwivugira gusa. Iyi mvugo ikoreshwa iyo umuntu avuze ibintu bigaragara neza ko atabitekerejeho. Ukoresheje iyi mvugo bamucira umugani ugira uti ‘ururimi ntacyo rupfana n’umuntu’. Ibi biragaragarira aho Romeo, nk’umuntu watangiye inkuru ye atubwira ko ari igihangange mu buhanga bw’intambara, mu kuyitegura no kuyirwana, bityo agatuma   dukeka ko agiye kutubwira uko ishoboka, nyamara we agasoza atubaza ngo ‘tuyirwane gute’ !? Ibi ni byo bita kwiganirira cyangwa guteta mu bikomeye.

Romeo aramutse atari  kwiganirira  yaba ari umugome, umugambanyi cyangwa se byombi hamwe. Ni gute wahagurutswa no kwemeza abanyarwanda ko intambara y’amasasu ishoboka muri iki gihe, warangiza ukababaza  ngo tuyirwane gute kandi ari wowe uri kubigisha ibyayo ? Ibi byatumye nkubita agatima ku nkuru http://ikazeiwacu.fr/search/Kuburira%20Abanyarwanda yasohotse mu kinyamakuru Ikazeiwacu, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014,aho uwitwa cyangwa uwiyita Uwimana Joseph yaburiraga abanyarwanda abasaba ubushishozi  bukomeye mu gihe hari abantu babahamagarira kujya mu mitwe ya gisilikari . Dore uko abivuga :

« Nyuma y’aya makuru y’imirambo Ikaze Iwacu yagiye ikora itohoza, ubu rikaba ryerekana koabantu benshi bicwa muri iyi minsi ari abantu bashimutwa na baneko ba DMI, bashuka abaturage cyane cyane urubyiruko bababwira ko bagiye kubajyana mu gisirikari cya FDLR na RNC. Iyo bamaze kwiyandikisha barabarundarunda maze bakabapakira amamodoka bakagenda ubutazagaruka, kubera ko nta nusezera umuryango we, kuko abo ba DMI bababwira ko bigomba kuba ibanga, kugira leta itazabica iryera.

Ibi bikorwa bibisha biri kubera cyane mu ntara y’amajyaruguru n’iy’iburengerazuba. DMI iri gukora iyi gahunda ngo mu rwego rwo kwikiza abo bita « umwanzi w’igihugu ». Banyarwanda, banyarwandakazi, mube maso, kandi mushishoze munirinde abantu babashuka ngo babajyanye mu gisirikari cya FDLR na RNC, kubera ko abaguye muri uyu mutego nibo tubona imirambo yabo mu kiyaga cya Rweru. Umuntu yasaba kandi aya mashyaka FDLR na RNC gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda abayoboke bayo bari mu Rwanda no kunoza gahunda zabo zo gushaka abayoboke ».

Byaba ari agahomamunwa abanyarwanda bemeye gushorwa mu migambi batasobanuriwe bakisanga mu kaga batigeze batekereza.

Umwanzuro :

Hari inzira nyinshi zo guhindura ibintu mu Rwanda ariko zimwe muri izo ziragoye kurusha izindi. Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryavutse rije gutanga umusanzu wo gufasha abaturage gutekereza ku nzira iri mu bushobozi bwabo, abaturage bafitemo uruhare kuko aribo ba nyirubutegetsi, kandi ikaba isaba ibitambo bikeya kurusha izindi. Ni inzira y’amahoro ishingiye ku matora cyangwa revolisiyo ya rubanda. Koko rero Bibiliya  ivuga ko  hari ibintu  bitatu umwana w’umuntu adashobora  guhagarika :1) Imvura y’amahindu yazindukiye kugwa ; 2) Umukobwa washatse kurongorwa, 3) n’abaturage bahagurukiye gukora revolisiyo !

Hari abantu nka Romeo ahari batekereza bati nimube muretse mutazadutanga umushi. Uwo mushi Romeo amutanguranwa na nde ? Imyaka 20 yose ishize  ISHEMA ritaravuka Romeo yari he ko atatanguranwe uwo mushi ? Ikidushishikaje kurusha byose ni uko akarengane kagirirwa Abanyarwanda karangira kandi vuba bishoboka. Naho gukomeza gutegereza ko hazaza MESIYA Romeo uzadutegurira intambara zisesa amaraso, akatwereka uko tuzirwana, ngo tukazitsinda zitishe abaturage, ndareba ngasanga hari abanyarwanda bakoreshwa n’ihahamuka rikaze, bo bakibwira ko babiterwa n’ubutwari cyangwa ubuhanga budasanzwe.

Imana tugira iwacu ni uko ibuye ryagaragaye ritaba ricyishe isuka!

Nimurebe iyi video

Chaste Gahunde

Umunyamabanga mpuzabikorwa

ISHEMA Party

“Criminals” in Rwanda: Kagame Contemplates Indicting the BBC for “Genocide Denial” Peter Erlinder, Victoire Ingabire, and the BBC

carte_rwanda

Peter Erlinder, Victoire Ingabire, and the BBC are all criminals in Rwanda.

President Paul Kagame has accused all three of genocide denial and his Chief Prosecutor may even indict the BBC.

Transcript:

KPFA Weekend News Anchor David Rosenberg: Rwanda’s Chief Prosecutor, Martin Ngoga, and a special Rwandan commission are now investigating the BBC for the crime of – quote unquote – “genocide denial.” Ngoga investigated and indicted US attorney Peter Erlinder after his arrest in Rwanda in May 2010, and Rwandan political prisoner Victoire Ingabire after her arrest in October 2010, also for the crime of so-called “genocide denial.” The BBC, however, is not in prison in Rwanda, as Peter Erlinder was and as Victoire Ingabire remains. KPFA’s Ann Garrison spoke to Peter Erlinder.

KPFA/Ann Garrison: Peter Erlinder, could you explain why you were in prison in Rwanda, in 2010?

T-shirt worn by a Rwandan protesting in Paris, while Peter Erlinder was in jail, 2010

Peter Erlinder: I went to Rwanda to consult with Victoire Ingabire, who was a presidential candidate at that time, who had been charged with genocide denial because she had asked why the Hutu victims weren’t remembered on the memorials to genocide victims. And I found myself charged with genocide denial because of stories and commentary that I had written in the international press and because of statements that I made about the acquittal of the Hutu leaders of the Habyarimana government, who had been acquitted of planning and conspiracy to commit genocide by the International Criminal Tribunal for Rwanda.

KPFA: And you were in prison for how long before the international campaign secured your release?

Erlinder: I was in prison for approximately a month.

KPFA: OK, now I’m going to play a clip including Victoire Ingabire’s voice, from the BBC documentary “Rwanda: The Untold Story”:

BBC: Rwanda’s institutions have been used by Paul Kagame to stifle dissent. Hutu opposition leader Victoire Ingabire returned from exile in 2010 to stand against the president in the last election.

Victoire Ingabire: There is no justice in Rwanda. There is no democracy in Rwanda. People are afraid to say what they think. We have to talk about what happened in Rwanda in 1994.

BBC: Ingabire never made it to the polls. She asked why there were no memorials to the Hutus who died.  She got eight years in prison, for genocide ideology. [Raised to 15 years on appeal.]

KPFA: Now Peter, Rwanda has already banned the BBC’s native Kinyarwanda language broadcast, as it did in 2009, after again, accusing it of genocide denial.

Erlinder: And what I might say about that is that, of course, what that means is that Kinyarwanda speakers cannot hear the debate about the BBC broadcast. So it really doesn’t hurt the BBC, but it does prevent the Rwandan people from hearing the debate about the documentary.

KPFA: And, if Rwandan Chief Prosecutor Ngoga indicts the BBC and/or its producers, they would be unable to do any more on-the ground reporting in Rwanda without risking arrest.

Erlinder: It would cut off the flow of information to the Rwandan people about their own government completely.

KPFA: That was Peter Erlinder on the Rwandan government’s decision to investigate and possibly indict the BBC for “genocide denial.”

Source: http://www.globalresearch.ca

War planning?! Rwanda bought TL-50 air defense missiles from China: Kanwa

While more than 60% of Rwandans are under poverty line, look at what matters for Kagame. Will this sophisticated weapon be necessary during upcoming popular revolution? And to allow the publication of the deal …?! It is just another way to instigate fear among the people. But nothing can stop us, as Jah Cure would say “We are unstoppable”.  The wind of change is blowing. AdminTL50-171502_copy1

A photo of the TL-50 system shown at the Africa Aerospace Defense Exhibition in South Africa earlier this year. (Internet photo)

China North Industries Corporation based in Beijing has successfully exported its TL-50 or Sky Dragon 50 air defense missiles to Rwanda, according to Kanwa Defense Review, a Chinese-language military magazine based in Canada.

Rwanda is the first and currently the only nation in Africa to use the TL-50. Designed based on China’s PL-12 air-to-air missile, the TL-50 can attack targets between 20 and 30 kilometers from the ground with an attacking range of 50 kilometers. Kanwa said it is now the most advanced air defense missile in East Africa, though Rwanda has purchased only a very limited number of the missiles.

With the ability to track 144 targets, the TL-50 can launch 12 missiles to intercept 12 incoming targets simultaneously. A photo of the system was shown at the Africa Aerospace Defense Exhibition this year which shows a single missile launcher with four launch tubes. Rwanda must have at least four TL-50 launchers as this is the system’s lowest operational unit, Kanwa said.

The missile also has fire and forget capability, Kanwa said. However, the TL-50 has not entered service in China, as the PLA has selected the HQ-16 as its current standard air defense missile.

Source:http://www.wantchinatimes.com/news

Rwanda vs BBC: Kagame yiyambaje umudepite w’ igisahiranda kugira ngo BBC ibe yanengwa.

paul_kagame170px-EricJoyce_cropped

Paul Kagame yaba yaremereye Eric Joyce agatubutse.

Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2014, umudepite w’indakoreka (indiscipliné) yasabye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza gusuzumana ubushishozi impamvu yatumye BBC ihitisha film documentaire yise “Rwanda: Untold story”. Ako kanya ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise bisamira hejuru icyo cyifuzo, maze byemeza ko inteko yamaze kwamagana BBC ndetse igashyigikira itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Linda Melvern ryavuze ko iyo film ipfobya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyamara uko ibyifuzo(motions) bigezwa mu nteko n’uko bitorerwa ni ibintu bitandukanye. Buri mudepite ashobora gusaba ko inteko iganira ku kintu iki n’iki ndetse ikagifataho ibyemezo. Ibi bishobora no gukorwa n’itsinda ry’abaturage bishyize hamwe bagashyira umukono ku nyandiko ibisaba. Ariko ntibivuga ko ibyifuzo byose bisabwe byemerwa n’inteko, ahubwo binyuzwa mu matora. Guhita rero umuntu avuga ngo BBC yanenzwe ni ukwihuta cyane. Muri iyi nyandiko ndagerageza gusesengura impamvu zaba zarateye Depite Eric Joyce gusaba ko BBC yakwamaganwa kandi nyamara igihugu cye cyemera uburenganzira n’ubwigenge bw’itangazamakuru.

Birazwi ko kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda yakoresheje imbaraga zose cyane cyane iz’ifaranga n’ikinyoma kugira ngo yigarurire imitima y’abantu banyuranye bababajwe n’amateka y’ U Rwanda. Ni muri urwo rwego FPR yakorewe ubuvugizi n’abantu batandukanye b’abanyamerika nka Pasitoro Rick Warren, umunyemari Bill Gates, n’abongereza nka Tony Blair wigeze kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’abandi batandukanye. Uyu mudepite Eric Stuart Joyce na we yaje yiyongera kuri abo.

Eric Stuart Joyce ni muntu ki?

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye mu gisirikare cy’Ubwongereza mu mwaka wa 1999 afite ipeti rya Major. Mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2005 uyu mugabo yabaye depite w’ishyaka Labour party. Kuva mu mwaka wa 2005 ni umudepite w’agace Falkirk. Nyuma yaje kwirukanwa muri iri shyaka kubera imyitwarire mibi cyane yakunze kumuranga kugeza n’ubu ikaba yaramukurikiranye. Turabibona mu kanya.

Depite Joyce kandi yakunze kuregwa icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa leta. Urugero mu mwaka wa 2005-2006, uyu mugabo yasabaga ko inteko imwishyurira  ama pound 174.811 ni ukuvuga miliyoni 190 y’amanyarwanda kandi agera kuri 62% ( hafi miliyoni 120) akaba ngo yari ayo guhemba abakozi b’ibiro bye. Icyo gihe yarahiye ko azagabanya uburyo akoresha amafaranga ya rubanda. Mu mwaka w’inteko wa 2006-2007 yari ku mwanya wa 11 mu gukoresha amafranga menshi cyane. Ariko mu mwaka w’inteko wa 2007-2008 noneho yongeye kuzamura cyane asaba amapound 187,334 ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda. Muri uwo mwaka yatangaje inteko ubwo yaguraga ibishushanyo (oil paintings) bitatu ku ma pound 180 ni ukuvuga hafi ibihumbi 200 by’amanyarwanda. Bamubajije ibisobanuro, yavuze ko ayo mashusho ari meza.  Mu mwaka wa 2009 yarezwe kutishyura imisoro amaze kugurisha inzu ye I Londres. Mu gihe ibinyamakuru byamubazaga uko azabyitwaramo, yaravuze ngo azicara akore imipango!

Mu mwaka wa 2012 Depite Joyce yarezwe kandi yemera icyaha cyo kugirana ubucuti n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wigeze kumukorera mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2010. Ibi byarakaje abandi badepite bo muri Labour party cyane cyane uwitwa Johann Lamont watangaje ko atewe ishozi n’uyu mugabo Joyce wakoresheje umwanya afite agakora amahano ndengakamere. Ibi byatumye Joyce avuga ko mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2015 azatanga imihoho.

Uretse ibi kandi uyu mugabo avugwaho n’ubusinzi. Urugero ni aho ku itariki ya 18 Ugushyingo umwaka wa 2010 Depite Eric Joyce yafashwe agafungwa  ndetse akemera icyaha mu rukiko nyuma yo kwanga ko abapolisi bamupima kuko yari atwaye imodoka yasinze. Icyo gihe baramurekuye ariko atanga amande y’ama pound 400 ndetse afatirwa igihano cyo kudatwara imodoka mu gihe cy’umwaka wose. Icyo gihe yahise yegura ku mwanya wo guhagararira Ireland ya ruguru nka “shadow minister”( minisitiri wa opposition) ndetse asaba imbabazi kubera iyi myitwarire.

Nyuma yaho nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare 2012 ku isaha ya yine na 50 z’ijoro yongeye gufungwa aregwa cyo gukubita abadepite Stuart Andrew na  Phil Wilson washakaga kumubuza kurwana. Ubwo yahise yadukira Luke Mackenzie na Ben Maney bari bashatse gukomakoma. Abandi bahuye n’umwaku muri ako kavuyo ni Alec Shelbrooke na Kackie Doyle-Price mu gihe bashakaga gukiza. Bukeye bwaho ni bwo yirukanywe mu ishyaka Labour Party aregwa ibyaha bitatu byo guhohotera abandi maze afungurwa atanze ingwate . Ku itariki ya 9 Werurwe uwo  mwaka hongeweho ikindi cyaha maze asabirwa gufungwa cyangwa agatanga amande y’ibihumbi bitatu by’ama paound(miliyoni eshatu n’ibihumbi 300 y’amanyarwanda) n’impozamarira zingana n’amapound 1400( miliyoni n’ibihumbi 540 y’amanyarwanda) kubo yakubise. Yemeye gutanga aya mafaranga kugira ngo adafungwa. Ku itariki ya 12 Werurwe 2012 yasabwe gutanga ibisobanuro mu nteko maze asaba imbabazi avuga ko yamaze kwegura mu ishyaka Labour Party ariko ko yifuza ko bamureka akarangiza manda ye ntazongere kwiyamamaza mu matora yo muri 2015.

Ntibyaciriye aho kuko uyu mugabo urusha ibyaha ingurube yongeye kugaruka mu rukiko kuwa 4 Nyakanga 2012 aregwa guca akagozi  (electronic tag) bari baramuziritse ku kaguru mu rwego rw’igihano. Icyo gihe yahanishijwe ama pound 600 (ibihumbi 656 by’amanyarwanda) y’amande.

Hatarashira umwaka ku itariki ya 14 Werurwe 2013, Joyce yongeye gufatwa aregwa kongera kurwana mu kabari k’inteko ishinga amategeko. Kubera ko bwari bubaye ubwa kabiri, Joyce yahawe igihano cyo kutongera kugura ibinyobwa bisindisha mu tubari umunani tw’inteko ishinga amategeko. Icyo gihe yaregwaga n’ikindi cyaha cyo gukomeretsa ariko atanga amande baramurekura.

Ku itariki ya 19 Werurwe 2013 Joyce yatutse ashaka no kurwana n’abapolisi bo ku kibuga cy’indege cya Edinburgh biturutse kuri telephone mobile ye yari yabuze.  Ku itariki ya 21 Werurwe 2014 nanone  Sebyago Joyce yarezwe kandi yemera icyaha cyo guhungabanya umutekano maze bamuca ama pound 1500( Miliyoni n’ibihumbi 642 y’amanyarwanda) ndetse n’andi 150 (ibihumbi 164 y’amanyarwanda).

Uyu mugabo Eric Joyce yatangiye kwinjira mu bibazo byo karere k’ibiyaga bigari ubwo yinjiraga mu ishyirahamwe ry’abadepite b’abongereza, abantu benshi babona nk’ibisahiranda byari bigamije kurya mu mafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro aturuka muri Congo. Iryo shyirahamwe ryatangijwe na Oona King maze aryita  The All Party Parliamentary Group on the Great Region of Africa. Ubu rigizwe n’abadepite barenga 200 baturuka mu nteko ishinga amategeko y ‘Ubwongereza imitwe yombi bakaba bita ku bibazo bireba akarere. Iri shyirahamwe rikura amafaranga mu mpano z’ama ONG ndetse n’abantu ku giti cyabo. Eric Joyce yigeze kuyobora iri shyirahamwe ndetse mu mwaka wa 2008 yayoboye uruzinduko rw’abadepite rwabereye mu Burasirazuba bwa Congo. Bikekwa ko ari muri iki gihe yatangiye gusogongera ku buryohe bwa diyama ndetse na ruswa y’abanyagitugu bo ku karere.

Umwanzuro:

Birashoboka ko uyu mugabo nyuma yo kugira ibibazo by’uruhuri ndetse agatakarizwa icyizere mu nteko no muri sosiyete y’igihugu cye, yaba yemeye gufata ikiraka abandi bose bari baranze. Ibi biragaragazwa n’uko yasinye iyi motion wenyine. Ibiri amambu kandi FPR ntijya itinya gutanga ibiraka nk’iki. Eric Joyce rero uri mu bibazo bikomeye by’ubukene yiyemeje gutanga motion mu nteko  ngo BBC nifatirwe ibyemezo! Aragira ngo arangize manda ye akuyemo agatubutse azajya ashukisha abana b’abakobwa ndetse akabasha kwigurira agatama maze agahondagura abenegihugu. Harahagazwe. Burya koko nta murozi wabuze umukarabya, ariko uyu mukarabya we ndabona asa n’umurozi nyirizina. Cyakora uyu murimo ubanza utazamuhira! Qui vivra verra.

Chaste Gahunde

REVOLUTION: PEREZIDA PAUL KAGAME NAWE ASHOBORA GUKURA ISOMO KU BIBAYE MURI BURKINA FASO NK’UKO BYAGENDEKEYE MUGENZI WE BONI YAYI PEREZIDA WA BENIN.

Kagame Emperor
Aho iyo Perezida Paul Kagame yambaye atya ntatekereza ko Repubulika -cyami ishoboka?

“Ntagishobora guhagarika Rubanda yahagurukiye gukora Revolution”.

Aya ni amagambo Ishyaka Ishema rikunze gusubiramo kenshi kuva ryatangiza urugamba mpinduramatwara hashingiwe ku nzira ya Revolution. Ntibyatinze rero koko ibihugu by’abarabu biba bitweretse ko burya koko ubutegetsi bwose ari ubwa Rubanda, bwakwiye gutangwa nayo kandi bukayikorera. N’ubwo rero bamwe bumvaga ko ahari hari uko ibihugu by’abarabu byaba bitandukaniyeho n’ibyo mu gice kinini cy’amagepfo y’ubutayu bw’Afurika, ariko siko bimeze. Ikiremwamuntu aho kiva hose gikenera kwigenga no kwigobotora igitugu aho bibaye ngombwa hose.

Iyo niyo mpanvu mu kwezi gushize nabwo twakurikiranye Revolution y’abirabura b’Afurika mu gihugu cya Burkina Faso, ubwo Perezida Blaise Compaore yageragezaga gutangiza umushinga wo guhindura itegekonshinga ry’icyo gihugu. Ntabwo byamuhiriye rero kuko rubanda yari imaze imyaka igera kuri 27 iri mw’icuraburindi ry’igitugu n’akarengane, yarahagurutse maze yamagana kumugaragaro ayo mahano yo guhindura igihugu akarima kabo no gukina abaturage ku mubyimba. Ntibyatinze maze Blaise Compaore baba bamuhambirije riva ahunga atarora n’inyuma, ubutegetsi bukaba bugomba gusubizwa abaturage maze bakihitiramo umuyobozi ubakwiye. Umuyobozi urengera inyungu rusange z’abo aho kwihiringa kunyunguze bwite n’izumuryango we gusa ubundi akabyuka arota guhindura itegekonshinga ngo yongere abategeke!

Revolution ya Rubanda ikwiriye hose.

Ubwo abaturage b’igihugu cya Burkina Faso bahagurukiraga rimwe bakamagana umunyagitugu Blaise Compaore, byahise binyibutsa ubwo abagabo b’impirimbanyi nyafurika nabo bahagurukiraga kurwanya bagashakabuhake kugeza Afurika yose yigenze.

Iki rero nacyo mbona aricyo gihe cyo kwamagana abanyagitugu no kubahanantura ku ntebe bicayeho ariko tukabikora tubaturutse imbere, ntabwoba nta mususu cyangwase gushidikanya twifitemo. Uburenganzira bwacu bugomba kubahirizwa mbere yo kubahiriza ubw’abanyagitugu.

Burkina Faso itanze isomo rikomeye ku bihugu by’Afurika.

Ntekereza ntashidikanya ko irisomo Burkina Faso itanze nayo yarivomye mu bihugu by’abarabu. Mbese nkakurya ubwigenge bwatangiriye mubihugu bimwe nabimwe by’ Afurika maze bugakwira hose mukanya nk’ako guhumbya kugeza Afurika yose yigenze ukagirango ubukoroni bwari inzozi.

Kigali nayo ishobora kuba ihakuye isomo

Mukanya gashize ikinyamakuru « igihe » kiyemeje gutangariza abanyarwanda ko revolusiyo yo muri Burkinafaso yakwiye kubera isomo abandi ba perezida b’afurika bagifite gahunda yo guhindura itegekonshinga ngo bakunde bigumire kubutegetsi. N’ubwo igihe cyabinyujije mu mvugo yo gushima Perezida Boni Yayi wa Bénin, ariko uwabwirwaga ni Perezida Paul Kagame, ubu ufite icyo gitekerezo ndetse amakuru akaba avuga ko umushinga yari yamaze gushyiraho comite yo kuwutegura.

Dukurikije izi nama ariko igihe.com kimugira, turemeza ko ubwo ari intandaro yo kuva kwizima kwa Perezida Paul Kagame maze akemera itegekonshinga rigasugira, abanyarwanda bagasubizwa uburenganzira bwabo maze bakihitira umuyobozi bihitiyemo mu matora adafifitse.

Ngaho ni mwisomere uko Kigali babibona.

Bénin: Perezida Boni Yayi yisubiyeho ntagihinduye Itegeko Nshinga

Picture

Nguwo Perezida Boni Yayi, ufashe ikemezo cya kigabo.

Perezida wa Bénin, Boni Yayi yatangaje ko atagihinduye Itegeko Nshinga ry’igihugu cye nk’uko byari muri gahunda, yemera ko umushinga w’itegeko urivugurura wari wagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko uvanwayo.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo France 24, Boni Yayi yahakanye, anarahira yivuye inyuma ko atazigera agerageza guhindura iryo tegeko rigenga ayandi ngo akunde arambe ku butegetsi nk’uko bisa nk’ibyabaye umuco mu bihugu byinshi bya Afurika.

Ati “sinzigera nkora ku Itegeko Nshinga ryanjye, ndabirahiriye”.

Umukuru w’igihugu cya Bénin yakomeje asa n’ugira inama bagenzi be bafite umugambi wo kuba bavugurura iryo tegeko.

Ati “Bagenzi banjye, tureke kuba ba rusahurira mu nduru ngo turahindura Itegeko Nshinga”.

Impuguke muri politiki zemeza ko Boni Yayi yakanzwe n’ihirikwa ku butegetsi rya Blaise Compaore wari uyoboye Burkina Faso washakaga guhindura itegeko Nshinga ry’igihugu cye ngo azakunde yongere yiyamamarize indi manda.

Imitwe y’abaturage ba yari yamaze gushyuha kuko guhindura iryo tegeko byari gutuma perezida wabo atava ku butegetsi kandi manda ye yari kurangira mu mwaka wa 2016.

Boni Yayi yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2006, yongera gutorwa muri 2011. Itegeko Nshinga Benin igenderaho ryo mu mwaka w’1990 rigena ko manda y’umukuru w’igihugu igomba kumara imyaka itanu kandi igashobora kongerwa inshuro imwe.

Iby’ingenzi byaranze politiki y’U Rwanda mu kwezi kw’Ukwakira 2014

Burkina Revolutionrevolution

Ukwezi kwa cumi (Ukwakira) 2014 kwaranzwe n’ibintu bitari bikeya.  Reka tuvuge kuri bimwe muri byo.

  1. Cinema Rwanda Untold Story

Nk’uko byari bimaze igihe bitangazwa, ku ya 1 Ukwakira 2014 ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba i Londres mu Bwongereza, ikigo ntaramakuru mpuzamahanga BBC kibinyujije ku muyoboro BBC Two, cyerekanye documentary yiswe Rwanda: Untold Story. Umuntu agenekereje yavuga ko ari “ibitaravuzwe ku Rwanda”. Muri iyi cinema nta gishya kirimo:

  • Iravuga ko Kagame yatanze itegeko ryo guhanura indege yari itwaye Habyarimana kugira ngo genocide itangire kandi ko kuyihagarika atari wo mugambi wa FPR. Yongeraho ko atari na FPR yahagaritse jenoside kuko yahageze ubwicanyi bwararangiye. Ibi si ubwa mbere byari bivuzwe. Ruzibiza Abdul yarabyanditse, Ruyenzi arabyemeza, Rudasingwa na Nyamwasa barabishimangira.
  • Iravuga ukuntu urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwananijwe na Leta ya Kigali mu gihe rwari rugiye gufungura amadosiye ku basirikare ba RPF bakoze ibyaha bya genocide, iby’intambara n’ibyibasira ikiremwa muntu. Ibi Del Ponte yarabivuze, abanyamategeko baburaniraga abaregwa Arusha barabivuze, ndetse n’abarimu bakomeye nka Filip Reytjens bari barabivuze. Icyo bakoze muri iyi cinema ni ukongera kubishimangira.

Cyakora muri iyi cinema utuntu nka tubiri ni two umuntu yavuga ko twaba ari dushya:

1. Abashakashatsi b’Abanyamerika Christian Davenport and Allan C. Stam bagaragaye noneho nabo bahabwa ijambo ngo basobanure ibyo babashije kubona ubwo bari mu Rwanda bakora ubushakashatsi kuri genocide. Ntibarya iminwa iyo bageze ku mibare ivugwa y’abapfuye. Bemeza ko:

  • leta ya FPR ivuga ko hapfuye abatutsi bagera kuri miliyoni (1.000.000)
  • Ibarura ryakozwe mbere ya genocide rigaragaza ko Abatutsi bari munsi y’ibihumbi magatandatu (600.000)
  • Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2004 ryekanye ko abatutsi ibihumbi birenga gatoya magatatu (300.000) barokotse, bivuga ko hapfuye abatutsi barenga ibihumbi maganabiri (200.000) ariko batageze ku bihumbi maganatatu (300.000).
  • Bagasoza bemeza ko ufashe miliyoni yapfuye muri jenoside ugakuramo ibihumbi 200 (cyangwa birengaho gatoya) by’abatutsi bapfuye, usanga hafi ibihumbi 800 by’abahutu barahasize agatwe. Bikaba bitangaje cyane ukuntu muri genocide bivugwa ko yakorewe abatutsi abahutu bapfuye ari inshuro hafi enye z’abatutsi!

2 . Icya kabiri umuntu yavuga ko ari gishya, ni uko ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza noneho cyemeye gutangaza cinema ivuga ubwicanyi bwa Kagame kandi mu myaka irenga 20 yose kitarigeze kimutunga agatoki kandi nyamara ubu bwicanyi bwari buzwi neza.

  1. U Rwanda rwavuye muri Security Council rusimburwa na Angola.

U Rwanda rwari rumaze muri uyu mwanya igihe kingana n’imyaka ibiri rukaba ruzatanga imihoho mu mpera z’uyu mwaka. Mu ri iki gihe u Rwanda rumaze muri aka kanama, ama raporo avuga ku bwicanyi bwa FPR yarasisibiranyijwe. Iheruka ikaba ari Mapping Report igaragaza neza uburyo FPR yarimarimye impunzi z’abahutu zari muri Congo ibeshya ko ikurikiranye interahamwe na Ex FAR. Indi raporo ikomeye ni iyashinjaga General James Kabarebe kuba commander in chief w’ibikorwa bya M23 akaba ariwe wahaga amategeko General Ntaganda, umunyarwanda wo mu Kinigi (Ruhengeri ) ariko wiyita umunyekongo. Nyuma yaho haje n’and ma raporo ashinja u Rwanda ariko rukayabangamira bikaba iby’ubusa. Imvugo ya génocide rwandais yarahindutse iba génocide Tutsi. Ibi u Rwanda rukaba rwabifashe nk’intsinzi ikomeye.

Angola igiye kurusimbura yagaragaje ko itumva ibintu kimwe n’u Rwanda ku bibazo birebana n’akarere k’ibiyaga bigari. Mu gihe u Rwanda rwagabaga igitero muri Congo mu ntambara yiswe iya kabiri, mu mwaka wa 1998 Angola yarwanaga ku ruhande rwa Kabila mukuru ndetse ifatanyije na Zimbabwe na Namibia nyuma haza kwiyongeraho Tchad na Soudan, mugihe U Rwanda rwo rwafashwaga na Uganda ya Museveni.  Mu gihe gishize kandi Angola yashakaga kujya muri intervention Brigade iyi igizwe na Tanzaniya, Africa y’epfo ndetse na Malawi  ikaba ari nayo yarashe kandi igatsinsura ingabo za Kagame zari muri M23. Byarangiye General Ntaganda ageze i La Haye aho ashinja Kagame kuba ariwe wamuhaga amategeko. Ubwo Angola ifite ijambo rikomeye muri SADC birashoboka ko imyumvire ya SADC ku bibazo by’akarere ari nayo izinjizwa na Angola muri ONU.

  1. Irahizwa rya Perezida wa Sena y’ u Rwanda.

Nyuma gatoya y’uko uwari perezida wa sena y’u Rwanda Dr J. Damascene Ntawukuriryayo yegujwe ku mirimo ye, mubyara wa Paul Kagame, Bernard Makuza niwe washinzwe iyo mirimo nyuma y’igisa n’amatora y’ikinamico. Uyu mugabo Bernard Makuza (uzwi ku kazina ka Turatsinze kuva mu bwana bwe kuko yavutse mu gihe abahutu bari bamaze gutsinda gihake ya Karinga), ntiyatunguye abantu kuko byari byitezwe. Abakora ubusesenguzi bari bamaze gutera imboni ko Makuza ariwe ushobora gufata uyu mwanya ukomeye cyane, bityo akaba ariwe waba afite ubutegetsi mu gihe haba impinduka iyo ariyo yose, haba kwegura kwa Kagame cyangwa ikindi cyatuma adashobora gukomeza imirimo ye. Ikindi uyu mwanya Makuza yawumaza ni ugufasha Kagame kwemeza umushinga wo guhindura itegekonshinga kugira ngo uyu muperezida w’u Rwanda akomeze ategeke u Rwanda dore ko itegeko ritabimwemerera na gato.

Nk’uko tubikesha umunyapolitiki ndetse akaba  umunyamategeko n’umusesenguzi wa politiki Maitre Venant Nkurunziza, hari ingingo ebyiri z’itegekonshinga zitemerera Paul Kagame kongera kwiyamamaza uko yishakiye. Ingingo ya 101 ivuga ko perezida wa repubulika atorerwa imyaka irindwi akaba ashobora kongera gutorwa indi nshuri imwe. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri kuri uyu mwanya. Naho ingingo ya 193 yemeza ko ivugururwa ry’ibivugwa mu ngingo ya 101 bigomba kunyura mu matora ya Referendum abaturage bakabyanga cyangwa bakabyemera, ariko uyu mushinga ugomba kuba wabanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ndetse n’uwa sena Makuza agiye kuyobora akaba ari na yo mission y’ingenzi yahawe.

Aha ni ho ruzingiye rero : abaturage bamaze kurambirwa ubwikanyize bwa Paul Kagame n’agasuzuguro abahozaho ndetse akagera n’aho we n’abambari be bavuga ko nta wundi muntu washobora kuyobora u Rwanda, mbese nka bya bindi bya kera ngo hari abavukanye imbuto abandi bakavuka bagomba kuba abacakara. Iki ni  igihe umuturage aba yashubijwe ububasha bwose kuko icyo azavuga n’ Imana ni cyo izaba yemeje : Vox populi Vox Dei. Kubera uburyo tuzi busanzwe bukoreshwa mu gutoresha abantu ku ngufu, biragaragara gko abaturage bamaze kurakara bazanga gutoreshwa hanyuma hagira ubatunga urutoki revolisiyo igatangirira aho. Bwarakeye biraba da !   

  1. Ijambo rya Paul Kagame

Mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko mu gihe yarahizaga Makuza nka perezida wa sena, Paul Kagame yagaragaje akamuri ku mutima ubwo yavuganaga ikiniga kidasanzwe ndetse akagaragaza n’imbaraga nkeya z’umubir ubwo yagiraga ati ‘umubiri urananiwe ariko umutima uracyafite imbaraga’. Muri iri jambo Kagame yamaze igihe kinini avuga kuri documentary y’abongereza yemeza ubwicanyi FPR yakoreye abanyarwanda. Kagame aravuga ati ‘ubu nitwe bicanyi’ akongeraho ko abamuteze amatwi badakwiye kuzahunga ngo kuko guhunga ari bibi cyane. Kugeza aha nta wasobanukiwe n’icyatuma bahunga kugeza aho avugiye ko iby’amagamabo abirangije akaba agiye gutangira gukora ibikorwa bifatika. Bamwe mu basesengura bemeza ko agatendo Paul Kagame yavuze ari nka ya apocalypse yo muri 94, cyakora bagasanga byaba ari nko kwiyahura kuko bitamusiga agihumeka.

Bimwe mu bikorwa bifatika Kagame yahisemo ni ugufunga BBC Gahuzamiryango ntiyongere kumvikana mu Rwanda, nyamara iyi filime yerekanywe mu rurimi rw’icyongereza ! Ikindi gikorwa ni ugushora abana mu mihanda ngo barigaragambya bamagana iyo filime nyamara abenshi ntibanayibonye. Babwiwe ko ipfobya jenoside ntibabwirwa ko igituma Kagame ayanga ari uko imuhamya ibyaha yakoreye Abanyarwanda. Nyuma n’abafungwa bagaragaye bamagana iyo filime.

Abenshi muri aba bafungwa barezwe ndetse bemezwa icyaha cya jenoside n’inkiko gacaca. Ingingo ya 76 y’amategeko inkiko Gacaca ivuga ko umuntu nk’uwo hari ibyo atemerewe :

  1. Gutora;
  2. Gutorwa;
  3. Kuba umutangabuhamya mu by’ubuhanga, mu byemezo no mu manza, uretse kuba yasiganuzwa bamupererezaho;
  4. Gutunga no gutwara imbunda;
  5. Kuba umusirikare;
  6. Kuba umupolisi;
  7. Gukora umurimo wa Leta ;
  8. Kuba umwigisha cyangwa umuvuzi mu mirimo ya Leta cyangwa iy’abikorera ku giti cyabo.

Nyuma yo guhindura aba bantu nk’abatakibaho noneho mundebere nibo Kagame yiyemeje gukoresha kandi aziko yabambuye ijambo. Mu yandi magambo yabishe bahagaze.

  1. Icyemezo cya Guverinoma mu gukumira Ebola

Perezida Kagame yasabye Ministiri w’ubuzima gufata ingamba ngo Ebola ikumirwe. Kuwa 19 Ukwakira, Ministri Binagwaho yakoze itangazo avuga ko Abanyamerika n’abanyespanyoli bazajya bashyirwa mu kato nibakandagira mu Rwanda, kandi bakamara iminsi 21 bahamagara kuri telephone kugira ngo bamenyekanishe aho baherereye. Icyo aba bantu bazira ngo ni uko bashobora kuba bafite Ebola ! Nta cyemezo cyafatiwe Abanyafurika baza mu Rwanda cyane cyane abaturuka muri Afurika y’uburengerazuba kandi ariho ubu havugwa icyo cyago. Mu kanya gato perezida yatutse uyu mu ministriti avuga ko uburyo akoramo ibintu bucuramye. Ngo kenshi na kenshi abanza gukora agatekereza nyuma. Ibi byatumye Biangwaho akuraho icyemezo yari yafashe anongeraho ko yari yabikoze ku giti cye. Gusa ngo abanyuze muri Guinea, Liberia, Senegal cyangwa Sierra Leone bazakomeza gusuzumwa mu gihe kitarenze iminsi 22.

Ibi birumvikanisha aho igihugu kigeze kuri wa muteremuko koko, aho umuntu nka ministri afata icyemezo cy’ubuzima ariko akagifata ku giti cye. Nta murongo igihugu kigira kigenderaho ahubwo umuntu afata ibyemezo akurikije uko yarose !? Ariko wenda nta wa mugaya, ahubwo se uwamugize ndetse akamureka agakomeza kuba ministri kandi aziko ‘sometimes’  akora agatekereza nyuma, uwo we harya ngo azatugeza kuki ? Harya ngo ibisa birasabirana ? Hari abaciye umugani ngo nta mwana nta nyina, none uwakongeraho nta mutware nta mugaragu (umuja) ntiyaba yibeshye cyane.

  1. Ihotorwa ry’ururimi rw’Ikinyarwanda

Leta ya FPR ikomeje imigambi yayo yo kubangamira no kurangaza Abanyarwanda. Nyuma yo guhindura indirimbo yubahiriza igihugu, ibendera ryasimbuye Karinga, guhindura amakomine, amaperefegitura amasegiteri n’ama serire, ubu noneho ikiramukiwe ni ururimi. Ikintu kibabaje ni uko abahinduye uru rurimi batanafite ubuhanga mu byerekeye indimi cyangwa se bakaba babikora bagamije gutesha abantu igihe gusa. Urebye mu bibazo igihugu gifite, guhindura ururimi n’amategeko y’imyandikire nta n’ubwo byaza ku rutonde rw’ibikenewe.

Ministri w’umuco na Sport abivugaho yavuze ko byari bikwiye ko habanza kubazwa icyo Abanyarwanda babitekerezaho ngo nyamara ibi ntibyakozwe. Ibi bijyanye neza n’imiyoborere ya FPR ya Top-Down ni ukuvuga guhurutura ibintu mu kirere ugakubita kuri rubanda utababajije icyo batekereza kandi aribo witwa ko ukorera.  Ministri Joe Habineza hari aho yibeshya cyangwa se asa n’uwanga gutoneka abo bireba, aho yavuze ngo arabona hari demokarasi kuko abantu bagaragaje ibyo batekereza ku mategeko mashya agenga Ikinyarwanda. N’ubwo yemeza ko abayasinye ari nabo bayasinyura, umuntu yamwibutsa ko muri demokarasi habanza consultations muri rubanda mbere y’uko icyemezo kibareba gifatwa. Ibinyuranye n’ibi, mu yandi magambo, ibyo FPR ikora ni dictature nsansa. Birakwiye ko aya mabwiriza ahagarikwa hakabanza hakajyaho gahunda yo kumva icyo abanyarwanda batekereza.

  1. Urunturuntu muri EAC, U Rwanda rwasabye kugaruka muri CEEAC

Mu gihe hari hashize imyaka irindwi u Rwanda rusabye kuva mu muryango wa CEEAC (Communaute Economique des Etats De l’Afrique Centrale), muri uku kwezi u Rwanda rubinyujije mu ijwi rya Louise Mushikiwabo ngo rurashaka kugaruka muri uyu muryango. Impamvu yari yaratumye ruvamo ni uko rwinubiraga ururimi rw’igifarans ngo rukaba rwarashakaga kwegerana n’abavuga icyongereza. Nyuma yo kwinjira mu muryango wa Commonwealth of Nations ugizwe n’ibihugu byakolonijwe n’Ubwongereza, ndetse no kwinjira muri EAC (East African Community) ruhuriyemo n’Uburundi, Uganda, Kenya na Tanzania, u Rwanda ruravunyisha muri CEEAC !

Ibyo kandi bibaye mu gihe EAC irangwamo akavuyo ndetse n’urunturuntu ku buryo mu kwezi kw’Ukwakira nta cyemezo inteko ishinga amategeko ya EAC yigeze ifata nyuma yo kumara igihe kitari gito iterana amagambo. Ahubwo bamwe mu ba gize iyo nteko barifuza ko umuyobozi wayo Margaret Nantongo – Zziwa ngo yakurwaho icyizere ngo kuko ari inshuti magara ya Jakaya Kikwete Perezida wa Tanzaniya. Cyakora bitewe n’uko abadepite ba Tanzaniya bagera kuri barindwi batigeze bitabira iyo nama, ibikorwa by’inteko byahagaritswe sine die. Abayobozi b’amakomisiyo bane bo bareguye !

  1. Revolisiyo ya rubanda iratutumba mu Rwanda

Mbere yo gusoza ukwezi kwa cumi, Abaturage ba Burkina Faso baduhaye impano y’akataraboneka ( cadeau extraordinaire). Iyo nta yindi uretse guhaguruka bakavudukana umunyagitugu wari yarabigizeho akamana ngo ni we wenyine ushobora kuyobora. Mu ijwi ry’abari bayoboye imyigaragambyo, umutegarugori umwe yagize ati hashize imyaka 27 igihugu cyacu kiyoborwa na Compaore nta wundi abana bacu bazi nk’aho nta wundi ufite ubwenge n’ubushobozi. Yongeyeho ati umuntu wese intellectuel  yayobora igihugu.

Uyu mugabo Blaise Compaore wirukanywe ku ntebe  yageze ku butegetsi amaze guhitana Thomas Sankara. Nyuma yaho yagiye ahindagura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi ariko rubanda yamweretse ko ubu noneho bidashoboka, enough is enough. Ni umwe mu ba perezida bashyigikiye FPR mu gihe yarwanaga na Leta ya Habyarimana.

Abakurikiranye iby’iyi revolisiyo bemeye nta shiti koko ko ibyakozwe muri Afurika y’abarabu bishoboka no muri Afurika y’abirabura. Nta mwanya aba dictateurs bagifite ahubwo bafite amahirwe amwe gusa: kuganira n’ababarwanya maze ibihugu bikayoborwa nta  yandi maraso amenetse. Kunyuranya n’ibi ni ukwisurira gupfa imburagihe cyangwa se gusazira mu mahanga, na dukeya twiza twakozwe tukibagirana, abana bawe bakandagara.

By’umwihariko Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko imyiteguro ari yose mu gihe Paul Kagame yaba ashatse kwiyongeza manda abinyujije mu guhindura itegekonshinga. Basanga byaba ari umurongo utukura uyu mugabo aramutse ahinduye itegeko nshinga kugira ngo we ubwe akomeze gutegeka. Byaba ari n’agasuzuguro gakabije. Abenshi bongeraho ko n’ubwo Kagame yatanga ruswa muri Sena no mu badepite ngo batore uwo mushinga, inteko ishinga amategeko ishobora kugurumana inkongi y’umuriro itegeko ritaranatorwa. Muri make ibyabaye muri Burkina Faso mu kwa 10 / 2014 biratutumba mu Rwanda.

Si Abanyarwanda gusa kuko no muri Congo ndetse n’Uburundi ijwi ni rimwe. Nta guhindura itegeko nshinga. Abasore nabo bakomeje kwisuganya ngo imbarutso itazabatungura.                                             Bye bye to Dictators

Chaste Gahunde

Rwanda: Iterabwoba ko nta Revolisiyo ishoboka?!

téléchargement

Hari abatekereza nka Mussa Fazil ko nta wundi wayobora u Rwanda

Mu nyandiko yasohotse ku rubuga Ikaze iwacu kuwa 5/11/2014, Jotham Rwamiheto ararahira agatsemba ko revolisiyo ya rubanda idashoboka mu Rwanda. Ni uburenganzira bwe kubibona atyo kimwe n’uko afite uburenganzira bwo guhabwa ibisobanuro akeneye. Ni yo demokarasi duharanira.

Agendeye ku nyandiko Thomas Nahimana yanditse  ku wa 5 Ugushyingo 2014 yagiraga iti Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame“nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame”, Rwamiheto arafatwa mu mutego abantu benshi bakunze kugwamo iyo bakora ubusesenguzi. Muri aka kanya ngendereye kumara impungenge abiteguye revolisiyo ngaragaza ibyo Rwamiheto atasobanukiwe mu isesengura rye:

  1. Kwitiranya ibintu

Mu busesenguzi hari ibintu bibiri bibaho. Abantu babiri bashobora kureba igiti nyamara umwe akibonera igiti gusa undi akabona umuvure. Uyu muntu ubona igiti nta cyaha afite ariko ubona umuvure amurusha kureba kure. Ubona igiti gusa nta kindi yitekerereza uretse igihimba cy’igiti, amashami n’amababi. Cyakora rero uyu muntu ntashobora kutubwira ko iki giti nta mazi atembera mu mitsi y’igiti cyangwa se ko nta mizi igiti gifite kubera ko atabibona, ndetse natwe tukaba tutabibona !

Ubona umuvure we, atekereza icyo igiti gishobora gukorwamo. Atekereza ku gitumye iki giti gihagaze kandi azi ko, uko byamera kose, hari uburyo gishobora gutemwa. Aha bivuga ko azi neza akazi gakenewe gukorwa kugira ngo cya giti kibe umuvure kandi birashoboka. Twese twabonye imivure myinshi ikozwe mu biti.

Aba bantu icyo batandukaniraho ni uko umwe abona ikiriho mu buryo bushoboka (l’Etre en possibilité) n’ikiriho mu buryo buhari (l’Etre en nature). Niho umunyapolitiki atandukanira n’utari we. Umunyapolitiki areba ibiriho agasoma ibimenyetso by’ibihe maze agafata ingamba. Utari we ajya kubona akabona ibintu bimwikubiseho bikaba birangiye. Bene uyu nta wamurenganyiriza ko mu gihugu habuze imivure kabone n’aho haba hari ibiti byinshi.

Rwamiheto rero na we aribonera igiti gusa nyamara Thomas areba umuvure( revolisiyo).

  1. Gukerensa ingingo zibangamira Paul Kagame mu kongera kwiyamamaza

Ziriya ngingo zose (101 na 193) zirasobanutse. Nyamara murabona ko abantu babiri batazumva kimwe. Cyakora si na ngombwa kugira master en droit kugira ngo bigaragare ko Perezida wa repubulika atari we ufite ijambo rya nyuma mu kubona indi manda.

Reka nongere ngaruke ku ngingo ya 193 agace ka (2) kagira kati:

 “Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri mutwe w’inteko ishinga amategeko”.

Icyo mbona mu by’ukuri umuntu atanajyaho impaka ni uruhare n’agaciro bihabwa rubanda. Itegeko nshinga ryo rirasobanutse. Rirerekana ko rubanda ariyo igena imihindagurikire y’iri tegeko binyujijwe mu matora azwi ku kazina ka referendum. Nk’uko Ishyaka Ishema ridahwema kubitwibutsa, mu gihe cy’amatora umuturage aba yasubijwe ijambo kugira ngo avuge akamuri ku mutima. Ijambo rye riba ryoroshye cyane cyane mu gihe cya referendum ni “yego” cyangwa “oya”. Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe cyose baba bafite ubuyobozi (leadership) bubari imbere bavuga akabari ku mutima.

Gusa Rwamiheto we asanga FPR ifite imbaraga ngo z’umurengera ku buryo nta muturage wayitinyuka. Iyi ni ya ideology FPR yabibye, ko:

  • ‘Nta cyo rubanda yishoboreye ndetse na revolisiyo yo muri 1959 yakozwe n’Ababiligi’!
  • ‘Abatutsi bose batuye muri Kigali bashyigikiye Kagame mu mushinga we wo kwizirika ku butegetsi’.
  • ‘Revolisiyo itegurwa ari iy’abahutu gusa cyangwa se abatutsi bakuriye mu Rwanda bonyine’.

Ibi si ukuri na mba, ndakeka ko uyu mugabo atabitekerejeho bihagije.

Abanyarwanda bagaragaje ko mu gihe bafite leadership ihamye bagera kuri byinshi.  Cyakora nanone uyu mugabo ndizera ko ashobora kwemeranya nanjye ko nta revolisiyo itagira aba leaders. Abo nibo bakenewe muri iki gihe kandi bagomba kwegera rubanda, kubana nayo ndetse bakaba biteguye no kubipfira.  Ikindi, byaragaragaye ko muri iki gihe abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa, abavuye hanze ndetse n’abakuriye mu gihugu twahagurukiye kurwanya umunyagitugu Paul Kagame n’atsiko ke kiganjemo abasajja. Kuvuga ko abatutsi bose bashyigikiye Kagame, ni ugukora mu nkovu Kayumba Nyamwasa, na bagenzi be, ni ugukaza iminyururu iboshye Deo Mushayidi n’inshuti ze, ni ugushinyagurira Kizito Mihigo n’abakunzi be. Ikibura ni leadership yegereye abaturage, cyakora haramutse hari umu leader ubwira abo ayoboye ati ‘ntibishoboka aba bantu bazatumara’ urumva ko nyine bitashoboka.

Mu mwanzuro wa Rwamiheto arakora andi makosa atatu akomeye:

1.Aravuga ko niba muri FPR hatavuyemo abantu ngo bahindure (bahinduke) bafashe abasivile nta myigaragambyo ishoboka. Muri politiki hari ihame rivuga ngo nta gufata icyemezo ku bintu udafitiye ubushobozi cyangwa udafiteho control (on ne décide pas sur ce qui ne dépend pas de nous). Tekereza gukora umushinga utekereza ngo wenda ‘bazahinduka’ !  Icyo akaba ari cyo ushingiyeho. Nibadahinduka se ? Si wowe umaze kuvuga ko batakwikora mu nda, ko FPR ariyo yabahaye umugati ? None ngo bazahinduka bafashe rubanda ?! Fata icyemezo kubyo wowe ufitiye ubushobozi. Ak’imuhana kaza imvura ihise.

  1. Arasaba abantu bose gushyigikira ingabo ngo zizabohoza igihugu. Simbyanze. Iyo zibikora kera wenda ishyaka ISHEMA ntiryari gutoza abantu kwitabira revolisiyo ! Ariko se koko watekereje kuri feasility y’iyo ntambara ushaka ko iba (Ibikoresho, base arriere, diplomacy…)? Aha na ho wasanga urimo gukora rya kosa ryo gufata icyemezo ku bintu udafiteho controle.
  2. Muri signature ya Rwamiheto aravuga ko ahirimbanira demokarasi, imbunda ye ikaba ari ikaramu naho amasasu akaba ibitekerezo! Ibi na byo biragaragaza ko hari ikibazo?! Ni gute umuntu wahisemo ikaramu yakangurira abandi gufata imbunda? Aho si ukubaroha? Koko umuntu wahisemo demokarasi ishingiye ku bitekerezo arasaba abana kujya mu rugamba rw’amasasu? Demokarasi y’amasasu twarayibonye, na FPR niyo yatuzaniye.

Umwanzuro:

Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Ibibazo u Rwanda rufite ni byinshi kandi bishingiye ku buyobozi bubi bwa FPR Inkotanyi. Intambara zabaye mu gihugu zamennye amaraso atagira ingano zikorwamo ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha ndengakamere. Ntidukwiye gukomeza kubirebera ahubwo mu gihe uyu munyagitugu yakwibeshya ngo arahindura itegekonshinga, nta yindi ngoma. Mukomeze mube maso tubikurikiranire hafi. Amaraso wanga kuyamenera igihugu FPR ikayanywera ubusa. Ushaka arashobora naho ak’imuhana kaza imvura ihise.

Vive la volonté et l’intrépidité du Peuple Rwandais

Vive la Révolution au Rwanda

Vive le People Rwandais uni et émancipé

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party