Umuhanzi Ben Rutabana ati: “Ubutegetsi bwa Kagame ntibwigeze buba bushyashya, bwagombaga kuvaho bukijyaho”.

Normal
0

false
false
false

EN-US
X-NONE
X-NONE

MicrosoftInternetExplorer4

/* Style Definitions */
table.MsoNormalTable
{mso-style-name:”Table Normal”;
mso-tstyle-rowband-size:0;
mso-tstyle-colband-size:0;
mso-style-noshow:yes;
mso-style-priority:99;
mso-style-qformat:yes;
mso-style-parent:””;
mso-padding-alt:0in 5.4pt 0in 5.4pt;
mso-para-margin-top:0in;
mso-para-margin-right:0in;
mso-para-margin-bottom:10.0pt;
mso-para-margin-left:0in;
line-height:115%;
mso-pagination:widow-orphan;
font-size:11.0pt;
font-family:”Calibri”,”sans-serif”;
mso-ascii-font-family:Calibri;
mso-ascii-theme-font:minor-latin;
mso-fareast-font-family:”Times New Roman”;
mso-fareast-theme-font:minor-fareast;
mso-hansi-font-family:Calibri;
mso-hansi-theme-font:minor-latin;}

“Ubutegetsi bwa Kagame ntibwigeze buba bushyashya, bwagombaga kuvaho bukijyaho”    Ben Rutabana.

indexKu Ifoto umuhanzi Ben Rutabana

Aya ni amwe mu mgamabo umuhanzi Ben Rutabana uzwi cyane ku izina rya Africa aherutse kubwira abumva Radio Ikondera mu kiganiro Fata Ijambo muri uku kwezi kwa Nzeri 2013. Ben Rutabana yatangiye avuga ku mateka ye muri makeya avuga uburyo yakuze yumva hagize abatera u Rwanda yabasanga akabafasha kurwanya Leta yari iriho kuko yateraga ipfunwe mu bana cyane cyane ab’Abatutsi.  Mu mwaka wa 1990 Ben Rutabana yaje gufatwa afungirwa I Butare aregwa kuba icyitso cy’Inkotanyi. Mu mwaka wa 1991 Ben yarafunguwe nyuma y’amasezerano yabereye I N’Sele mu gihugu cya Congo (Zayire). Akimara gufungurwa yahise yerekeza iy’urugano asanga Inkotanyi azifasha kurwanya Leta ya Habyarimana. Ben Rutabana rwose yemeza ko nta nkomanga imuri ku mutima kuba yarafashe intwaro akarwana kuko yumva yari afite impamvu nyayo arwanira.

Urugamba rwa nyuma Ben yarurwaniye ku Rucunshu aho yarasiwe mu mwaka wa 1994 asubizwa inyuma muri sick bay aho yarwariye aba atandukanye n’intambara atyo. Ben wemeza ko yagiye mu ntambara adakurikiye umwuga w’igisirikare, yashatse uburyo bwo kuva mu gisirikare ariko ntibyamworoheye kuko bashakaga ko akomeza gukorera mu ishami rishinzwe production. Muri iki gihe nibwo Ben wari umaze kubona ipeti rya Sous Lieutenant, yaje gutangira kubona ko hari ibibazo bikomeye byari byugarije igihugu. Aragira ati mu gihe njye nabaga mbabajwe n’uko nsanze abanjye barashize, hari abandi barimo babyina intzinzi. Ati rwose nk’umuntu warokotse jenoside njye nta nstinzi nigeze mbona, ndetse agatangazwa n’abandi bahise batangira gusahuranwa bacuranwa imitungo batitaye ku mirambo bagendaga basimbuka.

Nyuma Ben yongeye gufungwa na Leta ya FPR akekwaho gushyigikira ko ubwami bugaruka mu Rwanda, ibi bikaba byarashingiwe cyane cyane ku ndirimbo ze harimo iyitwa Isengesho. Ben yongeye gufungwa amezi 6 nibwo yagize umwanya uhagije wo kwitekerezaho maze niko kuririmba indirimbo yise Imbaraga z’urukundo. Ben agifungurwa yahise ashakisha uko yakwerekeza iy’ubuhungiro mu Bufransa ubu akaba ari umwenegihugu w’icyo gihugu.

Ben Rutabana kimwe n’abandi Banyarwanda benshi afite byinshi anenga ubutegetsi bwa Paul Kagame. Asanga Kagame yifata nk’umwami utavugirwamo. Ahereye aha agasaba ko Kagame niba ahisemo koko kuguma kwibera atyo, ko yatanga nibura umunsi umwe wo gusaza inzobe maze akareka abantu bakamubwira amakosa ye ariko akabemerera ko nibucya atazabaniga. Ben yemeza ko ibyo barwaniye bitagezweho ariko akaba agifite icyizere ko abantu bashobora gupfubura revolisiyo maze abana bakazaragwa igihugu kizira umwiryane.

Ben yemeza ko rwose Abanyarwanda bakwiye kwicara hamwe bakumvikana ku mateka yabo bakareka kuyakoresha nka papier mouchoire ihanagura isura igatererwa muri toilette. Abajijwe ku kibazo cy’uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwaba bushaje bukaba bugeze mu marembera, Ben yasubije ko we abona buriya butegetsi butarigeze buba bushyashya ngo kuko kuva bwajyaho bwagombaga guhita buvaho. Ati Kagame aramutse yongeye kwiyamamariza indi manda, yaba akoze ikosa rikomeye cyane. Ati n’ubwo Kaguta Museveni wa Uganda yabashije guhindura itegeko nshinga kugira ngo abone uko agundira ubutegetsi, Kagame aramutse abikoze nta gihamya ko we byamuhira. Ati ndamutse ndi Kagame muri iyi myaka itatu isigaye natanga ihumure ngashyiraho ubutegetsi buboneye Abanyarwanda bose. Ben agaya ijambo ruvumwa Kagame yavuze kuwa 30 Kamena aho yategekaga abana b’Abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha abo bakomokaho cyangwa benewabo baba barakoze. Ikindi agaya ni ukuvuga ngo abakoze jenoside barafunguwe kandi mu by’ukuri inzirakarengane zikaba zifunzwe. Ben ni nk’aho yavuze ati kuri Kagame abicanyi bakwiye gufungurwa bagasimburwa n’inzirakarengane!

Aha twibutse ko Perezida Kagame mu mwaka wa 2003 yafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo abaregwaga jenoside ariko bakaba barireze bakemera icyaha. Nyuma y’imyaka ibiri biturutse ku gitsure cy’amahanga yateraga inkunga Gacaca, Kagame yemeye ko n’abandi bari bafunzwe baregwa jenoside  bafungurwa by’agateganyo bagacibwa imanza mu nkiko Gacaca zibonwa na benshi nk’uburyo bwo kwihimura ku Bahutu kubera imikorere yazo idahwitse. Cyakora ngo nta murozi wabuze gikarabya, abarenga ibihumbi 300 babaye abere mu nkiko Gacaca ariko ntibigeze bahabwa impozamarira cyangwa ngo basabwe imbabazi nyuma yo gusigwa ubusembwa bw’icyaha cya jenoside ku bwende.

//

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s