UMUTI w’ AMENYO :Hon. Edouard Bamporiki yahungabaniye muri stade Amahoro atwarwa igitaraganya ateruwe n’Abasilikare.

Biragaragara ko wa mucukuzi w’imisarani(Bamporiki)noneho yiyuburuyemo  umukinnyi w’ikinamico, kuko nyine ntacyo agitinya, akaba yishakiraga na we kugaragara amahanga yateranye kandi yabigezeho ubwo yihangishagaho ibyo guhahamuka bakamutwaraga intambike, ngo yari agamije kwereka abazungu ingaruka za Jenoside ! Ishyano riragwira ni ukuri . Ubu se koko iyi “theatre” hari indi mbuto yakwera  uretse gukina ku mubyimba abasizwe iheruheru n’ubwicanyi abandi bungukiramo ? Gusa ntihagire uwihutira guseka Bamporiki kuko mu by’ukuri ari umunyabwenge cyane : yumvise neza ko ba Shebuja bibereye mu “ikinamico” risa, ni uko na we abona ataviramo aho. Biranashoboka ariko ko  mu minsi iri imbere twazamubona yazamuwe mu ntera, akaba Ministri cyangwa Perezida w’INTEKO,  kuko ashobora kuba yakinnye neza “role” ba Shebuja na Nyirabuja bari bamuhaye gukina muri iriya mihango. U Rwanda rugeze iwandabaga koko !

Ngaho nawe isomere iyo nkuru ya Rushyashya, uzirikane n’ibyo yirinze gutangaza   ku mugaragaro.(Ubwanditsi)

Mu masaha ya mu gitondo cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uyu muhango ku ncuro ya 20 wabereye kuri stade Amahoro k’umunsi w’ejo, ahari imbaga y’abantu baturutse ku isi yose baje kwifatanya n’abanyarwanda kunamira ababo bazize uko baremwe, habonetse udushya.

Mu gihe hatangwaga ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside ukomoka mucyahoze ari Gikongoro akaba yararokokeye I Nyamirambo.Abacitse ku icumu bari muri stade amahoro batangiye kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana humvikanaga akaruru n’umuborogo by’abarokotse Jenoside muri bo habonetsemo na Nyakubahwa Depite Edouard Bamporiki wahungabanye agatwarwa igitaraganya ateruwe n’abasilikare.

Nkuko ababibonye n’ amaso yabo bari bicaye hafi n’ iyi ntumwa ya rubanda, mugihe yahungabanaga babitangarije Rushyashya.net banemeza aya makuru y’ ihungabana rya Depite Bamporiki, banavuga ko yahise aterurwa akajyanwa kwa muganga nubwo hataramenyekana ibitaro byamwakiriye cyangwa se abashinzwe ubutabazi ngo batangaze niba yaje koroherwa.

Abakurikiranira hafi ibya Depite Bamporiki bavugako amaze iminsi afitanye ibibazo n’itorero ADEPR, iyi nayo ikaba ari imwe mu mpamvu yatuma ahungabana .

Kurundi ruhande ariko hari ababwiye Rushyashya.net ko amateka ya Bamporiki, nayo yamutera ihungabana ngo kuba ababyeyi be baragize uruhare muri jenoside bikaza kumuviramo kwandika igitabo “Icyaha kuri bo, Ikimwaro kuri njye” ko ari byo byaba byamuteye ihahamuka.

Ntibisanzwe mu Rwanda kumva umuyobozi runaka byongeyeho kuba ari Intumwa ya rubanda kugira ikibazo cy’ ihungana imbere y’imbaga y’abantu bangana kuriya n’imbere y’abashyitsi, bikageza aho atwarwa mu maboko, ese depite Edouard Bamporiki udafite umutima ukomeye nk’ umuyobozi ufite umwanya mu Nteko Inshingamategeko ni gute azabasha kuvugutira umuti abafite ibibazo nyabyo by’ihungabana barokotse Jonoside ? Ese umunsi yongeye kugira ikibazo nk’ iki yicaye mu nteko bizagenda bite ? Abanyarwanda n’ abo bazaba bicaranye bazabyakira bate ?

Hon. Bamporiki yageze mu Nteko Inshingamategeko kubera impano ye yo kuvuga imivugo n’igitekerezo yazanye cyo kuzenguruka amagereza yigisha abishe gusaba imbabazi. Yaje no gutanga ubuhamya avuga uko yabonye Abahutu b’iwabo I Cyangugu bica Abatutsi.

Ibyo kuvugisha ukuri no gutanga ubuhamya nk’ umuntu wavutse mu miryango y’ abakoze jenoside, akaza gushyiraho ishyirahamwe ryitwa “Art for Peace” no kujya mu ntara z’ igihugu yigisha urubyiruko kuvuga ibyo rwabonye no gusaba imbabazi bya muhaye ticket yo kwinjira munteko ishingamategeko nk’umudepite wa RPF-Inkotanyi.

Rushyashya.net

Source :http://rushyashya.net/amakuru/mu-rwanda/hon-edouard-bamporiki.html

 

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s