Tubivuge tubisubire : Ibyo FPR ikora biteye isoni !

Parution: Wednesday 9 April 2014, 00:12

Par:Musemakweri Jean de Dieu 

Nabo tubibuke

1. FPR ikora byinshi bihabanye n’umuco wa Kinyarwanda

1.1. Kwihoorera byabagaho mu muco wa kinyarwanda, ariko byari ibintu bibi kuko bivugakwica inzirakarengane imwe yo mu muryango w’uwakwiciye. Kubera ko Interahamwe zigizwe n’Abahutu, ariko atari Abahutu bose, zishe Abatutsi batageze kuri miliyoni 1, FPR yabahoreye yica miliyoni na miliyoni z’Abahutu b’inzirakarengane, n’ubu kandi irumva gukomeza kubica ari uburenganzira bwayo, ndetse bikaba n’inshingano yiyemeje. Ibyo FPR ikora biteye isoni kuko binyuranyije n’amategeko yagengaga umuco mubi wo guhoora ; kandi aho ibihe bigereye aha, uwo muco wagombye kuvaho, ntihagire uwihanira, ntihagire uwihorera, byose bigashyikirizwa ubucamanza.

1.2. Kugirango umwuka mubi hagati y’abantu n’imiryango yabo bitabyara inzigo, mu muco nyarwanda habagaho Gacaca zigamije kwunga ababaga bagize ibyo bapfa. Urebye uko Gacaca nyarwanda yari imeze, usanga ibyo ingirwa-Gacaca za FPR zakoze biteye isoni. Ntizunze Abanyarwanda, ahubwo zabahembereyemo inzigo.

1.3. Mu kinyarwanda ububwa buri ukubiri : Kwima uwaguhaye no gusaba uwo wimye. Hari Abatutsi benshi bakijijwe n’Abahutu bahaze amagara yabo kugirango babashe kubigeraho. FPR yatoje abo bacikacumu kutazongera kuvuga ko hari Umuhutu n’umwe wakijije Umututsi n’umwe. Ikongera iti : “Niba hari Umuhutu wabashaga gukiza Umututsi, ubwo ni uko yakoranaga n’Interahamwe”. Erega ubwo uwo Muhutu akaba arafunzwe, yambuwe ibye cyangwa aranishwe kubera ineza yakoze ! FPR rero izatubwire niba Abanyaburayi bagize ubutwari bwo guhisha no gukiza Abayahudi igihe cya Hiltler (les justes parmi les nations) barakoranaga n’AbaNazi ba Hitler nyine. Bamwe muri abo Bahutu bakijije Abatutsi bishwe n’Inkotanyi. Impfubyi basize zajya kwa ba bantu bakijijwe n’ababyeyi bazo, bakazirukanira kure. Ubwo si ubunyarwanda, ubwo si ubupfura ; ni ubunyamaswa, ni ubupfunya, ni ubunyanda FPR yigisha abambari bayo. Kuba hari Umututsi n’umwe ukiriho, ni uko Abahutu bose batishoye mu bwicanyi. Iyo babijyamo uko banganaga bose, Abatutsi baba barashize burundu mu Rwanda.

Ubundi bubwa ni ugusaba uwo wimye. FPR yimye Abahutu benshi b’inzirakarengane uburenganzira bwo kwishyira bakizana, ibajugunya mu munyururu, aho baborera. Yarangiza ikabasaba kwemera ibyaha batakoze kugirango bagabanirizwe ibihano, ariko nayo ibonereho kwemeza ko nta Muhutu n’umwe utarishe.

1.4. FPR irakungura. Abarundi baravuga ngo “Atawe avugana ingya mu kanwa”, icyo ni ikinyabupfura gisanzwe. Ariko “nta n’umwana wonka arira”. Iyo hari umwana ubyadukanye, babimucaho hakiri kare kuko ari ukugira ikinyabupfura gike no gukungura. Kirazira kandi ko abana, yewe se n’abantu bakuru, basubiranamo bari gufungura. Ngaho rero bafashe ibyuma, amakanya, ibiyiko n’indosho barishaga, bakabihindura intwaro zo kurwana ! Ibyo bintu byose bizira, FPR ni byo ikora gusa. Kuri yo, gutegeka igihugu ni “ukukirya ucyicayeho”. Nta n’ubwo nabigereranya no kwonka, ahubwo ni nko gukama, ariko ugakama n’ayo mu ihembe, ni ukunyunyuza imitsi y’Abanyarwanda. Uko FPR iriho imiragura, ni nako induru n’imiborogo byayirenze ngo hatagira undi Munyarwanda usaba kugira nawe uburenganzira n’uruhare ku byiza by’igihugu cyamubyaye. Biteye isoni.

1.5. Gukunda ibintu, kugira inda nini kandi mbi bya FPR bigaragarira no mu cyunamo cya buri mwaka. Mu muco wa kinyarwanda, habaho icyunamo. Kimara igihe cyagenywe, kikarangira. Kuki FPR ikora uko ishoboye ngo ihoze Abanyarwanda mu cyunamo ? Ni uko umuntu uri mu cyunamo yubahwa, agasigasirwa kandi agasurwa. Abaje kumusura ariko ntibaza imbokoboko. Buri wese aza hari ikintu yitwaje : sheki (chèques) z’amafaranga, inkunga n’imfashanyo z’ubwoko bwinshi, gutuma FPR ivugwa n’ibindi. Ngiyo impamvu FPR ikunda icyunamo. Gukunda ibintu, ukagera n’aho ujya kubishakira mu cyunamo biteye isoni.

1.6. FPR ifite imyumvire yayo yihariye y’amateka y’u Rwanda. Ikibabaje ni uko ari imyumvire icuramye, kandi FPR ikaba ariyo yigisha urubyiruko, ikaba ariyo yubakiraho politiki yayo. Ibyo byongeye kugaragara ku buryo budashikanywa muri disikuru z’urukozasoni za Museveni na Kagame ejobundi le 7 Mata 2014 i Kigali, ku munsi wo kwibuka. Iyo myumvire ni iyo FPR ihatira abantu bose. Uyihinyura wese, kabone n’ubwo yaba ari Umututsi, aba abaye umwanzi nyagupfa wa FPR. Urugero rutari kure ni umuhanzi Kizito Mihigo FPR isigaye yanga urunuka kumva aho ahimbiye indirimbo ye yise igisobanuro cy’urupfu.

Mu nyomeko y’iyi nyandiko turabagezaho amagambo y’iyo ndirimbo, maze buri wese arebe niba hari ikirimo gikwiye urupfu cyangwa burundu y’akato.

2. Inyeshyamba za FPR zateye u Rwanda mu w’1990 zivuga ngo zirifuza kuzana ubutegetsi bwiza kurusha ubwariho. Zazanye ingoma mbi kurusha izabayeho zose kugeza ubu mu Rwanda.

3. Zavugaga ko zigiye kubohora ahanini Abatutsi, baba impunzi cyangwa abari mu Rwanda. Igihe kigeze, ntiyazuyaje kubuza amahanga kubatabara ubwo Interahamwe zariho zibica ubutitsa. Ibyo FPR yabikoreye ko, iyo amahanga atabara, itari gufata ubutegetsi bwose nk’uko yabyifuzaga. Nta n’ubwo yazuyaje kurimbura nayo ubwayo Abatutsi bamwe (itaretse nanone Abahutu, Abatwa n’Abazungu) kugirango igere kuri ubwo butegetsi. Ibi ntabwo ari amagambo gusa. Uwifuza kubimenya by’imvaho muri make ariko meza yakwegera ababyeyi, inshuti, abavandimwe, n’abaturanyi b’Abatutsi FPR yishe nkana, ibizi neza kandi ibishaka, cyangwa agasoma igitabo cya Jean Marie Vianney Ndagijimana, Paul Kagame a sacrifié les Tutsi, Editions La Pagaie, Collection Ibuka-Bose, Orléans, 2009.

4. Ubwo FPR yatangiye iteza ubwega, ivuza iya bahanda ngo icyatumye Interahamwe zirara mu Batutsi zikabicira hafi kubamara, ngo ni urwango karande Abahutu bose (!) baamwe bafitiye Abatutsi. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Aya mahano yatewe n’uko FPR yari imaze kwica perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda, Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi n’abari kumwe nabo bose mu ndege yari ibavanye muri Tanzaniya. Ubwo kandi hari hashize amezi make FPR yishe perezida Melkiyor Ndadaye, abafasha be ba hafi benshi, ndetse n’abandi bantu barimo umugore wa Bwana Silivestiri Ntibantunganya wari ministiri w’ububanyi n’amahanga w’uburundi mu Ukwakira 1993. Uwo mubyeyi FPR yamwishe ari ku kiriri kuko yari amaze iminsi mike abyaye. Ngicyo icyateye amahano yagwiririye u Rwanda mu w’1994.

5. Imaze gufatira ubutegetsi mu mivu y’amaraso, FPR yaciye iteka ko amoko (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) aciwe mu Rwanda. Irondakoko ryo ryarakomeje ndetse amahano yagwiririye u Rwanda mu w’1994 akomeza guhindurirwa amazina nk’uko uruvu ruhindura amabara, kugera ubwo asigaye yitwa “jenoside yakorewe Abatutsi” kandi nta moko akibaho mu Rwanda. Kuri iyi ngingo, ntitwabura gushimira urubuga leprophete.fr kuko ari rwo rwatinyutse mu w’2011 kwongera gukoresha imvugo “Abahutu, Abatwa n’Abatutsi”, kwerekana ko amoko atari ikintu kibi, ko ahubwo ikibi ari irondakoko.

6. Muri Kamena 2013, noneho mu ijwi rya Kagame umukuru wayo, FPR yareruye ivuga ko amoko abaho, ariko Abahutu bakaba bafite ubugome muri kamere yabo, buri Muhutu wese, n’uzavuka akaba agomba gusaba imbabazi Umututsi wese kuberako Abahutu bishe Abatutsi. Nyamara mu mateka y’u Rwanda kugeza ubu, Abatutsi ni bo bishe Abahutu kurusha uko Abahutu bishe Abatutsi ; kandi ntawica uwo akunda. N’imibare irabyerekana, kandi imibare ntibeshya, usibye nyine bene ya yindi FPR “itekinika”. Muri 2013 FPR yatangije gahunda ibyo kwigiriza nkana ku Bahutu bigomba gukorwamo, iyo gahunda ikaba yariswe “Ndi umunyarwanda”. Ariko rero, nk’uko twabibonye mu ntangiriro y’iyi nyandiko, ibyo FPR ikora binyuranyije n’umuco wa Kinyarwanda kandi biteye isoni.

 Igisobanuro cy’urupfu KIZITO MIHIGO

 Inyikirizo : Urupfu ni cyo kibi kiruta ibindi, ariko rutubera inzira igana icyiza kiruta ibindi.

 Ibitero :

  1. Urupfu ni wo muryango ugana Imana Nyirubuzima, ariko kugirango uwo muryango ukinguke hagomba ijwi ry ‘Imana. Mu kinyarwanda gupfa ni ukwitaba Imana.
  1. Nta rupfu rwiza rubaho, yaba jenoside cyangwa intambara, uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara. Abo bavandimwe aho bicaye baradusabira.
  1. Jenoside yangize imfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside. Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabakomeza, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabazirikana.

 4. Ishema n’ urukundo byanjye si ibyo mvana mu buzima bw’aha munsi, si n’ibyo mvana mu bintu, ahubwo mfite ishema ry’ubumuntu. “Ndi umunyarwanda” ijye ibanzirizwa na “Ndi umuntu”.

  1. Iyo myumvire y’ugucungurwa ni ko kabando kanjye ku rugendo. Nayivomye mu kwemera mfitiye Yezu Kristu. Ubwo bukristu ni bwo bwunganiye ubunyarwanda.

 6. Urupfu ku bw’abantu ni Imana yabahanze bakaba mu rukundo rwuzuye rwa Data. Urwo rukundo ni cyo cyanga cy’ubuzima bwanjye, urwo rukundo ni yo mizero y’ubugingo, urwo rukundo ni cyo cyerekezo cy’ubuzima.  Amen

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s